Blog

  • APR FC, Rayon Sports na Etoile de l'Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'Amaguru yakomezaga hakinwa umunsi wa 23, ni umunsi waranzwe no kwitwara neza kwa APR FC na Rayon Sports zikomeje gushaka igikombe.

    Duhereye ku mukino wabaye ku munsi wo ku wa Gatanu, ikipe ya Kiyovu Sports yararanye intsinzi nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC igitego ibitego bibiri kuri kimwe.

    Ku ruhande rwa Kiyovu SC, ni ibitego byatsinzwe na Ndizeye Eric na Alfred Leku, kuri Police FC yo igitego kimwe cyatsinzwe na Djibrine Akuki.

    Uyu mukino wakinwe ku isaha ya Saa kumi n'Ebyiri, wakinwe ukirikira uwo ikipe ya AS Kigali itsindirwa mu rugo n'ikipe ya Etoile de l'Est 1-0 cyatsinzwe na Gabriel Gosdpower.

    Kuwa Gatandatu, ikipe ya Gorilla FC yangayije n'Amagaju kimwe kuri kimwe, Mukura Itsindira Bugesera iwayo 2-0 naho Musanze itsinda Muhazi United 1-0.

    Ubwo undi mukino wabaye wahuje ikipe ya APR FC yatsindiye Etincelles FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Sharafeldin Ali Shaiboub.

    Kuri iki cyumweru, Gasogi United yatsinze Marines FC 2-0 byatsinzwe na Kabanda Serge ndetse na Rugangazi Prosper.

    Rayon Sports i Nyagatare ikaba yarahatsindiye Sunrise FC ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Tuyisenge Arsène.

    Gutsinda uyu mukino kwa Rayon Sports byatumye n'ubundi iguma ku mwanya wa kabiri n'amanota 45 naho APR FC yo kuri ubu ifite amanota 52.

    Uku gutsinda kw'aya makipe yombi kandi kurazamura ihatana hagati y'aya makipe yombi kuko kuri uyu wa Gatandatu w'iki cyumweru dutangire aya makiipe akazahura ku munsi wa 24.

    The post APR FC, Rayon Sports na Etoile de l'Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-rayon-sports-na-etoile-de-lest-mu-makipe-yitwaye-neza-police-na-as-kigali-zitsindwa-ku-munsi-wa-23-pnl/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-rayon-sports-na-etoile-de-lest-mu-makipe-yitwaye-neza-police-na-as-kigali-zitsindwa-ku-munsi-wa-23-pnl

  • Kuva yabona ikipe hanze y’igihugu buri mu kino ni igitego! Nyuma yo gutsinda ibitego 3 wenyine mu mukino, rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yongeye kumwenyuza inshundura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ukina ku busatirizi, Arthur Gitego yongeye kunyeganyeza inshundura, nyuma y'iminsi mike gusa nabwo atsinze ibitego 3 wenyine mu mukino.

    Gitego yatsinze kimwe mu bitego 2-0 AFC Leopards akinira yatsinzemo Nzoia Sugar muri shampiyona.

    Uyu rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, amaze amezi macye yerekeje mu ikipe ya AFC Leopards ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Kenya avuye muri Marine FC.

    Source : https://yegob.rw/kuva-yabona-ikipe-hanze-yigihugu-buri-mu-kino-ni-igitego-nyuma-yo-gutsinda-ibitego-3-wenyine-mu-mukino-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-yongeye-kumwenyuza-inshundura/

  • Ibyo Rayon Sports yakoreye kuri sitade Gologota, byatumwe igenera ubutumwa APR FC bitegura kwesurana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports FC ibifashijwemo na rutahizamu wayo Tuyisenge Arsène, yatsinze ibitego bibiri byafashije ikipe ye gukura amanota atatu kuri sitade Gologota ya Sunrise isanzwe iyizonga.

    Wari umukino w'umunsi wa 23 wa Shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2024.

    Gutsinda uyu mukino kuri Rayon Sports, byabaye nko gutanga ubutumwa bwo guteguza APR FC zigomba kwikiranura ku munsi wa 24 wa Shampiyona uzakinwa tariki 9 Werurwe 2024.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-rayon-sports-yakoreye-kuri-sitade-gologota-byatumwe-igenera-ubutumwa-apr-fc-bitegura-kwesurana/

  • Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu bazwi nk'Abahebyi bashakishwaga batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu Kagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi hafatiwe Nsabimana Alphred w'imyaka 28 y'amavuko hamwe na Kanyamanza Claude w'imyaka 26 y'amavuko. Bombi bari mu bashakishwaga na Polisi bazira gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe( bazwi ku izina ry'abahebyi). Mu mboni z'ubuyobozi, kuba ahacukurwa hatagira abahabazwa, hadatangwa ibyangombwa ni imbogamizi.

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko aba bombi bafashwe babanaga mu nzu imwe. Bafashwe bakekwaho gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kuyagura mu buryo butemewe n'amategeko. Abazwi ku izina ry'Abahebyi.

    Bamwe mu baturage ndetse n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma, babwiye umunyamakuru ko abakora ubu bucukuzi mu buryo butemewe bazwi ku izina ry'Abahebyi usanga kenshi bateza urugomo ndetse n'umutekano muke mu baturage, ko kandi kubica bigoye kuko abagenda bajya ahatagira nyiraho mu buryo buzwi.

    Abafashwe, bafatanywe ibiro bitanu n'igice(5,5kgs) by'amabuye yagaciro ya Koluta(colta) adatunganyije neza. Basanganywe kandi umunzani bakoreshaga mu gupima amabuye y'agaciro, yaba ayo baguze cyangwa se bacukuye mu birombe bitemewe.

    Abafashwe kandi, nkuko amakuru agera ku intyoza.com avuga, bazwiho gukoresha insoresore zitandukanye mu bikorwa by'ubucukuzi bw' amabuye y' agaciro no kuyagura mu buryo butemewe n' amategeko. Bavugwaho kandi kuba bamwe mu bakuriye agatsiko k'Abahebyi, bigaruriye ubutaka bw' abaturage n'ubwa Leta burimo amabuye y'agaciro bagacukura uko babyumva nuko babishaka, ubitambitse akaba yagirirwa nabi.

    Hari amakuru kandi avuga ko kimwe mu birombe bakoreramo ubu bucukuzi kiri mu kagari ka Mwirute giherutse kugwamo umuntu, akurwamo yapfuye.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma ashimangira ko aba bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kuyagura mu buryo butemewe n'amategeko batawe muri yombi ariko ko hakiri benshi babikora ndetse hari abifite bashoramo abo bakoresha.

    Gitifu Mandera, avuga ko ubucukuzi bukozwe mu buryo bunyuranije n'amategeko bubamo urugomo rwinshi cyane kuko butisunga amategeko, bushyira ubuzima bw'ababukora mu kaga bukanaba ikibazo ku iterambere n'Ubukungu bw'Igihugu.

    Nkuko Gitifu Mandera abivuga, kimwe mu bibazo bitera ikorwa ry'ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko ni ukuba ibirombe bidahabwa ababikoreramo mu buryo bwemewe n'amategeko ngo bahabwe ibyangombwa bityo bigire ababibazwa.

    Ahamya ko aha ari naho abafite amafaranga n'abayashaka bahera bakora uko bashoboye bagakora ibitemewe kuko aho bakurikiranye ayo mabuye babyaza amafaranga ntawe uhabazwa uzwi.

    Umurenge wa Rukoma, ni hamwe mu habarizwa ibirombe byinshi by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Ababukora mu buryo butemewe n'amategeko nkuko Gitifu Mandera abivuga, icyiza kuri bo ni ukuva mu bitemewe n'amategeko, kureka gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bazirikana ko ubyishoyemo agafatwa amategeko abimubaza.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/04/kamonyi-rukoma-bamwe-mu-bazwi-nkabahebyi-bashakishwaga-batawe-muri-yombi/

  • Turebere hamwe Uruhare rw'izahoze ari Ingabo z'u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Abahoze ari ingabo z'u Rwanda (FAR) bagize uruhare runini mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umugambi wa Jenoside watangiye mu Kwakira 1990 urakomeza kugeza izo ngabo zitsinzwe muri Nyakanga 1994, ndetse waranakomeje no muri operasiyo zakurikiyeho, aho ingabo zatsinzwe zakomeje guhungabanya umutekano w'u Rwanda ziturutse aho zari zarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza n'ubu bamwe muri zo bari mu mutwe wa FDLR bakaba bakomeje ibikorwa bizwiho gukomeza umugambi wa Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira kuwa 5 Ukwakira 1990, Ingabo z'u Rwanda zari mu Kigo cya Gisirikari cya Kigali zakoze ikinamico, zirasa mu kirere ijoro ryose zibeshya ko ari igitero cya FPR kugira ngo zibone urwitwazo rwo guta muri yombi abantu benshi, aho hatawe muri yombi Abatutsi basaga 10.000 mu Gihugu hose.

    Abenshi muri bo bajyanwe mu bigo bya gisirikari n'ibya jandarumori bahageze bakorerwa iyicarubozo n'ibindi bikorwa bitesha umuntu agaciro, hagamijwe kubahatira kwemera ibyaha batakoze na gato. Mu Mujyi wa Kigali, benshi muri abo Batutsi bahatiwe ibibazo mu Bigo bya Gisirikari Kanombe, Kigali, Kacyiru no mu Bugenzacyaha (Criminologie) bayobowe n'abasirikare b'Abafaransa bari bakuriwe na Major Michel Robardey n'abo yari ayoboye batozaga abajandarume b'u Rwanda muri serivisi yitwaga Fichier Central yamenyekanye cyane nka Criminologie.

    Nubwo amategeko yabuzaga abasirikare kwitabira ibikorwa bya politiki, biragaragara ko ubukangurambaga bwo gukora Jenoside bwagizemo uruhare runini n'Ingabo z'u Rwanda. Ahanini byakorwaga n'agatsiko k'abasirikare b'intagondwa bakomoka muri Gisenyi na Ruhengeri kari kagizwe n'abasirikare bakuru nka ba Colonel Théoneste Bagosora, Anatole Nsengiyumva, Elie Sagatwa, Aloys Ntiwiragabo na Tharcisse Renzaho; ba Lt Col Dr Laurent Baransalitse na Nubaha Laurent; ba Major Aloys Ntabakuze na Protais Mpiranya; Lt Col Léonard Nkundiye n'abandi.

    Aka gatsiko k'aba-ofisiye b'intagondwa z'Abahutu bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside mu gisirikare, basaba abasirikare kutagirana umubano n'Abatutsi kandi Abatutsi bose bitirirwa ibibazo byose byugarije Igihugu mu rwego rwo kubatoteza no gukangurira Abahutu kubanga.

    Iyi politiki y'urwango isobanurwa mu nyandiko ndende yasohotse ku wa 21 Nzeri 1992, itangazwa na Col Déogratias Nsabimana, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda igenewe ibigo bya gisirikari.

    Iyo nyandiko yohererejwe abayobozi bose b'ingabo mu Gihugu n'aba Jandarumori, itangira yerekana ko Ibiro by'Umugaba Mukuru w'Ingabo kuwa 4 Ukuboza 1991 byateguye inama yayobowe na Perezida wa Repubulika Juvénal Habyarimana ubwe, yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari rya Kigali. Muri iyo nama hakaba harafashwe ibyemezo by'ingenzi nko gushyiraho Komisiyo igizwe n'abasirikare bakuru 10 bari bafite inshingano yo guhitamo ingamba zo gutsinda umwanzi ku rwego rwa gisirikare, mu itangazamakuru ndetse no muri politiki, bakagaragaza izo ngamba izo ari zo.

    Mu nyandiko yo ku ya 21 Nzeri 1992, Col Nsabimana yatangaje ko Komisiyo yari yarangije inshingano yari yarahawe kandi igaragaza imyanzuro yayo.

    Icy'ingenzi cyo kuzirikana muri iyo myanzuro, ni uko yagaragazaga ko umwanzi atakiri muri Uganda gusa ahubwo anagaragara imbere mu Gihugu kandi umubare w'abanzi ukaba urushaho kwiyongera. Col Nsabimana yasabye ko iyi nyandiko yakwirakwizwa mu bigo bya gisirikari byose, cyane cyane abasirikari bakigishwa ibika bisobanura umwanzi uwo ari we, uburyo bwo kumumenya, aho akura abayoboke n'abo bakorana.

    Nsabimana yerekanye muri iyo nyandiko ko hari ubwoko bubiri bw'abanzi, umwanzi nyamukuru n'abamushyigikiye. Yasobanuye ko umwanzi nyamukuru ari Umututsi uwo ari we wese, uri imbere mu Gihugu cyangwa uri mu mahanga utarigeze yemera ” impinduramatwara yo mu 1959 ” yo mu 1959. Abashyigikiye umwanzi ni umuntu uwo ari we wese utanga ubufasha ku Batutsi, uko yaba abafasha kose.

    Col Nsabimana yahise atondekanya ibyiciro by'abantu bagomba gushakishwamo abanzi birimo icyiciro cy'Impunzi z'Abatutsi; Ingabo za Uganda; Abatutsi b'imbere mu Gihugu;Abanyamahanga bashakanye n'abagore b'Abatutsi; Abahutu banga ubutegetsi; Abashomeri b'imbere mu Gihugu n'abari mu mahanga; Abanyamahanga bafite inkomoko imwe n'Abatutsi n'abagizi ba nabi bahunze Igihugu.

    Iyi nnyandiko yashimangiye ko umwanzi uri mu Gihugu agomba kurwanywa kandi igaragaza amazina y'abacuruzi bamwe na bamwe, cyane cyane Abatutsi, bafatwaga nk'abanzi:

    Mu bashyizwe mu rutonde harimo Valens Kajeguhakwa n'amasosiyete ye ERP, Corwaco, Sodevi na Bacar; Evariste Sisi n'amasosiyete ye, Assinapol Rwigara n'amasosiyete ye; Silas Majyambere n'amasosiyete ye Sorecarerwa, Sogetti, Danimo, Sofat, Antoine Sebera; Bertin Makuza n'amasosiyete ye ya Rwanda Foam na Amegerwa; Mutangana n'amasosiyete ye Volta Super, Tolirwa, Hydrobat n'abandi.

    Col Nsabimana yashimangiye ko amabwiriza akubiye muri iyi nyandiko azafasha igisirikare kumva ko bidakwiye gushyigikira amasezerano y'amahoro hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na FPR. Iyi nyandiko yategetse abayobozi b'ingabo ko bagomba kumumenyesha buri gihe uko abasirikari bakiriye amabwiriza akubiye muri iyo nyandiko.

    Nyuma yo gushyira hanze iyi nyandiko yatangajwe n'ingabo z'u Rwanda yerekana ko Abatutsi ari abanzi b'u Rwanda, imyiteguro ya Jenoside mu ngabo yarihutishijwe kandi bikorwa mu buryo bweruye.

    Uko bimwe byakozwe

    Ku wa 9 Mutarama 1993, Koloneli Bagosora, icyo gihe wari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ingabo wari mu masezerano y'Amahoro ya Arusha, nyuma yo gushyira umukono masezerano ya gatatu ya Arusha yerekeranye no guhuza ingabo, yarikubise ati, ” Ndatashye, ngiye kubategurira imperuka “

    Ku wa 20 Mutarama 1993, agatsiko k'abasirikare bakuru bayobowe na Col Bagosora bashinze rwihishwa ishyirahamwe ryitwa 'Amasasu'. Bagosora wiyitaga 'Komanda Mike Tango,' yari umujyanama mukuru w'iryo shyirahamwe. Iri shyirahamwe kuri iyo tariki, ryoherereje Perezida Habyarimana ibaruwa imumenyesha ko ryashinzwe. Intego ryihaye ikaba gukomeza intambara yo kurwanya FPR, kuvangura Abatutsi no gutegura ubwicanyi bushingiye ku moko.

    Iri shyirahamwe ryihaye inshingano zo “ kumenya no kwica, bibaye ngombwa, abanyapolitiki b'indyarya, bitwikira intambara bagakora ibishoboka byose kugira ngo bagume mu myanya yabo cyangwa bitwaza andi mayeri kugira ngo babone imyanya y'ubuyobozi mu butegetsi. “

    Kuri uwo wa 20 Mutarama 1993, Amasasu yashyize ahagaragara urutonde rw'abantu bagomba kwicwa hashingiwe ku gisobanuro cy'umwanzi cyatangajwe mu nyandiko yo muri Nzeri 1992 yashyizwe ahagaragara na Col Déogratias Nsabimana.

    Gushingwa kw'Amasasu byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu yindi nyandiko y'ibanga yo ku ya 27 Nyakanga 1992 yandikiwe Perezida Habyarimana. Iyo nyandiko yanditswe na Col Anatole Nsengiyumva wari ukuriye ishami ry'ubutasi rya gisirikare, yari igamije kumenyesha Perezida Habyarimana ibijyanye no kudashyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha n'ibyariho biyaganirwaho.

    Col Nsengiyumva yagaragaje ko aya masezerano aramutse ashyizwe mu bikorwa, ingabo z'u Rwanda zaba ziteguye ” gutsemba Abatutsi […] hamwe n'abandi bayobozi bagize uruhare muri ibyo bibazo. […] Zizihorera ku basirikari bakuru bazemera ko abasivili bashyira mu bikorwa ibyo bashaka ntibabace intege “.

    Muri iyi nyandiko, Col Nsengiyumva yashimangiye ko abasirikari bafata Minisitiri w'Intebe Dismas Nsengiyaremye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Boniface Ngulinzira nk'abateshutse ku nshingano zabo, kandi ko Perezida wa Repubulika Juvenal Habyarimana ashukika.

    Mu magambo atomoye, Col Nsengiyumva yaburiye Perezida Habyarimana ku bishobora kumubera bibiri. Ati 'Niba uyu muperezida atarengera abaturage be, niba adasubiye inyuma vuba, […] azisanga wenyine. […] Niba Umukuru w'Igihugu adafashe inshingano ze zo kurengera Igihugu ngo aziteho, agomba kwegura. Bitabaye ibyo, abandi bazabimukorera.'

    Binyuze muri iyi nyandiko, ingengabitekerezo ya Jenoside yari itangajwe ku mugaragaro. Iyi yari imitekerereze yo gutegura Jenoside yarangaga ubuyobozi bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda.

    Kuva mu 1991, Leta yatangiye gukwirakwiza intwaro mu baturage muri komini nyinshi, cyane cyane mu Majyaruguru y'Igihugu, muri Perefegitura za Byumba, Ruhengeri na Gisenyi. Ikwirakwizwa ry'izi ntwaro ryabanjirijwe n'amahugurwa ya gisirikare yahawe abaturage mu bigo bya gisirikari bya Mukamira, Gabiro, Bigogwe ndetse n'ahandi nko ku biro bya komini Muvumba (ubu ni mu Karere ka Nyagatare). Intwaro zatanzwe zakoreshejwe mu bwicanyi butandukanye twavuze haruguru bwabereye muri Gisenyi, Ruhengeri na Murambi.

    Raporo y'inzego z'ubutasi nkuru zo kuva 1991 kugeza 1992, igaragaza uko ibyo bikorwa byateguwe n'imigendekere yabyo. Izindi nyandiko zigaragaza ko mu Gushyingo 1991, Perezida Habyarimana yatanze amabwiriza yo gushyiraho icyo yise 'komite ishinzwe umutekano w'abaturage.' Iyi komite mu by'ukuri icyo yakoraga kwari ugutegura Interahamwe zizakora ubwicanyi no kuziha intwaro.

    Ku wa 26 Nzeri 1991, umuyobozi w'urwego rw'ubutasi muri Perefegitura ya Byumba, Vincent Rwirahira yasohoye inyandiko yibutsa raporo y'inama y'umutekano yabereye muri su-perefegitura ya Ngarama. Gahunda yayo yari ugusuzuma 'kwirwanaho kw'abaturage'. Rwirahira yatangaje ko abitabiriye iyo nama bose bashyigikiye igitekerezo cyo gutoranya mu baturage abagomba guhabwa imyitozo ya gisirikare, bagahabwa intwaro kugira ngo bafashe ingabo guhangana n'uwo bitaga umwanzi.

    Inama yasabye ko iki cyifuzo cyashyikirizwa inama y'umutekano itaguye ya Byumba yari iteganyijwe kuba kuwa 27 Nzeri 1991, bukeye bwaho kuri Perefegitura ya Byumba kugira ngo iyemeze burundu.

    Mu yindi nyandiko y'amapaji arindwi yanditswe ku wa 7 Gashyantare 1992 igenewe umuyobozi mukuru w'urwego rw'ubutasi, Vincent Rwirahira yagaragaje uko ibikorwa byo kwirwanaho kw'abaturage bizakorwa. Yavuze ko kuri iyo tariki, i Muvumba habaye inama y'umutekano ya Perefegitura ya Byumba igamije gusuzuma imikorere yo kwirwanaho kandi ko hafashwe icyemezo cyo guteza imbere ibyo bikorwa byo kwirwanaho hagakwirakwiza izindi ntwaro nyinshi ndetse imyitozo ya gisirikare igenewe abassivili igakomeza.

    Rwirahira yibutsa ko Minisiteri y'Ingabo yari yemeye gutanga intwaro 300 zo gukwirakwiza mu baturage b'abasivili, uhereye ku batuye ku mipaka ya Byumba na Ruhengeri. Rwirahira asobanura ko inama yaje kwemeza ko intwaro 180 zizahabwa abatuye Perefegitura ya Byumba kandi ko izindi zagenewe abari muri Ruhengeri.

    I Byumba, intwaro zatanzwe muri Komine ya Muvumba ni 76; muri Komine ya Kiyombe hatanzwe 40; muri Komine ya Kivuye hatangwa 40; Komine ya Cyumba hatangwa 24.

    Rwirahira avuga ko inama yemeje kandi ko ari ngombwa gushakana ubushishozi abasore 250, bakagenzurirwa hafi n'ababurugumesitiri bafatanyije n'inama z'umutekano za komini zabo. Uru rubyiruko rwagombaga koherezwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro kugira ngo ruhabwe imyitozo ya gisirikare kuva ku wa 20 Mutarama kugeza ku wa 5 Gashyantare 1992, banahabwa intwaro.

    Byongeye kandi, inama yemeje ko Komini ya Kiyombe (icyo gihe yari muri Perefegitura ya Byumba ubu ikaba ari mu Karere ka Gicumbi), yinjije abasore 120 bagombaga guhabwa amahugurwa nk'ayo ku Mulindi. Abaturutse muri Komine ya Cyumba bari 72, abo muri Kivuye bo ku nshuro ya mbere bagabanyijwemo amatsinda abiri y'urubyiruko rw'abasore 60 n'abandi 60. Bose bagombaga gutorezwa hafi y'ibiro by'uturere twabo.

    Rwirahira yongeye gushimangira ko abagize inama y'umutekano muri Perefegitura ya Byumba bishimiye iyi gahunda yari iyo guca intege umwanzi no gushimangira icyizere hagati y'abaturage n'ingabo.

    Ku bijyanye n'imikoranire hagati y'ingabo n'urwo rubyiruko, Rwirahira yavuze ko inama yemeje ko urubyiruko ruzagabanywa mu matsinda atatu azakurikirana buri minsi itatu mu bikorwa bya gisirikare. Buri tsinda ryagombaga gukurikiranwa byibuze n'abasirikare babiri aho boherezwa kubungabunga umutekano. Raporo yongeraho ko inshingano z'urwo rubyiruko rushya rwatojwe gisirikari ari ugufatanya n'ingabo z'u Rwanda mu kurwanya umwanzi, kumwirukana ku butaka bw'u Rwanda no mu Gihugu hose, kandi abanzi bafashwe bagashyikirizwa igisirikare.

    Ku bijyanye no kwinjiza urwo rubyiruko rw'abasivili mu bikorwa bya gisirikari, Rwirahira avuga ko inama y'umutekano yemeje ko abinjizwa mu gisirikare ari abantu bafite hagati y'imyaka 18 na 45 kandi bizwi ko bakunda Igihugu. Yagaragaje ko n'abaturage batazatozwa igisirikari bazakomeza gukangurirwa gushyigikira icyo gikorwa kandi ko baziga gukoresha intwaro za gakondo. Inama yaje gutanga amabwiriza yo gukurikirana imigendekere y'iki gikorwa umunsi ku wundi.

    Muri raporo yakurikiye, Rwirahira yamenyesheje umuyobozi mukuru w'urwego rukuru rw'ubutasi ko MINADEF yari yamaze guha MININTER intwaro 300 zasabwe kandi ko iyi nkunga yashimwe. Rwirahira yongeyeho ariko ko gutinda kwa MINADEF mu kohereza intwaro bitumvikana kuko Perezida Habyarimana ubwe yari yasabye ko byihutishwa. Kuri Rwirahira, gutinda gutanga izo ntwaro byagaragazaga ko muri MINADEF harimo abakorana n'umwanzi.

    Ku wa 20 Mutarama 1992, Minisitiri w'Umutekano, Faustin Munyazesa, yoherereje abaperefe ba Ruhengeri na Gisenyi ibaruwa ibasaba ko bafatanya n'abayobozi b'ingabo b'izo perefegitura kandi bakagisha inama ku buryo bwo gukwirakwiza intwaro no gutanga imyitozo ya gisirikare mu basore batoranyijwe.

    Yabasabye gukurikirana iki gikorwa, kukigira icyabo no kumumenyesha imigendekere yacyo bakoresheje fax. Abaperefe bagombaga kumumenyesha uburyo bwo gushaka abahabwa imyitozo ya gisirikari n'uburyo batozwamo. Minisitiri Munyazesa yatanze inama yo gufata ingamba zihagije kugira ngo intwaro zitayobywa zikajyanwa mu bikorwa bitandukanye n'ibyo zigenewe byo gushakishwa umwanzi no kumuhashya.

    Ku rwego rwa Minisiteri y'Ingabo, hashyizweho kandi komisiyo yiswe 'ubwirinzi bw'abaturage' ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'iki gikorwa. Komisiyo yari igizwe na Lt Col Ephrem Rwabalinda; Major Paul Rwarakabije, Major Alphonse Nteriryayo; na Kankwanzi Ruth, wari n'umucungamari muri Minisiteri y'Ingabo icyo gihe.

    Amakuru yerekana ko gukwirakwiza intwaro mu baturage yari gahunda ya Perezida Habyarimana we ubwe. Urugero ni inyandikomvugo y'inama yo ku ya 9 Nyakanga 1991 yabereye ku cyicaro gikuru cy'ingabo yari iyobowe na Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Gen Augustin Ndindiriyimana.

    Iyi nama yahuje abayobozi bo mu nzego z'ubutasi za gisirikare na Perezidansi. Abayitabiriye ni Lt Col Laurent Rutayisire, G2 (serivisi y'ubutasi) muri Jandarumori y'Igihugu; Lt Col Ephrem Rwabalinda, G3 mu ngabo z'u Rwanda; Umuyobozi w'Umujandarume Pierre-Claver Karangwa, ushinzwe serivisi y'ubutasi rusange muri jandarumori; Justin Munyaneza, umukozi w'ibiro bikuru by'iperereza (SCR); Ephrem Ndangamira, umukozi wa SCR; Lt -Injeniyeri Grégoire Rutakamize, umwanditsi w'inama.

    Inyandikomvugo y'iyi nama yerekana ko kuri gahunda y'umunsi hariho gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ryihuse ry'icyifuzo cya Perezida wa Repubulika kijyanye n'ubwirinzi bw'Igihugu. Perezida wa Repubulika yari yabitegetse muri aya magambo ati ” Abaturage bagomba kubona ibikoresho bisobanutse kandi bihagije byo kurinda umutekano w'Igihugu ku buryo nta muntu uzongera gutinyuka gutera Igihugu “.

    Inama yemeje ko uburyo bwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya Perezida Habyarimana bwari buhari kuko abaturage benshi bari urubyiruko.Igitekerezo cyo gushyiraho imiterere y'urwo rubyiruko rwaje kwitwa 'Interahamwe' kiragaragazwa neza n'imyanzuro y'iyo nama.

    Hari Umupolisi wo mu Ngabo z'u Bubiligi wari muri MINUAR wari ashinzwe gukurikirana buri munsi ibintu byose byaberaga mu Rwanda no gutanga raporo ku bamukuriye. Raporo ya Sena y'u Bubiligi yo mu 1997 yavuze ku ruhare rw'icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko Lt Nees wari ufite izo nshingano, yoherereje Ibiro by'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Bubiligi raporo 29 z'ibyaberaga mu Rwanda kuva ku ya 19 Mutarama kugeza Ku ya 11 Werurwe 1994, akaba yaraje gusimburwa na Lt De Cuyper.

    Sena y'u Bubiligi imaze gusoma no gusesengura raporo Lieutenant Nees yoherezaga buri munsi, yemeje ko Nees yatanze ibimenyetso, umunsi ku wundi, ku byo yabonaga mu Rwanda bijyanye na gahunda yateguwe na Leta y'u Rwanda yo gutsemba Abatutsi. Lieutenant Nees yasobanuye ko ingabo z'u Rwanda zarwanyije imishyikirano y'amahoro ya Arusha kandi ko we ubwe yagiye asoma inyandiko zitandukanye zandikwaga n'abofisiye b'u Rwanda zishimangira iyi mitekerereze.

    Aya makuru yemejwe na Col Walter Balis, umwe mu ba-ofisiye b'ingabo z'u Bubiligi wari muri MINUAR, ubwo yaganiraga na Sena y'u Bubiligi mu mwaka wa 1997 ; uyu akaba yarasubiyemo ayo magambo ubwo yatangaga ubuhamya mu mwaka wa 2007 muri Komisiyo yitiriwe Mucyo mu mwaka wa 2007.

    Ku wa 29 Werurwe 1993, Gen Deogratias Nsabimana, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, yayoboye inama yakozwe rwihishwa yo kwihutisha ibikorwa byo kwirwanaho kw'abaturage, byari bigamije gushishikariza abaturage b'Abahutu kwica Abatutsi no kubaha ibikoresho bikenewe kugira ngo babashe gukora ubwicanyi.

    Muri iyi nama yahuje abayobozi bo mu Mujyi wa Kigali, abayobozi bakuru b'ingabo, abayobozi b'imitwe ya politiki yari yibumbiye muri Hutu-Power, Impuzamugambi n'Interahamwe, hemejwe ko intwaro zigomba gukomeza gutangwa mu baturage kandi zikazakoreshwa mu bwicanyi.

    Iyi nama y'ibanga cyane yagarutsweho muri raporo y'abadepite b'u Bufaransa bayobowe na Paul Quiles mu 1998 aho basobanuye bashingiye ku nyandiko z'ibanga zatanzwe na Minisiteri y'ingabo y'u Bufaransa, ko iyo nama yabaye mu ibanga rikomeye kandi ko Guverinoma y'u Bufaransa yari ifite inyandikomvugo yayo.

    Iyi raporo y'abadepite b'u Bufaransa yashimangiye ko igikorwa cyo gukwirakwiza intwaro mu Nterahamwe cyari cyaramenyekanishijwe ku wa 22 Mutarama 1992 muri telegaramu yoherejwe na Col Bernard Cussac wari umuyobozi mukuru muri ambasade y'u Bufaransa i Kigali aho yari ashinzwe ibijyanye n'ubufatanye bwa gisirikare hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa.

    Muri telegaramu ye yo ku wa 22 Mutarama 1992, Col Cussac yari yarerekanye ko mu by'ukuri ikwirakwizwa ry'intwaro ryayobowe na Minisitiri w'Umutekano n'Iterambere ry'Icyaro Faustin Munyazesa kandi ko ryakorewe muri perefegitura zo mu majyaruguru y'igihugu, ari zo Gisenyi, Ruhengeri na Byumba; intwaro zigahabwa abagabo n'abasore batoranyijwe n'abayobozi mu gihe imyitozo yo kuzikoresha yatanzwe n'ingabo z'u Rwanda. Hashingiwe kuri ibyo, Col Cussac yemeje ko hari ubufatanye budasanzwe hagati y'abayobozi ba guverinoma, abayobozi b'inzegi z'ibanze, abayobozi b'ingabo n'Interahamwe ; yanzura ko Interahamwe nta gushidikanya zizakoresha izo ntwaro mu kwica abantu.

    Inyandiko yo ku ya 21 Nzeri 1992 ivuga ko Abatutsi ari abanzi b'Igihugu cyabo ni yo yashingiweho mu gukora intonde z'abantu bagomba kwicwa, zakoreshejwe n'abicanyi muri Jenoside. Jean Birara wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, yahaye umunyamakuru w'Umubiligi Marie France CROS, ku wa 24 Gicurasi 1994, ubuhamya butanga umucyo kuri izi ntonde we ubwe yari afite.

    Ati, ” Urutonde rw'abantu bagomba gutsembwa rwariho amazina 60 mu mpera za 1992, amazina aza kugera kuri 500 muri Mata 1993. Ku wa 20 Gashyantare 1994, saa sita, mubyara wanjye Jenerali Nsabimana, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yanyeretse urutonde rw'amazina 1.500 y'abagomba kwicwa bo muri Kigali yonyine. “

    Kuva mu 1993, ishyirahamwe Amasasu ryashinze amashami mu bigo byose bya gisirikare, uhereye ku mitwe ikomeye nka batayo ya para-commando yayoborwaga na Major Aloys Ntabakuze, ukomoka muri Komini ya Karago (Gisenyi); Batayo y'abarasa indege yayoborwaga na Lt Col Stanislas Hakizimana, ukomoka mu Ruhengeri; Batayo y'iperereza ry'imbere mu Gihugu yayoborwaga na Major François-Xavier Nzuwonemeye, ukomoka muri Komini ya Musasa (Kigali-Ngari), wari wungirijwe na Capt Innocent Sagahutu (Cyangugu).

    Hari kandi Batayo y'abarinda Umukuru w'Igihugu, iyobowe na Major Protais Mpiranya (Gisenyi); Batayo y'ingabo zirwanira mu misozi iyobowe na Major Aloys Mutabera; Batayo ya 'military', iyobowe na Major Joël Bararwerekana, ukomoka muri komini ya Mukingo (Ruhengeri); n'abandi.

    Mu matsinda ya Jandarumori y'Igihugu, habaye inama nk'izo, uhereye ku matsinda afite abajandarume benshi nk' Ikigo gikuru cya Jandarumori cyakoreraga ku Kacyiru cyayoborwaga na Lt Col Jean-Marie Vianney Nzapfakumunsi; Ishami ry'abashinzwe ubugenzuzi (groupe mobile) ryayoborwaga na Lt Col Laurent Munyakazi; Ishami ry'ubutabazi ryayoborwaga na Major Juvénal Murangira;Ishami ry'ubugenzuzi n'ubutasi bwa Jandarumori ryayoborwaga na Major Damien Burakari.

    Hari kandi Ikigo cya Jandarumori y'Igihugu (Egena) cyayoborwaga na Major Augustin Budura; Ikigo cya Ruhengeri cyayoborwaga na Major Emmanuel Munyawera; Ikigo cya Gisenyi cyayoborwaga na Major Apollinaire Biganiro; Ikigo cya Kibuye cyayoborwaga na Major Jean-Baptiste Jabo; Ikigo cya rya Butare cyayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma; Ikigo cya Rwamagana cyayoborwaga na Major Havugiyaremye; Ikigo cya Gikongoro cyayoborwaga na Major Christophe Bizimungu, akunganirwa na Kapiteni Sebuhura Faustin, intagondwa yo mu rwego rwo hejuru yagize uruhare muri Jenoside n'Ikigo cya Cyangugu cyayoborwaga na Major Vincent Munyarugerero.

    Muri rusange, izi nama zigishaga abasirikare n'abajandarume uburyo bwo kwitegura igitero cya nyuma cyo kwikiza Abatutsi n'umunyapolitiki uwo ari we wese ushyigikiraga guhuza ingabo n'amasezerano ya Arusha muri rusange.

    Ikindi kimenyetso cy'ingengabitekerezo ya jenoside yaranze abanyamuryango b'ishyirahamwe Amasasu, ni ibaruwa yo ku ya 2 Ukuboza 1994 yanditswe n'umuyobozi w'Umubiligi wari ushinzwe umutekano yerekanaga ko abanyamuryango b'iri shyirahamwe baburiye Perezida Habyarimana ko ” Gusinya Amasezerano y'Amahoro ya Arusha kizaba ikimenyetso cy'intege nke kuri we kandi bizashyira iherezo ku buzima bwe. “

    Gushishikariza abasirikari kudashyigikira guhuza ingabo, byakurikiwe no kwica urusorongo abasirikare bake b'Abatutsi bari mu ngabo z'u Rwanda. Bamwe bapfuye bazize uburozi, abandi barashimutwa. Nko mu Kigo cya Gisirikari cya Kanombe, umwe mu bungirije Major Ntabakuze, Lieutenant Sylvestre Nzabonariba yarashe mugenzi we w'Umututsi amurasira mu maso y'abandi basirikari.

    Urupfu rw'uyu musirikare rwakomojweho ku ya 6 Mata 2004 mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwa Arusha (ICTR) mu rubanza rwa Major Ntabakuze waroboraga Abaparakomando mu Kigo cya Kanombe. Kugeza ubu, Lt Nzabonariba afungiye muri Gereza ya Mulindi kandi yemeye ko iki cyaha yagikoze koko.

     

    Col Bagosora ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu itegurwa rya Jenoside

    Muri perefegitura z'amajyaruguru y'igihugu, cyane cyane Gisenyi na Ruhengeri, ubwicanyi bwinshi bwibasiye Abatutsi bwakozwe hagati ya 1990 na 1993 n'abasirikare n'abajandarume ntihagira n'umwe uhanwa. Abatutsi kandi barafashwe bicirwa mu bigo bya gisirikare bya Mukamira, Bigogwe no mu Kigo cya Gisirikari cya Gisenyi.

    Mu 1993, abanyeshuri b'Abatutsi basezerewe muri kaminuza ya Mudende, mu gihe bamwe mu Bahutu batari bashyigikiye amashyaka y'abahezanguni ya Hutu Power bahohotewe bagerageza kurengera Abatutsi. Abagogwe bari barahunze bava ku misozi yabo bagahungira mu nkike z'iyo kaminuza na bo barishwe. Nyuma y'ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi, ubuyobozi bwa kaminuza ya Mudende bwafashe icyemezo cyo kuyifunga by'agateganyo ku wa 10 Gashyantare 1993 maze busaba abanyeshuri gutaha.

    Mu nzira bataha, bamwe mu banyeshuri bamaganwe na bagenzi babo babita ibyitso bya FPR. Bahagaritswe kuri bariyeri yariho abasirikare, bavanwa mu modoka hanyuma bajyanwa mu Kigo cya Gisirikari cya Mukamira aho bakorewe iyicarubozo. Bamwe barahapfiriye.

    Mu buhamya bwatanzwe n'abarokotse ubwo bugizi bwa nabi, bamwe bavuze ko abanyeshuri biciwe muri icyo kigo imbere y'abasirikare b'Abafaransa bari mu Rwanda muri kiriya gihe. Raporo y'ishyirahamwe nyarwanda ryaharaniraga uburenganzira bwa muntu (l'Association rwandaise pour la défense des droits de la personne et des libertés publiques, ADL) yasohotse muri Werurwe 1993, igaragaza ko ubwo bwicanyi bwatangiye muri Werurwe 1991 buyobowe n'umuyobozi wa Komini Mutura Bakiye Jean Berchmas, aho iyi kaminuza yari iherereye.

    Uyu yafatanyaga n'abasirikare bo mu Kigo cya Gisirikari cya Bigogwe. Muri icyo gihe, abanyeshuri batandatu barapfuye abandi barakomereka bikabije. Twabibutsa kandi ko no mu Kwakira 1990, hari abanyeshuri bafunzwe bazira akarengane, barimo Umugogwe Célestin Parimehutu, ukomoka muri komini ya Mutura.

    Ku bijyanye n'ubwicanyi bwakozwe mu 1993 muri iyo kaminuza ya Mudende, birakwiye ko twifashisha ubuhamya bw'ababurokotse, harimo ubw'uwitwa Jérôme Nyagatare, ukomoka muri komini ya Murama (Gitarama).

    Dufite kopi y'ubuhamya bwanditse yatanze ku wa 9 Werurwe 1993 ubwo yari avuye muri kasho iherereye mu Kigo cya Gisirikari cya Mukamira. Yatawe muri yombi n'abasirikare maze akurwa ku gahato mu modoka yarimo hamwe n'abandi banyeshuri ubwo yavaga i Mudende ajya i Kigali.

    Yagize ati ” Nyuma ya Jenoside yakorewe Abagogwe mu 1991, abayobozi ba Komini Mutura ntibahagaritse ubwo bwicanyi. Bakomeje kubiba urwango n'amacakubiri mu baturage bagamije kubakangurira kwica. Ubu bwicanyi bwibasiye cyane cyane Abagogwe bo muri iyo komine bari bakennye cyane kuko bari baratereranwe. Bibasiye kandi abandi Banyarwanda bari mu mashyaka ya politiki atari MRND na CDR. Mu ijoro ryo ku wa 6 Mutarama 1993, Abatutsi barahohotewe. Byarateguwe bishyirwa mu bikorwa muri yo komine. Abagore benshi n'abana bahungiye muri Kaminuza ya Mudende. Amazu menshi yarasenyutse. Inka zarasahuwe ziraribwa.

    Urwitwazo rw'ubwo bwicanyi ni isubukurwa ry'imirwano mu gice cya Ruhengeri. Kuva butangiye, abaturage b'inzirakarengane bongeye kwibasirwa, bicwa nta tandukaniro rishyizwe hagati y'abakuze n'impinja bikozwe n'ubuyobozi bw'amakomine. Abarokotse ubwicanyi ku misozi bahungiye muri Kaminuza ya Mudende. Abenshi muri bo baje bakomeretse bikabije kandi bakeneye kuvurwa.

    Ni yo mpamvu nshishikariza imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Rwanda, amashyirahamwe yose yita ku batishoboye ndetse na komisiyo yashyizweho na guverinoma ishinzwe iperereza ku bwicanyi bwakorewe abaturage muri Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri na Byumba, kwihutira gukurikirana iki kibazo. Birakenewe kwihutira gufasha imiryango ifite beneyo bishwe cyangwa baburiwe irengero kuko ibayeho nabi muri iki gihe. “

    Yakomeje agira ati ” Hagomba gutangizwa mu maguru mashya iperereza kuri Burugumesitiri Bakiye agakurikiranwa mu butabera kubera uruhare yagize muri ubwo bwicanyi. Ku wa 10 Gashyantare 1993, mu cyumweru kibanziriza ibiruhuko, umuyobozi wa kaminuza yaraduteranije maze atubwira ibi bikurikira: 'Ambasade zacu zatugiriye inama yo gufunga kaminuza by'agateganyo kubera umutekano muke n'intambara byiganje mu karere. Ndabasaba gukusanya ibintu byanyu vuba kuko imodoka ziza kubatwara uyu munsi, nyuma ya saa sita cyangwa ejo mu gitondo.'

    Abanyeshuri bari benshi ku buryo kubatwara byasabye iminsi ibiri. Iki cyemezo nticyashimishije abantu bose, cyane cyane abanyeshuri b'abarwanashyaka ba MRND-CDR babavuze ku mugaragaro ko kigamije kurinda Abatutsi no kuborohereza kujya mu buhungiro. Ndabamenyesha ko aba banyeshuri b'intagondwa bo muri MRND na CDR bari bakoze urutonde rw'abanyeshuri 42 bagombaga kwicwa.

    Navuye muri kaminuza ku wa 12 Gashyantare 1993 mu modoka ya Onatracom yatwaraga abanyeshuri ibajyana i Kigali. Indi modoka ya minibus yatwaye abajya i Gitarama, Butare n'ahandi. Ngeze ku Mukamira, bisi narimo — kubera ko nari ngiye i Kigali — yahagaze ahari hari bariyeri y'abasirikari. Umwe muri bo yaje agira ati: 'Jérôme Nyagatare, nasohoke n'ivalisi ye!' Naratitiye kubera ubwoba. Nahise nibuka amarorerwa yakorewe umugore witwa Fatuma wishwe ndeba kuri uwo muhanda, yishwe n'abo basirikare. Uwo musirikare yari arakaye. Yazengurutse imodoka avuga ati: 'Nyagatare ni nde? Nyagatare ni nde? ' Ubwoba nari mfite bwahise bunshiramo ndamwiyereka. Uyu musirikare yari afite inkoni mu ntoki, yankubise mu mutwe ankura muri bisi bunyamaswa.

    Nyuma yaho, minibus yari inyuma yacu yarahageze irahagarara. Yari itwawe n'umuyobozi wa Adra Saws witwaga Wilkens. Wilkens yatangajwe n'amaraso yatembaga cyane mu gahanga kanjye aho umusirikare yari yankomerekeje. Yafashe umwanzuro wo gukurikira abo basirikare bombi banjyanaga mu modoka yabo berekeza mu kigo cya Mukamira. Twakoze urugendo rw'iminota 15 kugira ngo tugereyo. Tugezeyo, nakiriwe n'umusirikare ufite ipeti rya Liyetona wambaye amadarubindi yijimye. Hanyuma yansomeye ibirego nashinjwaga: 'Umuyobozi wa Komini Mutura ashinja Jérôme Nyagatare ubufatanyacyaha n'inyeshyamba za FPR, abishingira ku kuba yarakoze muri kaminuza no hanze yayo amatsinda y'abantu barimo gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho; kuba yarakusanyije, akoresheje radiyo afite, amakuru mu Gihugu hose kugira ngo ayashyikirize abayobozi ba FPR; kuba yaramenye aho intwaro n'amasasu yabo bihishe muri Ruhengeri.

    Liyetona ntiyigeze ampa akanya na gato ko kugira icyo mvuga. Yahise atanga itegeko ko banjyana muri kasho idasanzwe. Nagize ubwoba bwinshi kuko, imbere ya kasho, hari abasirikare barakaye barimo barakubita undi muntu ushinjwa kuba icyitso cya FPR. Muri ako kanya uwo muntu yapfiriye mu maso yanjye. Nagize ubwoba, numva urupfu rwanjye rwegereje. Banzanye muri kasho. Ijoro ryose ryabaye nk'inzira y'umusaraba kuri njye. Abasirikare bansimburanagaho bankubita imigeri, inkoni, ibibando, bantera ubwoba bambwira ko bagaruka kunyica.

    Ku wa 13 Gashyantare 1993, ahagana mu ma saa tatu, umusirikare wari ufite ipeti rya Major yampamagaye mu biro bye. Uyu wari umwanya wo kumuha ibisobanuro bijyanye n'ibirego by'ibinyoma nashinjwaga. Mvuye mu biro bye, sinongeye guterwa ubwoba uwo munsi wo kuwa 13 na 14 Gashyantare. Namenye ko byatewe n'uko ikibazo cyanjye cyamenywe n'abayobozi bakuru i Kigali. Bari bazi ko nafashwe mpohotewe kandi bari batangiye guhamagara abayobozi ba gisirikare b'Ikigo cya Mukamira basaba ko ntagirirwa nabi. Iriya kasho yitwaga ko idasanzwe yo mu Kigo cya Mukamira yaberagamo amahano menshi.

    Ku wa 15 Gashyantare 1993, Liyetona navuze haruguru wambaraga amadarubindi yijimye yaraje. Yankuye muri kasho anshyira mu modoka ya gisirikare yansubije muri Kaminuza ya Mudende.
    Ku munsi nafatiwemo, ku wa 12 Gashyantare 1993, igihe imodoka nari ndimo yahagaritswe kuri bariyeri ya Mukamira, abo basirikare bari bafite urutonde basomamo amazina y'abagombaga kuva muri bisi. Mu bafashwe harimo abo muri komini ya Mutura. Babwiwe ko nta mpamvu bafite yo kujya i Kigali. Abavanywe muri bisi basubijwe muri kaminuza ya Mudende. Amazina yabo ni Alphonse Nkunzurwanda, wigaga mu ishami ry'imicungire y'imari (gestion) (deuxième après le baccalauréat) ;Célestin Parimehutu, wo mu ishami ry'ubumenyi bw'uburezi (première année après le baccalauréat) ;Ézéchiel, wo mu ishami ry'imicungire y'imari 'gestion' (première année après le baccalauréat) ;Emmanuel, wo mu ishami ry'imicungire y'imari (première année après le baccalauréat) ;Murumuna wa Ezekiyeli.

    Bukeye bwaho, ku wa 13 Gashyantare 1993 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, abasirikare umunani bagiye muri kaminuza. Bashakaga kwinjira ku ngufu ariko abazamu barababuza. Babateye ubwoba babakangisha kubarasa. Abazamu bagize ubwoba bakingura urugi. Intego y'abo basirikare ntabwo yari iyo gufata abanyeshuri gusa, bashakishaga n'umupasiteri w'itorero ry'Abadiventisti wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza ushinzwe serivisi zihabwa abanyeshuri, André Mujyarugamba, ukomoka muri Gitarama (Komini Murama).

     

    Gen Deogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru w'Ingabo, yari mu bacurabwenge ba Jenoside

    Pasiteri ntabwo yari iwe. Bamusanze mu rusengero aho yasezeranyaga abageni. Binjiye mu rusengero rwuzuye batinya kumuhagarika. Bahisemo guhamagara abanyeshuri batatu: Alphonse Nkunzurwanda, Célestin Parimehutu na Emmanuel. Abandi banyeshuri babiri bashoboye kubahunga rwihishwa banyuze hagati y'inyubako za kaminuza. Aba banyeshuri bose bari Abagogwe, bakomoka muri Komini ya Mutura. Bari abaseribateri, usibye Parimehutu wari wubatse afite n'umwana umwe. Mu 1991, yafunzwe amezi atandatu ashinjwa ngo kuba icyitso cya FPR, afunganwa n'abandi bantu (umubare wabo urenga 8.000, bose bafunzwe bashinjwa ibintu bimwe) “

    Kugeza Nyagatare atanga ubu buhamya, yaba abayobozi ba kaminuza n'imiryango y'abo banyeshuri, nta wari wakamenye irengero ryabo.

    Ikigaragara ni uko ubu buhamya bwatanzwe na Jérôme Nyagatare bwerekana urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside yabaga mu basirikare b'ubutegetsi bwa Habyarimana kandi yari yarashinze imizi mu bayobozi bakuru b'ingabo na jandarumori.

    Ku wa 21 Gashyantare 1994, Col Bagosora yanditse muri ajenda ye (yavumbuwe mu bubiko bwe i Kigali muri Nyakanga 1994) ko hakenewe byihutirwa ” urutonde rw'inkeragutabara ” mu rwego rwo kunoza gahunda y'intambara na jenoside. Muri icyo gihe, raporo za MINUAR zagaragazaga umugambi w'itsinda ry'abagizi ba nabi bafitanye ubushuti n'abari mu butegetsi barimo Bagosora, wo gutsemba Abatutsi n'abavuga rikumvikana bo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Icyo gihe kandi muri komine zitandukanye habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi. Abatutsi bari bibasiwe n'ubwicanyi muri komini zitandukanye z'Igihugu. Ubwo bwicanyi bwakozwe n'abasirikare, abajandarume, Interahamwe za MRND n'Impuzamugambi za CDR.

    Ku wa 30 Werurwe 1994, ishyirahamwe CLADHO ryasohoye itangazo ryamagana ibitero byagabwe n'abasirikare, barimo abashinzwe umutekano wa Perezida Habyarimana ndetse n'Interahamwe, CLADHO yongera gusaba muri iri tangazo ko hafatwa ingamba zo guhana abasirikare bagize uruhare muri ibyo bitero, ndetse no kwambura intwaro imitwe yitwara gisirikare. Ubutegetsi bwa Habyarimana bwasuzuguye ubusabe bwa CLADHO, bukomeza imyiteguro yo gutsemba Abatutsi.

    Ku wa 4 Mata 1994, mu muhango waberaga muri Hotel Méridien i Kigali, Col Bagosora yatangaje ku mugaragaro ko adashyigikiye Amasezerano y'Amahoro yasinyiwe i Arusha kandi ko Perezida atagomba kujya i Dar-es -Salaam gusinyira ishyirwa mu bikorwa ry'uburyo Guverinoma igomba kujyaho ndetse amasezerano ya Arusha yose agashyirwa mu bikorwa. Col. Bagosora yongeyeho ko Perezida Habyarimana azaraswa kandi urupfu rwe ruzakurikirwa na Jenoside izakorerwa Abatutsi. Aya makuru yatanzwe n'abatangabuhamya babyiyumviye, babibonye, barimo Jenerali Major Laurent Munyakazi mu rubanza rwe mu rukiko rwa gisirikare. Yashyizwe muri kopi y'urubanza rwe muri aya magambo:

    'Ku wa 11 Nzeri 2006, Urukiko rwatangiye iburanisha rusaba Gen Maj Laurent Munyakazi gusobanura amagambo ye igihe yavugaga ko imyitwarire ya Koloneli Bagosora na Liyetona-koloneli Renzaho isa n'iy'Interahamwe. Gen Maj Munyakazi yasobanuye ko ku wa 4 Mata 1994, Col Bagosora wari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ingabo, ubwo bari mu birori byabereye muri Hoteli Meridien i Kigali, yavuze amagambo akomeye agaragaza ko yitegura gutsemba Abatutsi. Bagosora yatangaje ko arwanya Amasezerano ya Arusha kandi ko atumva impamvu zayo nubwo yashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika na FPR. Yavuze ko adashaka ko Perezida wa Repubulika ajya muri Tanzaniya kandi ko indege ye izaraswa.

    Nyuma yo kumva amagambo yavuzwe na Bagosora, Gen Maj Munyakazi, umusirikare wo ku rwego rwo hejuru, yahisemo gukora raporo y'ibanga yashyikirije umuyobozi mukuru wa Jandarumori, amumenyesha ko harimo harategurwa ubwicanyi buzibasira Abatutsi ndetse n'igitero kizagabwa ku ndege ya Perezida Habyarimana. Gen Maj Munyakazi yagaragarije Urukiko ko iyi raporo yahawe na Sagatwa wamuhamagaye kuri telefoni amusaba kuza kubisobanura kuri Perezidansi. Agezeyo, Gen Maj Munyakazi yabwiye Perezida Habyarimana amagambo yavuzwe na Col Bagosora mu ruhame.

    Perezida Habyarimana yamubajije niba hari undi musirikare mukuru wabyumvise. Gen Maj Munyakazi yasubije ko Lt Col Nzabanita wari uzwi ku izina rya 'Dictionnaire' yabyumvise kandi ko ashobora kubihamya. Perezida Habyarimana yamubwiye ko ayo makuru ayazi, ariko amusaba kutagira umuntu uwo ari we wese ayabwira, yaba uwo mu ngabo cyangwa jandarumori. “

    Indi nkuru wasoma: https://rushyashya.net/uruhare-rwa-perezida-habyarimana-mu-itegurwa-nishyirwa-mu-bikorwa-rya-jenoside-yakorewe-abatutsi/

    Yanditswe na Dr Bizimana Jean Damascène

     

    The post Turebere hamwe Uruhare rw'izahoze ari Ingabo z'u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/turebere-hamwe-uruhare-rwizahoze-ari-ingabo-zu-rwanda-mu-itegurwa-rya-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=turebere-hamwe-uruhare-rwizahoze-ari-ingabo-zu-rwanda-mu-itegurwa-rya-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Uko Bamenya yagize agahinda gakabije nyuma yo… – #rwanda #RwOT

    Covid-19 yakubise hasi ubukungu bw’ibihugu. Imibereho yari isanzwe ya muntu irahinduka, yica ibihumbi by’abantu hirya no ku Isi, ku buryo mu mbwirwaruhame za benshi mu bayobozi ku Isi humvikanye ijambo ingaruka iki cyorezo cya Covid-19 cyagize kuri Roho z'abatuye ibihugu bayobora.

    Cyadutse kivuye mu Bushinwa gikwira mu bihugu byo ku Isi mu gihe gito cyane. Imishinga ya benshi irahomba, abatarashoboye kuzanzamuka basubiye ku isuka.

    ‘Bamenya’ ni umwe mu bakinnyi ba filime bagerageje gukomeza gushyira hanze uruhererekane rwa filime ategura, ariko hari igihe cyageze abantu ntibajya bayibona nk’ibisanzwe.

    Ubwo yari yitabiriye imurikwa rya kompanyi nshya ya Alliah Cool kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2024, Bamenya yabwiye InyaRwanda ko mu gihe cya Covid-19 yahombye mu buryo bukomeye muri ‘Business’ z’indi yari asanzwe akora zitandukanye kure na filime. Ati “Narahombye. Ndashya.”

    Yavuze ko yagize agahinda gakabije (Depression) katurutse ku mafaranga, nyuma yo gutekereza uburyo aho yari yiteze inyungu ari naho yahombeye.

    Uyu musore yagize ati “Nari mfite ‘Business’ mbere ya Covid-19 yo kugura ‘essence’ hanze y’ibihugu. Hari ibintu twaguraga ugashobora kuba wagura imari hanze y’Igihugu ukagura imigabane, rero muri Covid-19 igiciro cya ‘Essence’ cyabaye zero.”

    Bamenya yavuze ko yari yaraguze utugunguru twa ‘Essence’, kandi yari yiteze abakiriya bari kumugurira ariko siko byagenze kuko yahombye. Yavuze ko iri shoramari yarikoraga kuri internet, kugeza ubwo abonye ko ibiciro bya ‘Essence’ byamanutse kugeza ubwo ahombye.

    Asobanura ko iri shoramari yari yaryinjiyemo ari kumwe n’abandi bose bahombeye hamwe. Uyu musore yavuze ko Covid-19 ya mbere yabaye yarwaye mu buryo bukomeye ‘Depression’, ndetse na Covid-19 ya kabiri yamusanze [Aravuga igihe cya Guma mu Rugo] nta kintu na kimwe ashobora kwikorera kugeza ubwo arwaye ‘Strock’ na ‘Pararize’.

    Bamenya yavuze ko yotoye akabaraga atangira gushyira hanze filime ‘Bamenya’ nyuma yo kubona ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zari zitangiye koroshywa.

    Uyu musore asobanura ko kubasha kongera gukora nyuma yo guhura n’igihombo, ahanini byaturutse ku muhate afite wo guteza imbere Cinema n’intumbero z’ubuzima bwe.

    Yavuze ko Covid-19 ikimara kurangira yahise ajya Dubai gushakisha ibikoresho yifashisha mu rugendo rwe rwa Sinema. Filime ye ‘Bamenya’ yaramamaye mu buryo bukomeye. Ndetse, yagiye ihatanira ibikombe bikomeye mu Rwanda.

    Uyu musore avuga ko umukinnyi wa filime ‘Bijoux’ abantu bakunze, ari umwe mu bo kwitega muri ‘season’ ya 10 yitegura gushyira hanze.

    Muri Werurwe 2023, Bamenya yahishuye ko yashoye Miliyoni 17 Frw muri sinema yunguka 500,000 Frw

    Yabitangaje ubwo yari yitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Bright Generation Awards ku nshuro ya mbere, aho yavuze ko yabonye amafaranga menshi aho kugira ngo ayashore mu bindi, yiyemeza kuyajyana muri sinema.

    Ati 'Nabonye miliyoni 17 Frw ntekereza ikintu nakora nsanga nta kindi ahubwo icyaba cyiza ari ukuyashora muri sinema. Nakuze nkunda gukina filime numvaga ari umwanya mwiza wo gukabya inzozi zanjye.'

    Ngo nubwo uyu musore yashakaga kuyashora muri sinema, nyina yashakaga ko yaguramo ikibanza ahantu nko ku i Rebero kuko ngo nibura cyaguraga Miliyoni 10 Frw, ubu kikaba kiri mu zirenga 100 Frw.

    Ati 'Mama yaravugaga ati wa mwana we aya mafaranga wayaguzemo ikibanza ku i Rebero aho kugira ngo uyapfushe ubusa aka kageni, ndabyanga mubwira ko aho ngiye kuyashora hazunguka.'

     Uyu musore avuga ko yayashoye yose muri filime uko yari miliyoni 17 Frw akaza kunguka ibihumbi 500 Frw. Icyo gihe umubyeyi we yabuze icyo avuga ariko ntiyamuca intege.

    Yanze kuzinukwa yongera gushora muri sinema, agira ikindi gihombo

    Nyuma yongeye kubona miliyoni 7 Frw, nazo azishora muri sinema icyo gihe yari filime yakinnyemo nayo ntabwo yahiriwe kuko nabwo yabonye igihombo kigeretseho n'ibindi bibazo bikomeye.

    Ati 'Wa mubyeyi wari wambujije gushora bwa mbere noneho yongeye kubona nashoyemo noneho hazamo n'ibindi bibazo. Gusa mama wanjye we ntiyacitse intege kuko yabonaga atabimbuza ahubwo yambwiraga ko amfatiye iry'iburyo.'

    Yakomeje avuga ko yakomeje guhahanyaza ntacike intege ariko akabona bigoye ko hari igihe bizagera aho bigakunda, ku bw'amahirwe no kwizerera mu mpano bigera aho amenyekana.

     Bamenya yatangaje ko yagize ihungabana mu gihe cya Covid-19 nyuma y'uko ashoye imari mu bucuruzi bwa 'Essence' agahomba

    Bamenya yavuze ko ari kwitegura gutunganya izindi filime nyuma ya 'Bamenya' yakomeje izian rye 

    KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME BAMENYA
     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140351/uko-bamenya-yagize-agahinda-gakabije-nyuma-yo-gushora-imari-mu-bucuruzi-bwa-essence-agahom-140351.html

  • Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cy’amateka c… – #rwanda #RwOT

    Ukwezi kurashize hatangajwe igitaramo cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” kizaba tariki 31 Werurwe 2024. Iki gitaramo kidasanzwe kizahuza abarimo James na Daniella,Chrisus Regnat, Ambassadors Choir, Alarm Ministriies hamwe na Shalom Choir ndetse na Jehovah Jireh Choir, bazahurira ku rubyiniro rwa BK Arena bagafatanya n’abakiristo kwizihiza umunsi wa Pasika.

    Kuri ubu hamaze gutangazwa ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo gikomeye kizaba kibaye ku nshuro ya mbere ndetse kikanahuza abaramyi n’amakorali akomeye mu gihugu.

    Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n’abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

    Abifuza kugura amatike y’iki gitaramo cy’imboneka rimwe cyo kwizihiza Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’, bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW.

    Umwe mu bagize itsinda riri gutegura iki gitaramo, Nicodeme Nzahoyankuye, yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza Pasika.

    Yagize ati “Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

    Iki gitaramo cya Pasika cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert”, cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR).

    BSR imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura, akaba ari gahunda yafunguwe n’Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Cardinal Antoine Kambanda.

    Abaramyi James na Daniella bazaririmba muri iki gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration’

    Korali Ambassodors nayo izafasha abakiristo kwizihiza Pasika muri iki gitaramo

    Korali Christus Regnat nayo izafatanya n’abazitabira iki gitaramo kwizihiza Pasika

    Korali Shalom izaba iri muri iki gitaramo cy’amateka kizabera muri BK Arena

    Alarm Ministries izatarama muri iki gitaramo kizaba tariki 31 Werurwe 2024 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140338/hatangajwe-ibiciro-byo-kwinjira-mu-gitaramo-cyamateka-cyo-kwizihiza-pasika-kizabera-muri-b-140338.html

  • Gitego yongeye gutsinda, Papy na Emery ntibakoreshwa, Djihad aranyagirwa – Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye #rwanda #RwOT

    Gitego Arthur ukinira AFC Leopards muri Kenya, akomeje kwitwara neza atsinda ibitego, ni mu gihe amwe mu makipe akinamo Abanyarwanda yari asanzwe yitwara neza atahiriwe n’impera z’icyumweru gishize.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Bizimana Djihad yari mu kibuga akina iminota 90 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine byanyagiwemo na Shakhtar Donetsk 5-2 ejo hashize ku Cyumweru. Iyi kipe yahise itakaza umwanya wa mbere ufatwa na SC Dnipro-1 na 38, Kryvbas yafashe umwanya wa 2 n’amanota 37.

    Kwizera Olivier – Al-Kawkab

    Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024 mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Al-Rayyan Club 2-0.

    Nyuma y’umunsi wa 26 Al Kawkab iri ku mwanya wa 11 n’amanota 31, Neom ya mbere ifite 60.

    Runanguka Steve- Al Nojoom

    Al Nojoom ya Rubanguka Steve mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia byayigendekeye neza ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma yo gutsinda Mudhar 2-1. Rubanguka Steve yari mu kibuga. Iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 24, urutonde ruyobowe na Neom na 60.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo yinjiye mu kibuga ku munota wa 88 mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Standard de Liège yatsinzemo Gent 4-2 ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024.

    Nyuma y’umunsi wa 28 iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 31, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 68.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yatsinzemo Oud-Heverlee Leuven 2-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 68 nyuma y’umunsi wa 28.

    Emeran Noam – Groningen FC

    Uyu munsi Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ya Emeran Noam irakina na FC Den Bosch mu mukino w’umunsi wa 28. Iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n’amanota 45 ku rutonde ruyobowe na Willen II na 57.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur ejo hashize ku Cyumweru yatsinze igitego kimwe muri 2-0 ikipe ye ya AFC Leopards yatsinzemo Nzoia muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya. AFC Leopards iri ku mwanya wa 7 n’amanota 34 ni mu gihe Gor Mahia ya mbere ifite 50.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge- Gor Mahia

    Ntabwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Papy na Emery bakinira Gor Mahia muri Kenya bari muri 18 bifashishijwe mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya batsinzemo Posta Rangers 4-0. Iyi kipe ni yo iyoboye urutonde n’amanota 50.

    Manzi Thierry – Al Ahli Tripoli

    Manzi Thierry yinjiye mu kibuga ku munota wa 79 mu mukino Al Ahli Tripoli ye mu cyiciro cya mbere muri Libya yatsinzemo Al Ittihad 3-1 ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 29 Werurwe 2024. Muri iri tsinda Al Ahli Tripoli ni yo iyoboye urutonde n’amanota 35.

    Haruna Niyonzima – Al Ta’awon

    Haruna Niyonzima na Al Ta’awon mu cyiciro cya mbere muri Libya, itsinda rya bo rya A, bazagaruka mu kibuga tariki ya 14 Werurwe 2024 na Al Nassr.

    Muri iri tsinda rya bo iyi kipe ye iri ku mwanya wa 5 n’amanota 21 ku rutonde ruyobowe na Al Nasr na 28.

    Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa

    Muri shampiyona ya kamarampaka mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, ejo hashize Mugisha Bonheur Casemiro na AS Marsa akinira batsinzwe 3-0 na Olympique Béja. Iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ari iya nyuma mu makipe 8.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende – FAR Rabat

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yatsinzemo Ittihad Tanger2-1 . Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 49.

    Meddie Kagere – Namungo FC

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Meddie Kagere yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Namungo FC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yatsinzwemo na Mashuja 1-0.

    Nyuma y’umunsi wa 19, Namungo FC iri ku mwanya wa 9 n’amanota 20, Yanga ya mbere ifite 49.

    Ntwali Fiacre – TS Galaxy

    Umunyezamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro cya mbere, Ntwari Fiacre yari yabanje mu kibuga ejo hashize ku Cyumweru mu mukino wa shampiyona ikipe ye yatsinzwemo na Cape Town Spurs 2-0. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 7 n’amanota 24, Mamelodi Sundowns ya mbere ifite 42.

    Rwatubyaye Abdul – FC Shkupi

    Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ejo ku Cyumweru TIKVESH 0-0. Ubu iyi kipe ni iya mbere n’amanota 43.

    Rafael York – Gefle IF

    Ntabwo byaraye bigenze neza aho batsinzwe 2-1 na Örebro muri “Svenska Cupen”.

    Gitego Arthur akomeje kwitwara neza

    Rubanguka Steve na Al Nojoom babonye amanota 3

    Kwizera Olivier ntabwo impera z’icyumweru zagenze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gitego-yongeye-gutsinda-papy-na-emery-ntibakoreshwa-djihad-aranyagirwa-uko-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye

  • Yahaye akazi urubyiruko 37! Alliah Cool yinj… – #rwanda #RwOT

    Ubukerarugendo ni amahirwe y'umurimo ari gutera imbere. Imibare igaragaza ko ari rwo rwego rwinjiza amafaranga menshi y'amahanga mu Rwanda kurusha izindi zose.

    Muri Mata 2022, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko ubukerarugendo bwinjije Miliyoni 164$ mu 2021 ugereranyije na Miliyoni 131$ yo mu 2020, kandi ko abasuye u Rwanda bavuye ku 490,000 mu 2020 bakagera ku 512,000 mu 2021. 

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2024, Alliah Cool yamuritse kompanyi ikodesha imodoka ikanatembereza ba mukerarugendo yise 'Lemome Tours and Transport' mu muhango witabiriwe n'inshuti ze, abavandimwe be, umubyeyi we, abo bakorana n'abandi bamushyigikiye amurika iri shoramari rishya kuri we.

    Iyi kompanyi yari imaze imyaka itatu ikora kuko babanje kureba uko isoko rihagaze mbere y'uko bayimurikira abakiriya, cyane cyane abakenera imodoka zo gukodesha mu ngendo za buri munsi n'abandi bakenera bazifashisha mu bikorwa by'ubukerarugendo.

    Mu ijambo rye, Alliah yavuze ko we n'abavandimwe be babiri bagize igitekerezo cyo kuyitangiza kubera uburyo Leta y'u Rwanda yorohereza abari n'abategarugori, urubyiruko ndetse n'abashoramari bo mu bindi bihugu gukorera ibikorwa by'abo mu Rwanda.

    Yavuze ko hamwe n'amahirwe igihugu gitanga biteguye gukomeza gukora 'kugirango dukomeze kwiteza imbere'. Ati 'Ndashimira ubuyobozi bwacu nanone uburyo bufasha twebwe urubyiruko kwigirira icyizere no kutugirira icyizere, ibyo bikaba ari nabyo byampaye imbaraga yo gutangira 'Businnes' ya 'Lemome Transport and Tours'.

    Alliah yavuze ko yinjiye mu bushabitsi bwo gutwara abantu, nyuma yo kubona u Rwanda rushyize imbere cyane guteza imbere ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

    Ati 'Nabonye uburyo u Rwanda rukorana na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda, ndetse no mu zindi gahunda zo kwamamaza n'ubukerarugendo, nanjye nk'umwari n'umutegarugori nagize igitekerezo, ndavuga nti ese niba Leta yacu ishobora kuba ishyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, njyewe nk'umunyarwandakazi ni iki nakora kugirango nanjye ubwanjye byungukire, ndetse bibe n'itafari nk'umunyarwandakazi nashyira ku gihugu cyanjye, mfata umwanzuro rero wo gushinga iyi kompanyi.'

    Mu 2021, RDB yavuze ko nyuma y’imyaka itatu ya gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ya Visit Rwanda, inyungu yo mu ishoramari yikubye inshuro zirenga ebyiri nk’uko byasubiwemo na The New Times.

    Alliah avuga ko iyi kompanyi yatangije ayitezeho gutanga serivisi nziza, kandi azakoresha ubunararibonye afite mu bushabitsi mu gutuma 'ubukerarugendo bugera ku rwego rwiza'.

    Anakangurira abari muri uru rwego gutanga serivisi nziza, kuko hari benshi baza mu Rwanda bakeneye gutemberera ahantu hanyuranye.

    Yatanze akazi ku rubyiruko 37!

    Ikigo cya Leta cy'Ibarurishamibare muri Gashyantare 2022 cyatangaje ko ubushomeri mu rubyiruko mu Rwanda buri ku kigero cya 16%.

    Iki kigo cyavuze ko ubushomeri buri hejuru mu b'igitsina-gore kurusha gabo, bikarushaho (21%) mu bari hagati y'imyaka 16 na 30 y'amavuko.

    Alliah yavuze ko iyo akoze imibare neza abariyemo n’abashoferi n’abandi bagira uruhare mu mikorere y’iyi kompanyi yatangije asanga yarahaye akazi abakozi 37.

    Yasobanuye ko hamwe n'inyungu izava muri iyi kompanyi yatangije, azabihuza n'izindi mbaraga asanzwe afite akomeze urugendo rwo gukora filime zinyuranye cyane cyane izubakiye mu ndimi zo mu mahanga mu rwego rwo kwagura isoko.

    Alliah yavuze ko inzozi ze za nyuma muri ubu buzima ari ugukomeza gushora imari muri Sinema, kuko ibyo akora byose bishamikiye kuri filime atunganya.


    Alliah Cool yatangije ku mugaragaro ikigo 'Lemome Tours&Transport' gishamikiye ku guteza imbere ubukerarugendo

    Alliah Cool yavuze ko inyungu izava muri ibi bikorwa n'ibindi bizakomeza guherekeza urugendo rwe rwo gukora filime

    Inshuti ze, abo mu muryango we n'abandi bamushyigikiye atangiza ku mugaragaro iki gikorwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140352/yahaye-akazi-urubyiruko-37-alliah-cool-yinjiye-mu-guteza-imbere-ubukerarugendo-140352.html

  • Kamonyi-Ngamba: Umugabo bamukuye munsi y'umukingo yapfuye #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 Werurwe 2024 ahagana i saa tanu, Uwimana Theogene w'imyaka 56 y'amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba yasanzwe munsi y'umukingo yapfuye. Harakekwa ko yaba yazize inzoga yanyoye zamurushije imbaraga akaba yituye hasi, ariko kandi hakaba n'abashidikanya kuri uru rupfu kuko uwamubonye bwa mbere yari muzima. Avuga ko yagerageje kumwegura ngo amutsindagize batahe ariko amurusha imbaraga, agenda agiye gushaka ubufasha buhamukura, bagaruka basanga atakiri muzima.

    Urupfu rw'uyu mugabo ntabwo ruvugwaho rumwe na benshi mu baturage ba hafi muri uyu Mudugudu by'umwihariko ku bamubonye. Hari abavuga ko yaba yarushijwe imbaraga n'inzoga yari yanyoye akikubita hasi, abandi bakavuga ko ibyo bigoye kubyemera kuko uwamusanze mu nzira agashaka ku mwegura bikanga yamusize ari muzima, akajya guhuruza bagaruka ngo bamutware bagasanga yapfuye.

    Nyuma y'uko abari bagiye kumukura aho yari ari basanze yapfuye, Ubuyobozi bw'Umudugudu bwahawe amakuru, bwahise bwihutira guhererekanya amakuru n'inzego zibukuriye hagamijwe ko haboneka ubutabazi bw'uyu muturage wapfuye.

    Nyakwigendera, ibyamubayeho yari ku nzira agenda ageze mu Mudugudu wa Rugarama arimo gutaha avuye kunywera kuwitwa Nubuhoro Faustin utuye mu Mudugu Kigina.

    Uwamubonye bwa mbere nkuko twabivuze, ni umusaza akaba yitwa Karugahe Edmond. Avuga ko  yamubonye yaguye mu muhanda( umukingo) agihumeka akagerageza kumuterura kugirango batahe, ariko undi akamurusha imbaraga hanyuma akamusiga aho ngaho akajya gutabaza, bagarutse basanga yamaze gupfa ari munsi y'umukingo. Birakekwa ko yaba yari yanyoye inzoga zikamurusha ingufu akikubita hasi bikamuviramo urupfu.

    Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba avuga ko akurikije amakuru ahabwa n'abaturage, uwamubonye mbere akirimo umwuka, bishoboka ko uyu Nyakwigendera yaba yarazize inzoga zamurushije imbaraga akagwira ibuye cyangwa se ikindi cyabaye imvano yo kubira ubuzima bwe,

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/03/kamonyi-ngamba-umugabo-bamukuye-munsi-yumukingo-yapfuye/