Blog

  • Dore uko imikino ipanze ; Amavubi y’u Rwanda ntazakina n’Intamba mu Rugamba z’u Burundi mu mikino igiye kubera Antananarivo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Madagascar cyateguye Imikino ya gishuti n'ibihugu birimo u Rwanda,u Burundi, na Botswana igomba kubera muri icyi gihugu mu murwa mukuru wacyo wa Antananarivo.

    • Amatariki yuko imikino izakinwa
    Tariki ya 22 Werurwe 2024 Ikipe ya Madagascar izakina n'Intamba mu Rugamba z'u Burundi.

    • Tariki ya 22 Werurwe 2024 Ikipe y'igihugu Amavubi izakina na Botswana

    • Tariki ya 25 Werurwe 2024 Intamba mu Rugamba z'u Burundi izakina na Botswana
    • Tariki ya 25 Werurwe 2024 Amavubi y'u Rwanda azakina na Madagascar

     

    Source : https://yegob.rw/dore-uko-imikino-ipanze-amavubi-yu-rwanda-ntazakina-nintamba-mu-rugamba-zu-burundi-mu-mikino-igiye-kubera-antananarivo/

  • Nyuma yo kuba ari gutsinda ibitego umufiririzo Gitego Arthur yahishuye umukinnyi w’umunyarwanda afata nk’icyitegererezo kuri we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Umunyarwanda uzwi ku izina rya.        Gitego Arthur  akaba akinira ikipe ya AFC Leopards muri Kenya akaba amaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n'ukuntu ari kwitwara muri icyo gihugu.

    Yavuze uburyo umukino we wa mbere muri iyi kipe yari ku gitutu gikomeye kubera ko yasabwaga byinshi kandi yari ataramera neza 100%.

    Gitego Arthur yavuze ko umukinnyi yakuze akunda, arebera ubu anamugisha inama bitewe n'ibyo yakoze, ni Sugira Ernest.

    Ati 'mu Rwanda navuga ko umukinnyi nkunda, mbere na mbere ni inshuti yanjye, ni umujyanama, ni umuntu wanjye wa hafi, ni Sugira Ernest.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kuba-ari-gutsinda-ibitego-umufiririzo-gitego-arthur-yahishuye-umukinnyi-wumunyarwanda-afata-nkicyitegererezo-kuri-we/

  • FERWAFA yatakambiwe kubera kwirengangiza ikirego cy’umuyobozi wa 'Rwanda Premier League’ yagejejweho ikaryumaho #rwanda #RwOT

    Uwizeye Djafar wahoze akinira Gorilla FC, yatakambiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kubera ikirego cya Mudaheranwa Yusufu usanzwe uyobora ‘Rwanda Premier League’ akaba n’umuyobozi wa Gorilla FC wamwirukanye binyuranyije n’amategeko.

    Yifashishije G&G Advoctes imuhagarariye mu mategeko, tariki ya 22 Nzeri 2023 batanze ikirego muri FERWAFA barega Gorilla FC kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Djafar n’abamuhagarariye bategereje igisubizo ariko baraheba, nyuma y’amezi ane bakaba bandikiye noneho perezida wa FERWAFA.

    Tariki ya 19 Mutarama 2024 bandakiye perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse bamutakambira ngo abafashe gukemura iki kibazo.

    Muri iyi baruwa ISIMBI ifitiye kopi FERWAFA yakiriye tariki 1 Werurwe 2024, basabye Munyantwali kubafasha kurenganura Uwizeye Djafar.

    Ati 'Nyakubahwa perezida wa FERWAFA mbanje kubifuriza amahoro, tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubatakambire ku kibazo twagejeje kuri Federasiyo cy’umukiriya wacu twavuze haruguru ku wa 22 Nzeri 2023.'

    'Nyakubahwa perezida nk’uko biteganywa n’amategeko agenga umupira w’amaguru atandukanye mu Rwanda cyane cyane kubirebana n’abanyamuryango ba Federasiyo mubereye umuyobozi . Ku wa 22 Nzeri 2023 twashyikirije ikirego federasiyo twasabaga kurenganura umukinnyi wahoze akinira Gorilla FC umunyamuryango wa Federasiyo (FERWAFA).'

    Yakomeje igira iti 'Nyakubahwa perezida biratangaje kuba umukinnyi yarirukanywe bahura iminsi mike ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo itangire kandi bigakorwa n’uwagakwiye kumurengera no gusigasira ireme n’imibereho y’umukinnyi. Amezi abaye 4 dutanze ikirego ariko igitangaje ni uko ntagisubizo n’ubu turabona byibuze ngo umukinnyi yicare azi igihe ikibazo cye kizafatirwaho umwanzuro.'

    Mu gihe batagira icyo bakora, amakuru ISIMBI ifite ni uko Djafar n’umunyamategeko we biteguye guhita bagana CAF na FIFA ngo ibarenganure.

    Uwizeye Djafar yasinyige Gorilla FC amasezerano y’imyaka ibiri mu mpeshyi ya 2022, nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-23 yaje gutandukana n’uyu mukinnyi utarakinnye imikino myinshi kubera imvune aho avuga ko ikipe yanze kumuvuza.

    Ubwo yirukanwaga yabwiwe ko agomba guhabwa amezi atatu y’imperekeza ariko arabyanga avuga ko ikipe igomba kumwishyura amafaranga y’amezi yose yari asigaraniye ikipe (umwaka), nayo irabyanga.

    Djafar wanyuze mu makipe nka Espoir FC na Gicumbi FC yishyuza Gorilla FC akabakaba miliyoni 4 ashobora kwiyongera kubera ubukerwe ndetse n’igihembo cy’umwunganira mu mategeko.

    Mudaheranwa Yussuf perezida wa Gorilla FC, ikipe yarezwe muri FERWAFA

    Djafar ararega Gorilla kumwirukana binyuranyije n’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatakambiwe-kubera-kwirengangiza-ikirego-cy-umuyobozi-wa-rwanda-premier-league-yagejejweho-ikaryumaho

  • Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l'Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10 #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umukino w'umunsi wa 18 utarabereye igihe, ikipe y'Ingabo z'igihugu ya APR FC yatsinze ikipe ya Etoile De l'Est igitego kimwe ku busa.

    Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024, ukinirwa kuri Kigali Pele Stadium warangiye igitego kimwe cy'ikipe y'Ingabo z'Igihugu ya APR FC gitsinzwe na Kategaya Elie.

    Iki igitego cyatandukanyije impande zombi cyabonetse ku munota wa 21 w'umukino dore ko indi minota igera kuri 69 yarangiye ntakindi kibonetsemo.

    Uyu mukino kandi wakurikiwe n'Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga akaba ari n'umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC, yari kumwe kandi na Chairman wayo Colonel Richard Karasira.

    Mu kwishimira ko General Mubarakh yaje gushyigikira iyi kipe yigeze no kuyobora, Ikipe ya APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yishimiye ko uyu mubozi yake gukurikira uyu mukino.

    Bagize bati 'mu kanya gato abona, mu nshingano nyinshi agira, Chief of Defence Staff (CDS) akaba n'Umuyobozi w'Icyubahiro wa APR FC Gen. Mubarakh Muganga Yarebye umukino  APR FC yatsinzemo Etoile de L'Est 1-0  Kuri Kigali Pele Stadium ari kumwe n'Umuyobozi wa APR FC Col. Richard Karasira.'

    Gutsinda uyu mukino kwa APR FC byatumye igeza amanota 55 ikaba iri ku mwanya wa mbere w'agateganyo, irakurikirwa na Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 45.

    Kugeza ubu aya makipe yombi akurikiranye kuri uri rutonde azahura ku mukino w'umunsi wa 24 aho Rayon Sports ariyo izakira APR FC kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi n'Ebyiri z'umugoroba.

    The post Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l'Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gen-mubarakh-muganga-yakurikiye-umukino-apr-fc-yatsinzemo-etoile-de-lest-1-0-ihita-irusha-rayon-sports-amanota-10/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gen-mubarakh-muganga-yakurikiye-umukino-apr-fc-yatsinzemo-etoile-de-lest-1-0-ihita-irusha-rayon-sports-amanota-10

  • Ntibabihisha! Ibyamamarekazi 10 byiyemerera k… – #rwanda #RwOT

    Kunywa inzoga, itabi cyangwa se ibindi biyobyabwenge bifatwa nk’ikizira ku gitsinga gore nyamara ntibikuraho ko hari ababikoresha ndetse ntibanabihishe, mu gihe abenshi babikora usanga babikora mu bwihisho ndetse wanabibabaza bakabihakanira kure.

    Hari ibyamamarekazi by’imahanga 10 byagiye byiyemererako binywa urumogi kumugaragaro:

    1.Rihanna

    Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna akaba na rwiyemezamirimo ari ku isonga ry’ibyamamarekazi bitigeze bihisha ko bikoresha urumogi. Hari amafoto menshi yagiye afotorwa ari kurunywa ndetse nawe ubwe  mu 2020 yigeze kuvuga ibyatunguye benshi ubwo yagiraga ati ”Urumogi rumpa ibyishimo umugabo atampa”.Aya magambo akaba yaravugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga. 

    2. Lady Gaga

    Icyamamarekazi mu muziki no muri Sinema, Lady Gaga benshi banatinya bitewe n’ibyo akora mu mashusho y’indirimbo ze, nawe rwose ntiyigeze ahisha ko yikundira urumogi.

    Mu 2016 ubwo yaganiraga na 60 Minutes, yemeye ko rwose mu bintu akunze kunywa urumogi. Muri filime mbarankuru ku buzima bwe yitwa ‘Gaga:Five Foot Two’ yanyuze kuri Netflix yavuze ko kunywa urumogi byamufashishe guhangana n’indwara ya ‘Fibromyalgia’ amaranye igihe.

    3. Cameron Diaz

    Icyamamare muri Sinema, Cameron Diaz nawe yiyemereye ko anywa urumogi, byumwihariko yanavuze ko akunze kurusangira na Snoop Dogg dore ko ari inshuti magara baniganye mu mashuri yisumbuye ahitwa ‘Long Beach Polytechnic High School’.

    Mu 2021 Diaz yatangaje ko kugeza n’ubu ahamagara Snoop ngo barusangire kuko ariwe babitangiranye kuva kera ariko ngo impamvu akunze kurusangira n’uyu muraperi ngo ni uko aba ariwe ufite urumogi rumeze neza.

    4. Jennifer Lawrence

    Umukinnyi wa filime, Jennifer Lawrence, wakunzwe muri filime nka ‘The Hunger Games’, ‘Passengers’ n’izindi, afite amafoto menshi yafotowe n’abapaparazi ari kunywa urumogi. Mu 2018 yabwiye Vogue Magazine ko kuriwe kunywa urumogi abifata nk’ibintu bisanzwe ariyo mpamvu adatinya kurunywera ku mugaragaro.

    5. Megan Fox

    Umunyamideli kabuhariwe akaba n’umukinnyi wa filime, Megan Fox, uzwiho gukundwa n’abagabo cyane, ntiyigeze ahisha ko akoresha urumogi. Mu 2015 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru GQ Magazine, yavuze ko adashobora kubara inshuro arunywa ku munsi kuko ari nyinshi ndetse yanavuze ko usanga abandi basitari barugura barutumye abandi, ko ahubwo we ajya kurwigurira.

    6. Paris Hilton

    Umuvanzi w’umuziki (DJ) akaba n’umunyamideli, Paris Hilton, uvuka mu muryango w’abaherwe, mu 2018 yavuze ko yatangiye kunywa urumogi kuva mu 2009 kandi ko kuva icyo gihe ntakindi kiyobyabwenge akoresha uretse kuba anywa urumogi.

    7. Zoe Kravitz

    Umukinnyi wa filime  Zoe Kravitz uvuka ku babyeyi b’ibyamamare aribo Lenny Kravitz na Lisa Bonet, azwiho kuba anywa urumogi. Ubwo yakinaga filime y’uruhererekane yitwa ‘High Fidelity’, yasabwaga kunywa itabi ahubwo ahita asaba ko mu mwanya w’itabi yaba yinywera urumogi. Mu bice 10 by’iyi filime Zoe Kravitz yagaragayemo anywa urumogi ntakibazo.

    8. Kate Hudson

    Undi mukinnyi wa filime wemera ko anywa urumogi ni Kate Hudson wakunzwe cyane muri filime yitwa ‘How To Lose A Guy In 10 Days’, nawe ntiyatewe isoni no kuvuga ko anywa urumogi. Mu 2017 Kate Hudson yatangarije Elle Magazine ko urumogi ruri mu bintu bya ngombwa adashobora kubura mu rugo iwe.

    9. Jhene Aiko

    Umuhanzikazi Jhene Aiko uzwi cyane mu njyana ya ‘R&B’, akaba n’umugore w’umuraperi Big Sean, akunze kumvikana mu ndirimbo ze avuga ku rumogi ndetse anazwiho kuba rimwe na rimwe ajya arunywera ku rubyiniro. Jhene Aiko kandi afite indirimbo yise ‘Tryna Smoke’ aho aba aririmba ubwiza bw’urumogi.

    10. Miley Cyrus

    Icyamamarekazi mu muziki no muri Sinema, Miley Cyrus, umwe mu bahanzikazi bazwiho kuba baragiye bakoresha ibiyobyabwenge bikaze i Hollywood, nawe yikundira urumogi. Mu 2019 Miley Cyrus yavuze ko ngo yandika indirimbo nziza iyo yanyweye urumogi. Yatanze urugero rw’indirimbo yanditse yanyweye zakunzwe zirimo ‘We Can’t Stop’ hamwe na ‘Wrecking Ball’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140436/ntibabihisha-ibyamamarekazi-10-byiyemerera-ko-binywa-urumogi-amafoto-140436.html

  • Atunze Miliyari 383 Frw! Paula Hurd wigaruriy… – #rwanda #RwOT

    Paula Hurd wiyeguriye umutima wa Bill Gates, yahoze ari umugore w'umuyobozi mukuru wa Oracle, Mark Hurd witabye Imana azize kanseri mu 2019. Aba bombi, bari bamaranye imyaka 30 ndetse bafitanye n'abana babiri b'abakobwa.

    Urukundo rwa Paula na Bill Gates rwatangiye kujya ahagaragara mu 2021, rwaje rukurikira inkuru yatunguye Isi yose yo gutandukana k'uyu muherwe n'uwahoze ari umugore we, Melinda bari bamaranye imyaka 27.

    Uyu mugore w’imyaka 62 y’amavuko, yabonye izuba ku ya 7 Ugushyingo 1960, avukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu, bivugwa ko atunze arenga miliyoni 300 z’amadolari akaba angana n’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 383,930,400,000 Frw.

    Ni mu gihe Bill Gates ari mu bakire 10 ba mbere ku Isi, akaba atunze Miliyari z’amadorali 126.8, wayashyira mu manyarwanda akaba arenga Tiriyari 162 (162,274,582,400,000 Frw) nk’uko tubicyesha Forbes.

    Usibye umutungo yasigiwe n’umugabo we, Hurd Paula asanzwe ari n’umushoramari ukomeye ukunze gushora agatubutse muri kompanyi zikomeye ziganjemo iz’ikoranabuhanga.

    Hurd yashakanye na Mark Hurd, umuyobozi mukuru wa sosiyete ikora 'software' ya Oracle ndetse akaba yarahoze ari n'umuyobozi wa Hewlett-Packard, babana nk'umugabo n'umugore kugeza yitabye Imana mu Ukwakira 2019.

    Yarangije muri kaminuza ya Texas muri Austin afite impamyabumenyi ihanitse mu micungire y'ubucuruzi mu 1984. Nyuma yo gusoza kaminuza, Hurd yatangiye gukora muri Sosiyete ikora 'software' ya NCR (National Cash Register). Iyi, ni imwe muri sosiyete zihanitse zitanga ibikoresho by'ikoranabuhanga kuri banki n'abacuruzi.

    Na nyuma y'uko umugabo we yitabye Imana, Hurd yakomeje gukusanya inkunga zifasha ibigo ny'amashuri n'abandi bantu bakeneye ubufasha.

    Nubwo batigeze bakunda kugaragara mu ruhame kugera mu 2022, hari abahamya ko urukundo rwa Bill Gates na Hurd rwatangiye mu Ukwakira 2021.

    Hurd aherutse kugaragara ari kumwe na Gates mu Mujyi wa New York yambaye impeta itaravuzweho rumwe, nyuma bongera kwitabirana imikino ya Tennis nka Laver Cup na Australia Open muri Mutarama uyu mwaka.

    Muri Kanama 2023, Gates na Hurd bitabiriye ibirori Jeff Bezos washinze Amazon yambikiyemo impeta umukunzi we Lauren Sánchez.

    Mu ntangiriro za Werurwe 2024, aba bombi bitabiriye ibirori byabanjirije ubukwe Anant Ambani, umuhungu w'umuherwe w'umuhinde Mukesh Ambani. Ibi birori by'iminsi itatu byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye, byasusurukijwe n'umuhanzikazi Rihanna.

    Bill Gates na Melinda batandukanye bafitanye bana batatu aribo, Jennifer, Phoebe na Rory. Mu kiganiro yagiranye na BBC nyuma yo gutandukana, Bill yabajijwe niba yifuza kongera kubona umukunzi, asubiza igisubizo cyoroshye ati: 'Cyane rwose, ntabwo ndi irobo.'

    Nk'uko yabyivugiye koko yaje kubona umukunzi, ndetse benshi batangira no guhwihwisa ko yaba yaramwambitse impeta y'urukundo, ariko aba bombi baje kubitera utwatsi bemeza ko impeta Hurd yambaye ayimaranye imyaka myinshi.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo uyu muherwe w’imyaka 68 y’amavuko yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram ari kumwe n’umukunzi we Hurd bitabiriye ubukwe bwa Anant Ambani mu Buhinde.

    Bill Gates, Melinda Gates n’abana babo batatu

    Paula n’uwahoze ari umugabo we, Mark Hurd wishwe na kanseri

    Bill Gates na Paula Hurd bamaze igihe bakundana

    Bill Gates na Paula bagiriye ibihe byiza mu Buhinde aho bari bitabiriye ubukwe bw’umwana w’umuherwe Anant Ambani

    Byari ibyishimo gusa

    Bill Gates ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Melinda Gates

    Paula Hurd wihebeye Bill Gates nawe ni umushoramari ukomeye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140415/atunze-miliyari-383-frw-paula-hurd-wigaruriye-umutima-wumuherwe-bill-gates-ni-muntu-ki-140415.html

  • Hakenewe isomo ryo mu 2019! Ibisabwa ngo Rayo… – #rwanda #RwOT

    Iminsi nk’iyi mu mwaka w’imikino 1018/19 haburaga gato ngo abafana ba Rayon Sports batangiye kubona ibyishimo bidasanzwe, mu gihe abafana ba APR FC bashoje shampiyona agahinda ari kose babuze aho bapfunda imitwe, ndetse babuze n’uwo begekaho umusaruro muke ikipe yari ibahaye. Byari agahinda kadasanzwe kubona ikipe muhangana mu buzima bwa we bwose igupangurura amanota asaga 7, igikombe kikagenda kandi wari ugifite mu ntoki.

    Ese byagenze gute?

    Byari mu mwaka w’imikino 2018-19 ubwo Rayon Sports yegukanaga igikombe cya shampiyona ifite amanota 72 mu gihe yarushaga APR FC ya kabiri amanota 7. Ubonye aya manota APR na Rayon Sports zasozanyije ntabwo wari kubikeka nibura ubwo imikino yo kwishyura yatangiraga.

    Reka duhere nibura ku munsi wa 20 wa shampiyona. Kuri uyu munsi, ikipe ya APR FC yari iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 48, mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 inganya na Mukura yari ku mwanya wa 3.

    Byageze ku munsi wa 23, APR FC ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 54, mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 bivuze ko Rayon Sports yari imaze gukuraho inora rimwe kuva ku munsi wa 20 twari twavuze ruguru.

    Ifoto itazibagirana mu mitwe y’abafana ba Rayon Sports ubwo yajyaga i Kirehe igatsindirayo ikipe y’aka Karere ibitego 4-0 ikegukana igikombe cya shampiyona 

    Icyo wamenya, ni uko ku munsi wa 22, Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1, icyo gihe APR FC itsinda Sunrise FC ibitego 2-0, maze urutonde rwa shampiyona APR FC iruyobora n’amanota 51, mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 45, bivuzeko Rayon Sports yarushwaga amanota 6 na APR FC ku munsi wa 22 wa shampiyona mu 2019.

    Urugendo rwo gupangurura APR FC

    Ibintu bisa naho byenda guhuza imibare ni uko ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Rayon Sports yihuriye na APR FC kandi nabwo Rayon Sports niyo yari yakiriye, ubundi iyitsinda igitego kimwe ku busa,urutonde  rwa shampiyona rutangira kwivanga kuko Rayon Sports yari isigaye irushanwa amanota 3 gusa na APR FC, kandi basigaje imikino 7 yo gukina.

    Ku munsi wa 24 APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0, Rayon Sports itsinda AS Muhanga ibitego 3-1. Ku munsi wa 25, Rayon Sports yatsinze Espoir FC ibitego 4-0, Kiyovu Sports inganya na APR FC ubusa ku busa, ibyari amanota 3 bivamo inota rimwe, i Nyarugenge induru zitangira kuvuga.

    APR FC yatsinzwe na Espoir FC Inyamirambo icyizere cyose cya shampiyona kiyoyoka bakireba 

    Ku munsi wa 26 APR FC yongeye kunganya na AS Kigali ibitego 2-2, Rayon Sports itsinda Police FC igitego kimwe ku busa, Rayon Sports ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 60 APR FC ifata umwanya wa kabiri n’amanota 59. Aya yabaye amaherezo ya APR FC yokongera gufata umwanya wa mbere kuko Rayon Sports yagiye ubwo.

    Ku munsi wa 27 wa shampiyona, APR FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 3-1, Rayon Sports itsinda Amagaju FC ibitego 2-1, intera y’inota rimwe igumamo.

    Ku munsi wa 28, Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 3-1, APR FC itsindwa na AS Muhanga ibitego 2-1, buri wese abona ko igikombe kigiye, ariko nka APR FC abantu bakagira ubwoba bitewe n’uburyo ifite amateka muri iyi shampiyona.

    Mu gitabo cy’ikinyarwanda mu mwaka wa 6 habamo umwandiko uvuga ngo “Yarakererewe,” iyi mvugo yaje kuririmbwa ku munsi wa 29 wa shampiyona, ubwo Rayon Sports yajyaga i Kirehe yatezwe imitego myinshi, itsinda Kirehe ibitego 4-0, icyo gihe Espoir FC yaje i Kigali itsinda APR FC ibitego 2-1, ibintu biba agahomamunwa.

    Icyo gihe, Rayon Sports yari ku mwanya wa mbere n’amanota 69 mu gihe APR FC yari ifite amanota 62 hari ikinyuranyo cy’amanota 7 kandi hasigaye umukino umwe, muri make byari byararangiye.

    Ku munsi wa nyuma wa 30, Rayon Sports yatsinze Marine FC ibitego 3-0, APR FC itsinda Police FC ibitego 3-0, gusa nti byagira icyo bitanga kuko shampiyona yarangiye Rayon Sports ifite amanota 72 ari iya mbere, naho APR FC isoreza ku mwanya wa 2 n’amanota 65.

    Birasaba iki ngo Rayon Sports ipangurure APR FC

    Twamaze kubona ko APR FC irusha Rayon Sports amanota 10, ni amanota menshi ugereranyije n’imikino isigaye. Ubu amakipe asigaje imikino igera kuri 7, ihwanye n’amanota 21 kuri ubu Rayon Sports ntiyemerwe kurenza amanota 66 niyo yatsinda imikino yose isigaje.

    Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 3-0 

    Urugendo rwo gupangurura APR FC Rayon Sports yarutangiye ku munsi wa 23 wa shampiyona ubwo yatsindaga APR FC igitego 1-0. Kuri ubu aya makipe nanone agiye guhura ku munsi wa 24. Mu gihe Rayon Sports yatsinda APR FC, yaba ari intangiriro y’inzozi z’amateka kuko haba hasigayemo amanota 7.

    Ni amanota menshi nabwo kuko ubwo APR FC yaba itsinzwe umukino wayo wa mbere yaba isigaje indi mikino 3 idatsinda muri 6 yaba isigaye, ibintu bikomeye ariko bishoboka. Mu 2019, Rayon Sports yatsinze imikino yayo yose yari ifite, mu gihe APR FC yasaruye amanota 11 kuri 21 yagombaga gukinira.

    Mu gihe byagenda nk’uko mu 2019 byagenze, Rayon Sports yasoza shampiyona ifite amanota 66, mu gihe APR FC nayo yaba ifite amanota 66 bakareba ibitego.

    Ku gira ngo Rayon Sports yegukane igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, birasaba ko itsinda imikino yayo yose, ikagira amanota 66 mugihe APR nibura yaba yastinzwe imikino ikanganya undi, cyangwa se inganya imikino yose isigaje.

    Jules Ulimwengu yashoje shampiyona afite ibitego 20 gusa kuri ubu kubona umukinnyi wakuzuza ibitego 10 muri Rayon Sports bizagorana 

    APR FC nibura byayisaba gutakaza imikino 3 kugirango Rayon Sports yibone ku gikombe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140439/hakenewe-isomo-ryo-mu-2019-ibisabwa-ngo-rayon-sports-ipangurure-apr-fc-140439.html

  • UCL: Paris Saint Germain ibifashijwemo na Kylian Mbappé bageze muri 1/4 mu gihe Harry Kane na Bayern Munich bahannye Lazio Rome – YEGOB #rwanda #RwOT

    UCL: Paris Saint Germain ibifashijwemo na Kylian Mbappé bageze muri 1/4 mu gihe Harry Kane na Bayern Munich bahannye Lazio Rome.

    Mu ijoro rya cyeye haraye habaye imikino ya 1/8 y'igikombe cya Uefa Champions League aho ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa yatsinze Real Sociedad yo muri Espagne ibitego 2-1 ni mu gihe kandi FC Bayern Munich yo mu Budage yihereranaga ikipe ya Lazio Rome yo mu Butaliyani ikayitsinda ibitego 3-0.

    Rutahizamu Kylian Mbappé utegerejwe muri Real Madrid niwe watsindiye Paris Saint Germain ibitego bibiri icya mbere yagiteretsemo ku munota wa 15 w'umukino icya kabiri agitsinda ku munota wa 56 ni mu gihe igitego kimwe cya Real Sociedad cyatsinzwe na Merino ku munota wa 89 w'umukino.

    Ibitego by'ikipe ya FC Bayern Munich bibiri byatsinzwe na Harry Kane aho icya mbere yagitsinze ku munota wa 39 nuwa 66 w'umukino ndetse na Müller watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 45+2 w'umukino.

    Ikipe ya Paris Saint Germain na FC Bayern Munich zabimburiye andi makipe kugera muri 1/4 mu gikombe cya Uefa Champions League.

     

    Source : https://yegob.rw/ucl-paris-saint-germain-ibifashijwemo-na-kylian-mbappe-bageze-muri-1-4-mu-gihe-harry-kane-na-bayern-munich-bahannye-lazio-rome/

  • Sugira ni we afatiraho icyitegererezo, muri Kenya igitutu cyari kinshi ku mukino wa mbere asabwa ibyo adafite – Gitego Arthur #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya AFC Leopards muri Kenya, yavuze uburyo umukino we wa mbere muri iyi kipe yari ku gitutu gikomeye kubera ko yasabwaga byinshi kandi yari ataramera neza 100%.

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2024, ni bwo uyu rutahizamu wakiniraga Marines FC mu Rwanda, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa AFC Leopards ikina icyiciro cya mbere muri Kenya.

    Ni umukinnyi watangiye neza kuko umukino we wa mbere yabashije kureba izamu aho wari umukino wa gicuti batsinzwemo na Nairobi City Stars ibitego 3-2, ibitego bibiri byose bya AFC Leopards byatsinzwe na Gitego Arthur.

    Mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko uku gutangira neza abikesha kuba yarahinduye imitekerereze, ahindura n’uburyo yakoragamo imyitozo no gushyira umutima kuri ruhago gusa.

    Ati “ikintu cyamfashije ni uko nahihduye imitekerereze, iyo ugeze ku rwego rwo gukina nk’umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru, uba ugomba kuzamura imitekerereze kugira ngo wite ku kazi, wite ku kikujyanye.”

    “Nahinduye uburyo nakoragamo imyitozo, niha gushyira umutima ku kintu kimwe ari cyo mupira w’amaguru, ni cyo kintu kirimo kumfasha.”

    Yakomeje avuga ko umukino we wa mbere wari umukino utoroshye kuko abantu bose bari bamwitezeho ibitangaza.

    Ati “Umukino wa mbere wari umukino w’igitutu kinshi, abantu bose bari banyitezeho ibintu byinshi, banyitezeho ibitangaza, amaso yose yarari kuri njyewe, nafataga umupira Stade yose ikitega ibintu byinshi cyane kandi icyo gihe ntabwo umubiri wanjye wari umeze neza ku buryo natanga 100%, nari ku gitutu ariko nyuma y’uko ntangiye gutsinda cyarashize ubu ni ugutuza nkafasha ikipe yanjye kubona amanota 3 umukino ku mukino.”

    Ku rwego rwa shampiyona ya Kenya n’iy’u Rwanda, Gitego Arthur yagize ati “shampiyona ya Kenya iri hejuru y’iy’u Rwanda kuko shampiyona ya hano urugero amakipe menshi akinisha abakinnyi bakiri bato, imikino yose haba harimo ihangana kubera ko abakinnyi benshi ni bato bafite inyota, bafite imbaraga gutsinda ubibara umukino urangiye.'

    “Si kimwe n’amakipe menshi mu Rwanda afite abakinnyi bakuru. Ikindi shampiyona y’aha yerekanwa mu mateleviziyo mpuzamahanga biragufasha kuba wakigurisha ikindi ni uko bategura imikino navuga ko badusize.”

    Yagize amahirwe yo guhura n’abakinnyi babiri b’abanyarwanda bakinira Gor Mahia, Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy aho bagerageje kumusobanurira amateka y’ikipe agiyemo.

    Ati “bagerageje kunsobanurira ku mateka y’iyi kipe nkinira, uburyo nakwitwara kugira ngo nkomeze kwitwara neza, banyereka imikino y’ingenzi ku ikipe. Hari ibintu byinshi bambwiye byamfashije.”

    Umunsi we wa mbere muri Kenya ntabwo wari wohoroshye kimwe n’uko utari ukomeye cyane bitewe n’uko kugenda kwe hari bamwe batabihurizagaho aho hari ababishakaga abandi batabishaka, gusa byaje gukemuka ubu nta kibazo kirimo.

    Ikintu cyamugoye cyane muri iki gihugu ngo ni ubushyuhe, n’aho ibindi ni ibisanzwe.

    Ati “navuga ko ikintu cyangoye cyane ni ubushyuhe, ikirere cya hano cyarangoye kuko harashyuha cyane ntabwo hameze nko mu Rwanda, ariko ndimo kugenda menyera.”

    Ntabwo yifuza kuba yatinda mu gihugu cya Kenya, yifuza gukora cyane ku buryo hazaboneka ikipe nziza igura amazezerano ye muri AFC Leopards.

    Ati “intego zanjye nifuza ko muri Kamena nazahindura ikipe nk’aba najya ahandi hisumbuyeho kuko byose birashoboka iyo usenze, ukarwana, ukizera ubundi ugategereza byose hari igihe bikunda, ndumva ntazarangiza amasezerano yanjye aha, mfite icyizere ko hari ikipe izaza ikagura amasezerano yanjye kandi ikipe nziza, iri ku rwego rurenze urwa AFC Leppards.”

    Gitego Arthur yavuze ko umukinnyi yakuze akunda, arebera ubu anamugisha inama bitewe n’ibyo yakoze, ni Sugira Ernest.

    Ati “mu Rwanda navuga ko umukinnyi nkunda, mbere na mbere ni inshuti yanjye, ni umujyanama, ni umuntu wanjye wa hafi, ni Sugira Ernest ibyo yakoze twese turabizi mu ikipe y’igihugu ndetse n’ahandi hantu yagiye anyura, ni we mukinnyi navuga ko njyewe nkunda mu Rwanda cyangwa nakuze nkunda nkumva ko ibyo yakoze nanjye ngomba kubikora nkanarenzaho.”

    Yavuze ko nubwo yagiye gukina hanze no mu Rwanda hari amakipe amwifuza ariko we icyo yatekerezaga kwari ugusohoka akajya gukina hanze y’u Rwanda, noneho kuva muri Marines FC ukajya muri AFC Leopards ari ibintu byiza cyane.

    Gitego Arthur w’imyaka 22 wanamaze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, nta gihindutse akazaba ari mu bakinnyi bazakina imikino ya gishuti u Rwanda ruzakina na Botswana na Madagascar muri uku kwezi, yasinyiye AFC Leopards amazezerano y’imyaka 2.

    Rutahizamu Gitego Arthur yatangiye neza muri Kenya

    Gitego yavuze ko yahinduye imyumvire

    Sugira Ernest ko ni we afatiraho icyitegererezo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Sugira-ni-we-afatiraho-icyitegererezo-muri-Kenya-igitutu-cyari-kinshi-ku-mukino-wa-mbere-asabwa-ibyo-adafite-Gitego-Arthur

  • Umukino abanyarwanda bari biteze ntawurimo! Dore ingengabihe y’imikino ya gicuti u Rwanda ruzakinira muri Madagascar – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Madagascar hari gutegurwa amarushanwa y'imikino ya gicuti harimo n'u Rwanda rufitemo imikino ibiri.

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Madagascar, ryateguye irushanwa rya gicuti rizahuza ibihugu bine birimo u Rwanda, u Burundi na Botswana n'ubundi rikazabera muri Madagascar.

    Ingengabibe yasohowe n'iri Shyirahamwe yerekana ko rizatangira tariki tariki 22 Werurwe, Amavubi akina na Botswana mu gihe Madagascar izakina n'u Burundi.

    Umunsi wa kabiri w'iyi mukino izakinwa tariki 25 Werurwe ubwo u Rwanda ruzaba rutana mu mitwe na Madagascar, naho Intamba mu Rugamba z'u Burundi zikina na Botswana.

    Byari byitezwe ko amakipe yombi azitabira iyi mikino azahura hagati yayo ariko nk'uko iyi ngengabihe ibyerekana nta mukino uzahuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda n'iy'u Burundi.

    Source : https://yegob.rw/umukino-abanyarwanda-bari-biteze-ntawurimo-dore-ingengabihe-yimikino-ya-gicuti-u-rwanda-ruzakinira-muri-madagascar/