Blog

  • RIB yitabajwe, uwayikuyeho yiga mu mashuri yisumbuye ategereje icya leta – ‘Jugumila’ ya Chriss Eazy, Phil Peter na Kevin Kade yagarutse #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Jugumila’ yahuriwemo n’abahanzi Chriss Eazy, Kevin Kade na Phil Peter yasubijwe kuri YouTube nyuma y’uko isibwe kuri uru rubuga, aho byagaragaraga ko yasibishijwe n’uwitwa Icor Music wari watanze ikirego avuga ko iki gihangano ari icye.

    Iperereza ryagaragaje ko ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye aho ategereje gukora ikizami cya Leta.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Gashyantare 2024, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amakuru y’isibwa ry’iyi ndirimbo kuri YouTube, benshi bacika ururondogoro bibaza ibibaye kuri iyi ndirimbo ikunzwe na benshi muri iyi minsi.

    Ni indirimbo yasohotse tariki ya 21 Gashyantare 2024 ishyirwa kuri Shene ya YouTube y’umuhanzi Chriss Eazy. Ni indirimbo bitagoranye ko ihita yigarurira imitima y’abakunzi b’ubumuziki mu Rwanda bitewe n’uburyo yari ikozwemo, iryoheye amatwi.

    Bitunguranye iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abantu hafi ibihumbi 600 mu cyumweru kimwe gusa, ejo hashize yasibwe ku muyoboro wa YouTube aho uwajyaga kuyireba bamubwiraga ko yasibwe kubera ko bayireze 'Copy Right’ (yatanze ikirego avuga ko igihangano ari icye).

    Ubwo Junior Giti yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI avuga ku isibwa rw’indirimbo, yavuze ko byatewe n’umuntu wayishyize ku mbuga zose akayiyitirira ariko barimo gushaka uko ikibazo gikemuka.

    Ati 'Ni umwana wayifashe ayishyira kuri audiomack, kuri Google Play, kuri YouTube ayishyira ahantu hose ahita amera nk’aho umutungo ubaye uwe. Ni we wabikoze akaba adukozeho. Ubu turimo turashaka uko ikibazo gikemuka tugomba kumushaka tukavugana na we.'

    Yakomeje avuga ko batazi icyo yifuza kuko batamuzi, batarabasha kuvugana na we kuko na nimero ye babonye itarimo gucamo, gusa ngo bagomba kumushaka bakamubona uko byagenda kose.

    Ati 'Ariko dufite kumushaka tukamubaza impavu yabikoze kuko arimo aradukereza. Niba indirimbo yarayikunze ashaka kuyigura ikaba umutungo we yabivuga. Nta n’ubwo tunamuzi, na nimero yashyizeho ntabwo zicamo ariko buriya nidufata ifoto bikagera muri RIB araboneka ntabwo ari bubure.'

    Nyuma y’amasaha agera ku munani Junior Giti aganiriye n’ikinyamakuru ISIMBI avuga ibi, iyi ndirimbo yongeye kugaragara kuri YouTube. Ubu imaze kurebwa inshuro ibihumbi 730 (730K Views).

    Nyuma y’uko igarutse, mu butumwa Junior Giti yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yemeje ko ibyababayeho nabyo ari isomo.

    Ati “Nyuma y’amasaha menshi itari kuri YouTube, ‘Jugumila’ yagarutse, inzira ya muzika ni ndende, ubu ni ubundi burambe. Ni ubwa mbere najya kurega umuntu nkabura aho mpera, uyu musore ni umunyeshuri mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6 STUDENT).”

    Yakomeje avuga ko bigoye kujya mu nkiko ugiye kurega umwana w’umunyeshuri by’umwihariko witegura gukora ikizamini cya Leta, ahamya ko kumutahura atari ibintu byari byoroshye.

    Ati “biragoye kujyana mu nkiko umukandinda utegereje gukora icya leta, gusa uno muhungu yadukozemo akazi, twamaze amasaha menshi ntacyo dufite tubwira Abanyarwanda.”

    Dj Phil Peter wahurije Chriss Eazy na Kevin Kade muri iyi ndirimbo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko indirimbo yamaze gusubira kuri YouTube.

    Yagize ati ” Twagarutse kuri YouTube nshuti, Jugumila yanjye na Chriss Eazy na Kevin Kade yagarutse. Reka dukomeze twatse umuriro. “

    Uyu akaba ari umunyeshuri wiga Kayonza Modern aho yatahuwe ku bufatanye n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)

    Iyi indirimbo iri mu njyana ya AfroGako ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Element muri 1:55 AM, Amajwi y’iyi ndirimbo yatangiye gutunganywa tariki ya 9 Ukuboza 2023.

    Amashusho y’iyi ndirimbo yayobowe na Sammy switch, atunganywa na Chriss Eazy. Amakuru avuga ko iyi ndirimbo yarangiye itanzweho miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Jugumila ya Chriss Eazy, Phil Peter na Kevin Kade yagarutse kuri YouTube

    RUKUNDO Sulaiman/ ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/RIB-yitabajwe-uwayikuyeho-yiga-mu-mashuri-yisumbuye-ategereje-icya-leta-Jugumila-ya-Chriss-Eazy-Phil-Peter-na-Kevin-Kade-yagarutse

  • Nta gikuba cyacitse- Aimable Nzizera ku hazaz… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, ni bwo Gahunzire Aristide yamenyesheje Umuyobozi wa Rwanda Gospel Star Live, Nzizera Aimable ko atagikomezanyije nawe urugendo kubera impamvu ze bwite no kuba harimo imwe mu mikoranire itagendaga neza.

    Mu butumwa bwanditse yahaye InyaRwanda, Gahunzire yagize ati 'Ibintu by'uyu mugabo nabonaga bitameze neza nanjye mbivamo. Nabisezeye ejo n'ejo bundi bitanyicira izina.'

    Akomeza ati 'Yego! Namusezeye kuko nabonaga tutari guhuza neza. Hari igihe ubona ibintu bishobora kutazagenda neza ugahitamo kubivamo kugira ngo bitazateza ikibazo nawe ubirimo. Rero nafashe icyemezo cyo kuva muri Rwanda Gospel Star Live.'

    Gahunzire yavuze ko hejuru y'ibi, yavuye muri Rwanda Gospel Star Live kubera 'n'izindi nshingano mfite'. Avuga ko yifuriza ishya n'ihirwe abategura iri rushanwa 'no gukomeza kandi bikazegenda neza'.

    Asezeye mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024, abanya-Rusizi biteguraga kugaragaza impano zabo muri iri rushanwa ry'abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ingengabihe y'aya majonjora yerekana ko azakomereza mu Karere ka Musanze tariki 16 Werurwe 2024, tariki 30 Werurwe 2024 bizabera mu Karere ka Rubavu.

    Bazakomeza tariki 20 Mata 2024, mu Karere ka Huye, tariki 4 Gicurasi 2024 amajonjora azabera Karere ka Rwamagana n’aho tariki 18 Gicurasi 2024 amajonjora azabera mu Mujyi wa Kigali.

    Mu Ntara n’Umujyi wa Kigali hazatoranywa abanyempano 18 bazahatana mu cyiciro cya ‘Pre-Selection’ kizasiga hamenyekanye abanyempano 10.

    Aba 10 bazahabwa amahugurwa, hanyuma bitegure guhatana mu cyiciro cya nyuma ari nabwo hazamenyekana batatu ba mbere.

    Hazifashishwa Akanama Nkemurampaka mu byiciro byose, kandi hazanitabazwa amatora yo kuri Internet no kuri SMS mu rwego rwo guhitamo umunyempano ubikwiye.

    Uzaba uwa mbere azahembwa Miliyoni 3 Frw na Kontaro yo gukorana na Rwanda Gospel Stars Live mu gihe cy’umwaka umwe. Uwa kabiri azahembwa Miliyoni 2 Frw naho uwa Gatatu azahembwa Miliyoni 1 Frw. Nyuma hazategurwa igitaramo gikomeye kizashyira akadomo kuri iri rushanwa.

    Nta gikuba cyacitse!

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Umuyobozi wa Rwanda Gospel Star Live, Aimable Nzizera, yavuze ko nta gikuba cyacitse nyuma y'uko Gahunzire Aristide asezeye 'kuko yari umukozi nk'abandi'.

    Yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho byatumye Gahunzire asezera, ariko ko 'ibyo bitatuma gahunda z'irushanwa zihagaragara.

    Ati 'Irushanwa rirakomeza. Kuko n'ubundi ntabwo yari wenyine, hari ikipe ibishinzwe. Rwanda Gospel igizwe n'ikipe, abayitegura barahari.'

    Nzizera yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho 'bitewe n'imyumvire ye' kandi 'twe ntiturenga imbago za Gikirisitu'. Yungamo ati 'Hari ibyo tuba tutumvikanyeho bigatuma we yumva ko atakomezanya natwe. Nta gikuba cyacitse. Nta kintu na kimwe gihinduka (irushanwa rirakomeza). Nta n'ikibazo na kimwe gihari ariko.'

    Uyu muyobozi yavuze ko 'Aristide yari umuyobozi nk'abandi' bityo ko kuba yasezeye ntibihagarika irushanwa. Ati 'Yari umukozi nk'abandi. Yari umukozi wahembwaga, kuba wenda tutumvikanaga, ntabwo twebwe twavuga ko hari ikibazo cyabaye.'

    Ku wa 9 Nzeri 2023, nibwo abari batsindiye ibihembo mu 2022 babishyikirijwe, ni nyuma y'umwaka n'igice wari ushize babitegereje, ubuyobozi bubabwira ko bazabihabwa.

    Umuhanzi wa mbere mu batsindiye ibihembo ni Israel Mbonyi, yahawe ibahasha ya Miliyoni 7Frw, anahabwa igikombe n'icyemezo cy'ishimwe nk'uwegukanye 'Rwanda Gospel Stars Live' Season 1.

    Uwa kabiri yabaye Aline Gahongayire, ahembwa Miliyoni ebyiri z'Amafaranga y'u Rwanda (2,000,000Frw).

    Itsinda rya Gisubizo Ministries ryabaye irya Gatatu bahembwe Miliyoni 1 Frw n’aho Rata Jah NayChah wabaye uwa kane ahabwa ibihumbi 500Frw.

     

    Gahunzire Aristide [Uwa kabiri uvuye ibumoso] yatangaje ko yasezeye kubera impamvu ze bwite z'irimo n'imikorere atishimiye muri Rwanda Gospel Star Live

     

    Umuyobozi wa Rwanda Gospel Star Live, Aimable Nzizera yatangaje ko nta gikuba cyacitse nyuma y'uko Gahunzire asezeye, avuga ko irushanwa rizakomeza




     

    Muri Nzeri 2023 ni bwo abanyamuziki barimo Israel Mbonyi bashyikirijwe ibihembo batsindiye muri Rwanda Gospel Stars Live


    Aline Gahongayire yahembwe Miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda



    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu, abanyempano b'i Rusizi bahatana muri iri rushanwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140255/nta-gikuba-cyacitse-aimable-nzizera-ku-hazaza-ha-rwanda-gospel-star-nyuma-yisezera-rya-ari-140255.html

  • Umunyezamu wa Bugesera FC arafunze – #rwanda #RwOT

    Nk’uko umwe mu bakinnyi b’iyi kipe yabitangarije InyaRwanda ndetse aya makuru akemezwa n’umwe mu bayobozi ba Bugesera FC, Habururema Gahungu yafunzwe kuwa Gatatu taliki 28 Gashyantare 2024.

    Ntibyadukundiye kuvugana na Polisi, ariko amakuru yizewe atugeraho avuga ko icyo yazize ni uko yafatiwe mu mujyi wa Nyamata atwaye imodoka yasinze akaba yarahise afungirwa kuri sitasiyo ya Police ya Nyamata.

    Uyu munyezamu mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo yerekeje muri iyi kipe yo mu karere ka Bugesera avuye muri Police FC asinya amasezerano y’imyaka 2.

    Habururema Gahungu wigeze no kujya ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yazamukiye mu ikipe ya Sunrise FC arinaho Police FC yari yaramuguze.

    Ibi bibaye mu gihe ikipe ya Bugesera FC yitegura umukino wo ku munsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho izakira Mukura VS kuwa Gatandatu Saa cyenda kuri sitade y’Akarere ka Bugesera.

    Nubwo izakina idafite umunyezamu wayo wa mbere ariko aya ni amanota ikeneye kubera ko kugeza ubu iri mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri aho iri ku mwanya wa 13 n’amanota 22 inganya na Gorilla FC iri ku mwanya wa 14 ndetse na Etincelles FC iri ku mwanya wa 15.

    Habururema Gahungu ufunze nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140253/umunyezamu-wa-bugesera-fc-arafunze-140253.html

  • Kamonyi-Kayumbu: Meya yakebuye urubyiruko rushaka gutera imbere rudakora #rwanda #RwOT

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kayumbu barimo n'abaruhagarariye, bagaragaza inyota yo gushaka gukira ariko imvugo n'ibikorwa byabo bikagaragaza ibihabanye. Bashaka gukira batavunitse, bashaka iterambere bazaniwe, batagizemo uruhare. Mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa kabiri, babajijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi icyo bashaka gukora, icyo babuze amagambo abisobanura arabura, baragayika imbere y'abaturage.

    Mu nteko y'Abaturage yabereye mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Muyange, Umurenge wa Kayumbu mu mbuga y'ikigo nderabuzima, uhagarariye uru rubyiruko yagaragarije Meya Dr Nahayo Sylvere ko nk'urubyiruko rwa Kayumbu rushaka kwiteza imbere, rwabuze abafatanyabikorwa, rubura igishoro, rubura n'aho rwigaragariza kandi ngo rwarize. Yakomeje asaba Meya kubakorera ubuvugizi bakabona abafatanyabikorwa n'abaterankunga babafasha kwiteza imbere.

    Uwo wa kabiri uhereye i bumoso, niwe rubyiruko wabajije mu izina ry'abo ahagarariye.

    Dr Nahayo Sylvere, utaranyuzwe n'uburyo uru rubyiruko rwa Kayumbu ruvuga ko rushaka iterambere ariko rutagaragaza ibikorwa, mu kubasubiza yagize ati' Ariko icyo mwabuze ni iki? Ni amafaranga, ko amafaranga ahari se kuki muyabura? Muyabura gute kandi amafaranga ahari?'.

    Yakomeje agira ati' Reka tubabwire! Dufite ikibazo mu rubyiruko rudashaka gukora. Nshobora kuguha nk'ahantu 5 twafashije urubyiruko kubera kwa kudashaka gukora bikarangira imishinga yabo idateye imbere'. Yakomeje abaza niba barakoze umushinga bakabura ubafasha, bakabura amafaranga baraceceka, babura icyo gusubiza, basebera imbere y'abaturage.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, ntabwo yumva uburyo urubyiruko rwa Kayumbu runanirwa gukora imishinga kandi hari amafaranga rudashaka gusaba ngo rukore, ahubwo rugashaka guhera ku bikomeye n'ibyoroheje byabananiye.

    Yabasabye ku mubwira nibura umushinga batangije, bakoze wo kwiteza imbere ngo nawe ahave abateye inkunga amagambo abisobanura arabura. Yabibukije ko hari inguzanyo y'amafaranga ku murenge ariko habuze abo bayaha mu rubyiruko, nyamara hari abakuze bahise bagaragariza Meya ko bo bayabonye ndetse barimo gukora neza bishyura, ko ahubwo uru rubyiruko rushaka gukira rutakoze.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yasabye urubyiruko rwa Kayumbu gukora imishinga mito mito ijyanye n'aho baherereye bagakora bakayibyaza umusaruro. Yabibukije ko mu Murenge wabo hari amafaranga y'inguzanyo angana n'ibihumbi ijana (100,000Frws) ndetse biteganijwe ko mu minsi mike azongerwa, aho atangwa akunguka ibihumbi bibiri (2,000Frws) mu gihe cy'imyaka ibiri. Yabasabye kureka gusha gukira no gutera imbere bashaka guhera kuri byinshi kandi bananiwe no kubyaza umusaruro ibike bafite. Ati' Mwebwe, mushaka gutangirira hejuru ni cyo kibazo'. Akomeza ati' Iyo muza kuba mutubwira muti twarakoze, umusaruro wacu twabuze aho tuwugurisha!, mwishaka gutangirira hejuru ngo mutangire ibintu bihenze, ibyo gukora birahari'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/29/kamonyi-kayumbu-meya-yakebuye-urubyiruko-rushaka-gutera-imbere-rudakora/

  • Yannick Noah na Perezida wa CAT bavuze imyato… – #rwanda #RwOT

    Byari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, kireba mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Ni ikiganiro cyabaye kigaruka ku mukino ya ATP Challenger 50 Tour iri kubera mu Rwanda, ari nayo aba bayobozi bitabiriye.

    Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda Karenzi Theoneste, yatangiye aha ikaze abitabiriye ikiganiro ndetse avuga ko nk’umukino wa Tennis mu Rwanda bakomeje gutera imbere. Yagize ati “Twizera ko ari intangiriro ndetse bizakomeza. Turizera ko kwitabira kwa Yannick Noah bizatera abakiri bato benshi gukunda Tennis.'

    Jean Claude uyobora Tennis muri Afurika, yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda ndetse ashima u Rwanda ku buryo rwakiriye iyi mikino. 

    Yagize Ati' Nishimiye kuba ndi hano mu irushanwa ry’amateka, kuba ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa Tennis y’u Rwanda bwaremeye kwakira iri rushanwa. Yego turacyari kure ariko iyo ubasha kwakira abanyabigwi nka Yannick Noah bitanga icyizere ko intangiriro ari nziza. U Rwanda rufite inkuru yo kubwira Isi. Rufite kandi amateka yo guhuza abantu. Twe nk’abategura amarushanwa ntitureba kuzamura Tennis gusa, ahubwo no guteza imbere umuryango.”

    Yannick Noah wageze mu Rwanda ategerejwe, yavuzeko iyo abonye imikino nk’iyi aba yumva aricyo gihe cyiza cyo kwerekana impano ku bakinnyi bakiri bato. Yagize ati' Kuri njye ni agatangaza. Nk’umukinnyi wa Tennis sinigeze ngira amahirwe yo gukinira mu rugo muri Cameroun, iyo numvise irushanwa nk’iri ntekereza ko ari iryo gutuma abana babona abantu bakina, na bo bakazaba abakinnyi. Hano nabonye ari ahantu heza ho kuguma. Mwakoze ku buryo mwatwakiriye, si njye uzabona abana bakina Tennis hano.”

    Yannick Noah avuga ko imikino nka Tennis iba ikeneye abakinnyi bakanyujijeho kugirango babere urugero abakiri bato 

    Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro 

    KANDA HANO URENE AMAFOTO MENSHI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140238/yannick-noah-na-perezida-wa-cat-bavuze-imyato-u-rwanda-amafoto-140238.html

  • Impamvu 4 udakwiye gukoresha ‘Massage’ aho ub… – #rwanda #RwOT

    Abantu benshi usanga bakoresha massage iyo bananiwe ndetse abandi bakayikora mu rwego rwo kwishimisha, akenshi nyuma ya sauna cyangwa siporo. Massage ikozwe neza, ishobora kuba uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bwawe no kongera muri rusange imikorere myiza y'umubiri.

    ‘Massage’ ni uburyo bwo kwagaza, gukandakanda no kugorora ingingo zitandukanye z'umubiri harimo; imikaya, uruhu, aho amagufa agiye ahurira n'ahandi. Hariho uburyo butandukanye bwo kumasa harimo; ubworoheje cyangwa se hakoreshejwe imbaraga.

    Dore impamvu 4 umuntu adakwiye gukoresha Massage aho abonye hose nk’uko urubuga Healthline rubitangaza:

    1.Gukanda ahantu hatariho 

     Mu buvuzi bukoresha kunanura imitsi n'ingingo hari ahantu uba uri bukande bitewe n'icyo ushaka kuvura. Ushobora gukora ahantu umuntu akamugara aho gukira. Urugero hari ikibazo kijya kiba mu pfundiko ku buryo iyo utakizi neza uko umumasa umuntu yahura n'izindi ngaruka mbi zirusha ikibazo yari afite.

    2. Kwivura icyo utarwaye  

    Hari ubwo umuntu ajya gukoresha massage avuga ko afite umunaniro kandi wenda uwo munaniro uturuka ku bundi burwayi, yakoresha massage ahantu hatizewe bagatangira kumumasa atabanje kujya kwa muganga ngo bamenye icyo arwaye bikaba byamwangiriza umubiri.

    3. Gukora ibitandukanye n'ibyakujyanye muri massage 

     Hari abantu bumva ko gukanda cyane ariko gukora massage nyamara umuntu warabyize neza amenya aho amasa n'uburyo abikora, mu gihe abandi batabizi bo bakurikiza uko umurwayi ababwira, yagira ati kanda cyane agakanda, yamubwira ati gabanya akagabanya aho ni ho hava ibindi, bakajya mu busambanyi byatangiye ari massage.

    4. Kuba hari igihe umuntu aba atemerewe gukorerwa massage 

    Hari igihe umuntu aba atemerewe gukorerwa massage nko kuba arwaye kanseri, kuba afite tension iri hejuru, kuba isukari yamanutse, umuntu urwaye diabete atariye, uwanyoye inzoga kuko massage ituma inzoga zikwirakwira mu mubiri hose, ufite indwara za infections n’izindi.

    Healthline ivuga ko bitangaje kubona abantu bashyira massage impande y'akabari umuntu akamara kunywa inzoga zamwuzuye akinyabya ku ruhande bakaba bamukoreye massage kandi bizira ko umuntu wanyoye akorerwa massage.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140235/impamvu-4-udakwiye-gukoresha-massage-aho-ubonye-hose-140235.html

  • Abateguye ‘Mister Rwanda na Miss Black’ bagi… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 28 Ugushyingu 2023 nibwo Imanzi Agancy Ltd yateguye irushanwa ry'ubwiza bw'abahungu rya Mister Rwanda ryahagaze rigeze mu mahina, bahinduye icyerekezo batangaza ko bagiye gutegura irushanwa ry'ubwiza risanzwe ari mpuzamahanga rya 'Miss Black World' riba mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ibindi.

    Moses Byiringiro, Umuyobozi wa Imanzi Agency Ltd yavuze ko bateguye 'Miss Black' rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, rigiye gufasha abakobwa b'abirabura kugaragaza impano bafite mu buhanzi, kubyina, kumurika imideli, kwerekana umuco, guhanga imishinga n'ibindi.

    Moses Byiringiro avuga ko iri rushanwa ari mpuzamahanga ndetse ko rizitabirwa n'abakobwa b'abirabura, rizitabirwa n'abakobwa baturutse hirya no hino ku Isi ndetse binashoboka ko nta munyarwanda waryitabira. Ubu buyobozi bwavugaga ko mu Kuboza 2023 aribwo kwiyandikisha ku bazaryitabira bizatangira.

    Ku wa 15 Gashyantare 2024 nibwo Imanzi Agency Ltd yatangije ku mugaragaro 'Miss Black Festival' ubuyozi butangaza ko kwiyandikisha bitangira ku wa 16 Gashyantare 2024.

    Imanzi Agency Ltd yavuze ko iri rushanwa rizahuza abakobwa b'abirabura bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho umukobwa uzahiga abandi azahembwa Miliyoni 15 Frw mu gihe ibisonga bye bibiri bizahabwa Miliyoni 5 Frw buri umwe.

    Bwatangaje ko iri rushanwa rigizwe n'ibyiciro bitatu, bibiri bya mbere bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n'uko abazitabira bazaturuka mu bihugu bitandukanye, mu gihe irushanwa nyirizina ryo rizabera mu Rwanda.

    Icyakora ubuyozi bwa Imanzi Agency Ltd bushobora kujyanwa mu nkiko kubera ibyiswe ubwambuzi bushukana.

    Mu Gushyingo 2021 nibwo Imanzi Agency Ltd yatangije irushanwa ry'ubwiza bw'abasore 'Mister Rwanda'. Hatoranyijwe abasore 18 bahize abanda bazajya muri Boot camp kugira ngo hatoranywe abasore bazahiga abandi.

    Icyakora iri rushanwa ryaje gukomwa mu nkokora. Muri Gicurasi 2023, amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda yarahagaritswe kubera ibibazo byabaye muri Miss Rwanda.

    Icyakora iri rushanwa ryaje gusa n'iriburiwe irengero, ibintu byatumye abariteguye bahindura umuvuno basa n'abarihagaritse.

    Nyamara abasore 18 bari bamaze gutoranywa, bari bamaze gutorwa n'abantu benshi ku buryo hari hamaze kwinjizwa amafaranga menshi biturutse mu gutora.

    Kuri ubu abasore bari bahatanye muri Mister Rwanda baritegura kujyana mu nkiko Imanzi Agency Ltd ku bwo gukoresha amazina yabo, bakabariganya.

    Aba basore bavuga ko Imanzi Agency Ltd yakoresheje amazina yabo ikabona amafaranga binyuze mu majwi bikarangira basaruyemo menshi nyamara aba basore bakirengagizwa ndetse ntibabamenyeshe uko byagenze cyangwa se ngo babe bahabwa amafaranga runaka kuko umushinga wahagaze ahubwo ya mafaranga yose bakayitwarira kugeza ubu bakaba bari mu rungabangabo.

    Aba basore bavuga ko Imanzi Agency Ltd ikimara kubona izina n'amafaranga biturutse ku gukoresha amazina yabo, yahise yigira gutegura irindi rushanwa rya 'Miss Black'.

    Umwe mu baganirije InyaRwanda ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati 'Tugiye kwiyambaza Ubutabera kuko baraturiganyije, abantu twarabamamaje, muribuka ko mbere ya 'Mister Rwanda' Imanzi Agency Ltd ntaho bari bazwi, twarabamamaje, tubahesha amafaranga biturutse mu bafana bacu batoye umunsi ku munsi kandi babikorera twe. Rero nyuma yo guhagarikwa, ntabwo twongeye kwitabwaho, ntago batubwiye ko amarushanwa y'ubwiza yongeye gukomorerwa ahubwo tubona batangije irindi rushanwa.

    Twari tumaze kubahesha amafaranga menshi, buri muntu wese yari yarabwiye abamukurikira ngo badutore, ayo mafaranga ntabwo twamenye irengero ryayo kandi. Niba amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda atemewe se kuki bagiye gutegura 'Miss Black'? Reka tuvuge ko wenda amarushanwa y'ubwiza mu banyarwanda ariyo atemewe ariko na none, 'Miss Black' nayo izitabirwa n'abanyarwanda.

    Nabwo niba amarushanwa y'ubwiza mu banyarwanda gusa ariyo atemewe, bari kutubwira icyabaye cyatumye bahindura ibitekerezo, amafaranga twinjije mu matora niyo yari kuvamo ahemba umwe muri twe wari kuba 'Mister Rwanda' none niba Mister Rwanda itakibaye, ayo mafaranga ntitwayagabana ko icyo bashakaga gukora batagikoze?.

    Uyu musore avuga ko iyo hagize ubaza iby'iyi 'Mister Rwanda ntacyo bitanga ahubwo  ko babona bageze kure umushinga wabo wa 'Miss Black Festival’.

    Ubwo Inyarwanda twageragezaga gushaka icyo ubuyobozi bwa Imanzi Agency Ltd bubivugaho, ntibwabashije kutuvugisha kuri Telefone ndetse n’Ubutumwa  bugufi twabandikiye ntibabusubiza.


    Abateguye Miss Black na Mister Rwanda bagiye kujyanwa mu nkiko



    Abasore 18 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Mister Rwanda bagiye kwitabaza inkiko kugirango barenganurwe mu mushinga wa 'Mister Rwanda' 

    Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru…………….,

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140230/abateguye-mister-rwanda-na-miss-black-bagiye-kujyanwa-mu-nkiko-140230.html

  • Junior Giti yavuze ukuri ku isibwa ry’indirimbo ‘Jugumila’ yasibishijwe n’umuntu batarabona #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko indirimbo 'Jugumila’ yahuriwemo n’abahanzi Chris Eazy, Kevin Kade na Phil Peter isibwe kuri YouTube, Junior Giti yavuze ko uwasibishije iyi ndirimbo bamumenye ariko bataramubona, bakaba barimo gukora ibishoboka byose ngo bamugereho.

    Ni indirimbo yasohotse tariki ya 21 Gashyantare 2024 ishyirwa kuri Shene ya YouTube y’umuhanzi Chris Eazy. Ni indirimbo bitagoranye ko ihita yigarurira imitima y’abakunzi b’ubumuziki mu Rwanda bitewe n’uburyo yari ikozwemo, iryoheye amatwi.

    Bitunguranye iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abantu hafi ibihumbi 600 mu cyumweru kimwe gusa, ejo yasibwe ku muyoboro wa YouTube aho uwajyaga kuyireba bamubwiraga ko yasibwe kubera ko bayireze 'Copy Right’ (bivuze ko harimo nk’amajwi cyangwa ibindi bikoresho byakoreshejwe bitari ibya ba nyir’ubwite kandi batanabiherewe uburenganzira).

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29, Junior Giti, ushinzwe kurerebera inyungu z’umuhanzi Chris Eazy, abinyujije kuri 'WhatsApp Status’ ye yashyizeho link y’iyi ndirimbo, gusa nyuma y’amasaha make yongeye kuburirwa irengero.

    Mu kiganiro Junior Giti yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yasibwe bitewe n’umuntu wayishyize ku mbuga zose akayiyitirira ariko barimo gushaka uko ikibazo gikemuka.

    Ati 'Ni umuntu wayifashe ayishyira kuri audiomack, kuri Google Play, kuri YouTube ayishyira ahantu hose ahita amera nk’aho umutungo ubaye uwe. Ni we wabikoze akaba adukozeho. Ubu turimo turashaka uko ikibazo gikemuka tugomba kumushaka tukavugana na we.'

    Yakomeje avuga ko batazi icyo yifuza kuko batamuzi, batarabasha kuvugana na we kuko na nimero ye babonye itarimo gucamo, gusa ngo bagomba kumushaka bakamubona uko byagenda kose.

    Ati 'Ariko dufite kumushaka tukamubaza impavu yabikoze kuko arimo aradukereza. Niba indirimbo yarayikunze ashaka kuyigura ikaba umutungo we yabivuga. Nta n’ubwo tunamuzi, na nimero yashyizeho ntabwo zicamo ariko buriya nidufata ifoto bikagera muri RIB araboneka ntabwo ari bubure.'

    Yijeje abakunzi b’umuziki wa Chris Eazy by’umwihariko abari bakunze iyi ndirimbo 'Jugumila’ ko badasinziriye ahubwo barimo gukemura iki kibazo, mu gihe cya vuba barongera babone indirimbo ya bo bakunze.

    Ni indirimbo yari mu njyana ya AfroGako yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Element muri 1:55 AM, ikaba kandi mu buryo bw’amajwi yaratangiye gutunganywa tariki ya 9 Ukuboza 2023.

    Amakuru akaba avuga ko kugira ngo amashusho ya yo asohoke (atagaragaramo umukobwa n’umwe) ku wa 21 Gashyantare 2024, yatanzweho miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Iyo ugiye kuri link y’iyi ndirimbo ni ibi bakwereka

    Chris Eazy (ubanza ibumoso), Phil Peter (hagati) na Kevin Kade (iburyo) indirimbo ya bo yasibwe kuri YouTube

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/junior-giti-yavuze-ukuri-ku-isibwa-ry-indirimbo-jugumila-yasibishijwe-n-umuntu-batarabona

  • Rayon Sports y’abagore yazanye umukinnyi w’Umudagekazi #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse uyu munsi Rayon Sports y’abagore irasinyisha umukinnyi w’Umudagekazi witwa Helan.

    Uyu mukinnyi akaba yakoze imyitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko imyitozo yakoze kuri uyu wa Kane mu gitondo, ikipe yahise ifata umwanzuro wo kumusinyisha kuko basanze hari icyo yafasha.

    Mu mafoto ISIMBI yabashije kubona (nubwo atagaragara neza), agaragaza uyu mukinnyi ari mu myitozo ya Rayon Sports WFC mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera.

    Mu gihe yasinyira iyi kipe, akaba yayifasha mu mikino isigaye ya shampiyona ya 2023-24 aho bahura imikino 5 ngo irangire.

    Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 17 wa shampiyona, Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde n’amanota 46 irusha AS Kigali WFC ya kabiri amanota 2.

    Umudagekazi mu myitozo ya Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-abagore-yazanye-umukinnyi-w-umudagekazi

  • Ishusho ya Gashyantare y’Abakundana mu Myidag… – #rwanda #RwOT

    Twabegeranirije muri rusange uko ukwezi kuzwi nk’ukw’abakundana kwagenze guhera kuri Okkama wakwinjijemo abantu mu buryo bwihariye, abanyamideli baserutse muri Amerika n'Uburayi, The Ben i Kampala, Bruce Melodie i Nairobi, Alliah Cool i Dar es Salaam.

    Mu bwiza, Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yatangaje igihe azakorera ubukwe, abandi berekana abakunzi barimo Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022, n'ibindi.

    Ibitaramo bitegerejwe muri Werurwe 2024

    Ukwezi gushyizweho akadomo abantu bategerezanije amatsiko igitaramo rurangiranwa cya Platini P kizaba kuwa 30 Werurwe 2024 ubwo uyu mugabo azaba yizihiza imyaka 14 amaze mu muziki.

    Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, byitezwe ko azagifashwamo n'abahanzi barimo n’abakomeye mu Karere nka Eddy Kenzo na Big Fizzo, biranashoboka ko abantu bakongera kugira amahirwe yo kubona ataramana na Humble Jizzo na Safi Madiba.

    Hari kandi igitaramo cya Tonzi cyo kumurika umuzingo we wa cyenda yise Respect. Ni igitaramo kizabera kuri Crown Conference Hall i Nyarutaramana aho azongera guhuriza ku rubyiniro The Sisters.

    The Sisters imaze imyaka 10 itumvikana, igizwe na Aline Gahongayire, Gabby Kamanzi, Phanny Wibarara na Tonzi. Iki gitaramo bazahuriramo kizaba kuwa 31 Werurwe 2024. Aline Kabaganza na we azaririmba muri iki gitaramo mu gihe DJ Spin ari we uzaba avanga umuziki.

    Inkuru ya 30 igitaramo gakondo cy'Inyamibwa kizaba kuwa 23 Werurwe 2023 muri BK Arena aho hazabarwa inkuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe n'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Indirimbo zagarutsweho cyane

    Ukwezi kwa Gashyantare kwasohotsemo indirimbo nyinshi ariko iyitwa  Jugumila ya Phil Peter, Kevin Kade na Chriss Eazy zagarutsweho cyane kugera no kuri Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima wibajije icyo izina ry'iyi ndirimbo rivuze.

    Shemi na we yongeye gukora mu nganzo akora indirimbo igaragaramo mu mashusho Judy umukobwa umaze kugwiza igikundiro ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni indirimbo yasohokeye rimwe na “Peace Of Mind” isubiwemo. Izi zose zikaba zari zitezwemo Davis D, nyamara inkuru yaje ibusanye kuko haririmbyemo Juno Kizigenza.

    Juno Kizigenza yagarutse mu nkuru bishingiye ku ndirimbo byavuzwe ko itari iye, Abahungu, ikoze mu njyana y'uruhurirane ya Afro Gako nayo hibazwa imvano yayo.

    Gusa uyu muhanzi yashyize umucyo ku byavugwaga, avuga ko babikemuye n’uwamushinjaga kuyimwiba, bamwe bakaba barabibonagamo inzira yo kurushaho kuyicuruza.

    Ariel Wayz wigeze gushyira hanze amafoto, benshi bakavuga ko afite amabere ameze nk'irya Bigogwe, yakoze indirimbo igaragaramo ababyeyi be ayikorera mu Bigogwe mu cyanya yavuzwemo.

    Ibitaramo n'ibirori byabaye

    Okkama yinjije abantu mu Kwezi kw'abakundana ashyira hanze indirimbo yise “Aba Baby” mu buryo bw'amajwi n'amashusho, anahita ashyira hanze indirimbo zose zigize EP yise Ahwii.

    Yayimuritse mu buryo bwa Live mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye nka Shaddyboo, Rocky Kimomo, Coach Gael na Kenny. Yafashijwe na Umuriri Band.

    Abahanzi barimo Kenny Sol na Ross Kana bamufashije gususurutsa abitabiriye mu gihe umukunzi wa Okkama, Trecy Teta, ari we wari uyoboye gahunda z’ibyaberaga hanze.

    Habaye igitaramo cya Andersonne Experience cyaririmbyemo Andersonne ari na we nyiri birori, Ariel Wayz na Delah Dube. Iki gitaramo kiri mu byasusurukije abantu kuri Saint Valentin.

    Mu Rwanda kandi ku nshuro ya mbere habereye iserukiramuco rya Kigali Trinnial ryabereye mu bice bitandukanye by'igihugu, rirangwa n'ibikorwa birimo iby'umuziki, ikinamico imideli.

    Ibi bikorwa byashyizweho akadomo mu gitaramo cyaririmbyemo abarimo Mike Kayihura, Bushali, Kaya Byinshi, Michael Makembe, Impakanizi, Kevin Kade, Mistaek, Delah Dube, Symphony Band na Shauku Band.

    Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, Meya w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel; bari mu bayobozi bitabiriye ibi bikorwa mu bihe bitandukanye.

    Hari kandi ibitaramo byabereye mu bice bitandukanye by'igihugu byaherekeje Tour Du Rwanda, bigatanga ibyishimo bisendereye ndetse bigaha amahirwe abo muri utwo duce bakiyerekana.

    Ibi bitaramo byabereye mu Karere ka Huye, Rubavu, Musanze na Kigali, byarushijeho kuzamura imigendekere myiza ya Tour Du Rwanda aho abantu babaga bari bukurikirane mu masaha y'amanywa ibikorwa by'amarushanwa y'amagare, bakanagira umwanya wo kwidagadura.

    Abahanzi batoranijwe bagatanga ibyishimo muri Tour du Rwanda, barimo Mico The Best, Senderi Hit, Kenny Sol, Juno Kizigenza, Bwiza, Bushali na Afrique, bakaba ari abahanzi bigoranye ko bagutenguha.

    Ni na ko byagenze ndetse bigeze i Musanze abakunzi b'umuziki nyarwanda basaba ko bakongererwa igihe kugira ngo babashe kumva neza ibihangano bya Juno Kizigenza.

    Ku munsi w’abakundana, The Ben yataramiye muri Uganda yongera kwerekwa urukundo mu gihugu gifite amateka akomeye mu buzima bwe kuko ariho yavukiye hari ku munsi w'abakundana.

    Kuwa 23 Gashyantare nabwo yatunguranye mu gitaramo “Melodies of Love” cya Rema Namakulah afatanya n'uyu muhanzikazi bafitanye indirimbo “This Is Love” gutaramira abitabiriye iki gitaramo.

    Amakuru yihariye ku bahanzi n'abanyamuziki

    Bruce Melodie witegura gushyira hanze umuzingo mushya, yerekeje muri Kenya mu bikorwa bifite aho bihuriye n'umuziki we, ariko icyatunguranye kurusha ibindi ni ukujyana na Prince Kiiiz asize Element.

    Muri Kenya uyu muhanzi yagize umwanya wo gusura Bahati basanzwe bafitanye umubano wihariye banakoranye indirimbo “Diana”, anagira umwanya wo gutanga ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye.

    Inkuru yo kongera kwinjira muri 1:55AM kwa Kenny Sol bishingiye ku nkuru yatangajwe na Bruce Meloide, yemeza ko yamaze kuba umunyamuryango, yavugishije benshi.

    Nubwo Kenny Sol ataragira icyo avuga kuri aya makuru, ariko ikibazo cyakomeje kwibazwa ni ‘ese koko igihe aho kigeze Kenny Sol yaba ari umuhanzi wari ukeneye kongera kugira abamureberera inyungu’?.

    Impamvu ni uko yavuye mu Igitangaza akanatandukana na Yemba Voice, kandi imikorere ye bikagaragara ko ari bwo yihagazeho. Abandi bavuze ko ari umubare mwiza by'umwihariko muri iki gihe yinjiye mu cyiciro cy'abafite urugo.

    Chriss Eazy yatigishije imbuga, yongera kwerekana ko yihebeye Umuhoza Pascaline, umwe mu bakobwa b'inkingi za mwamba muri Kigali Protocal by'umwihariko mu ishami ryayo ryo muri Poland. Pascaline uri umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana Miss Rwanda 2022.

    Chriss Eazy yongeye kugaruka mu majwi havugwa ko yasusuzuye abanyamakuru b’i Huye aho yavuye agakurikirwa n'inkuru zivuga ko hari abafashe umwanzuro wo kutazongera gukina indirimbo ze, gusa yaje gusaba imbabazi agaragaza ko ibyabaye atari abigambiriye.

    Ubwiza n'imideli muri Gashyantare 2024

    Abanyamideli nyarwanda bongeye kwiyerekana mu ruhando mpuzamahanga barimo Christine Munezero, Ornella Umutoni na Anipha Umufite, batambutse mu birori by'imideli bya New York Fashion Week.

    Ibi birori biza mu by'imbere byishyura neza abo bikoresha bikanabahesha amahirwe y'ibiraka bikomeye birimo gukorana n'inzu zireberera inyungu z'abanyamideli no kwamamaza kompanyi zikomeye.

    Nyuma gato Umufite Anipha yitabiriye London Fashion Week avuga ko ari ikintu gikomeye gishimangira ko umwuga wo kumurika imideli mu Rwanda uri kwaguka.

    Birumvikana kandi kuba uyu munsi umunyarwanda yamurika imideli muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, mu Bwongereza no mu Bufaransa, ni intambwe ikomeye kandi itanga icyizere ko mu bihe biri imbere mu Rwanda hazatangira kujya habera ibirori bikomeye by'imideli.

    Ku ruhande rw'ubwiza, Miss Naomie nyuma yuko yasoje Mutarama yambitswe impeta, Gashyantare nayo yayigiriyemo umugisha, bahuza imiryango n'umukunzi we Michael Tesfay mu muhango wo gufata irembo. Ubwo yaganiraga na RBA, Miss Naomie yatangaje ko mu Ukuboza ari bwo azakora ubukwe. 

    U Rwanda rwungutse amaboko muri iki gisata aho Kenza Joannah Ameloot yegukanye ikamba rya Miss Belgium 2024. Uyu mukobwa akaba ari yaragaragaje ko yishimira kuba ari umunyarwanda.

    Miss Kenza avuga ko akunda gusura u Rwanda akishimira ko abanyarwanda bahisemo kwigira. Umushinga w'uyu mukobwa ni ugufasha abana baba mu miryango ikennye mu Bubiligi.

    Yavuze ko ateganya ko ibi bikorwa azanabigeza mu Rwanda, akaba yifuza kubona uburezi bufite ireme binyuze mu bukangurambaga no mu buryo bufatika.

    Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia yiyongereye ku mubare w'abanyampinga berekanye abakunzi babo, hakaba hari ku munsi w'abakundana.

    Imyidagaduro ishingiye kuri sinema

    Alliah Cool uri mu bari n'abategarugori bamaze igihe kitari gito mu ruganda rw'imyidagaduro ishingiye kuri sinema, yagiye muri Tanzania mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye.

    Muri uko kwezi kandi ni bwo yatangaje ko nubwo abantu bamwe bibwira ko hari umubano agirana n'abagabo batandukanye wihariye, ibyo ari icyaha kuri we by'umwihariko muri iki gihe afite umugabo kandi bishimanye nubwo nta bukwe ateganya.

    Yaganiriye kandi na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda by'umwihariko ku mushinga w'uyu mugore wo gufasha urubyiruko kurushaho kugira ubumenyi bufatika mu birebana na sinema.

    Umunyarwenya, umukinnyi wa filime n'umunyamakuru, Rusine Patrick, nawe yerekanye ko ari mu munyenga w'urukundo na Iryn Uwase Nizra. Amakuru ahari ni uko aba bombi bageze kure umushinga wo kubana.

    Gahunda zihariye

    InyaRwanda yatangije gahunda yo gusura abahanzi baherereye hirya no mu bice by'igihugu aho kugeza ubu iyi gahunda imaze kubera mu Turere 2 ari two Musanze na Huye. Abahanzi n'abafite aho bahuriye n'ubuhanzi n'imyidagaduro muri utwo turere bagaragaje byinshi byihariye ku turere twabo.

    Muri Musanze, bagaragaje ko kugeza ubu imyidagaduro yabo ishingiye ku birori bitegurirwa mu Tubari n'Utubyiniro, ariko ibitaramo binini bisigaye byarabaye bicye ugereranije na mbere.

    Ibi bishingira ahanini ku kuba bigoye kubona aho ukorera kuko Stade idapfa gutangwa ndetse n'icyanya cyahariwe imyidaduro na siporo [Car Free Zone] na cyo ari uko.

    Ku rundi ruhande ariko bagaragaza ko bishimira impano zitangaje bafite mu muziki, ubusizi no kubyina. Kugeza ubu mu nsisiro hose bashimangira ko indirimbo “Teta” ya QD ariyo bakunze na cyane ko ari iy'umuhanzi ukomoka muri aka Karere.

    AKarere ka Huye kigeza kuba igicumbi cy'imyidagaduro, ubu byasubiye inyuma bishingiye ku kuba abanyeshuri baragabanutse muri uyu mujyi, abashoramari bakaba basigaye bagira ubwoba bwo gushora. Ikindi ibikorwa byo kwerekaniramo impano nabyo byaragabanutse.

    Abatuye muri aka karere barasaba koroherezwa mu kubona aho gukorera ibitaramo bigari kuko hamwe mu hahari bigoye kuhabona. Hari n’aho batanze urugero ko hasigaye harabaye aho kubika amafumbire.

    Iyi gahunda ya InyaRwanda: Ubuhanzi n'Imyidagaduro mu Turere, izakomereza no mu tundi Turere dutandukanye tw'igihugu.

    Amakuru yo mu Karere

    Ahanini amakuru menshi muri iki gihe mu myidagaduro mu Karere k'Ibiyagabigari usanga ashingiye ku gihugu cya Tanzania kuko cyamaze kugaragaza ubudasa cyane cyane mu njyana ya Bongo Flava no kuba abenshi bagituye bakoresha icyongereza n'igiswahili, indimi zifite umubare munini w’abazikoresha ku isi.

    Harmonize yatangaje ko yitegura guhamagara Diamond bakaganira ku byerekeranye n'imikoranire mu gukomeza guteza imbere umuziki wa Tanzania.

    Uyu muhanzi uri mu rukundo na Poshy Queen, amaze iminsi agaragaza ibyishimo bidasanzwe. Wavuga ko barambanye dore ko bamaranye amezi arenga abiri.

    Ku ruhande rwa Diamond, yapfukamye imbere ya Zuchu amusaba imbabazi nyuma yuko uyu muhanzikazi bari mu rukundo rutavugwaho rumwe, yari yumvikanye amwita imbwa. Mbega yarikorongeje avuga ko Diamond atanyurwa mu rukundo ndetse ko batazongera gukundana.

    No ku ruhande rwa Zari na Shakib Lutaaya, nabo ibintu ntabwo byifashe neza muri uku kwezi kwa Gashyantare, ndetse amakuru menshi avuga ko bamaze gutandukana.

    Abakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Karere, bavuga ko iyi nkundura bayibonamo uburyo bwo gushaka kwamamaza igice gikurikira cya filime ya Young Famous & African kigiye kujya hanze.

    Hamisa Mobetto yatangiye ukwezi asangiza abamukurikira ibihe byiza yagiriye muri Hollywood ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, asoza yishimana n'abana be i Dubai ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140144/ishusho-ya-gashyantare-yabakundana-mu-myidagaduro-yo-mu-rwanda-140144.html