Blog

  • Umutoza wa Manchester City yatanze ibimenyets… – #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza ukomoka muri Espagne, afite amasezerano azarangirana n’umwaka utaha w’imikino muri Manchester City kipe ikina shampiyona y’icyiciro mu Bwongereza. 

    Nyuma yo gukora amateka akegukana ibikombe 3 mu mwaka ushize w’imikino no muri uyu mwaka arashaka kongera kuyasubiramo akaba yakwegukana Champions League, Premier League na FA Cup.

    Nubwo bimeze gutyo ariko Pep Guardiola kuri ubu ufatwa nk’umutoza wa mbere ku Isi, yatanze ibimenyetso ko ashobora kuzasiga Manchester City akajya gutoza ikipe y’igihugu.

    Aganira na ESPN Brazil, yagize ati: “Ndashaka gutoza ikipe yigihugu mu gikombe cyisi cyangwa mu gikombe cy’Uburayi. Ndabishaka. Sinzi ikipe y’Igihugu yanshaka! Kugira ngo ukorane n’ikipe y’igihugu, bisaba ko ibanza kugushaka, bimeze nko mu ikipe isanzwe. 

    Igihe natangiraga gutoza ntabwo natekerezaga ko nzatwara igikombe cya shampiyona runaka cyangwa icya Champions League. Ndashaka kugira ubunararibonye mu gikombe cy’isi, cyangwa icya Euro na Copa América, cyangwa icyo aricyo cyose. Ndabishaka.

    Sinzi igihe bizabera, niba ari mu myaka itanu (5), 10, 15 uhereye ubu, ariko ndashaka kugira uburambe bwo kuba umutoza mu gikombe cy’isi”.

    Pep Guardiola umaze gutoza mu makipe akomeye nka FC Barcelona na FC Bayern Munich, atangaje ibi mu gihe biri kuvugwa ko ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Espagne ziri kumwifuza ngo azibere Umutoza mukuru.

    Pep Guardiola yavuze ko ashaka gutoza ikipe y’igihugu

    Guardiola yatanze ibimenyetso byo kuzasiga Manchester City amaze gukoreramo amateka

    Pep Guardiola yafashije Manchester City kwegukana ibikombe 3 bya shmpiyona biheruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139998/umutoza-wa-manchester-city-yatanze-ibimenyetso-byo-kuyisiga-139998.html

  • U Bwongereza: Ambasaderi Busingye yagiranye i… – #rwanda #RwOT

    Busingye yakiriye Cyusa Ibrahim kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, mu gihe yitegura kwerekeza mu Mujyi wa New Castle aho azakorera igitaramo yatumiwemo n'Abanyarwanda n'abandi batuye muri kiriya gihuga bakunda umuco w'u Rwanda.

    Cyusa yageze mu Bwongereza ahagana saa yine z'igitondo cyo kuri uyu wa Kane; ni nyuma y'uko ahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana saa yine z'ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024.

    Yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye kwakirwa 'no kugirana ibiganiro na Ambasaderi'. Ati 'Nawe urabyumva ndiyumva nk'umwana uri mu rugo. Nishimiye kwakirwa no kugirana ibiganiro n'umuyobozi wacu. Niteguye gutanga ibyishimo i New Castle.'

    Akomeza ati 'Ndumva nishimiye kandi binteye iteka; niwe Ambasaderi wa mbere unyakiriye mu Biro bye tukaganira. Ni umugabo wiyoroshya cyane.'

    Iki gitaramo yitabiriye cyateguwe n'Abanyarwanda batuye mu gihugu cy'u Bwongereza byumwihariko abatuye Umujyi wa New Castle, babifashijwemo n'Ubuyobozi bw'Ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu.

    Ni igitaramo Nyarwanda kizarangwa no gutarama, ndetse hazanatangwa inyigisho zibereye urubyiruko zijyanye no kubakundisha umuco Nyarwanda.

    Kizaba ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, ubwo Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu bazaba bizihiza Umunsi w'Umuco.

    Ni ubwa mbere Cyusa Ibrahim agiye gutaramira mu Bwongereza. Yabwiye InyaRwanda ko binejeje umutima we kuba agiye gutaramira abavukarwanda, kandi ‘niteguye gutarama u Rwanda”.

    Akomeza ati 'Ni ibyishimo bikomeye kuri njye. Kuba abanyarwanda batuye mu Bwongereza barampisemo kujya kubataramira mu ndirimbo zivuga kandi zibakumbuza u Rwanda. Ni umugisha kuri njye.”

    Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo cye bwite yitiriye indirimbo ye 'Migabo' yahimbiye Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda.

    Ati 'Nacyitiriye izina 'Migabo' kubera indirimbo nakoze yo kurata Perezida Kagame, kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu. Ni igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.'

    Akomeza ati 'Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko rwose rwifuza gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo mpamvu nashatse kuyita 'Migabo Live Concert'.

    Cyusa asobanura iki gitaramo kizanaranga urugendo rw'imyaka irenga 10 ari mu muziki, kandi azifatanya n'abandi bahanzi bakorana injyana gakondo nkawe.

    Ati 'Ni cyo gitaramo cya mbere ngiye gutegura nk'umuhanzi. Kandi kizaba ari igitaramo kigari, ubundi ibyo nakoraga kenshi byabaga ari muri za Hotel n'ahandi, wenda abantu bakaza kundeba, ariko ubu nzatumira n'abahanzi bandi, batari benshi cyane bose ba gakondo.' 

    Mu gitero cya nyuma cy'iyi ndirimbo 'Migabo', Cyusa Ibrahim yahimbiye Perezida Kagame aririmba agira ati 'Twiririmbire umuvunyi; koko atwara umuronko wananiye abaswa. Komeza utsinde nyagutsinda, komeza ugabane nyakugabana; Twagurire amarembo dukomeze Kwanda; abatunenaga ubu badutira icyansi!!'

    Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda, akaba umuhanzi watwawe n'injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.

    Ni mwene Rutare Pierre, se w'umuhanzi w'umubiligi 'Stromae' usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w'Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w'umunyarwandakazi.

    Cyusa yavuze ko mu gitaramo cye azita ku ndirimbo nshya abantu batarumva, ndetse azaririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ze zabanje.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Marebe' yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu bitaramo yagiye akora byateguwe n'abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe n'itorero rye 'Cyusa n'Inkera' n'ibindi.

    Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero afite imyaka 5 y'amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco byatambukaga kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda kugeza n'uyu munsi.

    This morning, HC @BusingyeJohns welcomed renowned Rwandan artist Cyusa Ibrahim to #RwandaHouse in London ahead of his performance at the Rwanda Cultural Day in Newcastle this Saturday at the Marley Hill Community Centre.

    1/2 pic.twitter.com/ImVDVcyzap

    — 🇷🇼Rwanda in UK 🇬🇧🇮🇪🇲🇹 (@RwandaInUK) February 23, 2024

     

    Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye, yakiriye Cyusa Ibrahim ugiye gutaramirayo bwa mbere

     

    Cyusa Ibrahim yagiye mu Bwongereza mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUTONI’ YA CYUSA IBRAHIM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140004/u-bwongereza-ambasaderi-busingye-yagiranye-ibiganiro-na-cyusa-ibrahim-amafoto-140004.html

  • Byabaye imbabazi z’Imana – Junior Giti yavuze byimbitse uko bafungiwe i Burundi (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umujyanama w’abahanzi akaba n’umusobanuzi wa filime mu Rwanda, Junior Giti yavuze ko uko abantu babivuga kose, we azi ko bafungiwe i Burundi ariko ku bw’impuhwe z’Imana baje kurekurwa.

    Tariki ya 31 Mutarama 2023 ni bwo Chris Eazy yataramiye i Burundi mu gitaramo bari batumiwemo na Dj Paulin, mbere y’amasaha make ngo kibe ni bwo haje inkuru y’uko ikipe ishinzwe kureberera inyungu ze bajyanye yari iyobiowe na Junior Giti yafunzwe.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Junior Giti yavuze ko na we atazi uko byagenze ariko habaye imbabzi z’Imana.

    Ati 'Ukuri guhari wenda n’ubwo bo bafite ukundi babyise ngo ni ukubazwa, ariko buriya ni uko byabaye imbabazi z’Imana n’aho ubundi twarafunzwe, twarafunzwe ariko mu gufungwa kwacu tugarukira hafi y’amarembo ya gereza.'

    'Ukuntu twagiye, uko twajyanywe, twari bufungwe ariko bizamo ko abantu baje, baje bafite ibyangombwa kandi baciye ku kibuga cy’indge, icyo gihe icyaha cyose wabashinja cyaba ari igihimbano.'

    Yakomeje avuga ko babafatiye mu rugo rw’umuhanzi w’Umurundi bari bagiye gusuhuza bitegura kujya muri iki gitaramo ari we, Alvin Smith.

    Ati 'Badusanze aho twari turi turi kumwe n’umuhanzi wa ho, twavuye kuri hoteli tujya kureba uwo muhanzi witwa Alvin, urumva ntabwo wakirirwa kuri hoteli umunsi wose ufite igitaramo ni njoro, ujya kureba umuntu uzi aho ngo mube muganira kuko nyuma ya byose ni bo bantu dukorana umuziki, tubana mu myidagaduro.'

    Yakomeje avuga ko ubwo bari bari kwa Alvin cyane ko hari n’abandi bo mu ikipe ye bari bavanye i Kigali baharaye, ni bwo haje inzego z’umutekano, batazi uwazihamagaye.

    Ati 'ubwo twarimo tuganira twisanzuye ni bwo haje mudugudu, reka mwite ko kugira ngo byumvikane neza. Ngira ngo aje wenyine ni ko nakekaga, aratubaza bite ko muri hano muri benshi, turamubwira ko twaje mu kazi tumwereka na 'poster’ y’akazi twajemo, mwereka na passport n’amavisa nyine bari baduhaye visa za online, ko twinjiye mu buryo bwemewe ko twaje hano gusuhuza umuntu dufite akazi mu kanya nimugoroba.'

    Muri ako kanya mu gihe bari bazi ko birangiye, ni bwo batunguwe no kubona hinjiye abasirikare kandi bafite n’imbunda.

    Ati 'atarahava haba haje abasirikare n’imbunda n’abandi bo mu zindi nzego batambaye impuzankano (uniform), ariko iyo ubonye utambaye uniform ari we uha amategeko abafite imbunda, umenya ko byanze bikunze ibintu bitoroshye, batubaza ibyangombwa turabibereka ababifite abandi bari babisize kuri hoteli, ndababwira ngo babisize kuri hoteli ariko babifite bifotoye barabyanga, ngo bakeneye passports zanyu icyo nakoze nafashe imodoka tujya kuri hoteli ndazizana, nabwo imodoka yacu dufashe barabyanga tujya mu ya bo.'

    Yavuze ko bagiye maze Chris Eazy wari wasigaye kuri hoteli (ari na we utarafunzwe) aba ari we umanukana Passports za bo arazibaha, maze basubira kwa wa muhanzi buri umwe bamuha icyangombwa aracyerekana agira ngo birarangiye ariko abona ari bwo birushaho gukara, imodoka zikomeza kwisukiranya.

    Ni bwo yahise ahamagara Paulin wari wabatumiye mu gitaramo amubwira uko bimeze, n’aho bari. Muri ako akanya ni bwo bahise bababwira bati 'mujye mu modoka tugende, ndabaza nti tujye he se nyakubahwa? Muze tugende, urumva iyo ubajije umuntu ntakubwire impamvu afite imvugo avugisha, ntabwo ari imvugo nziza. Amatelefoni yacu bahita bayatwambura, ubundi iyo telefoni wayambuwe n’ibyangombwa uba ufunzwe, ni yo mpamvu navuze uko twabyita kose twe twarafunzwe kuko iyo umuntu yagukuyeho telefoni n’ibyangombwa amasaha atatu, ane uba ufunzwe.'

    Bahise babatwara babinjiza ahantu harinzwe n’abasirikare bafite imbunda, barabicaza batangira kubabaza, ni bwo na Paulin wabatumiye yaje kubareba bagira icyizere ko bagiye kubarekura ariko na we bahise bamwambura telefoni bamwicazanya na bo.

    Bigeze saa 17h ni bwo babarekuye babafashe saa 11h, bajya mu gitaramo kirangiye bahita bagaruka mu Rwanda, gusa muri icyo gihe cyose ngo yanze kuba yagira icyo abivugaho ategereza kugera mu Rwanda.

    Junior Giti yavuze uko bafungiwe i Burundi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byabaye-imbabazi-z-imana-junior-giti-yavuze-byimbitse-uko-bafungiwe-i-burundi-video

  • Umwongereza yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda, umunyarwa aza mu 10 ba mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umwongereza Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Pro-Tech ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Musanze —Kigali ahita anambara umwambaro w’umuhondo awambuye Umubiligi William Junior Lecerf.

    Uyu munsi ni bwo hakinwaga agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2024 aho byari ukuva Musanze basoreza i Kigali kuri Mont Kigali ku ntera y’ibilometero 93,3.

    Aka Gace ka Gatandatu karimo imisozi ine aho ukomeye wari uwa Mont Kigali ku kilometero cya 93,3 aho basoreje wegukanywe Blackmore. Indi ibiri ibanza ni iyo ku rwego rwa kabiri; uwa Kivuruga aho amanota ya wo yegukanywe na Latour Pierre ndetse n’ay’uwa Gako ku kilometero cya 60 na yo yayatwaye.

    Ahandi ni umusozi wo ku rwego rwa gatatu ariko ukanga benshi (Kwa Mutwe) ku kilometero cya 89,6.

    Amanota ya Sprint yatanzwe inshuro ebyiri: Ku kilometero cya 40 kuri Nyirangarama, yegukanywe na Niyonkuru Samuel no ku cya 88 i Kimisagara.

    Abanyarwanda Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda na Byukusenge Patrick wa Java-InovoTec bari mu bakinnyi bari bashatse gusiga igikundi ariko ku kilometero cya 10 bari bamaze kubagarura.

    Ku kilometero cya 58, igikundi cyari kigabanyijemo ibice bibiri. Itsinda rya mbere ryarimo abakinyi 18 riyobowe na Latour na William Junior Lecerf ni ryo ryarimo Masengesho Vainqueur.

    Abasigwana binjiye mu mujyi wa Kigali, bazamuka kwa Mutwe itsinda riyobowe n’abakinnyi bane bakaba bari bakurikiwe n’itsinda ririmo umunyarwanda Manizabayo Eric.

    Umwongereza Joseph Blackmore wa Israel Premier Tech akaba ari we waje kwegukana aka gace ka gatandatu ndetse ahita anambara umwambaro w’umuhondo.

    Yakoresheje amasaha abiri iminota 12 n’amasegonda 44 akaba yakoresheje ibihe bimwe na Jhonatan Restrepo Valencia w’umunya-Colombia, umwanyarwanda waje hafi ni Manizabayo Eric Karadiyo wabaye uwa 10 aho yarushijwe amasegenda 53.

    Ubu ku rutonde rusange Peter Joseph Blackmore ni we wambaye umwambaro w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 12 n’amasegonda 25 akurikiwe n’umunya Kazakhstan, Likhan Dostiyev arusha amasegonda 11 ni mu gihe umunyarwanda uri hafi ari Manizabayo Eric wa 15 urushwa iminota 4 n’amasegonda 20, akurikiwe na Masengesho urushwa iminota 4 n’amasegonda 40.

    Agace k’uyu munsi

    Urutonde rusange

    Peter Joseph Blackmore ni we wegukanye agace k’uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwongereza-yegukanye-agace-ka-6-ka-tour-du-rwanda-umunyarwa-aza-mu-10-ba-mbere-amafoto

  • Umunyarwanda Ngendahayo Jérémie yakuwe muri Tour du Rwanda kubera amakosa atababarirwa yakoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi umusore witwa Ngendahayo Jérémie ukinira May Stars yakuwe muri Tour du Rwanda bageze ku Gace ka Kane kakiniwe mu muhanda Karongi-Rubavu.

    Ni nyuma yo gufata ku modoka ubwo yari ari mu masiganwa na bagenzi be akaba yaciwe amande y'ibihumbi 290 Frw.

    Si ibyo gusa kuko yakurwaho amanota 50 ku rutonde rw'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi, UCI.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-ngendahayo-jeremie-yakuwe-muri-tour-du-rwanda-kubera-amakosa-atababarirwa-yakoze/

  • Arsenal na Chelsea batangiye kurwanira umukinnyi, Cyera kabaye Zinedine Zidane yaba yemeye gutoza indi kipe , Heung-min Son na Mohamed Salah baba bagiye kwisanga mw’ikipe imwe vuba bidatinze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibinyamaku birimo Diario Sport na Kicker byatangaje ko umugabo w'umufaranaa w'imyaka 51 Zinedine Zidane ari mubayoboye urutonde rwabo ikipe ya Bayern Munich ishaka ko bazasimbura Thomas Tuchel iyi sezo nirangira.

    Umutoza Zinedine Zidane uvugwa muri Bayern Munich

    • Ikinyamaku Football Transfers cyatangaje ko abasore babiri bari mubameze neza muri shampiyona y'u Bwongereza umunya_ South Korea w'imyaka 31 Heung-min Son ukinira Tottenham Hotspur n'umunyamisiri w'imyaka 31 Mohamed Salah ko ikipe yo muri Saudi Arabia pro league ariyo Al-Ittihad ibashaka ubwo isoko rizongera gufungura iyi sezo irangiye.

    Heung-min Son na Mohamed Salah bavugwa kwerekeza muri Al-ltthad

    • Ikinyamaku Teamtalk cyanditse cyivuga ko ikipe ya Arsenal ishaka umunya_Nigeria w'imyaka 26 Victor Osimhen ndetse ko na Chelsea nayo ariwe ihanze amaso cyane ngo abe yababera igisubizo cya rutahizamu

    Victor Osimhen rutahizamu Chelsea na Arsenal zirigushaka 

    Source : https://yegob.rw/arsenal-na-chelsea-batangiye-kurwanira-umukinnyi-cyera-kabaye-zinedine-zidane-yaba-yemeye-gutoza-indi-kipe-heung-min-son-na-mohamed-salah-baba-bagiye-kwisanga-mwikipe-imwe-vuba-bidatinze/

  • Pastor Israella Umutesi ugiye kwimikwa yavuze… – #rwanda #RwOT

    Pastor Israella wavukiye mu gihugu cy'u Burundi ari naho yigiye amashuri yisumbuye. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo yaje mu Rwanda ahakomereza Kaminuza muri KIST ubu yabaye CST. Yaje no kongeraho amasomo ya 'Theology'.

    Pastor Umutesi Vedette Israella ugiye kwimikwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 muri Lemigo Hotel, yasobanuye uko Imana yamuhamagariye umurimo wayo, ariko we akabanza kubyanga kuko yumvaga atari iby'abagore.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Pastor Israella, yagarutse ku buzima bw'itorero muri iki gihe, avuga ko adasenga by’amaburakindi ahubwo ko ari urukundo afitiye umuremyi no  gutuma benshi barushaho kuyegera byuzuye. Yanavuze uko Imana yamuhaye izina rishya.

    Yagize ati: ati: 'Bibiliya irabyemera abo Imana yagiye ihindurira amazina kubera impamvu runaka, nanjye ni uko yansanze. Byari muri 2018 ubwo Imana yari imaze kumpa iyerekwa ry'uyu murimo nyuma yaho irambwira ngo nguhinduriye amazina.'

    Umushumba Israella witegura kwimikwa na Apotre Sosthene Serukiza, yakomoje ku izina “Israella” Imana yamuhaye nubwo itamusobanuriye impamvu, avuga ko bifite aho bihuriye n'isezerano yamuhaye ry'uko azabwiriza ubutumwa kugera no mu mahanga ya kure”.

    Yavuze ko yakuze nk'abandi afite intego z'ubuzima bwe bisanzwe, ariko akaba atari azi ko Imana imwifuzaho kuyikorera. Avuga ko yakuze ajya gusenga bisanzwe byo ku cyumweru kuko ababyeyi be banatabarutse bari Abagatolika.

    Mu nkuru atajya yibagirwa mu nzira yo kuyobora itorero rya Living Water Source Temple, ni ukuntu yabanje kwinangira, akabanza kwanga umuhamagaro we ati: 'Mbere yaho naburanye n'Imana nyibwira ibi bintu ntabwo ari iby'abagore.'

    Icyabimuteraga, avuga ko ari imvune yari yarabonye bigira, aho n’abagabo bibakomerana, ati: 'Ndumva atari iby'abagore birasaba imbaraga.'

    Yongeraho ati'Cyane ko nabaye mu rusengero cyane, nabonye ukuntu bivuna gukorera Imana, nkabona n'abagabo birabavuna ku buryo n'abari babirimo numvaga mbubashye, numvaga mbatinye, mvuga nti aba bagore ni intwari numvaga atari umurimo w'abagore.'

    Avuga ko yaje gusanga icyo atari ikibazo cye wenyine ahubwo ari ibintu biba ku bari n'abategarugori Imana ihamagarira umurimo wayo.

    Ati: 'Abagore bamaze kubijyamo bari bameze nkanjye, turitinya. Ariko ubu ndumva ko impamvu batajyamo ni bwa bwoba ariko mu by'ukuri Imana iri guhagurutsa abagore, ariko benshi baracyafite bwa bwoba baracyaburana”.

    Ibi yabijyanishije n'impamvu ituma umubare w'abari n'abategarugori ukiri mucye mu ivugabutumwa. Ati: 'Agakiza ni ukuvuga ngo ubushake bwanjye ndaburetse, ngiye gukora ubushake bw'Imana.

    Ariko twe turwana no kuburana, kuyihakanira no kuyereka ko bidashoboka, tuyereka ubwenge bwacu kandi Imana mu buhanga bwayo irakuzi kuruta uko wiyizi.'

    Pastor Israella Umutesi avuga ko umuhamagaro we ari uwo kwereka ukuri gukwiriye umukristo kuko muri iyi minsi abantu bahugiye mu gushakira Imana n'ubutunzi mu nzira zitari zo.

    Abisobanura muri ubu buryo: 'Imana yanyeretse isoko ko ngomba kuyobora abantu ku isoko nzima mu buryo butandukanye mu mwuka mu bugingo, mu mubiri, mu bifatika, yewe no mu mibanire yacu n'abandi.'

    Kugeza ubu aritegura kwimikwa, ati'Ubu ntangiye kugenda byumva kuko ari bwo nari nkinjira muri uyu murimo mu buryo bufatika ntabwo numvaga ko bishobora kuba vuba ariko hari inshingano utakora utarimikwa.'

    Agaruka ku bibazo bikomeye amadini n'amatorero biri kunyuramo, yagize ati: 'Ni byo no mu bintu byatumye ntinya uyu murimo ni uko twarebaga ku mbuga nkoranyambaga, tukareba inyigisho zihari;

    Tukumva ibintu bihari hano hanze ukumva na we ubwawe ntuzabasha guhagaragara ngo na we ubihashye ubirwanye, ariko tuza gusanga si umurimo wacu ni uw'Imana.'

    Impamvu ikomeye imwemeza ko ntacyaruta kuba mu Mana, Pastor Israella ayisobanura ahereye ku nkuru yihariye y'uburyo abantu bamubaza cyo abikorera kandi nta kintu mu kuri mu bifatika abuze.

    Bati: 'Tubona usenga, ukunda Imana, ntubivanga, ufite ubuzima bwiza ntacyo ubuze tuzi ko abantu basenga ari abantu bameze nabi.'

    Pastor Israellla abasubiza agira ati: 'Ntabwo dusenga kubera ko dushaka ibintu ku Mana, twegera Imana kubera ko tuyikunda, twegera Imana kubera ko dushaka kuyegereza abandi.'

    Asobanura ko abantu bakwiriye guhaguka kuko mu Mana hari byose ati: 'Mu Mana hari byose, ibyo dushaka hanze no Mana birahari. Nuko wenda satani cyangwa se Isi bitanga mu buryo bwihuse bw’akanya gato ariko iby'Imana ni iby'igihe cyose.'

    Yasobonuye ko umukristo nyawe ntakimutera ubwoba kuko aba azi ubushobozi bw'uwo yemeye ati: 'Ntabwo twihangana hano mu isi kubera amaburakindi, twihangana dufite ibyiringiro.'

    Mu gusoza Pastor Israella yagize ati: 'Icyo nabwira abantu ni uko gukorera Imana biraryoshye, ejo bundi yaranganije irabwira ngo niba abakoresha abantu bashobora kubishyura ubwishingizi bw'ubuzima, njyewe mfite ubwishingizi burenze ubw'umukoresha cyangwa kompanyi runaka.'

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA PASTOR ISRAELLA


    Pastor Israella agiye gusengerwa kuba umushumba nyuma y’iyerekwa amaze igihe agizeYavuze ko Imana yamuhamagariye kuyobora abantu ku isoko y’ubuzima buzimaApotre Sostene ni we uzasengera Pastor Israella mu muhango uzabera muri Lemigo Hotel kuri uyu wa GatandatuYagarutse ku buryo Imana irimo guhamagara abari n’abategarugori gusa hakaba hakiri ikibazo cyo kwitinyaYasabye abantu kongera kugaruka ku rufatiro muri iki gihe isi ikomeje kugira impinduka zidasanzwe

    VIDEO & PHOTOS: Dieudonne Murenzi – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139961/pastor-israella-ugiye-kwimikwa-yavuze-ku-iyerekwa-yagize-nihamagarwa-ryabari-nabategarugor-139961.html

  • KURIKIRANA UKO AGACE KA GATANDATU K'ISIGANWA RYA TOUR DU RWANDA KARI KUGENDA

    Saa 11: 28': Muhoza Eric ukinira Team Rwanda yongereye umuvuduko, ubu niwe uri imbere y'abandi.

    Saa 11:23': Abakinnyi bamaze kugenda Ibirometero 9, abakinnyi 4 bari imbere bari kurusha igikundi amasegonda 20.

    Saa 11: 18': Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 6. Byukusenge Patrick wa Team Rwanda na Teugels ukinira Bingoal-WB basohotse mu gikundi.

    Saa 11: 10': Abasiganwa barimo Niyonkuru Donie Salby na Dorn bongereye umuvuduko bava mu gikundiho amasegonda 12'. Kugeza ubu Soudal-Quick Step niyo iyoboye igikundi.

    Saa 11:06':Abasiganwa bageze ku mugezi wa Sebeya. Batangiye kubarirwa ibihe.

    – Umugezi wa Sebeya ni uruzi ruri mu Ntara y’Iburengerazuba, u Rwanda rusohoka mu kiyaga cya Kivu giherereye mu majyepfo y’umujyi wa Gisenyi. Umugezi wa Sebeya ukomoka mu misozi y’akarere ka Rutsiro.Ipima kilometero 110 z’uburebure bwamazi irimo kilometero kare 286 y’aturere ka Rutsiro, Ngororero na Rubavu.

    Saa 11:00':Isiganwa rya gace ka Gatandatu karatangiye; abasiganwa bahagurutse. Baragenda Kirometero 3.7 bishyushya, barabarirwa ibirometero nyuma y'iyi ntera.

    Umujyi wa Kigali wahaye ikaze abitabiriye Tour du Rwanda, mu butumwa bwo kuri X bagize bati 'Agace ka Gatandatu k’isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda karasorezwa i Kigali. Abasiganwa barava ku Giticyinyoni bakomereze Nyabugogo, Kimisagara bazamuke kwa Mutwe basoreze kuri Mont Kigali. Turabifuriza kuryoherwa n’ibi birori.'

    AMAFOTO YARANZE AGACE KA GATANDATU KA TOUR DU RWANDA 2024 I KIGALI






    Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, nibwo hakinwa agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda, aho abasiganwa bahagurukira mu Mujyi wa Musanze, bagasoreza mu Mujyi wa Kigali kuri Mont Kigali ku ntera ya 93 Km na 300 m.

    Manuele Tarozzi ukomoka mu Butaliyani niwe uheruka kwegukana aka gace, ubwo hakinwaga umwaka ushize, aho bavuye i Nyamata berekeza i Nyamirambo.

    Mu bakinnyi 94 bari batangiye Tour du Rwanda hasigayemo 75. Masengesho Vainqueur, umukinnyi w’umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange, yijeje abanyarwanda ko bashobora kwegukana aka gace.

    Mbere yo guhagaruka, yabwiye InyaRwanda ati 'Agace k’uyu munsi tukiteguye neza kuko karasorezwa ahantu hazamuka kandi Abanyarwanda tugerageza kuzamuka ndetse n’umuhanda turawuzi muri macye tumeze neza.

    Akomeza ati 'Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko, ni uko uyu munsi hari ugutungurana gushobora kubaho tuka twakegukana aka gace.'

    Polisi y'u Rwanda yavuze ko kubera isiganwa ryo kuri uyu wa Gatanu, imihanda ya Musanze-Gakenke-Shyorongi-Nyabugogo-Kimisagara-Kwa Mutwe-Mont Kigali, iza kuba ifunze saa 9h00-13h30 ariko aho amagare azajya atambuka, hazajya hafungurwa.

    Akarere ka Nyarugenge aho isiganwa risorezwa kahaye ikaze abitabiriye Tour du Rwanda; mu butumwa bwo kuri X bagize bati 'Baturage ba Nyarugenge n’abahagenda: kamwe mu duce turyohera ijisho mu isiganwa ry’Umukino w’amagare Tour du Rwanda ni ahitwa Kwa Mutwe! Kuri uyu 23/02/24 abatuye ku muhanda: Shyorongi-Nyabugogo-Kimisagara-Kwa Mutwe-Mont Kigali murahishiwe! Muzaze twihere ijisho.'

    Ibyo wamenya ku Mujyi wa Kigali ugiye kwakira Tour du Rwanda

    Kigali ni umurwa mukuru w’u Rwanda. Ni umujyi uherereye hagati mu gihugu ukaba ufite abaturage 1,095,000 (Ushingiye ku ibarura ryo mu mwaka wa 2019).

    Ni wo mujyi nkingi w’ubukungu n’ umuco by’igihugu. Imihanda yose yo mu gihugu ni ho itangirira akaba ari yo nkingi ya Transport. Ibiro bya za Ministeri, n’ibya Perezida wa Repubulika biri muri uyu Mujyi.

    Kigali yashinzwe mu 1907 mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage (Ubudage) ushinzwe na Richard Kandt, ariko ntiwigeze uhinduka kapitali (Capital) y’u Rwanda kugeza igihe ubukoloni bwarangiriye (indépendance) mu 1962.

    Amstel igarutse muri Kigali nyuma yo gususurutsa abo mu Ntara

    Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Kayishema Tity avuga ko 'nyuma yo gususurutsa ab’i Huye, Musanze, Rusizi na Rubavu, Amstel igarutse ku murwa'. Ati 'Muri Musanze byari ku rundi rwego.'

    'Uretse kuba Amstel yahembye umukinnyi mishya, Pierre Latour wari utegereje imyaka 3 intsinzi. Musanze banyoye mu rugero batsirika ingwagasi y’icyaka. Kuri uyu wa Gatanu, ni abatuye ku muhanda Musanze – Kigali ariko by’mnwihariko ab’i Nyamidjos na Norvege.'

    Kayishema avuga ko kuba Pierre Latour yaratsinze agace ka Gatanu ka 'Individual Time Trial (TTT) byatumye yinjira mu bakinnyi beza 10 ba mbere ku rutonde rusange.

    Umunyafurika mwiza yabaye Dawit Yemane ukinira Bike Aid washoje ku mwanya wa 12 mu gihe Umunyarwanda mwiza mu Kinigi yabaye Masengesho wasizwe 2’30”.

    Mugisha Moise yatakaje ibihe kuko yasoje asigwa 3’51” byatumye atakaza umwanya w’Umunyarwanda wa mbere wafashwe na Masengesho Vainqueur.

    Pepjin Reinderink wari wambaye umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey) yabaye uwa 21 asizwe iminota 2’17” ubu ni uwa 16 asigwa 1’44” ku rutonde rusange.

    Kuri Kayishema bisa 'nk’aho noneho ibintu bitangiye kujya mu buryo kuko abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange bari gusiganwa umunota.'

    Minisitiri Munyangaju yasabye abari muri siporo kunoza Ikinyarwanda

    Muri iki gihe cya Tour du Rwanda ya 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye Abakunzi b’imyidagaduro na Siporo gukoresha Ikinyarwanda kinoze.

    Mu butumwa bwo ku rubuga rwa X bwatambukijwe n’Inteko y’Umuco, Munyangaju yavuze ko “Nk’uko Siporo n’Imyidagaduro biduhuza ni nako ururimi rwacu ruduhuza twese nk’Abanyarwanda.”

    Akomeza ati “Niba mu binyemereye rero, twese nk’abitsamuye, duhagurukire icyarimwe twiyemeze kunoza neza Ikinyarwanda; kuko ni ishema kuvuga ururimi rwawe kavukire…”

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagenda cyangwa abakorera ahahurira abantu benshi bavanga indimi.

    73% by'ababajijwe bagaragaje ko bajya bavanga indimi cyane cyane mu mvugo, mu gihe 23% bahamya ko batajya bavanga indimi.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko, muri Kigali, Ikinyarwanda gifite umwanya mugari mu mvugo, Igifaransa kigakoreshwa n'abantu bake, naho Igiswayire kikaba gisa n'aho kitagaragara.

    Icyongereza kihariye umwanya munini ahahurira abantu benshi, kikaba kiza imbere cyane y'izindi ndimi zemewe.

    Abanyarwanda baracyafite icyizere!

    Mugisha Moïse wa Java Inovotec ni we Munyarwanda uri hafi ku rutonde rusange, arushwa amasegonda 7 na Pepijn Reinderink.

    Nyuma y’isiganwa ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, yatangaje ko Tour du Rwanda ikomeye, ashingiye ku kuba bagerageza guca ku gikundi cy’imbere ariko bikanga.

    Ati “Mu by’ukuri Tour du Rwanda irakomeye! Kubera ko aba bagabo nturi kugera imbere ntibari kwemera ko agerayo, kubera y’uko bose bari mu bihe bingana. Abenshi muri 40 baranganya ibihe, urumva rero Tour du Rwanda icyari mbisi…”

    Uyu musore asanzwe akorera imyitozo mu Karere ka Musanze. Yavuze ko amaze igihe kinini atekereza kuri aka gace ka tanu ka Tour du Rwanda ‘kurusha indi minsi yose.

    Ni agace katazamuka cyane ariko kandi katanamanuka cyane. Ati “Urumva umuntu akoze ikosa gatoya, hari hantu abantu bashobora kumwongerera ibihe.”

    Yavuze ko umusaruro w’Abanyarwanda kugeza ubu atari mubi, kuko bari hafi mu bihe ngenderwaho. Yizera ko muri Kigali ‘ibintu bishobora guhinduka’.


    Pierre Latour yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024

    Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies niwe wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 (Individual Time Trial) kakiniwe i Musanze kagasorezwa mu Kinigi ku ntera ya 13Km, ku gicumbi cy'ubukerarugendo n'iwabo w'ingagi zo mu Birunga. Yakoresheje iminota 23 n'amasegonda 31″.

    Aka gace kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, kasize Umubiligi William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, yambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey), ihabwa umukinnyi ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

    Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu yavutse ku wa 12 Ukuboza 1993. Ni Umufaransa w'umukinnyi w'amagare wabigize umwuga, ubarizwa mu ikipe ya TotalEnergies.

    Latour w'imyaka 30 y'amavuko yasinye muri TotalEnergies avuye muri AG2R La Mndiale. Icyo gihe yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango ajye kugerageza amahirwe n'ahandi. Yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri iriya kipe ari avuyemo

    Yegukanye agace k'irushanwa Vuelta a España; kandi yatwaye inshuro ebyiri irushanwa rya French National Time Trial Championships.

    William yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

    William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, niwe wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n’amasegonda 22.

    Uyu mubiligi asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw'ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw'inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

    Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko 'narahakunze cyane'. Akomeza ati 'Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n'aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.'


    Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

    Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y'ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n'amasegonda 41.

    Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

    Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

    Umwambaro w'umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n'Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04’12’ mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y'ibilometero 269.7, anganya ibihe n’abakinnyi 16 bamukurikiye.

    Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

    Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi’in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w’igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk’umukinnyi uvuka muri Israel.

    Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y’abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n’ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

    Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y’umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

    Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

    Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n’amasegonda 32.

    Aka gace ka 'Team Time Trial' (Gusiganwa n'ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y'Isi.



    Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya 'BivaMomoTima'

    Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

    Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati 'Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w'impano gusa nk'uko twabibabwiye.'

    'Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k'ubukungu bw'Igihugu, kandi bifasha n'abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.'

    Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

    Ati 'Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.'

    Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.

    AMAFOTO YARANZE AGACE KA GATANU KA TOUR DU RWANDA 2024






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139989/live-ikaze-mu-gace-ka-gatandatu-ka-tour-du-rwanda-2024-i-kigali-amafoto-139989.html

  • Impeta yayikuyemo! Bwa mbere umugore wa Pastor Theogene yavuze ibihe bidasanzwe bagiranye bihora bimumwibutsa (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umugore wa Pastor Niyonshuti Théogène, Uwanyana Assia yagarutse ku bihe bidasanzwe bihora bimukumbuza umugabo we umaze amezi umunani yitabye Imana.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho Assia yagarutse ku bihe abayemo muri iyi nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana.

    Uwanyana Assia yavuze ko ubu n’impeta yambitswe n’umugabo we, gusa ngo ntabwo azi impamvu yayikuyemo, ngo yabyiyumvisemo.

    Ati 'Sinzi icyo nabivugaho, impeta iba nziza iyo umuntu ayambaye ariko ndumva nta kindi cyo kubisobanuraho byaraje gusa nyikuramo , nabyiyumvishemo nyine nayikuyemo numva ndabishoboye.'

    Yakomeje agaruka ku rwibutso afite ku mugabo we, aho atazibagirwa ibihe byiza bagiranye, gusa ishusho y’uburyo yamusohokanye mu Biryogo afite amafaranga 1000 Frw gusa ntabwo azabyibagirwa.

    Ati 'Nari naragize umugisha wo kugira urugo rwiza, ngira umugabo unkunda cyane, undwanira ishyaka, hari akantu yigeze gukora mu rugo nari nje naniwe cyane, umwana araza arankomangira cyane we ari kuri mudasobwa, arahagaruka aramubwira ati uwo ni umugore wawe? Ngwino umbwire icyo umushakira kandi yabwiraga umwana muto.'

    'Sinzibagirwa umunsi yigeze kunsohokana i Nyamirambo arambwira ati Cherie simperutse kugusohokana kandi nta mafaranga mfite, ambwira ko tujyana angurira umureti speciale wa 700 Frw n’icyayi cya mukaru turawusangira na cya gikombe kimwe cy’icyayi duhita twimanukira rwose n’amaguru twiganirira.'

    Assia yemeje ko nyuma y’uko Pastor Theogene yitabye Imana, yanyuze mu bihe bikomeye gusa ngo ni bwo abantu batangiye kumutuka binyuze kuri YouTube.

    Nubwo atarabona akazi ka buri munsi akora, aharanira ko abana 4 yabyaranye na Theogene witabye Imana muri 2023 ndetse n’abandi bagera kuri 40 yafashaga, bakomeza kubaho neza ntihazagaragare icyuho.

    Mama Pasiteri, Uwanyama Assia yavuze ubuzima arimo kunyuramo nyuma y’urupfu rwa Pastor Theogene

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impeta-yayikuyemo-bwa-mbere-umugore-wa-pastor-theogene-yavuze-ibihe-bidasanzwe-bagiranye-bihora-bimumwibutsa-video

  • Umukinnyi Lionel, Charly & Nina mu bitabiriye ubukwe bwa Kayibanda Aurore #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Mutesi Aurore Kayibanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jacques Gatera mu muhango witabiriwe na bamwe mu byamamare.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024 ubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona aho basanzwe batuye.

    Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda nk’itsinda ry’abahanzi rya Charly & Nina, umushoramari mu muziki Bad Rama, Ernesto Ugeziwe, Cedru umuhanga mu byo gutunganya amashusho, Hakizimana Lionel wamenyekanye nk’umukinnyi wa Baskteball mu Rwanda n’abandi.

    Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izabera mu Rwanda kandi ikaba muri uyu mwaka wa 2024.

    Asezeranye na Jacques nyuma y’uko muri 2021 ari bwo yemeje ko yatandukanye n’uwari umugabo we, Egide Mbabazi, nyuma ni nabwo nyuma yemeje ko ubu ari mu rukundo rushya

    Basezeranye imbere y’amategeko

    Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukinnyi-lionel-charly-nina-mu-bitabiriye-ubukwe-bwa-kayibanda-aurore