Blog

  • Arsenal yafashe Sheffield United ku ngufu, ya… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere Saa yine z’ijoro ubera ku kibuga cya Sheffield United,Bramall Lane.

    Umukino watangiye ikipe ya Arsenal iri hejuru nk’ibisanzwe abarimo Bukayo Saka na Gabriel Martinelli bagerageza kurekura amashoti agana mu izamu gusa ntibyabakundira.

    Ku munota wa 4 gusa Martin Odegaard yahise afungura amazamu ku mupira wari uhinduwe na Declan Rice.

    Nyuma yo kubona igitego cya 1, Arsenal yakomeje gusatira nkaho ariyo yatsinzwe maze ku munota wa 13 gusa Bukayo Saka ahindura umupira imbere y’izamu myugariro wa Sheffield United,Jayden Bogle ahita yitsinda igitego cya 2.

    Ba myugariro ba Sheffield United nyuma y’iminota 2 gusa bongeye bakora amakosa, Gabriel Martinelli abatsindana igitego cya 3 ku mupira yari ahawe na Jakub Kiwior.

    Ku wa 25, Kai Havertz ahawe umupira na Gabriel Martinelli yateretsemo icya 4 naho ku wa 39 Declan Rice atsinda icya 5 ku mupira yari ahawe na Bukayo bituma bajya kuruhuka bayoboye n’ibitego 5-0.

    Mu gice cya Kabiri Ikipe y’abarashi n’ubundi yakomerejeho irusha Sheffield United inayitsinda igitego cya 6 cyatsinzwe na Ben White ku mupira yari ahawe na Kai Havertz.

    Umukino warangiye Arsenal inyagiye Sheffield United ibitego 6-0.

    Kuri ubu Arsenal ikomeje kuba ku mwanya wa 3 n’amanota 61 aho irushwa inota 1 na Manchester City ya Kabiri ndetse n’amanota 2 kuri Liverpool ya mbere .

    Ikipe ya Arsenal kandi yahise inakora amateka yo kuzuza ibitego ibihumbi 10 itsinze kuva yashingwa mu 1886.

    Arsenal yanyagiye Sheffield United ibitego 6-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140390/arsenal-yafashe-sheffield-united-ku-ngufu-yandika-amateka-mashya-140390.html

  • Ikipe y'Abapasiteri b’amatorero atandukanye, yatsinzwe n’ikipe y’Abakozi b’akarere ka Kirehe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Abapasiteri bakorera ivugabutumwa mu matorero atandukanye mu Karere ka Kirehe yatsinzwe n'ikipe y'Abakozi b'ako karere igitego 1-0.

    Uyu mukino wabereye mu Murenge wa Kirehe, uba kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2024.

    Wakinwe hagamijwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugendera kure ibirimo ibiyobyabwenge, ibisindisha, uburaya n'ibindi byangiza ubuzima.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yabapasiteri-bamatorero-atandukanye-yatsinzwe-nikipe-yabakozi-bakarere-ka-kirehe-amafoto/

  • Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi U23 yamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe yo mu Cyiciro cya mbere i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi U23, Dylan Georges Maes yasinyiye amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya FS Jelgava yo muri Lativia mu majyepfo y'Uburayi.

    Maes wavukiye mu Bubiligi, afite nyina w'Umunyarwanda, se w'Umubiligi, akaba yaraserukiye u Rwanda mu rwego rw'abaterengeje imyaka 20 na 23. Akaba yari asoje amasezerano muri Sloveniya mu ikipe ya NK Tolmin.

    Yakiniye amakipe nka SK Beveren mu Bubiligi, Sintrense na Amadora yo muri Porutugali, Alki Oroklini muri Kupuro, na NK Tolmin muri Siloveniya.

    Dylan Georges Maes avuka ku mubyeyi w'munyarwandakazi n'umu-Biligi akaba yarahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi U23

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wikipe-yigihugu-amavubi-u23-yamaze-gushyira-umukono-ku-masezerano-mu-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-i-burayi/

  • U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho bimenyekaniye ko Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe uteganya gutera inkuga ingabo za SADC zirwana mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, Guverinoma y'u Rwanda yandikiye Perezida wa Komisiyo y'uwo Muryango, imugaragariza ko mu gihe koko iyo nkunga yaba itanzwe, wakwitegura ko amahoro azarushaho kuba kure nk'ukwezi muri Kongo, amaraso akarushaho kumeneka muri icyo gihugu.

    Ubwo bufasha ngo bwaba buje gushyira imbere intambara, no kuburizamo inzira y'ibiganiro iteganyijwe mu myanzuro ya Luanda na Nairobi.

    Muri iyo baruwa ndende yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta, u Rwanda ruributsa ko gufasha SADC irwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, ntaho byaba bitaniye no gushyigikira byeruye abajenosideri ba FDLR, dore ko nta n'uwabatandukanya n'igisoda cya Kongo.

    Bamwe mu Ngabo zatsinzwe bakomereje muri FDLR

    Hibukijwe kandi ko izo nkoramaraso ziri mu mugambi umwe n'ubutegetsi bwa Kongo n'ubw'u Burundi, bwivugiye ku mugaragaro ko buzashoza intambara yo guhirika Guverinoma y'u Rwanda.

    Byongeye, nk'uko iyo baruwa ibisobanura, Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe uramutse ufashije ingabo za SADC ziri muri Kongo, waba uguye mu mutego nk'uwo Umuryango Mpuzamahanga wamaze kugwamo, kuko ukomeje kwirengagiza umuzi nyakuri w'ibibazo byateje intambara muri Kongo.

    Ntiwigeze uha agaciro irimburwa ry'Abatutsi b'Abanyekongo, ukomeza kwica amatwi imbere y'ikibazo cy'ibihumbi n'ibihumbi by' impunzi z'Abanyekongo zinyanyagiye muri aka karere, mu Rwanda honyine hakaba hari izibarirwa mu bihumbi 100, zabujijwe gusubira mu gihugu cyazo, dore imyaka irakabakaba 30.

    Uwo Muryango Mpuzamahanga kandi wavuniye ibiti mu matwi igihe cyose wagaragarijwe impungenge z'u Rwanda, ruhangayikishijwe n'umutekano warwo kubera imitwe nka FDLR, FLN, n'iyindi y'abagizi ba nabi, ihora igambiriye kuwuhungabanya, ibishyigikiwemo na Kongo ndetse n'u Burundi.

    Mu kugaragaza amakosa yakomeje gukorwa mu gushakira igisubizo ikibazo cya Kongo, Guverinoma y'u Rwanda yibukije ko mu mwaka wa 2013, SADC nabwo yarwanyije umutwe wa M23 yibeshya ko ikibazo cyayo cyarangizwa n'intambara, bikaba biteye impungenge kuba n'ubu iyo SADC itarabona ko umuti urambye atari ukwatsa umuriro, ko ahubwo ari ibiganiro hagati y'Abanyekongo ubwabo.

    Guverinoma y'u Rwanda yasabye Perezida w'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe, gukoresha ububasha afite, akumvisha ubutegetsi bwa Kongo n'ababushyigikiye gukurikiza inama bugirwa n' abantu banyuranye, ikemera kwicarana n'abo bahanganye, bagamije gukemura ibibazo babihereye mu mizi.

    Twibutse ko kuri uyu wa mbere tariki 04 Gashyantare 2024, Akanama gashinzwe Amahoro n'Umutekano mu Muryango w'Afrika Yunze Ubumwe kagombaga guterana hifashishijwe ikoranabuhanga. Imwe mu ngingo nyamukuru zagombaga kwigwa, kwari ukunoza uwo mugambi wo gutera inkunga ingabo za SADC ziri mu ntambara muri Kongo.

    Kuba u Rwanda rutaramenyeshejwe iby'iyo nama, kandi ari rumwe mu mpande zirebwa n'ibibera mu burasirazuba bwa Kongo, nabyo ni ibyo kwibazaho.

    The post U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwamaganye-inkunga-umuryango-wafurika-yunze-ubumwe-uteganyiriza-ingabo-za-sadc-ziri-muri-kongo-kuko-izatuma-ibintu-birushaho-kudogera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwamaganye-inkunga-umuryango-wafurika-yunze-ubumwe-uteganyiriza-ingabo-za-sadc-ziri-muri-kongo-kuko-izatuma-ibintu-birushaho-kudogera

  • Myugariro w’Umunyarwanda yasinye mu cyiciro cya mbere muri Latvia #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Dylan Georges Francis Maes Maes yasinye ikipe ya FS Jelgava yo mu cyiciro cya mbere muri Latvia.

    Uyu mukinnyi akaba yakiniraga ikipe ya NK Tolmin yo mu cyiciro cya kabiri muri Slovenia yari yagezemo mu mpeshyi ya 2023.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024, ni bwo yemeje ko yamaze gusinyira ikipe ya FS Jelgava yo mu cyiciro cya mbere muri Latvia.

    Maes w’imyaka 22 akaba ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi guhera mu batarengeje imyaka 18 akaba yaranikiniye abatarengeje imyaka 23.

    Dylan Maes muri 2020 yavuye mu Bubiligi yerekeza muri Sintrense yo muri Portugal yakiniye umwaka umwe ahita ajya muri CF Estrela Amadora B nayo yo muri Portugal yakinnyemo imyaka 2, ni bwo yahise ajya muri Cyprus mu ikipe ya Alki Oroklini batandukanye muri 2023.

    Uyu mukinnyi yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 muri 2018 ubwo yashakaga itike y’igikombe cy’Afurika ikaza gusezererwa na Zambia.

    Aheruka mu Rwanda mu Kwakira 2022 ubwo yari kumwe n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho yaje gukurwamo na Mali.

    Dylan Maes yamaze gusinyira FS Jelgava muri Latvia

    Dylan Maes ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-w-umunyarwanda-yasinye-mu-cyiciro-cya-mbere-muri-latvia

  • Kirehe: Abapasiteri batsinzwe n’Abakozi b’Aka… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024 mu Murenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe habereye umukino wahuje abakozi b’Akarere ka Kirehe n’Abapasiteri bo mu matorero atandukanye akorera ivugabutumwa muri ako karere.

    Ni umukino wabaye muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kurinda ubuzima bwabo ibyabwangiza nabwo bwateguwe muri gahunda y’Igiterane cy’Umusaruro no Kubohoka.

    Uyu mukino wateguwe mu gihe mu Karere ka Kirehe harimo kubera igiterane cyateguwe n’amatorero ya gikirisito ku bufatanye na A light to the Nations (aLn) yashinzwe na Ev. Dr Dana Morey utegerejwe mu karere ka Kirehe muri iki cyumweru ubwo hazaba hasozwa igiterane cy’Umusaruro no kubohoka kizabera ku kibuga cya Ruhanga mu Murenge wa Kirehe tariki ya 7 kugeza kuya 10 Werurwe 2024.

    Ni mukino wahuje abakozi b’Akarere ka Kirehe barimo Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere, wanakinnye igice cya mbere cyose cy’uwo mukino ndetse n’Abapasiteri bakorera ivugabutumwa muri ako karere. 

    Uwo mukino warangiye ikipe y’Abakozi b’akarere itsinze abapasiteri igitego kimwe ku busa. Icyo gitego cyatsinzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Gahara, Nsengimana Janvier, mu gice cya mbere. Abakozi b’akarere banabonye penariti mu gice cya Kabiri ariko ihawe Visi Meya Mukandayisenga Janviere umupira awuteza inyuma y’izamu.

    Ikipe y’Abapasiteri yari yiganjemo abakuze yageragezaga guhererekanya neza umupira ariko ntiboroherwe gutsinda ibitego bitewe nuko umunyezamu w’abakozi b’Akarere yageragezaga gusohoka neza mu izamu akabuza abapasiteri batahaga izamu gutsinda ibitego.

    Nyuma y’umukino abapasiteri baganiriye na InyaRwanda.com bavuze ko uyu mukino wari umukino mwiza ndetse bakaba barawutangiyemo ubutumwa bwo gukangurira abaturage ko bagomba gukora siporo ndetse bakirinda ibyahungabanya ubuzima bwabo kandi bagaharanira kugira hazaza heza.

    Pasiteri Habimana Augustin, ni umwe mu bapasiteri bakinnye uwo mukino wemeje ko ari umukino wasigiye abaturage ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byatuma ubuzima bwa muntu buhungabana.

    Yagize ati: “Ndi umwe mu bapasiteri bakinnye uyu mukino kandi byanejeje cyane. Nkiri muto nakinaga umupira none mwabonye ko nanawukinnye mfite imyaka 67. Kandi uyu mukino mwabonye ko witabiriwe n’abantu benshi aho twasengeye hose, twabwiye abakirisito ko dufite umukino nabo baje kureba niba bishoboka ko twakina umupira, kandi turi abasaza! Abakiri bato nabo babonye ko dushyigikiye siporo.”

    Pasiteri Nirere Jean de Dieu, umushumba mu Itorero rya ADEPR paruwasi ya Nyakarambi yabwiye InyaRwanda.com uyu mukino bawutangiyemo amasomo menshi arimo kurinda umubiri ibiyobyabwenge no gukora siporo.

    Ati: “Uyu ni umukino twabonyemo ubusabane ariko kandi twakinnye tugambiriye no gutanga amasomo ari urubyiruko rusanzwe ari abakirisito, tukabereka ko Mwuka atuye mu mubiri, tubereka ko bagomba kwitabira siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Tugomba kubwira abantu ngo bakore siporo iganisha mu muco mwiza no kubaha Imana.”

    Rev. Pastor Ntwarane Perezida wa Komite ishinzwe gutegura igiterane cy’Umusaruro no kubohoka mu Karere ka Kirehe yasabye kuzitabira igiterane

    Perezida wa Komite ishinzwe gutegura igiterane cy’Umusaruro no kubohoka, Rev Pastor Ntwarane Anastase aganira na InyaRwanda.com yavuze ko umukino wahuje abakozi b’akarere n’abapasiteri wateguwe mu rwego bw’ubukangurambaga burimo kubera mu giterane kizasozwa ku cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024.

    Yagize ati: “Uyu mukino wateguwe muri Gahunda y’Ubukangurambaga turimo gukora mu giterane cy’Umusaruro no Kubohoka bimaze amezi abiri bibera Mirenge mu itandukanye ku bufatanye bw’amatorero atandukanye yo mu karere ka Kirehe n’Umuryango Mpuzamahanga witwa A light to the Nations (aLn).”

    Yakomeje ati: “Muri ibi biterane dutangiramo ubutumwa bwo guhindura abantu kugira ngo bagire ubuzima bwiza haba mu mwuka, haba mu mubiri kandi twatanze ubutumwa butegura ubuzatangirwa mu giterane nyamakuru.

    Twasabye abantu kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, tubakangurira kwirinda gusambanya abana ariko nanone twabashishikarije kwifata kugira ngo bagire ejo hazaza heza “

    Visi Meya Mukandayisenga Janviere yakiniye ikipe y’Abakozi b’akarere yatsinze abapasiteri

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kirehe ,Mukandayisenga Janviere, wakinnye uwo mukino yabwiye InyaRwanda.com ko ubuyobozi bwishimiye umukino wabahuje n’abapasiteri bakorera ivugabutumwa muri ako karere.

    Yagize ati: “Uyu mukino wadushimishije kuko hanakozwemo ubukangurambaga ku baturage bacu. Abakozi b’Imana (Abapasiteri) barimo gukora ibikorwa byinshi birimo ubukangurambaga ndetse banagize uruhare mu kudufasha guteza imbere siporo kuko uyu mukino twakinnye wakurikiwe n’uwahuje urubyiruko rwo mu Murenge wa Kirehe na Kigina ndetse bakaba baratanze imipira yo gukina mu mashuri.”

    Umukino wahuje abapasiteri wakurikiwe n’umukino wahuje amakipe y’Umurenge wa Kirehe na Kigina. Uwo mukino warangiye Umurenge wa Kigina utsinzwe na Kirehe ibitego 3 Kuri gitego 1.

    Igiterane cy’Umusaruro no Kubohoka ubwo kizaba kigana ku musozo tariki 7- 10 Werurwe 2024 kizitabirwa n’abahanzi bakomeze barimo umunya Tanzaniyakazi Rose Muhando ndetse na Theo Bosebabireba kikazabera ku Kibuga cya Ruhanga. Nyuma ya Kirehe, iki giterane kizabera mu Karere ka Ngoma muri Sake kuwa 14-17 Werurwe 2024.

    Rev. Baho Isaie umuhuzabikorwa w’iki giterane cyateguwe na A Light to the Nations (aLn) ubwo yashyikirizaga ibihembo amakipe y’Umurenge wa Kirehe na Kigina yakinnye nyuma y’umukino w’abapasiteri n’abakozi b’Akarere ka Kirehe

    Ikipe y’abakozi b’Akarere yatsinze abapasiteri igitego kimwe ku busa

    Ikipe y’Abapasiteri yatanze ubutumwa nyuma yo gutsindwa n’Ikipe y’Akarere

    Abanya Kirehe bakanguriwe kuzitabira igiterane cy’Umusaruro no kubohoka kizayoborwa n’Umuvugabutumwa Mpuzamahanga Dr Dana Morey

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140377/kirehe-abapasiteri-batsinzwe-nabakozi-bakarere-mu-mukino-watangiwemo-ubutumwa-amafoto-140377.html

  • Urban Boyz ya batatu yaba igiye kongera kubah… – #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye irindwi itsinda rya Urban Boyz ryabarizwagamo Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo rikoze ibyo benshi bise gutandukana nubwo ryasigayemo babiri.

    Nyuma yo gutandukana kw’aba batatu, Safi Madiba yakomeje urugendo rwe rwa muzika ndetse na Urban Boyz ya Nizzo Kaboss ba Humble Jizzo nayo ikomeza gukora imiziki.

     Icyakora ku mpande zombi ntaho wavuga ko byagenze neza kuko yaba Safi Madiba yageze aho asa n’ucitse intege ndetse, n’iri tsinda ritangira kugorwa no kuba abaribarizwamo bategeranye kuko Humble Jizzo atari akibarizwa mu Rwanda mu gihe Nizzo ariho atuye.
     

    Bagerageje kwishakamo ibisubizo uko bashoboye ariko bikomeza kugorana kugeza ubwo batangiye kumara igihe kinini badashyize hanze indirimbo cyane ko baheruka iyo bahuriyemo muri 2019 yitwa ‘Go Low’ bakoranye na Gihozo Pacifique.

    Icyakora kuva Safi Madiba yakwerekeza muri Canada, Humble Jizzo n’umugore we bakaba batuye muri Amerika, bakomeje kugaragaza ibimenyetso ko nubwo batakiri itsinda bongeye kuzura umubano ndetse bikaba binashoboka ko bakongera guhurira mu bikorwa bya muzika.

    Kuva mu mwaka ushize, hari inkuru zatangiye kuvugwa ko aba bombi baba bari mu biganiro byo gusubirana bakongera gukora nk’itsinda.

     Ku wa 20 Mata 2020 Humble Jizzo abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yagize atya “Ni iki gishobora gutuma ushwana n’umuntu w’inshuti, mwakoranye cyangwa mwakuranye, mwabanye cyangwa muvukana. Mukareka kuzongera kubonana cyangwa kuvugana?”.

    Buri wese ukuri ni uko abyumva cyangwa abibona bimwe bita ngo ukuri ni ukwa nyirubwite.”.

     Ubu butumwa yabuherekesheje ifoto ya batatu, Humble Jizzo, Safi na Nizzo. Iyi foto yazamuye amarangamutima ya benshi bagaragaje ko bifuza ko aba bahanzi basubirana nubwo nta cyigeze gikurikiraho.Humble Jizzo ajya aca amarenga ko igihe icyo aricyo cyose Urban Boyz yasubirana

    https://www.instagram.com/p/B_MjzsPB1Pe/?utm_source=ig_web_copy_link

    Mu mwaka ushize nibwo humvikanye inkuru ko Urban Boyz yaba agiye gusubirana, ni inkuru yasamiwe hejuru ivuye kuri Nizzo Kaboss, umwe mu bahoze bagize iri tsinda rya batatu ndetse akanakomezanya n’irya babiri.

     

    Icyakora ntibyateye kabiri kuko ku wa 11 Ukuboza 2023,Niyobikora Safi uzwi nka Safi Madiba yahakaniye InyaRwanda ko ayo makuru atariyo ndetse avuga ko bitazabaho nubwo yavuze ko kuba inshuti bishoboka cyane ko n’ubundi babanye nk’abavandimwe.

    Inkuru za Urban Boyz zongeye kubyuka muri uyu mwaka ubwo Humble Jizzo yatangazaga ko hari indirimbo nshya yitwa ‘Ifi’ igiye kujya hanze.

    Iyo urebye mu iteguzwa ry’iyi ndirimbo, ubona ko ari Humble Jizzo urimo kuyishyiramo imbaraga cyane kurusha Nizzo Kaboss basanzwe babana muri Urban Boyz.

    Iyo uraranganyije amaso mu batekerezo bikurikizwa iyi ndirimbo ‘Ifi’ Humble Jizzo arimo guteguza, ubona ko Abanyarwanda banyotewe no kubona iri tsinda rikorana indirimbo nubwo yaba imwe.

    Ibi byatangiye mu byumweru bitatu ubwo Humble Jizzo abinyujije kuri Instagram ye yashyiragaho ubutumwa buvuga ko indirimbo igiye kuba isereri igeze ku kigero cya 50 ku ijana.

    Mu batanze ibitekerezo barimo Nizzo Kaboss nawe wagaragaje ko anyotewe n'iyi ndirimbo. Mu bandi kandi batanze ibitekerezo biganjemo abibutsa iri tsinda ko barikumbuye ndetse batigeze barivaho nubwo barishinja kubasiga.

    Ibi kandi byakomeje kuba agatereranzamba hibazwa niba iyi yaba ari indirimbo yabo ari batatu cyane ko bivugwa ko Safi Madiba ashobora kuzagaragara mu gitaramo cya Platini P kizaba kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, bityo akaba ari amayeri yaba arimo gukoreshwa kugirango bazatungurane.

    Umwe mu bantu ba hafi y'aba bombo waganirije InyaRwanda, yirinze kugira byinshi adutangariza ariko avuga ko iyi ndirimbo ari iya Urban Boyz nubwo atigeze avuga ko ari iya babiri cyangwa batatu.

    Yavuze ko Urban Boyz itigeze itanduka kuko yaba Safi, Humble Jizzo na Nizzo Kabos bakivugana usibye kuba inshingano zabo zariyongereye buri umwe agahuga bisanzwe.


    Urban Boyz ishobora gutungurana ikongera guhura, ikabyinisha abantu umuziki wa nyuma


    Urban Boyz ya babiri byarayigoye guhuza ubuzima bwite n'akazi


    Safi Madiba ashobora kuza mu Rwanda vuba aha


    Abafana ba Urban Boyz bakumbuye iri tsinda
     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140370/urban-boyz-ya-batatu-yaba-igiye-kongera-kubaho-140370.html

  • Ba Nyampinga 26 bahagarariye Afurika muri Mis… – #rwanda #RwOT

    Byari byitezwe ko Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto ari we uzahagararira u Rwanda muri Miss World izashyirwaho akadomo ku wa 09 Werurwe 2024.

    Nyamara ku rutonde yaje gukurwaho birumvikana kuko muri ibi bihe ibirebana n’amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda bitari byahabwa umurongo ndetse abakunzi babyo amaso yaheze mu kirere. 

    Tukaba twifuje kugaruka ku rutonde rw’Abanyafurika bagera muri 26 bahagarariye ibihugu byabo muri iri rushanwa ndetse bakomeje kwitwara neza mu bikorwa birimo kwerekana impano, ubwiza bufite intego n’ibindi.

    1.Florinda Jose-Angola

    Afite imyaka 23 yasoreje, Kaminuza mu ishami ry'Uburezi, kuri ubu akora nk'umwarimukazi mu mashuri abanza. Akunda gusoma, kubyina no kuvuza ingoma gakondo. Mu bihe by'iminsi mikuru akunda kwegeranya ibikoresho byo gufasha abana bato.

    2.Lesego Chombo-Bostwana

    Agize imyaka 24, yasoreje Kaminuza mu bijyanye n’amategeko, akaba ubu ari akwimenyereza kuba umwavoka. Akunda gucuranga gitari, kuririmba no gukina imikino irimo ‘Baseball’.

    3.Julia Edima-Cameroon

    Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu birebana n’itumanaho, akaba asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa kompanyi y’ingendo, kuri ubu agize imyaka 28 aho yanatangiye umuryango ujyenye n’iby’ubuzima bwo mu mutwe.

    4.Mylene Djihony-Cote D'Ivoire

    Yasoreje Kaminuza mu cyiciro cya kabiri mu birebana no kwamamaza n’itumanaho, yifuza gutangiza kompanyi izatanga akazi ku rubyiruko rutandukanye.

    5.Rgat Afewerki Ybrah-Ethiopia

    Ku myaka 23, intego yihaye ni iyo gushyigikira abari n’abategarugori kuko azi imvune n’imbogamizi bahura nazo cyane ashingiye ku bibera mu gihugu cye.

    Abafasha mu birebana no kubona uburezi buboneye kandi no kubona isuku ikwiye byumwihariko mu bihe by’imihango kuko hari abayifate nk’ikinegu kandi ariko umubiri wabo Imana yawugennye.

    6.Miriam Xorlasi-Ghana

    Asanzwe ari umwarimukazi mu by’indimi, afite inzozi zo kuzafungura resitora ikomeye no kubaka ishuri ryigisha abana bafite ubumuga, akaba kandi anakora mu muryango udaharanira inyungu ufasha urubyiruko n’abari. 

    7. Makia Bamba-Guinea

    Yasoreje Kaminuza mu birebana n’Amahoteli, yatangije umuryango wo kurengera ibidukikije.Igihe kibaho mu mateka atajya yibagirwa ni igihe yakirwaga na Perezida w’igihugu cye.

    8.Mirla Freira Dabo-Guinea Bissau

    Yiga muri Kaminuza ibirebana n’imideli, ku myaka 26 yinjiye mu buryo bw’umwuga mu bijyanye no kumurika imideli,akunda bidasanzwe  guteka no gushushanya, yishimira iteka igihe yegukanaga Top Model 2019.

    9.Chantou Kwamboka-Kenya

    Muri iki gihe yiga ibirebana n’ubuzima,yifuza kuziga ibirena n’isanzure mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza, akaba afite ubumenyi mu birebana n’imideli aho yigisha abandi.

    10.Poelano Mothisi-Lesotho

    Yifuza kuzafungura ikompanyi itunganya imideli, yakoze ku mushinga wo gufasha mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, yishimira koga mu mazi magari, gukina Basketball no kurira imisozi.

    11. Veralyn Vonleh-Liberia

    Yasoreje Kaminuza mu birebana n’ubucuruzi n’ubu akaba agikomeje kwiga, afite inzozi zo kuzatangira kompanyi agatanga akazi ku bandi, yatangije umuryango ufasha abategarugori, agakunda imikino ngororamubiri.

    12.Antsaly Rajoelina-Madagascar

    Yasoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana n’ubucuruzi yifuza gukomereza mu birebana n’ububanyi n’amahanga. 

    Aterwa ishema no kuba yarigeze kuba uwa Kabiri mu marushanwa yo kwirukanka mu ntera ya metero ijana mu gihugu cye . Yifuza umunsi umwe kuba Ambasaderi wa UNICEF agatangiza ikigo gifasha abana bahohoterwa.

    13. Liza Gundowry-Mauritius

    Yize muri Kaminuza ya Oxford, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu birebana n’imibereho ya Afurika, kuri ubu akora muri Kaminuza ya Oxford yifuza kuzavamo inararibonye mu birebana no gukemura amakimbirane.

    14.Sonia Ait Mansour-Morocco

    Yifuza kuzavamo Umuyobozi w’Ubushakashatsi mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe,kuri ubu akora nka Biomedical Engineer akanaba umunyamideli wabigize umwuga, akunda kubyina, gutembera, kurira imisozi akanaba umukinnyi wa Judo.

    15.Leone Jaarsveld-Namibia

    Yize ibirenana n’imibanire y’abantu, akaba afite inzozi zo kuzaba Ambasaderi w’igihugu cye akaninjira mu bucuruzi. Gutangiza umuryango we ufasha urubyiruko, akunda gukora imyitozo ngoramubiri, kuvuza ingoma no gucuranga gitari.

    16.Ada Eme-Nigeria

    Yiga muri Kaminuza ariko akanagenda ategura ibirori, ibitaramo n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, yifuza kuzakorera umunsi umwe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yatangije umuryango ufasha abana ku ishuri aho kugeza ubu abagera 100 bamaze kuwungukiramo.

    17.Fatou Lo-Senegal

    Yiga muri Kaminuza ibigendanye n’isuku n’isukura, yifuza kuzakorera imiryango idaharanira inyungu. Yishimira kuba abayeho ubuzima buhuza n’intego z’ubuzima bwe kandi agakunda by’akataraboneka ibigendanye n’imideli. Afite imyaka 22 n’uburebure bwa metero 1.88.

    18.Daizy Abdulai-Sierra Leone

    Ari mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza, yiga ibigenda n’ubutabire, ashyira imbere kunguka ubumenyi bushya kuko abibona nk’itafari rikomeye rishobora kugeza kure umuntu mu byo akora.

    19.Bahja Mohamoud-Somalia

    Yiga ibirebana n’ubuzima, aho yifuza kuzavamo umudogiteri, akunda gukina no gucuranga Piano. Yishimira kuba yarabaye umwana wa mbere mu icumi bavukana wabashije kwiga Kaminuza.

    20.Arek Akout-Sudani y’Epfo

    Yiga amasomo ajyanye n’ububanyi n’amahanga ndetse yizerera mu kuba nta gihe kibaho ibyo umuntu yifuza biba bitaba, ari mu bahanga mu kuvuza  ingoma akanakunda gukina.

    21.Claude Mashego-Afurika y’Epfo

    Yasoreje mu bijyanye no kubaga abarwayi,ubu akaba akora nk’umuganga w’inzobere muri byo ku myaka 24, ibintu bimushyira mu bato babarizwa muri uyu mwuga mu gihugu cye.Yifuza kuzatanga umusanzu mu birebana n’ubuzima mu buryo bwo hejuru.

    22.Halima Kopwe-Tanzania

    Yinjiye mu mushinga wo gufasha mu bijyanye na gahunda yo gutanga amaraso aho akomeza kugenda aterwa ishema n’igikorwa yakoze ku bitaro byo mu gace avukamo byo gutanga amagare y’abafite ubumuga, intebe zifashishwa mu gutanga amaraso n’intungamubiri. 

    23. Chimene Moladja-Togo

    Yasoreje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana n’ubuhanzi, ubu ari kwiga icyiciro cya Gatatu mu bucuruzi mpuzamahanga.Ashaka kuzavamo umushabitsi ukomeye n’umukinnyi wa filimi, akunda kubyina, kurira imisozi no gukina.

    24.Hannah Tumukunde Karema-Uganda

    Yifuza kuzavamo umunyamakuru wa televiziyo cyangwa umunyamategeko, ubu afite imyaka 20.Intego ashyize imbere ni iy’ubukangurambaga bugamije gushakira uburezi bufite ireme abana, akaba akunda gukina Basketball na Tenis.

    25.Nokutenda Marumbwa-Zimbabwe

    Arimo kwiga muri Kaminuza, akaba asanzwe ari umu Make-Up Artist wabigize umwuga, yifuza kuzakorera Leta cyangwa Umuryango w’Abibumbye kubera ko yifuza kuzatanga umusanzu mu gushakira ibibazo ibura ry’ibiribwa, inzara n’ubukene.

    26.Imen Mehrzi-Tunisia

    Yiga ikoranabuhanga n’itumanaho muri Kaminuza,akaba ari umubyinnyi wabigize umwuga. Aterwa ishema no kuba yaragize uruhare mu gushakira aho abanyeshuri b’ishuri ribanza bafatira amafunguro. Akunda gusoma, gucuranga gitari no guteka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140366/ba-nyampinga-26-bahagarariye-afurika-muri-miss-world-itaritabiriwe-nu-rwanda-amafoto-140366.html

  • Narebye umugore wanjye mu maso ndamubwira nti 'ndapfuye’ – Kimenyi Yves yakomoje ku buribwe bukabije yanyuzemo #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yavuze ko imvune yagize y’ukuguru yamunyujije mu biribwe bukomeye aho yageze akumva urupfu ruri hafi.

    Kimenyi Yves yagize imvune ikomeye y’ukuguru ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya AS Kigali yari yahuyemo na Musanze FC i Musanze bakaza no kuhatsindirwa 1-0.

    Uyu munyezamu wari wabanje mu izamu rya AS Kigali, yaje kugira imvune nyuma y’uko uwari rutahizamu wa Musanze FC icyo gihe ubu akaba akinira Police FC, Peter Agblevor yaje ashaka gukina umupira agakubita agakuru ke k’iburyo maze igufwa rye ry’umurundi (tibia) rihita ricika ndetse n’iry’inyuma (perone) naryo rirangirika.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse kuri iyi mvune yagize, Kimenyi Yves yavuze ko akirama kugira iriya mvune yumvise agiye gupfa neza.

    Ati 'hariya nta bitekerezo uba ufite. Ariko kubera ko uba uri mu buribwe bwinshi, uba wumva nk’aho wari hafi n’urupfu, kubera ko uba ubarara cyane, ibintu byose baba babigukorera, uba wumva nta buzima.'

    Yahise yihutanwa ku Bitaro by’Akarere ka Musanze aho yahawe ubutabazi bw’ibanze, bagarura ukuguru ngo guhindukire neza, ibintu avuga ko atigeze yumva kuko bari bamuteye ikinya cy’umubiri wose.

    Ati 'nagize ikibazo cy’amagufwa abiri, tibia na perone, urumva ukuguru kwasaga n’aho kwarebye inyuma, i Musanze bampaye ubutabazi bw’ibanze barakugarura, umuganga wa AS Kigali Jado byose ni we wabikoze ariko byose ntabwo mbizi nabyutse nsanga byakozwe, nari ndi mu kinya, bahise banyohereza ku bitaro by’Inkuru Nziza i Gikondo.'

    'Musanze bari banteye ikinya cy’umubiri wose, urumva uburibwe uba ufite buba buteye ubwoba bataguteye icy’umubiri wose byagorana.'

    Ubwo yari ageze ku Bitaro by’Inkuru Nziza i Gikondo, bukeye ku wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2023 ni bwo yabazwe iyi mvune, akaba yaramaze amasha 2 n’igice cyangwa 3 mu cyumba abagwa. Gusa ibi byose ntabyo azi, ati 'ibyo byose ntabyo nzi narabibwiwe.'

    Gusa kubagwa byo ntabwo yatewe ikinya cy’umubiri wose ahubwo bateye igice cyo hasi gusa. Ati 'bwo bari bagiteye ku gice cyo hasi, ntabwo numvaga ibyo bakora cyangwa mbireba ariko twaravuganaga.'

    Yagize ubwoba cyane mbere yo kujya aho yabagiwe bituma agira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ariko umuganga Bosco yamubaze amusaba gutuza, akumva ko ari ibisanzwe atari bubabare kandi amwibutsa ko atamubaga umuvuduko wazamutse.

    Nyuma kubagwa ndetse iri gufwa ryacitse bakarishyiriramo inyunganira ngingo, akangutse yahise agira icyizere cyo gukira kuko yarebaga abantu hafi ye cyane cyane umurango we.

    Ati 'Nakangutse ntaramera neza, nakangutse mbona umuryango wanjye, inshuti zanjye, nta buribwe nari mfite kuko ikinya cyari cyakoze akazi kacyo. Icyabaye nabonye umuryango numva meze neza kuko muganga yari yambwiye ko mu minsi ya vuba ndi bube nakize, ntabwo nigeze ntekereza ku bindi kuko nabonaga umuryango.'

    Umugore we, Muyango Claudine ni umwe mu bantu bamukomeje cyane kuko ubwo yazaga i Kigali, Gikondo aho yavuriwe yahamusanze mu gihe we yari yihebye avuga ko agiye gupfa, umugore we yaramukomeje amubwira ko ntacyo azaba.

    Ati 'Tugeze i Gikondo bafunguye Ambulance ishusho nibuka ni iya mama n’umugore wanjye. Yahise aza hafi ikintu cya mbere namubwiye naramubwiye ngo ndapfuye, ariko we yari akomeye cyane, yahise ambwira ngo humura nta kintu wabaye urakira. Kuva i Musanze ntabwo narize cyane ariko ntangiye kubona abantu banjye ni bwo natangiye kurira. Yaramfashije ambwira ko nababaye ariko atari cyane nzakira, urumva yakoze akazi gakomeye.'

    Hari igihe yatekereje kuba yareka umupira kubera iyi mvune. 'Ibyo gutekereza kureka umupira byabayeho, ariko ntibyabaye igihe kirekire kuko ibyo ubigira igihe abantu baguhaye umwanya wo kuba wenyine ariko njye nta wo nabonye kuko Mama Miguel ntiyaryamaga, iyo yabaga yaryamye mu rugo habaga hari abashuti, abakinnyi dukinana muri AS Kigali, nta mwanya wo kwitekerezaho nabonaga.'

    Kuba hari abakinyi mu Rwanda bagize imvune nk’iyo yagize barimo Sugira Ernest, Usengimana Faustin byamuhaye icyizere ko na we azakira neza akagaruka mu kibuga.

    Uyu munyezamu yashimiye bikomeye abamubaye hafi mu burwayi bwe barimo umuryango we, inshuti, abakinnyi ndetse by’umwihariko ubuyobozi bwa AS Kigali burangajwe imbere na perezida w’icyubahiro w’iyi kipe, Shema Fabrice kuko bakoze buri kimwe cyose kugira ngo avurwe akire.

    Kimenyi watangiye gukoresha akaguru ke imyitozo, abaganga bamubwiye mu mpera z’uku kwezi cyangwa mu ntangiriro za Mata 2024 azaba yatangiye kwiruka byoroheje.

    Kimenyi Yves yavuze uburibwe yanyuzemo kubera imvune yagize

    Ni uku imvune yagize yari imeze, aha bari bamaze gushyiramo inyunganira ngingo

    Umugore we Muyango Claudine ni umwe mu bantu bamukomeje cyane mu bihe yari arimo bituma yumva ko atari we nyine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Narebye-umugore-wanjye-mu-maso-ndamubwira-nti-ndapfuye-Kimenyi-Yves-yakomoje-ku-buribwe-bukabije-yanyuzemo

  • Nitabye Polisi! Bruce Melodie avuga ku byakoz… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Bruce Melodie yavuze ko yababajwe cyane no kubona umuhanzi Harmonize ukomoka muri Tanzania anyanyagiza amafaranga mu bantu ubwo aheruka i Kigali mu Rwanda.

    Ibi bintu byabaye birebire biza kurangira Polisi ihamagaye Bruce Melodie ngo ajye gutanga ibisobanuro ku bintu we yivugira ko nta ruhare yabigizemo.

    Bruce Melodie yagarutse ku ngingo yo kuba yaratumiye Harmonize akaza mu Rwanda ubundi akagenda anyanyagiza amafaranga mu bantu bigafatwa nko kubahuka ibirango by'igihugu.

    Yagize ati: 'Si ibirango by'igihugu gusa, mba mbona ari no gutesha agaciro amafaranga y'igihugu.'

    Nubwo Harmonize akora iki gikorwa bari kumwe mu modoka, Bruce Melodie yahakanye ko nta ruhare yabigizemo cyane ko amategeko n'amabwiriza bigenga ibihugu biba bitandukanye.

    Yasobanuye ko ibi byabaye ubwo Harmonize yavugaga ko ashaka kujya kugura umwembe akanga ko banatuma umurinzi, agatsimbarara mpaka yigiriyeyo. Bruce Melodie yavuze ko abonye Harmonize akomeje gutsimbarara, yahagaze maze bikarangira bibaye induru abantu bagahurura bakurira n’imodoka.

    Ati: 'Icyo gihe na Polisi yarampamagaye, ndabasobanurira mbabwira ko ari umunyamahanga, ntabyo yari azi ko hano bidakorwa kandi nanjye yabikoze bintunguye. Ariko ndabizi neza ko agarutse hano, adashobora kongera kubikora kuko yagiye abizi neza ko ibyo bintu bitabaho.'

    Melodie yongeyeho ko ibi bintu byamuteye ubwoba cyane, ashimangira ko adashobora gutinyuka kubikora kimwe n'undi munyarwanda wese wakuriye mu Rwanda. Yasobanuye ko guha abantu mafaranga ahubwo ikibazo ari uburyo bikorwamo.

    Yagize ati: 'Ntabwo amafaranga inoti wenda y'ibihumbi bibiri mu Rwanda uyifata ngo uyite hasi, unagire abantu bawe. Harimo ikinyabupfura gike ariko muri ibi bihugu bindi barabikora. Niho mpera mbabwira ko uriya muntu ntabyo yari azi, ariko amaze kubikora naramugaruye ndamwigisha ndamubwita nti 'ibintu ukoze ntitabaho ntuzanabyongere kuri ubu butaka.' Nabimubwiye neza kandi arabyumva ntabwo ashobora kongera kubikora.'

    Ku wa 23 Mutarama 2023, nibwo umuhanzi Rajab Abdul Kahali [Harmonize] yateje akavuyo i Kigali ubwo yari yasuye Bruce Melodie, maze akajya ku nyubako ya CHIC no mu Biryogo agatangira gunagira abantu amafaranga yiganjemo inoti za 5000 Frw.

    Ibi  Bruce Melodie yabitangaje nyuma y'uko Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha , Dr Murangira B. Thierry, avuze ko ibikorwa byo kujugunyira abantu amafaranga no gukinira ku birango by'igihugu bidakwiye kandi bigize icyaha.


    Harmonize mu mihanda ya Kigali anyanyagiza amafaranga mu bantu


    Bruce Melodie yavuze akaga Harmonize yamuteje ubwo aheruka mu Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140373/nitabye-polisi-bruce-melodie-avuga-ku-byakozwe-na-harmonize-mu-mihanda-ya-kigali-140373.html