Blog

  • Amstel yahembye umukinnyi wegukanye agace ka… – #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 18 Gashyantare 2024 kugeza kuri iki Cyumweru tariki 25 mu Rwanda haberaga isiganwa ry’amagare ngarukamwaka rizenguruka ibice bigize u Rwanda rya Tour du Rwanda 2024.

    Kuri iki Cyumweru hakinwaga agace ka nyuma kazengurukaga ibice byo mu mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 73.6.

    Kegukanwe na Peter Joseph Blackmore ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza akaba yakoresheje isaha imwe, iminota 47 n’amasegonda 37.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21 asanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech ndetse aka niko gace ka kabiri yari yegukanye muri iyi Tour du Rwanda 2024 dore ko ari nawe wari wegukanye akavaga i Musanze kerekeza mu mujyi wa Kigali (Mont-Kigali).

    Uwari umuterankunga mukuru muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka ,Amstel niyo yahembye Joseph Blackmore dore ko n’ubundi muri rusange ariyo yahembye abakinnyi bose begukanye uduce muri Tour du Rwanda 2024.

    Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda aho yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije, bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

    Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

    Ubu buryo bwagarutsweho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe bitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

    Muri Tour du Rwanda, Amstel yari yarazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yari yatangaje ko kuri iyi nshuro bagomba kuzashimangira ubudasa bwa Amstel nk’ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.

    Amastel yahembye Peter Joseph Blackmore  wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140089/amstel-yahembye-umukinnyi-wegukanye-agace-ka-nyuma-ka-tour-du-rwanda-2024-140089.html

  • MTN yahembye Umunyafurika mwiza muto mu gace… – #rwanda #RwOT

    Ibyishimo byari ibyishimo ku baturarwanda aho biheraga ijisho isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda ryabaga ku nshuro ya 16 guhera tariki 18 Gashyantare kugeza uyu munsi ku Cyumweru taliki 25.

    Kuri iki Cyumweru hakinwaga agace ka 8 ari nako ka nyuma kazengurukaga ibice by’umujyi wa Kigali ku ntera ingana n’ibilometero 73.6.

    Kegukanwe na Peter Joseph Blackmore ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza akaba yakoresheje isaha imwe, iminota 47 n’amasegonda 37 ndetse aba arinawe wegukana Tour du Rwanda ya 2024 muri rusange.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21 asanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech ndetse aka niko gace ka kabiri yari yegukanye muri iyi Tour du Rwanda 2024 dore ko ari nawe wari wegukanye akavaga i Musanze kerekeza mu mujyi wa Kigali (Mont-Kigali).

    Nubwo uyu mukinnyi ariwe wegukanye agace ndetse akanegukana Tour du Rwanda ariko ntabwo ariwe wahembwe gusa kubera ko hatanzwe ibihembo no ku bandi bakinnyi bitwaye neza.

    Muri ibi bihembo harimo n’icyatanzwe na MTN ibinyujije muri MoMo aho yahembye umukinnyi mwiza ukiri muto w’Umyafurika muri iyi Tour du Rwanda.

    Uyu munsi cyatwawe na Aklilu Arefayne usanzwe ukinira Eritrea n’ubundi wanagitwaye mu duce twose twa Tour du Rwanda 2024.Uyu mukinnyi wavutse muri 2004 asanzwe akinira ikipe ya Wanty-ReUz-Technord yo mu Bubiligi.

    Muri iyi Tour du Rwanda 2024 , MTN yari umuterankunga arinako ikangurira abakiriya bayo gahunda ya 'BivaMomoTima'

    Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

    Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Kagame ati 'Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w'impano gusa nk'uko twabibabwiye.'

    'Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k'ubukungu bw'Igihugu, kandi bifasha n'abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.'

    Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

    Ati 'Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.'

    Buri cyumweru hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.

    MTN  Mobile Money Ltd yahembye Aklilu Arefayne nk’umukinnyi mwiza ukiri muto w’Umunyafurika mu gace ka 8

    Aklilu Arefayne niwe wegukanye ibihembo by’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika mu duce twose twa Tour du Rwanda 2024 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140090/mtn-yahembye-umunyafurika-mwiza-muto-mu-gace-ka-nyuma-ka-tour-du-rwanda-2024-140090.html

  • RIP : Betting izarikora nyuma yo gucucurwa utwo yari atunze yitabaje inyubako imwe mundende hano i Kigali yiyambura ubuzima

    Nyuma yuko imikino yamahirwe (Betting) imuriye utwe bivugwa ko yafashe icyemezo cyo kwiyahura.

    Nyabugogo mu Nkundamahoro umuturage yiyahuye bivugwa ko byatewe nuko yagiye kubetinga (Betting) akaribwa ibyo yaratunze byose nawe agahitamo twiyambura ubuzima.

    Source : https://yegob.rw/rip-betting-izarikora-nyuma-yo-gucucurwa-utwo-yari-atunze-yitabaje-inyubako-imwe-mundende-hano-i-kigali-yiyambura-ubuzima-%F0%9F%98%AD%F0%9F%98%AD/

  • Munyaneza Didier niwe wahanganye – Ibihembo b… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, nibwo hakinwaga umunsi wa Nyuma wa Tour du Rwanda, umunsi wari witezwe na benshi kuko wagombaga gutanga umukinnyi wegukana Tour du Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 16. Nk’uko byari byitezwe na benshi, Peter Jospeh Blackmore niwe wegukanye iri siganwa nk’uko yagiye gukina agace ka nyuma ariwe ufite ibihe byiza kuva batangira gukina.

    Tugiye kureba hamwe abakinnyi 12 bitwaye neza muri iri siganwa, dore ko aribo bahabwa ibihembo bigendanye n’icyiciro bitwayemo neza.

    Umukinnyi wegukanye Tour du Rwanda, ni Peter Jospeh Blackmore, wahize abandi mu minsi 8, aho ariwe wari ufite ibihe bito, kuko yakoresheje amasaha 17 iminota 18 n’amasegonda 16, akaba yahembwe na Visit Rwanda. Umukinnyi uzi kugenda ahazamuka, yabaye Pierre Latour wahembwe na FERWACY. Aklilu Arefayne ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea yahembwe nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neze, akaba yahembwe na Prime Insurance.

    Shemu Nsengiyumva ukinira May Stars ndetse akaba ariwe mukinnyi rukumbi wari usigaye muri isiganwa ukinira iyi kipe, yahembwe nk’umukinnyi wegukanye amanota menshi y’umuvuduko mwinshi wo mu muhanda, ahemba na SP. Umukinnyi mwiza w’umunyarwanda yabaye Manizabayo Eric bakunze kwita Karadio, aho ku rutonde rusange yaje ku mwanya wa 15 arushwa iminota 5 n’amasegonda 13 n’umukinnyi wa mbere, akaba yahembwe na Forzza bet.

    Umukinnyi mwiza w’umunyafurika, yabaye Dawit Yemane ukomoka muri Eritrea ariko akaba yakiniraga ikipe ya Bake Aid, akaba yaje ku mwanya wa 10 arushwa iminota 3 n’uwa mbere, ahembwa na RwandAir. Aklilu Arefayne yabaye umukinnyi mwiza kandi w’umunyafurika ukiri muto, akaba yahembwe na MTN Mobile Money Ltd.

    Masengesho Vainqueur w’imyaka 22, yatowe nk’umunyarwanda ukiri muto witwaye neza, akaba yaje ku mwanya wa 18 arushwa iminota 10 n’umukinnyi wa mbere.

    Milan Donie yabaye umukinnyi wagenze igihe kinini wenyine akaba yahembwe na Bella Flowers. Munyaneza Didier w’imyaka 26 ukinira Team Rwanda, yabaye umukinnyi mwiza waranzwe n’ihangana, akaba yahembwe na Horizon Express. Ikipe nziza yabaye ikipe ya Eritrea ikaba yahembwe na Inyange. 

    Abakinnyi 3 beza ba Tour du Rwanda uyu mwaka, bayobowe na Blackmore wabaye uwa mbere, IIkhan Dostiyev wavaye uwa kabiri, na Jhonatan Restrepo Valencia wabaye uwa gatatu

    Munyaneza Didier yabaye umukinnyi mwiza wahanganye muri Tour du Rwanda yose 

    Masengesho yabaye umukinnyi mwiza w’umunyarwanda ukuri muto 

    Eritrea yabaye ikipe y’irushanwa

    Ingufu Gin yahembye Mashengesho nk’umukinnyi ukiri muto w’umunyarwanda 


    Manizabayo Eric yabaye umukinnyi mwiza w’umunyarwanda, akaba ari Tour du Rwanda ya 7 yari akinnye 

    Aklilu yahembwe nk’umunyafurika mwiza ukiri muto, akaba yahembwe na MoMo

    Joseph Blackmore yegukanye Tour du Rwanda aba Umwongereza wa mbere ubikoze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140085/munyaneza-didier-niwe-wahanganye-ibihembo-bya-buri-mukinnyi-witwaye-neza-muri-tour-du-rwan-140085.html

  • Carabao Cup:Liverpool y’imvune yegukanye igik… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru saa Kumi n’imwe kuri Wembley stadium. Liverpool yagiye muri uyu mukino ibura abasore bayo benshi barimo Mohammed Salah, Darwin Nunez, Dominic Szoboszlai, Diogo Jota , Allison Becker na Trent Alexander Arnold.

    Ikipe ya Chelsea niyo yatangiye umukino ihererekanya umupira neza kurusha Liverpool ariko ikijyanye no gutera mu izamu kiba ikibazo.

    Ku munota wa 26 Moises Caicedo wa Chelsea yakandagiye Rayan Gravenberch bituma ahita agira ikibazo cy’imvune ikomeye bituma ava mu kibuga asimburwa na Joe Gomez.

    Umukino wakomeje ikipe ya Chelsea irusha Liverpool mu buryo bwose ndetse hari naho yabonye igitego gitsinzwe na Rahim Sterling ariko umusifuzi wo ku ruhande asifura ko Nicolas Jackson wamuhaye umupira yari yabanje kurarira.

    Ku munota wa 40 Liverpool yarase igitego cyabazwe ku mupira wari uzamuwe na Andre Robertson,Cody Gakpo ashyiraho umutwe ariko uragenda ukubita igiti cy’izamu.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Liverpool yarase uburyo bw’inshi imbere y’izamu binyuze kuri Cody Gakpo wahabwaga imipira mu rubuga rw’amahina ariko akayipfusha ubusa.

    Mu gice cya kabiri nabwo Liverpool yaje irusha Chelsea gusatira binashoboka kubona igitego nkaho Wataru Endo yabonye umupira mwiza ari mu rubuga rw’amahina gusa arekuye ishoti rinyura kure y’izamu.

    Ku munota wa 52 Chelsea nayo yarase igitego cyabazwe ku mupira Conor Callagher yarahaye Enzo Fernández maze ariko akoresha agatsinsino agira ngo awutereke mu izamu gusa unyura ruguru gato.

    Liverpool yaje kubona igitego gitsinzwe na Virgir gusa umusifuzi asifura ko uwitwa Wataru Endo yari yaraririye kandi akaba yabangamiye ba myugariro ba Chelsea.

    Umukino ugiye kurangira abakinnyi ba Chelsea barangajwe imbere na Conor Callagher bagiye barata ibitego bidahushwa biza no gutuma umukino urangira bikiri 0-0.

    Hahise hakinwa iminota 30 y’inyongera kugira ngo hamenyekane ikipe itwara igikombe. Bigeze ku munota wa 118 myugariro wa Liverpool akaba na kapiteni wayo, Virgir yaje gutsinda igitego ku mupira wari uvuye muri koroneri itewe na Kostas Tsimikas.

    Umukino warangiye ikipe ya Liverpool yegukanye igikombe cya Carabao Cup cya 10 mu mateka yayo ku gitego 1-0 itsinze Chelsea.

    Liverpool yegukanye igikombe cya Carabao Cup


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140088/carabao-cupliverpool-yimvune-yegukanye-igikombe-ikubise-ahababaza-chelsea-140088.html

  • Umunyarwandakazi yegukanye ikamba rya Nyampin… – #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Miss Sonia wabaye Miss France 2000, hongeye kugaragara undi munyarwandakazi mwiza cyane wegukanye ikamba  rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024.

    Kenza Johanna Ameloot wabaye Miss Belgique 2024 afite inkomoko mu Rwanda kuko nyina ari umunyarwandakazi witwa Gakire Joselyne.

    Amakuru InyaRwanda icyesha abo mu muryango wa Miss Kenza Ameloot batuye mu Rwanda, ni uko Gakire Joselyne “yakuriye i Burundi, aba mu Rwanda aza kwerekeza mu Bubiligi ari nabwo yashatse akabyara Kenza Ameloot” wegukanye ikamba rya Miss Belgique 2024.

    Umunyarwandakazi Kenza Ameloot yabaye Miss Belgique 2024

    Ibirori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya  Nyampinga w’u Bubiligi  byabaye mu ijoro rya keye mu nzu y’imyidagaduro ya Proximus Theater mu gace ka Adikerke de Panne, aho byamaze amasaha arenga ane.

    Byari ibyishimo bivanze n’amarira ubwo Kenza Ameloot yambikwaga ikamba rya Miss Belgique 2024

    Abakobwa 15 bari basigaye mu irushanwa muri 32 baritangiye, biyerekanye maze hatangazwa ko umunyarwandakazi usanzwe ari umunyamideli,Kenza Ameloot w’imyaka 21 ariwe wegukanye iri kamba.

    Kenza Ameloot abaye  Nyampinga w’u Bubiligi  asimbuye Emillie Vanstteenkiste wari ufite iri kamba yegukanye mu 2023. Igisonga cya mbere cyabaye Estelle Toulemonde naho Julie Mortier aba igisonga cya kabiri.

    Niwe wari fite nimero ya ’32’ ariyo ya nyuma none byarangiye ariwe ubaye uwa mbere

    Kenza Ameloot wari ufite nimero ya nyuma muri aya marushanwa y’ubwiza, yahigitse  bagenzi be aba ariwe wegukana ikamba, bimugira umunyarwandakazi wa mbere ubaye Nyampinga w’u Bubiligi mu mateka.

    Kenza Ameloot asanzwe ari umunyamideli ukomeye mu Bubiligi

    Abaye umunyarwandakazi wa mbere ubaye nyampinga w’u Bubiligi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140064/umunyarwandakazi-yegukanye-ikamba-rya-nyampinga-wu-bubiligi-amafoto-140064.html

  • MU MAFOTO: Uburanga bw’umunyarwandakazi Kenza… – #rwanda #RwOT

    Hari hashize imyaka 24 nta munyarwandakazi wegukana ikamba rya nyampinga mu bihugu by’imahanga, dore ko uwabiherukaga ari Sonia Rowland wabaye Miss France mu 2000.

    Kuri ubu undi munyarwandakazi witwa Kenza Johanna Ameloot yabaye ‘Miss Belgique 2024’ ahize abakobwa 32 bari bahatanye muri aya marushanwa y’ubwiza ngaruka mwaka.

    Kenza Ameloot wabaye w’imyaka 21 wabaye Miss Belgique 2024,abyarwa n’umunyarwandakazi Gakire Joselyne. Ubusanzwe Kenza asanzwe ari umunyamideli uri mubagezweho bakiri bato mu Bubiligi.

    Kenza Ameloot ukomoka mu Rwanda yabaye nyampinga w’u Bubiligi  2024

    Mu Kwakira kwa 2023 nibwo Kenza Ameloot yaherugaka mu Rwanda nk’uko yabyerekanye mu mafoto yashyize ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho n’abantu barenga ibihumbi birindwi.

    Ku ifoto aherutse kwifotoza ari mu Rwanda yagize ati: ”Ifoto nkunda ndi ahantu nkunda ndikumwe n’inseko nziza zinzengurutse

    Kenza Ameloot wari usanzwe atavugwa mu myidagaduro, yabaye umunyarwandakazi wa mbere ubaye nyampinga mu Bubiligi, byumwihariko niwe mukobwa wa kane ukomoka muri Afurika  ubaye nyampinga w’iki gihugu.

    Kenza w’imyaka 21 niwe munyarwandakazi wa mbere ubaye Nyampinga w’iki gihugu

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho uburanga bw’umunyarwandakazi Kenza Ameloot wabaye Nyampinga w’u Bubiligi:

    Kenza Ameloot ukomoka mu Rwanda atuye mu Bubiligi ari naho yegukaniye ikamba rya Nyampinga

    Kenza Ameloot asanzwe ari umunyamideli

    Nyina wa Kenza ni umunyarwandakazi witwa Gakire Joselyne

    Kenza ari mu banyamideli bakiri bato bagezweho mu Bubiligi

    Kenza Ameloot akunze no kurya ubuzima ku mazi

    Ku nshuro ya mbere Kenza Ameloot yitabiriye amarushanwa y’ubwiza yahise ayegukana

    Umunyarwandakazi Kenza Ameloot waciye agahigo ko kuba Nyampinga w’u Bubiligi mu 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140073/mu-mafoto-uburanga-bwumunyarwandakazi-kenza-ameloot-wambitswe-ikamba-rya-nyampinga-wu-bubi-140073.html

  • Ibyo wamenya kuri Joseph Blackmore wegukanye… – #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko yegukana ‘Tour Du Rwanda 2024’, ku wa Gatanu, nibwo Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech,  yaciye agahigo ko gutwara agace ka Gatandatu, agatwara ari ku isabukuru ye y’imyaka 21 dore ko avuka ku itariki 24 Gashyantare.

    Uyu munsi uyu Mwongereza yanditse andi mateka yo gutwara ‘Tour du Rwanda 2024’ n'umwambaro w'umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ('Maillot Jaune') nyuma y’umunsi umwe gusa yujuje imyaka 21 y’amavuko.

    Aka gace Joseph Blackmore yegukanye, kakinwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024. Abasiganwa bahagurukiye bahagurukira kuri Kigali Convention Center bagaca mu bice bya: Gishushu-Kwa Ndengeye-Golf-Minagri-Ninzi-KBC-Cadillac-NIDA-Kimicanga-Rond Point yo mu Mujyi-Nyabugogo-Ruliba-Norvege-Tapi Rouge-Kwa Mutwe-40-Kuri Stastique bakagarika KCC.

    Umwongereza Joseph Blackmore niwe watwaye Tour Du Rwanda 2024

    Joseph Blackmore Israel Premier Tech wegukanye Tour Du Rwanda 2024, agiye guhembwa 3500€ [Angana na 4,830,000 Frw] yavuye ku 3250€ [Angana na Miliyoni 4,485,000 Frw]. Ni mu gihe uwa 20 ahembwa 40€ [Angana na 55,200 Frw].

    *Ibyo wamenya kuri Joseph ‘Joe’ Blackmore wegukanye ‘Tour Du Rwanda 2024’:

    Asanzwe ari umukinnyi Mpuzamahanga w'umukino w'amagare wabigize umwuga. Yahagarariye Igihugu cy'u Bwongereza mu mikino ya Commonwealth Games yabereye i Birmingham, aho yasoje ari ku mwanya wa Gatanu.

    Joseph Blackmore utwaye Tour Du Rwanda 2024, ntabwo aramara igihe kinini mu masiganwa y’amagare dore ko yabitangiye mu 2019 afite imyaka 16 y’amavuko, abitangirira mu irushanwa rya ‘National Trophy Series’ rihuriramo abatarengeje imyaka 18 mu Bwongereza.

    Mu 2021 na 2022 na none Joseph ‘Joe’ Blackmore yongeye kwitabira aya marushanwa yarangije ari ku mwanya wa mbere bituma ahita anitabira isiganwa ry’amagare y’abatarengeje imyaka 23 rizwi nka ‘National Under 23 Championships’ yasoje ari ku mwanya wa Gatatu.

    Joseph arahembwa amafaranga arenga Miliyoni 4 Rwf

    Igihugu cy’u Bwongereza cyabengutse ubuhanga bwa Joseph Blackmore maze kimwohereza mu marushanwa ya ‘Commonwealth Games’ aba umwe mu batwazi b’amagare bitabiriye iyi mikino bakiri bato.

    Umwaka wa 2022 wabaye utazibagirana kuri Joseph Blackmore dore ko ariwo mwaka yatwayemo ibihembo byinshi nyuma yo kwitabira amarushanwa nka ‘Men’s Mountain Biking Cross Country’ yaje ku mwanya wa Gatanu, UCI Cyclocross yaje ku mwanya wa kabiri. 

    Muri uyu mwaka kandi ni nabwo yitabajwe n’ikipe ya Team Inspired ayifasha gutwara igihembo cy’irushanwa rya ‘Cyclocross Championships’ yari yitabiriye ku nshuro ya kabiri.

    Mu 2023 uyu musore ukiri muto,yitabiriye Tour du Rwanda aho yanaje ku mwanya wa Gatandatu. Kuri iyi nshuro Blackmore uri mu batanga icyizere muri uyu mukino mu Bwongereza, yitabiriye Tour Du Rwanda 2024 aserukiye ikipe ya ‘Israel Premier Tech’ yashinzwe mu 2014.

    Blackmore watwaye Tour Du Rwanda 2024, yabitangiye afite imyaka 16

    Nubwo Joseph Blackmore ataramara igihe kinini mu gutwara amagare, ari mu bayatwara bafite umwihariko kuko azi gusiganwa ku magare mu muhanda (Road), mu ishyamba naho arebaho ‘Mountain Bike’, mu gutwara anasimbuka (Cylcro-Cross) ndetse no gutwara amagare mu gihe cy’ubukonje mu byatsi (Gravel).

    Uyu munsi Joseph Blackmore yongeye gushimangira ubuhanga bwe yegukana irushanwa rya ‘Tour Du Rwanda 2024’ ryakinwaga ku nshuro ya 16. Aritwaye nyuma yaho yaraherutse gutwara agace ka Gatandatu kakiniwe Musanze-Kigali (Mont Kigali) ku ntera y’ibilometero 93,3.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140079/ibyo-wamenya-kuri-joseph-blackmore-wegukanye-tour-du-rwanda-2024-140079.html

  • APR FC yarambitse Mukura VS irakubita, iby’ig… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru Saa kenda ubera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye aho ari Mukura VS yari yakiriye. Kubona amanota 3 byahise bituma ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeza kuyobora urutond rwa shampiyona n’amanota 49 isiga Rayon Sports FC iyikurikiye amanota 7.

    Uko umukino wagenze umunota ku munota

    Umukino urangiye APR FC itsinze ibitego 2-0

    90+2′ APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Shaiboub hajyamo Mbonyumwami Thaiba

    90′ Umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 5 kugira ngo umukino urangire

    85′ Ikipe y’Ingabo z’igihugu nyuma yo gutsinda igitego cya 2 iri no guhererekanya umupira neza cyane,abakinnyi ba Mukura VS bawubuze

    80′ APR FC ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira yarahawe na Mugisha Gilbert

    75′ Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Ndayogeje Gerard hajyamo Nsabimana Emmanuel 

    73′ Mukura VS yarishyuye habura gato,Iradukunda Elie Tatou ahinduye umupira imbere y’izamu usanga Samuel Pumpong ashyiraho umutwe ariko uragenda unyura impande y’izamu gato cyane

    66′ Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Kubwimana Cedic hajyamo Cyubahiro Costantin 

    63′ Thadeo Luanga wa APR FC aryamye hasi ari kwitwabwaho n’abaganga nyuma yo kugongana na Kubwimana Cedric

    62′ Muri iyi minota APR FC yagabanyije amakare,Mukura VS niyo iri kugerageza gukina 

    58′ APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Nshimirimana Ismail hajyamo Mugisha Gilbert

    57’Allain Bacca acomekeye umupira mwiza Fitina Ombolenga  gusa Kayumba Soter aratabara awushyira muri koroneri

    52′ APR FC yongeye gusatira aho Ruboneka Jean Bosco,Allain Bacca na Fitina Ombolenga bahererekanyije imbere y’izamu gusa ntibyagira icyo bitanga

    48′ Ikipe ya Mukura VS iri gukina neza ishaak uko yakwishyura,Samuel Pumpong ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura ukozaho umutwe

    46′ Mukura VS itangiye igice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga,havamo Bruno Etound Ronie hajyamo Iradukunda Elie Tatou

    Igice cya kabiri kiratangiye

    Igice cya mbere vkirangiye APR FC ifite igitego 1-0

    45+3′ Ruboneka Jean Bosco azamuye umupira mwiza maze Allain Bacca awushyira ku mutwe ariko uragenda unyura hejuru y’izamu gato cyane

    Umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 4 kugira ngo igice cya mbere kirangire

    40′ Nyamukandagira irase uburyo,Niyigena Clement ahaye umupira Nshimirimana ismail awuzamukana yiruka ageze mu rubuga rw’amahina arekura ishoti ariko rinyura hepfo y’izamu gato cyane

    38’APR FC ikomeje gukina nkaho ariyo yatsinzwe,uwitwa allain Bacca arekuye ishoti riremereye ari inyuma y’urubuuga rw’amahina gusa umunyezamu wa Mukura VS aratabara ashyira umupira muri koroneri

    34′ Mukura VS yaribonye uburyo ku mupira Ruboneka Jean Bosco yari yihereye Bruno Etoundi wmu kibuga hagati nawe akawuzamukana yiruka ariko yagera imbere y’izamu akawutanga nabi

    28′ Fitina Ombolenga akoreye ikosa Kubwimana Cedric wa Mukura VS maze umusifuzi atanga kufura ariko itewe na Muvandimwe Jean Marie Vianne ntihagira ikivamo umupira uragenda urarenga

    25′ Umusifuzi atanze akarukuko ko kunywa amazi ku makipe yombi

    22′ Shaiboub wari watanze ibimenyetso guhera kare atsinze igitego cya 1 cya APR FC ku mupira yarahawe na Ishimwe Christian

    21′ Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Nisingizwe Christian wagize ikibazo cy’imvune hajyamo Mahoro Fidel

    19’  Nyamukandagira yacuritse ikibuga,Ruboneka azamuye maze Shaiboub ashyiraho umutwe gusa Nicolas Sebwato yongera gutabara umupira awushyira muri koronero

    14′ APR FC irase igitego cyabazwe,Ombolenga Fitina azamuye umupira mwiza maze Nshimirimana Ismail wari uhagaze wenyine ashyiraho umutwe ariko umunyezamu wa MUkura VS,Nicolas Sebwato aratabara awukuramo

    11′ Mukura VS yaribonye uburyo bwa mbere imbere y’izamu ku mupira ugenda gake Yunussu yarahaye Pavel Ndzilah ariko na rutahizamu Mohammed Sylla agenda gake 

    7’Ikipe y’Ingabo z’igihugu ntabwo ishaak gutanga agahenge,Ruboneka Bosco ahaye umupira mwiza Niyomugabo Claude ahagaze imbere y’izamu mu gihe yitegura gushota myugariro wa Mukura VS,Nisingizwe Christian ahita atabara awumukuraho

    5′ APR FC irimo gusatira cyane kurusha Mukura VS,Niyomugabo Claude azamuye umupira ashaka umutwe wa Shaiboub ariko myugariro wa Mukura VS awushyira muri koroneri itagize icyo ibyara

    3′ Kayumba Soter agonganye na Ismail Pitchou bose bahita baryama hasi bari kwitabwaho n’abaganga

    1′ Umukino utangijwe n’ikipe ya Mukura VS ariko ntabwo iwutindanye kubera ko Thadeo Luanga ahise awumbura Bruno Etoundi

    Umukino uratangiye

    14:45’Nyuma yuko abakinnyi bo ku mpande zombi basoje kwishyushya,basubiye mu rwambariro

    Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga:

    Nicolas Sebwato

    Kayumba Soter

    Ciza Jean Paul

    Nisingizwe Christian

    Muvandimwe Jean Marie Vianne

    Ntarindwa Aimable 

    Ndayogeje Gerard

    Bruno Etoundi Ronie

    Samuel Pumpongi

    Kubwimana Cedric

    Mohammed Sylla 

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:

    Pavelh Ndzila

    Niyomugabo Claude(c)

    Omborenga Fitina 

    Ishimwe Christian 

    Nshimiyimana Yunussu

    Niyigena Clement

    Taddeo Lwanga

    Ruboneka Bosco

    Nshimirimana Ismael Pitchou

    Kwitonda Alain Bacca

    Sharaf Eldin Shaiboub 

    Mu mukino ubanza wa shampiyona,APR FC yari yatsinze Mukura VS igitego 1-0 bigoranye dore ko cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira wari urenguwe na Fitina Ombolenga. 

    Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe yombi,APR FC yatsinzemo 2 banganya 3.

    Mukura VS igiye gukina uyu mukino iri kumwanya wa 4 n’amanota 36 mu gihe APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 46.

    Ubwo abakinnyi ba APR FC bageraga kuri sitade 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140081/live-mukura-vs-igiye-kwakira-apr-fc-140081.html

  • Joe Blackmore wa Israel Premier Tech yegukanye Tour du Rwanda 2024, Manizabayo Eric aba Umunyarwanda wasoje hafi #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare, ni bwo hakinwe Agace ka Munani ari ko ka nyuma k'irushanwa ry'uyu mwaka, katangirijwe kuri Kigali Convention Centre na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Ni isiganwa ryatangiye abakinnyi bacungana, ariko by'umwihariko Ikipe ya Israel Premier-Tech irimo Joe Blackmore wari wambaye umwenda w'umuhondo igenzura ko bataza kuyitakaza ndetse byasabye ko kabuhariwe Chris Froome yiyoborera igikundi mu gice kinini cyaryo.

    Ni isiganwa ryakorewe mu mujyi wa Kigali aho abakinnyi bakoresheje inzira ikurikira:

    Bahereye KCC — Gishushu — Nyarutarama — Mu Kabuga — Utexrwa — TV1 — Umuhanda wa Golf — Minagri — Kigali Heights aha bakaba bahakoze incuro ebyiri bahita bakomereza mu bindi bice.

    Bamaze gusoza izo ncuro bongeye guhera KCC — Kimicanga — Sopetrad — Peage — City Roundabout — Yamaha — Nyabugogo — Giticyinyoni — Norvège — Mt Kigali — Kigali Pelé Stadium- Nyakabanda — Kwa Mutwe — Onatracom — Gitega — 1930 — CHIC — City Roundabout- Peage — Sopetrad — Medihill — Kimihurura Umuhanda w'amabuye — IFAK — Ku Kabindi basoreza kuri KCC.

    Ku ntera ingana na 73,3 Km yakozwe n'abakinnyi 68 bibwo Umwongereza Joe Blackmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech yegukanye aka gace ndetse ahita anatwara Tour du Rwanda abaye uwambere ku rutonde rusange.

    Ku rutonde rusange, Joe Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 akoresheje amasaha 17, iminota 18 n'amasegonda 46, arusha amasegonda 41Ilkhan Dostiyev wa Astana n'amasegonda 43 Jhonatan Restrepo wa Polti-Kometa mu gihe William Junior Lecerf wa Soudal Quick Step Devo Team yasoje arushwa umunota n'amasegonda 25.

    Umunyarwanda wasoreje hafi ni Manizabayo Eric (Rwanda) wa 15, arushwa iminota itanu n'amasegonda 13, Masengesho aba uwa 18 naho Mugisha Moise aba uwa 20.

    Kuri urwo rutonde kandi yakurikiwe na Ilkhan Dostiyev wa Astana Kazakhstan Devo Team na Jhonatan Restrepo Valencia wa Polti-Kometa.

    Muri rusange iri siganwa rya Tour du Rwanda 2024, Ikipe nziza yahembwe na Inyange Industries ni Eritrea.

    Umukinnyi muto mwiza wahembwe na Prime Insurance ni Aklilu Arefayne wa Eritrea.

    Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Bella Flowers ni Vinzent Dorn ukinira Bike Aid.

    Umunyarwanda mwiza wahembwe na Forzza ni Manizabayo Eric wa Team Rwanda.

    Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka wahembwe na FERWACY ni Pierre Latour wa TotalEnergies.

    Umukinnyi wahatanye kurusha abandi wahembwe na Horizon Express niMunyaneza Didier wa Team Rwanda.

    Umunyafurika muto mwiza wahembwe na MTN: Aklilu Arefayne w'ikipe y'igihugu ya Eritrea.

    Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir ni Yemane Dawit wa Bike Aid.

    Umunyarwanda muto mwiza wahembwe na Ingufu Gin Ltd ni Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda.

    Umukinnyi wahize abandi muri Sprint wahembwe na SP ni Nsengiyumva Shemu wa May Stars.

    Umukinnyi wegukanye Agace ka Munani wahembwe na Amstel ni Joe Blackmore wa Israel Premier Tech.

    The post Joe Blackmore wa Israel Premier Tech yegukanye Tour du Rwanda 2024, Manizabayo Eric aba Umunyarwanda wasoje hafi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/joe-blackmore-wa-israel-premier-tech-yegukanye-tour-du-rwanda-2024-manizabayo-eric-aba-umunyarwanda-wasoje-hafi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=joe-blackmore-wa-israel-premier-tech-yegukanye-tour-du-rwanda-2024-manizabayo-eric-aba-umunyarwanda-wasoje-hafi