Blog

  • U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w'abaturage barwo. #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yagaragarije Akanama gashinzwe Amahoro n'Umutekano k'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, impungenge z'akaga gashobora guterwa n'icyemezo cyako cyo gushyigikira Umuryango wa SADC mu butumwa bugamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Ku wa 4 Werurwe 2024, ni bwo habaye inama muri AU, yafatiwemo umwanzuro wo gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za SADC muri RDC, SAMIDRC no kuzishakira ubufasha.

    Abagize Akanama gashinzwe Amahoro n'Umutekano ka AU bamaganye imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC irimo M23, FDLR na ADF. Basabye ko imirwano ihagarara ndetse imitwe yose ikarambika intwaro hasi.

    U Rwanda rukimenya iby'iyi nama rwagaragaje impungenge zishobora kuvuka kubera iki cyemezo. Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yandikiye ibaruwa AU ku wa 3 Werurwe 2024, ayigezaho ibyifuzo by'u Rwanda nubwo rutatumiwe muri iyi nama.

    Yagaragarije Komisiyo ya AU ko kuba Ingabo za SADC ziri kwifatanya n'Ingabo za RDC, FDLR, Wazalendo n'indi mitwe y'inyeshyamba biteye ikibazo ku mutekano w'u Rwanda.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda aganira na Television y'igihugu, Alain Mukurarinda, yagarutse ku ngingo zikomeye zatumye Igihugu kigenera AU ubutumwa bwihariye.

    Ati 'U Rwanda ruhora ruvuga ku bibazo by'umutekano muke, rukurikije ibiri kuhakorerwa rugomba kubivuga, ejo hatazagira uvuga ngo ntabwo rwari rwabivuze.''

    'Ese ko hari ubutumwa bwo gukemura ikibazo mu rwego rwa politiki, rw'imishyikirano n'ibiganiro buciye mu masezerano ya Luanda na Nairobi, buvuyeho? Ubutumwa buje burarwana, tugiye mu gukemura ikibazo mu buryo bwa gisirikare.''

    Avuga ko amagambo ya Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi na mugenzi we w'u Burundi, Ndayishimiye Evariste, ko bazakuraho ubuyobozi bw'u Rwanda adakwiye gufatwa nk'asanzwe.

    Ati 'Ntiwavuga ko ayo magambo bavuze ari imikino. Ni ikibazo u Rwanda rwagaragaje. FARDC ifatanyije n'abacanshuro, ifatanyije n'Ingabo z'u Burundi, ifatanyije na Wazalendo. Ni gute Umuryango nk'uwo [SADC], twubaha, ukomeye, wajya gufasha Ingabo z'Igihugu zifatanyije n'abo bafite inenge.''

    U Rwanda ntirwahwemye kwerekana ko imikoranire ya FARDC n'ingabo z'amahanga ndetse n'abarwanyi ba FDLR [yashyizwe ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba] basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igira ingaruka ku mutekano warwo.

    Mukuralinda ati 'Ingamba zarafashwe, kandi n'uzarushoraho intambara ruzayirwana.''

    Guverinoma y'u Rwanda isobanura ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kigeze kuri iyi ntera kubera ko umuryango mpuzamahanga wirengagije nkana umuzi wacyo.

    Mukuralinda ati 'Kwirengagiza ikibazo nyacyo, yaba ari Guverinoma ya Congo n'Umuryango Mpuzamahanga, ni byo bituma kitarangira.''

    Umubano w'u Rwanda na RDC wazambye byeruye kuva mu ntangiriro za 2022, nyuma y'amezi make M23 yongeye kwegura intwaro ishaka guharanira uburenganzira bwayo.

    U Rwanda rwashinjwe ko rwohereje muri RDC abasirikare bo gufasha M23, guhera mu Ugushyingo 2021 no kubaha inkunga y'ibikoresho mu gihe rwo rutahwemye kubihakana.

    Mukuralinda avuga ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kiba cyarakemutse kera iyo cyigwa giherewe mu mizi.

    Ati 'Nibige ikibazo bagihereye mu mizi yacyo. U Rwanda rugomba kubisobanura hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w'abaturage barwo.

    The post U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w'abaturage barwo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mukurarinda-alain-ati-nibige-ikibazo-bagihereye-mu-mizi-yacyo-u-rwanda-rugomba-kubisobanura-hakiri-kare-ndetse-rugafata-ingamba-zo-kubungabunga-umutekano-wabaturage-barwo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mukurarinda-alain-ati-nibige-ikibazo-bagihereye-mu-mizi-yacyo-u-rwanda-rugomba-kubisobanura-hakiri-kare-ndetse-rugafata-ingamba-zo-kubungabunga-umutekano-wabaturage-barwo

  • Kapiteni Haruna Niyonzima yongeye kugirirwa ikizere! Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi bakina hanze y’igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu Amavubi Haruna Niyonzoma, ari mu bakinnyi bakina hanze bashyizwe hanze n'Umutoza Torsten Spittler mu kwitegura imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rufitanye na Madagascar na Guinea muri uku kwezi kwa Gatatu.

    Abandi bahamagawe harimo Rafael York utari wagaragaye mu mikino iheruka ndetse na Biramahire Abeddy ukinira ikipe ya UD Songo yo muri Mozambique.

    Aha kandi hagaragaramo Nshuti Innocent witwaye neza ku mukino uheruka ndetse na Gitego Arthur urimo kunyeganyeza inshundura buri munsi mu ikipe ye nshya ya AFC Leopards muri Kenya.

    Kugeza ubu Ferwafa yamaze kwemeza umukino wa Madagascar mu gihe uwa kabiri utari wafatwaho umwanzuro.

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-haruna-niyonzima-yongeye-kugirirwa-ikizere-umutoza-wikipe-yigihugu-amavubi-yahamagaye-abakinnyi-bakina-hanze-yigihugu/

  • APR FC yatsinze ikirarane cya Etoile de L’Est… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino utarabereye igihe, kubera imikino y’Igikombe cy’Ubutwari, ukaba umukino w’ikirarane cyari gisigaye muri shampiyona.

    APR FC yagiye muri uyu mukino ibizi ko mu mpera z’icyumweru ifite umukino ukomeye mu Rwanda ariyo mpamvu abakinnyi nka Ruboneka Jean Bosco Shaiboub na Bacca yari yababaje hanze.

    Ku munota wa 13 Mugisha Gilbert yashatse gitungura umunyezamu wa Etoile de L’ Est atereye kure, ariko umupira uca ku ruhande. Ku munota wa 18, Yunussu yateye kufura ikomeye ahana ikosa ryari rikorewe Mugisha Gilbert umupira uca iruhande rw’izamu gato cyane twavuga ko aribwo buryo bukomeye APR FC yabonye mu minota 20 ya mbere y’umukino.

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    Pavelh Ndzila

    Ishimwe Christian

    Rwabuhihi Placide

    Nshimiyimana Yunusu

    Fitina Ombolenga

    Niyibizi Ramadhan

    Taddeo Lwanga

    Kategaya Elie

    Ndikumana Danny

    Mugisha Gilbert

    Victor Mboama 

    Ku munota wa 22, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Kategea Elie ku makosa ya myugariro wa Etoile de l’ Est washatse gucenga ari mu rubuga rw’amahina, aranyerera Kategeya umupira ahita awufata asigarana n’umunyezamu nta kindi yari gukora.

    Iminota 45 yarangiye nta zindi mpinduka zibaye, amakipe ajya kuruhuka APR FC ifite igitego 1-0 bwa Etoile de l’ Est.

    Umukino wa mbere Kategaya yabanje mu kibuga muri shampiyona ku ruhande rwa APR FC, yahise atsinda igitego

    Mu gice cya kabiri, amakipe yaje nta mpinduka akoze, aho ku ruhande rwa APR FC umutoza yari yanze gukoresha abakinnyi ba mbere mu buryo bwo kwitegura umukino wa Rayon Sports.

    Abakinnyi 11 Etoile de L’Est yabanje mu kibuga

    Habineza Fils

    Turatsinze John

    Batagatifu Yves

    Umuhire Aime

    Ruzibiza Prince

    Fata Ruwadayo

    Nicodeme Russell

    Gihozo Irene

    Gabriel Godspower

    Sunday Inemesit

    Sadick Sulley

    Ku munota wa 54, Victor Mboama yahushije igitego ku mupira wazamukanwe na Omborenga Fitina awukata neza Mbaoma ashyiraho umutwe ariko ujya hanze.

    Ku munota wa 65, Umutoza Thierry Froger yakoze impinduka, Ndikumana Danny na Kategaya Elie bava mu kibuga, hinjira Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain Bacca. Ku munota wa 73 Etoile de l’ Est yahushije igitego ku mupira wavuye muri Koroneri abakinnyi bayo bawuhererekanya, Sadick Sulley arekura ishoti rikomeye umupira Ishimwe Christian ashyiraho umutwe nabi umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.

    Ibumoso Gen Mubarakh Muganga, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda arikumwe na Lt Col Richard Karasila uyobora APR FC 

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yahoze ari umuyobozi wa APR FC 

    APR FC yakomeje gushakisha igitego cya kabiri ndetse na Etoile de l’ Est ishaka kwishyura, ariko biranga umukino urangira APR FC yegukanye amanota 3.

    APR FC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 55 ikaba irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 10.

    Aya makipe uko akurikiranye, azahura ku munsi wa 24 wa shampiyona, mu mukino Rayon Sports izakira kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade ya Kigali Pele Stadium.

    Etoile de l’ Est ubuzima bukomeje ku yigora ndetse n’iminsi iri kuyohereza mu cyiciro cya kabiri kuko ubu iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 16.

    Kategaya yagaragaje umukino mwiza ndetse n’urwego rw’ubukure mu kibuga hagati 

    Ndikumana Danny yabanje mu kibuga ku nshuro ya kabiri muri shampiyona, kuva yagera muri APR FC 

    Abafana nta kindi cyari kibari mu mutwe usibye umukino wo ku wa 6 na Rayon Sports

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140428/apr-fc-yatsinze-ikirarane-cya-etoile-de-lest-mu-mukino-witabiriwe-numugaba-mukuru-wingabo–140428.html

  • Nyuma ya Luvumbu, Ojera na Rwatubyaye, Rayon Sports imaze gutandukana n’undi rutahizamu w’umunyamahanga habura iminsi 4 gusa ngo ikine na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya avugwa muri Rayon Sports, ni uko rutahizamu Alseny Agogo Camara amaze gutandukana na Murera habura iminsi 4 gusa ngo ikine na APR FC.

    Camara yahise yerekeza iwabo muri Guinea. Amakuru atugeraho aremeza ko batandukanye kubera kutabona umwanya wo gukina.

    Uyu musore agiye akurikiye Luvumbu, Ojera na Rwatubyaye nabo batandukanye na Rayon Sports mu minsi mike ishije.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-luvumbu-ojera-na-rwatubyaye-rayon-sports-imaze-gutandukana-nundi-rutahizamu-wumunyamahanga-habura-iminsi-4-gusa-ngo-ikine-na-apr-fc/

  • APR FC yatsinze Etoile del’Est irusha Rayon Sports amanota 10 mbere yo gucakirana #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze Etoile del’Est igitego kimwe ku busa cya Kategaya Elie ikomeza gushimangira umwanya wa mbere irusha Rayon Sports izakurikizaho amanota 10.

    APR FC yari yakiriye Etoile del’Est mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 kitakiniwe igihe.

    Umutoza wa APR FC, Thierry Froger warimo witegura umukino wa Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru, yari yaruhukije abakinnyi bamwe ka bamwe aho yari yahaye umwanya abakinnyi nka Kategaya, Ndikumana Danny na Rwabuhihi Aime Placide bari bamaze iminsi badakina.

    Ku munota wa 23, Kategaya Elie yatsindiye APR FC igitego cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri cy’umukino, APR FC yagerageje gushaka igitego cya kabiri ariko abakinnyi nka Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye. Umukino warangiye ari 1-0.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino w’ikirarane, APR FC ni iya mbere n’amanota 55, ikaba irusha Rayon Sports amanota 10 kuko yo ifite 45.

    Kategaya (ibumoso) na Danny Ndikumana (iburyo) bishimira igitego cyahesheje intsinzi APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-etoile-del-est-irusha-rayon-sports-amanota-10-mbere-yo-gucakirana

  • “Umukino wa APR FC ntabwo azawukina” Urunturuntu hagati y’umutoza wa Rayon Sports na Aruna Moussa Madjaliwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yatangaje ko Moussa Aruna Madjaliwa atazakina umukino Murera ifitanye na APR FC.

    Yagize 'Umukino wa APR FC ntabwo azawukina kuko yaratinze, amaze amezi 3 hanze y'ikibuga. Ntabwo yigeze ashaka kumva abaganga n'amabwiriza y'ikipe. Ahora ataka imvune birasaba ko hakorwa MRI Test.'

    Source : https://yegob.rw/umukino-wa-apr-fc-ntabwo-azawukina-urunturuntu-hagati-yumutoza-wa-rayon-sports-na-aruna-moussa-madjaliwa/

  • Impanuka y’indege yabereye muri Kenya ubwo Kajugujugu yari irimo abantu babiri yagonganje n’indege yari irimo abagenzi n’abakozi 44 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indege ebyiri zagonganiye muri Kenya zigeze mu kirere cya parike y'igihugu ya Nairobi, hapfa abantu babiri, abandi 44 barakomereka.

    Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 5 Werurwe 2024. Imwe muri izo ndege ni Dash 8 ifitwe na Safari Link, yari irimo abagenzi n'abakozi 44.

    Yagonganye Kajugujugu ya Cessna yari irimo abantu babiri gusa bari mu myitozo.

    Izi ndege zombi zari zihagurutse ku kibuga cy'indege cya Wilson, nk'uko byatangajwe n'abayobozi bemeza ko hapfuye abantu babiri muri iyi mpanuka.

    Source : https://yegob.rw/impanuka-yindege-yabereye-muri-kenya-ubwo-kajugujugu-yari-irimo-abantu-babiri-yagonganje-nindege-yari-irimo-abagenzi-nabakozi-44/

  • Rayon Sports yakuye rutahizamu wa yo mu bakinnyi bitegura APR FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Guinée, Alsény Camara Agogo ntari mu bakinnyi bitegura umukino wa APR FC, amakuru akavuga ko yamaze gutandukana na Rayon Sports.

    Uyu munsi ku wa Kabiri, abakinnyi ba Rayon Sports basubukuye imyitozo bitegura umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, bazakiramo APR FC FC wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024.

    Gusa muri aba bakinnyi bakaba batarimo rutahizamu ukomoka muri Guinée, Alsény Camara Agogo aho iyi kipe yavuze ko agomba kujya iwabo ku bw’impamvu z’umuryango.

    Camara wasinyiye Rayon Sports mu Kuboza 2023 amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino, amakuru ISIMBI yamenye ni uko atazagaruka muri Rayon Sports aho bamaze gusesa amasezerano.

    Ntabwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwishimiye umusaruro we mu mikino yahawemo amahirwe akaba ari yo mpamvu yicaranye na we basesa amasezerano.

    Iyi kipe kandi umutoza wa yo Julien Mette aheruka gutangaza ko n’Umurundi wari umaze igihe atari kumwe n’abandi, Aruna Moussa Madjaliwa atazakina uyu mukino kuko nta myitozo ihagije afite.

    Agogo Camara bivugwa ko yamaze gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakuye-rutahizamu-wa-yo-mu-bakinnyi-bitegura-apr-fc

  • Iyo umuntu yitabye Imana nimero ye ya telefon… – #rwanda #RwOT

    Umubare munini w'abantu bafite aho bahurira n'itumanaho, bahorana ikibazo cy'aho nimero y'umuntu ishyirwa nyuma y'uko bimenyekanye ko yitabye Imana.

    Umukozi wa MTN Rwanda ushinzwe amashami yayo akorera mu gihugu haba amato n'amanini, Abaho Innocent, yatangaje ko ubusanzwe nimero aba ari iy'umuntu ku giti cye nta wundi bakwiye kuyihuriraho.

    Yasobanuye ko nk'uko mu nzego za Leta iyo umuntu yitabye Imana hagomba gukosorwa imyirondoro ye mu bigo bibishinzwe, ari nako no mu itumanaho iyo umuntu yamaze kwitaba Imana terefoni ye ikwiye guhita iva ku murongo kuko nta wundi uba ugomba kuyikoresha, cyeretse iyo hari impamvu ikomeye yemejwe n'ubuyobozi bwa Leta yuko iyo nimero ishobora guhabwa undi muntu.

    Ati: 'Icyo gihe ashobora kuba ari umwe mu bazungura be, yujuje ibyangombwa byose dusaba iyo nimero tukaba twayimuha nawe. Ariko ubundi nimero ni iy'umuntu ku giti cye, niba utakiriho ntabwo ubundi nimero yawe igombye kuba ikora.'

    Mu mpera z’umwaka ushize, MTN Rwanda yari ifite abakiliya barenga miliyoni 7, ubwo yishimirga isabukuru y’imyaka 25 imaze igeza ku baturarwanda serivisi zinoze z’itumanaho n’ikoranabuhanga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140402/iyo-umuntu-yitabye-imana-nimero-ye-ya-telefone-ijya-he-140402.html

  • Wadukuye muri nyakatsi utwubakira ruzungu! Yv… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yitegura gusoza manda ye, abahanzi batandukanye bakomeje gushyira ahagaragara indirimbo  zigaruka no ku bigwi byamuranze mu gihe amaze ayobra u Rwanda.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, umuhanzi Yvan Muziki yagize ati 'Maze kandi rero ntawagakwiye gusigara yicaye igihe Mukuru yinjiye mu ngabo ze, azirimo zirimo umugabo. Mucyo tumuhe impundu arazikwiye Uwangabiye, maze muhaguruke tumwizihize atwizihire dore ni uwacu yaje ngo twikoranire mu ntoki. Karame Rudasumbwa numpamagara nzitaba Karame.'

    Yvan Muziki aganira na InyaRwanda yagize ati 'Iyi ndirimbo ni iyo kwizihiza ibigwi bye by'imyaka 30 amaze atuyoboye, kandi agejeje u Rwanda ku byiza bitagira uko bisa. Ni indirimbo imusingiza, ivuga ibyiza bye, ni indirimbo imugaragaza uwo ariwe.'

    Uyu muhanzi kandi yashishikarije urubyiruko kugira ishyaka ryo kwita ku byiza Perezida Kagame akorera abanyarwanda, kugira ngo bibabere umurage wo kuzakora ibyiza akomeje kubaraga.

    Yvan yatangaje ko yahimbiye iyi ndirimbo Perezida Paul Kagame ngo ijye imwizihiza, imwakire aho ageze hose, 'bakumva y'uko umutware watugezemo aho akandagiye hose, aho ageze hose ikaba ari indirimbo izajya imusingiza iteka.'

    Iteka rya Perezida rya Perezida ryasohotse ku wa 11 Ukuboza 2023, ryemeje ko amatora ya Perezida wa Repubulika azabera rimwe n’ay’Abadepite ku wa 15 Nyakanga 2024. Ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda, amatora azaba ku wa 14 Nyakanga 2024.

    Mu bakandida bamaze kwemeza ko baziyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu harimo na Perezida Paul Kagame wemeje ko azahagararira umuryango wa FPR-Inkotanyi. 

    Inyikirizo y'iyi ndirimbo yise 'Muhaguruke Yaje' igira iti: 'Muhaguruke yaje Umugaba w'Ikirenga, Karame yaje mumwakirane impundu, karame yaje, umubyeyi wa bose karame yaje. Yaje ngo tujye inama tujye imigambi yo kubaka u Rwanda rwatubyaye, karame yaje.'

    Muri iyi ndirimbo, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye igihugu gitekanye aho aryama agasinzira, amushimira ko yakuye abanyarwanda muri nyakatsi akabubakira ruzungu, akaba umubyeyi w'imfubyi, abapfakazi na rubanda rugufi ndetse n'ibindi bikorwa by'ubutwari n'ubwitange byamuranze mu rugendo rwo kubohora no guteza imbere u Rwanda.


    Yvan Muziki yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi  Perezida Paul Kagame



    Ni indirimbo iri mu njyana ya gakondo ikubiyemo ubutumwa bushimira Perezida Kagame

    Ayishize ahagaragara mu gihe habura igihe gito ngo habe amatora y’Umukuru w’igihugu yahujwe n’ay’Abadepite

    “>Kanda hano urebe indirimbo Yvan Muziki yahimbiye Perezida Paul Kagame yise ‘Muhaguruka Yaje’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140411/wadukuye-muri-nyakatsi-utwubakira-ruzungu-yvan-muziki-yakeje-perezida-paul-kagame-video-140411.html