Blog

  • FERWAFA imaze gutangaza ko Youssef Rhab atazakina umukino Rayon Sports ifitanye na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi 3 batemerewe gukina umunsi wa 24 wa Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda kubera amakarita 3 y'umuhondo, harimo na Youssef Rharb wa Rayon Sports.

    Ibi bisobanuye ko uyu musore ataza gukoreshwa kuri Derby ku munsi wo ku wa 6, aho Rayon Sports zesurana na APR FC kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda.

     

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-imaze-gutangaza-ko-youssef-rhab-atazakina-umukino-rayon-sports-ifitanye-na-apr-fc/

  • Platini P yakomoje ku bintu atahuzaga na TMC… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro “Baba Xperience”, Platini P aganira na Phil Peter yavuze ko yahuye bwa mbere na TMC bakiri bato ubwo biteguraga kujya kwiga mu Indatwa n'Inkesha [Groupe Officielle de Butare].

    Aha ni naho yahereye ahishura ko izina Dream Boyz barihawe na Mike Karangwa na Ally Soudy, TMC akarishyigikira ariko we yari yahisemo The Melodies ariko na none kuko hari hagezweho ibintu bya Boyz yumva birajyanye.

    Avuga ku guhura na TMC, Platini P yagize ati' Nigishijwe na mukuru we mu mashuri abanza yari anzi yumva amakuru ko natsinze kandi nzajya kwiga muri Groupe Officielle baza kundeba nyuma twaje guhura rero arambwira ngo nasoza kwiga mu wa gatandatu azahita atangira umuziki.'

    Uyu mugabo avuga ko mu bintu byamushenguye umutima kuri iri itsinda ari uko igihe cyageze bagatandukana mu gihe we atibonaga ataba muri iri tsinda.

    Ati'Gutandukana kwacu ndabizi ko buri kimwe kigira iherezo ariko birababaza kuba iyo Dream Boyz itakibasha gukomeza.'

    Dream Boyz itsinda ryatanze ibyishimo mu bihe byaryo 

    Mu bintu atajya yibagirwa kandi bigaragaza ko bari abantu bakora kandi bagera ku cyo biyemeje, yavuze kuri PGGSS anifuza ko yazagaruka ati'Turi mu bantu bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma inshuro nyinshi duhora ku mwamba tuyitwara ku nshuro ya Karindwi nyuma y'imyaka itandatu.'

    Ageze ku ruhande rw'ibintu atajyaga ahuza na TMC yavuze ko bitari byinshi, ati'Nkunda Cristiano Ronaldo undi agakunda Messi icyo cyo ntabwo twari kuzigera tugihurizaho n'ubu.'

    Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda yavuze ko bambara bitandukanye, “guhuriza ku mwenda ni ikintu cyari kugorana.'

    Yavuze ko izina Baba rifite isoko kuri Devy Denko kubera yarikoresheje kenshi barimo bakora Veronika amusaba ko yakwegera uruvugiro bagafata amajwi.

    Yavuze ko muri 2020 ari bwo yamenye ko urugendo rwabo rwageze ku musozo ati'Muri Gashyantare 2020 ni bwo namenye ko byarangiye inshuti yanjye yambwiye ko byarangiye afite gahunda yo kujya kwiga.'

    Dream Boyz, gutandukana kwayo Platini P yagaragaje ahanini ko byavuye ku kuba TMC yarafashe umwanzuro kujya kwiga hanze

    Platini P uzakorera igitaramo muri Camp Kigali kuwa 30 Werurwe 2024 akaba amaze gutangaza Nel Ngabo mu bazamufasha, yatangaje ko azakomeza kugenda atangaza abahanzi basigaye buri cyumweru gusa abenshi ni abo mu Rwanda bazamufasha ariko harimo n’abo hanze.

    Iki gitaramo gisobanura urugendo rw'umuziki Platini P yanyuzemo mu muziki yaba aba muri Dream Boyz anongera kwiyubaka nk'umuhanzi ku giti cye.

    Kwinjira bizaba ari ibihumbi 5Frw ahasanzwe, ibihumbi 10Frw mu myanya y'icyubahiro n'ibihumbi 200Frw ku meza.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BABA XPERIENCE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140462/platini-p-yakomoje-ku-bintu-atahuzaga-na-tmc-byagejeje-ku-ndunduro-ya-dream-boyz-video-140462.html

  • Imyambarire ya Julia Fox wahoze ari umukunzi… – #rwanda #RwOT

    Ibirori bikomeye by’imideli ngaruka mwaka bya ‘Paris Fashion Week’ bimaze iminsi biri kuba aho biri kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye, yaba abagiye kwihera ijisho cyangwa bagiye kumurika imyambaro mishya yakozwe n’inzu z’imideli zikomeye.

    Julia Fox usanzwe umurika imideli akaba ari n’umukinnyi wa filime, gusa akaba yaratangiye kumenyekana ubwo yateretwaga na Kanye West Ye kuva muri Mutarama ya 2021 kugeza mu 2022. 

    Nubwo aba bombi bakundanye igihe gito cyane baravuzwe cyane ndetse PageSix ivuga ko iyo Ye aba atarakundanye na Julia aba atazwi i Hollywood dore ko gukundana nawe byamufunguriye imiryango.

    Gukundana na Kanye West byatumye Julia Fox amenyekana cyane

    Uyu munyamideli warumaze igihe atavugwa kuva yatandukana na Kanye West, yongeye kugarukwaho ubwo yitabiraga ibirori bya Paris Fashion Week 2024, aho yaserutse mu myambaro idasanzwe ndetse yanishyize mu maso ibirungo bidasanzwe bikoreshwa.

    Daily Mail yatangaje ko iyi myambarire ya Julia Fox yatumye yongera kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bayitangariye. Ngo kuba yahisemo kuyambara byari nko kugirango yongere kwiyerekana bushya nk’umunyamideli ushoboye udushya.

    Imyambariye ya Julia Fox yatangaje benshi

    Mu mafoto akurikira irebere imyambarire ya Julia Fox yatangaje benshi:

    Imyambaro ya Julia Fox n’ibirungo by’ubwiza yashyize mu maso ye ntibisanzwe

    Ni uku Julia Fox w’imyaka 34 yaserutse yambaye mu birori bya ‘Paris Fashion Week 2024’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140457/imyambarire-ya-julia-fox-wahoze-ari-umukunzi-wa-kanye-west-yatangaje-benshi-amafoto-140457.html

  • Umuhanzi Young Junior agiye gukora ubukwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wamamaye mu muziki nka Young Junior arimo kwitegura ubukwe bwe buzaba mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe.

    Uyu muhanzi umaze igihe asa n’utumvikana cyane mu muziki, afite ubukwe tariki ya 31 Werurwe 2024.

    Young Junior akaba agiye gukora ubukwe na Nina Vanessa aho buzabera mu Busitani buri mu Murenge wa Kinyinya.

    Bagiye gukora ubukwe nyuma y’uko muri Kanama 2023 yari yafashe icyemezo amwambika impeta ya fiancailles amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Young Junior yamenyekanye mu ndirimbo Umucakara w’Ibihe yakoranye na Diplomate, Ishyamba se Ryeru, Arahebuje n’izindi.

    Young Junior agiye gukora ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuanzi-young-junior-agiye-gukora-ubukwe

  • Itorero Inyamibwa ryahuye na Minisitiri Utumatwishima mbere y’Inkuru ya 30 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yasuye Itorero Inyamibwa ririmbanyije imyiteguro y’igitaramo 'Inkuru ya 30′.

    Itorero Inyamibwa rizwi cyane mu mbyino z’Umuco Nyarwanda, barategura gukora Igitaramo 'Inkuru 30′, kizaba ari igitaramo kizagaragaza urugendo rw’Abanyarwanda nyuma y’imyaka 30 isihize u Rwanda rwibohoye.

    Imyiteguro bakaba bayigeze kure aho iki gitaramo kizaba tariki ya 23 Werurwe 2024 muri Kigali Arena.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024 bakaba barasuwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima mu rwego rwo kubereka ko abashyigikiye kandi bazaba bari kumwe.

    Bagiye gukora iki gitaramo mu rwego rwo kugaragaza ibyiza u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize, ni nyuma y’igitaramo bakoreye muri Camp Kigali tariki ya 19 Werurwe 2023 cyiswe 'Urwejeje Imana’.

    Minisitiri Utumatwishima yasuye Itorero Inyamibwa

    Bageze kure imyiteguro y’Inkuru ya 30

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/itorero-inyamibwa-ryahuye-na-minisitiri-utumatwishima-mbere-y-inkuru-ya-30

  • Umunyarwanda Gitego Arthur atangiye kwicaza abo yasanze muri Kenya -Ifoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Gitego Arthur ukinira AFC Leopards, yatoranyijwe mu bakinnyi 11 bitwaye neza mu mpera z'icyumweru muri Shampiyona ya Kenya.

    Uyu rutahizamu w'Umunyarwanda uzwi ku izina rya Gitego Arthur  akaba akinira ikipe ya AFC Leopards muri Kenya akaba amaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n'ukuntu ari kwitwara muri icyo gihugu.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-gitego-arthur-atangiye-kwicaza-abo-yasanzeyo-ifoto/

  • Rusizi: Umugore yatwitse umugabo we bapfa telephone – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama, haravugwa inkuru y'umugabo wasanze umugore we arimo kuvugira kuri telephone arayimushikuza amubaza uwo bavuganaga, umugore ajya mu gikoni aterura amazi ashyushye ayamumenaho.

    Uyu mugore yahise atabwa muri yombi none ubu afungiwe kuri RIB ya Muganza naho umugabo ari mu bitaro Mibirizi.

    Source : https://yegob.rw/rusizi-umugore-yatwitse-umugabo-we-bapfa-telephone/

  • Abacuruzi bitabiriye imurikwa rya Odoo bishim… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2024 kuri Kigali Serena Hotel, hamuritswe verisiyo ya nyuma ya Odoo 17, mu gikorwa cyatewe inkunga n'umufatanyabikorwa mukuru mu Rwanda, AD Finance Ltd, kikitabirwa n'umubare munini w'abantu biganjemo urubyiruko n’abikorera.

    Iyi verisiyo ya nyuma ya Odoo yasohotse mu Ugushyingo 2023, yubakiye ku zindi verisiyo zayo zagiye zibanza nubwo buri verisiyo igiye ifite umwihariko wayo. Iyi yamuritswe, yongereyeho iby'iyasohotse mu 2022 itari ifite, harimo kuba ikorana n'iyindi 'Application' ikoreshwa n'abatari bake ku Isi, ya Chatgpt ikoresha ikoranabuhanga rya AI (Artificial Intelligence). Uyu mwihariko w'iyi verisiyo waje wunganira abakora ibikorwa by'ishoramari, aho ushobora kuyifashisha wandika ubutumwa bwo gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

    Usibye gusobanura iby’iyi verisiyo nshya, hanatangajwe ko AD Finance yorohereje abakora ibikorwa by’ubucuruzi, ikabafasha guhuza sisitemu ya Odoo na serivisi za EBM nk’uko biteganwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.

    Umuyobozi wa Sosiyete y'Ikoranabuhanga ya AD Finance Ltd, Mugabonake Olivier, yasobanuye ko kubera ubudasa iyi verisiyo nshya ya Odoo yifitemo, igiye kubera igisubizo abakora ibikorwa by'ubucuruzi byumwihariko abacuruza za resitora n'utubari kuko ituma akazi koroha kakagenda neza kurushaho.

    Odoo ni Sisitemu y'ikoranabuhanga ifasha kwihutisha ibikorwa by'ubucuruzi cyangwa serivisi z'ubwoko bwose. Iyi sosiyete mpuzamahanga ya Odoo ikorera mu bihugu birenga 175 ikaba imaze imyaka irenga 20. Mu byihugu byinshi ikoreramo no mu Rwanda harimo, ntabwo iba ihafite icyicaro ahubwo iba ifite abantu bakorana nayo bayihagarariye.

    Mu Rwanda, bahagarariwe na Sosiyete ya AD Finance bamaze umwaka bakorana. Mu byo babafasha, harimo gucuruza sisitemu yabo mu gihugu, kuyishyira mu bikoresho by'ikoranabuhanga, kuyihindura uko yari iteye bakongeramo ibindi bintu, n'ibindi. Kimwe mu byo bishimira babafashije ubu, ni uko AD Finance yashoboye guhuza iyi sisitemu n'Ikigo cy'Igihugu k'Imisohoro n'Amahoro (Rwanda Revenue Authority).

    Kuva AD Finance yatangira gukorana na Odoo, imaze kuyigeza mu bigo birenga birindwi mu Rwanda byiganjemo ibikora ibikorwa by'ubucuruzi.

    Umuyobozi wa AD Finance agaruka ku cyo iyi sisitemu imariye abanyarwanda yagize ati: 'Ubu ngubu turi kujya mu Isi y'ikoranabuhanga, iyo ufite ubucuruzi usanga ufite ibintu byinshi, abakozi benshi, ibyo bintu byose ubundi wasangaga mbere biri mu mutwe w'umuntu, ugasanga nyiri ubwo bucuruzi niwe ubyihambiriyeho wenyine, abandi bantu badashobora kumufasha. Ikintu cya mbere ubundi iyo dufasha abakiliya bacu, tubereka ko ibyo bintu byose bishobora gukorerwa ahantu hamwe ku buryo na wa muntu wari usanzwe ubizi wenyine aramutse adahari  n'undi bakorana akaba ashobora kubibona.

    Ikindi rero byihutisha akazi. Niba ugiye gukora komande y'umukiliya akakubwira ati  ndashaka ibintu bingana gutya na gutya, hari igihe bikugora kujya kureba niba ibyo bintu agusabye ubifite koko. Ariko wowe uhita ukanda ahabugenewe gusa, ugahita ubona ibyo usigaranye uko bingana.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kimwe mu bintu abayobozi babo bishimira ari uko baborohereje mu kubahiriza amabwiriza yo gutanga fagitire hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko nka AD Finance bamaze guhuza sisitemu zombi ku buryo iyo umuntu yinjiye muri sisitemu ya Odoo aba yamaze no kwinjira mu ya RRA.

    Umuyobozi wa Sosiyeye ya Brico NB, yatanze ubuhamya avuga ko kuva yafashwa na AD Finance agatangira gukoresha sisitemu ya Odoo mu bikorwa bya sosiyete ayoboye, byamworohereje mu kazi.

    AD Finance ikorera mu Mujyi hafi ya RSSB, ikaba ifite abakozi benshi barimo abagera ku Icyenda bafite ubumenyi kuri sisitemu ya Odoo.

    Odoo ni Sisitemu y'Ikoranabuhanga y'Ababiligi, yifashishwa mu bikorwa bitandukanye by'ubucuruzi, harimo imicungire y'imikoranire hagati y'abakora ubucuruzi n'abakiliya, mu bucuruzi bukorewe ku ikoranabuhanga, ibijyananye na fagitire, ibaruramari, inganda, ububiko, ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga n'ibindi.

    Abitabiriye igikorwa cyo kumurika verisiyo ya nyuma y'iyi sisitemu, basobanuriwe uko ikora, bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo ndetse n'abifuza gutangira kuyikoresha babona amahirwe yo gufashwa n'ababishinzwe.


    Mugabonake Olivier ni umuyobozi mukuru wa AD Finance ihagarariye Odoo mu Rwanda


    Odoo imaze imyaka irenga 20 ikaba ikorera mu bihugu birenga 175


    Mukeka Edmond uhagarariye Brico NB yavuze ko gukoresha sisitemu ya Odoo byamworohereje akazi

    Hasobanuwe byinshi kuri sisitemu ya Odoo na verisiyo yayo nshya

    AD Finance yatangaje ko yorohereje abacuruzi igahuza sisitemu ya Odoo na EBM

    Francisco Amurrio ni umuyobozi w’abafatanyabikorwa muri Odoo

    Giovanni Davite niwe washinze Kipharma akaba n’umuyobozi mukuru wayo

    Abiganjemo urubyiruko n’abikorera bari bitabiriye bafite inyota yo kumva imikorere ya Odoo 

    Abitabiriwe basobanuriwe uko bakwifashisha sisitemu ya Odoo mu bucuruzi bwabo

    Bishimiye kumva amakuru y’uko boroherjwe mu bijyanye na serivisi za EBM

    Abagize amahirwe yo kugera ahabereye iki gikorwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku mikorere ya Odoo

    Abasobanuje n’abifuza gukoresha iyi sisitemu basobanuriwe

    Kanda hano urebe amafoto yaranzwe igikorwa cyo gusobanura byinshi ku mikorere ya Sisitemu ya Oddo yahujwe na EBM

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140440/abacuruzi-bitabiriye-imurikwa-rya-odoo-bishimiye-verisiyo-nshya-no-kuba-yarahujwe-na-ebm-a-140440.html

  • Umutoza wa APR FC yifatiye ku gahanga FERWAFA #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Thierry Froger ntabwo yishimiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuba ryarashyizeho umukino muri iki cyumweru mu gihe afitemo undi ukomeye wa Rayon Sports.

    Ubusanzwe APR FC yagombaga gukina na Etoloile del’Est tariki ya 28 Werurwe 2024 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18, gusa FERWAFA yaje guhindura igishyira ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024.

    APR FC yaraye itsinze iki kirarane igitego 1-0, umufaransa utoza APR FC akaba yavuze ko atishimiye ko uyu mukino washyizwe ku wa Kabiri kandi ku wa Gatandatu ahafite umukino ukomeye wa Rayon Sports.

    Yavuze ko byibuze yari kubona icyumweru cyo kuwitegura nk’uko Rayon Sports bazahura mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 na yo ifite uwo mwanya.

    Ati 'Twakwishimiye kugira icyumweru cyo kwitegura umukino nk’uriya nk’uko bimeze ku bo tuzakina, shampiyona nziza igomba kuba nta n’umwe ibogamiyeho, mbona rero atari ko bimeze kuri twe, kuva muri Mutarama dukina buri minsi 3, yego icyumweru gishize twararuhutse ariko ku bwanjye mbona bidahagije.'

    'Ni umukino uba ugomba gutanga ibirori, umukino mwiza, amakipe agashimisha abafana rero ntabwo uba ukwiye kugira uruhande ubogamiraho. Nakwishimiye kubona icyumweru cyo kwitegura ariko nta kundi ni ukubyakira, tugomba gusubukura imyitozo twitegura neza kugira ngo tuzatange ibyuzuye neza.'

    Ni umukino wa 3 uhuza Rayon Sports na APR FC uyu mutoza Thierry Froger agiye gutoza. Uwa mbere wari uwa Super Cup yawutsinzwe 3-0, undi ni umukino ubanza wa shampiyona aho banganyije ubusa ku busa.

    Bagiye guhura APR FC ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 55, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45.

    Thierry Froger ntabwo yishimiye guhura na Rayon Sports atarabonye umwanya uhagije wo kuruhuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yifatiye-ku-gahanga-ferwafa

  • Ubuyobozi bwa APR FC bwateguye igikorwa gishobora gutuma gutsinda Rayon Sports biba ibintu byoroshye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC bwateguye igikorwa gishobora gutuma gutsinda Rayon Sports biba ibintu byoroshye cyane

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 werurwe 2024, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya APR FC mu mukino ufatwa nk'uwa mbere hano mu Rwanda Uba utegerejwe na benshi.

    Ni umukino ukomeye wakaniwe cyane n'amakipe yombi nubwo imwe yasize indi mu manota ku rutonde rwagateganyo rwa shampiyona ariko bitewe n'abatoza uko bafatwa iyo batsinzwe washyizwe ku rundi rwego.

    Umutoza wa APR FC Thierry Froger, ku munsi wejo nyuma yo gutsinda Etoile De L'Est igitego 1-0 yatangaje ko iyi kipe ye igiye kwitegura Rayon Sports ndetse ko yizeye kuzitwara neza. Julien Mette nawe utoza Rayon Sports yaruhukije abakinnyi benshi ubwo yakuraga amanota 3 i Golgotha ku kibuga cya Sunrise FC yavuze ko umukino bagomba kuwutsinda ndetse ko bagiye kuwitegura neza.

    Amakuru twamenye ni uko muri uko gukanira cyane Kwa APR FC, ubuyobozi bwateguye ko kuri uyu wa Kane abakinnyi bose baratangira umwiherero ukomeye kugirango abakinnyi bazagere kuri uyu mukino bose bari mu mwanya umwe.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe ikipe ya Rayon Sports yo izatangira umwiherero bitegura uyu mukino izatangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Pele Stadium.

     

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwateguye-igikorwa-gishobora-gutuma-gutsinda-rayon-sports-biba-ibintu-byoroshye-cyane/