Blog

  • Bahavu numugabo we bari muri Zanzibar bizihi… – #rwanda #RwOT

    27 Gashyantare, ni itariki idasanzwe mu buzima bw'aba bombi; kuko ari bwo bateye intambwe biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore; Imana ibaha n'urubyaro.

    Muri Bibiliya mu Imigani 19:14 hagira hati 'Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, ariko umugore witonda amuhabwa n’uwiteka.'

    Aha niho Fleury ahera avuga ko imyaka itatu ishize arushinze n'umugore isobanuye byinshi ariko ko abikubira mu rukundo n'umunezero mu rugo.

    Yabwiye InyaRwanda ati 'Umunezero, ibyishimo, urukundo no kunyurwa n'umugore wanjye nibyo bisobanura imyaka itatu ishize mu rugendo rw'urugo rwacu.'

    Uyu muryango uvuga ko imyaka itatu ishize babana nk'umugabo n'umugore yabaye 'iy'umugisha' kandi bashimira Imana ibaherekeza mu rugendo rw'abo.

    Banishimira ko imyaka itatu ishize barungutse umwana, impano idasanzwe mu buzima bw'abo. Bati 'Turagushima Mana.'

    Uko bahuye kugeza barushinze:

    Mu Ukwakira 2021, bombi basohoye ikiganiro bahuriyemo cyagarutse birambuye ku rugendo rw'urukundo rw'abo.

    Fleury atangira avuga ko mu mpera za 2015 ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora filime ye bwite, atangira gushaka abakinnyi, yifashisha Kalinda utegura Inganji Awards ishimira abakinnyi ba filime, abanyarwenya n'abandi bateje imbere cinema.

    Mu bakinnyi bifuje gukina muri iyo filime harimo na Jannet. Fleury avuga ko ubwo bari bahagaze Bahavu Jannet yamunyuzeho yambaye ingofero, ijipo n'inkweto atabasha kwibuka neza, yumva umutima we uramwishimiye ashaka kumuvugisha.

    Uyu mugabo avuga ko yabwiye abo bari bari kumwe, kumubwirira Jannet akaza 'akamutereta'. Ngo Jannet yaritaye mu gutwi arahindukira abaza niba ari we bari kuvuga, ariko Fleury abyamaganira kure avuga ko atari we bavugaga.

    Fleury avuga ko bahise bajya muri 'salle' asobanura uko iyo filime izakorwa, ariko banzura ko Bahavu azahabwa amasegonda macye muri iyi filime kubera ibyo yari gukina.

    Jannet avuga ko ahura na Fleury atari azi ko ari we nyiri filime. Uyu mugore yavuze ko ubwo Fleury yahabwaga umwanya wo kwicara imbere kugira ngo aze gusobanura birambuye kuri iyo filime byamutunguye, aravuga ngo 'uriya mwana ni we nyiri umushinga.'

    Ashimangira ko muri iyo filime yahawe umwanya muto wo gukina, ati “Bampayemo agace gato, mu by’ukuri numva ntakunze umushinga.”

    Abiteramo urwenya, akavuga ko atigeze arota akundana n’umusore wo mu Burundi [Niho Fleury akomoka], ku buryo n’uwo munsi ahura na Fleury atiyumvishaga ko igihe kimwe azamubera umugore.

    Umunsi bahura bwa mbere, ntiyibuka neza icyo umugabo we yari yambaye, gusa avuga ko ‘buriya yari yambaye Lunette kuko n’ubundi ahora yambaye Lunette’.

    Fleury wegukanye igihembo cya Rwanda Movie Awards 2017, avuga ko yari yatangiye gukunda Jannet ariko akibaza aho azamuhera. Yifashishije camera yari afite yabashije kubona nimero z'umugore w'ubuzima bwe bwose.

    Yavuze ko igihe kimwe bongeye gusubira gutegura filime, abona Jannet yicaye wenyine kandi ntacyo arimo gukora amusaba ko yamufata amafoto, undi arabyemera.

    Fleury avuga ko yamufashe amafoto menshi kugira ngo 'aze kuzinsaba' ndetse asaba umuntu kubafotora bari kumwe, kugira ngo n'iyo bahuriyeho aze kuyimwoherereza.

    Ngo akimara kumufata amafoto yamwatse nimero ya telefoni ngendanwa, kuva ubwo aba atunze nimero yifashishije ahindura amateka y'ubuzima bwe.

    Ageze mu rugo, yandikiye Jannet ashaka kumuha amafoto yamufashe, ibisubizo byose biza ari 'Yego, nayakunze, ni meza (amafoto)… Uyu mugabo avuga ko yatangiye kwibaza niba urugendo agiye gutangira azahabwa ikaze.

    Jannet wegukanye igihembo cy'umukinnyikazi mwiza wa filime wa 2019, avuga ko hari umunsi bagiye kwa Fleury kureba uko filime bakinnye imeze, batashye umwe mu bantu bari kumwe ababonye basohokanye ababwira ko baberanye.

    Agiye gufata moto ngo ajye mu myitozo ya korali, Fleury yamubajije niba yumvise ibyo uwo muntu yababwiye, undi amusaba kubyirengagiza. Jannet avuga ko Fleury yamubereye umusore w'inzozi ze byanagejeje ku kwiyemeza kurushinga.

    Ibyo wamenya kuri Zanzibar, aho Bahavu n'umugabo we bari kubarizwa

    Zanzibar ni hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo ku Isi. Ni kimwe bigize igihugu cya Tanzania, giherereye mu Nyanja y'Abahinde. Ni ikirwa gituwe n'abaturage barenga ibihumbi 800 ku buso bwa kilometerokare 1554.

    Umubare munini w'Abaturage batuye ibirwa bya Zanzibar ni aba Islam, ni mu gihe abatuye Tanzania bensi muri bo ari Abakristu.

    Zanzibar imaze kuba ikirwa gikunzwe cyane na ba mukerarugendo, cyane cyane abahanzi bahakundira uburyo amashusho y'indirimbo zabo aba acyeye cyane. Hari abahafatira amashusho ku mucanga n'ibindi birwa byaho biryoshya cyane amashusho.

    Iherereye hafi y'injyana y'u Buhinde mu Birometero 50. Ifite ubukungu butajegajega icyesha inyungu ikura mu bukerarugendo, aho benshi bayisura bitewe n'imiterere n'ibinyabuzima bitandukanye bihaboneka.

    Zanzibar ni Akarere gafite ubwigenge bucagase kagizwe n’ibirwa byinshi ko mu nyanja y’u Buhinde. Nubwo Zanzibar ari ikirwa cyigenga ariko kibarurwa ku gihugu cya Tanzania.

    Muri Werurwe 2021, Minisitiri w'Ubukerarugendo muri iki gihugu, Lela Muhamed Mussa yasabye ba mukerarugendo bahasokera kujya bambara bikwije, ntibanyuranye n'umuco waho.

    Minisitiri Lela yabwiye BBC ishami ry'Igiswayile ko hari ba mukerarugendo bagenda mu muhanda bameze “nk’aho bambaye ubusa”. Uyu muyobozi yavuze ko abazarenga kuri aya mabwiriza bazacibwa amande atari munsi y'ibihumbi 690 Frw.

     

    Bahavu ari kumwe n’imfura ye Amora berekeza mu kirwa cya Zanzibar

    Fleury ari kumwe n’umukobwa we muri Zanzibar, kimwe mu birwa bigize Tanzania
    Bahavu n’umukobwa we baryohewe n’ubuzima muri Zanzibar, hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo
    Fleury avuga ko imyaka itatu ishize y’urugo yaranzwe n’urukundo n’umunezero udashira
    Bahavu asobanura ko bwa mbere ahura na Fleury atiyumvishaga ko ubushuti bwabo buzageza ku kurushinga
    Fleury avuga ko umunsi wa mbere abona Bahavu wabaye intangiriro yo kwiyemeza kumenyana nawe 

    Imyaka itatu ishize, Bahavu na Fleury bavuga ko Imana yabaye mu ruhande rw’abo 

    REBA HANO IMWE MURI FILIME ITEGURWA NA BAHAVU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140208/bahavu-numugabo-we-bari-muri-zanzibar-bizihiza-imyaka-itatu-barushinze-amafoto-140208.html

  • Nagirango niture Mama ibyo yankoreye; Hakim Sahabo yahishuye impamvu yahisemo gukinira Amavubi aho gukinira u Bubirigi – YEGOB #rwanda #RwOT

    umusore ukiri muto w'imyaka 18  Hakim Sahabo ukina hagati mu kibuga ubwo yaganiraga n'umuyoboro wa youtube w'ikipe ye akinira ya Standard de Liège ikina icyiciro cyambere mu gihugu cy,u Bubirigi iri ku mwanya wa 11 n'amanota 27 avuga ku mpamvu yahisemo gukinira ikipe y'igihugu Mama we akomokamo aricyo u Rwanda.

     

    Yavuze ko kwari ukugirango yiture Mama we wakoze ibishoboka byose ngo abe uwo ariwe uyu munsi.

    Yagize  Ati 'Ni iby'agaciro, ubona abaturage benshi bakuri inyuma. Ntekereza ko bigutera imbaraga zo gukomeza guhagararira iki gihugu no kugiha byose. Kuri njye, narabikunze. Nakinnye amajonjora ya CAN, mperuka gukina ayo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi. Nzashimishwa no kubakinira indi mikino.'

    Source : https://yegob.rw/nagirango-niture-mama-wakoze-ibishoboka-byose-ngo-mbe-uwo-ndiwe-uyu-munsi-hakim-sahabu-avuga-icyatumye-ahitamo-gukinira-amavubi/

  • Byinshi ku iserukiramuco Bruce Melodie azahur… – #rwanda #RwOT

    Rizabera ahitwa Röda Sten mu Mujyi wa Göteborg mu gihugu cya Suède kuva tariki 5 kugeza tariki 7 Nyakanga 2024. Ni ubwa mbere Bruce Melodie azaba yitabiriye iri serukiramuco, kandi abaritegura barisobanura nk'umunya mwiza wo kuba abahanzi bo muri Afurika bakungurana ibitekerezo ku cyakomeza guteza imbere inganzo yabo.

    Kwitabira iri serukiramuco bizatuma Bruce Melodie aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda uritumiwemo. Urutonde rwagiye hanze rw'abahanzi, rugaragaraho abarimo Ruger, Skales, Innoss'B bakoranye indirimbo 'A l'aise', Izzyno wo muri Sierra Leone, Miss Jobizz wo muri Gambia bazahurira ku rubyiniro n'abandi.

    Abaritegura banategekereje ku ba Dj bazasururutsa abantu mu gihe cy'iminsi itatu barimo Dj Nike, Dj Junior, Dj Miss Jen, Dj Alice Gyal wo mu Bufaransa, Shoopsdoo wo mu Bwongereza ndetse n’umushyushyarugamba Charlene wo muri Cameroon uzayobora iki gitaramo.

    Iri serukiramuco risobanurwa nk'urubuga rwo guhuza abahanzi bo muri Afurika babarizwa mu bihugu bitandukanye hishimirwa intera y'umuziki w'abo, gusangizanya ubumenyi, kumurika imico y'ibihugu, amafunguro, ubuhanzi n'ibindi hagamije ko bigera ku isoko mpuzamahanga.

    Ni ryo serukiramuco rya mbere ryubakiye ku guteza imbere ijyana ya Afrobeats ribera mu bihugu byihurije muri Scandinavia. Mu 2021, ryabereye m Mujyi wa Jönköping wubatse ku nkengero z'ibiyaga bibiri.

    Abaritegura bashimangira ko bagendereye ku kugaragza injyana ya Afrobeats nk'umuco ukwiye gutera ukwikirizwa n'abahanzi ba Afurika.

    Muri uriya mwaka, abo muri Suede no mu bindi bihugu bya Scandinavia bataramiwe n'abahanzi barimo: Skales, Harmonize wo muri Tanzania, Eugy, Ms bank, Naira Marley, Young T, Bugsey n'abandi benshi.

    Muri 2023 iri serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Gothenburg, ni nyuma y'uko abaritegura babonye ko uriya mujyi ubereye kwakira iri serukiramuco kurusha indi mijyi. Bati 'Twasanze uyu mujyi wishimirwa cyangwa se abantu bose ari ho bashaka kujya.'

    Bavuze ko byabasabye kwandika basaba Polisi uburenganzira bwo kuba bakorera iri serukiramuco muri uriya mujyi 'mu rwego rwo kurengera abazatugana'. Ati 'Twishimiye ko twahawe uburenganzira, ubu twakomeje imyiteguro bakitwemerera.'

    Mu 2023 batumiye bitaye cyane ku bahanzi bo muri Nigeria ndetse banatumira n'abo mu Burundi. Abitabiriye ririya serukiramuco bataramiwe na Yemi Alade uheruka i Kigali muri Giants of Africa, Harmonize, Skales, Kuami Eugene, Winnie Nwagi, Sat B n'abandi.

    Bruce Melodie agiye kuba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda uririmbyemu iserukiramuco Suède

    Ruger wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Girlfriend’, ‘Asiwaju’, ‘Blown Boy’ategerejwe mu iserukiramuco muri Suède

    Innoss’B uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Olandi’, ‘Best’ n’izindiazaririmbira abazitabira iserukiramuco muri Suède

    Skales wavuzwe cyane mu Rwanda ubwo yari mu rukundo na Neza Patriciaategerejwe muri Suède

    Abahanzi batangajwe bazaririmba mu iserukiramuco ‘One Love Africa Music’

    Muri 2023, abarimo Harmonize, Yemi Alade bataramiye mu gihugu cya Suede 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘A L’AISE’ YA BRUCE MELODIE NA INNOSS’B

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140187/byinshi-ku-iserukiramuco-bruce-melodie-azahuriramo-nabarimo-innossb-muri-suede-140187.html

  • Argentina yamaze kweza umukino ifitanye na Nigeria – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Argentina yamaze kwemeza ko izakina imikino ya gishuti n'amakipe atandukanye arimo na  El Salvador na Nigeria mu rwego rwo kwitegura imikino ya Copa America.

     

    Ikipe ya Argentina izakina na El Salvador  tariki ya 22 Nyakanga bakinire kuri Lincoln Field in Philadelphia ikine na Nigeria nyuma y'iminsi ine gusa kuri tariki ya 26 Nyakanga bakinire  Los Angeles Memorial Coliseum,

     

    Kapiteni wa Argentina Lionel Messi azasiba umukino ikipe ye ya Inter Miami ifitanye na New York Red Bulls tariki ya 23 Nyakanga.

    Ikipe ya Argentine kandi biravungwa ko izahurira na Ivory cost mu mukuru w'u Bushinwa  Beijing hagati ya tariki ya 18 na 26 Nyakanga

    Source : https://yegob.rw/argentina-yamaze-kweza-umukino-ifitanye-na-nigeria/

  • Bigenda gute ngo ikipe ihembe amezi 5 icya ri… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu abakinnyi ba Bugesera FC baritegura kwakira amafaranga y’ibirarane by’amezi atanu bari baberewemo n’ubuyobozi bw’ikipe. Iyi nkuru nta kipe turi bwibandeho ku buryo bwihariye, usibye Bugesera FC turibukoreshe nk’urugero kuko iri mu makipe yari amaze igihe adahemba abakinnyi bayo.

    Ubusanzwe buri kipe ibarizwa mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda mbere y’uko shampiyona itangira, ikora inteko rusange ndetse ikerekana ingengo y’imari izakoresha nibura iba iyemerera kuzayitunga amezi 10 muri 12 agize umwaka.

    Amakipe menshi y’umupira w’amaguru mu Rwanda, amenshi abayeho ku nkunga y’uturere aho usanga amafaranga hafi 80% aba azakoresha ava mu Karere iyo kipe ibarizwamo.

    Kuki ubuyobozi bw’ikipe butinda guhemba kandi bwari bwaragaragaje amafaranga buzakoresha mbere?

    Dufatiye ku ikipe ya Bugesera FC mu mezi 7 shampiyona y’umwaka w’imikino 2023-24 imaze ikinwa, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahembyemo amezi abiri gusa. Uramutse ugendeye kuri ibi, byaba bivuze ko Bugesera FC yatangiye shampiyona ifite amafaranga yo guhemba amezi abiri gusa.

    Abayobozi benshi b’amakipe bakoresha amafaranga y’abakinnyi mu nyungu zabo

    Dufate urugero rw’ikipe X. Impamvu nyamukuru mubona Abakinnyi b’amakipe atandukanye bahora bataka imishahara yabo, impamvu nyamukuru ni abayobozi baba barakoresheje amafaranga yabo.

    Bugesera FC yaherukaga guhemba mu Ukwakira umwaka ushize nabwo ihemba igice cy’uko kwezi, bikaba biteganyijwe ko amafaranga yose yari ibereyemo abakinnyi izayatanga kuri uyu wa Kane. 

    Umuyobozi w’ikipe X, ashobora gufata amafaranga y’imishahara y’amezi 3,4 cyangwa 6, ayo mafaranga akayajyana kuri Bank bakayafunga igihe yatanze cyagera ya mafaranga akayakuramo hariho inyungu. Muri icyo gihe rero ni bwo wumva abakinnyi bataka cyangwa bavuga ko ikipe yabo imaze igihe itabahemba.

    Umuyobozi w’ikipe X ashobora gufata amafaranga akayashora mu bucuruzi, ku buryo ajya guhemba, agahemba ya mafaranga harimo n’inyungu yungutse.

    Birashoboka ko amafaranga ikipe yateganyaga gukoresha yashira mbere nibura mu minsi ya nyuma ikaba yarashiriwe, ariko ntabwo byumvikana uburyo ikipe itangira shampiyona nyuma y’amezi abiri gusa ukumva ngo irimo ibirarane abakinnyi.

    Mukura yigeze kumara amezi 7 idahemba abakinnyi, bivuze ko abakinnyi bakinnye hafi shampiyona yose badahembwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140185/bigenda-gute-ngo-ikipe-ihembe-amezi-5-icya-rimwe-nkaho-amafaranga-iyatoraguye-140185.html

  • Ama G The Black arashinja ibyamamare gukoresh… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yanyujije ku rubuga rwe rwa Youtube Ama – G the Black Official, umuhanzi Hakizimana Aman bita Ama – G the Black uririmba injyana ya Hip Hop,  yagarutse ku bivugwa ku kuba umunyamakuru Phil Peter akaba n’umuhanzi yaribwe Channel za Youtube, avuga atemera ko Channel za Youtube z’ibyamamare ziba zibwe ahubwo ikibyihishe inyuma ari amayeri abavuga ko zibwe bakoresha bashaka kongera umubare w’abantu babakurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri iki kiganiro Ama -G  the Black yatangiye avuga ko hari indirimbo y’ikipe ya Gasogi  United yakoze  nk’umukunzi wayo ndetse anavuga mu bihe biri imbere hari ibitaramo azaririmbamo arikumwe n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda, bizakorwa abahanzi bazabyitabira bazenguruka igihugu.

    Muri iki kiganiro Ama-G the agaragaza ko ibyamamare bivugwa ko byibwa Channel zakoreshaga mu gusangiza ababakurikirana ibihangano byabo ,ko icyo kuba zibwa atacyemera ahubwo haba hari uburyo zihindurwa bakazikoresha mu buryo bukurura abantu benshi .

    Abajijwe n’umufasha kuyobora icyo kiganiro icyo avuga ko byavuzwe ko Umunyamakuru Phil Peter yibwe umuyoboro ibiri ya YouTube ,Ama – G  The Black yavuze ko atemera ko ibyamamare byibwa imiyoboro bikoresha kuri YouTube yagaragaje ko hari amayeri ibyamamare byo mu rwanda bikoresha kugira ngo ababakurukira biyongere .

    Yagize ati” Phil Peter ndamwubaha ,ndamwemera hari n’utuntu tw’udutafari yashyize kuri sisiteme yanjye kugira ngo umuntu amenyekane nanjye hari utwo nashyizeho nawe ngo amere neza ibyago bye sinabyishimamo.”

    Ama -G The Black yak omeje ati”Ntabwo ushobora kubura Channel. Kunyumvisha ko umuntu yabuze Channel zikanabura ari uko yasohoye indirimbo.Shadboo yigeze kubura Instagram ayigarura  yabaye Miliyoni , Melodie yavuze ko Channel yabuze ahubwo ninjye kigoryi utazi kuburisha Channel ngo mbashe gutwika .”

    Ama – G The Black yunzemo ati”Indirimbo igarura Channel?niba Phil peter yarabuze Channel ebyiri!Ziriya Channel nizaramuka zigarutse uzangarukeho nanjye nzigarukeho”.

    Muri iki kiganiro Ama- G The Black yankoreye kuri Channel ye, yagaragaje ko Channel z’ibyamamare zivugwaho kwibwa abona ibivugwa atari ukuri ahubwo   ba nyirubwite bazikoresha mu buryo bukurura abantu bagamije kongera umubare w’abantu babakurikirana  ku mbuga nkoranyambaga zabo nyuma bakongera bakazisubiza uko zari zimeze mbere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140186/ama-g-the-black-arashinja-ibyamamare-gukoresha-amayeri-kuri-channel-bivugwa-ko-zibwa-140186.html

  • Amavubi ategerejwemo amasura mashya arateganya imikino ya gicuti ibiri #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi irateganya gukina imikino 2 ya gicuti mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2024.

    Ni mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino y’amatsinda y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ndetse n’ijonjora ry’Igikombe cy’Afurika.

    U Rwanda rukaba rumaze igihe rushaka imikino ya gicuti ariko itinda kwemezwa kuko iyo umutoza Frank Spittler yifuzaga FERWAFA itayikozwaga.

    Bivugwa ko umutoza w’ikipe y’igihugu yifuzaga gukina imikino ya gicuti na Bahrain na Qatar iheruka gutwara Igikombe cya Aziya ariko ntiyabyemererwa.

    Amakuru avuga ko u Rwanda rwamaze kubona umukino wa gicuti wa Madagascar ugomba kubera muri iki gihugu mu Mujyi Antananarivo tariki ya 18 Werurwe 2024.

    Ubu icyiciro gikurikiyeho ni icyo gushaka ikipe y’igihugu izakina umukino wa gicuti n’u Rwanda nyuma y’umukino wa Madagascar ukabera mu Rwanda. Haravugwa ibihugu nka Botswana ndetse na Sierra Leone. Bivugwa ko hari hifujwe Guinea Conakry ariko bikaba byaranze.

    Nta gihindutse iyi mikino ya gicuti ishobora kuzagaragaramo abakinnyi bashya bazaba bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu.

    Aba bakinnyi abenshi ni abavukiye hanze y’u Rwanda ariko bakaba bafite inkomoko mu Rwanda baganirijwe bemera gukinira u Rwanda, hari abazaba baje ngo umutoza arebe ko bari ku rwego rwiza ku buryo yazabifashisha mu mikino itaha, ni mu gihe hari n’abashobora kuza basanzwe bakina ku rwego rwiza, mu gihe bakwemera u Rwanda ruzaba ruhiriwe.

    Amavubi afite imikino ibiri ya gicuti mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-ategerejwemo-amasura-mashya-arateganya-imikino-ya-gicuti-ibiri

  • Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, nibwo Umurundi ukinira Rayon Sports hagati mu kibuga yugarira, Aruna Madjaliwa yagarutse mu myitozo yabere mu Nzove.

    Uyu mukinnyi wo hagati mu Kibuga, yagarutse mu myitozo nyuma y'uko yagize ibibazo by'imvune ariko nayo ikaza gukira bikarangira atagaragaye mu myitozo ndetse n'imikino ya Gikundiro.

    Nyuma yo gukira kwe uyu mukinnyi ntabwo yongeye kugaragara mu bikorwa bya Rayon Sports kubera kutumvikana kw'impande zombi kugeza n'ubwo yandikiwe ibaruwa imusaba ubusobanuro bwaho ahererereye.

    Muri iki cyumweru nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamwandikiye ibaruwa imusaba ubusobanuro bwaho yagiye ndetse ko atakitabira imyitozo y'ikipe, ibi kandi nubwo byabau ngo Mussa ntabwo yabonaga umushahara we.

    Madjaliwa utaherukaga imyitozo, iyo kuri uyu wa kabiri yayikoreye hanze y'ikibuga ari wenyine.

    Mussa Madjaliwa ukina mu kibuga hahati akaba aheruka gukinira ikipe ya Rayon Sports tariki ya 4 Ugushyingo 2023 ubwo batsindaga Mukura VS 4-1.

    Umurundi Madjaliwa yaguzwe na Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 ayisinyira amasezerano y'imyaka ibiri azarangira mu mpeshyi ya 2025.

    The post Amafoto — Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-nyuma-yo-kumara-hafi-amezi-4-adakina-umurundi-aruna-mussa-madjaliwa-yasubukuye-imyitozo-mu-ikipe-ya-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-nyuma-yo-kumara-hafi-amezi-4-adakina-umurundi-aruna-mussa-madjaliwa-yasubukuye-imyitozo-mu-ikipe-ya-rayon-sports

  • Rurangiranwa mu gusetsa ishundura ashobora guhanirwa uburyo yishimiyemo igitego yatsinze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Portugai  w'imyaka 39 Cristiano Ronaldo ashobora guhanishwa imikino ibiri adakandagira mu kibuga nyuma yuko yishimiye igitego kuburyo buhabanyije n'umuco w'igihugu cya Saudi Arabia.

     

    Ni mu mukino wa shampiyona ya Saudi Arabia pro league warugiye guhuza ikipe ya Al Nassr  na Al Shabab maze mbere yuko utangira abafana batangira kuririmba Lionel Messi ufatwa nkuhora ahanganye na Ronaldo Cristiano maze nawe atsinze igitego acyishimira mu buryo bufatwa nkogukora ibitera soni mu ruhame mu gihugu cya Saudi Arabia.

     

    Ni umukino waje kurangira Al Nassr  itsinze  Al Shabab ibitego bitatu kuri bibiri , iperereza rirakomeje icyicyaha nicyimuhama azacibwa n'amande y'amafaranga.

     

    ifoto ya Cristiano Ronaldo ari kwishimira penaliti yaramaze gutera arinayo ntandaro yo gutangira gukorwaho iperereza

    Source : https://yegob.rw/rurangiranwa-mu-gusetsa-ishundura-ashobora-guhanirwa-uburyo-yishimiyemo-igitego-yatsinze/

  • Zari Hassan yageneye ubutumwa bukomeye Zuchu, Shakib aratungurana abajijwe ku mubano we na Diamond #rwanda #RwOT

    Zari Hassan yabwiye Zuchu ko atagikeneye umuhanzi Diamond Platnumz ndetse ko atari na we wihishe inyuma yo kuba baragiranye ibibazo kuko nta mubano wihariye n’uyu muhanzi babyaranye abana babiri.

    Ibi byose byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hajyaga hanze amashusho ya Zari na Diamond bafatanye agatoki ku kandi aho hahise havuka inkuru z’uko baba barasubiranye ariko bo bakavuga ko ari 'Promotional Video’ bakoze.

    Ibi bikaba byarateye ikibazo gikomeye mu mubano w’aba bombi mu rukundo rwa bo aho Zari yavuze ko ubu atakibana n’umugabo we muri Afurika y’Epfo aho Shakib Lutaaya yibereye muri Uganda, gusa yavuze ko atari cyo cyatumye batandukana kuko bari basanzwe bafitanye ibibazo.

    Ati 'Sinkeneye Diamond. Zuchu na Diamond bari basanzwe bafitanye ibibazo na mbere. Zuchu kuvuga ko umubano wa bo warangijwe n’amashusho yanjye na Diamond ni ukubeshya. Zuchu buri cyumweru ava kwa Diamond akongera akagaruka. Akomeza guhakana ko ari mu rukundo. Nta cyizere yifitiye ndetse na nyina inshuro nyinshi yagiye avuga ko iby’urukundo rwe na Diamond atabizi. Bafite ibibazo bya bo, sinkwiye kuba ikibazo. Twamaze kubirenga njye nararongowe na we afite abandi bagore.'

    Gusa ku rundi ruhande bigaragara ko hashobora kuba harimo ikibazo gikomeye kuko Shakib Lutaaya ubu uri muri Uganda, yabajijwe ku mubano we na Diamond bari bamaze iminsi bagaragara bari kumwe, araruca ararumira.

    Ati 'ndakeka iyo ngingo ari ingingo y’undi munsi, twasoreza hano uyu munsi?'

    Mu rwego rwo kwihimura kuri Zari, Shakib Lutaaya na we ubwo yari ageze muri Uganda yahise asohora amashusho yagiranye ibihe byiza na Dj Alisha ufite inkomoko mu Rwanda, ibintu byabaje Zari Hassan.

    Amashusho ya Diamond na Zari yakoze ibara

    Umubano wa Zuchu na Diamond wajemo agatotsi

    Zari na Shakib ntibakibana

    Lutaaya yabajijwe ku mubano we na Diamond araruca ararumira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yageneye-ubutumwa-bukomeye-zuchu-shakib-aratungurana-abajijwe-ku-mubano-we-na-diamond