Blog

  • Gen Patrick Nyamvumba na Teta Gisa Rwigema ba… – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri  yaraye ibereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo General Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ,wagizwe Ambasaderi muri  Tanzania.

    General Patrick Nyamvumba wigeze no kuba Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, agiye guhagararira u Rwanda muri Tanzania nyuma y’imyaka hafi itanu asimbuye mu nshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF.

    Umukobwa wa  Maj Gen Fred Gisa Rwigema ,Teta Gisa Rwigema,  yagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

    Teta Gisa Rwigema yagizwe umuyobozi muri minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

    Inama y’abaminisitiri yanashyize mu myanya abandi bayobozi bari barimo Francis Kamanzi wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, asimbura Francis Gatare uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB.

    Fatou Harerimana wari umaze umwaka umwe agizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, aho yari yasimbuye Maj Gen Charkes Karamba, ubu yahawe guhagararira u Rwanda muri Pakistan.

    Benedicto Nshimiyimana yagizwe Umujyanama wa Minisitiri muri Ambasade y'u Rwanda muri Hungary, naho Marie Grace Nyinawumuntu agirwa Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwererane ushinzwe Ububanyi Mpuzamahanga bw'u Burayi na America.

    Naho Virgile Rwanyagatare agirwa Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri, ushinzwe Aziya, Pacific no Burasirazuba bwo hagati mu gihe  Olivier Rutaganira yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocol.

    General Nyamvumba wagizwe Ambasaderi muri Tanzania,yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda nko kuva 2009-2013 yayoboye ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa buhuriweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ubw ‘Umuryango w’Abibumbye UN  mu  Ntara ya Darfour muri Sudani ,Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura umutekano mu Ntara ya Darfour ariwe uziyoboye .

    Gen Patrick Nyamvumba kandi avuye muri Sudan muri 2013 kugeza 2019 yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

    Ari mu basirikare bari aba RPA bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora u Rwanda, yanabaye umuyobozi w’urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse anayobora ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ndetse yanabaye Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu .

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140173/gen-patrick-nyamvumba-na-teta-gisa-rwigema-bahawe-imirimo-mishya-140173.html

  • Ni nko gutanga inkwano! Urutonde rwAba-Produ… – #rwanda #RwOT

    Yewe usanga indirimbo igirira akamaro kanini umuhanzi kurusha producer wayikoze ndetse hari n'ubwo akora indirimbo igahindura ubuzima bw'umuhanzi n'abamushamikiyeho ariko nyiri ukuyikora agakomeza akibera umukene uraho usanzwe cyane usanga nta n'amafaranga afatika yishyuwe.

    Icyakora uko bwije, uko bukeye ingimbi igenda iba umugabo nk'uko nyakwigendera Jay Polly yabiririmbye. Uwavuga ko iterambere kuri uru ruganda rwo gutunganya amajwi y'indirimbo ruri kuzamuka ntabwo yaba abeshye kuko bisigaye bitunga  ababikora neza.

    Hari abahisemo kutishyuza amafaranga abahanzi ahubwo bakagabana n'abahanzi bakoranye nabo, bakumvikana ko uko indirimbo izinjiza, ariko bazaba binjije nabo aho kwishyurwa amafaranga inshuro umwe igihangano ngo kibe icy'umuhanzi n'ubwo ibyo bitaba kenshi mu Rwanda.

    Icyakora nubwo abenshi bakora igihangano, bagahabwa intica ntikize hari abafite ibiciro bihanitse kurusha abandi.

    1.Producer Made Beats.

    Mucyo David wamamaye nka Made Beat, ni umwe mu bahanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo ubikoze igihe kirekire. Uyu musore w'umunyarwanda ariko utuye i Manchester mu Bwongereza, yamamaye cyane kuva mu mwaka wa 2017 ubwo yabarizwaga munzu yakoreraga abahanzi indirimbo ya 'Monster Records' yari iya Zizou Alpacino.

    Uyu musore yakoze indirimbo zakunzwe mu Rwanda n'imahanga, zambukije izina rye rigatumbagira cyane. Yakoze indirimbo 'Katerina' ya Bruce Melodie, 'Thank You' ya The Ben na Tom Close, 'Why' ya The Ben, 'Nyoola' ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo, 'Totally Crazy' ya Bruce Melodie na Harmonize' n'izindi zahinduye uyu musore umuhanga mu gutunanya amajwi uhenze kurusha abandi.

    Kugeza ubu nubwo atakiri mu matwi y'abanyarwanda cyane ko atakibarizwa mu Rwanda, niwe Producer uhenze gukorera indirimbo umuhanzi kuko igihe agukoreye indirimbo ukayitwara yose nta migabane afiteho, yishyurwa agera kuri Miliyoni n'ibihumbi magana atanu [1 500,000 Frw].

    Ibi bimugira umunyarwanda wa mbere uhenze kugirango agukorere indirimbo irangire ibe yajya hanze.


    Producer Made Beats niwe mu Producer uhenze mu bakora umuziki w’abanyarwanda

    2. Element

    Mugisha Robnson Fred wamamaye nka Element si zina rishya mu matwi y'abanyarwanda yaba abakunda umuziki bakawimariramo ndetse n'abatawitaho cyane usanga iri zina ribaca kenshi mu matwi.Yewe hari n'abatazi iby'umuziki cyane baba bazi ko 'Element' ari akarango k'indirimbo nziza cyane ko kuva yatangira gukora umuziki, icyo akozeho, akenshi kiba zahabu.

    Ni mu gihe yaje neza, akora indirimbo ye yambere mu  2020 ubwo yakoraga indirimbo 'Henzapu' y'umuhanzi Bruce Melodie wari uri mu bihe bye byiza.

    Iyi ndirimbo yabaye ikiraro kuri Element wahise wigarurira imitima y'abahanzi hafi ya bose mu Rwanda ndetse bikajyana n'abakunzi babo. Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo 'Saa moya, Katapilla, Selebura, Abu dhabi  Ikinyafu n'izindi za Bruce Melodie. Yakoze kandi indirimbo 'Amata, Bimpame, Termometa, Chakula, kugeza kuri 'Jugumila' za Dj Phil Peter.

    Element kandi yakoze indirimbo z'abahanzi nka Meddy yakoreye 'Karolina, The Ben yakoreye 'Kola', Juno Kizigenza yakoreye 'Solid, Mpa Formula, Urankunda, Ihoho, Igitangaza n'izindi za Juno Kizigenza.

    Element kandi yakoze indirimbo nka 'Haso, Jolie, One more time za Kenny Sol n'izindi. Ntiwavuga indirimbo zakozwe na Element ngo usige indirimbo 'Inana, Fasta, Amashu, Edeni, Basi Sori, Bana za Chriss Eazy n'izindi zakunzwe cyane kugeza kuzo yiririmbiye ubwe arizo 'Kashe na Fou De Toi' nazo zakunzwe cyane.

    Ugiye kubara indirimbo zakozwe Element kandi zakunzwe cyane ntiwazivamo, ibi bimugira umuntu wa kabiri ukorera amafaranga menshi mu banyarwanda batunganya amajwi y'indirimbo zore ko agahaze ku giciro cya Miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.


    Element ubarizwa muri 1:55 Am ahagaze kuri Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda  nk’igiciro cy’indirimbo imwe

    3. Clement Ishimwe

    Uwavuga umuziki w'u Rwanda ngo ntatekereze ku izina rya IK [Ishimwe Clement] yaba akoze amakosa cyane ko ari umwe uri mu bakomeye muri uyu mwuga ndetse yahinduye ubuzima bwa benshi.

    Clement ari mu muziki nyarwanda kuva mu myaka ya 2009 kugeza ubu kandi ni ishyiga ry'inyuma  ryawo.

    Uyu mugabo uwajya kuvuga indirimbo yakoze zigakundwa, ntiyazirondora bitewe n'igihe kinini amaze akora indirimbo nziza, icyakora iyo uvuze Clement, mu mutwe hahita hazamo izina Kina Music. Kuvuga Kina Music kandi, uhita utekereza ku bahanzi nka King James, Christopher, Tom Close, Dream Boyz, Butera Knowless, Igor Mabano kugeza kuri Nel Ngabo uri ku ibere muri iki gihe. Aba bahanzi bose n'abandi tutarondoye, babaye ibitangaza kubera Clement.

    Icyakora nubwo yakoze indirimbo nyinshi, hari iziza mu mitwe y'abantu vuba nka 'Te amo, Ko Nashize, Darling, Tobora' za Butera Knowless n'izindi tutarondoye.

     Usibye Knowless batangiye gukorana kuva kera, hari n'ikiragano gishya aho yakoze indirimbo zirimo 'Muzadukumbura, Nzahinduka, Zoli, Arampaguje, Mutuare n'izindi za Nel Ngabo tutavuze hano.

    Uyu mugabo kandi niwe ufite uruhare runini ku iterambere rya Igor Mabano cyane ko yamukoreye indirimbo nka 'Back, Iyo Utegereza, Kabiri, Ntakosa, Energy, Gake n'izindi.

    Uku gukora ku ndirimbo zikaba ibitangaza, bimugira umuhanga mu gutunganya aamajwi y'indirimbo uhenze ku mwanya wa Gatatu aho igiciro cye ari ibihumbi Magana Atandatu by'Amafaranga y'u Rwanda (600,000 Frw)


    Ishimwe Clement byagorana ko agukorera indirimbo munsi y'amafaranga ibihumbi magana atandatu ndetse aherutse kwegukana igihembo cya Producer w’ikinyacumi mu Rwanda

    4. Bob Pro, Prince Kiiiz na Santana Sauce

    Aya mazina yose arazwi cyane mu ndirimbo nyarwanda ndetse hari n'amwe yasohotse igihugu.

    Bob Pro.

    Ubusanzwe witwa Emmanuel Bob ariko wamamaye nka Bob Pro amaze imyaka isaga icumi mu muziki nyarwanda, ibintu byatumye aba umunyabigwi mu mwuga wo gukora no gutunganya indirimbo. Yakoze indirimbo hamwe na hamwe zifatwa nk'izibihe byose ku bahanzi n'umuziki nyarwanda, yagize uruhare mu iremwa ry'ubuhanzi bwa Nyakwigendera Yvan Buravan ndetse n'irya Andy Bumuntu  bitewe n'indirimbo zitandukanye yabakoreye zitajya zisaza.

    Bob Pro yakoze 'Big Time, Garagaza, Si belle, Malaika' n'izindi za Yvan Buravan, yakoze kandi indirimbo 'Everthing' ya Meddy n'izindi. Izi zikiyongera kuri nyinshi yagiye asoza bizwi nka Mix and mastering zitagira ingano zirimo hafi izakozwe na Pruducer Element zose. Muri izo hari iziza mu mitwe y'abantu vuba nka 'Henzapu, Saa Moya, Katapilla, Ikinyafu za Bruce Melodie, hari kandi 'Kola' ya The Ben, Nasara ya Danny Nanone na Ariel Wayz n'izindi.

    Bob Pro kandi niwe wakoze indirimbo 'Suzana' ya Sauti Sol, iyi ndirimbo yatumye akora ku ndirimbo ya Sauti Sol na Wizkid itarabashije gusohoka cyane ko iri tsinda ryahise ritandukana.

    Prince Kiiiz.

    Iri zina ni rishya cyane mu mitwe y'abakunzi b'umuziki nyarwanda ariko aho rigeze rihashinga imizi ku buryo ryerekanye ko ari iryo kwitega nyuma yo kwegukana igihembo cya 'Best Producer of the year 2023' mu bihembo bya Isango Nna Muzika Awards.

    Uyu musore ubarizwa muri  Studio  ya Country Records, yumvikanye bwa mbere mu mitwe y'abanyarwanda muri 2022 mu ndirimbo 'Fake ghee' ya Alyn Sano, aza gusamirwa hejuru na Bruce Melodie yahise akorera indirimbo 'Funga Macho' yabiciye ikagera ikagera no kuri Shaggy wayikunze akifuza ko isubirwamo ndetse bikaba bagakora 'When she's around' ikomeje kuba isereri mu bantu.

    Prince Kiiz kandi azashimirwa kugarura mu kibuga umuraperi Danny Nanone yakoreye indirimbo 'My Type na Comfirm'. Hari izindi ndirimbo zatumbagije izina rya Prince Kiiz zirimo 'Lala' ya Chriss Eazy na Kirikou Akil,Stop' ya Chriss Eazy 'Biryoha bisangiwe na Boo and Bae' za Alyn Sano, 'Over' ya Yverry n'izindi.

    Kugeza ubu ni umwe mu bafatwa nk'abayoboye abandi muri iki gihe.

    Santana Sauce cyangwa se Joachin Kayiranga mu mazina yiswe n'ababyeyi, ni umwe mu ba-Producer bahagaze meza mu Rwanda kuva mu myaka ine ishize,  aho yakoze indirimbo yakoze amateka zikanahindura ubuzima bw’aba nyirazo.

     Uyu musore azwi mu ndirimbo za Niyo Bosco na Dorcas na Vestine zahinduriye ubuzima aba bahanzi ndetse akaba yarashyize n'itafari ku  muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye.

    Santana Sauce niwe wakoze indirimbo 'Ubigenza Ute? Piyapuresha, Ishyano, Urui, Urwandiko, Ibanga, Ubutsinzi' n'zindi. Santana kandi niwe wakoze indirimbo 'Simpagarara, Nahawe Ijambo, Si Byali, Adonai, Ibuye, Isaha, Kumusaraba, Iriba' za Dorcas na Vestine n'izindi.

    Uyu musore kandi niwe wakoze indirimbo 'Ubunyunyusi' ya Mico The Best na Riderman, 'Wankomye' ya Alto na Uncle Austine. Yakoze kandi indirimbo 'Ready, Paimkiller' za Bwiza n'izindi. Ni nawe wakoze indirimbo 'Wowe Gusa' ya Ariel Wayz irimo kubica. Izi ndirimbo n'izindi tutarondoye zimugira umwe mu bahagaze neza ndetse banahenze kukubonera umwanya.

    Aba bahanga mu gutunganya no kunononsora amajwi y'indirimbo, bose bahuje igiciro cy'imikorere kingana n'amafaranga ibihumbi Magana atanu 500, 000 Frw kuri buri umwe ushatse gukorana nawe indirimbo.


    Bob Pro kugukorera indirimbo akayisoza bigusaba ibihumbi Magana Atanu


    Prince Kiiiz ugezweho muri iyi minsi ahagurukira muri 500, 000 Frw 


    Santana Sauce kugukorera indirimbo indirimbo bisaba amafaranga ibihumbi magana atanu

    5. Rash, X on the beat, Kozze, Tell Dhem na Knox Beat

    Aba bahanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo biganjemo amaraso bashya, bahuza igiciro cyingana n'ibihumbi magana ane y'amafaranga y'u Rwanda cyane ko aya mafaranga ariyo akunze guhurirwaho mu bahanzi bafite amazina manini.

    Producer Rash ni umwe mu bahagaze neza wanakoze indirimbo zatigishije igihugu zirimo 'Away' ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz, 'Please me' ya Juno Kizigenza, 'Mubusaza' ya Papa Cyangwe na Kivumbi King, 'Your side' ya Bob Pro, Kivumbi na Kenny Sol, 'Ndokose' ya Marina na Ykee Benda n'izindi.

    Izi ndirimbo zimugira umwe mu ba Producer bahenze ku buryo yigeze no gutangaza ko akorera Miliyoni ku ndirimbo. Icyakora InyaRwanda yamenye ko ahagaze ibihumbi Magana ane [400, 000 Frw]


    Producer Ayoo Rash arahenze

    X On The Beat. 

    Gwiza Alain Lyivuze umaze kumenyekana nka  X on The Beat amaze kubaka izina rinini muri muzika nyarwanda binyuze mu ndirimbo zitandukanye amaze gukora zigakundwa cyane.

    Zimwe muri izo ndirimbo zabiciye zirimo  Album ‘Musomandera’ ya Ruti Joel yakoze wenyine ikagera kure, ‘Cyane, Igikobwa’ n’izindi za Ruti Joel zakunwe cyane.

    Uyu musore ubarizwa muri Hi5 Studio,  niwe wakoze indirimbo ‘Jaja’ ya Juno Kizigenza na Kivumbi King ndetse na  ‘Fit’ ya 2Saint na Juno Kizienza n’izindi.

    Izi ndirimbo n’izindi tutavuze zituma aba umwe mu bahabwa agatubutse kugirango agukorere indirimbo.


    Producer X byakugora ko yakora indirimbo iri munsi y’amafaranga ibihumbi magana ane

    Producer Kozze cyangwa se Irakoze Jean Pierre Tuyishime ni umwe mu bagezweho mu mwuga wo gukora amajwi y’indirimbo ndetse amaze kwerekana ko ari uwo kwitega mu myaka iri imbere.

    Producer Kozze ubarizwa muri Country Records ya mukuru we Nduwimana Jean Paul [Noopja], ni umwe mu bamaze gukora indirimbo zakunzwe ndetse zikandikisha izina rye mu mitima ya benshi.

    Zimwe muzo yakoze harimo ‘Loyal’ ya Juno Kizigenza, ‘Umuana na Amayoga’ za Kevin Kade ndetse akaba aherutse gukora indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben  yatumye abantu bamugirira icyizere cyo ku rwego rwo hejuru.

    Nubwo uyu musore atarakora indirimbo nyinshi, nkeya yakoze zamaze kwerekana ko ari umwe mu ba-producer beza ndetse zimushyira mu bahenze ku buryo ubu kugukorera indirimbo, bigusaba amafaranga angana n’ibihumbi magana ane.


    Kozze asanzwe ari umuvandimwe wa nyiri studio Country Records, Noopja

    Tell Dhem.

    Murwashyaka Christopher umaze kumenyekana nka ‘Tell Dhem’ cyangwa se babwire mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ni umwe mu basore barimo kuzamuka ku muvuduko wo hejuru mu ruganda rwa muzika byumwihariko gukora no gutunganya imiziki.

    Uyu musore bwa mbere yumvikanye mu matwi y’abanyarwanda ku wa 13 Nzeri 2022 mu ndirimbo ‘Imashini’ ya  Mico The Best. Uyu musore ukiri muto yaje gukora indirimbo zitandukanye zirimo ‘Banyica’ ya Afrique, ‘Tap& Go’ ya Khalfan na Afrique, Inanasi’ ya Mico TheBest n’izindi.

    Uyu musore kandi yakoze indirimbo eshatu kuri album ‘My Dream’ ya Bwiza arizo ‘Mutima, It’s ok na Niko Tamu’ Bwiza yakoranye n’abahanzi Ray Signature na Allan Toniks bo muri Uganda. Tell Dhem kandi yakoze indirimbo icyenda muri 13 zigize album ‘356’ ya Danny Vumbi.

    Ubwo InyaRwanda twasuraga Studio ya The Missed Call y’umunyarwenya Zaba Missed Call abarizwamo, twahavuye dukuruye amakuru ko hari bimwe mu bihangano by’abahanzi yitegura gushyira hanze birimo indirimbo ya The Ben arimo gukoranaho n’undi muproducer, imishina ya Ariel Wayz n’abandi nubwo ubwe yanze kubitwemerera. Ibi bimugira umwe mu barimo guhenda ku buryo igiciro cy’indirimbo ari ibihumbi magana ane.


    Tell Dhem akorera muri studio ya Zaba Missed Call yitwa The Missed Call

    Icyakora nubwo amafaranga yavuzwe haruguru aribyo biciro by’aba ba-Producer, amafaranga ashobora kwiyongera cyangwa akagabanuka bitewe n’umubano afitanye n’umuhanzi arimo gukorana nawe indirimbo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140164/ninko-gutanga-inkwano-urutonde-rwaba-producers-bahenze-mu-rwanda-2024-140164.html

  • Miss Aurore Kayibanda yahaye isezerano umugab… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, ni nyuma y'uko ku wa 22 Gashyantare 2024, asezeranye imbere y'amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umukunzi we.

    Umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko wabereye ahitwa Goodyear Phoenix mu Mujyi wa Arizona, witabiriwe n'abarimo Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, umunyamakuru usigaye utegura ibitaramo by'abahanzi muri iki gihe, Ernesto Ugeziwe, itsinda rya Charly&Nina, Cedruc, Lionel ukina Basketball n'abandi.

    Kayibanda yabwiye umukunzi we bamaranye imyaka ibiri ko ibihe by'isezerano ry'abo bizakomeza 'kuba urwibutso rw'indi minsi imeze nk'iyi'. Yakoresheje emoji z'imitima itatu, mu gusobanura paji nshya y'ubuzima bw'urugo binjiyemo, ashimangira ko iminsi yabo izarangwa n'umunezero n'urukundo rudashira.

    Ku wa 18 Mutarama 2023, nibwo amakuru yacicikanye avuga ko Aurore Mutesi wabaye Miss Rwanda 2021 yabwiye 'Yego' umukunzi we nyuma y'igihe bari mu munyenga w'urukundo, amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

    Jacques Gatera witegura kurushinga na Kayibanda, ni umwe mu bahanga mu mukino wa Golf, ndetse hari amakuru avuga ko yagiye yegukana ibikombe byinshi.

    Uyu mugabo ari kumwe na Innocent Rutamu bafashije ikipe ya Kigali Golf Club kugera muri kimwe cya kabiri cy'imikino ya '2022 PMC Golf Championship'.

    Mu 2000, nibwo yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'umuryango we.

    Kimwe mu binyamakuru byandikira muri San Francisco muri Leta California cyitwa SFGATE, gisobanura Jacques Gatera nk'' umwe mu bahanga bari bakiri bato mu mukino wa Golf bigaragaje muri Phoenix mu 2005'. Icyo gihe yari afite imyaka 18 y'amavuko.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Gatera ari kumwe n'abavandimwe be Patrick Kisomanga ndetse na Serge Gashegu baje kwihuza na Tim Kloenne wabafashije kwisanga mu mikino ikomeye ya Golf yaberega muri Phoenix.

    We n'abavandimwe be bavuka kuri Se Anaclet Munyurangabo ndetse na Nyina Therese Mbuya. Amakuru avuga ko Gatera Jacques, umugabo wa Miss Aurore yagaragaje ubuhanga cyane kurusha abavandimwe be mu mikino ya Golf, bituma aba Kapiteni w'ikipe mu mashuri yisumbuye.

    Uretse kuba ari umuhanga mu gukina Golf, Jacques Gatera asanzwe afite n'ibikorwa by'ubushabitsi akorera mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ku wa 5 Mutarama 2024, Miss Kayibanda yanditse amagambo yuzuye imitoma yifuriza umukunzi we isabukuru y'amavuko. Bari bamaze umwaka urenga mu munyenga w'urukundo, waherekejwe no kwambikwa impeta y'urukundo.

    Mu magambo ye ati 'Umunsi mwiza w'amavuko ku mugabo w'ubuzima bwanjye, Imana ihe umugisha imirimo y'amaboko yawe, intambwe zawe hejuru ya byose umutima wawe w'igikundiro n'ubugwaneza. Uzarambe kugira ngo uzabone ibyo wifuje kubona mu buzima bwawe bwose. Ndagukunda kandi mpora nishimira kubaho kwawe buri munsi.'

    Mu Ukuboza 2023, yanditse kuri Instagram ye ashima Imana yamuhaye umugabo w'ubuzima bwe. Yavuze ati 'Umugisha wanjye, umuntu mwiza utandukanye n'abandi. Warakoze Mwami ku bwo kunkunda cyane ukampa kubana n'umugabo utangaje.'

    Kuva mu 2012 yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda kugeza n'uyu munsi Mutesi Aurore Kayibanda aracyabona abamwandikira ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi atanga ibiganiro bamubwira ko ari Nyampinga w'ibihe byose w'u Rwanda.

    Kayibanda abitse mu kabati ke ikamba rya Miss Rwanda yegukanye tariki 2 Nzeri 2012, irya Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yo mu 2013 yabereye i Minsk mu Mujyi wa Belarus.

    Yigeze kubwira InyaRwanda, ko aya makamba yose yegukanye ayakesha gusenga, ikinyabupfura no kwihugura agakurikiza ibyo amarushanwa yamusabaga.

    Uyu mugore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko itariki yambikiweho ikamba rya Miss Rwanda 2012 yahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye, ihindura amateka ye kugeza kuri ubu.

    Akavuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y'ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n'uyu munsi.

    Yavuze ati 'Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n'ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.'

    Ku wa 22 Gashyantare 2024, Miss Mutesi Aurore yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Jacques Gatera
    Aurore Kayibanda yabwiye umukunzi we Jacques Gatera ko iminsi yabo izarangwa n'ibihe by'urwibutso
    Kayibanda yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we nyuma y'uko amwambitse impeta y'urukundo 

    Aba bombi baritegura gukorera ubukwe mu Rwanda 

    Jacques Gatera asanzwe ari umuhanga mu mukino wa Golf, ndetse yatangiye kugaragaza impano ku myaka 18 y'amavuko 

    Jacques asanzwe ari umushabitsi ufite ibikorwa mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140182/miss-aurore-kayibanda-yahaye-isezerano-umugabo-we-wubatse-amateka-muri-golf-amafoto-140182.html

  • Uko Aline Gahongayire yahuye n’ibibazo agera aho yifuza kwifotoza amafoto abantu bazakoresha yapfuye (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahonganyire yavuze ko yahuye n’ibibazo agera aho yumva agiye kwifotoza amafoto abantu bazakoresha yapfuye kuko yabonaga ari cyo gisigaye.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko ibi byose byamubayeho mu mwaka ushize wa 2023, ari bwo yahuye n’ibi bibazo byose.

    Ati 'umwaka ushize ntabwo wari unyoroheye na gato, ibintu nagiye mpura nabyo mu buzima bwanjye bwite ntabwo byari byoroshye, ariko ha handi navugaga ngo uyu munsi noneho birarangiye, nahitaga mbona igitangaza, nabonaga ibintu biba mu buzima bwanjye nkategereza isaha yo kurangira, nkabona amakuru menshi atari meza ku buzima bwanjye, uburwayi ibiki ariko ku munota wa nyuma nkajya kubona nkabona ngo ariko kano kantu twari twaribeshye.'

    Aha ni ho yavuze ko yageze igihe abona igisigaye ari ugupfa atangira gutekereza uko yakwifotoza amafoto kugira ngo abantu batazabura ayo bakoresha mu gihe azaba yitabye Imana.

    Ati 'Nararwaye, ndarwara cyane, ndababara ariko muri icyo gihe Imana yanciriye inzira, nabonye ineza y’Imana rero nkabona ibintu birafungutse ntazi uko bigenze. Hari n’igihe cyageze nkavuga ngo ubu buracya we ndabaho? Nkashobora kuba nabyuka nkavuga ngo ubu reka nifotoze batazabura amafoto yo gupositinga dore ko abantu bakunda gupositinga abantu bapfuye. Ni rwo rwego nari ngezeho.'

    Muri ibi byose yanyuzemo, kugeza aho atari akifitiye icyizere cyo kubaho ni ho yaje gukura inganzo yo gukora indirimo ye nshya yise 'God of Miracles’ cyangwa 'Imana y’Ibitangaza’.

    Aline Gahongayire yavuze ko yagize ibibazo kugeza aho yumvise agiye gupfa

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/uko-aline-gahongayire-yahuye-n-ibibazo-agera-aho-yifuza-kwifotoza-amafoto-abantu-bazakoresha-yapfuye-video

  • Inama y'Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk'Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Gen Patrick Nyamvumba nk'Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania agasimbura Amb. Fatou Harerimana wari muri uwo mwanya.

    Tubibutse ko Gen Nyamvumba yahoze ari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda kuva mu 2013 kugeza mu 2019 ndetse aba na Minisitiri w'Umutekano.

    Bwana Francis Kamanzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi asimbuye Yamina Karitanyi wari uyoboye icyo kigo kuva mu 2021 mu gihe Fatou Harerimana yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Pakistan.

    Benedicto Nshimiyimana, yagizwe umujyanama muri ambasade y'u Rwanda muri Hongrie.

    Muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane, Marie Grace Nyinawumuntu yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburayi, Amerika n'Imiryango Mpuzamahanga, Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika naho Virgile Rwanyagatare aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya, Pacifique n'Uburasirazuba bwo hagati. Rwanyagatare yari asanzwe ari Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y'u Rwanda mu Bushinwa.

    Muri iyi nama y'Abaminisitiri kandi hemejwe politiki y'ivugururwa rya Kaminuza y'u Rwanda, Politiki y'Igihugu y'Umuryango n'imirire myiza n'amasezerano yo kugurisha Laboratoire Pharmaceutique du Rwanda (LABOPHAR) ifitwe na Guverinoma y'u Rwanda, ikegukanwa na Depot Pharmaceutique et Materiel Medical Kalisimbi Ltd.

    The post Inama y'Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk'Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inama-yabaminisitiri-yateranye-yemeje-gen-patrick-nyamvumba-nkuhagarariye-u-rwanda-muri-tanzania-naho-teta-gisa-rwigema-aba-umuyobozi-mukuru-ushinzwe-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inama-yabaminisitiri-yateranye-yemeje-gen-patrick-nyamvumba-nkuhagarariye-u-rwanda-muri-tanzania-naho-teta-gisa-rwigema-aba-umuyobozi-mukuru-ushinzwe-afurika

  • Akanyamuneza kari kose! Amafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Miss Kayibanda Aurore (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Mutesi Aurore Kayibanda yasangije abamukurikira amafoto y’ububwe bwe na Jacques Gatera aho basezeranye imbere y’amategeko.

    Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024 ubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona aho basanzwe batuye.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Aurore Kayibanda akaba yasangije abamukurikira amafoto yaranze uyu muhango

    Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda nk’itsinda ry’abahanzi rya Charly & Nina, umushoramari mu muziki Bad Rama, Ernesto Ugeziwe, Cedru umuhanga mu byo gutunganya amashusho, Hakizimana Lionel wamenyekanye nk’umukinnyi wa Baskteball mu Rwanda n’abandi.

    Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izabera mu Rwanda kandi ikaba muri uyu mwaka wa 2024.

    Asezeranye na Jacques nyuma y’uko muri 2021 ari bwo yemeje ko yatandukanye n’uwari umugabo we, Egide Mbabazi, nyuma ni nabwo nyuma yemeje ko ubu ari mu rukundo rushya.

    Nyuma y’iminsi mike Aurore ahishuye ko ari mu rukundo rushya mu Gushyingo 2022, icyo gihe yaganiraga n’abamukurikira kuri Instagram, muri Mutarama 2023 yahishuye ko yambitswe impeta y’urukundo.

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Aurore na Gatera Jacques

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/akanyamuneza-kari-kose-amafoto-utabonye-yaranze-ubukwe-bwa-miss-kayibanda-aurore-amafoto

  • Nyuma yo kwandikirwa, Aruna Moussa Madjaliwa yagarutse muri Rayon Sports igitaraganya #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi 4 atari mu kazi ndetse Rayon Sports ikavuga ko itazi aho ari, Aruna Moussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Uyu murundi ni umukinnyi wa Rayon Sports kuva muri Nyakanga 2023 ayikinira kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

    Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse. Icyo gihe yagize imvune y’agatsintsino.

    Ni nyuma yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Burundi yakinnye na Gabon na Gambia.

    Amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi guhera mu Kuboza 2023 yari muzima ariko yanga kuza mu myitozo ya Rayon Sports ku bushaka aho yifuzaga ko iyi kipe imwirukana ariko biranga.

    Tariki ya 23 Gashyantare 2024, Rayon Sports ni bwo yandikiye uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati imubaza aho ari kuko yamubuze, ko abaye akinarwaye agomba kwitabira imyitozo agakurikiranwa n’abaganga ba Rayon Sports, yahise asabwa kugaruka mu bikorwa by’ikipe kandi ko nataza atazahembwa.

    Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, Aruna Moussa Madjaliwa akaba yarasubukuye imyitozo muri Rayon Sports.

    Madjaliwa akaba yarakoreye ku ruhande imyitozo yoroheje ndetse agenda akora ku mupira gake gake.

    Aruna Moussa Madjaliwa yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Nyuma-yo-kwandikirwa-Aruna-Moussa-Madjaliwa-yagarutse-muri-Rayon-Sports-igitaraganya

  • Zamukana Ubuziranenge: Abacuruzi b’i Rubavu b… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa Kabiri w’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga kuri gahunda ya ‘Zamukana Ubuziranenge,’ hasuwe isoko ry’ibiribwa rya Gisenyi riherereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Abacuruzi bo mu isoko rya Gisenyi barasabwa kurenganurwa nyuma y’uko mu minsi ishize basuwe n’abantu biyitirira Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), bakabambura iminzani bari baraguze amafaranga 60,000FRW bababeshya ko bagiye kuyipima barangiza bakayijyana ntibagaruke.

    Uwineza Shera ucuruza isambaza mu isoko rya Gisenyi yagize ati: “Mbere twakoreshaga iyi minzani haza abantu badushishikariza ko tugomba kugura iminzani y’ubuziranenge tuyigura ku bihumbi 60Frw. Tumaze kuyigura nta gihe twayimaranye, igihe kirekire twayimaranye ni amezi hagati y’atanu n’atandatu. Tubabwiye ko baduhaye iminzani ihita ipfa, badusabye kuyibaha ngo bajye gusuzuma niba yarapfuye koko”. 

    “Iminzani tuyibahaye, barayifashe barayijyana ngo bagiye kuyidukorera ntibayigarura, niba ari ibisambo ntabwo tubizi. Abo bantu baje biyitirira Ikigo k’Igihugu cy’Ubuziranenge, iminzani barayitwara ubwo biba ngombwa ko dusubira ku isoko tugura iyi ngiyi kuko niyo yari ihari.Ariko muduhaye iyindi iciriritse buri wese ashoboye twayemera.”

    Bamwe muri aba bacuruzi bagaragaje ko bagizweho ingaruka zikomeye n’ubu butubuzi bakorewe nyuma y’uko bishyuye amafaranga menshi, hanyuma bahitamo gusubira ku minzani bari barabujijwe kuko hasanzwe itujuje ubuziranenge ku bwo kubura andi mahitamo.

    Umuyobozi w’agashami gashinzwe kubahiriza amategeko ku birebana n’ibipimo n’ingero muri RSB, Mafrebo Lionel yatangaje ko iki kibazo bakizi kandi bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano mu gushakisha abakoze iki cyaha kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

    Yagize ati: “Icya mbere kigomba kumvikana ni uko Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge kidacuruza, ntabwo ducuruza iminzani ahubwo dushyiraho amabwiriza. Hari abantu biyitirira iki kigo bakaza bagafata ibintu by’abaturage cyane cyane ibikoresho bipima mu bucuruzi, bagatwara ibikoresho by’abantu babahaye amafaranga, cyangwa bakabaha ibikoresho bakabasezeranya ko bagiye kubazanira ibindi bishyashya. Turashishikariza abaturage kumenya ko inzego zihari, kandi batazemerera buri wese uza kubatwara ibintu byabo inzego zitabizi.

    Iki kibazo turakizi kandi twakigejeje mu zindi nzego, abo bantu barazwi ndetse bafatiwe n’ibyemezo. Ni abantu bafite amakompanyi ngo bacuruza iminzani bidaciye no mu nzego zibishinzwe, bagaca ku ruhande ntibakurikize amabwiriza y’ubuziranenge, kandi igikoresho cyose kigomba gusuzumwa mbere y’uko kijya  mu bucuruzi. Ikibazo kirazwi kandi n’izindi nzego ziri kugikurikirana.”

    Ubusanzwe kugira ngo umunzani ube ufite ubuziranenge bisaba ko ubanza gusuzumwa n’Ikigo cy’igihugu gitsura Ubuziranenge, ubundi ugashyirwaho ibirango bigaragaza ko icyo gikoresho cyapimwe. Hasobanuwe ko atari buri gikoresho cyose kijya mu bucuruzi usibye gusa icyemejwe cyashyizweho ikirango kigaragaza igihe cyasuzumiweho n’icyo ugomba gukoreshwa.

    Nubwo bimeze bityo, hari aho bigaragara ko bamwe mu bacuruzi bakoresha iminzani aho itagenewe gukoreshwa, ibyo bigatuma ipfa mu gihe gito.

    Mafrebo akomoza kuri iki kibazo yagize ati: “Ibipimo cyangwa ibikoresho bigomba kujya aho aho bigenewe. Nka hariya mu isoko, umunzani bari gukoresha mu gupima ibirayi ni umunzani muto cyane ukoreshwa muri maduka. Ni byiza ko abantu bamenya ngo igikoresho gikoreshwa hehe, ni byiza ko abaguzi n’abacuruzi babimenya. Iminzani nabonye ikoreshwa mu buryo butanoze, ntabwo wakoresha umunzani nk’uriya upima ibiro 50 mu gihe usanzwe ufite ubushobozi bwo gupima ibiro 15.”

    Yongeyeho ko bakimenya iki kibazo begereye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bagafatira hamwe imyanzuro izatuma iki kibazo gihagarara burundu ntikigire ahandi kigaragara hirya no hino mu masoko. 

    Ku kijyanye no kuba abacuruzi basaba gushyirirwaho nkunganire yabafasha kubona iminzani yujuje ubuziranenge ku buryo buboroheye, uyu muyobozi yavuze ko mu nama iherutse gukorwa y’abazana ibikoresho by’ibipimo mu gihugu higiwemo uko hagezwa ibi bikoresho ku bacuruzi, ariko bakishyura hifashishijwe gahunda ya ‘Macye Macye.’ 

    Ati: “Twemeranije ko abacuruzi bafata iminzani ariko bakishyura macye macye, cyangwa se bakishyira hamwe ari nka babiri bakagura umunzani bashobora gukoresha hamwe kubera ko buri muntu agiye kugura umunzani we byasaba amafaranga menshi bikabagora gukora akazi kabo k’umunsi ku wundi.”

    Uyu muyobozi yasoje avuga ko umuntu wese ukoresheje ibikoresho bitasuzumwe n’Ikigo k’Igihugu gitsura Ubuziranenge ahanwa n’amategeko.

    Abacuruzi bo mu isoko rya Gisenyi bavuze uko basubijwe inyuma n’ubutubuzi bakorewe n’abiyitiriye Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge

    Basanzwe guhabwa ubutabera no guhabwa iminzani idahenze

    Bahawe iminzani itagenewe ibyo bakora ipfa mu gihe gito, bayibasubije birangira bayijyanye burundu batabasubije n’amafaranga yabo

    Umuyobozi w’agashami gashinzwe kubahiriza amategeko ku birebana n’ibipimo n’ingero, Mafrebo Lionel, yatangaje ko iki kibazo bakizi kandi bagishyikirije inzego z’umutekano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140149/zamukana-ubuziranenge-abacuruzi-bi-rubavu-bavuze-uko-basubijwe-inyuma-nababatuburiye-biyit-140149.html

  • Rayon Sports yakoze imyitozo yagaragayemo n’a… – #rwanda #RwOT

    Iyi ni imyitozo yabaye kuri uyu wa Kabiri nimugoroba ibera mu Nzove aho n'ubundi iyi kipe yambara ubururu n'umweru isanzwe iyikorera. 

    Mu bakinnyi bayigaragayemo bari bamaze igihe baravunitse ni myugariro Mitima Isaac ndetse na Ngendahimana Eric.

    Bombi bakoze bonyine birinda kwegerana n'abandi bitewe nuko batari bakira neza, gusa biteganyijwe Mitima Isaac we mu mpera z'icyumweru azaba yakize neza ku buryo azanakinishwa.

    Undi mukinnyi nawe wayigaragayemo ni Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa wari umaze igihe kingana n'amezi 4 atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports bitewe nuko yasaga nk’uwataye akazi gusa nawe yakoze wenyine ntabwo yakoranye na bagenzi be.

    Murera yakoze iyi myitozo yitegura umukino wa shampiyona wo ku munsi wa 23 ifitanye na Sunrise FC ku Cyumweru kuri sitade y'akarere ka Nyagarate. 

    Umukino iheruka gukina yatsinzwe na Musanze FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium, ibintu byatumye isa n’aho ivuye ku gikombe cya shampiyona burundu kubera ko kuri ubu iri ku mwanya wa 2 aho irushwa na APR FC amanita 7 kandi iyi kipe y'Ingabo z'igihugu iracyafite n'umukino w'ikirarane.

    “>

    agaragara mu bikorwa bya Rayon Sports yakoze imyitozo

    Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo yitegura umukino ifitanye na Sunrise FC ku Cyumweru

    Iradukunda Pascal mu myitozo ya Rayon Sports 

    Abakinnyi barimo Kalisa Rachid, Bugingo Hakim na Tuyisenge Arsene mu myitozo 

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Charles Bbale mu myitozo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140168/rayon-sports-yakoze-imyitozo-yagaragayemo-nabakinnyi-bari-baravunitse-amafotovideo-140168.html

  • Bruce Melodie yakoranye indirimbo nabahanzi… – #rwanda #RwOT

    Ni urugendo yakoze ari kumwe na Prince Kiizi wo muri Country Records ndetse na Kenny Mugarura, ushinzwe ibikorwa by'abahanzi muri 1: 55 AM. Rworohejwe cyane no kuba yari afitanye ubushuti bw'igihe kirekire na Bahati bafitanye indirimbo 'Diana'.

    Bahati yakiriye iwe mu rugo Bruce Melodie ndetse n'itsinda bari bajyanye muri Kenya, kandi amutembereza mu bice bitandukanye by'Igihugu kugeza n'ubwo amujyanye kuririmba muri imwe muri Kaminuza iri mu zikomeye muri kiriya gihugu.

    Muri rusange ni urugendo rwari rugamije kwagura imikorere ye! Ariko kandi rwanabaye umwanya uhagije kuri we wo kugirana ibiganiro n'ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu, aho yagiye agaruka ku rugendo rwe rw'umuziki n'ibindi.

    Bimwe mu binyamakuru byamubajije ku mubano we na The Ben, impamvu atarakorana indirimbo n'abahanzi bakomeye muri Nigeria nka Davido na Burna Boy, uko yakiriye guhatanira ibihembo bya Trace Awards n'ibindi.

    N'ubwo yagiranaga ibiganiro n'itangazamakuru, ariko uyu muhanzi yanakoraga indirimbo n'abandi bahanzi, nk'imwe muri gahunda yari ashyize imbere.

    InyaRwanda, yabonye amakuru avuga ko Bruce Melodie yakoranye indirimbo na Nadia Mukami, Bien-Aime ndetse na Bensoul.



    Bien Aimé Baraza

    Ni umwe mu bahanzi beza Kenya ifite. Mu mpera za 2023 no mu ntangiriro za 2024 yari mu Rwanda mu bitaramo yari yatumiwemo byabereye muri Camp Kigali.

    Yakunze kumvikanisha kenshi avuga ko mu Rwanda ahafata nko mu rugo he ha kabiri. Uyu mugabo yabonye izuba tariki 28 Ukuboza 1987.

    Mu biganiro yagiye agirana n'itangazamakuru, yavuze ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yahuye n'abarimo Willis Chimano na Savara Mudigi baje kwihuza bashinga itsinda rya Sauti Sol.

    Afite Impamyabumenyi mu bijyanye n'itangazamakuru yakuye muri United States International University mu 2011.

    Avuga ko mu 2006 ari bwo yinjiye muri Sauti Sol batangira urugendo rw'umuziki kuva ubwo. Asanzwe ari umuhanga cyane mu njyana ya Afropop, ndetse yigaragaje cyane mu ndirimbo zinyuranye iri tsinda ryashyize hanze kuva mu 2005.

    Iri tsinda ryarakunzwe cyane muri Afurika, ibikorwa byabo birambuka kugeza n'iyo mu Burayi. Ku wa 5 Ugushyingo 2021, uyu mugabo yasinye amasezerano y'imyaka itatu n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Sol Generation batangiye gukorana.

    Bien-Aime [Bisobanuye gukundwa/Ukunzwe] azwi mu ndirimbo zirimo nka: 'Thick Thighs', 'Mbwe Mbwe' yakoranye na Aaron Rimbui, 'Bald Men Anthem', 'National Treasure' n'izindi.


    Nadia Mukami

    Ni umwe mu bahanzikazi beza Kenya ifite muri iki gihe; yavutse ku wa 9 Ukwakira 1996, amenyekana cyane mu ndirimbo zirimo nka “Si Rahisi”, “Radio Love” yakoranye na Arrow Bwoy n'izindi.

    Mu Ukwakira 2020, uyu muhanzikazi yasohoye Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'African Popstar', nyuma y'igihe cyari gishize ashinze inzu ye ifasha abahanzi mu bya muzika yise 'Sevens Creative Hub'.

    Yize amashuri abanza ahitwa Kari Mwailu yasoje mu 2009. Mu mashuri yisumbuye yize ahitwa Mount Laverna School muri Kasarani mu Mujyi wa Nairobi.

    Nadia afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n'Imari yakuye muri Maseno University.

    Uyu mukobwa yakunze kuvuga ko urugendo rwe rw'umuziki yarutangiye mu 2015, kuko ari bwo yafashe amajwi y'indirimbo ye ya mbere yise 'Barua Ya Siri'.

    Kandi avuga ko mu 2017 yasohoye indirimbo 'Kesi' yabaye icyatwa mu rugendo rw'umuziki, kuko yatumye abasha kuririmba mu iserukiramuco rya Blaze The Nile.

    Avuga ko indirimbo ye 'Radio Love' yo muri Gashyantare 2019 yacuranzwe cyane mu bitaramo byo muri Kenya, yaba kuri Radio ndetse no kuri Televiziyo.

    Muri uriya mwaka kandi nibwo yatandukanye na 'Hailemind Entertainment', Label yamufashaga mu muziki we. Ni nabwo indirimbo ye 'Radio Love' yatwaye igikombe mu bihembo bya Pulse Music Video Awards (PMVA).

    Muri uriya mwaka kandi yabashije guhagararira Kenya mu marushanwa y'umuziki ya Coke Studio Africa.

    Mu Ukwakira 2020 yasohoye Ep iriho indirimbo yakoranyeho n'abarimo umuraperi Khaligraph Jones, Maua Sama, Fena Gitu, DJ Joe Mfalme, Sanaipei Tande, Orezi, Tamy Moyo, Lioness Nam n'abandi.

    Mu 2020 yahataniye ibihembo bya HiPipo Awards n'aho mu 2021 yahataniye ibihembo bya MTV Africa Music Awards (MAMA).



    Bensoul

    Ni umwe mu bahanzi bacye bo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba babashije kwegukana Grammy Awards binyuze mu ndirimbo y'umunya-Nigeria, Burna Boy  yagizeho uruhare.

    Uyu musore avuga ko inzira ye itari iharuye ubwo yinjiraga mu muziki. Asobanura ko yatangiriye muri korali nk'abandi bana, kugeza ubwo igihe kigeze abasha guhatanira ibihembo bya Grammy Awards ndetse aranabyegukana.

    Kuri we 'rwari urugendo rw'ibyiza n'ibi'.  Yigeze kubwira ikinyamakuru OkayAfrica.com ko yakuriye mu muryango w'abanyamuziki biri mu byatumye yisanga mu muziki.

    Yavuze ko Se yabaye umucuranzi wa gitari Bass, kandi 'niwe watumye menya indirimbo nyinshi, yaba iza Gospel ndetse n'izo mu njyana ya Rumba'.

    Avuga ko n'ubwo Se yamwumvishaga indirimbo zinyuranye ariko 'ntiyifuzaga ko nkora umuziki mba umuhanzi'. Avuga ko ibi byafashe intera ubwo Ise yavaga mu idini ya Gikirisitu akinjira muri Islam 'yahise ambuza kongera gukoresha igikoresho cy'umuziki kubera imyizerere ye'.

    Yavuze ko Nyina yagiye amurengera kenshi ubwo 'nabaga mvuye gucuranga mu rusengero'. Yagiye kuba mu Mujyi Nairobi kugirango akurikirane amasomo ye ya 'Civil Engineering' ariko aza kuva mu ishuri kubera Se.

    Ibi byatumye atangira kwinjira mu muziki. Ndetse yabaye umuhanzi wa mbere wasinye amasezerano y'umwaka umwe muri Label ya Sauti Sol bise 'Sol Generation'.

    Nyuma yo gusinya muri iyi Label, yegukanye Grammy Award nyuma y'uko agize uruhare mu kwandika indirimbo 'Time Flies' ya Burna Boy yasohotse kuri Album ye 'Twice As Tall' yo mu 2020.

    Bensoul yavuze ko iriya ndirimbo yatangiye kuyandika mu 2017 afatanyije na Savara wo muri Sauti Sol, ndetse batekerezaga ko iyi ndirimbo izaba iya Sauti Sol.

    Yavuze ko ubwo Burna Boy yasuraga Kenya yahuriye muri studio nawe ari kumwe na Sauti Sol bagerageza gufata amajwi y'indirimbo bari bise 'African Star'.     

    Yavuze ko Savara yakinnye indirimbo 'Time Flies' 'ako kanya Burna Boy ahita ayikunda'. Ati 'Ako kanya Burna Boy yahise avuga ko ashyize kuri Album ye 'Twice As Tall'.

    Bensoul yavuze ko ubwo byatangazwaga ko iyi ndirimbo yegukaye Grammy Awards 'narishimye cyane kandi numva ko buri kintu cyose gishoboka'.

     

    Bruce Melodie yavuze muri Kenya akoranye indirimbo n'abahanzi batatu


    Bruce Melodie yagiranye ibiganiro n'abahanzi barimo Bahati bakoranye indirimbo 'Diana'


    Bruce Melodie ari kumwe na Producer Kiizi bagiranye ibiganiro n'ibitangazamakuru birimo Kiss100

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ZA BENSOUL

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA BIEN-AIME

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ZA NADIA MUKAMI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140162/bruce-melodie-yakoranye-indirimbo-nabahanzi-batatu-bo-muri-kenya-ibyo-wamenya-kuri-bo-140162.html