Blog

  • MU MAFOTO: Habaye impanuka 2, umufana arafung… – #rwanda #RwOT

    Dusubize amaso inyuma turebe ibyaranze imikino ya shampiyona imikino yakinwaga mu mpera z’icyumweru gishije guhera kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru.

    Kuwa Gatanu ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Musanze FC igitego 1-0, habayemo impanuka, myugariro wa Musanze FC Muhire Anicet agongana na rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince, bose bajyanwa kwa muganga ariko nyuma baza gusezererwa.

    Muri uyu mukino kandi umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yagaragaye yashyushye mu mutwe bigera aho ukuguru kumwe kuri mu kibuga naho ukundi kuri hanze yacyo.  

    Usibye ibi kandi hari n’umufana wa Rayon Sports watawe muri yombi, afungirwa kuri sitade na Polisi kubera guteza akavuyo, gusa nyuma y’akanya gato aza kurekurwa.

    Undi mukino wabaye mu mpera z’icyumweru ukagaragaramo impanuka, ni uwabaye kuwa Gatandatu aho Police FC yari yakiriye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium birangira inatsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala.

    Uyu mukino ugeze ku munota wa 71, habayemo impanuka umukinnyi wa Police FC, Nsabimana Eric ‘Zidane’ akubitana umutwe na Ndayishimiye Didier wa AS Kigali.

    Bose bahise bikubita hasi ariko uyu mukinnyi wa Police FC aba ariwe uremba bituma ahabwa ubutabazi bw’ibanze ajyanwa no kwa muganga dore ko yari yakomeretse ku mutwe n’ijisho ryabyimbye cyane. 

    Indi mikino yabaye ku munsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR FC yatsinze Mukura VS 2-0, Marine FC itsinda Kiyovu Sports 3-0, Etincelles FC inganya na Sunrise FC 2-2, Gorilla FC inganya na Bugesera FC igitego 1-1, Amagaju FC atsinda Gasogi United 2-0 mu gihe Muhazi United yatsinze Etoile de ibitego 2-0.

    Rudasingwa Prince yari yarembye ajyanwa kwa muganga yitabwaho yongera kumererwa neza

    Ubwo imbagukiragutabara yajyanaga Rudasingwa Prince kwa muganga

    Ubwo Rudasingwa Prince yagonganaga na Muhire Anicet wa Musanze FC

    Ubwo myugariro wa Musanze FC, Muhire Anicet yajyanwaga kwa muganga 

    Umufana wa Rayon Sports wateje akavuyo kuri sitade agafungwa iminota micye

    Umutoza wa Rayon Sports yisanze ukuguru kumwe kuri mu kibuga naho ukundi kuri hanze yacyo 

    Shaban Hussein Tchabalala yishimira igitego yatsinze

    Nsabimana Eric ‘Zidane’ yagize ikibazo ku mutwe nyuma yo kugongana na Mugisha Didier


    Umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe n’udushya dutandukanye

    UMWANDITSI & AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140121/mu-mafoto-injira-mu-byaranze-umunsi-wa-22-wa-rwanda-premier-league-birimo-impanuka-2-140121.html

  • Migi yavuze icyamushimishije, icyamubabaje n’icyo yicuza mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptsite Migi mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko, yavuze ko kimwe mu byo yishimira ari uko akiri muzima kandi Imana ikaba yaramuhaye umugore mwiza, ni mu gihe urupfu rwa mama we ari cyo kintu cyamubabaje cyane.

    Buri tariki 25 Gashyantare, Migi yizihiza isabukuru y’amavuko, ejo hashize akaba yarizihizaga isabukuru y’imyaka 36.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku bibazo bitatu gusa, yavutse ko ku myaka irenga 30 yujuje ikintu yishimira kuruta ibindi ari uko akiri muzima kandi Imana ikaba yaramuhaye umugore mwiza.

    Ati 'Mu myaka irenga 30 umuntu aba yarahuye na byinshi byiza ndetse n’ibibi, muri rusange icyo nakubwira kuba ngihumuke umwuka w’abazima, kuba ndi muzima kuko hari benshi cyane bavuyemo umwuka kandi si uko hari icyo mbarusha ni ibyo kwishimira. Ikindi kuba Imana yarampaye umufasha mwiza unkunda no kuba ndi mu rugendo rw’ubutoza kandi bikaba birimo kugenda neza.'

    Agaruka ku kintu cyamubabaje, yavuze ko urupfu rwa nyina witabye Imana mu Gushyingo 2021 ari cyo kintu cyamubabaje cyane. Ati 'Birumvukana kubura mama wanjye ni cyo kintu cyambabaje cyane, kubura umubyeyi, umubyeyi kandi wagufashaga ibintu byose.'

    Uyu mugabo wakinnye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye, avuga ko ikintu yicuza mu buzima bwe ari ukuba yaragiye i Burayi akanirwa kwihangana akagaruka mu Rwanda.

    Ati 'nakunze kugenda mbivuga, ikintu nicuza ni ukuba naragiye i Burayi nkagaruka, igihe tujya mu Bufaransa na Haruna, kwihangana bikananira nkagaruka, njya nicara nkavuga ngo iyo nihangana wenda nkahaguma mba narakinnye ku rwego rwiza, badushyize mu ikipe y’abana batubwira ko tuzahamara umwaka umwe twakwitwara neza tukazamurwa mu ikipe nkuru, turanga turagaruka.'

    Mugiraneza Jean Baptiste Migi yahagaritse gukina muri Nyakanga 2023 ari na bwo nyuma y’iminsi mike yahise atangira akazi nk’umutoza wungirije muri Musanze FC.

    Yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports, APR FC na Police FC. Hanze y’u Rwanda yakiniye Azam FC na KMC zo muri Tanzania ndetse na Gor Mahia yo muri Kenya. Yanakiniye ikipe y’igihugu igihe kinini.

    Ashimira Imana kuba yaramuhaye umugore mwiza

    Akazi k’ubutoza yatangiye na ko karimo kugenda neza

    Ikintu cyamubabaje cyane ni urupfu rwa nyina

    Kuba we na Haruna baragarutse mu Rwanda, ni cyo kintu yicuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yavuze-icyamushimishije-icyamubabaje-n-icyo-yicuza-mu-gihe-yizihiza-isabukuru-y-amavuko

  • Umufana wa Rayon Sports yafungiwe muri Pele Stadium ubwo hari hari kuba umukino wa Shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana wa Rayon Sports, Abdou Turikubwimana, yafunzwe iminota irindwi kuri Kigali Pelé Stadium nyuma yo guteza imvururu agahangana n'abashinzwe umutekamo ashaka kwinjira mu kibuga.

    Abdou utishimiye imifurire ndetse n'uko ikipe ye uko yitwaye, yatangiye kubihirwa n'umukino ubwo igice cya mbere cyarangiraga Rayon Sports itabashije kwinjiza igitego ari ubusa ku busa.

    Bamwe mu bari bari kumwe na we, baganiriye na IGIHE, bavuze ko Abdou yabwiraga nabi abakinnyi b'Ikipe ye ndetse n'Umusifuzi Ruzindana Nsoro aho batahuzaga ahanini bitewe no guhagarika umutima kuko Ikipe ye itari yakabonye izamu.

    Intandaro yo kuzamukana umujinya mwinshi kwa Abdou kwaje nyuma y'uko Rutahizamu Rudasingwa Prince yari amaze kugongana na Myugariro wa Musanze FC, Muhire Anicet, maze umusifuzi wo hagati Ruzindana Nsoro agahamagara imbangukiragutabara ngo ijyane aba bakinnyi kwa muganga.

    Umusifuzi wa gatatu w'umukino ni we weretse imbangukiragutabara aho igomba guca, ubwo uyu musifuzi yaramburaga ukuboko abenshi mu bafana ba Rayon Sports bagize ngo ari kuyibuza guhita maze umujinya kuri bamwe uzamuka utyo.

    Abdou Turikubwimana usanzwe uzwi cyane mu bafana bavuza ingoma, yamanutse ingazi ashaka guca mu rihumye abashinzwe umutekano ngo yirohe mu kibuga aterure Rudasingwa Prince wari uryamye hasi.

    Abari kumwe na we babwiye IGIHE ko yagiraga ati' Umukinnyi wacu mundeke njye kumufasha ndabona bamurangaranye.'

    Abashinzwe umutekano ku kibuga bafatanyije n'abakozi na Rayon Sports n'abafana bagenzi be, bagerageje kumuturisha ariko biba iby'ubusa umujinya ukomeza kumubana mwinshi.

    Byabaye ngombwa ko hakoreshwa imbaraga maze bamwerekeza mu nzu ubusanzwe ikoreshwa n'abashinzwe umutekano wa Kigali Pelé Stadium iruhande rw'amarembo magari ari naho bamufungiye iminota irindwi.

    Ubwo imbangukiragutabara yasohokanaga Rutahizamu Rudasingwa Prince ni na cyo gihe abashinzwe umutekano binjizaga Abdou Turikubwimana muri iyi nzu.

    Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC umukino w'umunsi wa 22 wa Shampiyona bituma iyi kipe yo mu Majyaruguru ifata umwanya wa gatatu n'amanota 41 mu gihe irushwa na APR FC ya mbere amanota atanu naho Rayon Sports iracyari iya kabiri na 42.

    Source : https://yegob.rw/umufana-wa-rayon-sports-yafungiwe-muri-pele-stadium-ubwo-hari-hari-kuba-umukino-wa-shampiyona/

  • Yatangiye kumwenyuza inshundura: Rwatubyaye Abdul yafunguye konti y’ibitego muri Macedonia – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yatangiye kumwenyuza inshundura: Rwatubyaye Abdul yafunguye konti y'ibitego muri Macedonia

    Rwatubyaye Abdul wa KF Shkupi yo muri Macedonia, yashimwe n'abakunzi b'iyi kipe nyuma yo kuyifasha kugarira ndetse akanatsinda igitego cya kabiri cyo kwishyura ku munota wa 75.

    Igitego yatsinze cyatumye bahita  banganya na FC Struga Trim & Lum ibitego 2-2 ndetse bagahita banakomeza kuyobora Shampiyona.

    Rwatubyaye C wa KF Shkupi yo muri Macedonia, yashimwe n'abakunzi b'iyi kipe nyuma yo kuyifasha kugarira ndetse akanatsinda igitego cya kabiri cyo kwishyura ku munota wa 75, byahise bituma banganya na FC Struga Trim & Lum ibitego 2-2 ndetse bagahita banakomeza kuyobora Shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/yatangiye-kumwenyuza-inshundura-rwatubyaye-abdul-yafunguye-konti-yibitego-muri-macedonia/

  • Imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange ya sosiyete RITCO yavaga i Kigali, yaguye itari yagera aho yajyaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imodoka ya sosiyete RITCO yakoreye impanuka hafi yo mu Kibuza mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, ubwo yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye.

    Iyo modoka yahise irambarara mu muhanda, ariko amakuru y'ibyangiritse ntaramenyekana. Inzego z'ibanze n'izu'umutekano zahise zihagera zitangira gutabara abari bayirimo.

    Bivugwa ko yari yafunze umuhanda ariko bayikuyemo, abari bayirimo boherejwe ku Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bitabweho, gusa ntiharamenyekana umubare w'abakomeretse.

    Amakuru agera kuri Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, avuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n'uko umushoferi utaringanyije umuvuduko igeze aho yakoreye impanuka inyerera ubwo yageragezaga kugabanya umuvuduko

    Source : https://yegob.rw/imodoka-itwara-abantu-mu-buryo-bwa-rusange-ya-sosiyete-ritco-yavaga-i-kigali-yaguye-itari-yagera-aho-yajyaga/

  • Umutoza wa Rayon Sports yakeje Roger Kanamugire, asaba umunyezamu we kugira ibyo yibandaho #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yagarutse ku bakinnyi be babatu barimo Iradukunda Pascal, umunyezamu Khadime Ndiaye ndetse n’umukinnyi wo hagati mu kibuga, Kanamugire Roger avuga ko arimo gukora akazi ke neza cyane.

    Ibi uyu mugabo w’Umufaransa yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 22 batsinzwemo na Musanze FC ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 23 Gashyantare 2024.

    Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryamubajije uko abona aba bakinnyi uko ari batatu, yavuze ko umunyezamu ukomoka muri Senegal, Khadime Ndiaye ari umunyezamu mwiza ariko akwiye kwibanda ku kintu cyo kwihutisha umukino kuko ari ingenzi.

    Ati 'Yakinnye neza ntaho ahuriye n’igitego twatsinzwe, ariko rimwe na rimwe aba akeneye kongera imbaraga mu kwihuta (kwihutisha umukino), ni ingenzi cyane ku banyezamu, uburyo ukina vuba, rimwe na rimwe tuba dufite imipira y’imiterekano hafi y’urubuga rw’amahina rwacu akiyirekera ba myugariro, mba nkeneye ko ari we uyitera kugira ngo igere kure.'

    Agaruka ku musore ukiri muto ukina mu kibuga hagati, Kanamugire Roger, yavuze ko ari umukinnyi mwiza ndetse ko amwizera 100%, ngo abantu benshi bareba umupira bagataha bashimagiza umunyezamu na ba rutahizamu ariko bakibagirwa umukinnyi nka Kanamugire uba wakoze akazi gakomeye.

    Ati 'Roger [Kanamugire] ni nka 'robot’, aba ameze neza buri gihe, dukeneye abakinnyi benshi nka we, ntasubira inyuma, aba ameze neza nubwo akina mu kibuga hagati wamwizera 100%, ni umukinnyi mwiza, azi ubwenge yumva buri kimwe, azi uburyo bwo kugumisha ikipe mu mukino, iyo uri umufana ureba umukino, ureba umunyezamu, na rutahizamu rimwe rimwe na rimwe twibagirwa abakinnyi nka Roger kandi ni ingenzi ku ikipe.'

    Ubwo yavugaga kuri Iradukunda Pascal, yavuze ko ari umukinnyi ukiri muto ukeneye igihe gihagije cyo gukina kandi yizeye ko bizakunda kuko amubonamo ubushobozi.

    Ati 'Pascal ni umukinnyi ukiri muto, akeneye igihe cyo gukina, ntabwo nishimiye ba semababa banjye, ndashaka kumuha umwanya. Iyo atakaje umupira uhita ubona ko hari icyo ahise akora ndabikunda cyane, ndakeka azazamura urwego, ku bwanjye afite ubushobozi bwinshi.'

    Rayon Sports ni ikipe yatakaje abakinnyi benshi mu mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 barimo Rwatubyaye Abdul, Musa Esenu, Joackiam Ojera, Luvumbu uheruka kugenda, aba bakiyongera kuri Aruna Moussa Madjaliwa umaze igihe adakina, byatumye Julien Mette yisanga agomba gukinisha bamwe mu bakinnyi bari abasimbura kandi bakiri bato aho byanamuhiriye mu mikino 4 ya shampiyona yatsinzwemo umwe ni mu gihe banamugejeje muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro.

    Kanamugire Roger ni umwe mu bakinnyi umutoza Mette avuga ko ahagaze neza

    Khadime Ndiaye ngo icyo abura ni ukwihutisha umukino

    Iradukunda Pascal ngo akeneye umwanya wo gukina uhagije

    Julien Mette yagarutse ku bakinnyi batatu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yakeje-roger-kanamugire-asaba-umunyezamu-we-kugira-ibyo-yibandaho

  • Kenny Sol, Bwiza na Bushali mu bashyize akado… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ku wa 25 Gashyantare 2024 muri Kisimenti, ahazwi nko mu Gisimenti, abahanzi Nyarwanda biganjemo ikiragano gishya baraye basimbikije imbaga y’abitabiriye igitaramo gisoza ibitaramo bya Tour Du Rwanda Festival bimaze igihe biherekeza isiganwa ry’amagare rwa Tour Du Rwanda ryegukanwe n’Umwongereza Joe Blackmore.

    Ni ibitaramo byari bimaze iminsi biherekeza iri siganwa aho abahanzi bataramiraga abatuye igice amagare yabaga yasorejemo. Hataramye abahanzi batandatu nk’uko byari bitegenyijwe muri icumi baranze ibi bitaramo byateguwe na Kikac Music.

    Ibi bitaramo byabanje i Huye mu ntara y’amajyepfo, igitaramo cyabaye ku wa 19 Gashyantare, i Rubavu ku wa 21, i Musanze 22 ndetse na Kigali ku wa 25 Gashyantare 2024 ari nacyo cyasoje ibi bitaramo.

    Ibi bitaramo byagaragayemo abahanzi Juno Kizigenza, Bwiza, Niyo Bosco, Bushali, Afrique, Kenny Sol, Senderi International Hit, Mico The Best na Danny Vumbi bose batanze ibyishimo bisendereye.

    Mu ijoro ryakeye mu Gisimenti, igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa moya ari bwo umuvangamuziki, Dj Crush yuriye urubyiniro atangira gususurutsa abantu mu ndirimbo zitandukanye.

    Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Luck Nzeyimana, yageze ku rubyiniro ahagana saa moya n’iminota 30 atangira gususurutsa abantu ari nako ahamagara umuhanzi wa mbere, Eric Senderi International Hit.

    Umuhanzi Senderi niwe wagiye ku rubyiniro bwa mbere, ahita azamura abafana bari bamaze amasaha abiri bategereje abahanzi. Uyu mugabo weretswe ko agifitiwe urukundo, yataramye mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo “Muri hehe’ ‘Iyo Twicaranye’ ‘Tuzarinda’ igihugu n’izindi kandi zose yaririmbanaga.

    Eric Senderi yasimbuwe na Bushali!

    Bushali nk’uko byari byitezwe, yongeye kwerekana ko ari umuhanzi w’urubyiruko binyuze mu ndirimbo ze nka Ku gasima, Mu kwaha, Kamwe n’izindi. Yaririmbye igihe kingana n’iminota 35 ahita ahereza umwanya Niyo Bosco.

    Umuhanzi Niyo Bosco yataramye mu ndirimbo ze zirimo “Urugi, “Eminado’ n’izindi. Uyu musore ageze ku ndirimbo ‘Seka’, ibintu byahinduye isura, abantu bose bajya mu bicu aho abakunzi be bayiririmbaga kurusha nyirayo. Yahaye umwanya Danny Vumbi nawe wakoze mu nganzo.

    Danny Vumbi yaririmbye indirimbo zirimo ‘Bango’ ‘Baragowe’ ‘365’ n’izindi zishimiwe cyane. Uyu muhanzi yahaye umwanya Bwiza waje gushyira abantu mu bicu. Yageze ku rubyiniro yazamuye abantu bari batangiye gukonja yongera kubashyira mu kirere.

    Bwiza yaririmbye zimwe mu ndirimbo nka ‘Ready, Rumors, Yiwe, Do me n’izindi. Indirimbo z’uyu mukobwa zishimiwe cyane by’umwihariko Ready, Rumors na Do me ziganje kwerekana ko zikunzwe cyane.

    Bwiza watanze ibyishimo, yahaye umwanya Kenny Sol washyize akadomo kuri iki gitaramo. Kenny Sol uherutse kwerekeza muri 1:55 Am, yataramye bwa mbere mu gitaramo yagaragarijwemo urukundo rudasanzwe aho indirimbo zose zaririmbwaga n’abakunzi be.

    Indirimbo zaririmbwe zirimo Say my name, Igitangaza, Haso n’izindi ari nawe washyize akadomo kuri iki gitaramo.



    Kenny Sol ni we watanze ibyishimo kurusha abandi muri iki gitaramo



    Bwiza na Kenny Sol batanze ibyishimo bisendereye na cyane ko banakurikiranye ku rubyiniro

    Dj Crush niwe wabanje gususurutsa abantu mu gitaramo cya Tour Du Rwanda Festival

    Umunyamakuru Lucky niwe wayoboye iki gitaramo

    Senderi International Hit yagaragaje ko ubuhanga bwe ntaho bwagiye


    Bushali yerekanye ko ari umuhanzi w’urubyiruko


    Umuhanzi Niyo Bosco yatanze ibyishimo

    Niyo Bosco yari aherekejwe n’ibizungerezi


    Danny Vumbi yataramye biratinda mu gitaramo gisoza Tour du Rwanda

    Reba uko byari byifashe

    Reba ibiganiro bamwe mu bahanzi batanze bavuye ku rubyiniro

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140113/kenny-sol-bwiza-na-bushali-mu-bashyize-akadomo-kuri-tour-du-rwanda-festival-amafoto-140113.html

  • Mu ibanga rikomeye The Ben na Pamella bagaru… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2024 nibwo umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ndetse n’umukunzi akaba n’umugore  we, Uwicyeza Pamella  bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Ni nyuma y’iminsi barimo kubarizwa mu gihugu cya Uganda aho The Ben yataramiye mu bitaramo bibiri birimo icyo ku munsi w’abakundana cya ‘Comedy store’ cyabaye ku wa 14 Gashyantare 2024, igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire budasanzwe.

    Iki gitaramo cyateguwe na Alex Muhangi , The Ben yagihuriyemo n’umuhanzikazi Sheebah Karungi banakoranye indirimbo “Binkorera” mu myaka itandukanye ishize.

    The Ben kandi aherutse gutaramira abakunzi be i Kampala mu gitaramo cya Rema Namakula cyabaye ku wa 23 Gashyantare 2024.

    Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko The Ben n’umugore we bitegura kwerekeza muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za AmeriKa aho bivugwa ko bazatura.

    Umwe mu baduhaye amakuru utifuje ko dutangaza amazina ye, yagize ati “The Ben n’ubundi we na Pamella barahita bajya muri AmeriKa. Hari ibintu baje gutunganya bagahita basubira muri Amerila”.

    The Ben na Pamella batangiye umwaka wa 2024 ari umugabo n’umugore nyuma y’imyaka isaga itatu bakundana.

    Ubwabo bavuga ko usibye kuba ari umugore n’umugabo, basanzwe ari n’inshuti magara.

    The Ben na Pamella bagarutse i Kigali mu gihe gito dore ko bitegura kujya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    The Ben yaje aherekejwe n’umusore w’ibigango usanzwe umurindira umutekano witwa Ya Ntare Fayzo adakunze gusiga aho agiye hose igihe ari muri Afurika

    The Ben avuye gukora ibitaramo bibiri i Kampala

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140112/mu-ibanga-rikomeye-the-ben-na-pamella-bagarutse-i-kigali-amafoto-140112.html

  • APR VC yahiriwe n’impera z’icyumweru, Police itsindwa na Gisagara mu buryo bworoshye #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball mu bagabo yari yakomeje hakinwa agace ka kane k’imikino ibanza, ikipe ya Police VC yari itaratsindwa umukino n’umwe yatunguwe na Gisagara iyitsinda amaseti 3-0 ni na ko APR VC yatsinze bigoranye Kepler VC amaseti 3-2.

    Imikino y’agace ka kane k’imikino ibanza (Phase I, Round 4), yatangiye ku wa Gatanu hagati y’amakipe abiri akomeye ariyo Kepler VC, irimo gukina umwaka wa yo wa mbere muri shampiyona yo mu Rwanda ndetse na APR VC ibitse igikombe cya shampiyona ya 2020.

    Uyu mukino wari umwe mu yitezwe na benshi cyane ko usibye umukino yatsinzwe na Police VC ku munsi wa mbere wa shampiyona, ikipe ya KEPLER VC nta wundi mukino yari yagatakaje mu gihe ikipe ya APR VC yo yari imaze gutsindwa inshuro 2, harimo umukino yatsinzwemo na REG VC ndetse na IPRC Ngoma.

    Ikipe ya APR VC yari yagaruye umukinnyi wayo Gatsinzi Venuste, ni yo yegukanye uyu mukino itsinze Kepler VC kuri kamarampaka amaseti 3-2 (23-25, 25-22, 32-34, 25-20, 13-15).

    Imikino y’umunsi wa kane wa shampiyona yakomeje ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024, aho nk’ikipe ya Gisagara yatsinze KVC maseti 3 kuri 1, IPRC Musanze itsindwa na Police amaseti 3 kuri 1, APR VC itsinda Kirehe amaseti 3-0 naho ikipe ya IPRC Ngoma, itsindwa na REG VC amaseti 3-1.

    Ku cyumweru hari hateganyijwe undi mukino ukomeye, wagombaga guhuza ikipe ya Police VC ndetse na Gisagara VC ibitse igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize wa 2023.

    Uyu mukino wari umwe mu mikino ikomeye waranze aka gace ka kane, aho nk’ikipe ya Police VC yagiye gukina ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona, na ho Gisagara yo ikaba yari imaze gutsindwa imikino ibiri harimo uwo batsinzwe na APR VC amaseti 3-1, ndetse n’uwo batsinzwemo na Kepler amaseti 3-2.

    Uyu mukino wabaye umwe mu mikino yihuse kuko wakinwe mu isaha imwe n’imino 48 (1hr48′), nyuma yaho ikipe ya Gisagara yatsinze Police VC amaseti 3-0, umusaruro mubi Police VC igize kuva yakwitwa Police VC. (25-19, 27-25, 25-12).

    Kugeza ubu nyuma y’agace ka kane, ikipe ya REG VC ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 20, Police VC ku mwanya wa 2 n’amanota 19 inganya na Gisagara VC iri ku mwanya wa 3.

    Kuri aka gace ka kane ntabwo amakipe y’abagore yakinnye, ahubwo azagaruka mu gace ka gatanu basoza imikino ibanza.

    Muri volleyball bagiye kuba basubitseho gato shampiyona mu mpera z’iki cyumweru, kuko bagiye gukina irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w’Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha, yitabye Imana mu 2009.

    Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka, kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino (Memorial Kayumba).

    REG VC yitwaye neza

    Mu mukino utari woroshye, APR VC yatsinze Kepler

    Gisagara VC yatsinze Police VC mu buryo bworoshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-vc-yahiriwe-n-impera-z-icyumweru-police-itsindwa-na-gisagara-mu-buryo-bworoshye

  • APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'u Rwanda irimo kugenda igana ku musozo ndetse ikipe y'Ingabo z'Igihugu ya APR FC ikomeje kwitwara keza isatira gusoza shampiyona iyoboye.

    Mu mpera z'iki cyumweru nibwo hakinwe umunsi wa 22 wasize APR FC ibonye amanota atatu mu gihe Rayon Sports yo ya Kabiri ku rutonde yatakaje imbere ya Musanze FC.

    APR FC yaraye itsinze ikipe ya Mukura Victory Sports 2-0, mu mukino wabereye i Huye, Ni ibitego byatsinzwe na Shaiboub na Niyibizi Ramadhan.

    Gutsinda kwa APR FC byatumye iyi kipe ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku ikipe ya Rayon Sports yo kugeza ubu iri ku mwanga wa kabiri.

    Ikipe y'Ingabo ikaba kuri ubu ifite amanota 49 ku mwanya wa mbere igifite undi mukino utarabereye igihe aho izahura na Etoile de l'Est, aha iyi kope ikaba irusha Gikundiro ifite amanota 7 kuko Rayon Sports ifite 42.

    Rayon Sports yatakaje amanota y'umunsi wa 22 wa shampiyona y'u Rwanda, ni nyuma yaho kuwa Gatanu batsinzwe na Musanze FC igitego kimwe ku busa.

    Uko mikino y'umunsi wa 22 yagenze mu Rwanda:

    Rayon Sports 0-1 Musanze FC

    Police FC 0-1 AS Kigali

    Marines FC 3-0 Kiyovu SC

    Amagaju FC 2-0 Gasogi United

    Muhazi United 2-0 Etoile de l'Est

    Mukura VS 0-2 APR FC

    Gorilla FC 1-1 Bugesera FC

    Etincelles FC 2-2 Sunrise FC

    The post APR FC yatsinze Mukura 2-0 ikomeza gushyiramo ikinyuranyo ku makipe ayikurikiye arimo Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatsinze-mukura-2-0-ikomeza-gushyiramo-ikinyuranyo-ku-makipe-ayikurikiye-arimo-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatsinze-mukura-2-0-ikomeza-gushyiramo-ikinyuranyo-ku-makipe-ayikurikiye-arimo-rayon-sports