Blog

  • AS Kigali yatsinze Police FC, Mashami Vincent akomeza kujya habi #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya AS Kigali cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala cyayihesheje intsinzi imbere ya Police FC, umutoza wa yo Mashami Vincent yuzuza imikino 6 yikurikiranya muri shampiyona adatsinda.

    Police FC yari yakiriye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00′ mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona ya 2023-24.

    Iminota ya mbere y’umukino, umupira wakinirwaga mu kibuga hagati cyane, nta mahirwe afatika yabonetse kugeza ku munota wa 42 ubwo Tchabalala yatsindiraga AS Kigali igitego cya mbere kuri penaliti.

    Police FC yatangiye igice cya kabiri ishaka kwishyura iki gitego, ku munota wa 71 Chukwuma yahinduye umupira mwiza ariko Ismaila Moro ananirwa kuwushyira mu izamu.

    Ku munota wa 80, Kayitaba yabonye amahirwe ariko ateye mu izamu ukubita igiti cy’izamu. Umukino warangiye ari 1-0.

    Gahunda y’umunsi wa 22

    Ku wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024

    Rayon Sports 0-1 Musanze FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024

    Muhazi United 2-0 Etoile del’Est
    Police FC 0-1 AS Kigali
    Amagaju 2-0 Gasogi United
    Marines FC 3-0 Kiyovu Sports

    Ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024

    Mukura VS vs APR FC
    Etincelles vs Sunrise FC
    Gorilla FC vs Bugesera FC

    AS Kigali yatsinze Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsinze-police-fc-mashami-vincent-akomeza-kujya-habi

  • Diamond Platnumz na Zari Hassan baragana he? – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu ahantu hose uri gufungura mu binyamakuru byinshi bigaruka ku myidagaduro mu Karere, urasanga bavuga ko Diamond Platnumz yongeye gusubirana na Zari.

    Hari n’abagaruka kuri Zuchu wandagaje Diamond akanashyira hanze urwandiko rugaragaza ko batandukanye, ndetse ko Shakib wari umugabo wa Zari yakuyemo ake karenge.

    Ukuri kwaba ari ukuhe? Ni byo tugiye kwinjiramo duhereye ku ishusho y'uburyo igice giheruka cya filime Young, Famous & African cyamamajwe.

    Uko byari byifashe mu mezi ya mbere ya 2023 mu buzima bwa Diamond, Zari na Zuchu

    Niba warabikurikiranye neza icyo gihe hacicikanye amashusho ya Diamond Platnumz asomana na Fantana, bivugisha mu buryo bukomeye Zuchu. Diamond icyo gihe yatangazaga ko kuva yabaho ari bwo yasomana n'umuntu ubisobanukiwe kandi ubikora neza.Fantana wanyuze Diamond akagaragaza ko ari umunyamwuga mu gusomana

    Icyo gihe yagize ati: 'Natekerezaga ko ari njye muntu udasanzwe mu gusomana kugeza igihe nasomanaga na Fantana, ntabwo yansomaga yarimo arya ni byo bihe byo gusomana byiza nagize mu mateka.'

    Aya magambo yararikoroje Zuchu avuga ko adashobora na rimwe kongera kwitaba telefone ya Diamond ariko nyuma aza gutangaza ko kubera urukundo amukunda yemeye kubana n’icyo gikomere ariko akamubabarira.

    Fantana wumvikanye avuga ko Zari ashaje ku buryo ashobora no kuba angana na nyina w’iki kizungerezi

    Zari na we yababajwe cyane n’amagambo ya Fantana wumvikanye avuga ko uyu munyamideli wagwije ibigwi muri Africa akanaba nyina w'abana ba Diamond babiri ashaje ku rwego yanabera nyina iki kizungerezi cyo muri Ghana.

    Bidatinze nyuma y'intambara y'amagambo yamaze hafi igice cy'umwaka wa 2023, haje kuba ubwiyunge hagati ya Fantana na Zari, bongera kugaragara mu mikoranire irimo gutumirana mu birori.

    Mu mpera za 2023 Zari yaganiriye na inyaRwanda abazwa ku mubano we na Diamond

    Ubwo inyaRwanda yaganiraga na Zari Hassan ubwo yazaga mu Rwanda kabazwa impamvu ataherekeje abana be na Diamond mu birori by'agatangaza bya Trace Awards mu Ukwakira 2023 byabereye i Kigali, yatangaje ko yari afite izindi nshingano yakurikiranaga zirimo ifatwa ry'amashusho y'igice gikurikira cya filime Young, Famous & African.

    Zari yabajijwe niba abantu bakwitega ko umugabo we Shakib Lutaaya na we yazagaragara muri iyi filime, avuga ko ari agaseke gapfundikiye.

    Iby'inkuru ziri kugarukwaho muri ibi biheKuri iyi nshuro kuba Diamond yagaragaye afatanye ikiganza mu kindi na Zari Hassan hagahita havuka bombori bombori, amahirwe menshi akaba ari uko hari igikorwa runaka gikomeye bari guteguza.

    Yaba ku ruhande rwa Diamond Platnumz, Zari Hassan, Shakib Lutaaya, Zuchu n'abandi babashamikiyeho bafitemo inyungu ku kintu cyenda kujya hanze. Mu buryo bumwe n'ubundi, bishoboka cyane ko ari igice kindi cy'iyi filime igaruka ku nkuru z'ibyamamare bitandukanye muri Afurika.

    Ese ubundi urukundo rwa Zuchu ukomeje kurikoroza ruhagaze he mu busanzwe?Gushyira hanze urwandiko kwa Zuchu no kugaragara mu ruhame atuka uwo yahaye umutima akawukomeretsa uwo akaba ari Diamond yakomozagaho, nabyo twavuga ko biri mu nzira yo gukomeza gukora amakuru.

    Mu busanzwe urukundo rwa Diamond na Zuchu kuba rwaba urwa nyarwo biri hasi, ababirebera ku ruhande babibonamo iturufu y'ubucuruzi kurusha ibisanzwe abantu bazi by'urukundo. Diamond Platnumz ubwe avuga ko adashobora kwizirikaho umugore cyeretse igihe yaba ashaka kureka umuziki cyangwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Ni ibintu yagarutseho avuga ko abahanzi benshi bagiye bazana abagore bagiye bahita bazima. Mbega yerekana ko nta munyamuziki wapfa guhuza ibyo akora n'inshingano z'urugo ngo bibashe gukunda. 

    Guhanga ibinyoma bigamije ubucuruzi si ibintu bishya mu mikorere ya Diamond n'imyidagaduro cyane ya TanzaniaBitari kure ubwo Zuchu aheruka mu Rwanda hacicikanye inkuru z'uko yabuze ibikapu byarimo ibikoresho byose hamwe n'iby'ababyinnyi bye, nyamara byari mu buryo bwo kumenyekanisha kurushaho ko yageze i Kigali.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140033/diamond-platnumz-na-zari-hassan-baragana-he-140033.html

  • Kigali Films Academy yatangiye kwandika abifu… – #rwanda #RwOT

    Batanga amasomo ari mu byiciro bine: 'Film making and Cinematography', 'Photography & Graphic design', 'Music and Audio Production' ndetse na Videography and Editing.

    Umwihariko wa Kigali FIlms Academy ni uko bakomeza gukurikirana umunyeshuri nubwo yaba yarasoje amasomo muri iri shuri. 

    Bakora urugendo shuri mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi cyane cyane iyo abanyeshuri bari gusoza amasomo.

    Ibi bikorwamu rwego rwo kwagura imibanire yabo n'ibindi bigo, ndetse no kongera ubumenyi butangwa n'ibihugu bitandukanye byo muri EAC.

    Buri wa Gatanu w'Icyumweru kandi, Kigali Films Academy ihuza abanyeshuri ndetse n'abatumirwa bafite ubumenyi mu gutunganya amashusho mu rwego rwo kubafasha kumenya umwuga no kugirana imibanire myiza n'abandi.

    Kigali Films Academy igira amasomo y'igihe gito amara amezi atatu (basic Class), bagira kandi amasomo amara amezi atandatu (Advanced Class) ndetse n'amasomo amara igihe kingana n'umwaka (Full course).

    Umuyobozi wa Kigali Films Academy, Mugisha Gaga yavuze ko bagiye kwakira icyiciro kindi cy'abanyeshuri mu gihe bishimira uburyo ababanje bari kwitwara ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Abanyeshuri bize mbere baje nta kintu nta kimwe. Yaba abashakaga kumenya gukora filime, cyangwa gukora amashusho y'ibindi bihangano. Ariko twamaze kubigisha bose batangiye imirimo ku isoko ry'umurimo, kandi na nyuma dukomeza kubakurikirana.'

    Akomeza ati 'Nyuma y'amasomo tubafasha gushyira mu bikorwa ibyo baba bize mu ishuri. Hari abo twigishije bashinze ibigo byabo, hari n'abandi babonye akazi gahoraho ka buri kwezi n'ibindi.'

    Iri shuri rya Kigali Films Academy kandi ritanga imenyerezamwuga (Internship) ku banyeshuri biga ibijyanye no gutunganya amashusho (Multimedia). Kandi bakira n'abanyeshuri bo mu bindi bihugu.

    Muri iki gihe iri shuri ryagabanyije ibiciro (Discount) ku bifuza kwiga amasomo yavuzwe haguru. Bakorera Rwandex, iruhande rwa Akagera Motors muri Kigali.

    Ku banyeshuri bashaka kwiga hamagara Nimero: 0788358613 cyangwa kuri 0788960861. Ushobora kandi kwifashisha uburyo bwa Email: [email protected]


    Kigali Films Academy (KFA) yatangiye kwakira abanyeshuri bafite inyota yo gukarishya ubumenyi mu gufata amashusho 

    Abanyeshuri bahabwa ibikoresho bibafasha kwiga amasomo ajyanye no gufata amashusho ya filime n’ibindi bishamikiye ku bikorwa by’ubuhanzi 

    Mu gihe bamara bakurikirana amasomo, abanyeshuri bahuzwa n’abantu banyuranye bafite ubunararibonye mu gufata amashusho

     

    Kwiga gufata amashusho bijyanye n’imyitwarire ikwiriye mu gukora neza akazi 

    Mu ishuri, buri munyeshuri agira uruhare kugeza asoje amasomo akajya guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo





    Nawe ntucikwe kuko iri shuri ryatangiye kwakira abanyeshuri babyifuza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140006/kigali-films-academy-yatangiye-kwandika-abifuza-kwiga-gutunganya-amashusho-mu-buryo-bugezw-140006.html

  • Umunya-Israel yegukanye agace ka 7 ka Tour du Rwanda 2024 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel Premier Tech ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda kavuye Rukomo kugera Kayonza.

    Hakinwaga agace ka 7 ka Tour du Rwanda 2024, akaba ari ko gace kabanziriza aka nyuma kazakinwa ejo ndetse agace k’uyu munsi ni ko gace karekare muri iyi Tour du Rwanda aho ari ibilometero 158.

    Isiganwa ryahagurukiye Rukomo muri Byumba, ryerekeza Nyagatare ni mu gihe ryasorejwe Kayonza.

    Mu minota ya mbere isiganwa ryari ririmo ibyiciro bibiri, itsinda rya mbere ryasize irya kabiri amasegonda 10 ku kilometero cya 22 ariko mbere yo kugera i Nyagahanga, ku kilometero cya 24, itsinda rya kabiri ryari ryafashe irya mbere.

    Abakinnyi barindwi barimo Mugisha Moise wa Java-InovoTec bagerageje gucika igikundi ku kilometero cya 30, ariko bahita bagarurwa.

    Umufaransa Pierre Latour wa Total Energies ni we wegukanye amanota y’Umusozi wa Gatsibo ku kilometero cya 32.

    Ku kilometero cya 68 bari bageze i Mirama, Ourselin wa TotalEnergies, Itamar Einhorn wa Israel Premier Tech na Meens wa Bingoal WB basizwe amasegonda 10 n’abakinnyi batatu bari imbere ni mu gihe igikundi cyari cyasizwe amasegonda 20.

    Amanota ya mbere ya Sprint yatangiwe i Nyagatare ku kilometero cya 72, yegukanywe na Van de Wynkele wa Lotto-Dstny.

    Ku kilometero cya 79, berekeza i Ryabega, abakinnyi batandatu bari imbere bashyizemo ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 55, bageze ku kilometero cya 86 bashyizemo iminota 2 n’amasegonda 40.

    Batandatu bari bayoye isiganwa, bageze hafi y’ikibuga cy’indege nto cya Gabiro, ku kilometero cya 98, bari bashyizemo iminota itatu n’amasegonda 20, cyaje kuzamuka kigera ku minota 3 n’amasegonda 50.

    Ubwo bari basatiriye i Rwagitima, ku kilometero cya 117, abakinnyi batandatu bari imbere basigaranyemo iminota itatu n’amasegonda 30. Ikinyuranyo cyari cyatangiye kugabanuka.
    B

    Bageze ku kilometero cy’127 hasigayemo iminota 2 n’amasegonda 50.

    Abakinnyi ba mbere bageze i Kiziguro, hasigayemo iminota ibiri n’amasegonda 55. Bari binjiye mu bilometero 20 bya nyuma.

    Amanota ya Sprint ya Kabiri yatangiwe i Kayonza, ku kilometero cya 147, yegukanywe na Van de Wynkele.

    Mu bilometero 5 bya nyuma hari hasigayemo umunota n’amasegonda 4.

    Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel Premier Tech ni we utsindiye i Kayonza mu Gace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024 kavuye mu Rukomo i Gicumbi, ni mu gihe Joseph Peter Blackmore yagumanye umwambaro w’umuhondo.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-israel-yegukanye-agace-ka-7-ka-tour-du-rwanda-2024-amafoto

  • KURIKIRANA UKO AGACE KA KARINDWI KA TOUR DU RWANDA KARI KUGENDA

    13:34″: Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 104. Abakinnyi 6 bari imbere, bamaze gusigamo igikundi kibakurikiye iminota 4.

    Saa 13: 30':Kuri Kilometero 100: Abakinnyi batandatu bari imbere basize igikundi 3’50”.

    Ibyo wamenya ku Karere ka Gatsibo

    Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba. Gaherereye iburasirazuba bw’Intara. Gafite ubuso bungana na kilometero 1585,3. Gafite Imirenge 14, Utugari 69, n’imidugudu 602. Ibarura ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje Akarere ka Gatsibo gatuwe n’abaturage 551,164.

    Akarere gacungwa kandi kagatanga serivisi hashingiwe ku Itegeko no 08/2006 ryo ku wa 24/2/2006 rigena imiterere, imitunganirize n'imikorere y'Akarere.

    Akarere gafite inshingano zo guteza imbere imibereho myiza y'abagatuye hakoreshejwe ubufatanye bwabo mu igenamigambi no mu gushyira mu bikorwa gahunda zerekeranye no guteza imbere ubuyobozi bwiza, uburezi kuri bose, ubuhinzi, ubworozi, kubungabunga ibidukikije, ubucuruzi, ibikorwa remezo n'ubukerarugendo n'ibindi.

    Saa 13:09″: Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 98, abakinnyi 6 bari imbere, bamaze gusiga iminota 3 n’amasegonda 20 igikundi kibakurikiye.

    Abakinnyi bari imbere biragaragara ko bazi kwihuta ahantu hatambika, kuko barimo kongera ibihe buri kanya.

    Saa 13:00″: Abasiganwa bamaze kugenda isaha ya kabiri.

    Saa 12:56″:Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 86 abakinnyi bayoboye isiganwa bamaze gusiga igikundi iminota 2 n’amasegonda 40.

    -Amanota ya Sprint ya Mbere yatangiwe hafi ya Ryabega mu Karere ka Nyagatare. Yegukanwe na Van de Wynkele (Lotto-Dstny); akurikirwa na Lennert Teugels (Bingoal-WB) ndetse na Vinzent Dorn (Bike Aid).

    Saa 12:38″:Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 70. Kuri ubu isiganwa riyobowe n’abakinnyi 6, barimo Ourselin ukinira TotalEnergies; Einhorn ukinira Israel Premier Tech Teugels ukinira Bingoal, Dorn ukinira Bike Aid, Van de Wynkele wa Lotto-Dstny na Glivar ukinira UAE.

    Kuri Kilometero 65: Ourselin (TotalEnergies), Einhorn (Israel-Premier Tech) na Meens (Bingoal-WB) bari inyuma ya ba bakinnyi bari imbere ho 10” mu gihe igikundi cyasizweho 20”.

    Ku Kilometero cya 54: Abakinnyi/ Abasiganwa batatu bari imbere bakomeje kuzamura ikinyuranyo, ubu basize igikundi ho 30”. Mu isaha ya mbere, abasiganwa bagenze ibilometero 50.

    -Abasiganwa bageze muri Nyagatare

    Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba. Icyicaro cy'Akarere kiri mu Murenge Nyagatare, mu Kagari ka Nyagatare.

    Gahana imbibi n’Akarere ka Gatsibo mu Majyepfo, Akarere ka Gicumbi mu burengerazuba. Akarere ka Nyagatare gahana imbibi n’Igihugu cya Uganda mu Majyaruguru hamwe n’Igihugu cya Tanzania mu burasirazuba.

    Umufaransa Pierre Latour yegukanye amanota y’agasozi ka mbere yatangiwe i Nyarukoni; yakurikiwe na Pablo Torres Arias [UAE] ndetse na Kretschy Moritz [Israel-Premier Tech]

    Saa 12:00': Abakinnyi bamaze kugenda isaha ya mbere.

    Saa 11:56″: Abakinnyi bamaze kugenda ibirometero 43. Abakinnyi bayoboye isiganwa ni Dorn ukinira Bike Aid, na Teugels ukinira Bingoal-WB.

    -Ku Kilometero cya 30: Abakinnyi barimo Berlin (Bike Aid), Vadic (TotalEnergies), Mugisha (Java-Inovotec), Glivar na Ravbar (UAE), Grmay (CMC) na Donie (Lotto) bagerageje gusohoka mu gikundi ariko ntibyabahira kuko cyahise kibafata.

    Saa 11:35″: Abakinnyi barimo Berlin Vadic, Mugisha Moise Gliver Ravbar, Gramay na Donie, basohotse mu gikundi.

    Saa 11: 29': Abakinnyi bari imbere bamaze gusigamo amasegonda 10 ku gikundi.

    Kuri Kilometero 12: Abakinnyi bayoboye abandi ni umunani nyuma y’uko Mayer na Rougier Lagane basizwe n’itsinda riri imbere.

    Saa 11:21″:Gramay amaze kwigira imbere ho amasegonda 20 mu gihe Mayer na Lagane bamaze gusigwa n’igikundi.

    Icyizere kuri Niyonkuru Samuel

    Niyonkuru Samuel uvuka i Kayonza aho isiganwa riri busorezwe, yabwiye InyaRwanda ko uyu munsi bari bugerageze gukora ibishoboka.

    Yagize ati 'Uyu munsi tugiye gukora ibishoboka byose twitware neza. Uyu munsi turakina agace katarimo imisozi myinshi, nk’ikipe y’igihugu turifuza gutangirana imbaraga tukagenda mu ba mbere kandi tugafatiraho nta guhagarara.”

    -KM 2: Abakinnyi 10 bacomotse mu gikundi, barimo Alexandre Mayer na Rougier Lagane (Mauritius), Vadic na Ourselin (TotalEnergies), Meens (Bingoal-WB), Kino (Soudal-QuickStep), Glivar (UAE), Dorn (Bike Aid), Geary (Afurika y’Epfo) na Niyonkuru (Rwanda).

    -Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, ni we watangije Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda.

    -Abakinnyi basigaye ni 74, bivuze ko abakinnyi 20 aribo bamaze kuvamo.

    Saa 11:08″: Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 2, igikundi cya mbere kirimo abakinnyi bagera kuri 15.

    Saa 11:00': Isiganwa riratangiye. Abakinnyi baragenda Kirometero 2.3 bishyushya, nyuma yaho nibwo bari butangire kubarirwa ibihe.

    Aka gace karakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, ku ntera ya Kilometero ya 158 kuva mu Rukomo kugera mu Karere ka Kayonza, imbere ya Gare mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

    Abakinnyi/ Abasiganwa barahaguruka ku isaha ya Saa 11:00 am, baragenda Kirometero 158 zituma ariko gace kanini kari muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

    Abasiganwa 78 barahaguruka Rukomo, banyure Ngarama, bakomeze Cyabayaga, bahinguke Nyagatare bakomeze Kabarore, banyure Kiziguro bafate Gahini basoreze Kayonza mu mujyi.

    Akarere ka Gatsibo amagare arakanyuramo inshuro ebyiri muri uyu muhanda, mu gace ka Ngarama, ndetse n’umuhanda usanzwe wa Kabarore.

    Ni ubwa mbere isiganwa rigiye kunyuma mu muhanda mushya wa Gicumbi Nyagatare.

    Uyu muhanda Nyagatare-Gicumbi wari waremerewe abaturage bo mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi na Nyagatare ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga muri 2010, ukaba uzarushaho kunoza ubuhahirane muri utu turere.

    Tariki 28 Gicurasi nibwo uyu muhanda wa Gicumbi – Nyagatare wanyuzemo igare bwa mbere ubwo hakinwaga Rwanda Cycling. Tuyizere Etienne uri gukinira Java Inovotec niwe wageze i Nyagatare ari uwa mbere.

    Aka gace ka Karindwi karimo udusozi tugufi, aho amanota y'umusozi uyu munsi ari ku Gasogi kamwe gusa ka Gatsibo, bamaze kugenda Km 18.

    Ibyo wamenya ku Karere ka Gicumbi, aho abasiganwa batangiriye

    Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu Turere dutanu (5) tugize Intara y'Amajyaruguru, gafite ubuso bungana na km2 829.

    Gaherereye iburasirazuba bw'iyi Ntara. Mu majyaruguru gahana imbibi n'Akarere ka Burera n'igihugu cya Uganda.

    Iburasirazuba hari uturere twa Nyagatare na Gatsibo, mu majyepfo yako hari Akarere ka Gasabo n'agace gato ka Rwamagana ku nkengero z'ikiyaga cya Muhazi. Iburengerazuba gahana urubibi n'Akarere ka Rulindo.

    Ibyo wamenya ku Karere ka Kayonza, aho isiganwa ryasorejwe

    Intara karimo: Intara y'Iburasirazuba.

    Imirenge: Mukarange, Gahini, Rukara, Murundi, Mwiri, Rwinkwavu, Murama, Ndego, Kabare, Nyamirama, Ruramira na Kabarondo.

    Ubuso: 1,935Km2. Umubare w'abaturage (2022): 457,156.

    Umubare w’abaturage mu migi (2022): 65,071 (14.2%).

    Umubare w’abaturage mu cyaro (2022): 392,085 (85.8%).

    Ibyo abantu bazi cyane ku karere: Ahantu nyaburanga, imisozi, ibiyaga, amashuri menshi, ibiranga amateka.

    Gahana imbibi n'Akarere ka Rwamagana mu Burengerazuba, Akarere ka Gatsibo mu Majyaruguru, uturere twa Ngoma, Kirehe, n'igihugu cya Tanzania mu Burasirazuba.

    Kagizwe n’ibyahoze ari uturere twa Rukara, Kabarondo, Cyarubare n'Imirenge ibiri yahoze ari iy'Akarere ka Muhazi ariyo Nyagatovu na Mukarange. Akarere kagizwe n'Imirenge 12, utugari 50 n'imidugudu 421.

    Intara y'Uburasirazuba yahaye ikaze abitabiriye Tour du Rwanda, mu butumwa bwo kuri X bagize bati 'Umunsi wa karindwi wa Tour du Rwanda uje iwacu mu ntara y’Iburasirazuba. Abasiganwa barigaragariza abafana bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Tubahaye ikaze mu mirambi myiza y'iwacu, mu nkengero za Pariki y'Igihugu y'Akagera.

    AMAFOTO YARANZE AGACE KA KARINDWI KA TOUR DU RWANDA 2024





    Muri Tour du Rwanda, MTN ikangurira abakiriya bayo gukoresha gahunda ya Mobile Money

    Abasiganwa bageze mu Karere ka Nyagatare, kamwe mu turere tugize Uburasirazuba bw’u Rwanda

    Minisitiri Munyangaju niwe watangije agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024


    Minisitiri Munyangaju yasabye abari muri siporo kunoza Ikinyarwanda

    Muri iki gihe cya Tour du Rwanda ya 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye Abakunzi b’imyidagaduro na Siporo gukoresha Ikinyarwanda kinoze.

    Mu butumwa bwo ku rubuga rwa X bwatambukijwe n’Inteko y’Umuco, Munyangaju yavuze ko “Nk’uko Siporo n’Imyidagaduro biduhuza ni nako ururimi rwacu ruduhuza twese nk’Abanyarwanda.”

    Akomeza ati “Niba mu binyemereye rero, twese nk’abitsamuye, duhagurukire icyarimwe twiyemeze kunoza neza Ikinyarwanda; kuko ni ishema kuvuga ururimi rwawe kavukire…”

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagenda cyangwa abakorera ahahurira abantu benshi bavanga indimi.

    73% by'ababajijwe bagaragaje ko bajya bavanga indimi cyane cyane mu mvugo, mu gihe 23% bahamya ko batajya bavanga indimi.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko, muri Kigali, Ikinyarwanda gifite umwanya mugari mu mvugo, Igifaransa kigakoreshwa n'abantu bake, naho Igiswayire kikaba gisa n'aho kitagaragara.

    Icyongereza kihariye umwanya munini ahahurira abantu benshi, kikaba kiza imbere cyane y'izindi ndimi zemewe.

    Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

    Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

    Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

    Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

    Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk’ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.


    Joseph Blackmore yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024

    Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ni wegukanye gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Musanze-Kigali (Mont Kigali) ku ntera y’ibilometero 93,3, kakinwe ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024. Yakoresheje 2h12’44”.

    Joseph Blackmore yegukanye aka gace ka Gatandatu mu gihe yizihiza isabukuru y'amavuko 21 y'amavuko, kuko yavutse tariki 23 Gashyantare 2003.

    Asanzwe ari umukinnyi Mpuzamahanga w'umukino w'amagare wabigize umwuga. Yahagarariye Igihugu cy'u Bwongereza mu Mikino ya Commonwealth Games yabereye i Birmingham, aho yasoje ari ku mwanya wa Gatanu.

    Mu 2022 yasoje ari ku mwanya wa Gatatu mu isiganwa rya National Cyclo-Cross Championships.

    Pierre Latour yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024

    Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies niwe wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 (Individual Time Trial) kakiniwe i Musanze kagasorezwa mu Kinigi ku ntera ya 13Km, ku gicumbi cy'ubukerarugendo n'iwabo w'ingagi zo mu Birunga. Yakoresheje iminota 23 n'amasegonda 31″.

    Aka gace kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, kasize Umubiligi William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, yambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey), ihabwa umukinnyi ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

    Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu yavutse ku wa 12 Ukuboza 1993. Ni Umufaransa w'umukinnyi w'amagare wabigize umwuga, ubarizwa mu ikipe ya TotalEnergies.

    Latour w'imyaka 30 y'amavuko yasinye muri TotalEnergies avuye muri AG2R La Mndiale. Icyo gihe yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango ajye kugerageza amahirwe n'ahandi. Yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri iriya kipe ari avuyemo

    Yegukanye agace k'irushanwa Vuelta a España; kandi yatwaye inshuro ebyiri irushanwa rya French National Time Trial Championships.

    William yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

    William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, niwe wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n’amasegonda 22.

    Uyu mubiligi asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw'ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw'inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

    Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko 'narahakunze cyane'. Akomeza ati 'Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n'aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.'


    Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

    Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y'ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n'amasegonda 41.

    Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

    Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

    Umwambaro w'umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n'Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04’12’ mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y'ibilometero 269.7, anganya ibihe n’abakinnyi 16 bamukurikiye.

    Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

    Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi’in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w’igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk’umukinnyi uvuka muri Israel.

    Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y’abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n’ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

    Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y’umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

    Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

    Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n’amasegonda 32.

    Aka gace ka 'Team Time Trial' (Gusiganwa n'ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y'Isi.

    Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya 'BivaMomoTima'

    Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

    Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati 'Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w'impano gusa nk'uko twabibabwiye.'

    'Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k'ubukungu bw'Igihugu, kandi bifasha n'abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.'

    Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

    Ati 'Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.'

    Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.

    AMAFOTO YARANZE AGACE KA GATANDATU KA TOUR DU RWANDA 2024

    AMAFOTO: Tour du Rwanda 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140029/live-ikaze-muri-etape-nini-kurusha-izindi-muri-tour-du-rwanda-2024-amafoto-140029.html

  • 'Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo'.- Félix Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru muri iki cyumweru dusoza, Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa yavuze amagambo menshi yo kwivuguruza, ariko ntawe byatunguye kuko ari kimwe mu biranga ubutegetsi bwe.

    Mu mpera z'umwaka ushize, ubwo yiyamamarizaga kongera kuba Perezida wa Kongo, Tshisekedi yatangaje ku mugaragaro ko nihagira irindi sasu rimwe gusa rya M23 rivugira ku butaka bwa Kongo, azihutira gusaba uruhushya imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko, maze, nta yindi nteguza, akagaba igitero ku Rwanda, dore ko we n'abambari be bakomeje guta ibitabapfu babeshya ko M23 igizwe n'ingabo z'uRwanda, RDF.

    Nyamara nyuma y'ayo magambo, uretse n'isasu rimwe, M23 yarashe ibisasu byinshi biremereye, inambura leta uduce twinshi cyane, ari nako irushaho gusatira Goma, umujyi mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru.

    Muri icyo kiganiro rero, umunyamakuru yabajije Perezida Tshisekedi niba yaratinye cyangwa yarahatiwe kureka umugambi wo gutera uRwanda, maze mu kimwaro kinshi, Tshisekedi ati:' ibyo gushoza intambara ku Rwanda byavuyemo kuko hari ibikorwa byinshi bigerageza kugarura amahoro muri Kongo. Hari Perezida Lourenço udushishikariza ibiganiro, hari Perezida w'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, Salva Kiir uzaza i Kinshasa ndetse akanajya i Kigali n'i Bujumbura, hari Abanyamerika….Mbese hari byinshi birimo gukorwa kandi bidusaba gushyira imbere amahoro kurusha intambara. Nabaye ndetse rero umugambi wo gutera Rwanda, atari uko ntabishoboye cyangwa ntabishaka, ahubwo nshyize imbere amahoro arambye ya Kongo.

    Ndashaka amahoro y' abaturage banjye'.

    Abumvise uku guhindura imvugo kwa Tshisekedi babibona mu buryo butandukanye:

    1. Hari abasanga na mbere ajya gutangaza ibyo gushoza intambara ku Rwanda kwari ukwivugira no kwishakira amajwi y'inkundarubyino z'Abakongomani, boheza intambara nk'abatazi ingaruka zayo. Ngo byari nko kwikirigita agaseka kuko abizi neza ko nta bushobozi yabona bwo kurwana n'u Rwanda. Bati ntiwaba warananiwe umutwe nka M23 ngo wiyahure ku Rwanda ruzwiho ubushobozi buhanitse mu bya gisirikari.

    2.Hari abasesenguzi ariko basanga Tshisekedi yaravuze ibyo gutera u Rwanda akomeje, ariko akaza kugirwa inama yo kubyibagirwa, kuko uretse ko nta n'impamvu afite yo kugaba igitero ku Rwanda, atanabishobora bakurikije uko bazi imiterere y'igisirikari cye n'abamushyigikiye. Ikindi ngo abamushyigikiye bo muri SADC bamweretse ko ateye uRwanda kwaba ari ukwiyahura, kuko rwamuturuka imbere, M23 ikamuturuka inyuma, maze akabura amajyo!

    3.Hari n'abasanga Tshisekedi atararetse igitekerezo cyo gutera u Rwanda afatanyije na Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, n'ikimenyimenyi bombi bakaba barimo kurundanya ibikoresho n' abarwanyi ku mipaka y'ibyo bihugu n'uRwanda. Ibyo kuvuga ko yaretse igitekerezo cyo gutera uRwanda ngo byaba ari ukurangaza uRwanda mu gihe bakinoza imyiteguro.

    Uko byaba bimeze kose, Tshisekedi yaba yarahubutse akavuga ibyo adashoboye, yaba agikomeye ku mugambi we ubu akaba arimo kuyobya uburari, uRwanda rwo ntirwigeze rufata amagambo ya Tshisekedi nk'imikino, ahubwo rwarushijeho kuryamira amajanja, rutegereje gusa ko hagira uwiyahura, maze akabona 'urwo imbwa yaboneye ku iriba'.

    Ibi Perezida Kagame yabisubiyemo kenshi, avuga ko ntawe uRwanda ruzashotora, ko ariko ruhora rwiteguye, bityo uzibeshya akarenga umurongo utukura azakubitwa n'inkuba itagira amazi.

    Tubitege amaso. Gusa ababikurikiranira hafi ntubabura kubona ubwoba mu magambo ya Tshisekedi, cyane cyane nyuma y'aho uRwanda rutangarije ko ntawe ruzasaba uruhushya rwo kurinda umutekano n'ubusugire bwarwo. Aha yabonye ko akwiye guhindura inyogo kuko amazi atakiri yayandi.

    Abagira inama Tshisekedi rero biraboneka ko bagenda bamukura ku izima, kuko basanga nta yandi mahitamo uretse ibiganiro, bitaba ibyo akazahabwa isomo rikarishye ryo kwicisha bugufi, no kwirinda gukomeza gushotora intare yiturije.

    The post 'Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo'.- Félix Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igitekerezo-cyo-gutera-urwanda-cyamvuyemo-felix-tshisekedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igitekerezo-cyo-gutera-urwanda-cyamvuyemo-felix-tshisekedi

  • Zari yateye utwatsi ibyo gusubirana na Diamon… – #rwanda #RwOT

    Ni amashusho yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga yerekana Zari Hassan n’umuhanzi Diamond Platnumz wahoze ari umukunzi we banafitanye abana babiri, aya mashusho Zari yashyize ku mbuga yaberekanaga bamwenyura banafatanye ikiganza mu kindi.

    Ibi byatunguye benshi banahise batangira kuvuga ko aba bombi baba basubiranye. Byahise bifata indi ntera nyuma yaho Zari yahise arekera gukurikira umugabo we Shakib Lutaaya ndetse akanasiba amafoto yose bafitanye kuri Instagram. 

    Ababibonye bose batangiye gutekereza ko ishyamba atari ryeru mu ryugo rwa Zari na Shakib ndetse ko byaba aribyo yaba yiyunze na Diamond.

    Amashusho ya Zari afatanye mu kiganza na Zari yazamuye ibihuha byo gusubirana kwabo

    Zari Hassan ugarukwaho buri munsi, yamaze guhakana ibyo gusubirana na Diamond Platnumz, anakomoza ku kuba bombi bahuzwa n’abana bafitanye. Mu mashusho Zari yashyize kuri Snapchat ye yagize ati: ”Ntabwo ndi mu rukundo na Diamond”.

    Yakomeje agira ati: ”Oya ntabwo twasubiranye kuko ariya mashusho naya kera twayafashe kera ahubwo nongeyemo indirimbo ye nshya kugirango mufashe kuyamamaza. Ese kuba nafasha papa w’abana banjye kwamamaza ibikorwa bye n’ibibi? Ese kuba dusigaye twumvikana n’ibibi? Ndabizi ko kutubonana mubifata nk’ikibazo ariko si ikibazo. Diamond nanjye iteka tuzahora duhuzwa n’abana bacu”.

    Zari yavuze ko atasubiranye na Diamond ndetse ko ayo mashusho bayafashe kera

    Nyamara nubwo Zari Hassan yasobanuye ko atasubiranye n’uyu muhanzi w’icyamamare akanavuga ko aya mashusho ari aya kera, yirinze kugira icyo avuga ku mubano we n’umugabo we Shalib Lutaaya nawe biri kuvugwa ko batameranye neza. Ibi kandi Zari abivuze nyuma yaho umuhanzikazi Zuchu yatangaje ko yatandukanye na Diamond bikavugwa ko nyirabayazana ari Zari.

    Zari ari gushinjywa kuba nyirabayazana w’itandukana rya Diamond na Zuchu

    Ikinyamakuru Daily Africa cyatangaje ko urebye ibyo Zari, Diamond, Zuchu na Shakib barimo bisa nk’ikinamico ndetse ko byaba ari ibintu bari gukora kubushake (PR Stunts) kugirango bamamaze igice cya 3 cya filime yerekana ubuzima bwa Zari na Diamond yitwa ‘Young, Famous & African’ inyura kuri Netflix aho byitezweho mu bice bishya Shakib na Zuchu bazabigaragaramo.

    Biravugwa kandi ko ibi Zari na Diamond Platnumz bari gukora ari ikinamico barimo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140025/zari-yateye-utwatsi-ibyo-gusubirana-na-diamond-platnumz-140025.html

  • Bruce Melodie yahishuye uko yatewe ishoti n’abarimo Davido, Tekno na Burna Boy #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie uri kubarizwa muri Kenya aho amaze iminsi, yahishuye ko gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Nigeria atari ibintu byoroshye.

    Uyu muhanzi yavuze ko amaze igihe yifuza gukorana n’abahanzi batandukanye bo muri iki gihugu barimo Tekno, Davido na Burna Boy ariko ko bigoye.

    Ibi Bruce Melodie yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Citizen yo muri Kenya aho yari abajijwe ku ndirimbo afitanye n’abahanzi batari abo muri Afurika y’ibirasirazuba. Aha yasubije avuga ko yagerageje gukorana n’abahanzi batandukanye bo muri Nigeria agaragaza ko biba bigoye.

    Yagize ati “Abahanzi b’abanya-Nigeria biragoye gukorana nabo, mu bihe byashize nagerageje gukorana n’abahanzi batandukanye barimo Tekno, Davido na Burna Boy, urabizi baje i Kigali ariko ntabwo byoroshye. Nanagiye muri Marvin Records i Lagos muri Nigeria sinzi uko babikora.”

    Aha umunyamakuru yahise abaza Bruce Melodie niba baramuciye amafaranga, avuga ko ntayo bamuciye ahubwo ko ‘bumva indirimbo zawe bakazishimira’ ariko byagera ku gukorana indirimbo na bo ukabona bari kubihunga.

    Ati “Ntabwo baguca amafaranga, bumva indirimbo zawe bakakubwira ngo ni nziza, byagera ku kugukorana indirimbo ukabona bari kubigendamo gake mwajya studio ntibaze.”

    Bruce Melodie yabajijwe ku bahanzi bakoranye ubwo yari yagiye muri Marvin Records muri Nigeria, avuga ko icyari cyamujyane nyamukuru ari ukwiga no guhuza n’abahanzi ba ho.

    Ati “Nagiye hariya kwiga no kureba uko nahuza n’abahanzi ba ho, ariko biragoye, murahura mukaganira, mukanahuza ariko byagera ku gukora indirimbo (Ku recodinga), ntago nzi uko bigenda.”

    Bruce Melodie yabajijwe umuhanzi wamugoye akamukora ibyo byose, avuga ko n’ubwo ibyo avuga ari ukuri atavuga ngo ni uyu muhanzi.

    “Ntabwo nshaka kugira uwo mvuga, ibi mvuze ni ukuri ariko sinshaka kugira uwo mvugaho, ntabwo natunga agatoki umuntu ngo mvuge ngo ni uyu muhanzi. Ntabwo numva ko byaba ari byiza.”

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda ndetse wagerageje no kwambuka imipaka aho yakoranye indirimbo n’abarimo Harmonize wo muri Tanzania, Shaggy wo muri Amerika n’abandi.

    Bruce Melodie yahishuye ko abahanzi bo muri Nigeria baumuteye ishoti

    Davido ni umwe mu bamukwepye

    Burna Boy ni umwe mu bahanzi bafite izina muri Afurika

    No kwa Tekno yakandiyeho biranga

    Sulaiman RUKUNDO / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yahishuye-uko-yatewe-ishoti-n-abarimo-davido-tekno-na-burna-boy

  • Bite bya Rudasingwa Prince wa Rayon Sports wajyanywe kwa muganga igitaraganya atumva? #rwanda #RwOT

    Inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ni uko rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince wajyanywe kwa muganga atumva ubu ameze neza yasubiye mu rugo.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wakinwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC saa 18h00′ kuri Kigali Pelé Stadium, umukino warangiye ari 1 cya Musanze FC ku busa bwa Rayon Sports.

    Umukino ubwo wari ugeze ku munota wa 88, Rayon Sports irimo irwana no kwishyura ni bwo habayeho iyi mpanuka, bateye umupira mu kirere maze Muhire Anicet wa Musanze FC azamuka mu kirere ahura na Rudasingwa Prince na we wari wazamutse bashaka gukina uyu mupira n’umutwe, maze bakubitana imitwe.

    Bombi bahise bikubita hasi bamera nk’abataye ubwenge maze abakinnyi bagenzi ba bo baba ari bo batabaza.

    Wahise ubona ko ibintu kuri Stade bihinduye isura, mu gihe bari bategereje abagaganga, abakinnyi batangiye gutanga ubutabazi bw’ibanze, bahungiza.

    Gusa rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince wabonaga ari we wagize ikibazo gikomeye aho barimo barwana no kugarura ururimi kuko rwari rwagiye.

    Ubundi iyi mvune yitwa “Concussion”, iterwa no kunyeganyega k’ubwonko, umuntu agahita amera nk’utaye ubwenge aho n’ururimi ruhita rumanuka rukajya gufunga mu buhumekero ari na yo mpamvu iyo umuntu agize iki kibazo bahita barwana na gutuma rutagenda kuko iminota 5 gusa iba ihagije ngo ahite yitaba Imana nk’uko umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles yabibwiye ISIMBI.

    Byabaye ngombwa ko imbangukiragutabara yinjira mu kibuga maze Rudasingwa ahita ajyanwa kwa muganga aho yajyanywe kuri CHUK.

    Bamunyujije mu cyuma basanga nta kibazo ubwonko bwagize, yagaruye agatege ndetse saa saba z’ijoro arasezererwa arataha ubu ari mu rugo arimo kunywa imiti yandikiwe.

    Ku rundi ruhande ariko na Muhire Anicet wari wasigaye ku kibuga yakomeje kuremba biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga mu modoka isanzwe. Gusa na we ameze neza akaba yasezerewe mu bitaro.

    Ubu Rudasingwa Prince ameze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-rudasingwa-prince-wa-rayon-sports-wajyanywe-kwa-muganga-igitaraganya-atumva

  • The Ben yatunguranye mu gitaramo cya Rema Nam… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera za 2023 ni bwo Rema Namakulah yatangaje ko azakorera igitaramo Melodie Of Love kuri Hoteli ya Sheraton kuwa 23 Gashyantare 2024.

    Umunsi wageze abantu benshi baritabira ndetse abahanzi banyuranye bamufasha gususurutsa abakunzi be batari bacye bari baje gutaramana na we.

    Igitaramo kigana ku musozo ni bwo uyu muhanzikazi yakiriye ku rubyiniro The Ben bafatanya kuririmbana indirimbo yabo 'This Is Love' ibintu byazamuye ibyishimo byabitabiye.

    The Ben yagaragaje ko byamunyuze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ati'Rema uri icyamamare, uri udasanzwe, newe ishema na we. Mwakoze Uganda mubyemere mubyizera ndabakunda birenze.'

    Ubwo aba bombi baririmbanaga Rema yageze kumukagaro w'indirimbo uvuga nkoraho asaba The Ben kumukoraho undi na we arabikora arangije ati'Ngukozeho.'

    Uyu muhanzikazi yumvikanaga kandi abaza ati'Abanya-Kigali murihe.' Mu gusoza The Ben yabwiye abaraho bose ko akunda Rema amurata amashimwe amubwira ko yakoze igitaramo cyiza anashima abitabiye kuba baje gushyigikira Rema.

    Indirimbo 'This Is Love' iri muzagize igikundiro cyo hejuru kuva yajya hanze kuwa 30 Ukuboza 2020 imaze kurebwa na Miliyoni zisaga 8 ku rubuga rwa YouTube.

    Mu bitekerezo abafana batanze bagaragaragaje ko bishimiye uburyo The Ben na Rema bahuje ku rubyiniroNtabwo byari byitezwe ko The Ben ataramira abitabira igitaramo cya Melodie Of Love cya RemaThe Ben yashimiye abitabiriye igitaramo cya Rema agaruka ku rukundo akunda Uganda igihugu yanavukiyemo

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140024/the-ben-yatunguranye-mu-gitaramo-cya-rema-namakulah-amafoto-140024.html