Blog

  • Umukino abanyarwanda bari biteze ntawurimo! Dore ingengabihe y’imikino ya gicuti u Rwanda ruzakinira muri Madagascar – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Madagascar hari gutegurwa amarushanwa y'imikino ya gicuti harimo n'u Rwanda rufitemo imikino ibiri.

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Madagascar, ryateguye irushanwa rya gicuti rizahuza ibihugu bine birimo u Rwanda, u Burundi na Botswana n'ubundi rikazabera muri Madagascar.

    Ingengabibe yasohowe n'iri Shyirahamwe yerekana ko rizatangira tariki tariki 22 Werurwe, Amavubi akina na Botswana mu gihe Madagascar izakina n'u Burundi.

    Umunsi wa kabiri w'iyi mukino izakinwa tariki 25 Werurwe ubwo u Rwanda ruzaba rutana mu mitwe na Madagascar, naho Intamba mu Rugamba z'u Burundi zikina na Botswana.

    Byari byitezwe ko amakipe yombi azitabira iyi mikino azahura hagati yayo ariko nk'uko iyi ngengabihe ibyerekana nta mukino uzahuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda n'iy'u Burundi.

    Source : https://yegob.rw/umukino-abanyarwanda-bari-biteze-ntawurimo-dore-ingengabihe-yimikino-ya-gicuti-u-rwanda-ruzakinira-muri-madagascar/

  • Niyigena Clement ari mu gihirahiro mbere y’umukino APR FC izakinamo na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyigena Clement ari mu gihirahiro mbere y'umukino APR FC izakinamo na Rayon Sports

    Nubwo abakunzi ba APR FC bashinjwa kutaza gushyigikira ikipe yabo, kugeza ubu n'abakinnyi bayo ntibazi impamvu kugeza ubu abafana batitabira imikino yabo uko bikwiye.

    Mu kiganiro Niyigena Clement yagiranye n'itangazamakuru yavuze ko nawe ubwe ikibazo cy'abafana batitabira imikino yabo Kandi batsinda ngo akibaza cyane.

    Yagize ati 'Nanjye nibaza icyo kibazo, ni gute ikipe ari iya mbere ariko abafana ntibaza kuyiba hafi, sinzi ngo birapfira he ariko nabo nibashyiremo imbaraga zabo nukuri.'

    Ibi uyu mukinnyi yabitangaje ku munsi wejo ubwo ikipe ya APR FC yatsindaga bigoranye ikipe ya Etoile De L'Est igitego 1-0 cyatsinzwe na Ellie Kategaya.

     

    Source : https://yegob.rw/niyigena-clement-ari-mu-gihirahiro-mbere-yumukino-apr-fc-izakinamo-na-rayon-sports/

  • Dore abasifuzi bazaca impaka hagati ya Rayon Sports na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri icyi cyumweru kuwa gatandatu hateganyijwe umukino w'ishiraniro muri Shampiyona y'umupira w'Amaguru mu Rwanda, uzahuza amakipe y'amacyeba y'ibihe byose; APR FC na Rayon Sports.

    Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 kuri Sitade ya Kigali, Pele Stadium i Nyamirambo.

    Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude, azaba ari we uyoboye uyu mukino nk'umusifuzi wo hagati, mu gihe Ishimwe Didier ari we musifuzi wa mbere wo ku ruhande, na Ndayisaba Saidi uzaba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande.

    Muri uyu mukino w'amateka, umusifuzi wa kane yagizwe Twagirumukiza Abdulkarim.

    Source : https://yegob.rw/dore-abasifuzi-bazaca-impaka-hagati-ya-rayon-sports-na-apr-fc/

  • Umuntu ukuze cyane ku Isi yujuje imyaka 117-A… – #rwanda #RwOT

    Maria Branyas Morera yavutse ku ya 4 Werurwe 1907, avukira i San Francisco, muri Amerika. Uyu mukecuru yaje guca agahigo ko kuba umuntu ukuze cyane kuruta abandi ku Isi muri Mutarama 2023, akuraho agahigo kari gafitwe na Lucile Randon wari ufite imyaka 118 ukomoka mu Bufaransa nyuma y’uko yitabye Imana.

    Nk'uko Guinness World Records ibivuga, Maria yaje kwimukana n’umuryango we muri Epagne ubwo yari afite imyaka umunani gusa y’amavuko, batura mu gace ka Catalonia, ari naho yaje gutura ubuzima bwe bwose.

    Mu myaka 23 ishize, Maria yayimaze mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru giherereye mu gace ka Catalonia. Nk'uko byatangajwe na Eva Carrera Boix, umuyobozi w’ikigo cyita ku bageze mu za bukuru Maria abarizwamo, avuga ko Maria yashimishijwe cyane no kubasha kwizihiza umunsi we w’amavuko ndetse anashimishwa cyane n’ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza ye y’amavuko yakiriye nyuma yo kuzuza imyaka 117.

    Eva yagize ati: “Yishimiye kuba ashobora kwizihiza uyu munsi udasanzwe hamwe n’umuryango we ndetse na bagenzi be kandi yanishimiye cyane ubutumwa bw’abantu bamwifurizaga isabukuru nziza”.

    Uyu mukecuru ngo afite ubuzima bwiza kandi buzira umuze, usibye ko ngo afite ibibazo byo kumva no kugenda kubera izabukuru.

    Yagiye ku rukuta rwe  rwa Twitter ikurikirwa n’abasaga ibihumbi 16,000 ikaba  ikoreshwa n’umukobwa we mukuru w’imyaka 80 maze agira ati” Ndakuze cyane ariko ntabwo ndi ikigoryi”.

    Umuntu mukuru kurusha abandi ku Isi  yujuje imyaka 117

    ku ya 4 Werurwe 1907, avukira i San Francisco, muri Amerika, inyandiko ya Maria yemejwe muri Mutarama 2023 nyuma y’urupfu rwa Lucile Randon w’imyaka 118 ukomoka mu Bufaran

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140424/umuntu-ukuze-cyane-ku-isi-yujuje-imyaka-117-amafoto-140424.html

  • Ibitaravuzwe ! Uko Kenny Sol yasubitse gutur… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 21 Gashyantare 2024 n’ibwo umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol yasinye amasezerano yo kwinjira muri 1:55 Am ya Karomba Gael, Bruce Melodie, Mike Nshuti na Made Beats batakivuga rumwe kuri ubu utuye mu Bwongereza.

    Kenny Sol ni ubwa kabiri araba akoranye na Bruce Melodie kuko bakoranye bwa mbere mu 2020 kugeza mu 2021. Aba bari kumwe bakoranye indirimbo “Ikinyafu” yakunzwe cyane. Kenny Sol kandi yakoze indirimbo zirimo ‘Yoy & I’ ‘Agafire’ na ‘Umurego’.

    Icyakora kuva byatangazwa ko Kenny Sol yinjiye muri 1’55 AM , iyi nkuru yasamiwe hejuru na benshi bakurikirana bya hafi imyidagaduro nyarwanda, bahuriza ku kwibaza niba uyu musore yari akeneye kujya muri iyi nzu ifasha abahanzi nka Bruce Melodie, Element na Ross Kana.

    Benshi bavugaga ko urwego Kenny Sol amaze kugeraho ruhagije ku isoko ry’u Rwanda ndetse ko atari akeneye umufasha kuguma kuri uru rwego kandi bakemeza ko 1:55 AM batafata Kenny Sol ngo bamushyire ku rwego mpuzamahanga kandi na Bruce Melodie atararugeraho, bityo ko ahubwo agiye guha imbaraga Bruce Melodie aho kwiyitaho.

    Umwe mu baganiriye na InyaRwanda, yagize ati “Kenny Sol agiye kuba umuntu uri aho afasha Bruce Melodie kwandika indirimbo no kuziririmba ariko kuba umuhanzi mpuzamahanga ntabwo mbibona vuba aha.

     

    Simvuze ko atabikora, ahubwo azabikora nyuma ya Bruce kandi nawe urabona ko bitaramukundira, rero ntago baba barashoye amafaranga angana kuriya muri izi ndirimbo Bruce Melodie amaze akorana naba Eddy Kenzo, Harmonize, Bahati, wongereho na Shaggy, none ngo bazahindura inzira ataragerayo.


    Biragoye rwose gusa wenda nawe arabizi ahubwo akurikiye amafaranga”.

    Icyakora ibi byose byabaye InyaRwanda ifite amakuru ko Kenny Sol yitegura kujya hanze guturayo n’umugore we.


    Ku wa 01 Gashyantare 2024 mu Murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge nibwo Kenny Sol yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Kunda Tounda Alliance Yvette bari bamaze igihe kinini bakundana.

    InyaRwanda yari ifite amakuru ko Kenny Sol n’umugore we bazahita berekeza mu gihugu cya Canada dore ko ariho bari kuzatura.


    Byagenze bite kugirango Kenny Sol asinye muri 1:55 AM kandi ari hafi kwimuka?

    Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko aba bombi basezeranye, umukobwa atwite umwana wabo w’imfura.

     

    InyaRwanda yari ifite amakuru ko aba bombi bazahita berekeza muri Canada ndetse uyu mugambi niwo watumye badakora ubukwe busanzwe bumenyerewe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko.


    Umwe mu bantu ba hafi ba Kenny Sol ubwo yaganirizaga InyaRwanda yavuze ko Kenny Sol n’umukunzi we baretse gukora ubukwe kuko biteguraga kwerekeza muri Canada ariko amasezerano ya 1:55 AM yabakomye mu nkokora.


    Yagize ati “Urumva Kenny Sol yamaze gusezerana imbere y’amategeko ahita atangira kubona akazi, harimo amasezerano yo kwamamaza telefone yabonye nyuma  n’ibindi biraka birimo ibitaramo.

    Ariko ibyo ntabwo aribyo byabaye ikibazo cyane ahubwo amesezerano ya 1:55 AM yo yaje ari rurangiza. Bamuhaye amafaranga meza kandi n’ahandi yari kujyayo kugirango ashake amafaranga, urumva ko byatumye ahindura ibitekerezo ako kanya kandi akunda umuziki, rero abantu Kenny aba abayeho neza ni ahantu akora umuziki neza. Rero yahisemo umuziki uherekejwe n’amafaranga aho guhitamo amafaranga aherekejwe n’umuziki”.


    Abajijwe ku kuba Kenny Sol yarararetse umugambi wo kwimuka, yasubije atya.

    “Erega buriya Kenny yakoze umurenge, Kunda atwite kuko ni nabyo byatumye atirirwa ajya mu by’ubukwe kuko yumvaga bagiye guhita bimuka. Rero amaze kujya muri Label, yahinduye ibitekerezo birumvikana ariko n’ubundi bizarangira agiye. Yasinye imyaka mike muri 1:55 AM ku buryo amasezerano azarangira ahita agenda cyangwa se yongerwa akaguma inaha gusa umugore we ashaka ko bagenda kuko ntago akunda ubuzima bwo kwamamara kandi mu Rwanda ntaho yabicikira.

    Ahubwo bashobora no kubitekerezaho bwa bukwe bakabusubukura kuko ntago bakigiye vuba. Ibaze ko na mukuru wa Kenny wari waragiye muri Canada ngo azabakire agiye kugaruka inaha mu minsi ya vuba, bashobora gupanga ubukwe bakabukora”.

    Nubwo uyu muntu atatubwiye amafaranga Kenny Sol yaba yarahawe cyangwa se igihe yahawe, wumvaga ko yahawe amafaranga meza bitewe n’uburyo yabivugaga ndetse byashobokaga ko amasezerano yabo atarenza imyaka ibiri

    Kenny Sol n’umugore we basubitse ubukwe bazi ko bagiye Canada, birangira amafaranga ya Coach Gael abakomye mu nkokora

    Bivugwa ko Kenny Sol yasezeranye na Kunda, atwite 

    Kenny Sol aherutse kwinjira muri 1 55 AM

    Coach Gael amaze gusinyisha abahanzi bane

    Bruce Melodie bivugwa ko ariwe watumye haza Kenny Sol kugirango ajye amufasha kwandika indirimbo nk’uko byahoze mbere 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140427/ibitaravuzwe-uko-kenny-sol-yasubitse-gutura-i-mahanga-kubera-amafaranga-ya-coach-gael-140427.html

  • Umukino wa Rayon Sports tuzatanga 200% – Taddeo Lwanga #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umugande ukinira APR FC, Taddeo Lwanga yavuze ko umukino wa Rayon Sports bafite mu mpera z’iki cyumweru biteguye gutanga 200%.

    Uzaba ari umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, aho Rayon Sports ari yo izawakira ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′.

    Umugande ukinira APR FC, Taddeo Lwanga yavuze ko ikintu kirimo kubafasha ari uko bafata umukino ku mukino, aho nyuma gutsinda Etoile del’Est, ubu hakurikiyeho Rayon Sports.

    Ati “Nk’uko nabikubwiye turimo turafata umukino ku mukino, ubu turangizanyije na Etoile del’Est, ubu noneho tugiye kwitegura Rayon Sports.”

    Uyu mukinnyi uzaba ukina umukino we wa 3 uhuza APR FC na Rayon Sports, aho uwa mbere ari uwo batsinzwe 3-0 muri Super Cup ndetse n’uwo banganyije 0-0 mu gice kibanza cya shampiyona, yabwiye ISIMBI ko abakunzi b’iyi kipe bakwitega ko bazatanga byose kugira ngo babawutsinde.

    Ati “Bitegure umukino mwiza. Umukino wa Rayon Sports tugomba gutanga 200%.”

    Yakomeje avuga ko bataratwara igikombe cya shampiyona nubwo benshi bamaze kukibaha kubera ko barusha Rayon Sports ya kabiri amanota menshi.

    Ati “Ntabwo birarangira, tugomba gutsinda kugeza tunonye amanota atwemerera kwegukana shampiyona. Tugomba gutsinda kugeza twegukanye shampiyona.”

    Amakipe yombi agiye guhura APR FC ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 55, Rayon Sports ya kabiri ikaba ifite amanota 45.

    Taddeo Lwanga yavuze ko biteguye gutanga ibishoboka byose ngo batsinde Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-tuzatanga-200-taddeo-lwanga

  • Inzembe, Utunyundo : Ibikoreshe abafana ba Paris Saint Germain na Real Sociedad bari bitwaje mbere y’umukino – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana bimpande zombi hagati ya Real Sociedad na Paris Saint Germain bafatanwe ibirwanisho bitandukanye mbere yuko umukino utangira.

    Abasaga 50 kuruhande rwa Real Sociedad ndetse 100 kuruhande rwa Paris Saint Germain bamenyekanye ko bari bafite ibirwanisho bitandukanye .

    birimo Inkoni 15 za Golf, Inkoni z'ibyuma , Utunyundo, Uturinda menyo ( mouth guards), Ibyuma ndetse n'utwuma two mu mifuka (pocket knives) nibindi birwanisho bitandukanye.

    mu bafana 2000 ba Paris Saint Germain hari abasanganwe inzembe zikoreshwa Kwa muganga mu kubaga abantu.

    Source : https://yegob.rw/inzembe-utunyundo-ibikoreshe-abafana-ba-paris-saint-germain-na-real-sociedad-bari-bitwaje-mbere-yumukino/

  • Abakinnyi ba APR FC bahanganyikishijwe n’abafana b’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yavuze ko nk’abakinnyi batumva impamvu abafana b’iyi kipe bataza kubashyigikira ku kibuga kandi batsinda.

    APR FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 55, irarusha Rayon Sports ya kabiri amanota 10.

    Gusa nubwo bimeze gutya, abafana b’iyi kipe bameze nk’abacitse ku kibuga, bagenda bagabanuka umunsi ku munsi.

    Kuva imikino ya shampiyona ya 2023-24 yo kwishyura yatangira, ni bwo abafana b’iyi kipe batangiye kugenda baba bake ku kibuga.

    Mu gihe bitegura umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, Niyigena Clement aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yasabye abakunzi b’iyi kipe kugaruka ku kibuga kubashyigikira kuko bacitse ku kibuga mu buryo bugaragara.

    Ati “Urebye ubwitabire ku kibuga ntabwo abafana barimo kuza, turajya gukina ukabona nta bo, nabasaba ubufasha bakaza ari benshi kudushyigikira, namwe murabibona ko nta bo muri Stade.”

    Yakomeje avuga nk’abakinnyi batazi icyabaye, ntibazi ikibazo bafite kuko ikipe itsinda ikaba iri no ku mwanya wa mbere, bakabaye baza ari benshi.

    Ati “Nanjye nibaza icyo kibazo, ni gute ikipe ari iya mbere ariko abafana ntibaza kuyiba hafi, sinzi ngo birapfira he ariko na bo bashyiremo imbaraga za bo nukuri.”

    Benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bibaza impamvu abakunzi ba APR FC batakiza gushyigikira iyi kandi itsinda, gusa benshi babihuza no kuba batishimiye umutoza Thierry Froger kuko ni kenshi bumvikanye muri Stade bamuririmba, bavuga ngo abavire mu ikipe aho batishimiraga imikinishirize y’abakinnyi afite aho hari abo bamushinjaga kudakinisha ndetse no gutandukana kwa Banga Bindjeme na APR FC ni we babishinje kuko yamwimye umwanya wo gukina.

    Niyigena Clement yavuze ko na bo kutaza kw’abafana bibateye impungenge

    APR FC isigaye ikina ifite abafana mbarwa

    Ubundi abafana b’iyi kipe babaga ari benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-apr-fc-bahanganyikishijwe-n-abafana-b-iyi-kipe

  • 'Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo' Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Figaro cyagiranye ikiganiro na Perezida Kagame aho cyagarutse ku ngingo zitandukanye aho yanagarutse ku bibazo by'umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Kongo.

    Perezida Kagame yabajijwe niba intambara ishoboka hagati y'u Rwanda na Congo kubera umubano umeze nabi. Perezida Kagame ni iki gisubizo yatanze;

    Ni amakimbirane amaze igihe kandi aho kubohoza, nibwira ko ari ngombwa gushaka ibisubizo. Kugira ngo ubyumve neza, ni ngombwa kujya mu mizi. Ni amateka maremare. Birenga no mu gihe cy'ubukoloni. Congo, Uganda ndetse n'u Rwanda, buri kimwe gifite abaturage b'ibindi bibiri bisigaye bahageze kera cyane. Mu Burasirazuba bwa Congo ho baratsembwe nk'aho atari iwabo.

    Ni ahantu bisanze ku bw'imipaka yaciwe. Mu karere, hari izindi ngero nk'izo nyamara zitateje ibibazo. Urugero mu gice cy'Amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, bimeze neza kuko ikibazo cyakemuwe neza. Nyamara muri Congo abo baturage baratsembwa ku manywa y'ihangu.

    Byose biterwa n'ikibazo gikomeye cy'imiyoborere i Kinshasa. Abayobozi ba Congo ntibitaye ku gihugu cyabo. Igisubizo cyo guhagarika ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo, kiri mu biganza bya Perezida Félix Tshisekedi wenyine.

    Perezida Kagame yongeye kubazwa ko Tshisekedi agaragaza ko afite uruhare runini ku mvano y'ibibazo ashingiye ku bufasha muha umutwe wa M23, umutwe wiganjemo Abatutsi, nka bamwe bakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

    Perezida Kagame yatanze igisubizo gikurikira: Ariko abantu bo muri M23, ni abaturage bafite ubwenegihugu bwa Congo, muri make icyo ni ikibazo kireba Congo. Ku bindeba, nasaba Félix Tshisekedi gushyira iherezo ku bwicanyi bukorwa na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n'intagondwa z'Abahutu, zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahungira muri RDC.

    Ni ngombwa ko imvugo zihembera urwango zituruka hakurya y'imipaka zihagarara, hamwe n'ibikorwa byo gutwika abantu bikorerwa mu muhanda. Ni ibikorwa biri kubera muri Afurika yo hagati Isi yose ireba.

    Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw'ingabo za LONI ziri mu butumwa bw'amahoro muri icyo gihugu zimaze imyaka irenga 25 hariya, ariko zikaba zidatanga umusaruro. Ugutsindwa kw'izi ngabo, uyu munsi ubutumwa bwazo bugeze ku musozo mu gihe bwatwaye miliyari 35 z'amadolari. Ikindi kintu gituma ibintu birushaho kugorana, ni imiterere ya politiki y'akarere muri iki gihe.

    Ku kibazo kuri Congo Perezida Kagame yashoje agira ati 'Ibihugu bikize bifite inyungu muri RDC. Ibyo nta kibazo njye mbifiteho. Bakurikiye amabuye y'agaciro: Cobalt, Coltan…kugira ngo RDC itajya mu biganza by'u Burusiya, u Bushinwa n'ibindi ni nk'aho byabaye ngombwa ko bigirira impuhwe RDC.

    Ibyo bihugu bikomeye bishobora kugira u Rwanda igitambo'

    The post 'Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo' Perezida Kagame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-niwe-ufite-urufunguzo-rwo-guhagarika-ubwicanyi-bukorwa-na-fdlr-bubera-mu-burasirazuba-bwa-congo-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tshisekedi-niwe-ufite-urufunguzo-rwo-guhagarika-ubwicanyi-bukorwa-na-fdlr-bubera-mu-burasirazuba-bwa-congo-perezida-kagame

  • Kamonyi-Runda: Umugabo w'imyaka 26 y'amavuko yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye #rwanda #RwOT

    Hagenimana Jean Claude wari utuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Werurwe 2024 ahagana ku i saa munani n'igice, yasanzwe mu nzu abamo yapfuye.

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com aturuka mu baturage, akanemezwa n'ubuyobozi bw'umurenge wa Runda uyu Nyakwigendera yari atuyemo, ahamya ko uwamubonye bwa mbere ari umuturanyi we wahise ahuruza ubuyobozi bw'Umudugudu nabwo bwihutira gutanga amakuru butabaza.

    Ubuyobozi ndetse n'Abaturage bahageze bwa mbere batabaye, babanje gushidikanya ku rupfu rw'uyu Hagenimana Jean Claude, bamwe bibaza niba yapfuye abandi bavuga ko yaba akiri mu zima. Bafashe icyemezo cyo guhamagara abaganga baje n'imbangukiragutabara baturutse Kigali ari nabo bamupimye bemeza ko yapfuye.

    Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda, yemereye intyoza.com ko amakuru y'urupfu rwa Hagenimana Jean Claude ari impamo, kandi ko abaganga aribo babanje kuza barapima bemeza iby'urupfu rwe.

    Avuga ko ku makuru bahawe, imvano y'uru rupfu ishobora kuba yatewe no kunyerera mu nzu mu cyumba cy'uruganiriro( Salon) avuye gukaraba. Avuga kandi ko uyu Nyakwigendera yabaga wenyine mu nzu, nta mugore n'umwana.

    Nyuma yuko inzego zitandukanye zirimo na RIB zigeze aho Nyakwigendera yapfiriye ndetse zigakora akazi kazo, umurambo wa Nyakwigendera wahise woherezwa ku bitaro bya Remera Rukoma.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/06/kamonyi-runda-umugabo-wimyaka-26-yamavuko-yasanzwe-mu-nzu-yabagamo-yapfuye/