Blog

  • Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Rudasingwa Prince yakoze impanuka ikomeye cyane -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yakomeje ku munsi w'ayo wa 22 aho amakipe nka Musanze FC na Rayon Sports arizo zabimburiye izindi.

    Umukinnyi akaba ari rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince; yagiriye impanuka ikomeye mu mukino wa 22 wa shampiyona aho yagonganye n'umukinnyi wa Musanze FC bababara bikomeye bisaba ko imbangukiragurabara yihutana Rutahizamu wa Rayon Sports mu gihe uwa Myugariro wa Musanze FC yajyanwe n'imodoka isanzwe.

    Rayon Sports itakaje umukino wa shampiyona wayihuzaga na Musanze FC urangiye ari 0-1, ihita itsikira mu rugendo rwo kurya isataburenge APR, biha amahirwe yo gusatirwa na Musanze FC ubu irusha inota 1.

    1. APR 46 Pts (-2)
    2. Rayon Sports 42 Pts
    3. Musanze FC 41 Pts

     

    Source : https://yegob.rw/292283-2/

  • Nyuma y’abagiye, ikipe ya Rayon Sports igiye gukina na Musanze FC idafite abakinnyi barenga 2 bakomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'abagiye, ikipe ya Rayon Sports igiye gukina na Musanze FC idafite abakinnyi barenga 2 bakomeye

    Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya Musanze FC mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona y'u Rwanda sezo 2023/2024.

    Ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka gukomeza gushyira jgitutu kuri APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu, abayobozi bakaniye cyane barifuza amanota 3 hagahita hasigaramo inota rimwe hagati yayo na APR FC.

    Amakur dufite ni uko Rayon Sports irakina umukino idafite abakinnyi 4 barimo Ganijuru Elie, Mucyo Didier Junior, Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na Camara bose bafite ibibazo by'imvune.

    Rayon Sports iri mu mwuka mwiza kugeza ubu, ku munsi wejo yatangaje kumugaragaro iduka rizajya ricuruza ibikoresho by'iyi kipe ribarizwa mu mujyi ahazwi nko kuri CHIC.

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yabagiye-ikipe-ya-rayon-sports-igiye-gukina-na-musanze-fc-idafite-abakinnyi-barenga-2-bakomeye/

  • Amstel yahembye umukinnyi wegukanye agace ka… – #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 18 Gashyantare 2024 mu Rwanda hari kubera isiganwa ry’amagare ngarukamwaka rizenguruka ibice bigize u Rwanda rya Tour du Rwanda 2024.

    Kuri uyu Gatanu hakinwaga agace ka 6 kavaga mu karere ka Musanze kerekeza mu mujyi wa Kigali aho kasorejwe kuri Mont Kigali mu ntera ingana n’ibilometero 93,3.

    Kegukanywe na Peter Joseph Blackmore ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza akaba yakoresheje igihe kingana n’amasaha 2, iminota 12 n’amasegonda 44.

    Uyu musore ukiri muto w'imyaka 21 asanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech, kwegukana aka gace byahise bituma anayobora urutonde rusange kugeza ubu muri Tour du Rwanda ya 2024 yambara umwenda w’umuhondo awambuye Lecerf William .

    Umuterankunga mukuru muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka ,Amstel niyo yahembye Peter Joseph Blackmor dore ko n’ubundi muri rusange ariyo ihemba umukinnyi wegukanye agace.

    Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda,yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

    Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

    Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

    Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo.

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstel nk’ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.

    Amstel niyo yahembye Peter Joseph Blackmor wegukanye agace ka Gatandatu

    Peter Joseph Blackmor ahabwa umwambaro wa Amstel

    Amstel niyo iri guhemba umukinnyi wegukanye agace muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka wa 2024

    Peter Joseph Blackmor  mu mwambaro wa Amstel 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140011/amstel-yahembye-umukinnyi-wegukanye-agace-ka-gatandatu-ka-tour-du-rwanda-140011.html

  • MTN yahembye Umunyafurika mwiza muto mu gace… – #rwanda #RwOT

    Ibyishimo ni ibyishimo ku baturarwanda aho bari kwihera ijisho isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda riri kuba ku nshuro ya 16 guhera tariki 18 Gashyantare kuzageza ku Cyumweru taliki 25.

    Kuri uyu Gatanu hakinwaga agace ka 6 kavaga mu karere ka Musanze kerekeza mu mujyi wa Kigali aho kasorejwe kuri Mont Kigali mu ntera ingana n’ibilometero 93,3.

    Kegukanwe na Peter Joseph Blackmore ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza akaba yakoresheje igihe kingana n’amasaha 2, iminota 12 n’amasegonda 44.

    Uyu musore ukiri muto w'imyaka 21 asanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech, kwegukana aka gace byahise bituma anayobora urutonde rusange kugeza ubu muri Tour du Rwanda ya 2024 yambara umwenda w’umuhondo awambuye Lecerf William .

    Nubwo uyu mukinnyi ariwe wegukanye agace ariko ntabwo ariwe wahembwe gusa kubera ko hatangwa ibihembo no ku bandi bakinnyi baba bitwaye neza.

    Muri ibi bihembo harimo n’igitangwa na MTN ibinyujije muri MOMO aho iri guhemba umukinnyi mwiza ukiri muto w’Umyafurika muri iyi Tour du Rwanda.

    Uyu munsi cyatwawe na Aklilu Arefayne usanzwe ukinira Eritrea n’ubundi wanagitwaye mu duce duheruka 5 duheruka .

    Uyu mukinnyi wavutse muri 2004 asanzwe akinira ikipe ya Wanty-ReUz-Technord yo mu Bubiligi.

    Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya 'BivaMomoTima'

    Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

    Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati 'Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w'impano gusa nk'uko twabibabwiye.'

    'Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k'ubukungu bw'Igihugu, kandi bifasha n'abakiriya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.'

    Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiriya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

    Ati 'Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.'

    Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse Miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.

    MTN ibinyujije muri MOMO yahembye Aklilu Arefayne  nk’Umunyafurika mwiza ukiri muto mu gace ka Gatandatu 

    Aklilu Arefayne  yahembwe na MTN ibinyujije muri MOMO 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140017/mtn-yahembye-umunyafurika-mwiza-muto-mu-gace-ka-gatandatu-ka-tour-du-rwanda-140017.html

  • Musanze FC yatsindiye Rayon Sports ku itara, Rudasingwa Prince ajyanwa kwa muganga atumva (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino warangiye rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince ajyanywe kwa muganga atumva, Musanze FC yatsinze Rayon Sports 1-0.
    Ni wo wari umukino ufungura imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, aho Rayon Sports yari yawakiriye kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′ ku itara.

    Iminota ya mbere y’igice cya mbere wabonaga Rayon Sports irimo isatira cyane ndetse ibona uburyo nk’umupira Charles Baale yateye ariko Muhire Anicet akawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Aya mahirwe yakurikiwe n’indi mipira ibiri ya kufura yatewe na Kalisa Rashid ariko Muhawenayo Gad akayikuramo.

    Musanze FC na yo yabonye amahirwe, nk’imipira Udo Inok na Adeyinka bateye ariko ikanyura hanze gato y’izamu.

    Niginama Patrick Mbogamizi na we yagerageje ishoti ku munota wa 38 ariko umunyezamu Khandime Ndiaye awukuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Iradukunda Pascal aha umwanya Iraguha Hadji.

    Ku munota wa 67, Charles Baale yagerageje ishoti rikomeye ariko Muhawenayo Gad awukuramo.

    Ku munota wa 73 Tuyisenge Pacifique wari winjiye mu kibuga asimbura Udo Inok, yatsindiye Musanze FC cya mbere.

    Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 87 ariko Rudasingwa Prince awukubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 88 umukino wahagazeho iminota 6, ni nyuma y’uko Muhire Anicet Gasongo yagonganye na Rudasingwa Prince wa Rayon Sports. Prince yabaye nk’utaye ubwenge Ambulance yinjira mu kibuga kumutwara kwa muganga.

    Ni nako na Gasongo na we byanze agira ikibazo ahita asimburwa. Yagiye hanze akomeza guhungizwa kuko na we wabonaga atameze neza. Byabaye ngombwa ko akurwa ku kibuga mu modoka isanzwe umukino urangiye.

    Umukino warangiye ari 1-0. Indi mikino y’umunsi wa 22 izakomeza ku munsi w’ejo no ku Cyumweru.

    Musanze FC yatsinze Rayon Sports

    Prince yakuwe mu kibuga muri Ambulance

    Anicet na we ni uku yakuwe ku kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-yatsindiye-rayon-sports-ku-itara-rudasingwa-prince-ajyanwa-kwa-muganga-atumva-amafoto

  • Bosco Nshuti ukubutse i Burayi yakoze mu ngan… – #rwanda #RwOT

    Bosco Nshuti yaririye iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 ku mugabane w’Uburayi aho yakoreye ibitaramo mu bihugu binyuranye. Nyuma yo guhesha umugisha abanyaburayi, akagaruka mu Rwanda aho atuye n’umuryango we, ntiyamanitse inanga.

    Nk’uko yabimenyereje abakunzi be aho ashyira hanze indirimbo nshya ubutitsa, kuri ubu yasohoye iyo yise “Uri Uwanjye” nyuma y’ibyumweru bibiri gusa abakunzi be bakiri kuryoherwa n’iyo yise “Inkuru y’Urukundo” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 66.

    Aganira na inyaRwanda, Bosco Nshuti ufite umwihariko wo kuririmba urukundo rwa Yesu Kristo, yavuze ko iyi ndirimbo nshya yasohoye ariyo ‘Uri uwanjye’ “ni Kristo uba ubwira umuntu wumva ko nta mbabazi, wumva ko ntawamwakira ati ‘Uri Uwanjye’ ndagukunda”.

    Muri iyi ndirimbo aterura agira ati “Uri uwanjye ndagukunda, ur uwanjye ndagukunda, nagukoye igiciro cyinshi cy’ amaraso k’umusarabo. Umusanga ufite ipfunwe n’isoni zibyaha byawe wamugera imbere akakubwira uruwanjye ndagukunda ntiyita kubyo wakoze Kandi ntabyibuka ukundi ati ni wowe ntama naje nshaka uruwanjye ndagukunda”.

    Bosco Nshuti uri mu baramyi bari kwiyambazwa cyane mu bitaramo binyuranye, yavuze ko mu mwaka wa 2024 nta gahunda afite yo kwicisha irungu abakunzi be kuko ateganya kubaha indirimbo ku bwinshi. Aragira ati “Hanyuma, 2024 harimo byinshi bitandukanye ariko cyane cyane kubaha indirimbo nshya kandi nyinshi”.

    Bosco Nshuti yatangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by'umwihariko atangira kuririmba ku giti cye mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo zirimo “Ibyo Ntunze”, “Umutima”, “Utuma nishima”, “Ngoswe n’ingabo”, “Uranyumva”, “Ntacyantandukanya”, “Nzamuzura”, “Ni wowe”, “Dushimire”, “Isaha y’Imana” na “Ni muri Yesu” n’izindi.

    Amaze gukorera mu Rwanda ibitaramo bitatu bikomeye mu mateka y’urugendo rw’umuziki amazemo imyaka 9. Igitaramo cya mbere yise “Ibyo Ntunze Live Concert' cyabaye tariki 28 Gicurasi 2017 kuri ADEPR Kumukenke, kimutera imbaraga yo gukora cyane kuko nyuma y’umwaka umwe gusa yahise akora ikindi cya kabiri.

    Icyo gitaramo cya kabiri cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, kiririmbamo abaramyi b’amazina aremereye. Icyo gitaramo nacyo cyiswe “Ibyo Ntuze Live Concert”, ni cyo cya mbere cyishyuza Bosco Nshuti yari akoze, kikaba n’imfura mu bitaramo byishyuza by’abahanzi bo muri ADEPR.

    Igitaramo aheruka gukora ni ‘Unconditional Love Live Concert” cyabaye kuwa 30 z’ukwa 10 2022 muri Camp Kigali. Yagikoze habura iminsi 19 ngo ashyingiranywe n’umukunzi we Tumushimw Vanessa kuko bakoze ubukwe kuwa 11 Ugushyingo 2022. Muri iki gitaramo Bosco Nshuti yaratunguranye yereka abakunzi be inshuti ye bitegura kurushinga.

    Bosco Nshuti yateguje indirimbo nyinshi mu mwaka wa 2024

    REBA INDIRIMO NSHYA “URI UWANJYE” YA BOSCO NSHUTI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140010/bosco-nshuti-ukubutse-i-burayi-yakoze-mu-nganzo-anakomoza-ku-mishinga-ye-mu-2024-video-140010.html

  • Kenny Sol muri 1:55AM ! Ibikwasi birahinduka… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu 1:55 AM ibarizwamo abahanzi bihagazeho mu muziki uhereye kuri Bruce Melodie, Ross Kana na Element ubihuza no gutunganya umuziki akagira n'abayobotse ibyo akora batagira ingano.Ikanagira ubuyobozi ubona ko bwihagazeho buyobowe  na Coach Gael, bituma ikomeza kuza muzihagaze neza.

    Gusa ariko wakibaza mu buryo bumwe cyangwa n'ubundi Kenny Sol wabanje kunyura muri Yemba Voice yari ahuriyemo na Billy Ruzima na Mozzy akaza kuyivamo.

    Yanyuzeho gato mu biganza bya Mani Martin binyuze muri Yemba Voice aza no kunyura mu Gitangaza Music ya Bruce Melodie. Hari abibaza   ko  niba koko  igihe cyari kigeze    ngo yongere  gusa n’uba mu biganza by'abandi.Ariko impamvu ingana ururo kandi ntawe usoma amazi  ngo ananirwe  inshyushyu.

    Imikoranire ya Bruce Melodie na Kenny Sol mu Igitangaza

    Usubiye inyuma kuri iyi ngingo y'uko Bruce Melodie yigeze gukorana na Kenny Sol,wakwibaza niba icyari cyabatandukanije cyaba cyararangiye.

    Cyane ko indirimbo Haso uyu mugabo yashyize hanze bakimara gutandukana yumvikanamo agira ati'Ndimo ndashakira hit [ubwamamare] muma gee [Abantu] antega ibikwasi ngo byicarire.'

    Abasesengura bakaba barakomeje kugaragaza ko Kenny Sol yavugaga Bruce Melodie nubwo uyu musore yaba atareruye ngo avuge koko ko ari we yabwiraga.

    Ibyo bikwasi aho byagiye mu gihe yaba ari we yavugaga wakibaza ibyabyo kuri ubu ariko na none burya  biba byiza gukorana n'umuntu uzi neza uko ateye birafasha.

    Umuntu aha yavuga ko yaba Bruce Melodie na Kenny Sol basa nkaho baba aribo bahanzi bakuru babagiye ku ba muri 1:55AM baziranye.

    Intwaro y'amafaranga n'uburanararibonye bwabagize wa 1:55AM mu bucuruzi

    Ku rundi ruhande kandi 1:55AM nubwo ifatwa nkaho ari iya Bruce Melodie ariko na none irimo n'abandi kandi ifite uburyo bw'imikorere yayo iyobowe n'umushoramari, Coach Gael buhamye.

    Umuntu akaba yavuga ko kuri Kenny Sol yaba yungutse imbaraga z'amafaranga cyane ko ntakibazo cyerekeranye n'iyi ngingo kivugwa muri iyi nzu.Yaba abonye  n'amaboko meza mu birebana n'ubucuruzi kuko aba bagabo bumva neza ibirebana n'igishobora kuba cyabinjiriza ifaranga cyose kandi bajyanamo bose.

    Ibyo bigaragara mu mushinga wa UGB ubona ko abarenga batatu basanzwe muri 1:55AM barimo Coach Gael, Bruce Melodie na Kenny bajyanyemo kimwe na Kigali Universe inyubako mberabyombi iri kuzura ku gasongero ka CHIC  izatwara  agera muri Miliyari 2Frw kandi ashobora no kwiyongera 

    Iyi kompanyi kandi ikaba izwiho gushora atagira ingano mu gutunganya indirimbo imwe uhereye ku yo Bruce Melodie yahuriyemo na Harmonize ukajya kuri Fou De Toi zose ni indirimbo ubona ko zashowemo agatubutse.

    Gushaka umugore kwa Kenny Sol nabyo bisaba gukoresha indi mibare

    Umuntu yavuga ko ari umubare mwiza Kenny Sol yaba akoze muri iki gihe we ubwe aheruka gushaka umugore kuko hari ubwo umuntu ushatse umugore akaba atanafite abamugira inama aherayo.

    Ibintu na Diamond Platnumz yigeze gukomozaho avuga ko umunsi yashatse guhagarika umuziki azashaka umugore babana umunsi ku wundi, avuga ko ibyo akora utabihuza n'inshingano z'umuryango.

    Bikaba byaba ari umubare mwiza umuntu yavuga ko kwiyegereza 1:55AM kuri Kenny Sol irimo abantu bafite abagore kandi bakomeza kuba ku gasongero mu muziki byumwihariko Bruce Melodie ubihuza kandi bigakomeza gukunda.

     

    Inyungu ikomeye kuri 1:55AM

    Uwavuga ko ubaye uri ukora igishoro kandi ukeneye kunguka byihuse ukareba mu bahanzi bafite amahame ahamye bakora neza muri iki gihe utanyura kuri Kenny Sol.

    Umugabo ufite ubuhanga mu muziki yize kandi akora neza mu gihe gito akaba ari mu bo umuntu yavuga ko bahanganiye umwanya wa mbere mu muziki w'u Rwanda.

    Bityo ku ruhande rwa 1:55AM kugira Kenny Sol nk'umunyamuryango bikaba ari imbaraga ziyongera mu zindi mbega ari amata abyaye amavuta kuko gukomeza kumugumisha kure yabo igihe icyari cyose yabatungura.

    Ubwinyagamburiro kuri Kenny Sol bushobora kubura

    Ntawabura kuvuga ko bibaye impamo Kenny Sol akinjira muri 1:55AM, ashobora kwisanga bigoye kurusha uko byari mbere ntiyaba abeshye. Kuko hari ingingo zishoboka zerekana ko bishoboka cyane zirimo ko ari umuhanzi wasangaga ashyira indirimbo hanze mu buryo bwe.

    Akaba yataramira mu birori n'ibitaramo binyuranye ibintu byatumaga akomeza kuba imbere. Nyamara bishobora kuzasa n’ibigoranyemo kuba yabikomeza nubwo umuntu atazi neza uko amasezerano yagirana nabo yaba ateye.

    Ikindi akaba yari umuhanzi ubona ko na we ubwe abishyizemo imbaraga yashinga inzu ye itunganya ikanareberera umuziki.

    Nk’uko twagiye tubibona kuri ba Rayvanny naba Harmonize kandi ubona ko biba amahirwe arusha uko byari kuba iyo baba bakiri muri Wasafi ubona ko Diamond yamize.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE IKIGANIRO KIGARUKA KURI IYI NGINGO

    “>


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140002/kenny-sol-muri-155am-ibikwasi-birahinduka-inzembe-cyangwa-amata-abyaye-amavuta-140002.html

  • Tour du Rwanda 2024: Ibyihariye kuri Joseph B… – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bidakunze kubaho ko umukinnyi w’umukino runaka aca agahigo ku munsi w’isabukuru ye, gusa kuri uyu wa Gatanu Joseph Blackmore yaciye agahigo ko kuzuza imyaka 21 y’amavuko atwara agace ka Gatandatatu muru Tour Du Rwanda 2024.

    Asanzwe ari umukinnyi Mpuzamahanga w'umukino w'amagare wabigize umwuga. Yahagarariye Igihugu cy'u Bwongereza mu mikino ya Commonwealth Games yabereye i Birmingham, aho yasoje ari ku mwanya wa Gatanu.

    Joseph Blackmore watwaye aka gace, ntabwo aramara igihe kinini mu masiganwa y’amagare dore ko yabitangiye mu 2019 afite imyaka 16 y’amavuko, abitangirira mu irushanwa rya ‘National Trophy Series’ rihuriramo abatarengeje imyaka 18 mu Bwongereza.

    Ku isabukuru ye y’imyaka 21, Joseph Blackmore yatwaye agace ka Gatandatu muri Tour Du Rwanda 2024

    Mu 2021 na 2022 na none Joseph ‘Joe’ Blackmore yongeye kwitabira aya marushanwa yarangije ari ku mwanya wa mbere bituma ahita anitabira isiganwa ry’amagare y’abatarengeje imyaka 23 rizwi nka ‘National Under 23 Championships’ yasoje ari ku mwanya wa Gatatu.

    Igihugu cy’u Bwongereza cyabengutse ubuhanga bwa Joseph Blackmore maze kimwohereza mu marushanwa ya ‘Commonwealth Games’ aba umwe mu batwazi b’amagare bitabiriye iyi mikino bakiri bato.

    Uyu musore yatangiye isiganwa ry’amagare afite imyaka 16 y’amavuko

    Umwaka wa 2022 wabaye utazibagirana kuri Joseph Blackmore dore ko ariwo mwaka yatwayemo ibihembo byinshi nyuma yo kwitabira amarushanwa nka ‘Men’s Mountain Biking Cross Country’ yaje ku mwanya wa Gatanu, UCI Cyclocross yaje ku mwanya wa kabiri. 

    Muri uyu mwaka kandi ni nabwo yitabajwe n’ikipe ya Team Inspired ayifasha gutwara igihembo cy’irushanwa rya ‘Cyclocross Championships’ yari yitabiriye ku nshuro ya kabiri.

    Ni inshuro ya Kabiri Joseph Blackmore yitabiriye irushanwa rya Tour Du Rwanda

    Mu 2023 uyu musore ukiri muto,yitabiriye Tour du Rwanda aho yanaje ku mwanya wa Gatandatu. Kuri iyi nshuro Blackmore uri mu batanga icyizere muri uyu mukino mu Bwongereza, yitabiriye Tour Du Rwanda 2024 aserukiye ikipe ya ‘Israel Premier Tech’ yashinzwe mu 2014.

    Nubwo Joseph Blackmore ataramara igihe kinini mu gutwara amagare, ari mu bayatwara bafite umwihariko kuko azi gusiganwa ku magare mu muhanda (Road), mu ishyamba naho arebaho ‘Mountain Bike’, mu gutwara anasimbuka (Cylcro-Cross) ndetse no gutwara amagare mu gihe cy’ubukonje mu byatsi (Gravel).

    Yaturikije ‘Champagne’ amaze gutwara agace ka Gatandatu ari na ko yizihiza isabukuru ye

    Uyu munsi Joseph Blackmore yongeye gushimangira ubuhanga bwe yegukana agace ka Gatandatu ka Tour Du Rwanda 2024 kasorejwe kuri Mont Kigali, agatwara ku munsi yanizihijeho isabukuru y’imyaka 21 y’amavuko.

    Akoresheje Instagram ye yagize ati: ‘Umuhungu wagize isabukuru, umuyobozi mushya w’isiganwa’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140000/tour-du-rwanda-2024-ibyihariye-kuri-joseph-blackmore-wegukanye-agace-ka-gatandatu-ku-isabu-140000.html

  • 45″ Igice cya mbere kirarangiye, amakipe yombi akaba agiye kuruhuka nta kipe n’imwe irebye mu izamu

    Iminota ni 42 y’igice cya mbere, amakipe yombi akaba nta nimwe irareba mu izamu .

    Umunnyi wa Musanze FC Salomon Adeyinka yagoye ikipe ya Rayon Sports cyane ndetse n’uburyo buganisha habi kuri Rayon Sports, ariwe uri kubutegura.

    20″ Musanze FC ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira uzamukanwe na Nijyinama Patrick ahereza Sulley Mohammed ahita aroba umunyezamu wari wazamutse nabi, umupira ku bw’amahirwe make upira widunda iruhande rw’izamu ujya hanze.

    Umunyezamu wa Musanze FC Muhawenayo Gad ubona ko atari muri uyu mukino neza, kuko imipira yose arimo guterwa kuyifata ngo ayikomeza biri kumugora.

    12″ Rayon Sports ibonye kufura itewe na Arsene, Muhawenayo Gad awukuyemo umurusha imbaraga ukomeza ujya mu izamu, ariko ku bw’amahirwe ujya muri koroneri

    10″ Rayon Sports ihushije igitego ku mupira uturutse muri koroneri, Gad awukuramo n’ibipfutsi usanga Bbaale ahagaze neza arekura ishoti rikomeye umupira Anicet awukoraho ujya muri koroneri.

    18:02″ Umukino Uratangiye. Ikipe ya Rayon Sports niyo itangije umukino nk’ikipe yakiriye.

    Rayon Sports yambaye imyenda yayo y’umweru de kuva hasi, aeriko irimo utubara tw’ubururu, mu gihe Musanze FC nayo yambaye imyenda y’umutuku kuva hasi ariko irimo utubara twumweru.

    17:58″ Abakinnyi n’abatoza ku mpande zombi bagarutse mu kibuga mukanya umukino uraba utangiye

    17:45″ Amakipe yombi asubiye mu rwambariro, akaza kugaruka umukino utangira.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Khadime Ndiaye

    Muhire Kevin

    Mitima Isaac

    Nsabimana Aimable

    Bugingo Hakim

    Serumogo Ali

    Iradukunda Pascal

    Kalisa Rashid

    Kanamugire Roger

    Bbaale Charles

    Tuyisenge Arsene

    Abakinnyi 11 Musanze FC yabanje mu kibuga

    Muhawenayo Gad

    Nkurunziza

    Kwizera Tresor

    Muhire Anicet

    Bakaki Shafik

    Kokote Udo

    Sulley Mohammed

    Ntijyinama Patrick

    Nduwayo Valeur

    Mathaba  Lethabo

    Solomon Adeyinka

    Uyu mukino urabera kuri Kigali Pele Stadium kuva ku isaha ya saa 18:00 PM, ukaba umukino ubimburira indi y’umunsi wa 22. Rayon Sports iri mu bihe byiza mu buryo budasanzwe, ndetse ikaba ariyo ihabwa amahirwe yo gutsinda uyu mukino.

    Mu mikino 5 iheruka ya shampiyona, Rayon Sports yasaruye amanota yose imbumbe kuko yayitsinze.

    Musanze mu mikino yo kwishyura ntabwo byagenze neza nk’uko yari yaritwaye mu mikino ibanza, aho ubu mu mikino itanu iheruka gukina ifite amanota 8 kuri 15.

    Rayon Sports ifite amanota 42 iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona, mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 48, bivuze ko niyo yayitsinda itafata umwanya wa 2.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140013/live-rayon-sports-yakiriye-musanze-fc-bakurikiranye-amafoto-140013.html

  • Kamonyi: Dr Nahayo Sylvere yasuye kandi ahumuriza abahuye n'ibiza, MINEMA nayo yari ihari #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere ari kumwe n'itsinda ry'abakozi ba Minisiteri ifite ibikorwa by'ubutabazi mu Rwanda(MINEMA), ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 22 Gashyantare 2024 ahagana ku i saa kumi, basuye abaturage bahuye n'ibiza mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka. Basuye aho inkangu yatwaye ubutaka n'imyaka itandukanye by'abaturage, barabahumuriza, bagira n'imiryango basiga basabye ko yimuka ikavana ubuzima bwayo mu kaga.

    Nubwo ntacyo kurya, kunywa, kwambara, kuryamira cyangwa se ikindi nk'amafaranga basigiye iyi miryango irimo itatu yamaze kwimuka ikajya gucumbika, babasigiye ijambo ry'ihumure ariko kandi banabizeza ko nk'ubuyobozi buri gukora ibyihutirwa kugira ngo abatwariwe ubutaka n'imyaka bagobokwe nyuma y'uko ibarura ku byatwawe rizaba risojwe. Bijejwe kandi ko n'uwagira ikibazo icyo ari cyo cyose ku mibereho, ubuyobozi buhari ngo bumwiteho.

    Abaturage baje kuganira n'ubuyobozi.

    Ubutumwa bwahawe abaturage b'aho ibiza byibasiye, bujyanye no kwirimda kwegera aha hantu nkuko Dr Nahayo Sylvere, Meya wa Kamonyi yabibwiye intyoza.com ati' Ubutumwa twahaye abaturage, icya mbere ni uko twabasabye ko bakwirinda kwegera cyane hariya habaye ikibazo kugira ngo hatagira abajya kuhakandagira, cyane cyane abakiri bato, abana. Babuze abana kuhegera ku gira ngo hatagira uhagirira ikibazo'.

    Akomeza agira ati' Twabasabye ko mu gihe bakongera kubona ikintu kimeze nka kiriya bigitangira kuba, bahita babimenyesha inzego z'ubuyobozi kugira ngo zibashe kuhagera byihuse'.

    Avuga kandi ko hari imiryango itatu yamaze kwimuka ariko kandi hakaba n'indi itandatu yahise isabwa kwimuka kuko byagaragaraga ko aho bari hadatekanye bitewe nuko begeranye n'ahanyuze iyi nkangu, bikaba bigaragara ko ubuzima bwabo igihe icyo ari cyo cyose bwajya mu kaga.

    Dr Nahayo Sylvere yigereye ahabaye inkangu, aganira n'abaturage abizeza ko ubuyobozi bubari hafi.

    Dr Nahayo, avuga ko ari abimutse, ari n'abasabwe kwimuka, ku bufatanye bw'ubuyobozi ndetse n'abaturage barashakirwa aho bacumbika ariko kandi ngo kuko ibintu bitarahabwa umurongo neza, haracyaganirwa ngo harebwe icyakorwa.

    Avuga kandi ko ibyangijwe byose n'ibiza byabaruwe ndetse urutonde rwabyo ruhari, ko igisigaye ari ukugena agaciro kabyo. Ahamya ko igisigaye ari akazi k'abatekenisiye barimo kubikoraho kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo kuri buri myaka yangiritse.

    Ku kijyanye n'uko haba hari ubufasha nk'ubuyobozi bwaba bwageneye aba baturage cyangwa se buteganya kubaha, Meya Dr Nahayo Sylvere yagize ati' Kugeza ubu nta bufasha turabagezaho'. Akomeza avuga ko nta bufasha mu buryo bufatika buzatangwa kubera ko mu bigaragara aho bari bari ntabwo ari ikibazo kidasanzwe cyabaye uretse ubutaka n'imyaka byatwawe. Gusa na none, avuga ko nk'ubuyobozi bagiye kureba icyo babafasha, aho bishoboka.

    Kanda hano niba ushaka kumenya inkuru yabanje kuri iyi nkangu.Kamonyi-Nyarubaka: Inkangu yatwaye ubutaka n'imyaka by'abaturage bamwe basabwa kwimuka bwangu

    Ahamya ko nta kibazo kijyanye n'ibyo kurya bafite, ko kandi inkangu itakoze ku mazu bari batuyemo cyangwa ibyo bari babitse uretse imyaka n'imirima yatwaye, ko rero uretse kuba basabwe kwimuka aho bari bari ngo birinde icyashyira ubuzima bwabo mu kaga, nta kindi cyahungabanye kandi ngo hanagize ikibazo kivuka ku bijyanye n'imibereho ubuyobozi burahari ngo bubiteho.

    Mu mboni z'ubuyobozi ndetse n'itsinda bari kumwe aha hantu, amakuru agera ku intyoza.com ni uko iyi nkangu itatewe n'imvura yari yaguye kuko ntayahageze icyo gihe, ariko kandi mu busesenguzi bakavuga ko imvano ituruka ku mukamuko w'imvura, aho ubutaka bushobora kuba bwarakiriye amazi menshi yabwinjiragamo ntabashe kugira ahandi amenera ngo akomeze, kugeza ubwo munsi abaye menshi hakavuka inkangu mu buryo bwayo bwo gushaka aho apfumurira agatwara ubutaka n'ibiburiho. Gusa na none, Meya Dr Nahayo Sylvere avuga ko itsinda ry'ababifitemo ubuzobere, abatekenisiye ariryo rizagaragaza neza imvano y'ikibazo.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/23/kamonyi-dr-nahayo-sylvere-yasuye-kandi-ahumuriza-abahuye-nibiza-minema-nayo-yari-ihari/