Blog

  • Se yishwe ayikozaho imitwe, Se wabo ayicirwah… – #rwanda #RwOT

    Amatora muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangiye guhumura ndetse abantu benshi bahanze amaso Perizida Joe Biden udashaka kurekura uyu mwanya kimwe na Donald Trump wifuza kongera kwicara muri uyu mwanya ukomeye ku isi.

    Icyakora bombi bahuje ikibazo ari cyo Robert F Kennedy Jr umugabo wakuze atavugirwamo kandi ukomoka mu miryango y'abanyapolitike bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerikaa.

    Tugiye kubagezaho amateka ya Kennedy Jr umwe mu bagabo basobanukiwe ibijyanye n'amategeko ndetse akaba n'umunyapolitike wabigize umwuga kuva mu bwana bwe.

    Robert F Kennedy Jr yabonye izuba kuwa 17 Mutarama 1954 muri Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ni umunyamategeko wiyeguriye ibijyanye no kurengera ibidukikije, akaba umwe mu bagize umuryango w’aba Kennedy ufite ibigwi bikomeye muri Politike.

    Muri Mata 2023 ni bwo yatangaje ko yifuza kuba umukandida uzahagararira ishyaka ry’aba Demokarate ariko mu Ukwakira aza gutangaza ko aziyamamaza ku giti cye.

    Kennedy Jr ni umwana wa Gatatu mu bana 11 ba Robert F Kennedy na Ethel Skakel Kennedy. Ubwo yavukaga, Se Robert F Kennedy yari umwe mu bagize Inama Ngishwanama ya Sena.

    Robert F Kennedy yaje kugirwa Umunyamategeko Mukuru ku ngoma y'umuvandimwe we, Perezida John F Kennedy, nyuma aza kuba umusenateri.

    Nyina wa Kennedy Jr ari we Ethel Skakel ni umugore uvuka mu miryango y'abanyenganda idafite ikibazo cy'amafaranga. Yabaye impirimbanyi ikomeye y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu nyuma yuko umugabo we yishwe mu 1968 ubwo yiyamarizaga kuba Perezida.

    Kennedy Jr yigiye mu mashuri akomeye. Yaje kunyura mu bihe byo kuba imbata y'ibiyobyabwenge nyuma y'urupfu rwa Se. Ibi byamukururiye gufungirwa urumogi ubwo yari afite imyaka 16 anirukanwa mu mashuri atandukanye.

    Yaje gusoreza muri Kaminuza ya Harvard aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri mu 1976 aza gukomereza muri London yiga ibigendanye na politike.

    Nyuma yo kubona impamyabumenyi mu birebana n'amategeko mu 1981, Kennedy Jr yatangiye gukora nk'umunyamategeko wungirije muri Manhattan.

    Muri iyo myaka kandi nabwo yatawe muri yombi anahabwa imirimo nsimburagifungo mu gihe kingana n'imyaka 2 azizwa ikoreshwa rya 'heroin' kimwe mu biyobyabwenge bihangayikishije isi.

    Muri ibyo bihe ni bwo yatangiye gushyira umutima mu kurengera ibidukikije. Mu 1987 yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n'amategeko yo kurengera ibidukikije.

    Ni ibikorwa yakomeje gukora binyuze muri Riverkeepers umuryango udaharanira inyungu wo muri NewYork. Ibi byatumye abantu benshi bongera kubona amazi meza. Ibikorwa bya Riverkeepers byaje kwitwa na Time Magazine ko ari iby'ubutwari.

    Mu ntangiriro za 2000 yatangiye gukora mu buryo bweruye ibikorwa rimwe na rimwe bitananyuraga ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuko byanatumye afungwa.

    Byari bishingiye ku kuba atarabonaga ibyakorwa na George W Bush mu kurengera ibidukikije nk'umurongo ufatika ukwiriye, agereranije n'agaciro k'iki gice cy'ibinyabuzima.

    Kenshi Kennedy Jr ibyo yakoraga yanabinyuzaga mu bitabo nk'icyo muri 2004 aho yagarukaga kuri Perezida George W.

    Muri  2013 na 2016 yatawe muri yombi kubera kuba umwe mu bakoraga imyigaragambyo yo kurwanya imiyoboro migari y'amavuta.

    We n’abo bafatanyaga, bigaragambyaga baragazaga ko yubatswe mu buryo butarengera ibidukikije kandi bukanabangamira ikiremwamuntu muri Amerika.

    Yagiye akora ku birego bitandukanye byo kurengera ibidukikije nk'icyo hagati ya 2007 na 2017. Yari mu itsinda ryatsinze urubanza bari bahanganyemo na Monsanto ku gukoresha ifumbire ya kijyambere ariko zangiza utunyabuzima duto tuba mu mirima.

    Ibikorwa bya Kenndey Jr byagiye bimushyira mu bibazo bitanasize umuryango mugari akomokamo n'ishyaka ry’aba Demokarate yakuriyemo.

    Mu mwaka wa 2006 yagaragaje ko amatora ya 2004 yahanganishije mu buryo bukomeye George W Bush na John Kerry ko yibwe n'ishyaka ry’aba Repubulike.

    Muri 2013 yashyize igitutu kuri Komisiyo yari yarashyizweho mu gukurikirana ikirego cy'urupfu rwa se wabo Perezida John F Kennedy mu 1963, agaragaza ko ibyo batangaje ko Sirhan Sirhan washinjwe iki cyaha yagitwerewe.

    Muri 2021 umuryango wose washyigikiye uyu mugabo werekana ko ibyakozwe byose kwari ukwihutisha ifungwa ry'ikirego badashaka ko ukuri gucukumburwa.

    Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na NewYork 77 WABC, yagize ati: 'Hari ibimenyetso bidashidikanwaho ko CIA yagize uruhare mu rupfu rwa John F Kennedy kandi ntekereza ko ntagushidikanya guhari kuri iyi ngingo.'

    Kennedy Jr yagaragaje mu buryo bweruye ibitagenda neza mu nzego z'ubuzima bimwe bikarebwaho bikanakosorwa.

    Igihe kitazibagirana ni muri COVID 19 aho yatangaje ko inkingo zayo zangiza, agaragaza ibigo bikomeye birimo Bill&Melinda Gates kuba inyuma yacyo ku bw'inyungu anashyira hanze igitabo kibisobanura.

    Kubera iyi ngingo yafatiwe ibihano birimo no gufungirwa urukuta rwa Instagram mu mwaka wa 2021, rukaba rworongeye gufungurwa muri Kamena 2023.

    Ubwo yatangazaga ko agiye kwiyamamariza kuba Perezida, yatangiye gushyirwaho igitutu ku byo yavuze ku ngingo ingendanye n'icyorezo, aza gusobanura ko byinshi yavugaga icyo yari agamije kwari ukugira ngo inkingo zitangwa zongere gususuzumwa.

    Kuba Kennedy Jr yarafashe umwanzuro wo kwiyamamaza nk'umukandida wigenga ni ibintu byashyize mu kangaratete Joe Biden na Donald Trump aho abantu barimo n’abari biteguye kubafasha bahise berekeza akaboko kabo kuri uyu mugabo mushya ufite inkomoko mu miryango itoroshye mu bisekuru bya politike y'Amerika.

    Kennedy yashyingiranwe inshuro eshatu, afite abana 6 yabyaranye n'abagore be babiri ba mbere. Bwa mbere yashyingiranwe na Emily Black bari bariganye mu ishuri ry'amategeko, hari mu 1982. 

    Aba bombi babyaranye abana 2, baje gutandukana mu 1994. Yaje gushyingiranwa n'inshuti ya mushiki we Mary Kathleen Richardson, bakaba barabyaranye abana 4. Batandukanye muri 2010.

    Mu mwaka wa 2012 Mary Richardson Kennedy yariyahuye, urupfu rwe rukurura impaka nyinshi. Muri 2014 Kennedy Jr yashyingiranwe na Cheryl Hines.

    Robert F Kennedy Jr na nyina umubyara Ethel impirimbanyi ikomeye mu birebana no kurengera ikiremwamuntu, akomoka mu muryango w’abanyapolitike na we niko kazi yakoze kuva mu bugimbi bwe kugeza n’ubu yifuza kuba Perezida Yatawe muri yombi inshuro zitari nyeya kuko nta na rimwe yigeze ahagarika kuvuga kucyo atekereza kitaganda neza Bamwe mu barwanashyaka ba Demokarate na Repubilike batangiye gushyira icyizere n’ubufasha bwabo kuri Kennedy JrNtabwo yigeze agobwa n’ururimi yewe no kugera ku kuvuga kuri Perezida uyoboye muri AmerikaCheryln Hines umugore wa Gatatu wa Robert F Kennedy Jr bafatanya kurera abana babo 7 Robert F Kennedy Sr yicwe mu 1968 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida John F Kennedy yicwe amaze igihe gito ayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibintu Kennedy Jr yemeza ko byakozwe n’abacurabwenge ba CIA nubwo Warren Commission yatangaje ibindi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140483/se-yishwe-ayikozaho-imitwe-se-wabo-ayicirwaho-menya-kennedy-jr-uhataniye-intebe-ya-perezid-140483.html

  • Mu mpano uza guha umukunzi wawe kuri St Valentine ntiwibagirwe iyi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpano uza guha umukunzi wawe kuri St Valentine ntiwibagirwe iyi .

    Kuwa 14 Gashyanare ni umunsi wizihizwa ku isi hose nk'umunsi mpuzamahanga w'abakundanye, gusa uyu munsi ubanzirizwa na 13 Gashyanare umunsi mpuzamahanga w'agakingirizo.

    Bumwe mu butumwa bwatanzwe ku munsi mpuzamahanga w'agakingirizo bugaruka kuri uyu munsi wa 14 Gashyanare, ndetse bukibutsa abantu kwishima ariko birinda.

    Ndetse mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi, bushishikariza abantu bose baha impano abakunzi babo ko batagomba kwibagirwa no kubaha impano y'ubwirinzi ariyo agakingirizo.

    Source : https://yegob.rw/mu-mpano-uza-guha-umukunzi-wawe-kuri-st-valentine-ntiwibagirwe-iyi/

  • Imirimo yo kuvugurura igeze kuri 93%! Umunsi ku wundi ibintu biba byabaye bishya kuri sitade Amahoro iri kuvugurwa – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Stade Amahoro imaze amezi 19 ivugururwa, imirimo yayo igeze hafi ku musozo kuko iya nyuma ari yo iri gukorwa amanywa n'ijoro. Nta gihindutse muri Gicurasi, izaba yarangiye ku buryo yabasha kwakira ibikorwa bimwe na bimwe.

    Ugeze aho imirimo iri gukorerwa, umunsi ku wundi ibintu biba byabaye bishya. Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibikorwa by'ubwubatsi muri Summa Rwanda, Ishimwe Abdul Aziz, yasobanuye ko imirimo igeze kuri 93% y'imirimo yose muri rusange.

    Source : https://yegob.rw/imirimo-yo-kuvugurura-igeze-kuri-93-umunsi-ku-wundi-ibintu-biba-byabaye-bishya-kuri-sitade-amahoro-iri-kuvugurwa-amafoto/

  • Iraba isuzuguritse! Benshi bashora gutungurwa n’abakinnyi barakinira Kiyovu Sports mu gihe abakuru banze gukina batarahembwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ikina icyiciro cya mbere hano mu Rwanda inzwi nka Kiyovu Sports ishobora kujya gukina na Etoile de L'Est yitwaje abakinnyi bakiri bato nyuma yo kunanirwa guhemba ikipe nkuru.

    Kiyovu Sports imaze amezi 5 idahemba, abakinnyi bavuga ko batazajya gukina batarahabwa imishahara ikipe ibabereyemo.

    Etoile de L'Est izakira Kiyovu tariki ya 08 Werurwe 2024 I Ngoma.

    Source : https://yegob.rw/iraba-isuzuguritse-nyuma-yo-kunanirwa-guhemba-abakinnyi-kiyovu-sports-igiye-gukora-ibintu-bitigeze-bibaho-ku-mukino-wayo-na-etoile-de-lest/

  • Rutahizamu Erling Braut Haaland yaguze imodoka y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyari zirenga 4 Frw – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Erling Braut Haaland wa Manchester City aherutse kugura imodoka y'akataraboneka yo mu bwoko bwa Mercedes — AMG, ikaba ifite agaciro ka miliyoni $3.42, akaba arenga miliyari enye mu manyarwanda.

    Uruganda rwa Mercedes-Benz rwakoze izi modoka, rwakoze imodoka 275 zonyine, akaba ari zimwe mu ziboneka hirya no hino ku isi ku bamaze kuzibikaho.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-erling-braut-haaland-yaguze-imodoka-yakataraboneka-ifite-agaciro-ka-miliyari-zirenga-4-frw-amafoto/

  • Aho ikirango gishya cya Stade Amahoro kigeze gikorwa, ibyo guhindurirwa izina #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yavuze ko hagikomeje gutoranywa ikirango gishya kizaranga Stade Amahoro irimo kuvugururwa ndetse imirimo ikaba igana ku musozo.

    Tariki ya 14 Mata 2023, Minisiteri ya Siporo yashyize hanze itangazo rishishikariza buri munyabugeni ubishaka gukora ikirango gishya cya Stade Amahoro kigaragaza intego z’iyi stade zishingiye kuri siporo n’imyidagaduro.

    Buri wese akaba yarasabwaga kohereza ibirango (logos) bitatu biherekejwe n’inyandiko isobanura mu buryo bwumvikana igihangano cye gishushanyije hifashishijwe mudasobwa kandi kigomba kuba ari umwimerere. Uwa mbere akazaembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda uwa kabiri agahabwa ibihumbi 500.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko gutoranya ikirango gishya cy’iyi Stade bitararangira, bakirimo kureba mu birango byatanzwe.

    Ati 'Ntabwo kiraboneka, hari abatanze ibirango rero biracyarimo gutoranywamo. Ibintu bya 'logos’ (ibirango) bigira inzira ndende, hari igihe hari icyo mushima ariko mugasanga hari ibiburwaho mukamusaba kubikosora. Rero kuyitoranya biracyakomeje, birimo gukorwaho n’ab’iwacu, muri OGS n’abandi.'

    Abajijwe niba hari ibyamaze gutoranywamo bikaba biri mu kindi cyiciro, yagize ati 'nk’uko nabikubwiye ntabwo birarangira. Birangira iyo icya nyuma cyamaze gutoranywa, wenda dufate nk’urugero mushobora gutoranya ikirango kuko muba mugomba gusuzuma neza, mwagera imbere mukareba niba nta wundi ugifiteho uburenganzira (protect), hari igihe rero mugitoranya mwagera imbere bikaba ngombwa ko muhindura.'

    Kugeza ubu kandi yavuze ko umwanzuro wafashwe itazahindurirwa izina, izagumya yitwa Amahoro kereka habonetse nka Sociyete igura kwitirirwa iyi Stade.

    Kuva muri Werurwe 2022, Stade Amahoro irimo kuvugururwa aho biteganyijwe ko muri Gicurasi 2024 izaba yuzuye. Izaba yakira abantu ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 25.

    Harimo gushakwa ikirango gishya gisimbura iki MINISPORTS yavuze ko kitakijyanye n’igihe

    Iyi Stade izagumya yitwa ‘Amahoro’

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aho-ikirango-gishya-cya-stade-amahoro-kigeze-gikorwa-ibyo-guhindurirwa-izina

  • Zari Hassan yaba yiyunze n’umugabo we Shakib Lutaaya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko impande zombi zemeje ko umubano utameze neza ndetse batakibana, Zari Hassan na Lutaaya baba biyunze aho bahuriye muri Leta Zunze Bumwe z’Abarabu.

    Intandaro ya byose ni amashusho ya Zari afatanye agatoki ku kandi n’umuhanzi babyaranye abana babiri, Diamond Platnumz.

    Aya mashusho yakurikiwe n’ibintu byinshi birimo gushwana kwa Zuchu na Diamond ndetse na Lutaaya na Zari Hassan biba birebire.

    Tariki ya 26 Gashyantare 2024, Zari Hassan yeruye ko atakibana na Shakib Lutaaya ndetse ko yasubiye muri Uganda amusiga muri Afurika y’Epfo.

    Gusa yavugaga ko atari ayo mashusho yatumye batandukana kuko bari basanzwe bafitanye ibibazo, gusa yahishuye ko ayo mashusho yababaje Lutaaya amubwira ko asa n’uwasuzuguwe, gusa ngo yemeye ikosa anarisabira imbabazi kubera ko yakabaye yarabivuze mbere yo gufata ayo mashusho we yise ayo kwamamaza.

    Icyo gihe kandi Zari Hassan yavuze ko atashimishijwe n’amashusho Shakib Lutaaya yasohoye ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we w’umu Dj muri Uganda, akaba yarabikoze mu rwego rwo kumwihoreraho.

    Gusa ariko aba bombi basa n’abiyunze kuko Shakib abinyujije ku rukuta rwa yo rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yashyizeho amafoto ari kumwe na Zari ubona ko mu maso bishimye.

    Amakuru akavuga ko aba bombi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ndetse bikagaragara ko bari banagiye gusenga baboneraho no kwiyunga.

    Shakib na Zari bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yaba-yiyunze-n-umugabo-we-shakib-lutaaya-amafoto

  • Nta gikozwe Rayon Sports ishobora kuzakira AP… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa 15:00 PM za Kigali, Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona. Uyu mukino niwo mukino uba mu Rwanda ukomeye, ndetse ukaba umukino rukumbi ushobora kuzuza Sidate yakira abantu benshi mu Rwanda mu gihe aya makipe yombi yaba ahagaze neza. Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports ikaba igiye kwakira APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 45 irushwa amanota 10 na APR FC.

    Aya makipe akunze guharira ku ikipe ifite abafana banshi, ndetse n’ikimenyimenyi, mu minsi itambutse umuyobozi wa APR FC Lt. Col Richard Karasira yatangaje ko ikipe abereye umuyobozi ariyo ifite abafana benshi.

    Umuyobozi wa APR FC yagize Ati “Ndahamya ko urubyiruko rubyiruka ubu ari abafana ba APR FC, n'abajya bavuga ko APR FC bayirusha abafana, 'data' zirahari. Muzabaze na bamwe bagurisha amatike bazababwira ikinyuranyo kiri hagati y'ayo makipe yombi. Dufite abafana benshi, igisigaye ni twe kubashimisha.'

    Umukino ubanza warangiye amakipe yose anganya ubusa ku busa 

    Kuva umuyobozi wa APR FC yavuga ibi, abafana ba APR FC basa naho basiganye n’iri jambo ndetse byateye impungenge mu minsi itambutse aho abantu benshi bari kwibaza impamvu abafana ba APR FC batakiza ku kibuga.

    Ku mukino wa Rayon Sports na APR FC hashobora kuzagaragara ubwiganze bw’abafana ba Rayon mu buryo budasanzwe. Hari impamvu nyinshi zatuma umuntu yemeza ubu bwiganze bigendanye n’ibi aya makipe arimo. Hano umuntu ashobora kunyumva nabi ndamutse mvuze ku kigendanye n’ibihe kuko APR FC ariyo iyoboye shampiyona. 

    Abafana ba APR FC bamaze kwakira ko begukanye igikombe cya shampiyona

    Abafana ba APR FC nyuma y’uko ikipe yabo ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 10, basa naho biyakiriye ko begukanye igikombe cya shampiyona, ahubwo bari kwitegura ibirori by’uko bazaza ku mukino bazagihererwaho. Abafana ba APR FC bagize umwaka ukakaye cyane urimo kubona amanota 3 biyushye akuya, ndetse bashobora kuba bari gukeka inkuru itari nziza ku wa 6.

    Abafana ba APR FC nubwo iri gutsinda ariko ntabwo impumpeko bafite ku ikipe yabo iwanye n’umusaruro

    Abafana ba APR FC umuntu yavuga ko batagize umwaka mwiza nubwo bitegura kwegukana shampiyona. Muri uyu mwaka w’imikino APR FC yitabiriye ibikombe 6 mu ibyo byose ifite amahirwe yo kwegukana shampiyona kuko ibindi bitanu byose byanze.

    Ibi ntabwo abafana b’iyi kipe babyakiriye neza, dore ko bakunze kuvuga ko umutoza wabo Thierry Froger atuma umutima wenda kubavamo. Aba bafana bagiye bashinja Thierry Froger kudakinisha abakinnyi barimo Bindjeme Bienvenue waje gutandukana na APR FC kandi nta mikino irenga 10 yakiniye iyi kipe abanje mu kibuga, ikintu nyamukuru cyakuruye umwuka mubi hagati yabo n’uyu mutoza. Ibi biri mu mpamvu nyamukuru ituma abafana ba APR FC batakiza ku kibuga nk’uko byari bisanzwe.

    Abafana ba Rayon Sports ntacyo kuramira bafite

    Ku wa Gatandatu, ni umunsi dushobora kuzabonaho abafana benshi ba Rayon Sports kuko babona ko ntacyo basigaje inyuma. Abafana ba Rayon Sports bo ubwabo barivugira ko gutsinda APR FC kuri uyu wa Gatandatu bizabarutira kwegukana igikombe cya shampiyona (Kwihagararaho).

    Nibura umufana wa Rayon Sports arareba akabona nta handi azababariza APR FC muri uyu mwaka, uretse ku munsi kuri uyu wa Gatandatu ndetse agakuraho agahigo ko kuba APR FC itaratsindwa muri shampiyona.

    Abafana ba Rayon Sports barabizi ko APR FC yavuye mu gikombe cy’Amahoro bivuze ko batazigera bahura, ndetse bakaba bafite icyizere cyo kuzegukana iki gikombe, bivuze ko nta handi baterera agahinda mukeba uretse kuri uyu wa Gatandatu.

    Rayon Sports iri gushishikariza abafana kwitabira umukino kurusha APR FC

    Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, Rayon Sports bigaragara ko yinjiye muri uyu mukino mbere ya mukeba ndetse ikaba yarabikoze idasize n’abafana bayo. Haba gushyira kuri gahunda uko abakinnyi bo mu ntara bazagera kuri sitade, uburyo abafana bazaza bambayemo, ubona ko ari imyiteguro iri imbere kuruta ku ruhande rwa APR FC.

    Abafana ba Rayon Sports barashaka kwereka ubuyobizi bwa APR FC ko aribo benshi

    Uyu mukino ugiye guca urubanza ku ikipe ifite abafana benshi bigendanye n’ibimaze iminsi bivugwa. Abafana ba Rayon Sports bavuga ko iki aricyo gihe cyo kwereka u Rwanda rwose ko ikipe yabo ariyo ifite abafana benshi, kandi bakazabikora batitaye ku musaruro.

    Abafana ba APR FC basigaye bifata nkaho bahejwe ku ikipe yabo 

    Shaiboub utarakinnye umukino ubanza, ni umwe mu bakinnyi bo kwitega kuko ariwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri 2024 hano mu Rwanda (5)


    Abafana ba Rayon mu majyepfo, bashyiriweho uburyo bazagerakuri sitade

    Zimwe mu mpuzankano ikipe ya Rayon Sports iri gushishikariza abakunzi bayo kuzamanuka bambaye 

    Ibiciro byo ku mukino wa mbere ukomeye mu Rwanda, bimaze iminsi hanze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140479/nta-gikozwe-rayon-sports-ishobora-kuzakira-apr-fc-ugirango-ni-kuri-rayon-day-140479.html

  • Umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC wimuwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC wimuwe

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 werurwe 2024, rurambikana hagati y'ikipe ya Rayon Sports na APR FC mu mukino ufatwa nk'uwa mbere hano mu Rwanda.

    Ni umukino ushobora kuba uryoheye ijisho bitewe ni uko abakinnyi ndetse n'abatoza bakaniye uyu mukino nubwo imwe yasize indi ku manota zifite kugeza ubu ku rutonde rwagateganyo rwa shampiyona.

    Amakuru ahari kugeza ubu ntabwo abakinnyi benshi bazaba badahari kuri uyu mukino ariko Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Marocco, Youseff Rharb ntabwo azakina kubera amakarita 3 y'umuhondo.

    Andi makuru ahari kugeza ubu avuga ko uyu mukino wimuwe ukavanwa ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ugashyirwa ku isaha ya saa cyenda z'amanwa kubera ikibazo cy'amatara batizeye ko yaba ameze neza.

    Ikipe ya APR FC irarusha amanota 10 ikipe ya Rayon Sports kuko kugeza ubu APR FC ifite amanota 55 naho Rayon Sports ifite amanota 45 bivuze ko gutsinda kwa Rayon Sports ntacyo byahindura ku rutonde rwagateganyo.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukino-ugomba-guhuza-ikipe-ya-rayon-sports-na-apr-fc-wimuwe/

  • RIP Rebeca! Umugore yapfanye n’abana babiri b’impanga ubwo yababyaraga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024, Nibwo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango Akagari Ka Bunyogombe Mudugudu Wa Karehe habereye ibyago by'umugore witwa Bazabagira Rebeca wapfanye n'abana babiri b'impanga ubwo yababyaraga.

    Amakuru dukesha BTN yahawe n'abaturanyi ba nyakwigendera, avuga ko yitabye Imana ababyarira mu rugo biturutse gutinda kujyanwa kwa muganga bikekwa ko ariyo ntandaro y'izo mpfu nyuma yo kwitabaza Ikigo Nderabuzima cya Ruhango kikabarangarana.Ruhango: Bashegeshwe n'urupfu rw'umugore wapfanye n'impanga yari atwite

    Andi makuru yizewe avuga ko uyu mubyeyi yaterewe inda mu Mujyi wa Kigali n'umuhungu uvuka mu Karere ka Ruhango, nyuma bafata icyemezo cyo kubana ndetse baza kujya kuba mu Ruhango kubana na nyina w'uwo musore.

    Source : https://yegob.rw/rip-rebeca-umugore-yapfanye-nabana-babiri-bimpanga-ubwo-yababyaraga/