Blog

  • Ntaganda Bernard wokamwe n'amacakubiri nawe ngo nagirwe 'Umuziranenge'. #rwanda #RwOT

    Mu myumvire ipfuye nk'iya Ingabire Victoire banasangiye umugambi wo gusubiza Abanyarwanda mu kaga, Ntaganda Bernard nawe arasaba Urukiko Rukuru kumugira' indakemwa mu mico no mu myifatire ngo akaba Umuhire Umuziranenge'.

    Mu w'2012, uyu Ntaganda yahanishijwe gufungwa imyaka 4, amaze guhamwa n'ibyaha birimo guteza imidugararo no kubiba amacakubiri muri rubanda.

    Aho afunguriwe, Ntaganda Bernard ntiyigeze agaragaza ko avuye mu igororero koko, ahubwo yakomeje ibikorwa byo kwangisha abaturage ubutegetsi, ndetse no gukorana n'imitwe y'iterabwoba nka FDLR.

    Kimwe kandi na Ingabire Victoire wiyita umukuru w'ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, Ntaganda nawe yihaye ubushobozi bwo kwitwa 'Perezida' w'igice cyiyomoye ku ishyaka PS Imberakuri, abizi neza ko kitemewe n'amategeko, kuko PS izwi imbere y'amategeko ari iyobowe na Madamu Mukabunani Christine, ndetse ikaba ifite n'abadepite 2 mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Kuba aba bagizi ba nabi bombi basaba 'gukurirwaho ubusembwa', ni uko babwiyiziho. Barabizi ko babaye ruvumwa mu bantu, babyikururiye, kubera ubugambanyi bwabagize imbata.

    Burya rero amategeko siyo ashyira cyangwa akura ubusembwa ku muntu. Ubusembwa bukomeye ni ubwo nyirabwo yimitse mu mutima we, bukamuranga mu mvugo no mu bikorwa, abaturage bakamufata nka kidobya mu bandi, kugeza igihe azabagaragariza ko yahindutse.

    Mbere yo gusaba ko amategeko agusubiza ubudakemwa, wowe ubwawe wagombye kubanza kwikiranura n'umutima nama wawe( uramutse ukiwugira), kuko igihe cyose ukimitse ikibi muri roho, bwa busembwa buba bukiri indangamuntu yawe.

    Igitangaje, nka Ntaganda Bernard we, ataranabona n'ubwo buziranenge asaba, yamaze rwose gutangaza ko nta kabuza aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Uretse ko ari n'ubushotoranyi kuko uwo 'munyamategeko' abizi ko imyaka yakatiwe itamwemerera kwiyamamaza, ni n'agasuzuguro ku Banyarwanda, kumva umuntu nka Ntaganda arota kubabera Perezida.

    Ubu se aka kanya koko twibagiwe Ntaganda Bernard avugira ku mugaragaro ngo:'' Tura tugabane niwanga tubimene'? Mbese ubwo yatubwiraga ko nadahabwa ubutegetsi, ibyo twagezeho twiyushye akuya azabihindira umuyonga! Izo nzozi ntazigera azikabya ariko, kuko Umunyarwanda wa none atagikangwa na baringa.

    Mu by'ukuri rero, haba kuri Ntaganda Bernard, haba no ku ishumi ye Ingabire Victoire, icyasha gikomeye kiri mu mitima yabo. Aho kurushya abacamanza, nibiyambaze Imana, yo mucamanza mukuru, ibirukanemo umudayimoni w'ubugome bugaragiwe n'ubuhanga bugerwa ku mashyi.

    The post Ntaganda Bernard wokamwe n'amacakubiri nawe ngo nagirwe 'Umuziranenge'. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ntaganda-bernard-wokamwe-namacakubiri-nawe-ngo-nagirwe-umuziranenge/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ntaganda-bernard-wokamwe-namacakubiri-nawe-ngo-nagirwe-umuziranenge

  • Muyango na Kimenyi bavuze icyabatandukanya, uwo umuhungu wa bo akunda cyane n’igihe bazamukurikiriza #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves n’umugore we akaba umunyamakurukazi, Uwase Muyango Claudine bakoze ubukwe muri Mutarama uyu mwaka, bavuze ko ubu ikintu cyatuma batandukana ari kimwe gusa, ari urupfu.

    Aba bombi banyujije ku muyoboro wa bo wa YouTube wa 'KM Family’ banyuzaho amakuru y’ubuzima bwa bo, aho bagarutse ku bibazo babajijwe n’abantu binyuze kuri 'post’ Muyango yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agasaba abantu kubabaza ibibazo bifuza byose.

    Muri ibyo bibazo, hari uwababajije ibihe byiza kuri bo bagirana, maze Muyango avuga ko kwirirwa mu rugo ari kumwe n’umugabo we kuko bibagora cyane.

    Ati 'kuba ndi kumwe n’umugabo wanjye. Nk’umunsi wose twiriwe mu rugo kuko ni cyo kitugora njye n’umugabo wanjye, kuko ntabwo abona umwanya nanjye ntabwo nywubona, rero iyo twiriwe mu rugo twese biba ari byiza.'

    Undi yabajije hagati ya bo uwo umuhungu wa bo w’imfura, Kimenyi Miguel akunda, Muyango yavuze ko akunda se cyane.

    Ati 'Miguel na papa we ni inshuti magara, njyewe nta n’ikintu cyanjye aba ashaka kumva ariko hari igihe njye mushukisha utuntu, utubombo, chocolate. Miguel ankunda iyo afite ibitotsi, ankunda iyo hari ibintu atarimo kumvikanaho na papa we, n’aho ubundi aba ari kumwe na papa we.'

    Agaruka ku kintu Kimenyi Yves yamukomereye akishima, yagize ati 'Ikintu yankoreye nkishima ni ubukwe.'

    Ikindi kibazo cyagiye kigaruka cyane ni igihe bazakurikiriza umuhungu wa bo, Kimenyi Miguel aho bavuze ko bazamukurikiza ari uko we yatangiye ishuri.

    Kimenyi yagize ati 'Kimenyi natangira kwiga buriya kuko azaba adusigiye irungu..' Muyango yahise amuca mu ijambo ati 'Miguel azatangira kwiga vuga cyane.' Muyango yongeye kumubaza ngo nasubize icyo kibazo, maze ati 'nari mbivuze ko natangira kwiga.' Muyango ati 'natangira ejo?' Kimenyi ati 'Ubwo ni ejo'. Yakomeje mu buryo bwo gusetsa ati 'ubundi ubwiwe n’iki ko umunsi w’abakundana (St Valentin) utasize…'

    Muyango wari urimo usoma ibibazo byagiye bibabazwa, yabajijwe ikintu gishobora gutuma batandukana, bahise bavuga bati 'urupfu' kuko ari byo basezeranye imbere y’amategeko.

    Yahise agaruka ku kibazo cyababazaga niba hari gihe kigeze kubaho bakaba batekereza kuba batandukana, Muyango yavuze ko byabayeho atabeshya.

    Ati 'Mbere yumvaga ibintu byinshi nanjye nkumva ibintu byinshi, kandi njyewe ntabwo nakundaga ko yumva ikintu kibi kuri njyewe, kwa kuntu wumvaga ushaka kuba intungane, rimwe na rimwe yambwiraga amakosa yanjye simbashe kubyakira, ubundi akambwira ibintu by’ibinyoma rero nkumva namubwia ngo ajye gushaka intungane ariko byararangiye, inkweto yabonye iyayo.'

    Gusa nubwo basubije ibibazo byose, hari ikibazo cyagarutse inshuro nyinshi cyane cy’uburyo bahuye ariko banga kugisubiza aho bavuze ko bazagikorera ikiganiro cya byo.

    Bavuze ko bazatandukanywa n’urupfu

    Kimenyi Yves ngo umuhungu we ni uwe akunda cyane

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Muyango-na-Kimenyi-bavuze-icyabatandukanya-uwo-umuhungu-wa-bo-akunda-cyane-n-igihe-bazamukurikiriza

  • Nyuma yo gutakaza igikombe umutoza wa Chelsea Pochettino yahumurije abafana b'ikipe ya Chelsea yifashishije Liverpool yarimaze ku mugarika. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pochettino ati'' ndibuka nyuma yimyaka Ine cyangwa Itatu ikipe ya Liverpool fc itakaje Champion's league na Europa league bakomeje kwizerera mu mushinga wabo sezo itaha bari bakomeye gugeza igihe bageze kubyo bashakaga'

    Akomeza agira ati' uru ni urugero rwiza iyo ushaka guhangana n'ikipe nka Liverpool  ntabwo uba ukwiye gucibwa intege nayo aka kanya ngo  nuko igutwaye igikombe uba ukwiye kuyifatiraho urugero rwogukomeza kugira icyizere kuko uba ushobora no kubona ibirenze'

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gutakaza-igikombe-umutoza-wa-chelsea-pochettino-yahumurije-abafana-bikipe-ya-chelsea-yifashishije-liverpool-yarimaze-ku-mugarika/

  • Abafana ba APR FC bacyuye amanota bica akanyo… – #rwanda #RwOT

    • Kuri iki cyumweru, nyuma y’umupira wahuje ikipe ya Mukura VS ndetse n’ikipe ya APR FC muri South Bridge habereye ibirori byahuje abafana ku mpande zombi, abakunzi ba Primus barahura barasangira bataramirwa n’umuhanzi Chriss Eazy.
    • Ni igitaramo cyateguwe ku bufatanye na Primus kugira ngo abantu bumve uburyohe bwa Primus nyuma yo kureba umukino wari uryoheye amaso warangiye APR FC itsinze ibitego bibiri ku busa.
    • Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi ugereranyije n’aho cyabereye ndetse gitizwa umurindi n’abafana ba APR FC bari bamaze gutsinda ikipe ya Mukura VS yongera kwiyunga n’abafana bayo nyuma y’uko bari bamaze iminsi micye basezererewe na Gasogi United mu gikombe cya Amahoro.

    Chriss Eazy wazanye na Junior Giti usanzwe ureberera inyungu ze, yatanze ibysihimo ku bantu bari bitabiriye icyo kirori akaba ari nyuma y’iminsi micye yari aherutse gutaramira muri kaminuza ariko agashinjwa gusuzugura abanyamakuru kuko yanze gutanga ikiganiro.

    Chriss Eazy yataramiye abantu bo mu karere ka Huye nyuma yo kureba ibirori bya Ruhago mu mukino wahuje APR FC ndetse na Mukura VS.


    Junior Giti utuwe urebererera inyungu Chriss Eazy, nawe yari yamuherekeje muri iki gitaramo.


    Abageze mu gitaramo bizihiwe n’uburyohe bwa Primus.


    Abafana ba APR FC baryohewe ubugira kabiri. Insinzi ndetse n’uburyohe bwa Primus

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140092/sergio-aguero-ashobora-kugaruka-mu-mupira-wamaguru-140092.html

  • Abahanzi banyanyagiza amafaranga ku bantu bab… – #rwanda #RwOT

    Amashusho yagiye hanze agaragaza Harmonize asohoka mu modoka y'igiciro kinini aherekejwe n'umurinzi we, ubundi atangira urugendo rwo kunyanyagiza amafaranga mu ba motari bari baparitse hafi y'aho imodoka ye yari iparitse.

    Byateje akavuyo kenshi! Abantu bamwuzuraho ari na ko bamwe bavuza akaruru; byasabye ko uyu muhanzi ahagarara ku modoka ubundi agenda atanga amafaranga- Umurinzi we yahuye n'akazi gakomeye, kuko yagombaga gukora uko ashoboye kugira ngo shebuja abantu batamukoraho.

    Byatangiye ahereza buri wese mu ntoki, bigera aho noneho atangira kubajugunyira. Amafaranga yarashize yitabaza andi yari asigaye mu modoka.

    Unyujuje amaso mu mashusho yafashwe bigaragara ko abantu barenga 200 bari bashungeriye iki gikorwa, kandi byateje umutekano mucye, kuko hari ibinyabiziga muri ako kanya bitabashije gutambuka.

    Ndetse hari umumotari wagiye gusama amafaranga asiga moto ye imbere y'imodoka, bisaba ko umurinzi wa Harmonize ajya kuyikuraho kugira ngo imodoka ibone aho kunyura. Amahoni yaravuze ariko abantu banga kuva mu nzira, kugeza ubwo Harmonize afashe icyemezo cyo kuva aho hantu.

    Mu bukwe bwa The Ben na Pamella mu Ukuboza 2023, Pasiteri Joshua wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabanyanyagijeho amafaranga arenga Miliyoni 1 Frw, avuga ko biri mu rwego rwo kubifuriza gutunga. Yakurikiwe n'umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime Alliah Cool wanyanyagije arenga ibihumbi 600 Frw.

    Hari uruhande rumwe rw'abantu bavuga ko ibi bikorwa n'abasitari biri mu rwego rwo kwishimisha no kwifuriza abandi gutanga. Ntibikorwa n'abo gusa, kuko hari n'amashusho ajya asohoka, agaragaza bamwe mu bantu bizihiza isabukuru y'amavuko banyanyagiza amafaranga ku bandi cyangwa se bayanyagizwaho. 

    No mu nsengero birakorwa cyane! Hari igihe pasiteri yigisha ijambo ry’Imana, abakristo bakorwaho cyane bagahaguruka bakamujugunyaho amafaranga. N’iyo umuramyi aririmbiye abakristo bagafashwa cyane, hari abahaguruka bakamujugunya amafaraga ku birenge.

    Ibi bikorwa bishobora kuba bigize ibyaha?

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko buri wese akwiriye kongera gutekereza kabiri igihe atekereza kunyanyagiza amafaranga ku bantu.

    Yavuze ko mu muco cyangwa se mu myitwarire ya muntu bidakwiriye ko igihe utekereje gufasha umuntu ukwiriye no kubigaragariza buri wese. Ati “Ese iyo ufasha umuntu uramunagira? Kunagira rimwe, kabiri, gatatu. Hari ikintu hariya cyo kwiyemera.”

    Yagaragaje ko ibi bikorwa abantu babikora bagamije ‘kwiyemera’ no 'kwiyerekana' kugira ngo abantu babamenye. Akomeza ati “Ni imbwa ntibakizinagira bazishyirira ku isahani. Noneho ugasanga nawe wemeye urunamye koko urayatoye (Amafaranga). Oya!”

    Mu kiganiro na RBA, Murangira yavuze ko ibi ari ‘itesha agaciro’ kandi ni ‘agasuzuguro’.

    Yacyebuye abakora ibikorwa nk’ibi, avuga ko ntawe ukwiriye kubatiza umurindi kuko baba ‘basuzugura amafaranga y’igihugu cyawe ngo baragufasha’. Dr. Murangira ati “Agaciro kawe, agaciro k’Igihugu cyawe kagura iki?.”

    Yasabye abasitari/ibyamamare kutagwa mu mutego w’abo batumira mu Rwanda, bagakoresha uwo mwanya babonye mu kwimenyekanisha binyuze mu kunyanyagiza amafaranga ku bantu.

    Ati “Abasitari nabo nk’abantu b’ibyamamare badufashe ntabwo iyo uzanye umuntu kugira ngo amenyekane ari ukugenda anyanyagiza amafaranga mu Mujyi wa Kigali abantu barwanira inote, bahakomerekera, inote zicika, bakomeretsanya, ntabwo ari byo…”

    Yavuze ko kunyanyagiza amafaranga mu bantu bidakwiriye, ahubwo ushaka gufasha akwiriye gutekereza igikorwa cy'urukundo yakora agafasha abo ashaka.

    Muri Bibiliya muri Matayo 6: 1-3 hagati hati: 'Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru.

    'Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. 

    3 Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora, 4ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.'

    Ibi bivugwa hirindwa ko umuntu yakora igikorwa cy’urukundo agamije kumenyekana, atabikoreye urukundo no gufasha abakeneye ubwo buryo.


    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yasabye abantu kwirinda gutesha agaciro amafaranga y'Igihugu banyanyagiza mu bandi 

    Muri Mutarama 2023, Harmonize yahahiye i Nyamirambo yitwaje arenga ibihumbi 500 Frw yagiye aha n'abandi


    Mu bukwe bwa The Ben na Pamella, Prophet Joshua yabanyanyagijeho arenga Miliyoni 1 Frw 

    Umukinnyi wa filime, Amb. Alliah Cool yanyanyagije arenga ibihumbi 600 Frw kuri The Ben na Pamella


    REBA HANO UBWO HARMONIZE YANYANYAGIZA  AMAFARANGA KU BANTU MURI CHIC

    REBA HANO UBWO PROPHET JOSHUA YANYANYAGIZAGA AMAFARANGA KURI THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140146/abahanzi-banyanyagiza-amafaranga-ku-bantu-baburiwe-140146.html

  • Chryso Ndasingwa watangiye umuziki muri Covid… – #rwanda #RwOT

    “Wahozeho”, “Ni nziza” na “Nzakomeza nkwiringire”, ndahamya ko atari ubwa mbere uzumvise niba usanzwe ukurikirana umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Ni indirimbo zifite igikundiro cyinshi by’umwihariko “Wahozeho” imaze kurebwa na Miliyoni 1 n’ibihumbi 200 mu mwaka mwe gusa imaze kuri Youtube.

    “Wahozeho kandi uzahorano, ineza yawe ni iy’ibihe byose. Mpora ntangazwa n’imbabazi zawe, nanjye nzibera mu kubaho kwawe. Mpora ntangazwa n’imbabazi zawe, ineza yawe ni iy’ibihe byose. Unezeza imitima, uhanagura amarira. Yesu ndagukunda ntakizantandukanya nawe”.

    Ayo ni magambo agize indirimbo “Wahozeho” ari nayo wavuga ko ari ibendera ry’umuziki wa Chryso Ndasingwa. Umurishyo wayo wavugijwe na Boris, amashusho akorwa na Feel Eric. Uburyo Chryso yayiririmbye aryohewe cyane, agaragiwe n’abaririmbyi bari mu ba mbere mu gihugu, biri mu byongereye icyanga iyi ndirimbo.

    Yaryoheye benshi mu buryo bukomeye kugera aho ikoreshwa mu nsengero hafi ya zose muri Kigali mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana. Si aho gusa kuko yanafashe bugwate abanyeshuri bo mu bigo binyuranye cyane cyane mu mashuri yisumbuye aho idashobora kubura mu zo barirmba mu materaniro.

    Chryso Ndasingwa uri kuminuza mu bijyanye na Tewolojiya, yabonye igikundiro iyi ndirimbo ifite, ahita ayitirira Album ye ya mbere ari nayo agiye kumurika mu gitaramo kizabera muri BK Arena tariki 05 Gicurasi 2024. Ni igitaramo yise “Wahozeho Album Launch” akaba ari na cyo cya mbere agiye gukora mu mateka ye.

    Ni intambwe ikomeye ateye mu muziki we kuko ateguye igitaramo kidasanzwe mu gihe gito cyane kingana n’imyaka itatu n’amezi macye amaze mu muziki dore ko yawutangiye muri Covid-19. Abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Yagize ati “Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira”.

    Yavuze ko Album ye ya mbere “Wahozeho” agiye kumurika igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe menshi ku Mana nk’uko umwanditsi wazo abisobanura ati: “[Album] Isobanuye ikoraniro y'abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho”.

    Chryso Ndasingwa akorera umurimo w’Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w'Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.

    Chryso Ndasingwa watangiye umuziki muri Covid-19 agiye gukora igitaramo cy’amateka 

    Yamamaye cyane mu ndirimbo “Wahozeho” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1.2 kuri Youtube

    Chryso Ndasingwa yateguje igitaramo gikomeye muri BK Arena

    Chryso Ndasingwa agiye gukora igitaramo gikomeye yise “Wahozeho Album Launch”

    REBA “WAHOZEHO” YATUMBAGIJE UBWAMAMARE BWA CHRYSO NDASINGWA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140156/chryso-ndasingwa-watangiye-umuziki-muri-covid-19-yateguye-igitaramo-cyamateka-muri-bk-aren-140156.html

  • Platini ahataniye ibihembo bitangirwa muri Am… – #rwanda #RwOT

    Bizatangirwa mu nyubako y'imyidagaduro ya The Crowne Plaza Newark. Bigamije kwishimira uruhare rw’Umunyafurika mu iterambere ry’Umugabane we no mu bindi bikorwa yerekezamo amaboko. Ibi bihembo bisanzwe bihuza abahanzi benshi n’abandi bo mu ngeri zinyuranye z’ubuzima bagiye bagera ku bintu bihambaye.

    Platini ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi Mpuzamahanga mushya (Best New International Artist) kubera ko ari bwo bwa mbere ahatanye muri ibi bihembo nk’uko yabibwiye InyaRwanda.

    Yavuze ko gushyirwa muri ibi bihembo byamuteye imbaraga zo kurushaho gukomeza mu bikorwa bye by’umuziki  no kwitegura igitaramo cya tariki 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

    Ibi bihembo bihatanyemo Kaha mu cyiciro cy’umunyamuziki w’umunyabigwi (Legendary International Artist of 2024″; Monalisa Chinda ahatanye mu cyiciro cy’umunyabigwi mu bakinnyi ba filime unakora ibikorwa by’ubugiraneza (Legendary Actress&Humanitarian) n'abandi.

    Abategura ibi bihembo bavuga ko igihe kigeze kugirango abakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu ngeri zinyuranye z'ubuhanzi 'babishimirwe' mu rwego rwo kubatera imbaraga zo 'gukomeza gukora ibyiza'.

    Platini aherutse gutangaza ko agiye gukora igitaramo 'Baba Experience' mu rwego rwo kwishimira imyaka itatu ishize ari mu muziki nk'umuhanzi wigenga, aho yashyize hanze ibihangano byakunzwe mu buryo butandukanye.

    Yavuze ko kizaba tariki 30 Werurwe 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Yagiteguye mu rwego rwo kwishimira imyaka itatu ishize ari mu muziki nk'umuhanzi wigenga, no kwishimira imyaka irenga 14 amaze mu muziki yatangiranye no gukorana na mugenzi we Mujyanama Claude [TMC] mu itsinda rya Dream Boys ryaje gusenyuka.

    Ati 'Ni igitaramo maze igihe ndi gutegura. Urabizi ko maze igihe kinini ndirimba mu bitaramo by'abandi bahanzi, kuri iyi nshuro rero ndashaka gukora igitaramo cyanjye bwite, aho nzabona umwanya uhagije wo gutaramana n'abafana banjye n'abakunzi banjye.'

    Asobanura ko iki gitaramo kizarangwa no kwishimira ibikorwa by'umuziki we yatangiye gukora ari umuhanzi wigenga, kuva muri Kanama 2020.

    Muri iki gitaramo azita cyane ku ndirimbo ze zakunzwe kugeza ku ndirimbo nshya amaze iminsi ashyira hanze, kandi azafata umwanya urambuye wo gutaramira abakunzi be no kuganira.

    Iki gitaramo yacyitiriye Extended Play (EP) ye aherutse gushyira ku isoko yise 'Baba' iriho indirimbo ‘Slay Mama’, ‘Toroma’, ‘Mbega Byiza’, ‘Selfie’ yakoranye na Remmy Adan.

     

    Platini ahataniye ibihembo 'The Black I AM Awards' bigiye gutangwa ku nshuro ya kane


    Platini yashyizwe mu cyiciro cy'umuhanzi Mpuzamahanga mushya muri ibi bihembo


    Platini aherutse gutangaza ko tariki 30 Werurwe 2024 azakora igitaramo cye bwite









    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JIREWU’ YA PLATINI P

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140147/platini-ahataniye-ibihembo-bitangirwa-muri-amerika-140147.html

  • Umunyarwenya Patrick Salvador agiye gutaramir… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizaba hizihizwa isabukuru y'imyaka ibiri y'ibi bitaramo by'urwenya bya Gen-Z Comedy bihuza abanyarwenya bakomeye ndetse n'abandi bakizamuka mu rwego rwo kugaragaza impano z'abo no ku batinyura imbere y'ibihumbi by'abantu biba bibahanze ijisho.

    Ibi bitaramo byamaze kuba ikimenyabose! Impano z'abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n'abandi zatangiye gutangarirwa n'abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.

    Fally Merci watangije ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy yabwiye InyaRwanda, ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri ishize bategura ibi bitaramo, bagiye gukora igitaramo kizahuriramo no kwizihiza isabukuru y'iyi myaka ibiri, kandi ko bazifashisha abanyarwenya bakomeye.

    Yavuze ko batumiye bahereye kuri Patrick Salvador, Okello ndetse na Kigingi banyuze muri ibi bitaramo mu mwaka wa mbere wabyo. Uyu munyarwenya wanyuzwe mu marushanwa ya Imbuto Foundation, avuga ko Patrick Salvador ariwe wamaze kwemeza kuzitabira ibi bitaramo.

    Ati 'Kugeza ubu Patrick Salvador niwe twamaze kwemeranya kuzitabira ibi bitaramo ubwo tuzaba twizihiza imyaka ibiri yabyo. Ariko ibiganiro hagati yacu na Kigingi na Okello bigeze kure ku buryo mu gihe kiri imbere tuzabatangaza nka bamwe mu bo tuzakorana.'

    Fally Merci avuga ko imyaka ibiri bategura ibi bitaramo 'twishimira ubwitabire bw'abantu' ariko kandi 'ntiturabona abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo batugana'.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye, ndetse na za company. Hari icyizere cy'uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.'

    Uyu munyarwenya avuga ko iki gitaramo kizahuza abanyarwenya batatu bo mu bindi bihugu ndetse n'abanyarwenya bo mu Rwanda basanzwe bakorana.

    Patrick yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi be yihuta biturutse ku kuba yarahageze atinze bitewe n’indege yamutindije.

    Uyu mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa 31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka Fest. No muri 2023, yatanze ibyishimo mu bitaramo bya Seka Live nyuma y'uko avuye mu Bwongereza.

    Ni umunya-Uganda kavukire wakuriye ahitwa Ombokolo mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Aka gace yavukiyemo akunze kukagarukaho cyane, mu biganiro by'urwenya akorera ahantu hatandukanye. 

    Yavutse ku wa 14 Gashyantare 1985. Kandi asanzwe ari umukinnyi wa filime, umushyushyarugambaga mu birori n'ibitaramo, akaba na enjeniyeri(Eng).

    Muri 2009 yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa 'Multichoice Africa' ryari rigamije guteza imbere abanyarwenya.

    Mu 2016 yagarukiye mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa 'World’s Funniest Person competition', mu 2017 na 2018 ashyirwa mu bahataniye ibihembo 'Savannah Comic Choice Awards'.

    Avuka mu muryango w'abahungu batanu n'abakobwa batatu. Ku babyeyi bari abacuruzi, Lawrence Dawa wo mu Ntara ya Koboko na Joyce Dawa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Uyu mugabo afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Makerere mu Ishami ry'itumanaho. Yigeze kuvuga ko yatangiye gutera urwenya ubwo yari mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo ayoboka inganzo.

    Yakoze imirimo inyuranye. Muri Nzeri 2011 yasezeye akazi yakoraga muri MTN Uganda, mu 2011 atangira gukora kuri Radio Capital FM mu kiganiro 'Dream Breakfast- Ibi byose byagiye bituma yigwizaho igikundiro mu bihe binyuranye.

    Patrick Salvador ategerejwe i Kigali mu kwizihiza imyaka ibiri y'ibitaramo bya Gen-Z Comedy

    Fally Merci yatangaje ko bari mu biganiro n'abanyarwenya Kigingi na Okello kugira ngo bazitabire Gen-Z Comedy

    Fally Merci avuga ko bishimira ubwitabire bw'abantu bitabira ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy

    Abanyarwenya barimo Muhinde bamaze gutangarirwa kubera ubuhanga bw'abo mu gutera urwenya











    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140141/umunyarwenya-patrick-salvador-agiye-gutaramira-i-kigali-140141.html

  • Cristiano agiye gukorwaho iperereza kubera kugaragaza ibimenyetso by’urukozasoni mu ruhame #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Portugal ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo biravugwa ko yatangiye gukorwaho iperereza kubera kugaragaza ibimenyetso by’urukozasoni mu ruhame.

    Ni mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aho ikipe ye ya Al Nassr yatsinzemo Al Shabab 3-2, Cristiano yatsinzemo igitego cya mbere kuri penaliti.

    Abafana b’ikipe ye baje kuririmba Lionel Messi, umunya-Argentine bahanganye imyaka irenga 10 muri ruhago, bahanganiye ibihembo bitandukanye yaba i Burayi ndetse ku Isi yose muri rusange.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 39, ubwo baririmbaga Messi, yafashe ikiganza agishyira ku gutwi nk’umuntu urimo utega amatwi ngo yumve neza ibyo barimo kuvuga.

    Nyuma yahise amanura akaboko no hafi y’imyanya y’ibanga ye arangije arakazunguza ibintu bifatwa nko gukora ibiteye isoni kandi muri kiriya gihugu kikaba kitabyemera.

    Ikinyamakuru cyo muri Saudi Arabia, Asharq al-Awsat cyatangaje ko Federasiyo y’umupira w’amaguru muri iki gihugu igiye gukora iperereza kuri iyi myitwarire ya Cristiano Ronaldo.

    Igitego Cristiano yatsinze cyatumye yuzuza ibitego 22 mu mikino 20 muri uyu mwaka w’imikino, ikipe ye ikaba iri ku mwanya wa 2 inyuma ya Al-Hilal ya mbere iyirusha amanota 4 ikaba itaratsindwa umukino n’umwe.

    Igikorwa cya Cristiano ntabwo cyishimiwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-agiye-gukorwaho-iperereza-kubera-kugaragaza-ibimenyetso-by-urukozasoni-mu-ruhame