Blog

  • Ubwiza bwa Petit Stade irimo ikorwaho imirimo ya nyuma (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa, inyubako y’ikibuga cy’imikino y’intoki izwi nka 'Petit Stade’, ubu iragana ku musozo aho iby’ingenzi byarangiye.

    Ni inyubako yatangiye kuvugururwa muri 2022 kugira ngo ijye ku rwego rugezweho ku buryo yajya yakira imikino yose y’intoki ikinirwa mu nzu.

    Ikaba nk’ibisanzwe iri iruhande rwa Stade Amahoro na yo irimo kuvugururwa kugira ngo ijye ku rwego rw’ibibuga byemewe na CAF na FIFA.

    Petit Stade ikaza ari imwe mu nyubako zizifashishwa mu gikombe cy’Afurika cya Handball cya 2026 u Rwanda ruzakira.

    Ikazifashishwa nka 'Gymnase’ nto izajya ikorerwamo imyitozo ndetse igire n’indi mikino izakira ni mu gihe 'Main Hall’ izaba ari Kigali Arena.

    Iby’ingenzi muri Petit Stade bikaba byararangiye hakaba hasigaye imirimo ya nyuma, izajya yakira Basketball, Volleyball ndetse na Handball.

    Ni uku Petit Stade isa

    AMAFOTO: Kigali Today

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubwiza-bwa-petit-stade-irimo-ikorwaho-imirimo-ya-nyuma-amafoto

  • Tennis: Calvin Hemery wahabwaga amahirwe muri… – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku munsi wa kane w'irushanwa mpuzamahanga rihuza abakinnyi ba Tennis babigize umwuga riri kubera mu Rwanda, guhera tariki ya 26 Gashyantare kugeza 10 Werurwe 2024.

    ATP Challenger ni irushanwa riri muri atanu ategurwa n'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Tennis ku Isi. Ku nshuro ya mbere riri gukinirwa muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara ku bibuga bya IPRC-Kigali.

    Mu bakinnyi 60 baryitabiriye, Umufaransa Corentin Denolly wari mu  bahabwaga amahirwe yo kuryegukana ariko ntiyahiriwe n'uyu munsi kuko yasezerewe n'Umuholandi nimero ya karindwi mu bahabwa amahirwe, Max Houkes nyuma yo kumutsinda amaseti 2-0 [6-2 6-3].

    Mu wundi mukino wakurikiwe n'abarimo umukinnyi wakanyujijeho akanaba umuhanzi ukomeye, Yannick Noah na Perezida w'Impuzamashyirahamwe ya Tennis muri Afurika, Jean-Claude Talon, undi Mufaransa, Calvin Hemery yakuwemo na Kamil Majchrzak ku maseti 2-0 [7-3 6-3].

    Si uwo mukino wabaye gusa kuko Stefan Kozlov wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze Umunya-Israel, Yshai Oliel, ameseti 2-1 [4-6 6-3 6-1] mu mukino ukomeye wamaze amasaha abiri n'iminota 48.

    Umukinnyi uzitwara neza muri 'ATP Challenger 50 Tour' azaba afite amahirwe yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere beza ku Isi no gukina amarushanwa ya ATP Tour na 'Grand Slam'.

    Umunsi wa Gatanu ugomba gusiga hamenyekanye abakinnyi bazakina umukino wa nyuma hagati ya Houkes na Majchrzak bazahurira muri ½ ndetse na Kozlov utegereje uzava hagati ya Nicholas David Ionel na Marco Trungelliti.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140265/tennis-calvin-hemery-wahabwaga-amahirwe-muri-atp-challenger-50-tour-yananiwe-kurenga-14-140265.html

  • Mako Nikoshwa yagarutse mu muziki nyuma yo gu… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi, ni kizigengeza mu bahanzi bo hambere bafite indirimbo zacuranzwe muri 'burakeye' zigasabwa kuri Radio Rwanda n'ahandi henshi zasembuye ibyishimo bya benshi. Indirimbo ye 'Bonane' ikumbuza benshi bya bihe, ikabibutsa icyo gukenyera, urukweto n'ikote benshi bahunguraho akavumbi ngo baseruka neza mu mwaka mushya.

    Uyu muhanzi yisangije amateka, iyo muganira inyuma y'ibyuma bifata amajwi n'amashusho akubwira ko yakuriye muri Uganda, agaterwa ishema no kuba ariwe muhanzi w'umunyarwanda wakoze indirimbo zigacurangwa muri Kenya, Uganda n'ahandi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Mako Nikoshwa Joseph [Mako Nikoshwa] yavuze ko zatiwe n'ubushobozi bwatumye adashyira hanze ibihangano yashakaga gukora.

    Ati 'Mbera na mbere ntabwo twari dufite ubushobozi buhagije bitewe n'urwego rw'ibintu dushaka gukora uko biteye. Hari n'imishinga imwe n'imwe y'indirimbo twahagaritse tubona ko zitazakora neza, kuko zasabaga ubushobozi bw'umurengera, cyangwa ubushobozi bukwiriye kugirango ubikore neza.'

    Yavuze ko imyaka itatu ishize yazitiwe cyane 'n'ubushobozi budahagije' mu gihe nashakaga gukora ibintu biri ku rwego rwiza'. Mako Nikoshwa anavuga ko imyaka itatu ishize yakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 nk'abandi bose, ariko ko ntiyari yicaye ubusa kuko yakomeje guhanga ibihangano 'kandi tugeze igihe cyo kubisohora'.

    Uyu muhanzi yavuze ko imyaka itatu ishize atayisobanura nk'aho yari yavuyemo mu muziki, kuko 'sinigeze mva mu muziki'. Avuga ko hamwe n'isoko ry'umuziki, yiyemeje gukora ibihangano byumvikana mu mpande zose z'isi, cyane cyane ibyubakiye ku mwimerere w'abanyarwanda.

    Ati 'Twatekerezaga gukora gakondo tukayihindura mu buryo buryoheye amatwi, mu buryo bugezweho, dukoresha ibikoresho bigezweho by'ubu ng'ubu, ariko dukoresha ibikoresho, tubishyira ku rwego rwiza. Izo rero n'izo ntego zacu, indirimbo zishobora kubyinwa mu tubyiniro, mbese nk'uko mwubyumva muri iyi nashyize hanze [Yayise 'Unyumve'].'

    Mako Nikoshwa ubu yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Unyumve' yanditse nyuma yo kubona ko hari abantu bajya mu rukundo babifata nk'imikino.

    Yavuze ko urukundo atari ikintu cyo gukinisha, ahubwo iyo wakunze umuntu uba ugomba kumuharira umutima wawe wose.

    Ati 'Urwitwazo rw'umuntu uvuga ngo njyewe nta rukundo ngira, sibyo! Nta muntu utagira urukundo, ahubwo aho ruri aba atabihaye agaciro. Rero, byaba byiza ugakunda umuntu umwe wenyine, nibwo butumwa buri muri iyi ndirimbo.'

    Uyu mugabo Yatangiriye umuziki muri Uganda mu mwaka wa 2004, amenyekana cyane binyuze mu ndirimbo zirimo n’izi ” Nkunda kuragira, 'Nkutekerezaho', ndetse n’izindi nyishi.

    Mako Nikoshwa avuga ko yagiye mu muziki aherekeje umusore w'inshuti ye wavaga mu muryango w'abakire. Uwari waherekejwe kuririmba neza byaramunaniye bituma Mako Nikoshwa amufasha muri studio, birangira yinjiye mu muziki uko.


    Mako Nikoshwa yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Unyumve' ikoze muri gakondo ivuguruye


    Mako Nikoshwa yavuze ko imyaka itatu yari ishize atagaragara mu muziki bitewe n'ubushobozi yashakaga gukoreraho umuziki we


    Mako Nikoshwa avuga ko yagarutse mu muziki, kandi aracyakomeye ku ntego yo kwagura umuziki w'u Rwanda 


    Mako Nikoshwa yamamaye mu ndirimbo ‘Bonane’ yamuhaye izina rikomeye mu muziki 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UNYUMVE' YA MAKO NIKOSHWA

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140267/mako-nikoshwa-yagarutse-mu-muziki-nyuma-yo-gukomwa-mu-nkokora-nubushobozi-140267.html

  • Abanyarwenya Kigingi na Dr. Hilary Okello bag… – #rwanda #RwOT

    Fally Merci utegura ibi bitaramo abinyujije muri kompanyi yashinze ya CIM yabwiye InyaRwanda, ko yemeranyije n'aba banyarwenya kongera gutaramira i Kigali nyuma y'uko abifashije mu bitaramo by'urwenya byabanje kandi 'abantu barabishimiye'.

    Iki gitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya Gen-Z Comedy bazagihuriramo kandi n'umunyarwenya uri mu bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, Patrick Salvador.

    Okello wo muri Uganda yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).

    Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y'uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.

    Ni mu gihe Kigingi yaherukaga i Kigali mu bitaramo bya Gen-Z Comedy, byabaye tariki 15 Kamena 2023 kuri Mundi Center. Icyo gihe yagarutse ku rugendo rwe rwo kurushinga n'umunyarwandakazi, kugeza ku mvano yo kuba yarabaye umunyarwenya.

    Alfred Aubin Mugenzi wamenyekanye nka Kigingi akurikirwa n'abarenga ibihumbi 80 kuri Instagram, yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, atanga ibyishimo mu bitaramo yagiye atumirwamo. Yakunze kugaragara mu bitaramo by'urwenya bitegurwa na Nkusi Arthur, n'ibindi bihuza abanyarwenya.

    Ari mu banyarwenya b'abahanga, badashidikanywa na benshi bitabira ibitaramo by'urwenya. Kigingi yahuriye ku rubyiniro na bagenzi be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy, Herve, Babu, Michael n'abandi.

    Mu 2019, Kigingi yateye urwenya mu iserukiramuco 'Kigali International Comedy Festival' ryahuje abanyarwenya b'inkorokoro, ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n'Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda.

    Dr. Hilary Okello yabaye umunyamakuru muri Uganda, kandi ni umwe mu banyarwenya batanga icyizere muri iki gihe.

    Arazwi cyane mu gutera urwenya agaruka ku buzima bwe, ku muryango we n'ibindi. Hillary azi neza ko inkuru nziza iryoshya ibiganiro ari nayo mpamvu yibanda ku nkuru zizwi n'izitazwi ariko akagerageza kubihuriza hamwe.

    Patrick yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi be yihuta biturutse ku kuba yarahageze atinze bitewe n’indege yamutindije.

    Uyu mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa 31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka Fest. No muri 2023, yatanze ibyishimo mu bitaramo bya Seka Live nyuma y'uko avuye mu Bwongereza.

    Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z'abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n'abandi zatangiye gutangarirwa n'abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.

    Fally Merci avuga ko imyaka ibiri bategura ibi bitaramo 'twishimira ubwitabire bw'abantu' ariko kandi 'ntiturabona abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo batugana'.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye, ndetse na za company. Hari icyizere cy'uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.'

    Umunyarwenya Dr. Hilary Okello agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma yo gutanga ibyishimo muri Gen-Z Comedy mu 2023
    Kigingi ari mu banyarwenya bakomeye mu Burundi, agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y'igihe kinini

    Fally Merci yavuze ko imyaka ibiri ishize bategura ibi bitaramo bishimira ubwitabire




    Ibitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy byitabirwa n’umubare munini wiganjemo ibyamamare 

    Igitaramo Kigingi aherukamo i Kigali cyabaye ku wa 15 Kamena 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140269/abanyarwenya-kigingi-na-dr-hilary-okello-bagiye-kongera-gususurutsa-abanya-kigali-140269.html

  • Ibintu wamenya k’umukinnyi Trey Nyoni Liverpool watwererewe ibihugu birimo u Rwanda, Tanzania… #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umwana w’imyaka 16, Trey Nyoni akiniye umukino wa mbere Liverpool ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino abantu batangiye kugenda bamwitirira ibihugu bya bo birimo n’u Rwanda ko ari ho akomoka.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru Trey Nyoni yinjiye mu kibuga ku munota wa 77 asimbura mu mukino wa FA Cup Liverpool yatsinzemo Southampton 3-0. Akaba yarahise aba umukinnyi ukiri muto ukiniye Liverpool muri FA Cup.

    Uyu mukinnyi wageze muri Liverpool 2023, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kwiyitirirwa n’ibihugu byinshi birimo Malawi, Tanzania, Zambia, Botswana ndetse n’u Rwanda ngo kuko izina Nyoni ryumvikana nk’izina ry’Ikinyarwanda.

    Gusa iyo ugiye gusoma usanga aba bose bamwiyitirira ntaho bahuriye kuko avuga ku babyeyi bo muri Zimbabwe.

    Trey Nyoni yavutse tariki ya 30 Kamena 2007, avukira mu Bwongereza ku babyeyi bo muri Zimbabwe, bivuze ko yemerewe kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Zimbabwe.

    Uyu mwana akaba akina mu kibuga hagati asatira, yasinyiye Liverpool muri Kanama 2023 avuye muri Leicester City yari amazemo imyaka 10.

    Trey akaba yaramaze gukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza y’abatarengeje imyaka 16 mu mukino wa gicuti batsinzemo Italy 3-2 aho yatsinze igitego akanatanga umupira wavuyemo igitego.

    Trey Nyoni akomoka muri Zimbabwe akaba yaravukiye mu Bwongereza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibintu-wamenya-k-umukinnyi-trey-nyoni-liverpool-watwererewe-ibihugu-birimo-u-rwanda-tanzania

  • Urutonde rwa filime 10 zitegerejwe na benshi… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe muri Gashyantare niho hakunze gusohokamo filime nyinshi yaba ari izinyura ku mbuga zizicuruza cyangwa n’izindi zakozwe n’inzu zizitunganya zikomeye ku Isi inyinshi ziganjemo izo muri Hollywood.

    Hollywood Reporter yatangaje ko ukwezi kwa Werurwe kwatangiye uyu munsi kuzarangwamo gusohokamo filime 8 zari zimaze igihe zamamazwa kuburyo benshi bazitegerezanyije amatsiko.

    Izi filime zihuriye ku kuba zaratwaye amafaranga menshi zikorwa (High Budget), ndetse zikaba zihuriye ku kuba zifite abakinnyi ba filime b’ibyamamare. Ziri mu bwoko butandukanye yaba filime ziteye ubwoba, izimirwano hamwe na filime mbarankuru.

    Muzitegerejwe na benshi muri uku kwezi harimo igice cya kabiri cya filime ‘Dune 2’ ikurikira ‘Dune 1’ yaciye ibintu mu 2021 ndetse yanahuje ibyamamare muri Sinama nka Zendaya, Jason Momoa, Timothee Chalamet n’abandi.

    Filime ‘Damsel’ iri muzitegerejwe na benshi nayo izasohoka muri Werurwe kuri Netflix. Iyi ikinamo kabuhariwe Millie Bobby Brown wamamaye muyitwa ‘Stranger Things’ nayo ya Netflix.

    Muri filime zizasohoka muri Werurwe zitegerejwe na benshi bitewe n’igihe zimaze zamamazwa hamwe n’abakinnyi bakunzwe bazazigaragaramo, inyinshi ni izizasohokera ku mbuga nka Amazon, Netflix hamwe na Peacock ari naho zizareberwa.

    Dore urutonde rwa filime 10 zitegerejwe na benshi zizasohoka muri Werurwe:

    Title

    Premiere Date

    Platform

    Attention Scale

    Attention Signals

    Dune: Part 2

    3/1/2024

    Warner Bros.

    100.00%

    149,878,815

    Imaginary

    3/8/2024

    Blumhouse, Lionsgate

    28.37%

    42,527,528

    Kung Fu Panda 4

    3/8/2024

    Universal

    13.68%

    20,509,114

    Damsel

    3/8/2024

    Netflix

    13.52%

    20,269,663

    The Thundermans Return

    3/7/2024

    Nickelodeon, Paramount+

    12.42%

    18,609,752

    Arthur the King

    3/15/2024

    Lionsgate

    3.21%

    4,804,258

    Godzilla x Kong: The New Empire

    3/29/2024

    Warner Bros.

    1.38%

    2,067,275

    Megamind vs. The Doom Syndicate

    3/1/2024

    Peacock

    0.95%

    1,428,068

    One Life

    3/15/2024

    Bleecker Street

    0.47%

    709,228

    Road House

    3/21/2024

    Amazon

    0.44%

    660,929

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140259/urutonde-rwa-filime-10-zitegerejwe-na-benshi-zizasohoka-muri-werurwe-140259.html

  • Cristiano Ronaldo yahanwe kubera Messi anacibwa amafaranga #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko agaragaje ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame kubera abaririmbaga Messi, kapiteni wa Al Nassr muri Saudi Arabia na Portugal, Cristiano yahagaritswe umukino umwe anacibwa amafaranga.

    Hari mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2024 gishize aho ikipe ye ya Al Nassr yatsinzemo Al Shabab 3-2, Cristiano yatsinzemo igitego cya mbere kuri penaliti.

    Abafana baje kuririmba Lionel Messi, umunya-Argentine bahanganye imyaka irenga 10 muri ruhago, bahanganiye ibihembo bitandukanye yaba i Burayi ndetse ku Isi yose muri rusange.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 39, ubwo baririmbaga Messi, yafashe ikiganza agishyira ku gutwi nk’umuntu urimo utega amatwi ngo yumve neza ibyo barimo kuvuga.
    Nyuma yahise amanura akaboko no hafi y’imyanya y’ibanga ye arangije arakazunguza ibintu bifatwa nko gukora ibiteye isoni mu ruhame kandi muri kiriya gihugu kikaba kitabyemera.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia rikaba ryarahise ritangira iperereza maze basanga ibyo yakoze bidakwiye.

    Yahise ahanishwa gusiba umukino umwe ndetse no kwishyura amande angana n’ibihumbi 6300 by’Amapawundi.

    Umukino yahanwe wo ukaba yamaze kuwusiba, ni umukino wo ikipe ye ejo hashize yanganyije na Al Hazem.

    Iki gikorwa Cristiano Ronaldo yakoze yagihaniwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yahanwe-kubera-messi-anacibwa-amafaranga

  • Amafoto – Mu isura nshya ibereye ijisho, Ivugururwa ry'inyubako y'imikino ya Petit Stade iragana ku musozo #rwanda #RwOT

    Guhera muri Werurwe 2022 ahazwi nk'i Remera hasanzwe hari inyubako z'imikino itandukanye yaba iy'umupira w'amaguru ndetse n'iya Amaboko yatangiye kuvugurwa.

    Muri iki gice cy'imikino hatangiye kuvugururwa sitade Amahoro yari ifite kwakira abantu 25000 bicaye neza ariko ubu ikaba igomba kwakira 45000 ubwo izaba irangiye.

    Si Sitade Amahoro gusa yavuguruwe kuko n'inyubako y'imikino y'intoki izwi nka Petit Stade nayo yahise ivugururwa bigendanye n'uko Amahoro nayo yari mu mushinga umwe.

    Aha kandi havuguruwe inyubako yakoreshwaga n'abafite ubumuga, ni inyubako izwi nka Gymnase ariko rimwe na rimwe yanakoreshwaga n'abandi b'indi mikino.

    Nk'uko imirimo yo kuvugurura izo nyubako zose igenda igana ku musozo, harayw haraye hagarajwe ishusho y'uko Petit Stade igaragara mbere y'uko itahwa ndetse ikanamurimwa.

    Petit Stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino itandukanye cyane cyane iy'Amaboko, aha twavuga nka Volleyball, Basketball, Tennis, Handball n'iyindi.

    Ibikorwa byo gusoza izi nyubako zose biteganyijwe ko izarangira hagati muri uyu mwaka wa 2024 ndetse ko izanahita ikoreshwa mu marushanwa atandukanye.

    The post Amafoto — Mu isura nshya ibereye ijisho, Ivugururwa ry'inyubako y'imikino ya Petit Stade iragana ku musozo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-mu-isura-nshya-ibereye-ijisho-ivugururwa-ryinyubako-yimikino-ya-petit-stade-iragana-ku-musozo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-mu-isura-nshya-ibereye-ijisho-ivugururwa-ryinyubako-yimikino-ya-petit-stade-iragana-ku-musozo

  • Gasogi United ya KNC yatandukanye na rutahizamu wa yo #rwanda #RwOT

    Gasogi United y’umuherwe Kakooza Nkuriza Charles [KN], yamaze gusesa amasezerano na rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Lisere Cedric Lisombo.

    Mu butumwa iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, bashimiye uyu rutahizamu mu gihe bamaranye.

    Ni rutahizamu winjiye muri iyi kipe mbere y’umwaka w’imikino wa 2023-24 avuye muri Rwamagana City.

    Yaje yitezweho gufasha ubusatirizi bw’iyi kipe kubona ibitego ariko si ko byagenze kuko umusaruro yari yitezweho wabuze.

    Akaba yasheshe amasezerano na Gasogi United aho yari yasinye imyaka ibiri n’umwe ukaba wari utararangira.

    Asize Gasogi United ku mwanya wa 10 n’amanota 26, APR FC ya mbere ikaba ifite 49.

    Lisere Cedric Lisombo yatandukanye na Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-ya-knc-yatandukanye-na-rutahizamu-wa-yo

  • Kamonyi-Runda: Ukunzubugingo Sadock yasanzwe mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

    Ni umugabo w'imyaka 30 y'amavuko, akomoka mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura. Yasanzwe amanitse mu nzu mu mugozi, mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi. Yari amaze igihe kigera ku byumweru bibiri acumbikiwe na Musafiri ukora akazi ko kogosha mu isantere y'ubucuruzi ya Gihara. Urupfu rwe rwabereye benshi urujijo. Umwe wo mu muryango we, avuga ko atabona impamvu yatuma umuvandimwe we yiyambura ubuzima.

    Musafiri wari umaze igihe gito acumbikiye Nyakwigendera, avuga ko bari baziranye iwabo ku ivuko kuko bakomoka hamwe kandi bakaba baranize ku kigo kimwe. Avuga ko inkuru y'urupfu rwa Ukunzubugingo yamusanze ku kazi aho yogoshera, aho umwana wo mu gipangu yaje kumuhuruza ahagana I saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki ya 02 Werurwe 2024.

    Amucumbikira, ngo yaje amubwira ko hari umuntu yaje kureba ngo amuhe akazi I Kigali, aho yajyaga agenda mu gitondo cyangwa I saha ashakiye, akagaruka ku mugoroba cyangwa se n'ijoro, yasanga yaryamye akikingurira kuko yari yaramuhaye urufunguzo rumwe rw'aho babaga. Avuga kandi ko nta Terefone yamubonanaga.

    Amakuru mpamo intyoza.com ikesha umwe wo mu muryango we bavukana, utuye Karongi akaba ari naho akorera, avuga ko uyu Nyakwigendera nta mezi atanu yari bwashire ashatse nubwo urushako rwanze.

    Ahamya ko uyu Nyakwigendera ari umwana wa Gatandatu mu bana icyenda, barimo abahungu batatu n'abakobwa batandatu, ko uyu Nyakwigendera yari umwana wa Gatandatu.

    Mushiki we, ari nawe wavuganye n'umunyamakuru wa intyoza.com ahamya ko uyu musaza we yari yarashatse umwaka ushize tariki 19 z' Ukwezi kwa cumi ariko urushako rukanga agahitamo kwigendera, agasiga umugore bamaranye agahe gato I Nyamagabe.

    Ntabwo yumva impamvu yaba yahisemo kwiyambura ubuzima kuko ngo nubwo yabariye byinshi(amafaranga n'ibindi), bakamurwaza ndetse bakagenda bagerageza ku muremera ngo akunde ashake ubuzima, ngo ntabwo bari umuryango usaba umunyu, ntacyo babuze cyatuma agize ikibazo batari gushaka igisubizo.

    Bene nyina, bamwe bari mu Rwanda abandi baba hanze harimo n'uba I Burayi muri Polonye aho uyu byitezwe ko azaza gusura umuryango mu cyumweru gitaha. Inkuru y'uru rupfu bayimenye bwije, ariko kandi ngo baraza kwicara nk'umuryango barebe icyo gukora, niba bafata icyemezo cyo guhita bamushyingura cyangwa se bategereza uwo mu vandimwe uri hanze akabanza akaza cyane ko ari nawe mutware w'Umuryango.

    Ababonye uko uyu Nyakwigendera yari amanitse mu mugozi mu nzu, benshi byabateye urujijo kuko akagozi kari kamufashe mu ijosi kasaga nk'akadakomeye( nubwo byari nijoro), ariko kandi n'amaguru akora hasi kuri Sima ku buryo bamwe bavuga ko ari ah'iperereza ry'inzego zibifite mu nshingano kumenya urwo Nyakwigendera yazize.

    Ababa muri iki gipangu kirimo imiryango igera muri itandatu, bavuga ko abana bari mu muryango bijya gutegana aribo babanje kumva ibisa nko kuniha k'umuntu mu nzu, umwe agiye kureba( arungurukiye muri giriyaje kuko nta kirahure mu rugi) asanga ari mu mugozi urugi rufunze ahita atabaza. Uwahageze bwa mbere babanje gushaka kwica Serire ariko birabananira, bohereza umwana kureba uwo babanaga( umwogoshi) ngo azane urufunguzo. Polisi na RIB bahageze.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/01/kamonyi-runda-ukunzubugingo-sadock-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye/