Blog

  • Umwongereza Joseph Peter Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umwongereza ukinira Israel Pro-Tech yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024 ahita anegukana iri siganwa ryarimo riba ku nshuro ya 6 riri ku rwego rwa 2.1

    Uyu munsi ni bwo hakinwaga agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024 aho kwari ukuzenguruka Umujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 73.3.

    Circuit ya mbere: Inshuro enye: KCC – Gishushu – Nyarutarama – Mu Kabuga – Utexrwa – TV1 – Umuhanda wa Golf – Minagri – Kigali Heights.

    Circuit ya kabiri: KCC – Kimicanga – Sopetrad – Peage – City Roundabout – Yamaha – Nyabugogo – Giticyinyoni – Norvège – Mt Kigali – Kigali Pelé Stadium- Nyakabanda – Kwa Mutwe – Onatracom – Gitega – 1930 – CHIC – City Roundabout- Peage – Sopetrad – Medihill – Kimihurura Umuhanda w’amabuye – IFAK – Ku Kabindi – KCC [gusoza].

    Iri siganwa ryatangiwe n’abakinnyi 94 ariko agace ka nyuma kakaba kakinwe n’abakinnyi 63 ni mu gihe abandi bavuye mu isiganwa ritarangiye.

    Nsengiyumva Shemu wa May Stars yegukanye Sprint ya Mbere kuri KCC, ahigitse Munyaneza Didier kuri ubu bahise banganya amanota 20 ku rutonde rusange muri sprint.

    Bamaze gukora ibilometero 20, abakinnyi bari barimo kugendera hamwe mu gikundi ariko hari batatu barimo Milan Donie wa Lotto-Dstny, Dillon Geary wa Afurika y’Epfo na Simon wa TotalEnergies bacomotse.

    Ku kilometero cya 25, Julien Simon (TotalEnergies), Dillon Geary (Afurika y’Epfo) na Milan Donie (Lotto-Dstny) bashyizemo amasegonda 30 hagati yabo n’igikundi kiyobowe na Astana.

    Amanota ya Sprint ya Kabiri yatangiwe kuri KCC yegukanywe na Donie wa Lotto-Dstny.

    Ubwo bari bageze mu bilometero 8 bya nyuma, umwongereza, Joseph Peter Blackmore wari wambaye umwambaro w’umuhondo yatatse, agera mu bilometero 3 bya nyuma yashyizemo amasegonda 34.

    Yaje kwitwara ndetse yegukana aka gace byari bivuze ko anegukanye iri siganwa ryatangiye ku wa 18 Gashyantare 2024.

    Peter Joseph Blackmore yegukanye aka gace akoresheje isaha 1 n’iminota 47 n’amasegonda 38 yarushije amasegonda 30 Umufaransa Pierre Latour wabaye uwa kabiri akaba yakoresheje ibihe bimwe na Ilkhan Dostiyev, William Junior Lecerf, Jhonatan Restrepo Valencia, Brieuc Rolland na Fabien Doubey.

    Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise wabaye uwa 12 warushijwe amasegonda 46.

    Peter Joseph Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 akoresheje amasaha 17, iminota 18 n’amasegonda 46. Umunyarwanda waje hafi ni Eric Manizabayo wa 15 warushijwe iminota 5 n’amasegonda 13.

    Agace k’uyu munsi

    Urutonde rusange

    Peter Joseph Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwongereza-joseph-peter-blackmore-yegukanye-tour-du-rwanda-2024-amafoto

  • Kamonyi-Ngamba: Umusore w'imyaka 25 yishyikirije Polisi nyuma yo kwica Se umubyara #rwanda #RwOT

    Ahagana i saa mbiri z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Tariki 23 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Kigina, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, umusore witwa Kwizera Théoneste w'imyaka 25 y'amavuko wari ukibana n'ababyeyi, yashyamiranye na 'Se' umubyara bapfa gutaha amukomangira, bimuviramo kumutera ibuye mu mutwe ari naryo bikekwa ko ryabaye intandaro y'urupfu rwe byatumye uyu musore yijyana kuri Polisi avuga ko yishe Se.

    Amakuru abaturage bahaye intyoza.com, ni uko uyu musore Kwizera Théoneste yatashye mu ijoro mu ma saa mbiri (20H00), ageze mu rugo asanga bakinze bagiye kuryama, akomanze Se witwa Ntigurirwa Erneste w'Imyaka 56 y'amavuko mu kumubona amubaza impamvu ataha amukomangira nk'utaha iwe. Bakomeje guterana amagambo, gucyocyorana bigera aho uyu mubyeyi yirukankana umuhungu we, nawe yiruka ahungira kwa Se wabo baturanye witwa Sharushi Berne.

    Muri uko guhungira kwa Se wabo, Kwizera yaje kumva ijwi rya Nyina Tuyishimire Console w'imyaka 50 y'amavuko avugiye ku muharuro, asohoka avuga ko Nyina na Se baje kumufatanya ngo' reka aze abereke', niko gutora ibuye hasi aritera Se hejuru y'irugu( ku mutwe inyuma), ariruka Se nawe amwirukaho, amanuka ku mukingo yikubita ku mabuye ari ku muharuro wo kwa Sharushi yubitse inda.

    Uyu mugore wa Ntigurirwa ari nawe Nyina wa Kwizera, abonye ibibaye yahise akoma akaruru atabaza abaturanyi, baterura uyu mugabo we bamujyana iwe mu rugo ariko bakihamugeza basanga yashizemo Umwuka(Yapfuye).

    Nyuma y'ibi, uyu muhungu we Kwizera Théoneste adategereje ko hari uza kumutwara cyangwa se ngo ahunge, yahise ubwe yijyana kuri Polisi Sitasiyo ya Rukoma ari nayo ireberera Umurenge wa Ngamba ari naho kandi RIB ikorera, avuga ko yishe Se umubyara. Umurambo wa nyakwigendera woherejwe kubitaro bya Kacyiru kugirango upimwe( Autopsy).

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yemereye intyoza.com ko uko gushyamirana hagati y'umwana na Se kwabayeho, ko ndetse yamuteye ibuye mu mutwe ari naryo bikekwa ko ariyo mvano yo gupfa kwe.

    Mu gihe hari bamwe mu baturage bavugaga ko Ntigurirwa Erneste yaba yituye hasi agapfa, Meya Dr Nahayo ashingiye ku makuru y'iperereza ryakozwe, yagize ati' Nyuma yuko bavuga ko ashobora kuba yituye hasi agapfa, iperereza ryagaragaje ko umuhungu ari we wamukubise ibuye ahubwo'.

    Ubutumwa bwa Meya Dr Nahayo Sylvere, ku muryango Nyarwanda by'umwihariko ku banyakamonyi ni; ukwirinda amakimbirane ayo ariyo yose kuko uretse no kuba yakururira abayafitanye ibyago bitandukanye birimo n'urupfu, anatuma nta terambere, nta heza h'umuryango mu iterambere. Asaba kandi Ababyeyi guha uburere bwiza abana babo, birinda intonganya zitari ngombwa ariko kandi akanasaba abana kubaha ababyeyi babo, aho babona hari ibibazo batabasha kwikemurira bakegera ubuyobozi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/24/kamonyi-ngamba-umusore-wimyaka-25-yishyikirije-polisi-nyuma-yo-kwica-se-umubyara/

  • Kenza ukomoka mu Rwanda yabaye Nyampinga w’u Bubiligi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kenza Ameloot w’imyaka 21 y’amavuko ufite inkomoko mu Rwanda, ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024.

    Ni mu muhango waraye ubaye mu ijoro ryakeye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024 muri Da Panne (West Flanders).

    Urubyiruko rutari munsi y’ibihumbi 2 rwaturustse mu bice byose by’u Bubiligi ni rwo rwari rwasabye guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024, ikamba ryaje kwegukanwa na Kenza ufite inkomoko mu Rwanda ubu uba Ghent, Estelle Toulemonde aba igisonga cya mbere.

    Kenza watsindiye imodoka nk’igihembo gikuru, hakiyongeraho amatike y’ingendo n’ibindi, yavuze ko yishimiye kwegukana iri kamba.

    Ati “ntabwo nari namenye ko natsinze ariko birumvikana ko nishimye cyane.”

    “Ndifuza gufasha abantu by’umwihariko abakiri bato. Numva ko hari icyo nahindura nka Nyampinga w’u Bubiligi.”

    Bamwe mu bari bagize akanama nkemurampaka katoye Kenza, barimo Meya wa De Panne, Bram Degrieck ndetse Darline Devos umwe mu bategura iri rushanwa.

    Mu Kuboza 2023 ubwo yarimo yiyamamariza kuba Nyampinga w’u Bubiligi, Kenza mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ni bwo yahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda ari ho nyina akomoka.

    Yavuze ko buri nyuma y’imyaka 2 yazaga mu Rwanda akahamara amezi 2, yakundaga kuba ari i Gikondo aho sekuru na nyirukuru bari batuye nyuma baza kwimukira Nyarutarama.

    Ameloot uheruka mu Rwanda 2023, yagaragaje ko nka zimwe mu mbogamizi yagiye ahura na zo zo kuba ari Umunyarwanda ku rundi ruhande ari Umubiligi ari uko mu Rwanda bamwita umuzungu akumva biramubangamiye.

    Ikinyarwanda aracyumva ariko kukivuga biramugora kuko atigeze agira amahirwe yo kwiga mu mashuri yo mu Rwanda.

    Kenza ukomoka mu Rwanda yabaye Nyampinga w’u Bubiligi 2024

    Kenza akomoka mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kenza-ukomoka-mu-rwanda-yabaye-nyampinga-w-u-bubiligi-amafoto

  • Aka gace gakinwa kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 karatangira saa 10:00', aho abasiganwa bahagurukira kuri Kigali Convention center bagaca mu bice bya: Gishushu-Kwa Ndengeye-Golf-Minagri-Ninzi-KBC-Cadillac-NIDA-Kimicanga-Rond point yo mu Mujyi-Nyabugogo-Ruliba-Norvege-Tapi Rouge-Kwa Mutwe-40-Kuri Stastique bakagarika KCC.

    Ni ku ntera Kirometero 90. Birasaba amasaha arenga abiri kugira ngo habe habonetse umukinnyi wegukana Tour du Rwanda.

    Nyuma y’agace ka 7 Gicumbi Kayonza kegukanwe na Itamar Einkorn ukinira Israel Premier Tech, ubu urutonde rusange, Peter Joseph Blackmore ukinira Israel Premier Tech niwe uyoboye abandi, akaba arusha IIkhan Dostiyev amasegonda 11.

    Manizabayo Eric bakunze kwita Karadio, niwe mukinnyi w’umunyarwanda uza hafi, akaba ari ku mwanya wa 15 arushwa minota 4 n’amasegonda 20 n’umukinnyi wa mbere.

    Abakinnyi bagiye gutangira agace ka nyuma ni abakinnyi 68, bivuzeko abakinnyi 26 aribo bavuye mu isiganwa, kuko batangiye ari 94.

    Amakipe 7 mu makipe 19 yatangiye Tour du Rwanda niyo agifite abakinnyi buzuye. Ayo makipe ni; Bingoal WB, Eritrea, Lotto Dstny, Astana Qazaqstan, TotalEnergies, Israel Premier Tech ndetse na Team Manager.

    Ikipe ya May Stars na Algeria ni ziko kipe zatakaje abakinnyi benshi, aho buri kipe ubu isigaranye umukinnyi umwe.

    Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y'amarushanwa ategurwa n'ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI.

    Iri siganwa ryaranzwe n’abakinnyi bakomeye

    Kuva Tour du Rwanda yaba Mpuzamahanga, uyu mwaka nibwo iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi ndetse baranze ihangane.

    Uhereye ku bakinnyi nka Eyob Metkel Merhawi Kudus bokomoka muri Eritrea bari bamenyereye iri siganwa, kongera William Junior wari warabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023;

    Jhanatan Restrepo wari ufite uduce twinshi muri mateka ya Tour du Rwanda, Itamar Einhorn ufite amateka akomeye mu igare mu gihugu cya Israel, Aklilu Arefayne wegukanye ibihembo hafi ya byose by’umukinnyi ukiri muto, ndetse n’abandi.

    Aba bakinnyi batumye uduce twinshi twa Tour du Rwanda uyu mwaka dusozwa abakinnyi begeranye, kugera ku gace ko mu Kinigi ndetse na Mont Kigali kuko ariho hatangiye kuzamo intera.

    Abasiganwa babiri bakuwe mu isiganwa kubera gufata ku mudoka

    Ngendahayo Jérémie ukinira May Stars yakuwe muri Tour du Rwanda ku Gace ka Kane ka Karongi-Rubavu nyuma yo gufata ku modoka. Uyu musore yaciwe amande y’ibihumbi 290 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI.

    Umunya-Belarus Viachaslau Shpakouski ukinira May Stars yo mu Rwanda nawe yakuwe muri Tour du Rwanda, hakinwa Agace ka Karindwi ka Rukomo-Kayonza nyuma yo gufata ku modoka.

    We yaciwe amande y’ibihumbi 270 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI.

    Ibo byanatumye Team Manager w’iyi kipe 'May Stars', Aklilu Haile Zeweldi afatirwa ibihano birimo kuvanwa mu irushanwa, gukuramo imodoka ye no gucibwa amande y’ibihumbi 270 Frw.

    TOUR DU RWANDA YA 2023 YEGUKANWE NA Henok Mulubrhan

    Umunya Eritrea Henok Mulubrhan niwe wegukanye irushanwa ryo gusiganwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda ya 2023.

    Iri siganwa ryasojwe tariki 26 Gashyantare 2023. Agace ka munani yatsindiyeho kari kagizwe n'intera ya kilometero 75.3, aho basiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'umujyi wa Kigali.

    Mulubrhan ukinira ikipe ya Green Project yo mu gihugu cy'u Butaliani yasize abanda akoresheje amasaha 2, iminota 04 n'amasegonda 52.

    Mu duce 8 twa Tour du Rwanda yegukanyemo kandi agace ka gatatu- Niiko gace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera I Musanze.

    Agace ka Gatatu niko kamufunguriye amahirwe menshi kuko yahise ajya ku rutonde rw'abayoboye isiganwa.

    Ku gace ka Karindi, uyu musore yambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey). Ako gace kakiniwe i Nyamata-Mont Kigali gafite intera ya kilometero 115.8.

    Henok Mulubrhan akimara gutsinda yashimiye abakinyi bagenzi be agira ati 'Gutsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri jye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''-yongeraho ati: ” ntsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere''

    Muri rusange yarangije isiganwa rwa Tour du Rwanda ryose ryari rifite intera y'ibilometero 1129,9 akoresheje amasaha 28, iminota 58 n'amasegonda 01. 

    URUTONDE RW'ABAKINNYI BAGIYE BEGUKANA UDUCE TWA TOUR DU RWANDA 2024



    Itamar yegukanye agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda

    Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech niwe wegukanye agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe Gicumbi- Kayonza ku ntera y’ibilometero 158, ahize bagenzi be 74 bahuriye mu isiganwa.

    Itamar ni nawe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kaMuhanga – Kibeho ka Tour du Rwanda 2024 akoresheje amasaha 3 n'iminota 17 n'amasegonda 31.

    Yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi’in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w’igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk’umukinnyi uvuka muri Israel.

    Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y’abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n’ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

    Agace ka Karindwi yegukanye kakinwe ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, ku ntera ya Kilometero ya 158 kuva mu Rukomo kugera mu Karere ka Kayonza, imbere ya Gare. Umwongereza Peter Jospeh Blackmore bakinana mu ikipe imwe, yagumanye umwenda w’Umuhondo (Yellow Jersey).

    Perezida wa UCI yakozwe ku mutima n'ubwitabire bw'abakunzi b'igare

    Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient yavuze ko mu gihe Tour du Rwanda iri kugana ku musozo, yaranzwe n'ibyishimo bidasanzwe by'ibihumbi by'abantu aho igare ryagiye rinyura mu mihanda itandukanye.

    Yavuze ko ibi bitanga icyizere cy'imigendekere myiza ya Shampiyona y'Isi y'amagare muri Afurika (2025 UCI Road World Championships) izabera mu Rwanda 2025.

    Joseph Blackmore yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024

    Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ni wegukanye gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Musanze-Kigali (Mont Kigali) ku ntera y’ibilometero 93,3, kakinwe ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024. Yakoresheje 2h12’44”.

    Joseph Blackmore yegukanye aka gace ka Gatandatu mu gihe yizihiza isabukuru y'amavuko 21 y'amavuko, kuko yavutse tariki 23 Gashyantare 2003.

    Asanzwe ari umukinnyi Mpuzamahanga w'umukino w'amagare wabigize umwuga. Yahagarariye Igihugu cy'u Bwongereza mu Mikino ya Commonwealth Games yabereye i Birmingham, aho yasoje ari ku mwanya wa Gatanu.

    Mu 2022 yasoje ari ku mwanya wa Gatatu mu isiganwa rya National Cyclo-Cross Championships.

    Pierre Latour yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024

    Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies niwe wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 (Individual Time Trial) kakiniwe i Musanze kagasorezwa mu Kinigi ku ntera ya 13Km, ku gicumbi cy'ubukerarugendo n'iwabo w'ingagi zo mu Birunga. Yakoresheje iminota 23 n'amasegonda 31″.

    Aka gace kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, kasize Umubiligi William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, yambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey), ihabwa umukinnyi ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

    Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu yavutse ku wa 12 Ukuboza 1993. Ni Umufaransa w'umukinnyi w'amagare wabigize umwuga, ubarizwa mu ikipe ya TotalEnergies.

    Latour w'imyaka 30 y'amavuko yasinye muri TotalEnergies avuye muri AG2R La Mndiale. Icyo gihe yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango ajye kugerageza amahirwe n'ahandi. Yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri iriya kipe ari avuyemo

    Yegukanye agace k'irushanwa Vuelta a España; kandi yatwaye inshuro ebyiri irushanwa rya French National Time Trial Championships.

     

    William yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

    William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, niwe wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n’amasegonda 22.

    Uyu mubiligi asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw'ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw'inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

    Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko 'narahakunze cyane'. Akomeza ati 'Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n'aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.'

    Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

    Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y'ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n'amasegonda 41.

    Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

    Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

    Umwambaro w'umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n'Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04’12’ mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y'ibilometero 269.7, anganya ibihe n’abakinnyi 16 bamukurikiye.

     

    Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

    Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi’in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w’igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk’umukinnyi uvuka muri Israel.

    Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y’abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n’ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

    Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y’umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

    Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

    Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n’amasegonda 32.

    Aka gace ka 'Team Time Trial' (Gusiganwa n'ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y'Isi.


    Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya 'BivaMomoTima'

    Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

    Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati 'Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w'impano gusa nk'uko twabibabwiye.'

    'Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k'ubukungu bw'Igihugu, kandi bifasha n'abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.'

    Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

    Ati 'Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.'

    Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.



     

    Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

    Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

    Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

    Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

    Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk’ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa. 

    AMAFOTO YARANZE AGACE KA KARINDWI KA TOUR DU RWANDA 2024















































    AMAFOTO: Tour du Rwanda 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140063/live-ikaze-muri-etape-ya-nyuma-ni-inde-wegukana-tour-du-rwanda-2024-amafoto-140063.html

  • Ibitaramo byaherekeje Tour du Rwanda 2024 bir… – #rwanda #RwOT

    Guhera taliki 18 Gashyantare 2024 kugeza kuri iki Cyumweru taliki 25 Gashyantare 2024 mu Rwanda hari kubera isiganwa ry’amagare ngarukamwaka rya Tour du Rwanda ku nshuro yayo ya 16.

    Kuri ubu hamaze gukinwa uduce 7, kuri iki Cyumweru hakaba hazakinwa agace ka nyuma kazazenguruka ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali kareshya n’ibilometero 73,6.

    Tour du Rwanda y’uyu mwaka yari uburyohe dore ko hari ibitaramo byayiherekeje byabereye mu duce twa Huye, Musanze na Rubavu aho kubikurikirana bitasabaga ikiguzi.

    Abahanzi batandukanye babiririmbyemo barimo Bushali, Juno Kizigenza, Bwiza na Afrique beretswe urukundo rudasanzwe n’abafana babo.

    Kuri iki cyumweru ubwo iri siganwa ry’amagare riba risozwa, ni nako ibi bitaramo byiswe “Tour du Rwanda Festival' biri bube bishyirwabo akadomo.

    Birasorezwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gisimenti guhera saa kumi z’umugoroba. Abahanzi bagomba gususurutsa abitabira ni Bwiza, Kenny Sol, Niyo Bosco, Danny Vumbi, Bushali na Senderi.

    Tour du Rwanda Festival yatewe inkunga na Amstel ndetse na MTN Rwanda bari no mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda y’uyu mwaka muri rusange.

    Kuri iki Cyumweru ibitaramo byaherekeje Tour du Rwanda ni bwo bisorezwa mu Gisimenti 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140055/ibitaramo-byaherekeje-tour-du-rwanda-2024-birasozwa-nabahanzi-6-140055.html

  • Kamonyi-Ngamba: Umusore w'imyaka 25 yishyikirije Polisi yishinja kwica Se umubyara #rwanda #RwOT

    Ahagana i saa mbiri z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Tariki 23 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Kigina, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, umusore witwa Kwizera Théoneste w'imyaka 25 y'amavuko wari ukibana n'ababyeyi, yashyamiranye na 'Se' umubyara bapfa gutaha amukomangira, bimuviramo kumutera ibuye mu mutwe ari naryo bikekwa ko ryabaye intandaro y'urupfu rwe byatumye uyu musore yijyana kuri Polisi avuga ko yishe Se.

    Amakuru abaturage bahaye intyoza.com, ni uko uyu musore Kwizera Théoneste yatashye mu ijoro mu ma saa mbiri (20H00), ageze mu rugo asanga bakinze bagiye kuryama, akomanze Se witwa Ntigurirwa Erneste w'Imyaka 56 y'amavuko mu kumubona amubaza impamvu ataha amukomangira nk'utaha iwe. Bakomeje guterana amagambo, gucyocyorana bigera aho uyu mubyeyi yirukankana umuhungu we, nawe yiruka ahungira kwa Se wabo baturanye witwa Sharushi Berne.

    Muri uko guhungira kwa Se wabo, Kwizera yaje kumva ijwi rya Nyina Tuyishimire Console w'imyaka 50 y'amavuko avugiye ku muharuro, asohoka avuga ko Nyina na Se baje kumufatanya ngo' reka aze abereke', niko gutora ibuye hasi aritera Se hejuru y'irugu( ku mutwe inyuma), ariruka Se nawe amwirukaho, amanuka ku mukingo yikubita ku mabuye ari ku muharuro wo kwa Sharushi yubitse inda.

    Uyu mugore wa Ntigurirwa ari nawe Nyina wa Kwizera, abonye ibibaye yahise akoma akaruru atabaza abaturanyi, baterura uyu mugabo we bamujyana iwe mu rugo ariko bakihamugeza basanga yashizemo Umwuka(Yapfuye).

    Nyuma y'ibi, uyu muhungu we Kwizera Théoneste adategereje ko hari uza kumutwara cyangwa se ngo ahunge, yahise ubwe yijyana kuri Polisi Sitasiyo ya Rukoma ari nayo ireberera Umurenge wa Ngamba ari naho kandi RIB ikorera, avuga ko yishe Se umubyara. Umurambo wa nyakwigendera woherejwe kubitaro bya Kacyiru kugirango upimwe( Autopsy).

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yemereye intyoza.com ko uko gushyamirana hagati y'umwana na Se kwabayeho, ko ndetse yamuteye ibuye mu mutwe ari naryo bikekwa ko ariyo mvano yo gupfa kwe.

    Mu gihe hari bamwe mu baturage bavugaga ko Ntigurirwa Erneste yaba yituye hasi agapfa, Meya Dr Nahayo ashingiye ku makuru y'iperereza ryakozwe, yagize ati' Nyuma yuko bavuga ko ashobora kuba yituye hasi agapfa, iperereza ryagaragaje ko umuhungu ari we wamukubise ibuye ahubwo'.

    Ubutumwa bwa Meya Dr Nahayo Sylvere, ku muryango Nyarwanda by'umwihariko ku banyakamonyi ni; ukwirinda amakimbirane ayo ariyo yose kuko uretse no kuba yakururira abayafitanye ibyago bitandukanye birimo n'urupfu, anatuma nta terambere, nta heza h'umuryango mu iterambere. Asaba kandi Ababyeyi guha uburere bwiza abana babo, birinda intonganya zitari ngombwa ariko kandi akanasaba abana kubaha ababyeyi babo, aho babona hari ibibazo batabasha kwikemurira bakegera ubuyobozi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/24/kamonyi-ngamba-umusore-wimyaka-25-yishyikirije-polisi-yishinja-kwica-se-umubyara/

  • Nyuma ya Rudasingwa Prince na ‘Gasongo’, undi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakomezaga gukinwa imikino yo ku munsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. 

    Saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino ikipe ya Police FC yari yakiriyemo AS Kigali. Waje kurangira iyi kipe y’Abanyamujyi ibonye intsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 41.

    Uyu mukino ugeze ku munota wa 71 habayemo impanuka umukinnyi wa Police FC, Nsabimana Eric ‘Zidane’ akubitana umutwe na Ndayishimiye Didier wa AS Kigali.

    Bose bahise bikubita hasi ariko uyu mukinnyi wa Police FC aba ari we uremba bituma ahabwa ubutabazi bw’ibanze ndetse nyuma ajyanwa no kwa muganga dore ko yari yakomeretse ku mutwe cyane ndetse n’ijisho ryabyimbye cyane.

    Ibi byabaye, bijya gusa n’ibyabaye ejo kuwa Gatanu ku mukino Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo na Musanze FC 1-0 aho Rudasingwa Prince yagonganye na Muhire Anicet ‘Gasongo’ maze bose bakikubita hasi bagatakaza ubwenge. Byasabye ko bajyanwa kwa muganga ariko ubu bose bakize bameze neza.

    Nsabimana Eric ‘Zidane’ yari ari mu bakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga ariko birangira atarangije umukino bitewe n’impanuka yakoreye mu kibuga 

    Eric ‘Zidane’ yakomeretse ku mutwe

    Umutwe w’uyu mukinnyi wakomeretse ndetse n’ijisho rye rirambyimba

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140053/nyuma-ya-rudasingwa-prince-na-gasongoundi-mukinnyi-yakoreye-impanuka-mu-kibuga-amafoto-140053.html

  • Ni igihe cy’Imana! Tonzi agaruye The Sisters… – #rwanda #RwOT

    Nimvuga The Sisters uhite wumva Aline Gahongayire, Tonzi, Phanny Gisele Wibabara na Gaby Irene Kamanzi. Bakoreye Imana mu buryo bukomeye mu gihe cyabo, berekwa urukundo rwinshi n’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Ni itsinda ry’abahanzikazi b’ibyamamare, abasirimu b’i Kigali, abanyamafaranga, abanyempano n’abahanga cyane mu muziki.

    Muri za 2012 na 2014 ni bwo banyeganyeje inkuta z’umuziki wa Gospel mu Karere binyuze mu bumwe butagegajega bari barubatse. Nubwo baririmbanaga nk’itsinda, ntibyabuzaga buri umwe muri bo gukora umuziki ku giti cye. Icyakora, baje kuburirwa irengero kuva muri 2014, ni ukuvuga hashize imyaka 10 batagaragara mu gitaramo icyo ari cyo cyose.

    “Kugarura The Sisters ni igihe cy’Imana, buriya twagiye dupanga kenshi ntibikunde kubera bamwe ku mpamvu nyinshi”. Tonzi ubwo yabazwaga na InyaRwanda uko yatekereje gutumira The Sisters yari yaribagiranye. Yabatumiye mu gitaramo cye kizaba tariki 31 Werurwe 2024 kuri Crown Conference Hall ubwo azaba amurika Album ya 9.

    Tonzi ati “Kubagarura ni igihe cy’Imana, twongeye guhura twese duhari, kuko nanjye sinari nzi ko iki gihe nzakora igitaramo, ni igihe cy’Imana, nkabishmira Imana ko ngiye kumurika Album ya 9 ndi kumwe n’abavandimwe banjye (Sisters) na Big Sister Liliane Kabaganza, akaba ari ikintu cyiza cyane nshimira Imana ko bibaye tukongera tukazahurira kuri stage”.

    The Sisters bazaririmba mu gitaramo cy’amateka cy’umuramyi Tonzi

    Tariki 01/01/2024 ni bwo Tonzi yashyize ku isoko mpuzamahanga ry’umuziki iyi Album ye ya cyenda, aca agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wabimburiye abandi gushyira hanze Album mu mwaka wa 2024. Yayise “Respect” bivuye mu ijambo Imana yivugiye muri Yesaya 42:8 ko ntawe basangiye icyubahiro.

    Tonzi ati: “Ni byo koko nasanze mu buzima Imana irihariye, ibyo ikora birihariye, ni Imana ikwiriye kubahwa mbibona mu buzima bwanjye bwa buri munsi uburyo Imana inyitaho, indinda by’umwihariko uburyo umuntu wese uriho, ari uyemera ari utayemera ariho kuko yaremwe n’Imana”.

    Tonzi uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi, azwiho kuticisha irungu abakunzi be dore ko buri kwezi ashyira hanze indirimbo nshya. Mu nshingano nyinshi agira azirikana n’abakunzi be. N’Ikimenyimenyi, Album ye “Respect” yayikoze ubwo yari atwite, akimara kubyara ahita asohora indirimbo nshya.

    “Respct” ni murumuna wa Album 8 Tonzi amaze gushyira hanze. Imfura muri zo ni “Humura” yitiriye indirimbo ye yamufunguriye umuryango w’ubwamamare. Album ze zose ni: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect yanditse amateka avuguruye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    “Respect” ya Tonzi ni Album iriho indirimbo 15 ari zo: “Respect”, “Nshobozwa” Ft Gerald M; “Merci”, “Warabikoze”, “Umbeshejeho”, “Uwirata”, “Nimeonja”, “Ndashima” ft Muyango, “Niyo”, “Ubwami”, “Ndakwizera”, “Nahisemo”, “Wageze” na “Kora” yakoranye n’bahanzi 15.

    Abo bahanzi bumvikana kuri “Kora” ni Tonzi, Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira na Grace de Jesus.

    Tonzi yaciye agahigo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Gutunga Album ya VIP ya Tonzi ni ukwishyura 10,000 Frw, ukayibona utiriwe uva aho uri kuko iboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga rya MTN Pay: *182*8*1*687603# [Alsavort] ugashyiramo umubare w’amafaranga anganga n’ibihumbi icumi y’amanyarwanda.

    Ibyo gusa ntibihagije ngo wemererwe gutunga iyi Album y’umunyabigwi Tonzi, ahubwo hashyizweho na nimero ya Whatsapp wandikiraho ubutumwa bugufi ariyo: 0791687603 ugahabwa ubutumwa burimo Code na Link ikwemerera gutunga Album “Respect’.

    Tonzi yanazirikanye abakunzi be bo mu cyiciro cya VVIP “kuko abakunzi banjye ni ab’igiciro cyane” kandi “basobanukiwe neza gushyigikira ivugabutumwa cyane ko gospel ari ubutumwa budufasha twese mu rugendo gukomeza kuramya Imana binyuze mu ndirimbo”.

    Ni muri urwo rwego mu biciro bya Album ye harimo na Miliyoni imwe y’amanyarwanda. Kopi yise Silver iri kugura 100,000 Frw, kopi ya Gold ikagura 500,000 Frw naho kopi ya Platinum ikagura Miliyoni 1 Frw. Kuyigura bikorerwa kuri Konti: 6823207064 iri muri Ecobank. Niwe muramyi wa mbere mu Rwanda ufite Album wavuga ko ihenze cyane.

    Kuba Album ye iri kugura Miliyoni ntibitangaje na cyane ko n’indirimbo akora ziba zirimo ifaranga nubwo atajya abitangaza. Amateka avuga kandi ko Tonzi ari we muramyi wa mbere mu Rwanda wakoze bwa mbere igitaramo gihenze. Hari mu 1993 muri St Andre aho kwinjira byari 50 Frw ndetse na 100 Frw muri VIP. Icyo gihe yigaga muri APAPE.

    Kwinjira mu imurikwa rya Album ye ya 9 ya Tonzi bizaba byihagazeho dore ko itike ya VVIP ari ibihumbi 100 Frw ku muntu uzayigura ku munsi w’igitaramo. Itike ya VIP ni ibihumbi 50 Frw naho mu myanya isanzwe ni ibihumbi 15 Frw. Icyakora abazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo, bagabanyirijwe ibiciro. 

    Muri za 2014 n mbere yaho gato The Sisters bari bafite ibendera ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda

    The Sisters mu gitaramo The Gospel Flava baririmbyemo mu 2014

    Byari ibyishimo ubwo The Sisters iheruka gukora igitaramo mu mwaka wa 2014

    Album ya 9 ya Tonzi igizwe n’indirimbo 15

    Tonzi agiye kumurika Album ya 9 mu gitaramo cy’amateka yatumiyemo The Sisters

    REBA INDIRIMBO “WARABIKOZE” IMWE MU ZIGIZE ALBUM “RESPECT” YA TONZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140050/ni-igihe-cyimana-tonzi-agaruye-the-sisters-imaze-imyaka-10-iteye-irungu-abakunzi-ba-gospel-140050.html

  • Gatsibo: Abatuye mu cyaro bihereye ijisho Tou… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024, irushanwa ry’amagare ngarukamwaka Tour du Rwanda 2.1 UCI Africa ryakomeje, abasiganwa 74 bahagurukira mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rukomo ryerekeza mu mirambi y’Umutara w’inyambo risorezwa mu Buganza.

    Abatuye mu duce tw’icyaro cy’akarere ka Gatsibo babwiye InyaRwanda.com ko kubona abasiganwa ku magare babikesha Perezida Kagame wabasezeranyije umuhanda wa Kaburimbo wanyuzemo abasiganwa 74.

    Abatuye imirenge ya Ngarama na Gatsibo n’iyonka bari babucyereye ndetse bamwe muri bo bavuze ko Tour du Rwanda kuyireba ari ugukabya inzozi kuko iyi nzira ari ubwa mbere ikoreshejwe n’abanyonga igare bari mu isiganwa rikunzwe n’abato, abakuru ndetse n’abakambwe nk’uko byagaragaye kuri uyu wa Gatandatu.

    Abaturage bavuga ko gukabya inzozi zo kureba igare ryihuta kurusha imodoka nk’uko bamwe muri bo babibwiye InyaRwanda, babikesha Umukuru w’Igihugu wabahaye umuhanda yemereye abatuye uturere twa Gatsibo, Nyagatare, Gicumbi, Rurindo, Gakenke na Burera.

    Manishimwe Sarathiel ni umwe barebeye amagare mu Murenge wa Ngarama mu masaha ya sita yemeje ko iri siganwa kurireba babikesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Yagize ati: “Ni ubwa kabiri hano turebye abatwara amagare mu marushanwa y’amagare ariko ubu ni ubwa mbere tubonye abakinnyi ba Tour du Rwanda kandi badusanze iwacu mu cyaro.

    Ubu turishimye cyane kandi mutubwirire umubyeyi wacu Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko ari we watumye tubona Tour du Rwanda nk’uko abo mu mijyi bayibona. Turamushimiye kuko imvugo ye niyo ngiro rwose, Kaburimbo yageze mu cyaro cya Ngarama.”

    Abaturage basanga irushanwa rya Tour du Rwanda ryanyuze mu mirenge yabo, ribasigiye byinshi birimo kwishakamo ibisubizo nk’uko byemeza Mukarwego Donathille.

    Yagize ati “Amajyambere yatugezeho iwacu, Perezida wacu yaduhaye umuhanda, twabonye abazungu banyonga amagare yihuta kurusha imodoka turishima, mbese ubu iwacu natwe itarambere ryarahageze. Umuyobozi w’Igihugu yaduhaye umuhanda, aduha amashanyarazi natwe turimo gukorana umuvuduko ngo u Rwanda rwacu turuteze imbere “

    Irushanwa rya Tour du Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024 ryakinwe n’abakinnyi 74. Uyu munsi agace ka Karindwi katangiriye mu Murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi bakomereza mu karere ka Gatsibo bakomereza mu karere ka Nyagatare ahitwa Ryabega berekeza Karangazi, bakomeza berekeza Gabiro, Kabarore, Rwagitima, Kiziguro, Kiramuruzi, Rukara, Gahini basoreza hafi ya Gare ya Kayonza munsi y’ibiro by’Umurenge wa Mukarange.

    Umunya-Israel Itamar Einhorn yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024 mu gihe Umwongereza Joe Blackmore nawe ukinira Israel Premier Tech, ariwe wakomeje kwambara (Maillot Jaune).

    Agace ka 8 ka Tour du Rwanda ari na ko ka nyuma kagizwe n’ibirometero 90 karaba kuri iki Cyumweru tariki 25/02/24, abasiganwa baraturuka kuri Kigali Convention Center bakomeze  ku Gishushu bamanuke ahitwa kwa Ndengeye bakomereze kuri Golf, bace kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi bakomereze kuri Ninzi hotel;

    Bamanuke kuri KBC bagere kuri Cadillac, kuri NIDA-Kimicanga, Rond point yo mu Mujyi, bagere Nyabugogo, bakomereze kuri Ruliba, banyure Norvege kuri Tapi -Rouge-Kwa Mutwe ahitwa Kuri 40 banyure, ku kigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (Statistique) basoreze kuri Kigali Convention Eenter.

    Abana , abakuze n’abashekanguhe bari ku muhanda birebera isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda

    Abakecuru n’abasaza nabo bari ku muhanda birebera Tour du Rwanda

    Abaturage batuye mu mujyi wa Nyagatare barebeye Tour du Rwanda i Ryabega 

    Abatuye Gatsibo, akanyamuneza kari kose ubwo barebaga Tour du Rwanda benshi bumvaga mu Itangazamakuru 

    Abasiganwa banyuze mu karere ka Gatsibo bagifite imbaraga 

    Ku muhanda wa Gagitumba – Kayonza, urubyiruko rwari rwabucyereye 

    Umwe mu baturage yagaragaye ku muhanda Rukomo – Nyagatare arimo gufana abasiganwa afite ishami ry’igiti kivamo isombe, ishami ry’ikinyomoro ndetse n’urukoma

    Umunya-Israel niwe wageze i Kayonza mbere ya bagenzi be 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140052/gatsibo-abatuye-mu-cyaro-bihereye-ijisho-tour-du-rwanda-2024-bacyeza-perezida-kagame-140052.html

  • Amagaju FC yakubitiye Gasogi United i Huye na… – #rwanda #RwOT

    Kuri  uyu wa Gatandatu ni bwo hakomeje gukinwa imikino yo ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda. Saa cyenda zuzuye Amagaju FC yari yakiriye Gasogi United kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

    Ni umukino watangiye Gasogi ishaka igitego hakiri kare dore ku munota wa 2 gusa uwitwa Muder yarekuye ishoti ryashoboraga kunyeganyeza inshundura ariko ku bw'amahirwe macye rinyura impande y'izamu gato cyane.

    Amagaju FC ntiyashatse gutanga umwanya wo guhumeka kubera ko nayo yahise itangira gusatira binashoboka ko yabona igitego nk’aho Rukundo Abdourahman yahaye umupira Malanda Destin gusa awuburira mu maguru.

    Ku munota wa 12 iyi kipe yo mu karere ka Nyamagabe, Amagaju FC yafunguye amazamu ku mupira wari uhinduwe na Rukundo Abdourahman maze myugariro wa Gasogi United ananirwa kuwukuraho uhita usanga Malanda Destin awutereka mu izamu.

    Umukino wakomeje Gasogi United inyuzamo igasitira ishaka uko yakwishyura ariko n'Amagaju FC agakomeza nayo kuba ibamba. Ku munota wa 38 Gasogi United yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Niyongira Dany hajyamo Rugangazi Prosper.

    Mbere yuko igice cya mbere kirangira, Gasogi United yabonye kufura yari iteretse ahantu heza iterwa neza na Udahemuka J.de Dieu maze umupira uragenda usanga abarimo Mbirizi Eric ariko bagiye kuwutereka mu nshundura, umunyezamu w'Amagaju FC  aratabara ayikuramo.

    Mu gice cya Kabiri Amagaju FC yaje asatira nk’aho ariyo yatsinzwe dore ko kigitangira yarase igitego cyabazwe ku mupira Ndayishimiye Eduard yashyizeho umutwe ariko unyura hejuru y'izamu gato cyane.

    Ku munota wa 59 Amagaju FC yabonye igitego cya 2 gitsinzwe n'Umurundi, Rukundo Abdourahman nyuma yo kwandagaza ba myugariro ba Gasogi United akongeraho n'umunyezamu.

    Gasogi United nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 yacitse intege ariko ikanyuzamo ikagerageza kugera imbere y'izamu nk’aho Muderi Akbar yahinduye umupira ashaka Udahemuka J.de Dieu yinjira mu rubuga rw'amahina asigaranye n'umunyezamu ariko gutsinda biramunanira.

    Undi mukino wabaga ni uwo ikipe ya Police FC yakiriyemo AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium. Warangiye iyi kipe y’Abanyamujyi itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaban Hussein ku munota wa 75.

    Indi yabaga, Marine FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 mu gihe Muhazi United nayo yatsinze Etoile de l’Est  ibitego 2-0.

    Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

    AS Kigali yatsinze Police FC igitego 1-0

    Shaban Hussein yishimira igitego yatsinze

     AMAFOTO:Ngabo-Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140047/amagaju-fc-yakubitiye-gasogi-united-i-huye-naho-as-kigali-itsinda-police-fc-140047.html