Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abaturarwanda ku mikoreshereze idakurikije amategeko y'ibirango by'igihugu kuko harimo ibyaha kandi bikomeye. Uku kwihanangiriza kuje nyuma yuko bigaragaye ko hari ubwiyongere bw'abantu bakoresha ibirango by'igihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry aributsa abaturarwanda kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze n'iyubahirizwa by'ibendera ry'Igihugu kuko RIB itazihanganira uwo ari wese uzafatwa abikoresha yica amategeko.
Yagize ati 'Ibirango by'Igihugu bikwiriye kubahwa na buriwese, kuko hari nk'abantu akenshi bajya gusezerana ugasanga babanje gukinira ku ibendera bavuga ibitajyanye n'indahiro baba bagomba gukora. Ni ngombwa ko abantu bubaha ibirango by'Igihugu cyacu bakirinda kubikoresha mu buryo butagenwa n'itegeko'.
Ingingo ya kabiri yo mu itegeko n° 42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n'iyubahirizwa ry'ibendera ry'igihugu nk'uko ryahinduwe kugeza ubu, ivuga ku gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.
Iyo ngingo igira iti:'Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1,000,000 Frw ariko atarenze miliyoni 2,000,000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano'. Ibi bihano kandi ni nabyo bihabwa uwiba ibendera.
Ingingo ya gatatu yo muri iri tegeko yo ikavuga ko 'Umuntu wese ukoresha, abigambiriye, ibendera ry'Igihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 500,000 frw ariko atarenze 1,000,000 frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano'.
Dr. Murangira, yanavuze kuri bamwe mu byamamare baherutse kugaragara mu bukwe banyanyagiza amafaranga y' Igihugu hasi bavuga ko ari ubufasha baba batanga.
Ati'Ntibikwiye ko ufasha umuntu hanyuma ukanyanyagiza amafaranga, kuko bigayitse cyane, binatesha agaciro amafaranga kuko nta ndangagaciro zibirimo'.
Ingingo ya 219 y'itegeko riteganya ibyaha n' ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw'ikindi gihugu, bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri'.
Banyiri amatwi yumva baraburirwa, barihanangirizwa kuko amategeko atazabura kubahirizwa igihe cyose hazagira ufatirwa muri ibi bikorwa binyuranije n'amategeko byo gukoresha nabi ibirango by'Igihugu.' SI IBYO GUKINISHA CYANGWA GUKINIRAHO'
intyoza
Ni imikino yasojwe mu bakinnyi batarengeje imyaka 13 n'abatarengeje imyaka 20 mu cyiciro cy'abahungu n'abakobwa.
Muri Basketball y'abakobwa, ESB Kamonyi yatwaye igikombe itsinze ES Marie Adelaide amanita 92-25 mu gihe mu bahungu ESB Kamonyi batsinze ST Ignace TSS amanita 129-35. Muri Volleyball y'abakobwa batarengeje imyaka 20, ESB Kamonyi yatsinze St TSS St Ignace amaseti 3-0 (25-8,25-10,25-9) igikombe cyo mu bahungu cyatwawe na St Ignace TSS itsinze Runda Isonga amaseti 3-0 (25-20, 25-14, 25-18).
Mu batarengeje imyaka 20 kandi hakinwe umukino wa Netball ukinwa n'abakobwa gusa. ES Marie Adelaide A yatwaye igikombe itsinze ES Marie Adelaide B ku mukino wa nyuma.
Mu mupira w'amaguru mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 20, ECOSE Musambira yatwaye igikombe itsinze TSS Runda igitego 1-0 cyatsinzwe na Ntwari Anselme.
Padiri Majyambere avuga ko siporo y'amashuri muri aka Karere ihagaze neza kuko ngo nk'umwaka ushize Akarere ka Kamonyi kari gafite amakipe atandatu mu makipe atandatu mu mikino ya FEASSSA ndetse ngo ku rwego rw'igihugu batwayemo ibikombe umunani.
Yagize ' Siporo ni nziza ariko byagera mu bana bikaba akarusho no mu masomo biga ariko na siporo tukayikora neza. Turasaba amashyirahamwe y'imikino itandukanye kudufasha mu mahugurwa, ibikoresho, abatoza, abasifuzin'ibindi  bikagera mu mashuri bityo abana bagakina mu buryo bwiza kuko nibo  bazafasha igihugu ubutaha.'
Yakomeje agira ati ' Ikindi nasaba ni ubufatanye n'inzego z'ubuyobozi bwite bwa leta gufatanya na siporo yo mu mashuri kuko birushaho gutera abana imbaraga bagakina bumva bashyigikiwe.'
Aganira n'abanyamakuru, Meya w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yavuze ko abana bafite impano muri aka karere bafashwa gushakirwa amakipe bakinamo kugira ngo bakomeze barusheho gutyaza impano.
Iyi mikino ikaba yashojwe hatangwa ibihembo ku makipe y'ibigo by'amashuri yatsinze imikino ya nyuma, ku bufatanye bwa FERWAFA n'Ishyirahamwe ry'Imikino mu Mashuri, hanatanzwe imipira ya Football 340 yagabanyijwe ibigo by'amashuri byose mu Karere ka Kamonyi. Hanatanzwe imipira n'ibikoresho bya siporo byatanzwe na federasiyo za siporo zitandukanye zo mu Rwanda.
Ku ikubitiro ry’ibyamamarekazi byabaye imbata y’ubusambanyi, hari icyamamarekazi muri Sinema, Angelina Jolie wanahishuye ko iki kibazo cyamusenyeye. Mu 2017 uyu mugore uri mubakomeye i Hollywood yatangaje ko akunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije kuburyo biri mu byatumye atadukana n’umugabo we wa kabiri Billy Bob Thornton kuko atari akibasha kumunyura mu buriri bikabaviramo guhora muntonganya ndetse anemera ko yamucaga inyuma akigira mu bandi bagabo. Iki gihe abitangaza, Jolie yavuze ko agitandukana n’uyu mugabo mbere yo kubana na Brad Pitt yitabaje abaganga ngo bamufashe.
Kabuhariwe mu gukina filime akaba n’umuhanzikazi, Jada Pinkett Smith umugore w’icyamamare Will Smith, azwiho kuba atajya agira ibanga ubuzima bwe dore ko anakunze kwinubirwa kubera gutangaza byinshi ku rugo rwe na Will Smith. Mu gitabo Jada aherutse gusohora yise ‘Worthy’ kivuga ku buzima bwe, yanditsemo ko kuva akiri inkumi yikundiraga cyane gukora imibonano gusa ngo byiyongereye amaze kubana na Will Smith. Muri iki gitabo avuga ko kubera ko yarasigaye ahoza Will ku nkeke y”iki gikorwa byabaye ngombwa ko amugurira ibikoresho byo mu buriri bizwi nka ‘Sex Toys’ kugirango bijye bimufasha kwimara ipfa igihe Will Smith adahari.
Umwe mu bakinnyi ba filime bakanyujijeho i Hollywood, Lindsay Lohan, wanigeze no kuba imbata y’ibiyobyabwenge dore ko yahoraga muri ‘Rehab’, yaje no kuba imbata y’ubusambanyi nk’uko yabyitangarije. Mu 2018 Lohan yavuze ko amaze igihe afite iki kibazo kandi ko yatangiye kukigira cyane mu 2010 ubwo yafungwaga akamara umwaka n’igice muri gereza aho byanatumye aryamana n’abagore bagenzi be bari bafunganywe.
Umunyamideli Paris Hilton umukobwa w’umuherwe Richard Hilton, yamamaye mu 2001 ubwo yakinaga filime y’urukozasoni ubwo yarafite imyaka 20 y’amavuko. Kuva iki gihe yanatangiye kujya acuruza amafoto y’ubwambure bwe mu binyamakuru no kuri murandasi. Kuba yaravuze ko ari imbata y’ubusambanyi ntibyatunguye benshi mu 2016 kuko yarasanzwe azwiho iyi ngeso kuva akiri muto.
Umuhanzikazi uri mubakuze muri Amerika, Danielle Staub wahoze ari umunansuzi (Stripper) akiri inkumi, yemeye kumugaragaro ko gukunda imibonano mpuzabitsina byabaye ingeso kuri we. Ibi yabitangaje mu gitabo yanditse cyitwa ‘The Naked Truth’ yasohoye mu 2012. Uyu mugore kandi anazwiho kuba ari mu byamamarekazi byabanye n’abagabo benshi.
Umunyamideli Amber Smith akaba n’umukinnyi wa filime, azwiho kuba yaratanze ubuhamya bwo kuba yaratanze ubuhamya bwo kuba imbata y’ubusambanyi mu 2012 mu kiganiro ‘Celebrity Sex Rehab’ cyakorwaga na Dr.Drew Pinsky cyanyuraga kuri televiziyo ya VH1. Iki gihe Amber Smith yavugaga ko yifuza umuganga w’inzobere wamufasha kurwanya ubu burwayi bwari bumaze kumubaho ingeso.
Umunyamideli Nicole Narain wabanje kuba umukinnyi wa filime z’urukozasoni nyuma akabireka, yatangaje ko ingaruka ya mbere yavanye muri uyu mwuga ari ukuba imbata y’ubusambanyi dore ko ngo aribyo yahoragamo mbere y’uko abihagarika. Ibi byakomeje kumukurikirana kugeza mu 2018 agiye muri ‘Rehab’ y’abantu babaswe n’iyi ngeso.
Icyamamarekazi muri Sinema kiri no mubabirambyemo, Jenifer Lewis w’imyaka 67 benshi bita ‘Mother of Black Hollywood’, mu gitabo cye ‘Walking in my Joy: In These Streets’ yasohoye mu 2022, yanditsemo ko akiri inkumi yanyuze mu bihe bitoroshye birimo no gukunda cyane imibonano mpuzabitsina kuburyo ngo yaryamanaga nuwo abonye wese. Icyakoze ngo umubyeyi we yaje kumushakira ubufasha bw’ubuvuzi kugeza igihe yabiretse.
Icyamamaekazi mu gukina filime, Zoe Saldana, wamamaye cyane muri filime ya ‘Avatar’, nawe yatangaje ko gukunda cyane iminonano mpuzabitsina byabaye nk’ingeso kuri we. Ibi yabivugiye mu kiganiro n’umwongerezakazi Amanda Cadenet mu 2019 ubwo yagize ati: ”Nanjye ntaho ntandukaniye n’ababaye imbata y’ubusambanyi. Ndabikunda cyane, ntakintu kimpa umunezero nkabyo kandi mba numva nabikora buri kanya nuko bitankundira’.

















