Blog

  • Ibitego amaze gutsinda bikubye 2 imikino amaze gukina! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Gitego Arthur nyuma y’igihe gito abonye ikipe hanze y’igihugu izamu ryaramuhiriye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Gitego Arthur nyuma y'igihe gito abonye ikipe hanze y'igihugu izamu ryaramuhiriye kuko buri mukino avamo atsinze igitego.

    Uyu musore, Arthur GITEGO arikwitwara neza muri Kenya kuko muri shampiyona y'icyiciro cya mbere y'umupira w'amaguru muri Kenya amaze gukinira ikipe ye ya AFC Leopards imikino 2 atsinda ibitego 4.

    Bivuze ko afite impuzandengo y'ibitego 2 kuri buri mukino. Umukino wa mbere yakiniye AFC Leopards, yayitsindiye ibitego 3 wenyine, undi wakirikiyeho atsinda 1.

    Yagiye muri AFC Leopards avuye muri Marine FC.

    Source : https://yegob.rw/ibitego-amaze-gutsinda-bikubye-2-imikino-amaze-gukina-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-gitego-arthur-nyuma-yigihe-gito-abonye-ikipe-hanze-yigihugu-izamu-ryaramuhiriye/

  • Harimo iy’ibihumbi 50! Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo ku mukino wa APR FC #rwanda #RwOT

    Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, yamaze gushyira hanze ibiciro byo kuri uyu mukino aho itike ya menshi ari ibihumbi 50.

    Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, ukabera kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′, azaba ari umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona ya 2023-24.

    Uyu mukino uzwiho kuba ari wo uhenze muri shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports izaba yawakiriye yamaze kugaragaza uko ibiciro bihagaze.

    Mu myanya y’icyubahiro ya VVIP ubu ugura itike arayigura ibihumbi 50 kimwe no k’umunsi w’umukino ni ko izaba igura.

    Muri VIP ubu ni ibihumbi 20 mu gihe uzayigura ku itariki y’umukino azayigura ibihumbi 30, ahatwikiriye ubu ni ibihumbi 5 mu gihe ku wa Gatandatu itike izaba ari ibihumbi 7, ahasanzwe bi ibihumbi 5 ariko tariki ya 9 Werurwe 2024, itike izaba igura ibihumbi 7 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Aya makipe yombi agiye gukina hagati yayo harimo ikinyuranyo cy’amanota menshi cyane aho APR FC ari iya mbere n’amanota 52, Rayon Sports ya kabiri ifite 45 ariko mu gihe APR FC yatsinda ikirarane cy’uyu munsi cya Etoile del’Est yahita irusha Rayon Sports amanota 10.

    Rayon Sports na APR FC zirakina ku wa Gatandatu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/harimo-iy-ibihumbi-50-rayon-sports-yashyize-hanze-ibiciro-byo-ku-mukino-wa-apr-fc

  • Rafael Leão yashyize umucyo ku hazaza he na PSG – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'umunya-Prortugal  Rafael Leão

    ganira n'ikinyamakuru Corasera yavuze ko adashaka kugira ahandi hantu yerekeza hatari muri AC  Milan kuko yamufashije mu bihe bigoye cyane kandi adateze kubyibagirwa.

    Ati ' ndacyafite amasezerano y'imyaka ine hano ndi umukinnyi wa AC Milan ntago ntekereza kuyisohamo  yamfashije mubihe bigoya yishobora kubyibagirwa nshaka gutsinda ndikumwe na AC Milan'.

    Uyu musore ayamagambo yose yayavuze arukoa abajijwe niba hari ikipe ashaka kwerekezamo  cyane ko amakipe arimo paris sait Germain  amushaka ndetse nandi makipe yo

    Source : https://yegob.rw/rafael-leao-yashyize-umucyo-ku-hazaza-he-na-psg/

  • Aba mbere bamaze kuzibikaho! Rayon Sports yamaze gutangaza ibiciro by’itike yo kwinjira ku mukino w’ishyiraniro ifitanye na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports iri kwitegura kwakira umukino wa Shampiyona uzayihuza na APR FC, yamaze gutangaza ibiciro by'itike yo kwinjira.

    Kugura hakiri kare ni ukwishyura 5000frw, 7000Frw, 20000frw, 50,000frw. Naho ku gura ku munsi w'umukino, 7000frw, 10,000frw, 30,000frw n'ibihumbi 50,000frw.

    Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Source : https://yegob.rw/aba-mbere-bamaze-kuzibikaho-rayon-sports-yamaze-gutangaza-ibiciro-byitike-yo-kwinjira-ku-mukino-wishyiraniro-ifitanye-na-apr-fc/

  • Irungu ryabuze aho rimenera! Top 10 yindirim… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda bakora umuziki wabo mu njyana zitandukanye, bakoze iyo bwabaga bafasha abakunzi b'ibihangano byabo kuryoherwa n'ukwezi kwa Gashyantare, ariko cyane cyane abari mu munyenga w'urukundo basanzwe bizihiza uku kwezi kurusha abandi.

    Byumwihariko, uku kwezi kwanabayemo umunsi washyiriweho abakundana  wa Saint Valentin, benshi mu bahanzi bashyiraga hanze indirimbo baganishaga ku rukundo mu rwego rwo kuzirikana abantu bose bakundana.

    1.     Jugumila — Chriss Eazy, Phil Peter & Kevin Kade

    “>

    2.     Sesa — Ross Kana

    “>

    3.     Aba Baby – Okkama

    “>

    4.     Bucura — Yampano

    “>

    5.     Wowe Gusa – Ariel Ways

    “>

    6.     C'est La Vie — Yvanny Mpano ft Social Mula

    “>

    7.     Valentina — Safi Madiba

    “>

    8.     Fine — Shemi ft Juno Kizigenza

    “>

    9.     Zana — Da Rest ft Nel Ngabo

    “>

    10. By My Side – Mulix

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140381/irungu-ryabuze-aho-rimenera-top-10-yindirimbo-zaryoheje-ukwezi-kurukundo-video-140381.html

  • Bamwe batabaje Perezida Kagame! Ibyaranze Umu… – #rwanda #RwOT

    Dusubije Amaso inyuma ku wa Gatanu Kiyovu sports yari yakiriye police FC. Ni Umukino wakinwe saa kumi nebyiri zumugoroba ubera kuri Kigali Pele Stadium.

    Uyu mukino watanjyiranye ishyaka ry’inshi ku mpande zombi nubwo abenshi bahaga amahirwe Police FC .

    Hakiri kare cyane mu gice cya 1 Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Ndizeye Eric ku munota wa Kabiri naho Police FC iza kugombora ku munota wa 40 ku gitego cya Djibrine Akuki bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

    Nyuma yo kuva mu karuhuko Kiyovu Sports yari yakiriye umukino yabonye igitego cya kabiri Cyatsinzwe na Leku Alfred ndetse umukino urangira babonye intsinzi y’ibitego 2-1.

    Abafana ba Kiyovu sports bari baje gufana ikipe yabo bambaye mu buryo budasanzwe ndetse yewe banafite imifanire idasanzwe .

    Undi mukino wabaga ku wa Gatandatu wari wahuje APR FC na Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium ahagana saa kumi nebyiri n’iminota 30.

    Ni umukino byari byavuzwe ko Etincelles FC ishobora guterwa mpaga bitewe n'uko abakinnyi b’iyi kipe bari bavuze ko batari buze gukina kubera ko bamaze igihe badahembwa.

    Twinjiye mu kibuga ,APR FC yari izi ko umukino uri buyorohere ariko yaje gutungurwa kubera ko Etincelles mu gice cya mbere yarasatiye ndetse binashoboka ko yabona igitego gusa igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri APR FC APR FC itari yabanjemo rutahizamu wayo Victor Mbaoma, yakomeje kugorwa no kubona igitego ariko iza ku kibbona ku munota wa 55 gitsinzwe na Shaiboub ku mupira yari ahawe na Fitina Ombolenga.

    Ibindi byaranze uyumukino ni abafana ba Etincelles bakoze igikorwa cyo kuvugira ikipe yabo batabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame, bavuga ko akarere ka Rubavu kayitereranye none ikaba ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ubwo abakinnyi ba APR FC bishimira igitego 

    Bamwe mu bafana ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe yabo

    Abafana ba Etincelles FC batabaje Perezida Kagame bifashishije ibyapa

    Abakinnyi ba APR FC bari babanje mu kibuga 

    Abakinnyi ba Etincelles FC babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga 

    Abafana ba Kiyovu Sports bari bambaye mu buryo budasanzwe 

    Umwanditsi: Ngabo Serge

    AMAFOTO:Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140383/bamwe-batabaje-perezida-kagame-ibyaranze-umunsi-wa-23-wa-shampiyona-yu-rwanda-amafoto-140383.html

  • Bruce Melodie mu b’imbere! Ahahanzi nyarwanda… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi mpuzamahanga w'umunya Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido niwe ukunda gukoresha ijambo 'We rise by lifting others' ry'umwanditsi w'umunya Amerika, Robert G Ingersoll. Iri jambo rifite igisobanuro mu rurimi rw'ikinyarwanda rivuga ngo 'Dutera imbere kugirango dufashe abandi'.

     Iri jambo nkaho ridahagije, Abanyarwanda bo bagiye kure baravuga ngo 'Akebo kajya i wa Mugarura, icyo ubibye nicyo usarura' n'indi migani iganisha ku kuba iyo ugize neza, nawe uba uzagirirwa neza cyangwa se uwagiriwe neza agomba kugirira neza abandi.

    Umuhanzi uri mu bagezweho muri iyi minsi, Kevin Kade yatangaje ko Christopher ariwe wamwishyuriye indirimbo bwa mbere. Abasomye Bibiliya cyane bakubwira ko iyo utanze ukoresheje ukuboko kw'iburyo, ukw'ibumoso kutagomba kubimenya. Ibi ubanza aribyo Christopher yizera kuko ntiyanyuzwe n'uko byamenyekanye.

    Umuhanzi Christopher yavuze ari ibintu byakorewe inyuma y'amarido bityo ko bitari bikwiye kujya hanze. Icyakora hari n'abizera ko igihe ukoze ikintu cyiza uba ugomba kugitangaza cyane ko uba wabera n'abandi urugero. Ibi byatumye InyaRwanda ibategurira urutonde rw'abahanzi batandatu bashyize itafari muziki wa bagenzi babo.


    Kevin Kade yatangaje ko Christopher yamwishyuriye indirimbo bwa mbere


    Christopher ntiyemeranya na Kevin Kade uvugira mu ruhame ko yamufashije

     

    Ku mwanya wa mbere turahasanga Igitangaza Bruce Melodie

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, ukunze kwiyita Igitangaza, urugendo rwe rwabereye igitangaza abandi kuko kuva yatangira kumenyekana muri 2012, amaze gufasha abahanzi batandukanye.

    Bruce Melodie wafashijwe n'inzu zifasha abahanzi zitandukanye zirimo 'Super Level, Cloud9 Entertainment' n'izindi, muri 2020 nibwo yashinze kompanyi ifasha abahanzi ya Igitangaza Music.

     Iyi nzu yahise isinyisha abahanzi babiri aribo Juno Kizigenza wari uvuye kwiga amashuri yisumbuye ndetse na Kenny Sol wari urimo kugorwa no gukora umuziki wenyine.

    Aba bahanzi Bruce Melodie yababereye itara ku buryo aho bakomangaga bakiranwaga na yombi cyane ko ari naho ubuzima bwabo bwahindukiye. Juno Kizigenza wari urimo gatangira umuziki, yakoze indirimbo nka 'Mpa Formula, Nazubaye, Nightmare, Solid' n'izindi zatumye aba umuhanzi munini.

    Kenny Sol wari umaze iminsi avuye mu itsinda rya Yemba Voice, yari amaze igihe akora indirimbo zirimo 'Babiri, Njye Nawe' n'izindi ariko zitarenga umutaru. Akimara gutangazwa nk'umuhanzi urimo gukorana na Bruce Melodie, yahise akora indirimbo nka 'You & I, Umurego, Agafire na Ikinyafu' yakoranye na Bruce Melodie.

    Nyuma y'izi ndirimbo icyo yakoragaho cyose cyabaga zahabu dore ko indirimbo zose yakoze zakunzwe zirimo 'Haso, Say My Name, Foret, Jolie' n'izindi.

    Usibye aba bahanzi babiri Bruce Melodie yafashije ku buryo bweruye, yanashyize itafari ku kumenyekana kwa Element.

    Bruce Melodie iyo umubajije impamvu akunda gufasha bagenzi be, akubwira ko nawe yafashijwe n'abandi. 

    Bruce Melodie atangira ubuzima ntago byari byoroshye kuko n'iyo yashakaga itike yo kujya kuri radio, akenshi yategerwaga na producer Piano cyangwa Fazzo big Producer.


    Bruce Melodie aza ku isonga mu bahanzi nyarwanda bafasha cyangwa se bafashije bagenzi babo



    Kenny Sol na Juno Kizigenza ni abanyeshuri wa Bruce Melodie

    Riderman

    Gatsinzi Emery, Riderman cyangwa se Igisumizi,ni umuraperi ufatwa nk'uwibihe byose mu bagikora mu Rwanda. Uyu mugabo ni bake banganya ibigwi ku va mu  2006 akora umuziki wo munjyana y'umujinya izwi nka HipHop.

    Riderman ugiye kubara uruhare rwe mu muziki wageza ejo kuko ni gake wakumva hari umuraperi cyangwa undi muhanzi utazi ubufasha bw'uyu muraperi haba mu gukorana no gukorerwa indirimbo.

    Riderman muri 2012 nibwo yashinze Label ya Ibisumizi ahita asinyisha abahanzi batandukanye bari bagezweho icyo gihe barimo Amag The Black, Queen Cha, Social Mula, M Izo n'abandi batumye izina 'Ibisumizi' ritumbagira cyane kugeza n'ubu ritazapfa gusibangana mu mitwe y'abanyarwanda.

    Iyi label yabayeho kuva 2012 kugeza mu mpera za 2014 ikaba yari ifite studio yayo yakoragamo producer T Brown.

     Mu mwaka ushize nibwo Riderman yongeye gufungura iyi nzu ariko igaruka ari studio ikoreramo producer Evy decks na Chrsy Neat usanzwe ari umuhanga mu gutunganya amajwi akaba n'umuririmbi.

    Usibye abo bahanzi yasinyishije, kuva muri 2020 iyo Riderman iyo agiye  ku rubyiniro aba ari kumwe n'umuhanzi Karigombe Siti True akaba amaze kumenyekana kubera gukorana nawe ariko akaba azwiho ubuhunga budasanzwe mu njyana ya Hiphop ndetse yasoje amashuri y'umuziki ku ishuri rya Nyundo.


    Riderman yafashije benshi mu muziki nyarwanda

    Uncle Austin

    Austin Lowano, umunyamakuru akaba n'umuhanzi wamamaye ku izina rya Uncle Austin arazwi mu myidagaduro nyarwanda kuva mu mwaka wa 2006 kugeza n'ubu ni ishyiga ry'inyuma.

    Uyu mugabo ukorera radio Kiss Fm yaciye kuri nyinshi zitandukanye ndetse ni umwe mu bahanzi bagize uruhare ku iterambere ry'abahanzi nyarwanda.

     Byumwihariko Uncle Austin yafashije abahanzi barimo Bruce Melodie na nyakwigendera Yvan Buravan.

    Usibye aba bahanzi yagiye afasha, Uncle Austin abinyujije muri The Management yaje guhinduka, yafashije abahanzi barimo Victor Rukotana ndetse na Linda Montez barimo gukorana kugeza ubu.

    Muri 2017 nibwo Uncle Austin yasinyishije Victor Rukotana bahita banakorana indirimbo 'Mama cita' yakunzwe cyane. Uyu muhanzi yahise akora izindi ndirimbo nka 'Sweet love, Promise, Se agapo, Warumagaye' n'izindi.

    Icyakora aba bombi batandukanye muri 2019 , bongera gusubirana mu 2022 nabwo bakorana indirimbo zitandukanye zirimo 'Igipfunsi' n'izindi.

    Uyu muhanzi ujya ucishamo akaririmba umuziki wo mu bwoko bwa Gakondo, ni umwe mu bamaze kugira izina abikesha Uncle Austin.

    Icyakora nubwo batabyerura, barasa n'abongeye bagatandukana.

    Uncle Austin kandi muri 2023 yasinyishije umuhanzikazi Linda Montez bakorana indirimbo 'Slow Down'.

    Icyakora n'aba bivugwa ko umubano utakiri mwiza cyane ariko bidakuraho ko hari amarembo yamukinguriye.

    Usibye aba yasinyishije, ntawakwirengagiza uruhare rwa Uncle Austin ku muziki wa Marina cyane ko ariwe wavumbuye iyi mpano binyuze kuri radio ubwo Marina yahamagaraga mu kiganiro uyu Austin yakoraga agashima Impano ye ndetse akamuhuza n'abamufasha barimo Bad Rama


    Uncle Austin yashyize itafari ririni ku rugendo rw'abahanzi batandukanye mu Rwanda


    Victor Rukotana yaberewe itara na Uncle Austin


    Linda Montez aherutse guca mu biganza bya Uncle Austin


    Marina yaberewe ikiraro na Uncle Austin

    The Ben

    Nyakwigendera Mbonimpa John, umubyeyi wa Mugisha Benjamin [The Ben] yigeze kuvuga ko yise The Ben 'Mugisha' kandi akaba yarawubonye.

     Abagerageje kubana n'uyu muhanzi bakubwira ko ari umugisha ku bandi ndetse n'ababirebera kure bagerageza kubibona.

    Kuba umugisha abana nabyo no mu kazi ke ka buri munsi ariko k'umuziki. The Ben ugiye kubara abahanzi yahaye ubufasha mu buryo butaziguye ntiwababara kuko binavugwa ko ariwe wahuje Meddy na Producer Lick Lick nyuma yo kumva impano ye akayishima kuri ubu akaba ari umuhanzi udasanzwe.

    Muri 2019 nibwo yatangaje ko yasinyishije umuhanzi mushya 'Shaffy' wari wakoze indirimbo 'Akabanga' binyuze muri Rockhil label. 

    Uyu muhanzi yari aje neza kubera ko yari aje yisanga cyane ko atari akeneye gukomanga kuko imyidagaduro yari ajemo, The Ben wari umuzanye yari intiti.

    Shaffy yahise ahirwa n'urugendo akundwa cyane mu ndirimbo nka 'Akabanga ndetse na Sukuma'. Aba bombi nyuma y'izi ndirimbo ebyiri bahise bahagarika imikoranire uyu musore atangira urugendo rwe cyane ko atari akigowe nka mbere.

    Shaffy nyuma yo guca mu biganza bya The Ben yakoze indirimbo zitandukanye zakuznwe zirimo na 'Bana' aheruka gukorana na Chriss Eazy.

    Icyakora kuva yatandukana na Shaffy bakoranye umwaka umwe, ntago arasinyisha undi muhanzi


    The Ben yafashije Shaffy wari ugitangira umuziki


    Shaffy ukunzwe muri 'Bana' yanyuze mu biganza bya The Ben

    King James

    Ruhumuriza James, umuhanzi akaba n'umushoramari muri muzika nyarwanda, ni umwe mu bafite izina rinini ndetse nawe yatangiye kubikoresha afasha abandi bahanzi.

    King James ari ku ruhembe mu bahanzi nyarwanda kuva mu mwaka wa 2009 ndetse byaramuhiriye cyane ko yavanyemo ubuzima kuri akaba afite urubuga rucuruza imiziki n'ibindi bihangano mu by'ubwenge yise 'Zana Talent'.

    Muri uyu mwaka nibwo King James yatangiye gukorana n'umuhanzi mushya witwa Manike. King James yabigaragaje akorana n'uyu musore indirimbo yitwa 'Akayobe' yahise yerekwa igikundiro ikuzuza miliyoni y'abayirebye kuri YouTube mu gihe kigana n’ukwezi.

    Iyi ndirimbo yarirukanse ndetse irakundwa cyane kubera izina King James ndetse binavugwa ko ashobora kuzatangaza ko barimo gukorana ku mugaragaro.

    Iyi ndirimbo ikaba yaragaragaje ko igihe King James yakoza uyu mujyo byaba ari amata abyaye amavuta ku ruganda rwa muzika.


    King James yinjiye mu gufasha abahanzi mu buryo butaziguye


    Manike ushobora kuba arimo gufashwa na King James

    Juno Kizigenza

    Uwavuga Kwizera Jean Bosco umaze kwamamara nka Juno Kizigenza nawe yari agikeneye gufashwa ntiyaba abeshye ariko ubanza yemeranya n'abavuga ngo 'Ahatari umwaga uruhu rw'urukwavu rusasira batanu'. Iri ni ijambo abanyarwanda bakoresha iyo bagira ngo berekane ko nta bike byo kudasangirwa.

    Byagora buri umwe kumva ko Juno Kizigenza umaze imyaka itatu mu muziki, nawe yatangiye gufasha abandi. Juno yasinye muri Igitangaza Music muri 2020 atandukana nayo muri 2021, muri 2023 atangaza ko yasinyishije umuhanzikazi France Mpundu.

    Juno Kizigenza akimara gusinyisha France yahise amukorera indirimbo yise 'Umutima' kugeza ubu imaze kurebwa n'abagera ku ibihumbi magana ane kuri YouTube.

    Umunyamakuru wa InyaRwanda aherutse gusura imwe muri studio ikomeye mu Rwanda yumvamo umushinga w'indirimbo ihuriyemo uyu mukobwa, Chriss Eazy, Alyn Sano, Danny Nanone n'abandi nayo ishobora kuzakundwa.


    Juno Kizigenza yabaye urugero rwiza rw'umuhanzi muto ariko wafasha mugenzi we bibaye ngombwa


    France Mpundu afashwa na Juno Kizigenza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140385/bruce-melodie-mu-bimbere-ahahanzi-nyarwanda-baciriye-bagenzi-babo-inzira-yubwamamare-140385.html

  • Arsenal yafashe Sheffield United ku ngufu, ya… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere Saa yine z’ijoro ubera ku kibuga cya Sheffield United,Bramall Lane.

    Umukino watangiye ikipe ya Arsenal iri hejuru nk’ibisanzwe abarimo Bukayo Saka na Gabriel Martinelli bagerageza kurekura amashoti agana mu izamu gusa ntibyabakundira.

    Ku munota wa 4 gusa Martin Odegaard yahise afungura amazamu ku mupira wari uhinduwe na Declan Rice.

    Nyuma yo kubona igitego cya 1, Arsenal yakomeje gusatira nkaho ariyo yatsinzwe maze ku munota wa 13 gusa Bukayo Saka ahindura umupira imbere y’izamu myugariro wa Sheffield United,Jayden Bogle ahita yitsinda igitego cya 2.

    Ba myugariro ba Sheffield United nyuma y’iminota 2 gusa bongeye bakora amakosa, Gabriel Martinelli abatsindana igitego cya 3 ku mupira yari ahawe na Jakub Kiwior.

    Ku wa 25, Kai Havertz ahawe umupira na Gabriel Martinelli yateretsemo icya 4 naho ku wa 39 Declan Rice atsinda icya 5 ku mupira yari ahawe na Bukayo bituma bajya kuruhuka bayoboye n’ibitego 5-0.

    Mu gice cya Kabiri Ikipe y’abarashi n’ubundi yakomerejeho irusha Sheffield United inayitsinda igitego cya 6 cyatsinzwe na Ben White ku mupira yari ahawe na Kai Havertz.

    Umukino warangiye Arsenal inyagiye Sheffield United ibitego 6-0.

    Kuri ubu Arsenal ikomeje kuba ku mwanya wa 3 n’amanota 61 aho irushwa inota 1 na Manchester City ya Kabiri ndetse n’amanota 2 kuri Liverpool ya mbere .

    Ikipe ya Arsenal kandi yahise inakora amateka yo kuzuza ibitego ibihumbi 10 itsinze kuva yashingwa mu 1886.

    Arsenal yanyagiye Sheffield United ibitego 6-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140390/arsenal-yafashe-sheffield-united-ku-ngufu-yandika-amateka-mashya-140390.html

  • Ikipe y'Abapasiteri b’amatorero atandukanye, yatsinzwe n’ikipe y’Abakozi b’akarere ka Kirehe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Abapasiteri bakorera ivugabutumwa mu matorero atandukanye mu Karere ka Kirehe yatsinzwe n'ikipe y'Abakozi b'ako karere igitego 1-0.

    Uyu mukino wabereye mu Murenge wa Kirehe, uba kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2024.

    Wakinwe hagamijwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugendera kure ibirimo ibiyobyabwenge, ibisindisha, uburaya n'ibindi byangiza ubuzima.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yabapasiteri-bamatorero-atandukanye-yatsinzwe-nikipe-yabakozi-bakarere-ka-kirehe-amafoto/

  • Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi U23 yamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe yo mu Cyiciro cya mbere i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi U23, Dylan Georges Maes yasinyiye amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya FS Jelgava yo muri Lativia mu majyepfo y'Uburayi.

    Maes wavukiye mu Bubiligi, afite nyina w'Umunyarwanda, se w'Umubiligi, akaba yaraserukiye u Rwanda mu rwego rw'abaterengeje imyaka 20 na 23. Akaba yari asoje amasezerano muri Sloveniya mu ikipe ya NK Tolmin.

    Yakiniye amakipe nka SK Beveren mu Bubiligi, Sintrense na Amadora yo muri Porutugali, Alki Oroklini muri Kupuro, na NK Tolmin muri Siloveniya.

    Dylan Georges Maes avuka ku mubyeyi w'munyarwandakazi n'umu-Biligi akaba yarahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi U23

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wikipe-yigihugu-amavubi-u23-yamaze-gushyira-umukono-ku-masezerano-mu-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-i-burayi/