Blog

  • Bill Gates, Zuckerberg na Ivan Trump mu byama… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Gatanu tariki ya 01 Werurwe 2024 mu Buhinde, byari ibicika mu birori by’iminsi itatu bibanziriza ubukwe bw’umuhungu wa Mukeshi Ambani umuherwe wa mbere muri Asia akaba ari mu baherwe ba mbere 10 Isi ifite kugeza magingo aya.

    Ibi birori byabereye Gujarat mu buhinde aho ako gace kagenderewe n’amagana y’abanyacyubahiro bari bavuye hirya no hino ku Isi baje mu birori bibanziriza ubukwe bwa Ambani Annat umuhungu muto wa Mukeshi. Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Jamnagar bwatangaje ko bakiriye indege zirenga 130 z’abantu bari baje mu birori bya Annat Ambani.

    Mbere y’uko ibi birori bitangira, ku wa Gatatu Anant Ambani n’umukunzi we babanje gusangira n’abarenga 51,000 barimo abatifashije n’abandi bifuzaga kureba ibi birori ariko kubera umubare w’abari bagenwe ukabazitira.

    Umuhanzikazi Rihanna wubatse izina ku Isi hose, yaririrmbye muri ibi birori yishyurwa arenga Miliyari 11.5 Rwf kuririmba inshuro imwe gusa akaba ari nayo nshuro ya mbere yari aririmbye mu bukwe mu gihugu cy’Ubuhinde nk’uko yabitangaje nyuma.

    Bill Gate wabaye umuherwe wa mbere ku Isi igihe kirekire kuri ubu akaba akiri mu myanya ya mbere, yitabiriye ibi birori ndetse agaragaza ibyishimo byinshi nyuma yo kubona uko yakiriwe ndetse n’uko ibirori byari biteguye bigendanye n’umuco w’abahinde.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bill Gates agize ati “Iyi ni isnhuro ya mbere nitabiriye ibirori by’ubukwe mu Buhinde, kandi byari byiza cyane. Amahirwe masa Anant na Radhika. Mwakoze kubwo kuduha impamvu yongera kuduhuza n’inshuti zacu za cyera.”

    Mark Zuckerberg nyiri imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, WhatsApp, Thread yitabiriye ibirori by’ubu bukwe ari kumwe n’umugore we ndetse atangaza ko yakunze imico y’ubukwe bwo mu bahinde. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaza ze, Zuckerberg yagize ati “Nakunze ubukwe bwo mu Buhinde. Amahirwe masa Anant na Radhika.”

    Ivanka Trump umukobwa wa Trump ari kumwe n’umugabo we, Jared Kushner ndetse n’umukobwa wabo Arabella bitabiriye ibi birori ndetse bahagararira Trump utarabashije kuhaboneka. Abakinnyi ba Filime by’umwihariko abakunzwe cyane mu Buhinde bose bari bahari barangajwe imbere na Shah Rukh Khan, Salman Khan ndetse na Aamir Khan.

    Mark Zuckerberg yitabiriye ibirori bibanziriza ubukwe bwa Anant na Radhik


    Umukinnyi wa Filime Saif Ali Khan na Kareena Kapoor Khan bitabiriye ibi birori


    Ivanka Trump umukobwa wa Trump ari kumwe n’umugabo we Jared Kushner ndetse n’umukobwa wabo Arabella bari mu Buhinde aho bagiye mu birori bibanziriza ubukwe bwa Anant na Radhik


    Bill Gates na Paula Hurd bashimishijwe no kwitabira ibi birori


    Rihanna yakoreye arenga Miliyari 11.5 Rwf kuririmba mu gitaramo rimwe gusa


    Abakinnyi ba Film bagaragaje imbyino ziri mu muco w’Abahinde


    Anant na Radhik bazakora ubukwe ku wa 12 Nyakanga 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140410/bill-gate-zuckerberg-na-ivan-trump-mu-byamamare-byitabiriye-ibirori-byubukwe-bwa-anant-bya-140410.html

  • Vasti Jackson wegukanye Grammy Award agiye gu… – #rwanda #RwOT

    Vasti Jackson ni umunyamuziki w'umucuranzi wa gitari wegukanye Grammy Award mu bijyanye n'injyana ya Blues&Guitar. Mu Ukuboza 2020, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, rwari rugamije kureba amahirwe adasanzwe ari mu Inganda Ndangamuco.

    Ubutumwa buteguza ko uyu munyamuziki agiye kongera gutaramira i Kigali uyu mugabo buragira buti: 'Abakunzi ba muzika, Blues, Soul n'abakunzi b'umuziki Gakondo hari icyo twabateguriye.

    Jackson ukomoka muri Cameroon azataramira mu Rwanda kuri Kigali Marriott Hotel, ku ya 30 Werurwe 2024. Iki gitekerezo, cyazanwe na Africa in Colors bafatanije na Vast Eye Creative, G.C Cameron na Kigali Marriott Hotel.

    Igitekerezo cyo kugaruka kuhataramira cyaje nyuma y'uko ahageze ku butumire bwa Rugamba Raoul, agakunda ibyiza byose bitatse igihugu birimo n'amahirwe menshi y'ishoramari.

    Mu bikorwa bindi bimuzanye, harimo gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda, kuzamura umuziki nyarwanda, kugirana ibiganiro by’ishoramari n’abahanzi nyarwanda, kuvumbura amahirwe atandukanye u Rwanda rufite n’ibindi bikorwa bigamije inyungu.

    Aza mu Rwanda, yaganiriye n'abahanzi batandukanye b'abanyempano ndetse n'abanyeshuri bigaga umuziki ku Ishuri ryo ku Nyundo bakorana indirimbo, abandi baririmbana mu bitaramo bitandukanye i Kigali.

    Kuva yaza mu Rwanda inshuro ebyiri akorana na Africa in Colors, batangiye gukorana kuri porogaramu igamije kuvumbura, kwita no kuzamura y'umuziki mu ruhando mpuzamahanga.

    Ubwo aheruka mu Rwanda yakiriwe n'uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard baganira ku bijyanye no gufasha abahanzi nyarwanda mu kwagura no guteza imbere ubumenyi n'ubushobozi bwabo mu birebana n'ubuhanzi.

    Mu 2021, igihe Isi yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore yasohoye indirimbo yise 'She is Woman enough' yakozwe ku bufatanye n’abanyarwanda n’abanyamerika. Igamije ko buri mugore wese aho ari hose ku Isi amenya ko ari uw'agaciro.

    Mu Ukuboza 2020 ni bwo Jackson yageze mu Rwanda ku butumire bw'abategura iserukiramuco rya Africa in Colors bafatanyije na Ambasade y'u Bufaransa n'ikigo Instistut Français.

    Yageze mu Rwanda avuye muri Ghana. Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 20 Ukwakira 1959. Ni umuhanzi w'umunyamerika w'umuhanzi mu gucuranga gitari, umuririmbyi, umuhimbyi w'indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.

    Yayoboye indirimbo z'abahanzi barimo Z.Z. Hill, Johnnie Taylor, Denise LaSalle, Little Milton, Bobby Bland, Katie Webster. Yanakoranye n'abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana barimo itsinda rya The Williams, Jackson Southernaires, Daryl Coley n'abandi benshi.

    Album ye yise 'The Soul of Jimmie Rodgers' yegukanye igihembo mu cyicio cya 'Traditional Blues Album' mu bihembo bya Grammy Awards byatanzwe ku nshuro ya 59.

    Uyu mugabo ari mu muziki kuva mu mwaka wa 1986. Yasohoye Album zirimo 'Vas-tie Jackson' yo mu 1996, 'No Borders to the Blues' mu 2003, 'Bourbon Street Blues: Live in Nashville' mu 2007, 'Stimulus Man' mu 2010, 'New Orleans Rhythm Soul Blues' mu 2013 na 'The Soul of Jimmie Rodgers' mu 2016 yamuhesheje igihembo cya Grammy Awards.


    Vasti Jackson agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda

    Ubwo aheruka mu Rwanda, Vasti yakiriwe na Bamporiki wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

    Baganiriye ku gufasha abahanzi nyarwanda mu kwagura ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu birebana n’ubuhanzi

    Agiye kongera kugaruka mu Rwanda nyuma y’uko ahaje agakunda ibyiza byaho birimo n’amahirwe y’ishoramari 

    Biteganijwe ko agiye kumara mu Rwanda igihe kingana n’ukwezi mu bikorwa bya muzika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140418/vasti-jackson-wegukanye-grammy-award-agiye-gutaramira-i-kigali-140418.html

  • Kigali! Inzu ndende y’ubucuruzi iherereye mu mujyi, yafashwe n’inkongi y’umuriro – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Werurwe 2024, mu masaha y'igicamunsi, inyubako Ndaru House iherereye mu Akarere ka Nyarugenge ahazwi nka 'quartier commercial' yafashwe n'inkongi y'umuriro.

    Source : https://yegob.rw/kigali-inzu-ndende-yubucuruzi-iherereye-mu-mujyi-yafashwe-ninkongi-yumuriro-amafoto/

  • Nabaye uwa nyuma kugira ngo bibere abana isom… – #rwanda #RwOT

    Tariki 25 Gashyantare uyu mwaka, ni bwo hasojwe isiganwa ngaruka mwaka rya Tour du Rwanda ryabaga ku nshuro ya 16. Iri siganwa, ryegukanwe na Peter Blackmore, mu gihe mu bakinnyi 64 bashoje, Areruya Joseph ariwe wasoreje abandi. 

    Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino igitambuka kuri Radio 10, kuri uyu wa Kabiri bari bakiriye Areruya Joseph wagarutse muri rusange uko ikipe ye ya Java Inovotec Pro Team yitwaye muri Tour du Rwanda, ndetse n’umusaruro we bwite.

    Umunyamakuru Claude Hitimana ubwo yamubaza ku mpamvu zatumye asoreza abandi, Areruya Joseph yavuze ko byabaye nko gutanga icyigisho ko byose bishoboka.

    Yagize ati: “Nk’uko natangiye mbivuga hari igihe upanga ibintu ariko ntibibe ari ko bigenda. Mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare habaho abakinnyi bitangira abandi, twese twari twitanze kuri Mugisha Moise ariko birangira bidakunze kandi tuba twaratakaje imbaraga nyinshi ndetse twaratakaje n’ibihe. Twageze mu isaganwa hagati ndi mu myanya y’inyuma, gusa hari abakinnyi bagiye bavamo kandi abenshi bari inyuma yanjye.

    Naje kwisanga ndi ku mwanya wa nyuma ndavuga nti ntabwo ngomba kuvamo kugira ngo nereke n’abana b’abanyarwanda kuko ndi umwe mu bakinnyi bigeze kwitwara neza ku igare mu Rwanda nkatwara Tour du Rwanda kugira ngo mbereke ko byose bishoboka ko n’uwa nyuma wamuba. 

    Byarashobokaga ko nanjye nava mu irushanwa simvugwe nk’umuntu wabaye uwa nyuma ariko nagumyemo kugira ngo ntange n’icyigisho ku bana, hatazagira ubona ari uwa nyuma agahita ava mu irushanwa.”

    Areruya Joseph w’imyaka 28, ni umwe mu bakinnyi bakomeye kandi bafite amateka hano mu Rwanda, nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda ya 2017, ndetse akegukana na La Tropicale Amissa Bongo, ari nawe munyarwanda rukumbi wegukanye iri siganwa, gusa muri iyi minsi akaba adahagaze neza kuko usibye na Tour du Rwanda uyu musore no muri shampiyona z’imbere mu gihugu adahagaze neza. 

    Areruya Joseph ni umwe mu bakinnyi bakundishije abantu igare bigendanye n’amateka yakoreye mu Rwanda na Afurika 

    Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda ya 2017 ndetse aba umunyarwanda wa 3 wari uyegukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140412/nabaye-uwa-nyuma-kugirango-bibere-abana-isomo-areruya-joseph-agaruka-ku-musaruro-we-muri-t-140412.html

  • Mu gihe Rayon Sports imyiteguro irimbanyije, muri APR FC ho umutoza Thierry Froger yavuze ingorane abakinnyi be bafite mu gihe bitegura guhura na mukeba wayo Gikundiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe Rayon Sports imyiteguro irimbanyije, muri APR FC ho umutoza Thierry Froger yavuze ingorane abakinnyi be bafite mu gihe bitegura guhura na mukeba wayo Gikundiro.

    Nyuma y'umukino wa shampiyona APR FC iheruka gukina, mu kiganiro Thierry Froger yagiranye n'itangazamakuru, yabajijwe uko yiteguye umukino wa Rayon Sports, avuga ko yiteguye neza ariko ashobora kuzawujyamo ananiwe cyane.

    Ati' Dufite iminsi mike yo kwitegura, iri joro twabonye ko abakinnyi banjye bananiwe cyane ariko turi kubishakira igisubizo. Ngendeye ku mwanya turiho duhagaze neza kandi nshaka ko ariko tuzasoza shampiyona.'

    Source : https://yegob.rw/mu-gihe-rayon-sports-imyiteguro-irimbanyije-muri-apr-fc-ho-umutoza-thierry-froger-yavuze-ingorane-abakinnyi-be-bafite-mu-gihe-bitegura-guhura-na-mukeba-wayo-gikundiro/

  • Kiyovu Sports imaze amezi 5 idahemba abakinnyi bigumuye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumara amezi 5 badahembwa abakinnyi ba Kiyovu Sports bivumbuye banga gukora imyitozo bageze ku kibuga.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe yari yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mpera z’icyumweru gishize mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Kiyovu Sports ikaba yaragombaga gusubukura imyitozo ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 4 Gashyantare 2023 yitegura umukino w’umunsi wa 24 izasuramo Etoile del’Est.

    Abakinnyi bitabiriye imyitozo nk’ibisanzwe, bagera ku kibuga ariko banga gukora imyitozo ahubwo barataha aho bavuze ko batakora badahembwe ibirarane by’imishahara bafitiwe.

    Aba bakinnyi bakaba bishyuza Kiyovu Sports imishahara y’amezi 5 aho baheruka guhembwa ukwezi kwa 9 k’umwaka ushize wa 2023.

    Iyi kipe ikaba iri mu bibazo by’amikoro aho yanahagaritswe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ikaba itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kubera amadeni ifitiye abakinnyi bayireze ikabatsinda.

    Uretse ibi kandi, Kiyovu Sports hari abakinnyi yaguze ifitiye umwenda wa 'recruitment’ itishyuye abakinnyi ba yo, ni amafaranga arenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports bivumbuye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-imaze-amezi-5-idahemba-abakinnyi-bigumuye

  • Kimenyi Yves yavuze icyo yari afitiye amatsiko k’umunsi w’ubukwe bwe, abakinnyi 4 yasigiye igifunguzo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yavuze ko umunsi w’ubukwe bwe yari afite amatsiko menshi yo kubona umugore we, Uwase Muyango Claudine mu myambaro y’abageni.

    Tariki ya 4 Mutarama 2024 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y’Amategeko mu biro by’Umujyi wa Kigali, tariki ya 6 Mutarama 2024 bakora indi mihango yose y’ubukwe yari isigaye.

    Bakoze ubukwe n’ubundi bamaze igihe babana, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe icyo avuga ku kubanza kubana n’uwo muzashakana mugakora ubukwe nyuma, n’abatabyemera avuga ko buri muntu yagakwiye gushyigikirwa mu mahitamo ye yahisemo kuko haba hari impamvu iba yaratumye biba.

    Ati 'Nkeka ko ari cyo gihe Imana yarateguye (…) Buri muntu wese aba afite impamvu yo gutuma biba mbere cyangwa nyuma, nkumva ahubwo byakabaye byiza icyo gikorwa kibaye umuntu akagishyigikira mu gihe cyabaye.'

    Bakoze ubukwe nyuma y’imyaka hafi 3 amwambitse impeta ya fiançailles, uku gutinda gukora ubukwe avuga ko byatewe n’uko banze gukora ubukwe muri COVID-19 kubera hari kuza umubare muke w’abantu nk’uko amategeko yabiteganyaga kandi bo bifuzaga ko bwitabirwa n’abantu benshi.

    Ati 'muri kiriya gihe hari hariho umubare ntarengwa w’abantu kubera COVID-19 kandi twumva ko ririya ari isakaramentu rikomeye, isakaramentu rero rikomeye ntabwo riba rigomba kugira uwo rikumira, inshuti, abavandimwe, twumvaga ko igihe cya nyacyo kizagera kizatuma abantu batubiohekera bakaza ntawukumiriwe, nabyo biri mu bintu byatuzitiye kiriya gihe.'

    Umunsi w’ubukwe bwe, ikintu yari afitiye amatsiko ni ukubona umugore we mu mwambaro w’abageni, aho avuga ko yanatunguwe n’uko yasaga.

    Ati 'nari mfite amatsiko yo kureba umugore wanjye. Buriya rero hari ikintu umuntu yibeshya, kuba wavuga ngo muba musanzwe mubana, ariko kuri uriya munsi w’ubukwe biba byahindutse 100%, naramubonye ndavuga nti ni we cyangwa, nabonaga biteye ubwoba, na we naramubajije nti ni akahe kantu wongereyeho ko mbona birenze, ko usa neza biteye ubwoba.'

    'Ariko urumva ntabwo aba ari ikintu gisanzwe, aba ari umunsi udasanzwe, rero natakerezaga ukuntu ndi bumubone mu ikanzu, ukuntu turi bube dufatanye akaboko no kwambara impeta, njyewe ni bwo bwa mbere nari nambaye impeta ariko ubu no kuryama ndyamana na yo.'

    Kimenyi Yves avuga ko abakinnyi bagenzi be yasigiye igifunguzo ari myugariro wa Gor Mahia muri Kenya, Emery Bayisenge, Nkinzingabo Fiston wagiye mu igeragezwa muri Afurika y’Epfo, rutahizamu wa One Knoxvilles muri Amerika, Nshuti Innocent ndetse Nsabimana Eric Zidane wa Police FC.

    Kimenyi Yves yari afite amatsiko y’umugore we k’umunsi w’ubukwe bwa bo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kimenyi-yves-yavuze-icyo-yari-afitiye-amatsiko-k-umunsi-w-ubukwe-bwe-abakinnyi-4-yasigiye-igifunguzo-video

  • Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga imikino yo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga Groupe Scolaire Officiel de Butare, ikipe ga Kepler VC ndetse na APR WVC begukanye igikombe cya 2024.

    Ni imikino yakinwe uhereye ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe kugeza kuya 3 Werurwe 2024 ikinirwa muri iki kigo cyo mu karere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo.

    Hari ku ncuro ya 14 hakinwa imikino yo kwibuka Kayumba wayoboye Indatwa n'Inkwsha nyuma aza kwitaba Imana, aha hakinwe imikino ya Volleyball, BeachVolleyball, Koga ndetse ni gusiganwa ku Magare.

    Mu kiciro cy'abagabo muri Volleyball, ikipe ya Kepler VC itozwa na Nyirimana Fidèle yatsinze iya Police VC itozwa na Musoni Fred amaseti atatu kubusa.

    Intsinzi y'amaseti atatu ku busa kandi yagaragaye ku mukino wa nyuma wo mu kiciro cy'Abagore, aho APR WVC yatsinze Police WVC 3-0.

    Muri iyi mikino kandi Mutabazi Yves ukinira Kepler VC yatowe nk'umukinnyi mwiza muri Volleyball mu kiciro cy'Abagabo naho Mukandayisenga Benitha wa APR WVC yitwara neza mu kiciro cy'Abagore.

    Mu cyiro cy'amashuri rusange (Tronc Commun), ikipe ya Groupe Scolaire Officiel de Butare ni yo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma Petit Seminaire Virgo Fidelis.

    Mu cyiro cy'abato (Juniors), ikipe ya Gisagara volleyball academy ni yo yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS.

    Mu bakanyujijeho bazwi nk'aba Veterans ikipe y'Umucyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Ibisi ku mukino wa nyuma.

    Iyi mikino isanzwe ikinwa buri mwaka ni iyo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wagize uruhare mu guteza imbere siporo muri GSOB cyane cyane binyuze muri Volleyball, Padiri Kayumba yitabye Imana mu mwaka wa 2009.

    The post Amafoto — Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-kepler-vc-na-apr-wvc-begukanye-igikombe-cyo-kwibuka-padiri-kayumba-wayoboraga-gsob/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-kepler-vc-na-apr-wvc-begukanye-igikombe-cyo-kwibuka-padiri-kayumba-wayoboraga-gsob

  • U Rwanda rwagaragarije Afrika Yunze Ubumwe ko idakwiye gushyigikira intambara muri RDC #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yasabye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe kudashyigikira Ubutumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzwi nka SAMIDRC, iwumenyesha ko byaba bisa no kwenyegeza umuriro.

    Kuri uyu wa 4 Werurwe 2024, habaye inama y'Akanama k'Amahoro n'Umutekano ka AU, yiga ku gushyigikira SAMIDRC no kuyishakira ubufasha muri uyu muryango wa Afurika no mu bandi bafatanyabikorwa.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yandikiye ibaruwa AU kuri uyu wa 3 Werurwe 2024, ayigezaho ibyifuzo by'u Rwanda nubwo rutatumiwe muri iyi nama.

    Minisitiri Biruta yamenyesheje Komisiyo ya AU ko kuba ingabo za SAMIDRC ziri kwifatanya n'ihuriro ry'ingabo zirwanira Leta ya RDC biteye ikibazo ku mutekano w'u Rwanda.

    Yasobanuye ko iri huriro ririmo imitwe yamunzwe n'ingangabitekerezo ya jenoside irimo FDLR n'indi iri muri Wazalendo, ingabo z'u Burundi, abacancuro b'Abanyaburayi n'imitwe ya gisirikare yigenga irimo umwe ufite aho uhurira n'uwahoze witwa 'Blackwater', nk'uko bigaragara muri raporo y'impuguke za Loni yasohotse mu Ukuboza 2023.

    Ati 'SAMIDRC nk'ingabo zigaba ibitero muri iri huriro ririmo iyi mitwe yose, ntabwo yasimbura ibiganiro bya politiki byakumiriwe na Leta ya RDC. Bityo, Afurika Yunze Ubumwe turayisaba kutemera cyangwa gutera inkunga SAMIDRC.'

    Minisitiri Biruta yibukije Komisiyo ya AU ko intambara yo muri RDC yarebwa kuva muri Nyakanga 1994, ubwo abahoze muri Leta yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi n'Interahamwe bahungiraga muri RDC ubwo yitwaga Zaïre, ubuyobozi bw'igihugu bukabaha intwaro, bukabafasha kwisuganya kugeza ubwo baremye umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya u Rwanda, ukaba unakomeje gahunda yawo yo kubiba ingengabitekerezo ya jenoside muri RDC.

    Yasobanuye ko ingengabitekerezo ya jenoside yabibwe na FDLR ari yo yatumye Abanye-Congo b'Abatutsi bakorerwa ubugizi bwa nabi, bamwe baricwa, abandi babarirwa mu bihumbi amagana bahungira mu Rwanda no mu bindi bihugu by'akarere.

    Minisitiri Biruta yagaragaje ko Leta ya RDC itigeze yemera inzira y'ibiganiro nk'uburyo bwo gushaka umuti w'amakimbirane ari muri iki gihugu, ahubwo ko yagaragaje amahitamo y'intambara, ifata icyemezo cyo kwirukana ingabo z'Umuryango wa Afurika y'iburasirazuba (EAC) zari zaragiye guhagarika imirwano.

    Yasobanuye kandi ko ingabo zigize SAMIDRC zagiye mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zishyigikire ukwinangira k'ubuyobozi bw'iki gihugu butubahiriza imyanzuro y'amahoro yafatiwe i Nairobi na Luanda mu 2022.

    Bafite umugambi mubisha

    Minisitiri Biruta yamenyesheje Komisiyo ya AU ko FDLR, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na Evariste Ndayishimiye w'u Burundi bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda, nk'uko babyitangarije ku mugaragaro mu minsi ishize.

    Yasobanuye ko aya magambo Leta y'u Rwanda yayahaye agaciro, hashingiwe ku bufatanye izi mpande zifite mu ntambara iri kubera muri RDC, hiyongereyemo ko u Burundi bwakoranye n'umutwe witwaje intwaro wa CNRD-FLN.

    Yibukije ko intambara yo muri RDC yakomeje bitewe n'uko umuryango mpuzamahanga wirengije impamvu muzi zayo zirimo ubufasha buhabwa imitwe yimitse ingengabitekerezo ya jenoside, kwanga gukemura ibibazo by'Abanye-Congo b'Abatutsi kwa Leta ya RDC no kwanga gucyura abanegihugu bayo bahungiye mu karere, barimo abarenga 100.000 barimu Rwanda.

    Yasobanuye ko ubufasha SAMIDRC yahabwa buturutse muri AU no muri aba bafatanyabikorwa bwakwenyegeza intambara iri kuba kandi bwaba bushyigikiye Leta ya RDC yanze inzira yo gukemura amakimbirane binyuze mu mu biganiro by'amahoro.

    Ati 'Leta y'u Rwanda irasaba Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU gukoresha ububasha bwe, agasaba Leta ya RDC gukurikira inzira y'amahoro, binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda.'

    Minisitiri Biruta yasabye abagize akanama k'amahoro n'umutekano ka AU gusura akarere k'ibiyaga bigari, bakareba ukuri kuri ku rubuga kugira ngo bamenye amakuru ya nyayo kuri iyi ntambara, yizeza Perezida wa Komisiyo ya AU ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo by'iki kibazo.

    The post U Rwanda rwagaragarije Afrika Yunze Ubumwe ko idakwiye gushyigikira intambara muri RDC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2024/03/05/u-rwanda-rwaburiye-afurika-yunze-ubumwe-ishaka-gufasha-ingabo-za-sadc-ziri-muri-congo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwaburiye-afurika-yunze-ubumwe-ishaka-gufasha-ingabo-za-sadc-ziri-muri-congo