Blog

  • Rubanguka Steve icyamugoye muri Saudi Arabia ni cyo kizamufasha mu Mavubi, icyo Kwizera Olivier yamubwiye bagihura #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira Al Nojoom mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia, Rubanguka Steve yavuze ko muri iki gihugu ubuzima bugoye ariko na none haba amafarana menshi ari nacyo gituma bihangana.

    Ni mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe nyuma yo kuva i Burayi akerekeza mu gihugu cya Saudi Arabia kiri mu Burengerazuba bushyira Uburasirazuba bwo hagati ku Mugabane wa Asia.

    Muri Nyakanga 2023 ni bwo Rubanguka Steve yatandukanye na FC Zimbru yo muri Moldova ahita yerekeza muri Saudi Arabia gukinayo.

    Yavuze ko ikintu cyamukuye i Burayi ari amafaranga menshi iyi kipe yamuhaye, kuko nubwo baba bifuza gukina i Burayi ariko na none amafaranga ni yo baba bakinira.

    Ati 'Umwaka ushize urabizi nakinnye muri Zimbru, ngira umwaka mwiza tujya no mu majonjora ya Conference League, ikipe ishaka no kunyongera amasezerano ariko nkibona amahirwe yo kuza hano muri Saudi Arabia, urabizi umupira turawukunda tuba twifuza kuguma i Burayi ariko hari igihe Imana iguha amahirwe yo guhembwa amafaranga menshi, ikipe yampaye amafaranga menshi bituma nza hano.'

    Yakomeje avuga ko atabeshya ariko urwego rwa shampiyona akinamo ruri hasi ya shampiyona yo muri Moldova yakinagamo ari na cyo cyamutwaye kubafasha kuzamura urwego rw’ikipe ye.

    Ati 'Mvugishije ukuri urwego rwa hano ruri hasi gato y’aho nari ndi, aho nakinaga urwego rwa ho ruri hejuru, ni nayo mpamvu banzanye kugira ngo ndebe ko nabafasha kuzamura urwego rw’ikipe ya bo.'

    Muri iyi kipe akaba avuga ko abona umwanya uhagije wo gukina, aho imikino yose ayikina kereka abaye afite ikibazo cy’imvune, kandi na bwo ngo ntarahura n’imvune imubuza gukina.

    Umukino yahuyemo na All Kawkab ya Kwizera Olivier na we ukina muri iki gihugu, ni bwo yabonanye n’uyu munyezamu bwa mbere, amubwira uko agomba kwitwara kuko we amazeyo igihe yamenyereye.

    Ati 'Kwizera Olivier twarahuye urumva ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu, ni umunyezamu mwiza twese twemera. Bwa mbere duhura amakipe yacu yari yakinnye badutsinda 1-0, umukino urangiye yaraje arambwira ngo wakinnye neza, ambwira uko ngomba kwitwara muri Saudi Arabia kuko we ahamaze igihe, n’ubu turacyavugana.'

    'Yagiye amfasha, arambwira kugira ngo bikorohere ugomba kubigenza gutya na gutya, kandi n’uyu munsi turacyavugana nk’uko nabikubwiye.'

    Yavuze ko banaganiriye no ku ikipe y’igihugu, aho bombi bafite intego yo gukomeza kwitwara neza mu gihe igihugu cyabitabaza bakaba baza bagatanga ibyo bafite.

    Ati 'Nk’uko mubizi na we amaze igihe adahamagarwa mu Mavubi, nanjye ubushize ntibampamagaye ariko ndatekereza ko mu ikipe y’igihugu izakina imikino ya gicuti nzaba ndimo kubera ko ni ko mbitekereza. Ikipe y’igihugu ni ukwitwara neza mu ikipe yawe, igihe igihugu cyagukenerera ukaza ugatanga ibyawe byose.'

    Ku kijyanye n’ubuzima muri iki gihugu, yavuze ko bugoye cyane nk’umuntu wari waramenyereye kuba i Burayi kuko ni igihugu kigendera ku mahame y’Idini ya Islam ku buryo ibifasha umuntu byose kwishimisha nta bihari ariko na none bakaba batuza bagakorera amafaranga kuko ahari ari menshi kandi ari yo yabajyanyeyo.

    Ati 'ubuzima bwa hano buragoye, buragoye cyane kubera ni igihugu cya Islam, nta bintu byo kwishimisha bifasha umuntu kuruhuka mu mutwe bihari, mva mu mupira ntaha njya mu nzu, nkongera kuvayo njya mu mupira ni bwo buzima bwanjye, niyo nsohotse ni ukujya kugura akantu nkataha.'

    Yavuze ko ikintu cyamugoye ari ikirere cyaho, akaba ari na cyo kintu cyamugoye bwa mbere ahamagarwa mu ikipe y’igihugu, akaba yizeye ko kuba amaze kukimenyera bizamufasha no mu ikipe y’igihugu.

    Ati 'ikintu cya mbere cyangoye nanashima, ni nacyo cyabanje kungora nza bwa mbere mu ikipe y’igihugu, ni ikirere, hano harashyushye cyane, nizera ko byamfashije no gushyuha, namenyereye ubushyuhe nibanampamagara mu ikipe y’igihugu bizanyorohera kuko namenyereye ubushyuhe.'

    Intego ye akaba ari ugukora cyane kugira ngo azamure urwego ku buryo nanasubira gukina i Burayi azajya ku rwego rwisumbuye ku rwo yakinagaho.

    Rubanguka Steve ari muri Al Nojoom kuva mu mwaka ushize yagezemo avuye muri Zimbru FC yagezemo muri 2022 avuye muri Karaiskakis yo mu Bugereki yo akaba yari yarayigezemo muri 2020 avuye muri Koninklijke Rupel Boom FC yagezemo 2019 avuye muri Patro Eisden hari nyuma yo gutandukana na RFC Wetteren zo mu Bubiligi.

    Saudi Arabia hari amafaranga menshi ariko ubizima buragoye

    Kwizera Olivier yamugiriye inama y’uburyo agoma kwitwara

    Ngo yizeye ko azagaruka mu ikipe y’igihugu vuba

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rubanguka-steve-icyamugoye-muri-saudi-arabia-ni-cyo-kizamufasha-mu-mavubi-icyo-kwizera-olivier-yamubwiye-bagihura

  • Byari ibyishimo muri BK Arena! Mutesi Scovia yagaragaje imbamutima ze nyuma yo guhura n’abasore bakina Basketball y’abafite ubumuga bakina bicaye mu tugare maze batuma weekend imubera uburyohe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2024, nibwo muri BK Arena haberaga ibirori by'umukino wa Basketball y'abafite ubumuga bakina bicaye mu tugare.

    Ni umukino wahuje Team Meschack yatsinze team Nshobozwa amanota 32-22. Mu bitabiriye uyu mukino, harimo n'umunyamakuru Mutesi Scovia.

    Nyuma y'uyu mukino, Scovia wishimiye aba bakinnyi, yagiranye ibihe byiza nabo maze barifotozanya.

    Mu kugaragaza imbamutima ze, Scovia yasangije abamukurikira amafoto ndetse n'ubutumwa bugira buti 'Ndabashimira uruhare mwagize weekend ikatubana uburyohe bavandimwe.

    Source : https://yegob.rw/byari-ibyishimo-muri-bk-arena-mutesi-scovia-yagaragaje-imbamutima-ze-nyuma-yo-guhura-nabasore-bakina-basketball-yabafite-ubumuga-bakina-bicaye-mu-tugare-maze-batuma-weekend-imubera-uburyohe-ama/

  • Ibisiga i Kigali byagonganye n'Indege ihita isubika urugendo rwayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Werurwe 2024 urugendo rwari rwahawe izina rya MS835 rwari rugiye gukorwa n'Indege yo mu bwoko bwa Boeing 737/800 yari itwaye abagenzi 116 yagongaye n'Ibisiga ubwo yari maze guhaguruka ku cyibuga cy'indege  mpuzamahaga cya kanombe maze igongana n'Ibisiga ihita  isubika urugendo.

    Iyio ndege ni iyasosete ya  EgyptAir yahise ihitamo gusubika urugengo maze igacumbikira aba bagenzi muri hoteli zitandukanye zo muri Kigali mbere yuko abatekinisiye babanza kureba niba iyindege ntakibazo yagize .

    Source : https://yegob.rw/ibisiga-i-kigali-byagonye-nindege-ihita-isubika-urugendo-rwayo/

  • Kuki Mukura ibyari mu rugo byabaye hanze? – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe mu mupira w’amaguru aho avu ukagera, tumenyereye ko ikipe iri mu rugo cyangwa se yakiriye umukino, ariyo iba ihabwa amahirwe yo gutsinda umukino. Ikipe iri mu rugo, usanga iba ifite abafana benshi, yiteguye umukino neza kuko iba ntarugendo yakoze, ndetse ikaba imenyereye ikibuga kurusha ikipe yakiriye, aribyo usanga biyiha amahirwe yo gutsinda umukino kuruta iyo bagiye guhura.

    Ibi rero muri Mukura bisa naho byahindutse, kuko ubu umukino yakiriye i Huye abakunzi bayo baba bafite ubwoba bwo kubona amanota 3 kuruta umukino yasuye.

    Mu mpera z’iki cyumweru ubwo shampiyona yari igeze ku munsi wa 23, Mukura yatsinze Bugesera FC mu mukino wabereye i Bugesera ibitego 2-0, uba umukino wa 4 iyi kipe itsindiye hanze muri iyi shampiyona.

    Mu mikino 11 Mukura imaze gukinira hanze, yatsinzemo 4 inganya 5 itsindwa 2, bituma yo na Rayon Sports, ariyo makipe amaze gutsindwa imikino mike yo hanze (2), aho akurikira ikipe ya APR FC itaratsindwa umukino n’umwe.

    Mukura mu mikino 5 iheruka gukinira mu rugo, yatsinze 2 itsindwa 3, ubu iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona bigendanye n’uburyo amakipe yitwaye. 

    Mu mikino 5 yo hanze amakipe aheruka kwakira muri shampiyona, Mukura Victory Sports niyo iyoboye shampiyona n’amanota 13 kuri 15 yakiniwe, bivuze harimo itandukaniro ry’amanota 7 mu mikino yo murugo n’iyo yakiniye hanze.

    Mukura iheruka gutsindirwa hanze muri shampiyona, ubwo yatsindwaga na Rayon Sports Ibitego 4-1, bikaba byari tariki 4 Ugushyingo 2023, bikaba byari ku munsi wa 10 wa shampiyona.

    Mu gikombe cy’Amahoro Mukura Victory Sports yasezerewe na Bugesera FC iyisanze mu rugo igitego 1-0, gusa nyuma y’igihe gito cyane Mukura Victory Sports iyisanga iwayo itsindirayo ibitego 2-0 muri shampiyona.

    Kubera iki Mukura Victory Sports iri kugorwa n’imikino yo mu rugo?

    Ni nimwe mu kibazo kigoye kuba cyabonera igisubizo, gusa iyo uganiriye n’abakinnyi, ba Mukura Victory Sports bakubwira ko iyo bakiriye umukino bagorwa n’imikinire, ariko bakinira hanze bakoroherwa. Abakinnyi bavuga ko kubera igitutu umutoza abashyiraho mu mikino bakiriye aricyo gituma babura umusaruro.

    Mukura ikipe bagiye guhurira hanze, iba ifite ubwoba kuko Mukura yasuye iba igoye cyane 

    Bamwe mu bakinnyi bavuga ko iyi ikipe yasohotse hari igihe biba ngombwa ko bakina umupira wabo batitaye ku nama z’umutoza kuko ntacyo baba baramira, ariko iyo bari mu rugo kubera igitutu kidashira batinya kwirekura.

    Ikindi biravugwa ko ubuyobozi bwa Mukura bukunze kwita ku mikino yo hanze cyane kuko mu rugo baba bumva buyizeye, bikarangira ikipe itakaje umukino.

    Ku rutonde rusange rwa shampiyona, kuri ubu Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 39, ikaba irusha Police FC iyikurikiye amanota 6.

    Mukura mu mpera z’iki cyumweru yatsinze Bugesera i Bugesera, kandi yari yasezerewe mu gikombe cy’amahoro n’iyi kipe mu mukino wari wabereye i Huye

    Uku niko urutonde rwa shampiyona ruhagaze ku munsi wa 23 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140362/kuki-mukura-ibyari-mu-rugo-byabaye-hanze-140362.html

  • Clapton Kibonge yavuze ibyabaye ku muryango w… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com,  Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge yagarutse ku makuru yamuvuzweho bamubika ko yapfuye kandi akiri muzima bimutera agahinda.

    Ni nkuru yababaje uyu mukinnyi wa filime n’abakunzi be, bimutera kugaruka ku gahinda byamusigiye, gusa asabira umugisha ku Mana ababikoze.

    Clapton yavuze ko uretse kumusabira ku Mana nta kindi yabwira uwakwirakwije iyi nkuru.

    Clapton Kibonge yavuze ku ngaruka zimwe na zimwe zageze ku muryango we nko gukuka imutima, kugira ubwoba kwa bamwe bakunda umuryango, bahamagara buri kanya bumva ko yaba akiriho.

    Ati ' Njyewe nta kindi namusabira ku Mana uretse kumubabarira kuko atazi ibyo akora. Buriya mba nanditse kuriya ariko ibijyanye n'ingaruka biba byangizeho mba nirinze kubivugaho cyane'.

    Calapton avuga ko aba bantu bakurikiranwa n'ababishinzwe kuko babangamira bamwe bagakura umutima  imiryango y’abo babitse bagihumeka.

    Ati 'Ni bibi bikura imitima imiryango yacu.Nk’ubu kuva mu gitondo mba nabyutse nakira ama telefone ambaza ko ndiho.Ababishinzwe babikurikirane kubera ko bihungabanya imitekerereze y'abantu badukunda'.

    Ibi yabitangarije InyaRwanda nyuma y’uko ashyize amashusho ku rubuga rwa Intagram ye yakoreshejwe n’uwiyise Imbega News Tv kuri Youtube, yanditse ho amagambo avuga ko yitabye Imana aherekejwe n'amagambo y'impine akoreshwa ku muntu wamaze gushiramo umwuka azwi nka RIP ' Rest in Peace' cyangwa se ruhukira mu mahoro.

    Kibonke yanditse munsi yayo ati ' Imana ibababarire kuko mutazi ibyo mukora'.

    Aya makuru yavugurujwe na nyirubwite, ahumuriza abakunzi be avuga ko akiri ho kandi ko akomeje ubuzima bwe nk’ibisanzwe. 

    Uyu muco wo guhimba inkuru zivuga ko abantu bapfuye zikunze kwibasira abantu bubatse izina mu myuga runaka, abiganjemo abakoresha urubuga rwa YouTube,bakabikoresha bashaka gukurura amaso y'abantu nyamara bikangiza amarangamutima y'abavuzweho.

    Clapton Kibonge wakunzwe na benshi muri filime 'Umuturanyi Series' akaba ari nawe uyandika, yasabye inzego z'ubuyobozi gukurikirana bene abo bantu bari gukoresha amazina y'abantu mu nyungu zabo kandi mu buryo bubi.

    Si uyu gusa bibayeho kuko mu minsi ishize hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga  avuga ko Dogiteri Nsabi  yitabye Imana  yuma aza kubinyomoza  mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.

    Umuntu utaramenyekana yatangaje ko Clapton Kibonge yitabye Imana

    Uyu munyarwenya yavuze ko abasabira umugisha ku Mana

    Kibonke akaba nyiri filime ” Umuturanyi Series ” yabitswe akiri muzima

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140365/clapton-kibonge-yahaye-ubutumwa-abamubitse-140365.html

  • Ni ibintu byabereye inyuma y’amarido atari ak… – #rwanda #RwOT

    Ibi Chrostopher yabitangarije mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Mbere tariki 4 Werurwe 2024,aho yahishuye ko hari itafari yashyize ku muziki wa Kevin Kade uri mu bakunzwe muri iki gihe, anahishura ko bashobora gukorana indirimbo mu gihe kizaza.

    Yagize ati: 'Ni ibintu byabereye inyuma y'amarido ubundi numva atarakwiye no kuvuga, gusa biranshimisha iyo mbonye urwego agezeho ibyo byabaye ubwo yarakiga ku ishuri ry'umuziki rya Nyundo.'

    Christopher uvuga ko atewe ishema na Kevin Kade afata nka murumuna we, yatangaje ko nubwo nta ndirimbo barakorana bashobora gutungurana bakaba bayishyira hanze mu bihe biri imbere.

    Ati: 'Kevin Kade ni nk'umuryango wanjye hari ibikorwa amfashamo kimwe na murumuna wanjye, birashoboka. Icyo navuga ni uko nishimira urwego agezeho icyo namwifuzagaho yakigezeho.'

    Christopher yakunzwe cyane mu ndirimbo zakanyujijeho nka 'Ndabyemeye,' 'Ijuru Rito,' 'Hashtag,' 'Habona,' 'Breath,' 'Nibido,' 'Pasadena' n'izindi, naho Kevin Kade umaze imyaka itanu mu muziki akundwa mu ndirimbo zirimo 'Mu Nda,' 'Jugumila,' 'Pyramid,' 'Amayoga' n'izindi.

    Christopher yahishuye ko bishoboka ko yakorana indirimbo na Kevin Kade yafashije kwinjira mu muziki

    Kevin Kade ari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda  

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140369/ni-ibintu-byabereye-inyuma-yamarido-atari-akwiriye-no-kuvuga-christopher-asubiza-kevin-kad-140369.html

  • Bwa nyuma ubukwe buratashye? Umugore wa Cristiano Ronaldo yashyize benshi mu rujijo #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yashyize benshi mu rujijo bakeka ko yaba agiye gukora ubukwe n’uyu rutahizamu wa Al Nassr FC muri Saudi Aradia ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal.

    Ni mu butumwa yanyujije ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram aho yashyizeho urupapuro rw’ubutumire ariko bitagaragara neza.

    Yaize ati “itangazo” hahise hakurikiraho agashushanyo k’ibaruwa iriho umutima, munsi hakurikiraho “na Georgina Rogriguez”.

    Yakomeje avuga ko bizaba ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024 i Riyad muri Saudi Arabia.

    Ntabwo bizwi neza ikizaba aho benshi bahise bakeka ko ari ubukwe bwe na Cristiano Ronaldo bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo nk’uko ibinyamakuru hirya no hino batangiye kubyandika.

    Ronaldo na Georgina Rodriguez bari mu rukundo kuva 2016 aho bafitanye abana babiri barimo Alana Martina wavutse mu Gushyingo 2017, tariki ya 18 Mata 2022 yabyaye impanga umwe arapfa ni mu gihe Bella Esmeralda we yabayeho.

    Georgina akaba arera abandi bana 3 ba Cristiano, Cristiano Jr ndetse na Eva María na Mateo.

    Georgina yashtyize benshi mu rujijo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bwanyuma-ubukwe-buratashye-umugore-wa-cristiano-ronaldo-yashyize-benshi-mu-rujijo

  • Dore urutonde rw’abakinnyi 11 bagiye kwisobanura hagati ya Manchester City na Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bitabajwe hagati ya Manchester City na Manchester United guhera saa 17:30 muri Premier League:

    Kuruhande rwa Manchester City XI: Ederson, Walker, Stones, Dias, Ake, Rodri, De Bruyne, Bernardo, Foden, Doku, Haaland.

    Kuruhande rwa Manchester United XI: Onana, Dalot, Varane, Evans, Lindelof, Casemiro, Mainoo, McTominay, Fernandes, Garnacho, Rashford.

    Source : https://yegob.rw/dore-urutonde-rwabakinnyi-11-bagiye-kwisobanura-hagati-ya-manchester-city-na-manchester-united/

  • Amavubi agiye gucakirana n’ikipe y’igihugu y’u Burundi muri Madagascar – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, igiye gucakirana n'ikipe y'igihugu y'u Burundi muri Madagascar.

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Madagascar ryatangaje ko muri Werurwe 2024, izakira imikino ya gicuti izahuza ikipe y'igihugu cyabo n'iy'u Rwanda, u Burundi na Botswana.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-agiye-gucakirana-nikipe-yigihugu-yu-burundi-muri-madagascar/

  • Umutoza wa Rayon Sports yavuze ikibazo cyatumye kapiteni Muhire Kevin na Nsabimana Aimable batakinnye #rwanda #RwOT

    Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette yavuze ko impamvu atakinishije Muhire Kevin na Nsabimana Aimable ari ukubarinda ikarita ya 3 y’umuhondo akazababura ku mukino wa APR FC.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona ya 2023-24 wo baraye batsinzemo Sunrise FC ibitego 2-0 bya Tuyisenge Arsene.

    Ni umukino utaragaragayemo kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin na myugariro Nsabimana Aimable.

    Nyuma y’uyu mukino, Julien Mette yavuze ko impamvu batakinnye ari uko bafite amakarita abiri y’umuhondo yari afite impungenge ko babona indi bagasiba umukino wa APR FC ukurikiyeho.

    Ati “Bari bafite ibyago byo kuba bahagarikwa gukina kubera amakarita y’umuhondo, rero byari ngombwa kubibarinda ku buryo bashobora gukina mu cyumweru gitaha duhura na APR FC.”

    Yakomeje avuga ko uyu mukino wa APR FC bawiteguye neza kandi azi neza ko abakinnyi ba Rayon Sports bazi akamaro ko gutsinda uyu mukino.

    Ati “Murabizi, abakinnyi bazi uburemere n’akamaro k’uyu mukino w’abakeba, ku bafana no ku giti cyabo. Sinkeneye kubategura mu mutwe, ngomba kwibanda ku mayeri, ni ibyo.”

    “Gusa, biroroshye kurusha imikino nk’uyu iyo ukina na Etoile de l’Est kuko umukinnyi yumva ko kwambara umwambaro wa Rayon Sports bihagije ngo atsinde. Kuri APR, ndabizi bazahangana, bazashaka intsinzi 100%. Tuwitegura nk’indi mikino, nta bidasanzwe, na bo ukuri kwawo barakuzi.”

    Uyu mukino uzaba tariki ya 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pele Stadium saa 18h00′. Rayon Sports ni yo izaba yakiriye uyu mukino.

    Muhire Kevin ntabwo yakinnye umukino wa Sunrise FC

    Nsabimana Aimable na we ntabwo yakinnye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yavuze-ikibazo-cyatumye-kapiteni-muhire-kevin-na-nsabimana-aimable-batakinnye