Blog

  • Israel Mbonyi agiye kumurikira Album mu Bubi… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya kabiri, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Umukunzi', 'Mfite Impamvu' n'izindi agiye gutaramira mu Bubiligi kuko ahaheruka mu 2023, aho yafashije Abanyarwanda bahatuye kugirana ibihe byiza n'Ijuru.

    Ni ku butumire bwa Karekezi Justin washinze 'Team Production' yanyujijemo ategura ibitaramo yatumiyemo abarimo The Ben, Meddy, Mike Kayihura, Bruce Melodie, Urban Boys bagikorana nk'itsinda, Kitoko Bibarwa ubarizwa mu Bwongereza, Marina n'abandi.

    Karekezi Justin yabwiye InyaRwanda ko bongeye gutumira Israel Mbonyi kubera ko yabashimishije mu 2023 ubwo yabataramiraga ku nshuro ye ya mbere.

    Ati 'Nitwe twamutumiye! Israel Mbonyi hano yaradushimishije cyane kuko aba anakora umurimo w'Imana, byafashije benshi ku buryo yaba ari abamubonye n'abataramubonye bibashimishije cyane kuba agarutse.'

    Uyu mugabo avuga ko muri iki gitaramo kizaba tariki 8 Kamena 2024, Israel Mbonyi azagikora abihuje no kubamurikira indirimbo ziri kuri Album ye yise 'Nk'Umusirikare' iriho indirimbo 'Nina Siri' yakunzwe cyane cyane mu bakoresha ururimi rw'Igiswahili.

    Akomeza ati 'Aje kutumurikira Album ye 'Nk'Umusirikare'. Ni igitaramo kimwe gusa kimuzanye, hanyuma agasubira mu Rwanda kubera akazi kenshi afite.'

    Muri uyu mwaka, Israel Mbonyi yamaze kwemeza bimwe mu bitaramo azakorera mu bihugu bitandukanye. Aherutse kubwira InyaRwanda ko ku wa 23 Nzeri 2024, azataramira mu Mujyi wa Kampala kuri Millenial Park Grounds Lugogo, n'aho ku wa 25 Nzeri 2024 azataramira mu mbuga ya Kaminuza yo muri Mbarara.

    Hari n'amakuru avuga ko  afite ibitaramo azakorera mu Mujyi wa Nairobi, Mombasa na Dar es Salaam muri Kenya.

    Nyuma yo gukora igitaramo gikomeye kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2023, Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko anezerewe, kandi ko ashima Imana kuko uko yasengeye iki gitaramo ‘ariko cyagenze’.

    Ati “Uko nasengeye ibi bintu niko nyine Imana yabikoze. Urumva, twabonye benshi bakizwa, umunezero w’Imana wari uhari, ibintu twapanze gukora, uko ‘set up’ twayishakaga, byari byiza pe, byari byiza kurenza ibyo nasengeye.”

    Israel Mbonyi yavuze ko afite umwete wo gukomeza gukorera Imana, kandi ko mu 2024 afite album nyinshi agomba gushyira hanze. Ati “Ntabwo ndumva muri njyewe indirimbo zashize.”

    Uyu munyamuziki yavuze ko imyandikire ye y’indirimbo ituruka ku kuba atindana n’Imana mu isengesho. Ati “Uko utindana n’ikintu ugenda usa nacyo. Iyo utinda mu bintu by’Imana ugenda usa n’ibintu by’Imana. N’iyo witsamuye n’ibyo biza, n’iyo urose n’ibyo biza.”

    Yavuze ariko kandi ko byanaturutse ku kuba ubuzima bwe bwubakiye ku kuba yarakuriye mu rusengero. Ati “Iyo njya kwandika rero ibinza hafi n’ibyo ng’ibyo.”

    Israel Mbonyi avuga ko adafite gushidikanya muri we, ko mu 2024 azataramira muri bimwe mu bihugu bya EAC, kuko 'uyu muhamagaro uranezeza'.

    Israel Mbonyi ategerejwe mu Bubiligi aho azakorera igitaramo tariki 8 Kamena 2024
    Ni ku nshuro ya Kabiri, Israel Mbonyi agiye gutaramira abakunzi be mu Bubiligi, kuko ahaheruka mu 2023 

    Israel Mbonyi muri Nzeri 2024 azakorera ibitaramo bibiri mu gihugu cya Uganda

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NINA SIRI' YAISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140097/israel-mbonyi-agiye-kumurikira-album-mu-bubiligi-140097.html

  • Gitego Arthur yatsinze Hat-trick! Abanyarwand… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi duhereye muri Kenya. Ku Cyumweru ikipe ya Gormahia FC yakinnye na Denmark FC mu mikino y’igikombe cy’igihugu. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 ariko Gormahia FC iza gusezererwa kuri penariti. 

    Sibomana Patrick usanzwe ukina muri iyi kipe ya Gormahia FC yari yabanje mu kibuga mu gihe Emery Bayisenge we yari yabanjemo. Iyi kipe muri shampiyona izagaruka kuwa Gatandatu ikina na Posta Rangers.

    Tukiri muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards ikinamo rutahizamu w’Umunyarwanda, ku cyumweru yakinnye na PAC University muri iyi mikino y’igikombe cy’igihugu birangira AFC Leopards itsinze ibitego 3-0 ariko byose byatsinzwe na Gitego Arthur wabanje mu kibuga.

    Uyu musore w’umunyarwanda yahise ahabwa umupira bakinnye arawutwara nyuma yo gukora aka kazi gakomeye atsinda (Hat-trick). Muri shampiyona AFC Leopards izagaruka mu kibuga ku Cyumweru ikina na Nzoia Sugar.

    Muri Tanzania ku Cyumweru ho ikipe ya Namungo FC nayo ikinamo rutahizamu w’Umunyarwanda Kagere Meddie, yanganyije na KMC ibitego 2-2 muri shampiyona.

    Meddie Kagere yabanje mu kibuga ndetse ni nawe watsinze igitego cya 1 cya Namungo FC. Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa 9 n’amanota 20 ikazasubira mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na Mashujaa muri shampiyona.

    Kuwa Gatandatu mu gihugu cya Libya, ikipe ya Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry yatsinze Asswehly igitego 1-0 muri shampiyona.

    Uyu myugariro w’Amavubi yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa ku munota wa 46. Al Ahly Tripoli ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 32 izasubira mu kibuga ikina na Al Ittihad kuwa Kane w’iki Cyumweru.

    Kuwa Kabiri w’icyumweru gishize ikipe ya Al Ta’awon SC yo muri Libya ikinamo Haruna Niyonzima, yatsinze ikipe ya Al Tahaddy ibitego 2-1. Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda ntabwo yigeze akina uyu mukino kubera akabazo gato k’imvune yari afite. 

    Iyi kipe ya Al Ta’awon SC ikomeje kuba ku mwanya wa 5 muri shampiyona n’amanota 21. 

    Mu gihugu cya Morocco mu ikipe ya AS Far Rabat, ku cyumweru yatsinze Union Touarga ibitego 3-0 muri shampiyona. Imanishimwe Emmanuel Manguende usanzwe ukina muri iyi kipe ya AS Far Rabat ntabwo yabanje mu kibuga nta n’ubwo yigeze ajyamo asimbuye.

    Iyi kipe iri ku mwanya wa 1 ku rutonde rwa shampiyona kugeza ubu izasubira mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na IR Tanger.

    Kuwa Gatanu mu gihugu cya Afurika y’Epfo, mu irushanwa rya Nedbank Cup, ikipe ya TS Galaxy ikinamo Ntwari Fiacre yatsinze Golden Arrows igitego 1-0.

    Uyu munyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, niwe wabanje mu kibuga anarangiza umukino. TS Galaxy izasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Cape Town Spurs F.C muri shampiyona.

    Mu gihugu cya Ukraine, hasubukurwaga imikino ya shampiyona yari yarahagaze. Kuwa Gatanu ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Bizimana Djihad yatsinze LNZ Cherkasy ibitego 3-0.

    Uyu musore w’umunyarwanda yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino. Kuri ubu Kryvbas Kryvyi Rih ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 37 ikazasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Shakhtar Donetsk.

    Mu gihugu cy’u Bubiligi, ku cyumweru ikipe ya Standard de Liege ikinamo Hakim Sahabo yatsinzwe na Union Saint-Gilloise ibitego 2-1. Uyu mukinnyi w’Amavubi ntabwo yigeze abanza mu kibuga, gusa yari ari ku ntebe y’abasimbura.

    Standard de Liege kuri ubu iri ku mwanya wa 11 muri shampiyona n’amanota 28 ikazasubira mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na Gent.

    Muri Macedonia mu ikipe ya FC Shkupi ikinamo Rwatubyaye Abdul kuwa Gatandatu yanganyije na Struga ibitego 2-2 muri shampiyona.

    Uyu myugariro w’Amavubi yabanje mu kibuga ndetse ni nawe watsinze igitego cya 2 ku munota wa 74. Iyi kipe ya FC Shkupi ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 42 izasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Tikvesh.

    Ikipe ya One Knoxville SC ikina shampiyona y’icyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ikaba iheruka no gusinyisha Nshuti Innocent, ku cyumwru yanganyije na Chattanooga Red Wolves ibitego 2-2 mu mukino wa gishuti.

    Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda yahawe umwanya akina umukino we wa mbere ndetse ahita atsinda n’igitego.

    Nshuti Innocent yatsinze igitego cye cya 1 mu ikipe ya One Knoxville SC

    Gitego Arthur yatsinze ibitego 3 ku cyumweru mu mukino umwe

    Rwatubyaye Abdul nawe yatsinze igitego mu ikipe ye ya FC Shkupi

    Meddie Kagere nawe yatsindaga igitego mu ikipe ye ya Namungo FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140093/gitego-arthur-yatsinze-hat-trick-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-gute-mu-cyumweru-gishiz-140093.html

  • Miss Jolly na Naomie bakozwe ku mutima na Ken… – #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kugarukwaho cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ni iya Keza Joannah ufite inkomoko mu Rwanda wabaye Miss Belgium 2024. Kenza avuka kuri Mama we w'umunyarwandakazi nubwo yavukiye akanakurira mu Bubiligi.

    Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Belgium 2024 mu birori byabaye mu ijoro ryo kuwa 24/02/2024, avuga ko afite u Rwanda ku mutima. Yarusuye kenshi kuva mu bwana bwe, ndetse buri myaka 2 arahagera.

    Mu butumwa Miss Mutesi Jolly yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati: 'Tubarase amashimwe umwiza, Kenza Joannah ukomoka mu Rwanda wambitswe ikamba rya Miss Belgium 2024. Rwanda ruganze mu Isi. Umunyarwanda akomeze aganze. Turi abanyarwanda.'

    Kenza Joanah wabaye Nyampinga w’u Bubiligi  2024, avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi, ibintu byashimishije abanyarwanda b’ingeri zitandukanye

    Kenza Joanna Ameloot w'imyaka 21 avuga ko yahisemo kwinjira mu marushanwa y'ubwiza kubera ko yumvaga ko akuze kandi yamaze kumenya icyo yifuza kugeraho.

    Agaragaza ko yishimira kuba afite inkomoko mu Rwanda ko adashobora kwibagirwa igice cyo kuba Umunyarwanda. Avuga kandi ko ari inshuti ya hafi ya Miss Nishimwe Naomie wanamushyigikiye mu rugendo rwe rw’amarushanwa y'ubwiza kugeza yegukanye ikamba.

    Miss Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yagaragaje ko ari iby’igiciro gikomeye kuba Kenza yegukanye ikamba rya Miss Belgium 2024, amurata amashimwe.

    Umushinga Kenza yaserukanye mu irushanwa ni uwo gufasha abana kubona uburezi bwiza, kubafasha kubona imfashanyigisho, abarimu bazobereye no kubafasha mu bibazo birebana n'ibyiyumviro cyane ko hari abo usanga barihebye.

    Kenza yagaragaje mu bihe bitandukanye ko anyurwa n’ibikorwa bya Miss Nishimwe Naomie

    Kenza yavuze ko uyu mushinga we azawukorera mu Bubiligi no mu Rwanda nk'ibihugu bimuhora ku mutima. 

    Mu bihe bitandukanye Kenza yumvikanye agaruka ku Rwanda asura kenshi gashoboka akamara igihe kwa sekuru na nyirakuru ubyara mama we witwa Gakire Joselyne.

    Mu byo atajya yibagirwa ni ukuntu iyo yahaje, abantu bishimira kuba hari amagambo azi mu Kinyarwanda yumva ku rwego ruri hejuru nubwo kukivuga atari neza cyane indyo zirimo isombe, imineke n'amatunda byo mu Rwanda, abikunda cyane.

    Miss Kenza afite umushinga wo guharanira ko abana baturuka mu miryango itishoboye babona uburezi bufite ireme yaba muri Bubiligi no mu Rwanda Miss Mutesi Jolly avuga ko ari iby’agaciro gakomeye ku Rwanda 

    Kenza Joanna yambitswe ikamba rya Miss Belgium 2024 aratwa amashimwe n’abarimo Jolly na Naomie

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140110/jolly-na-naomie-bakozwe-ku-mutima-na-kenza-wabaye-nyampinga-wu-bubiligi-2024-140110.html

  • Nari nkeneye umuntu uza kugona kugira ngo nsinzire – Bamenya yavuze ku gahinda gakabije yahuye na ko (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda umaze kwandika izina, Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya, yakomoje ku gahinda gakabije yahuye na ko (Depression) katumye amara iminsi 4 adasinzira bikamusaba kurarana n’umuntu kugira ngo agendere ku kuntu arimo gusinzira na we asinzire.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavugaga ko abantu batutse Pastor Mutesi uheruka gupfusha umugabo bari bagiye gukorana ubukwe ko atari byiza kubera ko arimo kunyura mu bihe bikomeye cyane batakwiyumvisha.

    Bamenya yahise yitangaho urugero aho yavuze ko yahuye n’ikibazo cyo kugira agahinda gakabije, hari muri COVID-19 amara iminsi 4 yose adasinzira.

    Yavuze ko atari urukundo rwabimuteye ahubwo kwari ukubura ibindi bintu mu buzima kandi ari we wabyiteye, hari mu buzima busanzwe bw’akazi ke akora.

    Yageze aho ajya kugura ibinini bisinzira ariko biranga biba iby’ubusa. Ati 'nari nkeneye gusinzira amasaha abiri kugira ngo ngarure ubwenge ku murongo, nagiye kwa muganga kugura ibinini bisinziriza barabimpa ariko sinasinzira.'

    Bamenya yavuze ko ari bwo yigiriye inama yo guhamagara umuntu ngo aryame iruhande rwe asinzire na we abyigane arebe ko yasinzira, ni ko guhamagara Man Power (bakinana muri Bamenya) icyo gihe babaga mu nzu imwe.

    Ati 'Njyewe nigeze kugira agahinda gakabije (depression), nagize agahinda gakabije mpamagara umuhungu mugenzi wanjye ngo turarane, oya si ukuryamana, twabaga mu nzu imwe, mu buzima bwanjye ni bwo nahise mbona ko 'depression’ igira ikibazo gikomeye cyane.'

    'Ntabwo nagize agahinda gakabije ku buryo narwara izindi ndwara, nagize akabazo gato mu buzima ariko numva noneho nkeneye umuntu, noneho umuntu nari nkeneye yari asekeje, nari nkeneye umuntu ugomba gusinzira nkamwumva, 'depression’ nari mfite yari iyo kubura ibitotsi, nari nkeneye umuntu uza kugona, yamara kugona nkagendera ku kuntu arimo gusinzira nkaza kubasha gusinzira.'

    Yavuze ko ari bwo yaje kubona ibitotsi arasinzira kandi byamufashije cyane. Yasabye abantu kutajya babwira umuntu ubabaye amagambo atari meza kuko birushaho kumukomeretsa.

    Benimana Ramadhan [Bamenya] ni umukinnyi wa Sinema Nyarwanda ukunzwe na benshi umaze kwandika izina aho akunzwe cyane muri filime ye bwite y’uruhererekane ya Bemanya yanafase izina rya yo.

    Bamenya yavuze ko yagize ‘depression’ amara iminsi 4 adasinzira

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/nari-nkeneye-umuntu-uza-kugona-kugira-ngo-nsinzire-bamenya-yavuze-ku-gahinda-gakabije-yahuye-na-ko-video

  • Umupilote w'indege za Gisirikare yitwikiye imbere ya Ambasade ya Islael i Washington DC muri America #rwanda #RwOT

    Uko kwitwika, byabaye kuri iki cyumweru ahagana saa saba z'amanywa (13:00) ku isaha yaho. Urwego rwo kuzimya umuriro rwo muri uwo mujyi rwatangaje ko abo mu rwego rw'Amerika rucunga umutekano w'abategetsi (US Secret Service) bazimije uwo muriro, nyuma uwo mugabo ajyanwa ku bitaro yakomeretse cyane ku buryo bushyira mu kaga ubuzima bwe.

    Umugore uvugira igisirikare cy'Amerika kirwanira mu kirere yasubiwemo n'ibitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko uwo mugabo yari umupilote ukiri mu kazi wo mu gisirikare kirwanira mu kirere.

    Polisi ikorera i Washington ubu irimo gukora iperereza ifatanyije n'urwego rucunga umutekano w'abategetsi, bafatanyije n'izindi nzego z'umutekano.

    Mu itangazo, Polisi ikorera muri uwo murwa mukuru w'Amerika yavuze ko byabereye ku 'nzu ya 3500 mu nyubako ya International Drive, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba [bw'umujyi], hafi saa saba z'amanywa'.

    Iryo tangazo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ryanavuze ko abapolisi boherejwe 'gufasha urwego rw'Amerika rucunga umutekano w'abategetsi nyuma yuko umuntu yitwikiye imbere y'inyubako y'ambasade'. Iryo tangazo ryongeyeho ko 'umugabo mukuru' yahise ajyanwa ku bitaro aho yagumye ari 'indembe'.

    Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko habonetse videwo ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko igaragaza uwo mugabo atera hejuru ngo 'Palestine Yigenga' ubwo yashyaga.

    Itsinda ryo gutegura ibisasu ryoherejwe aho hantu kubera impungenge ku modoka iteye amakenga bishoboka ko hari aho yari ihuriye n'uwo muntu. Nyuma, iyi modoka yatangajwe ko itekanye, bimaze kugaragara ko nta bintu biteje ibyago bayisanzemo.

    Umugore uvugira ambasade yabwiye ikinyamakuru the New York Times ko nta mukozi wayo wakomerekeye mu byabaye. Mu itangazo, minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Israel yavuze ko uwo mugabo atari azwi n'abakozi b'ambasade.

    Si ubwa mbere umuntu yitanzeho igitambo imbere y'ambasade ya Israel muri Amerika.

    Mu Kuboza (12) mu 2023, uwigaragambyaga yitwikiye imbere y'ibiro by'ambasade ya Israel byo muri Leta ya Georgia muri Amerika.

    Polisi yavuze ko uwo wigaragambyaga yakoresheje lisansi. Ibendera rya Palestine ryasanzwe aho yitwikiye icyo gihe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/26/umupilote-windege-za-gisirikare-yitwikiye-imbere-ya-ambasade-ya-islael-i-washington-dc-muri-america/

  • Rayon Sports yandikiye Aruna Moussa Madjaliwa washatse gutandukana na yo bikanga #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kwandikira umukinnyi wa yo Aruna Moussa Madjaliwa uheruka mu kazi k’iyi kipe mu Gushyingo 2023.

    Rayon Sports ikaba yamaze kwandikira uyu mukinnyi w’Umurundi bamubaza aho ari kuko bamubuze mu kazi, bakaba batanazi ikibazo yagize, yibukijwe ko agomba kuza mu kazi.

    Ubwo ISIMBI yashakaga kumenya niba imvune yari afite yarakize, umwe mu bantu bo muri rayon Sports yagize ati “wabibwirwa n’iki se kandi utabona umukinnyi?”

    Muri iyi baruwa yandikwe tariki ya 23 Gashyantare 2024, bamusabye ibisobanuro by’aho ari kuko bamubwiye kuza uburwayi bwe agakomeza gukurikiranwa n’abaganga b’ikipe ariko ntaze.

    Yasabwe guhita atangira akazi vuba raporo y’abaganga igaragaza ko ameze neza, akaba yasabwe ubusobanuro bw’aho ari hatazwi ndetse asabwa guhita aza mu kazi byihuse ndetse ko mu gihe cyose ataje atazahembwa.

    Aruna Moussa Madjaliwa yashatse gutandukana na Rayon Sports biranga

    Ni umukinnyi wa Rayon Sports kuva muri Nyakanga 2023 ayikinira kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

    Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse. Icyo gihe yagize imvune y’agatsintsino.

    Ni nyuma yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Burundi yakinnye na Gabon na Gambia.

    Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko yagiriwe inama na bamwe mu bantu ba hafi ye yo gushaka uburyo yatandukana na Rayon Sports bakamushakira indi kipe nziza.

    Bamubwiraga ko perezida wa Rayon Sports nta mikino agira we yashaka uburyo yiyenza kuri iyi kipe, akanga kongera gukina ababwira ko yavunitse bazahita bamwirukana.

    Ibi yarabigerageje ariko Rayon Sports na yo yari yamaze kubimenya iramwihorera ndetse ikajya imuhemba kimwe n’abandi, imitwe ye yanga gukora.

    Nyuma yo kwanga bivugwa ko uyu mukinnyi byamubabaje cyane ndetse amakuru akaba yaravugaga ko ashobora gutangira imyitozo mu ntangiriro za Gashyantare 2024 ariko kugeza n’ubu ntaraza.

    Rayon Sports yandikiye Aruna Moussa Madjaliwa imubaza aho ari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yandikiye-aruna-moussa-madjaliwa-washatse-gutandukana-na-yo-bikanga

  • Zari Hassan yemeje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib baheruka gukora ubukwe #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’Umugande, Zari Hassan yemeje ko we n’umugabo we Shakib Lutaaya baheruka gukora ubukwe bafashe umwanzuro wo kuba batandukana.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ya Zari na Diamond Platnumz bafatanye agatoki ku kandi, ndetse inkuru nyinshi ziza zivuga ko basubiranye ari na cyo cyatumye atandukana n’umugabo we.

    Mu kiganiro yagiranye na Millard Ayo, Zari yemeje ko ubu we na Shakib batandukanye ariko na none bitatewe n’ayo mashusho ahubwo bari basanzwe bafitanye ibibazo.

    Ati 'Njye na Shakib twari dusanzwe dufitanye ibibazo mbere. Ni yo mpamvu mu Gushyingo no mu Kuboza nahisemo gusiba amafoto ye yose kuri Instagram. Twagiranye ibibazo bikomeye, ntabwo ari ukubera ariya mashusho yatumye Shakib ava muri Afurika y’Epfo.'

    Yakomeje avuga ko kuri ayo mashusho ye na Diamond bafatanye akaboko yagiye hanze (we yita ko barimo babamaza), atarenganya Shakib kuba yaramubabaje kuko atigeze abimubwiraho mbere.

    Ati 'ntabwo murenganya bitewe n’uburyo yiyumva ubu. Iyo mbimubwira ko Diamond agiye kurekura ayo mashusho yari kumera neza. Ubu kuba yaragiye nafashe umwanzuro wo kwiha umwanya.'

    Gusa na none yavuze ko yemeye amakosa ye anayasabira imbabazi Shakib wavugaga ko ameze nk’umuntu wasuzuguwe.

    Ati 'Ikosa nakoze ni uko ntabwiye Shakib ko nakoze ariya mashusho ya 'promotional’ na Diamond. Aha ni ho nibeshye. Na we byaramutunguye ndetse avuga ko yumva aba yasuzuguwe igihe mba ndi iruhande rwa se w’abana banjye. Nasabye imbabazi.'

    Shakib na we nyuma y’ibi byose hagiye hanze amashusho yagira ibihe byiza na DJ Alisha wo muri Uganda byavuzwe ko banakundanyeho muri 2019, ibi Zari yafashe nko kwihorera.

    Ati 'Ntabwo murenganya. Shakib yashyize hanze amashusho kugira ngo abakoresha imbuga nkoranyambaga bayakwirakwize. Yabikoze kubera umujinya ashaka kwihorera.'

    Bagiranye ibibazo nyuma y’amezi 4 gusa bakoze ubukwe kuko bwabaye tariki ya 3 Ukwakira 2023 bubera mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo aho aba bombi batuye.

    Zari yavuze ko ubu atakibana na Shakib batandukanye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yemeje-ko-yatandukanye-n-umugabo-we-shakib-baheruka-gukora-ubukwe

  • Amakuru mashya ava mu bitaro bya CHUK kuri rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince waguye mu kibuga bikarangira ajyanwe kwa muganga yataye ubwenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince, ari mu bitaro bya Kigali, CHUK aho ari kwitabwaho n'abaganga. Yagaruye ubwenge, ubu ashobora kweguka no kuvugira kuri telefoni.

    Agiye kunyuzwa mu cyuma harebwe niba nta kibazo yagize mu mutwe no ku ijosi yagwiriye ku mukino wahuje ikipe ye na Musanze FC.

    Prince yari yagiriye impanuka ikomeye muri uyu mukino aho yagonganye n'umukinnyi wa Musanze FC bababara bikomeye bisaba ko imbangukiragurabara yihutana Rutahizamu wa Rayon Sports mu gihe uwa Myugariro wa Musanze FC yajyanwe n'imodoka isanzwe.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ava-mu-bitaro-bya-chuk-kuri-rutahizamu-wa-rayon-sports-rudasingwa-prince-waguye-mu-kibuga-bikarangira-ajyanwe-kwa-muganga-yataye-ubwenge/

  • Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo? #rwanda #RwOT

    Madamu Samia Suluhu, nyamara nawe wari muri Namibiya mu muhango wo gushyingura Perezida w'icyo gihugu uherutse kwitaba Imana, yanze kwitabira inama yabereye aho muri Namibiya, ikaba yari yahuje abakuru b'ibihugu bifite ingabo muri Kongo-Kinshasa.

    Abitabiriye iyo nama yo kunoza ubwicanyi bukorerwa Abakongomani bavuga ikinyarwanda , ni Perezida Tshisekedi wa Kongo, Lazarus Chakwera wa Malawi, Cyril Ramaphosa w'Afrika y'Epfo na Evariste Ndayishimiye w'uBurundi.

    Perezida wa Tanzaniya, nayo yohereje abasirikari muri Kongo, yanze guterana n'abo bagambanyi.

    Ingabo za Tanzania nyuma yo kugera muri RDC mu nshingano zahise zihabwa harimo kurasa M23 zifashishije intwaro karahabutaka zizwi nka MRLS 122 mm (BM).

    Ni imbunda zikomeye kuko zifite ubushobozi bwo gusuka umuriro w'amabombe ku ntera y'ibilometero biri hagati ya 20 na 30.

    Umuvugizi w'uriya mutwe wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko nta kibazo icyo ari cyo cyose bafitanye na Tanzania, gusa ateguza iki gihugu ko kuba abasirikare bacyo bakomeje gukoresha biriya bitwaro bakica abaturage nta kindi nka M23 bagomba gukora kitari uguhiga biriya bitwaro no kwivugana ababikoresha.

    Uguhima atiretse agira ngo 'Turwanye'

    The post Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-tanzaniya-samia-suluhu-hassan-yaba-arambiwe-kwitwa-umufatanyacyaha-mu-bugome-bukorerwa-mu-burasirazuba-bwa-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-tanzaniya-samia-suluhu-hassan-yaba-arambiwe-kwitwa-umufatanyacyaha-mu-bugome-bukorerwa-mu-burasirazuba-bwa-kongo

  • Impera z’icyumweru zasekeye ba rutahizamu b’u Rwanda bakina hanze, Gitego atsinda ‘hat-trick’ – Uko Abakinnyi bakina hanze bitwaye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Zari impera z’icyumweru nziza kuri ba rutahizamu b’u Rwanda bakina hanze ya rwo, Gitego Arthur yatsinze ‘hat-trick’, Nshuti Innocent mu mukino we wa mbere atangira atsinda igitego ni na ko Meddie Kagere yafashije Namungo FC kunganya na KMC.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 23 Gashyantare 2024, Bizimana yari mu kibuga akina iminota 90 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine batainzemo LNZ 3-0. Iyi kipe ni yo iyoboye urutonde n’amanota 37.

    Kwizera Olivier – Al-Kawkab

    Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024 mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Afief 0-0.

    Nyuma y’umunsi wa 25 Al Kawkab iri ku mwanya wa 11 n’amanota 31, Neom ya mbere ifite 57.

    Runanguka Steve- Al Nojoom

    Ntabwo Al Nojoom ya Rubanguka Steve mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia byayigendekeye neza ejo hashize ku Cyumweru, ni nyuma yo kunyagirwa na Neom 4-0. Rubanguka Steve yari mu kibuga. Iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 21, urutonde ruyobowe na Neom na 57.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo ntabwo yari muri 18 Standard de Liège yaraye yifashishije ku mukino batsinzwemo na Union Saint-Gilloise ari na yo iyoboye urutonde.

    Nyuma y’umunsi wa 26 iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 28, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 65.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yatsinzemo Standard de Liège ya Hakim Sahabo ejo hashize ku Cyumweru. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 65 nyuma y’umunsi wa 27.

    Emeran Noam – Groningen FC

    Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ya Emeran Noam ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yanganyije na Helmond Sport 0-0 mu mukino w’umunsi wa 27. Emeran ntabwo yari mu bakinnyi bifashishijwe. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 45 ku rutonde ruyobowe na Willen II na 57.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur ejo hashize ku Cyumweru ikipe ye ya AFC Leopards yesezereye inyagiye PAC University 3-0 mu gikombe cya Mozzart Bet.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge- Gor Mahia

    Ejo hashize Papy na Emery bakinira Gor Mahia muri Kenya ntabwo byagenze neza kuko basezerewe mu gikombe cya Mozzart Bet na Denmak FC kuri penaliti, ni nyuma y’uko banganyije ubusa ku busa.

    Manzi Thierry – Al Ahli Tripoli

    Manzi na Al Ahli Tripoli mu cyiciro cya mbere muri Libya, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 24 Gashyantare 2024, batsinze Asswehly 1-0. Manzi Thierry yakinnye iminota 45 y’igice cya mbere.

    Mu itsinda B, nyuma y’umunsi wa 13 iyi kipe ni yo iyoboye urutonde n’amanota 32.

    Haruna Niyonzima – Al Ta’awon

    Haruna Niyonzima na Al Ta’awon mu cyiciro cya mbere muri Libya, baheruka gukina tariki ya 20 Gashyantare 2024 ubwo bakinaga Al Tahadi mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona aho baje no kuyitsinda 2-1.

    Muri iri tsinda rya bo iyi kipe ye iri ku mwanya wa 5 n’amanota 21 ku rutonde ruyobowe na Al Nasr na 28.

    Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa

    Muri shampiyona ya kamarampaka mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, ejo hashize Mugisha Bonheur Casemiro na AS Marsa akinira batsinzwe 1-0 na Soliman. Iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ari iya nyuma mu makipe 8.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende – FAR Rabat

    Ejo hashize ku Cyumweru, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari mu kibuga ndetse akina iminota yose mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yanganyijemo na Raja Cassablanca 1-1 mu mukino w’umunsi wa 17. Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 37 inganya na Raja Cassablanca.

    Meddie Kagere – Namungo FC

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Meddie Kagere yabanjeri mu kibuga anatsinda igitego kimwe muri bibiri ikipe ye ya Namungo FC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yanganyijemo na KMC 2-2.

    Nyuma y’umunsi wa 17, Namungo FC iri ku mwanya wa 9 n’amanota 20, Yanga ya mbere ifite 46.

    Ntwali Fiacre – TS Galaxy

    Umunyezamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro cya mbere, Ntwari Fiacre yari yabanje mu kibuga ku wa Gatanu mu mukino wa 1/16 cy’irangiza w’igikombe cya Nedbank batsinzemo Red Arrows 2-1.

    Nshuti Innocent – One Knoxville FC

    Nshuti Innocent yakinaga umukino we wa mbere muri One Knoxville FC yo mu cyiciro cya gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Wari umukino wa gicuti ikipe ye yaraye inganyijemo na Chattanooga Red Wolves 2-2, Nshuti Innocent akaba yatsinze igitego kimwe muri bibiri batsinze, kikaba igitego cye cya mbere mu mukino we wa mbere.

    Rwatubyaye Abdul – FC Shkupi

    Rwatubyaye Abdul ni undi mukinnyi w’umunyarwanda wanyeganyeje inshundura ndetse bifasha ikipe ye kuguma ku mwanya wa mbere.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 24 Gashyantare 2024 yanganyije FC Struga 2-2. Rwatubyaye ni we watsindiye FC Shkupi igitego cya kabiri cyatumye ikipe ye ibona inota rimwe. Ubu iyi kipe ni iya mbere n’amanota 42.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impera-z-icyumweru-zasekeye-ba-rutahizamu-b-u-rwanda-bakina-hanze-gitego-atsinda-hat-trick-uko-abakinnyi-bakina-hanze-bitwaye-amafoto