Blog

  • Minisitiri Umutoni yakozwe ku mutima nimpano… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, nibwo Sandrine Umutoni yasuye abana n'urubyiruko babarizwa muri Sherrie Silver Foundation mu rwego rwo kureba uko bitabwaho mu rugendo rukerekejwe no gukuza impano z'abo bagaragaza mu bihe bitandukanye.

    Sherrie Silver Foundation kuva yashingwa ifasha abana n'urubyiruko kugaragaza impano zabo no kubongerera ubumenyi n'ubushobozi mu buhanzi.

    Ubwo aba bana bagirana ibiganiro na Sandrine Umutoni, bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kuririmba, gucuranga, kubyina no gushushanya.

    Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye umubyinnyi Sherrie Silver ku bw'iki gikorwa yakoze kigamije guteza imbere ubuhanzi, asaba abana bo muri Sherrie Silver Foundation kurangwa n'ikinyabupfura kugira ngo ibyo bakora bizababyarire umusaruro.

    Yanabijeje ubufasha bwa Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'Ubuhanzi mu bikorwa byabo.

    Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Sandrine Umutoni yavuze ko ubwo yasuraga Sherrie Silver Foundation wari umwanya ushimishije kuri we, areba imbaraga uyu muryango washyizemo mu guhuriza hamwe abana n'urubyiruko bo mu miryango itandukanye cyane cyane itishoboye.

    Yagaragaje Sherrie Silver Foundation  nk'ahantu hihariye hatekanye mu kuzamura no kugaragaza impano z'aba bana mu buhanzi, ndetse 'bikabaha amahirwe yo guteza imbere imiryango y'abo mu buryo burambye'.

    Sherrie Silver amaze iminsi atangiye urugendo rwo guhuza aba bana n'abahanzi bakuru bamaze igihe mu muziki mu rwego rwo kubagira inama no kubatinyura gukurikira inzozi zabo mu rugendo rw'abo rw'ubuzima.   

    Ibikorwa by’aba bana abishyira ku mbuga zitandukanye cyane cyane urubuga rwa Youtube mu rwego rwo kugaragaza impano. Bamwe mu bahanzi bagiye basura aba bana, bagaragaje ko bafite ejo hazaza heza, bashimye ku buryo bataramanye.

    Aba bana basuwe n’abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, Chriss Eazy, Producer Element, Kevin Kade, Danny Nanone n’abandi. Baherutse kwishimirwa na benshi ubwo basubiragamo indirimbo ‘Niyo Ndirimo’ ya Adrien Misigaro na Meddy.

    Aherutse kandi kubinjiza mu muziki aho batangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo z’abo. Basohoye indirimbo ‘Welcome Africa’, banataramana na Kendrick Lamar mu gitaramo yakoreye muri Kigali, ndetse baririmbye mu birori byo gutanga ibihembo bya TIME Africa.

    Sherrie Silver aherutse kubwira InyaRwanda, ko hejuru yo gufasha aba bana mu mibereho, batangiye ibikorwa bigamije kubigisha kubyina, kuririmba n'ibindi bizatuma babasha gukuza impano zabo.

    Ati 'Tumaze igihe dutoza aba bana kuririmba, kubyina, gucuranga ibicurangisho bitandukanye by'umuziki mu rwego rwo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.'

    Sherrie Silver yatangiye gufasha abana arera kuririmba no kwiga ibicurangisho by'umuziki, nyuma y'uko mu 2017 atangije itsinda ryo kubyina yise 'Silver Beat World' ry'ababyinnyi babigize umwuga.

    Iri tsinda ryanyuzemo Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown uherutse gufungurwa nyuma y'uko urukiko rumugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.


    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko  n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni [Uri iburyo] yasuye kandi agirana ibiganiro n’abana bo muri Sherrie Silver Foundation


    Sandrine Umutoni yashimye Sherrie Silver ku bwo kwita ku bana z’aba bana biganjemo abo mu miryango itishoboye

     Sandrine Umutoni yagaragaje ko aba bana bafite impano zikomeye zo gushyigikirwa, kandi bibafasha guteza imbere imiryango y’abo

    Aba bana bamaze iminsi bagaragaza impano mu kuririmba, gushushanya n'ibindi


    Aba bana baherutse gushyira hanze indirimbo yabo yatangije urugendo rwo kwikorera indirimbo z'abo


    Abana bo muri Sherrie Silver Foundation bafashije Kendrick Lamar mu gitaramo yakoreye mu Rwanda mu Ukuboza 2023

    The Ben aherutse gusura abana bo muri Sherrie Silver Foundation baramutaramira, baranaganira
     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO UBWO ABA BANA BASUBIRAGAMO INDIRIMBO YA THE BEN

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO UBWO ABA BANA BASUBIRAGAMO INDIRIMBO YA DANNY NANONE

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140227/minisitiri-umutoni-yakozwe-ku-mutima-nimpano-zabana-bitabwaho-na-sherrie-silver-amafoto-140227.html

  • Umukino wa APR FC wimuwe, amatariki ya 1/2 y’Igikombe cy’Amahoro yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 APR FC yagombaga kuzakiramo Etoile del’Est tariki ya 28 Werurwe 2024, wimuriwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

    Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye APR FC na Etoile del’Est, yayimenyesheje ko bitakunda ko bakina tariki ya 28 Werurwe kuko tariki ya 29 Werurwe, Etoile del’Est izaba yasuye Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2023-24.

    Yamenyesheje aya makipe ko umukino uzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 5 Werurwe 2024 saa 18h00′ kuri Kigali Pele Stadium.

    Amatariki y’Igikombe cy’Amahoro…

    FERWAFA kandi ikaba yamaze gushyira hanze amatariki ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024 aho iyi mikino izakinwa hagati y’itariki 16 na 23 Mata 2024.

    Tariki ya 16 Mata, Police FC izakira Gasogi United ni mu gihe tariki ya 17 Mata, Rayon Sports izakira Bugesera FC.

    Imikino yo kwishyura yose izakinwa tariki ya 23 Mata 2024 aho Bugesera FC izakira Rayon Sports, na Gasogi United ikakira Police FC.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-apr-fc-wimuwe-amatariki-ya-1-2-y-igikombe-cy-amahoro-yamenyekanye

  • Urwandiko rwa Niyigena Josiane rusaba guhindu… – #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NIYIGENA Josiane mwene Nzarora Emmanuel na Mukagashugi Collette, utuye mu Mudugudu wa Byimana III, Akagari ka Byimana, Umurenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo NIYIGENA Josiane, akitwa AGATESI Joyce mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni “Niyo mazina nakorsheje mu ishuri kuva ngitangira kwiga”.

    Byemejwe na Musabyimana Jean Claude Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Agaciro k’Icyangombwa: Cyatanzwe kuwa 2024-02-28

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140222/urwandiko-rwa-niyigena-josiane-rusaba-guhindura-amazina-140222.html

  • Umunyabigwi muri Tennis Yannick Noah yageze m… – #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko rwari rumaze hafi ibyumweru bibiri rutegerejwe, aho ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda ryari ryatumiye uyu munyabigwi nawe yemera ubutumire bwe atazuyaje. Akigera ku kibuga cy’indege, Yannick Noah yakiriwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda Karenzi Theoneste ndetse ahita agirana ikiganiro gito n’itangazamakuru.

    Muri iki kiganiro Noah yatangaje ko yishimiye kuza mu Rwanda kuko yajyaga yumva baruvuga. Yagize Ati” “Ni ubwa mbere ngeze i Kigali ariko ndifuza kumenya byinshi kuri yo kuko umuhungu wanjye (Joakim Noah) yarahandatiye cyane'.

    'Nje ku butumire bwa Perezida turi kumwe (Karenzi Théoneste uyobora Federasiyo ya Tennis), mu minsi mike ishize yambwiye ko nanjye naza nkaba umwe mu bazitabira ATP Challenger maze nanjye sinazuyaza kuko nta zindi gahunda nari mfite muri iyo minsi.'

    Yannick Noah yabaye umukinnyi ukomeye wa Tennis aho yegukanye irushanwa rya Grand Slam iri mu marushanwa 4 akomeye muri Tennis, ibi akaba yarabizikoze mu 1983 yegukana Roland Garros ndetse yongera kuyegukana mu 1984 mu bakina ari babiri.

    Ntabwo ari muri Tennis gusa kuko no mu muziki ntabwo yatanzwe, kuko hari n’abantu benshi bamuzi mu muziki gusa nko mu ndirimbo Les Lionnes na Mon El dorado. 


    Akigera mu Rwanda Yannick Noah yahise agirana ikiganiro n’itangazamakuru

    Ni ubwa mbere Yannick Noah yari akandagiye ku butaka bw’u Rwanda 

    Yabaye umukinnyi ukomeye muri Tennis ku Isi 

    Mu muziki naho ntabwo yatanzwe 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140216/umunyabigwi-muri-tennis-yannick-noah-yageze-mu-rwanda-yari-afitiye-amatsiko-amafoto-140216.html

  • FERWAHAND yakiriye inzobere ya IHF ndetse na perezida wa CAHB (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryakiriye inzobere muri uyu mukino iturutse mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Handabll (IHF), Paul Landuré ndetse na perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Dr Aremou Mansourou aho baje mu ruzikundo rw’akazi.

    Aba bombi bakaba bageze mu Rwanda mu ijoro ry’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2024 bakaba bakiriwe n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda barimo perezida, Twahirwa Alfred ndetse n’Umunyamabanga, Tuyisenge Pascal, umutoza w’ikipe y’igihugu, Bagirishya Anaclet ndetse na Team Manager, Joel Kagwegwe.

    Inzobere ya IHF, Paul Landuré ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3 ni mu ihe perezida wa CAHB, Dr Aremou Mansourou we ari uruzinduko rw’iminsi 2. Ni uruzinduko rujyanye n’imyiteguro y’igikombe cy’Afurika cya Handball cya 2026 u Rwanda ruzakira.

    Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi 2 mu Rwanda, Dr Aremou Mansourou azahura n’abagize inzego za Siporo mu Rwanda ndetse n’abayobozi ba FERWAHAND baganira ku myiteguro y’Igikombe cy’Afurika cya 2026 cy’Abagabo u Rwanda ruzakira.

    Tariki ya 27 Gashyantare 2024, ubwo habaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’Abagabo cya 2024 cyegukanywe na Misiri itsinze Tunisia, aho u Rwanda rwasoje ku mwanya wa 14, ni bwo rwahawe ibendera nk’igihugu kizakira igikombe cy’Afurika gikurikiyeho.

    Today, the Rwanda Handball Federation received @ihf_info Expert Paul Landuré, who is in Rwanda for a three-day visit, for the preparations of the Men’s Handball Africa Cup of Nations, which will be held in Rwanda in 2026.#Rwanda2026#Kigali2026#RwandaHandball pic.twitter.com/JFYz7pu81n

    — Rwanda Handball Federation (@FerwahandRwanda) February 28, 2024

    During his stay in Rwanda, he will meet the members of the Rwanda Sports Sector and Rwanda Handball Federation ahead of the preparations for the 2026 Men’s Handball Africa Cup of Nations that will take place in Rwanda. pic.twitter.com/xLIYcZEvoa

    — Rwanda Handball Federation (@FerwahandRwanda) February 28, 2024

    SG Pascal yakira Paul Landure

    Umutoza Anaclet na SG Pascal baganira n’inzobere ya IHF, Paul Landure

    Anaclet na Paul Landure

    Yakiriwe n’abayobozi ba FERWAHAND

    Perezida wa CAHB, Dr Aremou Mansourou (ufite indabo) yakiriwe n’abarimo perezida wa FERWAFA, Twahirwa Alfred (wa kabiri uturutse iburyo)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwahand-yakiriye-inzobere-ya-ihf-ndetse-na-perezida-wa-cahb-amafoto

  • Umunyabigwi w'Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour #rwanda #RwOT

    Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024 nibwo rurangiranwa mu muziki ndetse no mu mukino w'intoki wa Tennis , Yannick Noah yageze mu Rwanda.

    Yannick yageze mu Rwanda ahagana ku ishaa ya Saa saba zo mu gitondo aho aje kwitabira irushanwa rya Tennis ryatangiye i Kigali kuri uyu wa mbere.

    Uyu mufaransa Yannick Noah ufite inkomoko muri Cameroon, aje kwitabira Irushanwa 'ATP Challenger 50 Tour' riri kubera mu Mujyi wa Kigali nk'umushyitsi w'imena kuko we yasoje gukina uyu mukino.

    Nk'umukinnyi, Yannick Noah wigeze kuba numero ya gatatu ku Isi mu 1986, abitse ibikombe 23 birimo 7 bya Grand Slam mu cyiciro cy'abakina ari umukinnyi umwe (Singles).

    Muri Kanama 1986, Noah yabaye nimero ya mbere ku Isi mu bakina ari babiri kuri babiri (Doubles), yanatwaye US Open incuro 3, Wimbledon incuro 2 na Australian Open incuro imwe.

    Yannick w'imyaka 63 biteganyijwe ko aza gukurikira imikino ya 1/4 cy'iri rushanwa ririmo gukinwa ku ncuro ya mbere mu bihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahala.

    Kugeza ubu nimero ya gatatu mu bahabwa amahirwe muri iri rushanwa, Abafaransa Calvin Hemery na Corentin Denolly, Umunya-Israel Yshai Oliel ndetse n'Umunya-Pologne Kamil Majchrzak bari mu babonye itike yo gukina imikino ya ¼ cy'iri rushanwa rikomeje gukinirwa ku bibuga bya IPRC-Kigali Ecology Tennis Club.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu kandi nibwo i Kigali hagaze kandi Jean Claude Talon, uyu akaba ari Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umukino wa Tennis ku mugabane wa Afurika.

    The post Umunyabigwi w'Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyabigwi-wumufaransa-yannick-noah-yageze-mu-rwanda-aho-aje-kwitabira-irushanwa-rya-atp-challenger-50-tour/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyabigwi-wumufaransa-yannick-noah-yageze-mu-rwanda-aho-aje-kwitabira-irushanwa-rya-atp-challenger-50-tour

  • Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda bimwe visa ya Misiri #rwanda #RwOT

    Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda bayobowe na Uwikunda Samuel bagombaga gusifura umukino wa Pyramids FC na Nouadhibou FC bakuweho kubera ko babuze visa ijya mu Misiri.

    Tariki ya 2 Werurwe 2024, Pyramids FC yo mu Misiri izakira Nouadhibou FC yo muri Mauritania kuri 30 Juin Stadium mu mukino w’itsinda A rya CAF Champions League.

    Ni umukino wagombaga gusifurwa n’abasifuzi barimo Abanyarwanda, Uwikunda Samuel, Ishimwe Claude ‘Cucuri’ na Mutuyimana Dieudonné ‘Dodos’.

    Aba basifuzi bakaba bagombaga guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024 ariko visa za bo ntizabonekera igihe kandi bari batanze ibisabwa byose nk’uko byari bisanzwe.

    Nyuma yo kutabona visa, aba basifuzi bakaba basimbujwe abasifuzi bo muri Afurika y’Epfo.

    Nubwo bo babuze visa, Karangwa Jules, Umujyanama wa FERWAFA mu by’Amategeko akaba n’Umuyobozi w’Amarushanwa, arerekeza mu Misiri uyu munsi aho azaba ari umuhuzabikorwa ku mukino uzabera i Cairo hagati ya Al Ahly na Young Africans yo muri Tanzania ku wa Gatanu, tariki ya 1 Werurwe 2024.

    Uwikunda Samuel ni we wagombaga kuba ari umusifuzi wo hagati muri uyu mukino

    Ishimwe Claude Cucuri yagombaga kuzaba ari umusifuzi wa 4

    Mutuyimana Dieudonne ari mu babuze visa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-mpuzamahanga-b-abanyarwanda-bimwe-visa-ya-misiri

  • I Manchester hagiye kuba amavugurura ashobora no gusiga Eric Ten Hag yeretswe umuryango usohoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwe uheruka gushora imari muri Manchester United  witwa Sir Jim Ratcliffe bivugwa ko yaba yaratangiye kugirana ibiganiro mu buryo bw'ibanga na Zinedine Zidane  kuba yaza agatoza iyi kipe umwaka w'imikino utaha .

    Sir Jim Ratcliffe yamaze kugerageza guhindura byinshi muri iyi kipe ndetse aha akazi Omar Berrada nk'umuyobozi mukuru w'iy'ikipe mu gihe ari gukurikirana uwitwa Dan Ashworth ngo amugire umuyobozi ushinzwe ibya siporo  amukuye muri Newcastle united.

    Omar Berrada ufatwa nk'ukuriye ibikorwa by'ikipe

     

    Dan Ashworth ikipe ya Manchester United ishaka gukura muri Newcastle United

    Si ibyo gusa kandi ateganya guhindura muri iyi kipe ya Manchester United kuko mu bigomba guhindurwa harimo no kubaka stade nshya igasimbuzwa Old Trafford iyi kipe yatangiye gukiniraho mu 1910.

    Source : https://yegob.rw/i-manchester-hagiye-kuba-amavugurura-ashobora-no-gusiga-eric-ten-hag-yeretswe-umuryango-usohoka/

  • Imiterere y’imvune ya Rudasingwa Prince, impa… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona, wahuje Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC, warangiye nabi kuko haje kubamo impanuka y’imvune ubwo Rudasangwa Prince yahondanaga umutwe na Muhire Anicet ukinira Musanze FC.

    Aba bakinnyi bombi baje kujyanwa mu bitaro, ndetse nyuma barasezererwa bamaze kubona ubutabazi bw’ibanze.

    Nka InyaRwanda Tv, twifuje gusobanukirwa ubwoko bw’imvune yabaye, ubutabazi bw’ibanze buba iyo habonetse ukugongana, tuganira na Mugemana usanzwe ari umuganga mukuru wa Rayon Sports.

    Mugemana yatangiye adusobanurira uko bigenda iyi mvune ikimara kubaho ndetse n’uburyo ibaho. 

    Yagize ati: “Buriya bwoko bw’imvune mwabonye bubaho abakinnyi bagonganye umutwe kandi akenshi baba bari mu kirere, bose bagahura bafite imbaraga. Buri mukinnyi aba arwana no gukina umupira mu cyerekezo ashaka, bakisanga bagonganye kandi nta bugome buba burimo”.

    Rudasingwa Prince nyuma yo kubona ubutabazi bw’ibanze yahise ajyanwa mu bitaro

    Arakomeza ati “Iyo bamaze gusekurana rero bitewe n’uburemere ifite, buri wese agwa hasi kandi kubera bose baba batakaje ubwenge, bagwa uko babonye nta rutangira ku buryo umukinnyi agwa nk’igiti ari nabyo bituma uburwayi bwiyongera”.

    Mugemana yagarutse ku bufasha bw’ibanze nyuma yo kugwa hasi. Ati: “Abakinnyi bari hafi aho bahita babona uko abakinnyi baguye, ndetse niyo ubarebye mu maso ubona ko ubwenge bwagiye ubundi hakabaho ubutabazi.

    Kubera ko ubwenge buba bwagiye, nta gice na kimwe kiba kikigenda uko kibishaka. Icyo gihe rero umukinnyi iyo aguye agaramye, ururimi kuko rutakibasha kunyeganyega ruhita rusubira inyuma, rugafunga inzira y’umwuka, bigatuma umwuka utagenda ndetse bigatuma ubwonko bubura umwuka, ariyo mpamvu ururimi ruhita rukururwa rugasohorwa hanze ubundi agahumeka”.  

    Mugemana Charles kandi yakomeje agaruka ku mvune zikunze kubera mu kibuga, ikizitera, ndetse n’uburyo zivurwamo. 

    Muhire Anicet nawe yahise ajyanwa mu bitaro n’imodoka isanzwe kuko yari agikomerejwe

    Imvune ikibaho, abakinnyi benshi bagize ubwoba babona ko hashobora kuzamo urupfu

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE N’UMUGANGA WA RAYON SPORTS

    INTERVIEWER: Munyantore Eric – InyaRwanda 

    VIDEO: Jean Nshimiyimana – InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140203/imiterere-yimvune-ya-rudasingwa-prince-impamvu-bafashe-ururimi-rwe-ikiganiro-numuganga-wa–140203.html

  • Luvumbu yasinyiye AS Vita Club, agomba gutegereza ko ibihano bya FERWAFA birangira (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Heritier Nzinga Luvumbu uheruka gutandukana na Rayon Sports yo mu Rwanda ariko yarahanwe na FERWAFA amezi 6, yamaze gusinyira imbanziriza masezerano na AS Vita Club y’iwabo muri DR Congo.

    Uyu mukinnyi yavuye mu Rwanda muri uku kwezi kwa Gashyantare nyuma yo gusesa amasezerano yari afitanye na Rayon Sports kubera kwigaragaza nk’uvanga siporo na politiki.

    Yabikoze mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 20 wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu.

    Mu kwishimira igitego yafashe urutoki rwa mukuru wa meme arushyira ku gahanga ikindi kiganza gipfuka ku munwa. Iyi 'Geste’ ikaba yarazanywe na Leta ya Congo (yamamajwe cyane na Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya Congo) aho basobanuye ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri muri DR Congo, Leta y’iki gihugu yabigeretse ku Rwanda ariko rwo rukabyamaganira kure.

    Uyu mukinnyi yahise ahagarikwa na FERWAFA amezi 6 atagaragara mu bikorwa bya ruhago, ni mu gihe na Rayon Sports na yo bahise isesa amasezerano ahita asubira iwabo.

    Luvumbu yaje gutungura benshi ubwo yatangarizaga Televiziyo y’Igihugu ya Congo (RTNC) ko ubuzima bwe bwari mu kaga i Kigali nyuma yo kwishimira igitego cya mbere ikipe ye yari itsinze Police FC ku Munsi wa 20 wa Shampiyona.

    Ati 'Wari umunsi w’umukino, nyuma yaho naje kwishimira igitego nk’abandi Banye-Congo mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage bacu bakomeje kwicirwa i Goma, Masisi na Rutshuru. Nyuma y’umukino nabonye abakinnyi batangiye kongorerana utuntu mpita mbona rwose ko nirukanywe. Imodoka za gisirikare zatangiye kuzenguruka inzu yanjye, mu gihe nakomezaga kwandikirwa ubutumwa bwo kuntera ubwoba.'

    Yakomeje agira ati 'Ambassade ya Congo mu Rwanda ni yo yarokoye ubuzima bwanjye, iyo ataba bo, sinari gushobora kuva mu Rwanda. Rwose leta ikwiye kubashimira bari gukora akazi gakomeye.'

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, AS Vita Club yatangaje ko yamaze gusinyana na Luvumbu imbanziriza masezerano y’umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Bivuze ko Luvumbu agomba kuzatangira gukinira iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2024-25 (mu gihe amasezerano ye yaba yabaye ‘actif’ kuko hasinywe imbanziriza masezerano), mu yandi magambo agomba gutegereza amezi 6 yahanwe na FERWAFA akarangira akabona gutangira gukina kuko na yo ititeguye kuba yatanga ITC ibihano bitarangiye.

    Ibi bibaye nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ashimira Luvumbu ibyo yakoze, ko yabaye intwari kandi ko azamugororera. Bivugwa yasinye aya masezererano ku itegeko rya Perezida Felix Tshisekedi.

    Yasinye imbanziriza masezerano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/luvumbu-yasinyiye-as-vita-club-agomba-gutegereza-ko-ibihano-bya-ferwafa-birangira-amafoto