Blog

  • Rayon Sports vs APR FC: Bamwe baburiwe irengero, ahandi FERWAFA iritambika – Zimwe muri 'Transfers’ zitazibagirana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Guhangana kwa APR FC na Rayon Sports, si ibyo mu kibuga gusa cyangwa se mu bafana, ahubwo no mu guhinduranya amakipe kw’abakinnyi 'transfers’ aya makipe yagiye akozanyaho, ndetse hakaba zimwe muri 'Transfers’ zitazibagirana hagati y’aya makipe.

    Kuba umukinnyi yahindura ikipe ni ibintu bisanzwe, gusa kuri aya makipe kuva na kera ntabwo imwe yishimiraga ko indi yayitwara umukinnyi, hari ubwo byabaga bigakurura imvururu kugeza n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ribyivanzemo, rimwe na rimwe umukinnyi akaba yaba anahunzeho ngo bibanze bihoshe.

    Mu gihe amakipe yombi azahura ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 mu mukino wa shampiyona ya 2023-24, umunsi wa 24 aho APR FC ari iya mbere n’amanota 55, Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 45, ISIMBI igiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi bagiye bava mu ikipe imwe bakerekeza mu yindi bigateza impaka zikomeye.

    Jeannot Witakenge

    Imwe mu nkuru zavugishije benshi, ni isinya rya nyakwigendera Jeannot Witakenge avuye muri Rayon Sports ajya muri APR FC. Witakenge witabye Imana muri 2020 ku myaka 40, ni umwe mu bakinnyi bakiniye amakipe yombi (APR FC na Rayon Sports) ariko biteza impaka nyinshi.

    Jeannot wakinaga mu kibuga hagati, muri 2002 ubwo yari amaze guhesha Rayon Spors igikombe cya shampiyona ndetse anasoje amasezerano ye, APR FC yahise imusamira hejuru iramusinyisha.

    Ntabwo aba-Rayon babifashe neza kuko yafatwaga nk’umwana wa bo, bagerageje kumugarura biranga. Gusa na we yaje kuva muri APR FC atayimazemo igihe kinini kubera igitutu yashyirwagaho n’abakunzi ba Rayon Sports, byanatumye atitwara neza muri APR FC.

    Jeannot nyuma yo kuva muri Rayon Sports ntiyahiriwe muri APR FC

    Mwiseneza Djamal

    Iyi ni indi nkuru yababaje cyane abakunzi ba Rayon Sports ubwo muri 2014, nyuma y’imyaka 8 ayikinira akanga kongera amasezerano ahubwo Mwiseneza Djamal ahitamo kwerekeza muri APR FC.

    Djamal wakinaga ku ruhande asatira ni umwe mu bakinnyi bagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, bayifashije byinshi ndetse afatwa nk’umwana wa yo, kuyivamo ajya muri APR FC hari abatazabimubabarira kuko ubwo baganiraga ku kongera amasezerano muri 2014, yasabaga miliyoni 9 bamuha 8 arazanga. Bivugwa ko APR FC ari yo yari ibyihishe inyuma, byarangiye ayerekejemo.

    Djamal kujya muri APR FC byababaje aba-Rayon benshi

    Bokota Kamana Labama

    Bokota Kamana Labama ukomoka muri DR Congo waje guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda agakinira Amavubi ubu akaba ari umutoza wa Addax mu cyiciro cya kabiri, yageze muri Rayon Sports muri 2005, gusa yaje kugenda amasezerano ye atarangiye aburirwa irengero igihe kinini.

    Yaje kuboneka amasezerano ye yararangiye muri 2008, gusa twibukiranye ko yari yagiye adasoje aya Rayon Sports. Ubwo yazaga yahise asinyira APR FC bikurura impaka ndende ariko birangira ikipe y’Ingabo z’Igihugu imwegukanye.

    Rwatubyaye Abdul

    Rwatubyaye Abdul wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC akaza kuzamurwa mu ikipe nkuru, muri Kanama 2016 yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kutumvikana na APR FC ku masezerano yagombaga kumuha aho bamubwiraga ko ari umwana bareze hari igiciro ntarengwa bagomba kumuha nka 'Signing fees’, gusa uyu myugariro ntabwo yabikozwaga.

    Mu gihe bumvaga ko ntaho yajya ni bwo yabatunguye bumva yasinyiye Rayon Sports. Ni ibintu byababaje APR FC aho bamufashe nk’umugambanyi, gusa nyuma y’iminsi mike yaburiwe irengero abantu baramubura burundu, amakuru adafitiwe gihamya akavuga ko yari yaratorokeshejwe n’abantu bo muri APR FC. Yongeye kuboneka muri Gashyantare 2017 aho yaje agakomeza amasezerano ye muri Rayon Sports.

    Ubwo Rwatubyaye Abdul yasinyiraga Rayon Sports

    Yannick Mukunzi

    Mu mpeshyi ya 2017, Yannick Mukunzi na we yaratunguranye asinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, ni mu gihe APR FC yari igitekereza ko ari buze kuyongerera amasezerano.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Sandvikens IF muri Sweden, na we yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, nyuma azamurwa mu ikipe nkuru. 2017 yari asoje amasezerano ye, mu kuyongera APR FC yashatse kumuha miliyoni 6 bahaga abana bakuriye mu ishuri rya bo, Yannick wumvaga ko hari urundi rwego amaze kugeraho aranga, mu gihe bari bategereje ko azisubiraho ahubwo iyi kipe yatunguwe n’amafoto ye ari mu myitozo ya Rayon Sports bamuhaye ikaze. Icyo gihe Rayon Sports yamutanzeho miliyoni 12 Frw.

    Yannick Mukunzi yatunguranye mu myitozo ya Rayon Sports

    Imanishimwe Emmanuel

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende ubu ukinira FAR Rabat muri Maroc, kuva muri Rayon Sports kwe yerekeza muri APR FC byateje akavuyo gakomeye, FERWAFA iba ari yo ica urubanza.

    Tariki ya 13 Nyakanga 2016, Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Imanishimwe Emmanuel ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira. APR FC nyuma yo kureba amasezerano bagiranye (bivugwa ko yari yanditse ku rupapuro n’ikaramu), na yo tariki ya 14 Nyakanga 2016 yahise imusinyisha amasezerano y’imyaka 2.

    Rayon Sports ikibimenya yahise yandikira FERWAFA iyisaba ko yarenganurwa igasubizwa umukinnyi wa yo. Umwanzuro wa FERWAFA, nyuma yo guhura n’impande zombi waje uvuga ko Mangwende akinira APR FC maze Rayon Sports igahabwa miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, ibintu iyi kipe y’i Nyanza itishimiye.

    Mangwende (ubanza iburyo) muri 2014 ari mu myitozo ya APR FC

    Manishimwe Djabel

    Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakubwira ko kuva kwa Djabel muri Rayon Sports ajya muri APR FC ari yo 'transfer’ hagati y’aya makipe y’abakeba yabayeho irya izindi kubera uburyo yakozwemo.

    Djabel wari umaze imyaka hafi 6 muri Rayon Sports, transfer ye muri APR FC yakozwe mu buryo burimo ubwenge bwinshi cyane bwatunguye benshi ku buryo nta n’uwari kubikeka, uyu mukinnyi wari usigaje umwaka w’amasezerano APR FC yamuguze imunyujije muri Gor Mahia.

    Tariki ya 30 Kamena 2019 ni bwo umunyabanga wa Gor Mahia icyo gihe yari mu Rwanda yaje kurangizanya na Rayon Sports ku igurwa rya Manishimwe muri iyi kipe yo muri Kenya. Batangaje ko yayisinyiye ku bihumbi 30 by’Amadorali. Bukeye bwa ho tariki ya 1 Nyaknga 2019, Djabel yatangiye imyitozo muri APR FC, ni bwo byahise bimenyekana ko byose byari agakino ka APR FC na Djabel ubu ukina muri Qatar.

    Djabel na bagenzi babatu bakinanaga muri Rayon Sports, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Seif batangiriye rimwe imyitozo muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-vs-apr-fc-bamwe-baburiwe-irengero-ahandi-ferwafa-iritambika-zimwe-muri-transfers-zitazibagirana-amafoto

  • Killer Man n’umugore we twaganiriye, ibyo gusesagura mu bukwe bwa bo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Niyonshuti Yannick [Killer Man] n’umugore we Shemsa bavuga ko ibyo bashinjwe gusesagura mu bukwe bwa bo baheruka gukora atari byo kuko bateguye ibijyanye n’umubare w’abantu bari batumiye kandi bakaba baraje bose ndetse banarengaho.

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/killer-man-n-umugore-we-twaganiriye-ibyo-gusesagura-mu-bukwe-bwa-bo-video

  • Haba hari icyo inzu zireberera inyungu zabah… – #rwanda #RwOT

    Mu ntango z'umuziki nyarwanda w'uruzungu ubu umaze kugira aho ugera hari amatsinda menshi y'abahanzi bakorana, ibi kandi bikagendana n'inzu zireberera inyungu z'abahanzi zikomeye.

    Kuri uyu munsi iyi mikorere igenda icika intege binyuranye no mu bihe byatambutse kimwe no bihugu bimwe bihagaze neza muri iyi minsi mu muziki nka Tanzania aho Wasafi iyoboye.

    Wakwerekeza muri Nigeria ugasanga Mavin iyoboye kandi aha hose ubona ko kuba bakorera hamwe bibafasha no kuba babona inkunga zinyuranye cyangwa n'abashoramari.

    Urugero ni nka Mavin iheruka gusinyana amasezerano na Kupanda igiye gushyira Miliyoni z’Amadorali muri iyi nzu hakaza no kuba Universal Music Group nayo batangira gukora igashyiramo Miliyoni zitari nkeya z'amadorali.

    Uyu munsi InyaRwanda tukaba twifuje kurebera hamwe niba imikorere y'inzu zireberera inyungu haba hari umusanzu zatanze cyane ko muri iki gihe imikorere yazo isa n’itihagazeho nk’uko byahoze mbere n'umubare ukiri muke.

    Zimwe mu nzu zireberera inyungu z'abahanzi zirigukora

    Kuri ubu izikora wavuga zikaba zirimo 1:55AM ibarizwamo abahanzi batatu aribo Bruce Melodie, Kenny Sol na Ross Kana hakaniyongeraho Element uhuza ubuhanzi no gutunganya umuziki.

    Hakaza kandi Kina Music iri mu zirambye zanyuzemo benshi ariko kuri ubu irimo Butera Knowless na Nel Ngabo. Hakaza kandi na Kikac ibarizwamo Bwiza na Niyo Bosco.

    Ntawarenza ingoyi MIE Empire y'umunyamakuru Murindahabi Irene ibarizwamo Dorcas na Vestine, Giti Business irimo Chriss Eazy na Rocky Entertainment irimo Emeline Penzi.

    Izanyuzemo abahanzi bihagazeho mu muziki wa none

    Ubwo Meddy na The Ben bageraga hanze bisunganye na Lick Lick, Cedru na K8 Kavuyo batangiza inzu itunganya ikanareberera inyungu z'abahanzi yagize uruhare rukomeye mu gutunganya ibihangano bikomeye yaba iby’abayibarizwagamo n'abandi nka Kitoko, King James na Princess Priscillah.

    Nyuma y'imyaka bakorana baje gutandukana buri umwe akora imbuga acururizaho umuziki ze gusa imikoranire yabo ikaba yarakomeje ibyo bakoraga inabaremera inzira bashingiyeho none mu byo bakora.

    Super Level nayo yakanyujijeho kandi igira uruhare mu gushyira urufatiro ku muziki w'abahanzi bihagazeho barimo Bruce Melodie, Mico The Best, Amag The Black, Fireman kimwe na Urban Boyz.

    Gusa imikorere yayo yaje kugera ku iherezo bamwe batangira kugenda bikuramo.

    The Mane Music yabayemo Jay Polly, Safi Madiba, Marina gusa umurindi yarizanye wagiye ukendera mu nguni zose.Abahanzi yaremye cyangwa yafashishije kugira icyo bageraho mu bihe byabo barakoze ndetse abazi ubwenge bagize icyo bakuramo n'ubu kikibasindagiza.

    Kina Music yarimo Dream Boyz, Igor Mabano, Tom Close n'abandi ariko nayo imibare yagiye ikomeza kugenda  imanuka kugeza ubwo isigayemo 2 barimo Butera Knowless na Nel Ngabo.

    Ibisumizi nayo yabaye inzu ireberera inyungu z'abahanzi ikanatunganya indirimbo ariko kuri ubu amaboko bayashyize ahanini mu gutunganya indirimbo.

    Kuba ku inzu zireberera inyungu zikora neza byongeraga iki mu myidagaduro

    Iyo uvuze ibi bijyana n'uburyo inzu zireberera inyungu abahanzi zagiye zongera ihangana, ibintu byigaragazaga ahanini mu bitaramo n'ibindi bikorwa birimo n’ibyo gufasha wasangaga bikorwa binyuze muri izi nzu.

    Utirengagije indirimbo zabaga zinyuranamo z'abahanzi bazibarizwamo zirimo nk'izo babaga bakoranye n'abahanzi bo mu Karere no hanze yako ugasanga imwe ibikoze indi nayo ihita ijya ku gitutu cyo kugira iyo izana.

    Isomo ryihariye gukorera mu nzu zireberera inyungu bikwiye gusiga

    Uwavuga ko gukorera hamwe kw'abahanzi bidatanga umusaruro yaba abeshye cyane ku bahanzi bakizamuka iyo bihurije hamwe bizamura ibyo bakora cyane ko buri umwe uba usanga hari ibyo azi undi atazi bagahugurana.

    No mu buryo bw'ubushobozi bikaba byoroha umwe akora aha undi aha ariko na none mu bigaragara gukorana kw'abahanzi bamaze kumenya ikibuga binyuze mu nzu zireberera inyungu abahanzi wakongeraho benshi biba bigoye.

    Ariko iyo bibashishije gukunda bizamura amahirwe y'imikorere yabo bikanatanga amahirwe ajyana n'ubushobozi bwo hejuru kubakorana. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140494/haba-hari-icyo-inzu-zireberera-inyungu-zabahanzi-zamaze-ko-zigenda-zikendera-140494.html

  • Miss World irakomanga! Ibitaramo 10 byitezweh… – #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'imyidagaduro hirya no hino ku Isi, haba muri Sinema no mu muziki, bakomeje kugwa ahashashe cyane ko ibitaramo n'ibindi birori bihuza imbaga nyamwinshi bikomeje kwisukiranya.

    Muri uku kwezi kwa Gatatu kwa 2024, hateganijwe ibitaramo byinshi bisobanuye byinshi mu myidagaduro, ariko uyu munsi InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa muri byo:

    1.     Irushanwa ry'ubwiza rya Miss World


    Harabura amasaha make cyane ngo hamenyekane Nyampinga w'Isi uzasimbura Karolina Bielawska umaranye imyaka ibiri iri kamba. Kuri iyi nshuro ya 71, hahatanye abakobwa bagera ku 117 bateraniye i Mumbai mu Buhinde bahagarariye ibihugu byabo muri iri rushanwa.

    Ibikorwa bya Miss World byatangiye ku ya 18 Gashyantare bikaba bizarangira ku ya 9 Werurwe. Miss World 2024 azambikwa ikamba kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 Werurwe muri Jio Convention World Centre i Mumbai.

    2.     Rwanda Festival Nyirarumaga


    Itorero Inganzo Ngari ryamamaye mu mbyino gakondo ndetse n'umunyamuziki Mike Ntwaza Kayihura bagiye gutaramira abanyeshuri bo mu ishuri rya Green Hills Academy mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.

    Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, cyahawe inyito ya 'Rwanda Festival Nyirarumaga' mu rwego rwo kwizihiza no gucyeza Nyiraruramga, umugore watangije ubusizi bubumbatiye amateka y'ingoma zabanje.

    3.     Igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa


    Inyamibwa za AERG bari gutegura igitaramo bise 'Inkuru ya 30' kizabera muri BK Arena ku wa 23 Werurwe 2023.

    Mu kiganiro umwe mu bayobozi b'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue aherutse kugirana na InyaRwanda,  yagarutse ku mpamvu y'igitaramo 'Inkuru ya 30' asaba abantu kwitegura igitaramo cy'amateka mu byo bakoze byose no muri Gakondo.

    Ati 'Ni igitaramo gikomeye cyane cyangwa se kimwe mu bitaramo bikomeye bya Gakondo, impamvu gikomeye mu byo twakoze cyangwa muri gakondo, ni uko ari igitaramo tuvuga ku rugendo rw'imyaka 30 nyuma ya Jenoside. Imyaka 30 nyuma yo kwibohora,imyaka 30 abantu bamaze mu  buhunzi imyaka 30 u Rwanda rwiza rw'uyu munsi.'

    Inyamibwa zaherukaga gutaramira abakunzi bazo mu gitaramo gikomeye cyabereye muri KCEV [Camp Kigali] gitanga ibyishimo bisendereye bari bise 'Urwejejimana' kikaba cyari icyo kwishimira imyaka 25 iri itorero rimaze ritangiye.

    4.     Itangwa ry'ibihembo bya Oscar


    Ibirori bizatangirwamo ibihembo bya Oscar biba bihanzwe amaso n'Isi yose bizabera kuri Dolby Theatre i Hollywood, Los Angeles, muri California, kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024. Icyo gihe, ibi bihembo bizaba bitangwa ku nshuro ya 96.

    5.     Igitaramo 'Baba Xperience' cya Platini P


    Umuhanzi Neyemeye Platini wamamaye mu itsinda rya Dream Boys mu myaka yatambutse ariko akaza gukora umuziki ku giti cye nka ‘Platini P’ cyangwa se Baba nk’uko akunda kubivuga, ageze kure imyiteguro yo gukora igitaramo kidasanzwe cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki nyarwanda.

    Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 30 Werurwe 2024 kikazabera muri Camp Kigali.

    6.     Gakondo Meets Blues And Soul


    Umuririmbyi ukomeye ku Isi Vasti Jackson uheruka mu Rwanda mu myaka itatu ishize, agiye kugaruka gutaramira i Kigali mu gitaramo cyiswe 'Gakondo Meets Blues And Soul.'

    Jackson ukomoka muri Cameroon azataramira mu Rwanda kuri Kigali Marriott Hotel, ku ya 30 Werurwe 2024. Iki gitekerezo, cyazanwe na Africa in Colors bafatanije na Vast Eye Creative, G.C Cameron na Kigali Marriott Hotel.

    7.     Ijoro rya Kigali fest


    Abahanzi Nyarwanda, Bushali na Ariel Wayz, Umuvangamuziki Dj Ira, abanyarwenya Babu Joe, Joshua Comedian, Mariya Yohana n’abandi bagiye guhurira mu Iserukiramuco ryiswe ‘Ijoro rya Kigali Fest’ rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

    Ni iserukiramuco ryateguwe na Ole Entertainment, clkompanyi itegura ibitaramo ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye n’imyidagaduro mu rwego rwo guteza ubuhanzi imbere, rikaba rizajya riba kabiri mu mwaka, rigamije kwerekana uburyo abanyarwanda bo hambere bahuraga bakaganira, bagatarama ndetse bakanasangira.

    Dj Ira ni we uzaba uvanga imiziki, mu gihe Babu Joe usanzwe ari umunyarwenya ari we uzayobora iki gitaramo giteganyijwe ku wa 9 Werurwe 2024, kuri Kaso, Kicukiro.

    8. Igitaramo Tonzi azamurikiramo Album yise 'Respect'


    Kuri ubu Tonzi ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika iyi album ye nshya yise 'Respect' iriho indirimbo 15, azamurika ku wa 31 Werurwe 2024. “Respct” ni murumuna wa Album 8 Tonzi amaze gushyira hanze. Imfura muri zo ni “Humura” yitiriye indirimbo ye yamufunguriye umuryango w’ubwamamare.

    Tariki ya 1 Mutaram 2024 ni bwo Tonzi yashyize hanze iyi Album ye nshya, aca agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wabimburiye abandi gushyira hanze Album mu 2024. Yayise “Respect” bivuye mu ijambo Imana yivugiye muri Yesaya 42:8 ko ntawe basangiye icyubahiro.

    9.     Ewangelia Easter Celebration Concert


    Ku nshuro ya mbere mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, hagiye kubera igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizafasha Abakristo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika. Ni igitaramo cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” kizaba tariki 31 Werurwe 2024.

    Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), kizaririmbamo amatsinda akomeye mu Rwanda arimo James & Daniella, ndetse n’abanyamuziki ku giti cyabo bakora umuziki w’indirimbo zubakiye ku guhimbaza Imana.

    10. Redemption Live Concert


    Sinzabyibagirwa Jado uzwi nka Jado Sinza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kumurika Album nshya mu gitaramo gikomeye yise “Redemption Live Concert.” Yaherukaga gukora igitaramo kuwa 15/11/2017 ubwo yamurikaga Album ya mbere yise “Nabaho.”

    Kuri ubu Jado Sinza ageze kure imyiteguro y’igitaramo yise “Redemption Live Concert” kizaba tariki 17 Werurwe 2024 muri Camp Kigali. Ni igitaramo yatumiyemo umuramyi ukunzwe muri Tanzania ariwe Harun Laston uzwi nka Zoravo mu muziki. Zorano akunzwe mu ndirimbo nka “Majeshi Ya Malaika”, “Anarejesha” na “Sina Cha Kukurudisha”.

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140506/miss-world-irakomanga-ibitaramo-10-byitezweho-uburyohe-bwimyidagaduro-muri-werurwe-140506.html

  • Benshi baziko ntacyo yabaye! Matheus Nunes ukinira Manchester City yaraye agize imvune ikomeye y'urutoki -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Matheus Nunes ukinira Manchester City yaraye agize imvune ikomeye y'urutoki.

    Uyu mukinnyi yavunitse urutoki rwohagati                   ( musumbazose) ariko abantu benshi baziko ntacyo yabaye doreko yahise akurwa mu kibuga agasimburwa.

    Hari mu mukino iyi kipe yatsinzemo FC Copenhagen ibitego 3-1 mu yo kwishyura ya ⅛ cya UEFA Champions League.

     

    Source : https://yegob.rw/benshi-baziko-ntacyo-yabaye-matheus-nunes-ukinira-manchester-city-yaraye-agize-imvune-ikomeye-yurutoki-amafoto/

  • Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasobanuye impamvu himuwe amasaha y’umukino wa Rayon Sports na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kalisa Adolphe 'Camarade' Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasobanuye impamvu yatumye himurwa amasaha y'umukino wa Rayon Sports na APR FC.

    Yagize ati:'Tumaze iminsi dufite ikibazo cy'ariya matara yo muri sitade niba mwaritegereje neza ntago abakinnyi baba bareba neza mu kibuga.

    Ikibitera n'uko amatara atakira rimwe mbese yaka ku kigero cya 30% uretse ko n'amategeko arabyemera komiseri ntiyakabaye atangaza umukino hari ibice bitagaragara neza.

    Source : https://yegob.rw/umunyamabanga-mukuru-wa-ferwafa-yasobanuye-impamvu-himuwe-amasaha-yumukino-wa-rayon-sports-na-apr-fc/

  • Abiraburakazi 20 banditse amateka akomeye mur… – #rwanda #RwOT

    Kuva irushanwa rya Miss World ryatangira gutangwa mu Kwakira 1951, abakobwa b'abirabura bagiye bagaragaza ko nabo hari icyo bashoboye, bamwe bakegukana ikamba nyirizina abandi bagatsindira imyanya myiza bagahiga abandi.

    Mu gihe habura iminsi mike ngo hamenyekane Nyampinga w'Isi uzatorwa ku nshuro ya 71 agasimbura umunya-Pologne, Karolina Bielawska, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw'abakobwa b'abirabura 20 bitabiriye iri rushanwa ndetse bakegukana n'amakamba.

    1.     Jennifer Hosten


    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 1970, mu birori byari bikurikiwe n'amamiliyoni y'abantu, Jennifer Hosten wari ufite imyaka 23 y'amavuko yanditse amateka adasanzwe aba umwiraburakazi wa mbere wambitswe ikamba rya Miss World. Mu myambaro myiza n'intambuko nziza, Hosten yegukanye ikamba ubwo yari yitabiriye ahagarariye igihugu cya Grenada.

    2.     Toni-Ann Singh


    Mu birori byabereye mu kigo cya Exhibition Centre giherereye i Londres mu Bwongereza, Miss Jamaica, Toni-Ann Singh, yambitswe ikamba rya Miss World wa 69. Icyo gihe, Singh yabaye umunya-Jamaica wa kane wegukanye Miss World.

    3.     Carole Crawford


    Ku myaka 20 gusa y'amavuko, Carole Crawford wari umunyamideli yashoboye kwandika mateka aba umunya-Jamaica wa mbere wegukanye ikamba rya Nyampinga w'Isi mu 1963.

    4.     Lisa Hanna


    Lisa Rene Shanti Hanna ni umunyapolitiki wo muri Jamaica akaba n’umwamikazi w’ubwiza wambitswe ikamba rya Miss World mu 1993. Ibi, byamugize umunya-Jamaica wa gatatu wegukanye iri kamba.

    5.     Cynthia Jean Cameron Breakspeare


    Cynthia Jean Cameron Breakspeare ni umuhanzikazi ufite ubwenegihugu bwa Canada na Jamaica, akaba umunyamuziki n'umwamikazi w'ubwiza wegukanye ikamba rya Miss World mu 1976. Breakspeare ni umubyeyi w'umucuranzi w'inyana ya Reggae wibitseho ibihembo bine bya Grammy, Damian Marley, yabyaranye na Bob Marley wabaye umugabo wa Rita Marley kugeza yitabye Imana.

    6.     Agbani Darego


    Chief Ibiagbanidokibubo Asenite wamenyekanye nka Agbani Darego niwe mwirabura wa mbere w'umunyafurika wanditse amateka yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w'Isi mu 2001.

    Darego wabonye izuba mu 1982, yavukiye Lagos muri Nigeria, akaba umwana wa Gatandatu mu bana umunani bavukana.

    7.     Antigone Costanda


    Antigone Costanda niwe mukobwa rukumbi ukomoka mu Misiri wegukanye ikamba rya Nyampinga w'Isi. Uyu, yaciye agahigo ko kwibikaho amakamba abiri mu mwaka umwe, irya Miss Egypt n'irya Miss Wold mu 1954.

    8.     Rolene Strauss


    Rolene Strauss ni umwamikazi w'ubwiza ukomoka muri Afurika y'Epfo wabaye Miss South Africa mu na Miss World icyarimwe mu 2014.

    Kuva yakwegukana iryo kamba, Rolene yabaye umukobwa wa gatatu ukomoka muri Afurika y'Epfo ubaye Miss World nyuma ya Penelope Anne Coelen waryegukanye mu 1958 na Anneline Kriel waryegukanye mu 1974.

    9.     Penelope Anne Coelen


    Penelope Anne Coelen wabonye izuba ku wa 15 Mata 1940, ni umwe mu bakinnyi beza ba filime Afurika y'Epfo yigeze kugira, akaba umunyamideli n'umwamikazi w'ubwiza wegukanye irushanwa rya Miss World 1958.

    10.  Anneline Kriel


    Anneline Kriel wavutse tariki 28 Ukwakira 1955, ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Afurika y'Epfo, umunyamideli n'umwamikazi w'ubwiza wabaye Miss South Africa mu 1974, akaza no kugirwa Miss World muri uyu mwaka.

    11.  Carranzar Naa Okailey Shooter


    Carranzar Naa Okailey Shooter wavutse tariki 6 Kanama 1989, ni umunyamideli ukomoka muri Ghana. Uyu, yegukanye ikamba rya Miss Ghana mu 2012, ahagararira Ghana ndetse aba igisonga cya kabiri mu irushanwa rya Miss World ryabereye muri Indonesia mu 2013.

    12.  Emma Wareus


    Emma Wareus ni umunyamideli wo muri Botswana wabonye izuba ku wa 28 Ukwakira 1990. Yabaye Miss Botswana mu 2010, aza guhagararira igihugu cye mu 2010,aba igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w'Isi mu birori byabereye i Sanya mu Bushinwa.

    13. Tatum Keshwar


    Tatum Keshwar wavutse ku ya 14 Ukuboza 1983, ni umunyamideli ukomoka muri Afurika y'Epfo, akaba umuhanga mu by'imitekerereze. Uyu yitwaye neza yegukana ikamba rya Miss South Africa mu 2008, ahagararira igihugu cye mu irushanwa rya Miss Universe mu 2009 ndetse aza no mu icumi ba mbere. Icyo gihe kandi mu 2009, ahagararira Afurika y'Epfo muri Miss World birangira abaye igisonga cya kabiri.

    14. Micaela Patrícia Reis


    Micaela Patrícia Reis wavutse ku ya 21 Ukuboza 1988, ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Angola, umunyamideli ndetse n'umunyamakurukazi. Micaela yaje mu icumi ba mbere muri Miss Universe mu 2007, hanyuma aza kuba igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'Isi mu 2007 bimuhesha amahirwe yo kuba Miss World Africa.

    15.  Basetsana Julia “Bassie” Kumalo


    Basetsana Julia “Bassie” Kumalo wabonye izuba ku wa 29 Werurwe 1974, ni umunyamakurukazi, umushoramari, umwe mu bazwiho gukora ibikorwa by'ubugiraneza, wabaye Miss Soweto mu 1990,  aba Miss Black South Africa ku myaka 16 gusa y'amavuko. Yambitswe ikamba rya Nyampinga w'Afurika y’Epfo mu 1994 kandi muri uwo mwaka agirwa igisonga cya mbere cya Nyampinga w'Isi.

    16. Giselle Jeanne-Marie Laronde-West


    Giselle Jeanne-Marie Laronde-West wavutse ku ya 23 Ukwakira 1963, ni umunyamideli wo muri Trinidad akaba n'umwamikazi w'ubwiza wegukanye irushanwa rya Miss World 1986 ubwo yitabiraga ahgarariye Trinidad & Tobago. Giselle yabaye umukobwa wa kabiri wegukanya ikamba mpuzamahanga ry'ubwiza nyuma ya Janelle Commissiong wabaye Miss Universe 1977.

    17. Claudia Cruz


    Claudia Julissa Cruz Rodríguez wabonye izuba ku wa 5 Gashyantare 1986, ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Dominican Republic, umunyamakurukazi, umunyamideli n'umwamikazi witwaye neza ubwo yahagarariraga igihugu cye muri Miss World 2004 akegukana umwanya w'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'Isi.

    18. Mariasela Álvarez Lebrón


    Mariasela Álvarez Lebrón yavukiye muri Santo Domingo ku wa 31 Mutarama 1960. Mariasela ukomoka muri Dominican Republic, ni umunyabugeni, umunyamakurukazi ndetse n'umwamikazi w'ubwiza wegukanye ikamba rya Miss World mu 1982. Iyi nsinzi, yamuhesheje kuba umukobwa wa mbere ukomoka muri iki gihugu wegukanye ikamba mpuzamahanga ry'ubwiza.

    19. Patricia Teresa Yuen Leung


    Patricia Teresa Yuen Leung  wamenyekanye nka Patsy Yuen akavukira muri Jamaica mu 1952, ni umunyabugeni wahagarariye igihugu cye mu irushanwa rya Miss World mu 1973 akaza no kwegukana umwanya w'igisonga cya kabiri wa Nyampinga w'Isi.

    20. Myshimarina (Marina) Papaelia


    Marina Papaelia wabaye igisonga cya mbere cya Miss Egypt mu 1953, yoherejwe guhagararira iki guhugu mu irushanwa rya Miss World mu 1953 birangiye agizwe igisonga cya Gatatu.

    Ibikorwa bya Miss World iri kuba ku nshuro ya 71 byatangiye ku ya 18 Gashyantare bikaba bizarangira ku ya 9 Werurwe.

    Miss World 2024 azambikwa ikamba ku ya 9 Werurwe muri Jio Convention World Centre i Mumbai mu Buhinde.

        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140487/abiraburakazi-20-banditse-amateka-akomeye-muri-miss-world-amafoto-140487.html

  • APR FC izaba ibura abakinnyi 2, ngo gutwara igikombe badatsinze Rayon Sports byaba ari igihombo #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement abona gutwara shampiyona ariko badatsinze Rayon Sports byaba ari nk’igihombo bagize.

    Ni nyuma y’imyitozo ibanziriza iya nyuma itegura umukino wa Rayon Sports wo ku wa Gatandatu, APR FC yakoze kuri uyu Kane.

    Yabereye i Shyorongi kuri Stade i Kirenga aho isanzwe ikorera imyitozo, abakinnyi bakaba hahise bajya no mu mwiherero utegura uyu mukino.

    Abakinnyi ba APR FC bose bakaba bahari uretse umunya-Cameroun, Apam Assongue Bemol na Nsengiyumva Ir’shad bafite ikibazo cy’imvune.

    Niyigena Clement akaba yavuze ko nk’abakinnyi bagomba gukora ibishoboka byose bagatsinda uyu mukino.

    Ati “nk’abakinnyi tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo turebe ko twabona intsinzi.”

    Yakomeje avuga ko hari abafana bafata gutsinda Rayon Sports nk’igikombe rero kutayitsinda byaba ari igihombo muri uyu mwaka w’imikino.

    Ati “byaba ari nk’igihombo kubera ko rimwe na rimwe gutsinda Rayon Sports hari abafana babifata nk’igikombe cya bo.”

    Yavuze ko kandi gutsindwa uyu mukino inshuro nyinshi nk’abakinnyi na bo akazi ka bo kaba karimo kwangirika, rero bakaba bagomba kuwutsinda bakiyunga n’abafana.

    Umufaransa utoza APR FC Thierry Froger yavuze ko biteguye neza kandi bashaka kuzatsinda uyu mukino bakinnye neza, bahe ibyishimo abafana kuko ari cyo kiba cyabazanye kuri Stade.

    Uzaba ari umukino wa 3 uhuza aya makipe Thierry Froger agiye gutoza, ibiri ya mbere ntabwo byamugendekeye neza kuko umwe yarawutsinzwe undi arawunganya.

    Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 saa 15h00′ kuri Kigali Pelé Stadium. Amakipe yombi agiye guhura APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55 irusha Rayon Sports ya kabiri bagiye guhura amanota 10.

    Aya makipe yombi agiye guhura umukino wa 5 APR FC itabasha gutsinda Rayon Sports. Mu mikino 4 iheruka, Rayon Sports yatsinzemo 3 banganya umukino umwe.

    Ngo gutwara igikombe badatsinze Rayon Sports byaba ari nk’igihombo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-izaba-ibura-abakinnyi-2-ngo-gutwara-igikombe-badatsinze-rayon-sports-byaba-ari-igihombo

  • General Makenga yasubiranye urugo rw' iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ibitangazamakuru mpuzamahanga, birimo BBC y'Abongereza na TV5 y'Abafaransa, arahamya ko kuva kuwa gatatu tariki 06 Gashyantare 2024, umutwe wa M23 wigaruriye santere ya Nyanzale ndetse n'uduce tuyikikije nka Kirima, Kashalira na Ngoroba. Ibi byaje no kwemezwa na Jenerali Chitambwe uyobora ibikorwa bya gisirikari muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Aho Nyanzale ho muri Teritwari ya Rutshuru, niho umuyobozi wa M23, Jenerali Sultan Makenga akomoka, ndetse inzu y'ababyeyi be ikaba igihari, kimwe na benshi bo mu muryango we.

    Kimwe n'utundi duce dukungahaye ku mabuye y'agaciro, Nyanzale nayo yari imaze igihe ari indiri y'abajenosideri ba FDLR, dore ko umuyobozi wayo, Jenerali Gaston Iyamuremye wiyita'Victor Byiringiro', ariho yaratuye.

    Amakuru abaturage ba Nyanzale babwiye itangazamakuru ni uko ubwo M23 yari igeze mu marembo yaho, Jenerali Victor Byiringiro yahungishijwe mu ngobyi dore ko amaze igihe arwaye cyane, kimwe n'abarwanyi be ngo bakaba bahunze berekeza za Lubero mu majyaruguru. Inkware y'inyabugingo itora mu itongo ry'uwayihigaga koko!

    Ababibonye barahamya ko muri santere ya Nyanzale abarwanira uruhande rwa Leta ya Kongo bahatakarije abasirikari benshi cyane, banahasiga ibikoresho bya gisirikari bitubutse kandi bigezweho.

    Ifatwa rya Nyanzale ryababaje cyane abashyigikiye ubutegetsi bwaTshisekedi, cyane cyane ko hari umutungo kamere mwinshi cyane, kandi bikaba byarushijeho gushyira umujyi wa Goma mu kato.

    Nyanzale iri ku muhanda munini uhuza Sake-Mweso-Kanyabayonga na Rutshuru werekeza i Butembo. Ituwe n'abantu babarirwa mu bihumbi mirongo inani(80.000), ikaba iri mu bilometero 70 werekeza mu majyaruguru ya Goma.

    Ahitwa Lueshe hari mu nkengero za Nyanzale hazwi amabuye y'agaciro akomeye cyane yo mu bwoko bwa nubium, acukurwa na sosiyete ya Sorwakivu kuva mu myaka ya za 60.

    The post General Makenga yasubiranye urugo rw' iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/general-makenga-yasubiranye-urugo-rw-iwabo-victor-byiringiro-wamumenesheje-ahungishwa-mu-ngobyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=general-makenga-yasubiranye-urugo-rw-iwabo-victor-byiringiro-wamumenesheje-ahungishwa-mu-ngobyi

  • Bamwe mu baturage barinubira kwiyishyurira 10… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bavuga ko bahitamo kwishyura imiti 100% kandi bafite Ubwishingizi bwo kwivuza.Aba baturage bavuga ko kwiyishyurira 100% biterwa nuko Farumasi zitanga imiti zitayitanga ku kiguzi cyagenwe bakabwirwa ko imiti ihenze .

     Abaturage bivuriza kuri mituweli na RAMA biganjemo abafite indwara zidakira, bavuga ko bakomerewe no kuba hari imiti bandikirwa ariko za farumasi zikayibima kuko ngo baba barayiranguye ibahenze.

    Abo baturage bagaragaza ko iyo muganga abandikiye imiti bakeneye bakajya kuyigura muri farumasi, hari igihe abakora muri izo farumasi bahitamo kuyibima cyangwa bakababwira ko ntayihari rimwe na rimwe bagasabwa kuyiyishyurira 100%, nyamara bafite ubwishingizi. Bavuga ko ibi bituma bamwe barushaho kuremba.

    Ku ruhande rw'abacuruza imiti bavuga ko hari igihe bayirangura ibahenze kandi yishingiwe amafaranga make cyangwa ikaba itari ku rutonde rw'imiti yishyurwa n'ubwishingizi.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubwisungane mu kwivuza muri RSSB, Dr Alexis Rulisa, avuga ko barimo kuvugurura urutonde rw'imiti irimo ku bwishingizi hongerwamo indi mu rwego rwo kunoza serivisi abanyamuryango bahabwa.

    Buri mezi atandatu, RSSB ivugurura ibiciro by'imiti yishingira, gusa hari n'abarwayi bajya muri farumasi bagasanga hari imiti yishingiwe ariko bagasabwa kongeraho amafaranga atari ku bwishingizi.

    Ivomo: RBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140485/bamwe-mu-baturage-barinubira-kwiyishyurira-100-imiti-bafite-ubwishingizi-140485.html