Blog

  • Nyuma yo gukora imyitozo ya nyuma, Rayon Sports imaze gutangaza abakinnyi 4 batazakina umukino ifitanye na APR FC – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo Rayon Sports yari isoje gukora imyitozo ya nyuma bitegura umukino ifitanye na APR FC, yatangaje urutonde rw'abakinnyi 4 batazakina uyu mukino.

    Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yatangaje ko abakinnyi nka:

    Youssef RHARB (Afite amakarita 3 y'umuhondo)

    Aruna Musa MADJALIWA (afite imvune)

    Prince RUDASINGWA (afite imvune)

    Pascal IRADUKUNDA (Ashidikanwaho)

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gukora-imyitozo-ya-nyuma-rayon-sports-imaze-gutangaza-abakinnyi-4-batazakina-umukino-ifitanye-na-apr-fc-amafoto/

  • Leta ya DR Congo yateye utwatsi ibyo kugirana amasezerano ya Gisirikare n'Uburusiya #rwanda #RwOT

    Leta ya Repuburika ya Demokarasi ya Congo irahakana ibivugwa ko hari amasezerano yashyizeko umukono n'Uburusiya mu gufashanya mu bya gisikare. 'Gushyika uyu munsi, nta masezerano yo gufashanya mu bya Gisirikare yasinywe ubu vuba hagati y'Uburusiya na Repuburika ya Demokarasi ya Congo'.

    Ibyo biri mu itangazo ryo kuri uyu wa kane, ryashyizwe hanze n'Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Congo ishinzwe kumenyesha amakuru. Ni itangazo rije nyuma y'ibyanditswe ku wa kabiri n'ibiro ntaramakuru bya Leta y'Uburusiya, TASS, aho ryavuze ko Leta y'Uburusiya yemeye integuro y'amasezerano yo gufashanya mu bya gisirikare na Repuburika ya Demokarasinya Congo.

    Ibi biro ntaramakuru,bisubiramo ibiri mu nyandiko ya Leta, TASS yavuze ko iyo nteguro y'amasezerano, ayo masezerano ategekanya gukorera hamwe imyimenyerezo ya gisirikare, inyigisho za gisirikare hamwe 'n'ingendo z'ubwato n'indege by'intambara ku butumire cyangwa bisabwe'.

    Leta ya Congo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ivuga ko iyo nteguro y'amasezerano ivugwa yatangijwe n'ibyo bihugu byombi mu mwaka w' 1999, ariko ko gushyika ubu itarasinywa.

    Itangazo rya Minisiteri ifite mu nshingano zo kumenyesha amakuru muri DR Congo, rivuga riti:' Muri iki gihe, nta biganiro bihari hagati y'ibihugu byombi ku ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano. Uko ibintu byifashe gushyika ubu, Congo nta n'ibyo irimo gutekereza'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/08/leta-ya-dr-congo-yateye-utwatsi-ibyo-kugirana-amasezerano-ya-gisirikare-nuburusiya/

  • Mubereye gukundwa no guseka! Abagore 51 bafas… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki 08 Werurwe 2024 harizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, ukaba ari umwaka wa 47 wizihijwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye (UN) washyizeho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ”Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere’.

    Ni muri urwo rwego rero kuri uyu munsi udasanzwe w'imbonekarimwe mu mwaka, umuryango w'Abubatsi b'Amahoro wasangiye na bamwe mu bagore ufasha umunsi ku wundi, bishimira ibyagezweho ari nako bafata ingamba nshya zirimo no guhindurira ubuzima bagenzi babo bakiri mu bwigunge.

    Hamwe no kurushaho kwishimira uyu munsi rero, uyu muryango w'Abubatsi b'Amahoro wifatanije n'Ihuriro ry'Abagore b’Abanyafurika bize Tewologiya mu Rwanda (Circle of Concerned African Women Theologian Rwanda Chapter), baganiriza abari n'abategarugori bari bateraniye aho babagenera n'impano y'umusanzu-fatizo kuri buri buntu yo gutangiza ikigega cyo kwizigamira no kwiteza imbere.

    Umwe mu bashinze Abubatsi b'amahoro akaba n'umuhuzabikorwa w'uyu muryango, Pastor Bazubagira Kabera Appoline, yatangaje ko abagore bafatanije kwizihiza uyu munsi ari abaciye mu buzima bubi ariko bakiyemeza gufatanya n'uyu muryango urugendo rw'iterambere.

    Aba bagore bakora imirimo iciriritse irimo kumesera abantu, gucuruza imboga n'imbuto n'indi myinshi, batangiye kwitabwaho kuva mu myaka ine ishize nubwo hagenda hiyongeramo n'abandi kugeza uyu munsi.

    Uyu muyobozi asobanura impamvu bahisemo kwizihizanya n'aba bagore uyu munsi yagize ati: 'Abenshi muri aba bagore bafite n'abana baba mu buzererezi twagiye dufasha kubuvamo, abandi bagiye bakora wa mwuga utabahesha ishema ku buryo bitinya ugasanga basa n'abigunze. Ku munsi w'umugore, twashatse kubabwira ngo hari abantu babatekereza, hari abantu babakunda, namwe muri ababyeyi kimwe n'abandi, muri abagore babereye gukundwa no guseka, mbese twabahamagaye kugira ngo twongere kubabwira ngo namwe muri abantu b'ingirakamaro, abantu igihugu gikeneye kandi namwe mukeneye kunezerwa, mukibuka ko muri ababyeyi babyaye kandi bahekeye u Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko babahamagaye kugira ngo bongere basabane cyane cyane ko bakoranye urugendo rw'iterambere. Iki gikorwa kandi, cyakozwe mu rwego rwo gushimira aba bagore bemeye kugendana n'Abubatsi b'Amahoro mu rugendo rwo guhindura ubuzima no kwemera gukura amaboko mu mufuka bagakora nubwo hari benshi muri bo batari batera intambwe igaragara, ariko na none hari n'abandi bateye intambwe y'indashyikirwa babashije kubyaza umusaruro igishoro n'ubujyanama bahabwa.

    Umupasiteri muri EPR akaba n'umuyobozi w'Ihuriro ry'Abagore b'Abanyafurika bize Tewologiya mu Rwanda, Rev Dr Nagaju Muke, yatangaje ko bahisemo kwifatanya n'Abubatsi b'Amahoro mu kwifuriza umunsi mwiza abagore banyuze mu buzima busharira,kubera ko imwe mu nteko z'iri huriro ari ukuzamura umugore uri hasi cyane.

    Yagize ati: 'Imwe mu nteko zacu ni ukuzamura umugore uri hasi cyane, niyo mpamvu twaje gusangira n'aba bagore umunsi mukuru, twishimira hamwe, tuvuga ibyiza by'umugore, imbaraga zacu, ariko tunasubizamo imbaraga ba bagore batekereza ko bibagiranye muri sosiyete, nabo bakabona ko bari kumwe n'abandi.

    Impamvu nuko rimwe na rimwe uyu munsi wizihizwa ku rwego ruri hejuru abo hasi ntibagerweho.

    Twashakaga ko nabo bamenya ko uyu munsi uhari n'uko bakwiye kuwishimira. Bumve ko bafite agaciro, kubera ko rimwe na rimwe umurimo bakora wo gucuruza mu buryo bugoye no gushaka amaramuko bibagora bagasa nk'aho bihebye, mu bundi buryo ni ukubashyiramo icyizere no kubabwira agaciro bafite imbere y'Imana bataheshejwe n'ibyo bakora ahubwo baheshejwe n'uko Imana yabaremye ari abagore.'

    Pastor Muke yongeyeho ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kubwira aba bagore ko bafite ubushobozi bwo guhindura imibereho yabo cyane cyane mu iterambere, akomoza no ku bufasha bw'umusanzu w'ibihumbi 20 bahaye buri munyamuryango wari aho yo gutangiza ikigega cy'iterambere mu rwego rwo kurushaho kubashyigikira.

    Bamwe mu bagore bitabiriye iki gikorwa bishimiye byimazeyo uburyo nabo bazirikanwe ku munsi nk'uyu,batanga ubuhamya bw'aho umuryango w'Abubatsi b'Amahoro wabakuye n'aho ubagejeje, bagahabwa ifunguro ryiza ryabimburiwe no gukata 'Cake,' inama bagiriwe ndetse n'ubufasha bahawe bugiye kurushaho kubahindurira ubuzima.

    Umwe muri aba bagore witwa Umugwaneza Cecile yagaragaje ko uyu munsi wamubereye udasanzwe mu buzima bwe, aragira ati: 'Uyu munsi wandyoheye kuva nabaho nibwo nserebuye. Ndi umugore wari waraheranwe n'agahinda ibitekerezo byanjye bikareshya n'uko nari meze ariko ubu namaze kwisobanukirwa ndishimye, ndetse ubu ngubu intego yanjye ni ukurushaho gushaka imbaraga zo gukora cyane kugira ngo byibuze umwaka utaha nzagire icyo ngaragaza imbere y'abandi.'

    Uwineza Chadia nawe yunze mu rya mugenzi we aragira ati: 'Njyewe ubu byandenze nabuze n'uko mbivuga kuko bankoreye ibyo ababyeyi batigeze bankorera. Uyu munsi ntabwo nari nziko ari uw'Abagore nabimenyeye aha, ndetse rwose no kuza nari mfite ibintu byinshi bimboshye ariko nageze aha nshima Imana yabinkuyemo. Ikintu nkuye aha nuko nanjye ngiye kujya nsana imitima y'abo nsize inyuma mu cyaro.'

    Byari umunezero gusa kubona abagore baganira bishimye, baseka, bahugurwa, basangira, basenga, babyinira Imana, ari nako benshi batungurwa n'ibyo babonaga nk'ibitangaza kuri bo, abandi bakavuga ko batari bazi ko itariki nk'iyi ari umunsi ngarukamwaka wabagenewe.

    Abifurizwaga umunsi mukuru mwiza si aba bagore bahuye n'ibibazo bikomeye birimo no gutabwa n'abagabo gusa, ahubwo harimo n'abakobwa babyariye iwabo bagakubitika bakiri bato.  

    Mu butumwa bwihariye bahawe, harimo kuzirikana ko ari abatangabuzima, kwishimira impano y'ubuzima uko baba babayeho kose,kwihangana no kwirinda guhutaza abandi bitewe n'ubuzima bushaririye uri kunyuramo, kwirinda amagambo mabi, kugira amahitamo meza, gukomeza umuco wo kuzigama no gukora cyane mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere abandi kuko umugore niwe nkingi y'umuryango nk'uko abahanga babishimangira bavuga ngo iyo wigishije umugore uba wigishije amahanga.

    Umuryango w'abubatsi b'amahoro ugizwe n'abantu 14 bishyize hamwe kugira ngo batange umusanzu ku iterambere ry'igihugu ndetse bafatanye n'abandi kubaka u Rwanda.  Aba, batangiye kwishyira hamwe muri 2010, batangira gukorana n'inzego za leta mu 2013 banahabwa uruhushya rw'igihe gito rwo gukora ku mugaragaro.

    Bafite intego zigera kuri eshanu zirimo; gutanga ubujyanama no kubaka umuco w'amahoro, gufasha imiryango kubaho neza, gutanga ubufasha mu iterambere no kubaka umuco wo kwizigama n'ibindi.


    Ababarizwa muri ‘Peace Builders’ basangiye umunsi mukuru Mpuzamahanga w’Abagore

    Bahuguwe bafata ingamba nshya zo guhindurira bagenzi babo ubuzima

    Rev Dr Nagaju Muke yibukije abagore bitabiriye ko ari ab’umumaro bityo badakwiye kwigunga ngo bitakarize icyizere


    Bahawe umwanya bavuga ingamba nshya biyemeje gushyira mu bikorwa


    Bacinye akadiho bashimira Imana ko yabahinduriye ubuzima


    Umunezero wari wose ku munsi wabo


    Pastor Kabera Appoline ni umwe mu batangije umuryango w’Abubatsi b’Amahoro akaba n’umuhuzabikorwa wawo


    Hakaswe keke mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

    Bamwe muri bo bavuze ko byabarenze kuko aribwo bwa mbere bakatiwe umutsima nk’uyu

    Hari hateguwe n’amafunguro meza

    Abagore basangiye, baraganira kandi bariga

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze Umunsi w’Abagore babarizwa mu muryango wa Peace Builders    

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140552/mubereye-gukundwa-no-guseka-abagore-51-bafashwa-nabubatsi-bamahoro-basangiye-umunsi-wabago-140552.html

  • Kapiteni wa APR FC ubwo yari asoje gukora imyitozo ya nyuma bitegura Rayon Sports, yageneye ubutumwa buri mufana wese wa APR FC – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC, Claude Niyomugabo nyuma yo gukora imyitozo ya nyuma bitegura Rayon Sports, yasabye buri mufana wese wa APR FC kuza kubashyigikira we na bagenzi be kuko kubabona muri stade bibongerera imbaraga.

    The team captain has a request to every Lion out there! Your presence fuels them up immensely! Show up for them tomorrow!
    .
    .
    Claude Niyomugabo (C) arasaba buri mufana wese wa APR FC kuza kubashyigikira we na bagenzi be kuko kubabona muri stade bibongerera imbaraga! #APRFC pic.twitter.com/DSAfSf92bo

    — APR F.C. Official (@aprfcofficial) March 8, 2024

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wa-apr-fc-ubwo-yari-asoje-gukora-imyitozo-ya-nyuma-bitegura-rayon-sports-yageneye-ubutumwa-buri-mufana-wese-wa-apr-fc-videwo/

  • Nyagatare: Visi Meya Murekatete yikije ku git… – #rwanda #RwOT

    Ubu umuntu wifuza kugenderera Akarere ka Nyagatare, aho kunyura hariyongeye binagabanya igiciro aho uvuye Kigali ugana muri aka Karere kanini kandi gafite abaturage benshi mu Rwanda, ushobora kunyura i Gicumbi ahari umuhanda mwiza wa kaburimbo cyangwa ukanyura i Rwamagana.

    Ubwo inyaRwanda yasuraga Akarere ka Nyagatare binyuze muri gahunda y'Ubuhanzi na Imyidagaduro, yaganiye n'Ubuyobozi ndetse n’abatuye muri aka Karere.

    Mu kiganiro na Visi Meya Murekatete yabajijwe niba abakobwa b’aka Karere baba bagishyingirwa batarageza igihe nk’uko bamwe babivuga, agaragaza ko ibyo byari ibya cyera, ubu ubigerageje arabihanirwa.

    Ahereye ku ngingo y'uko kuba aka Karere kabamo abakobwa beza bifuzwa na benshi atariyo mpamvu bashyingirwa batagejeje igihe, yagize ati; 'Ntabwo twemera ko umuntu ashobora gushaka kare kubera ko bamubwiye ko ari mwiza.'

    Yagaragaje ko atemeranya n'abavuga ko ari ho haba abakobwa beza cyane kuko abanyarwandakazi ari beza bose kandi byagera ku muco bikaba akarusho.

    Ati: 'Nta nubwo twumva ko hari uwavuga ko Nyagatare ifite abakobwa beza kurusha ahandi kuko mu gihugu hose abakobwa beza barahari.'

    Ashimangira iyi ngingo agira ati: 'Abanyarwandakazi ni beza cyeretse nyine uwataye umuco ushobora kuba mwiza ku isura ariko ukaba nta muco ufite bigatuma utakaza indangagaciro z'ubunyarwandakazi.'

    Gusa yerekana ko hakiri abadakora inshingano zabo neza mu miryango ati'Mu muryango hari abatita ku burere bw'abana, abana bakagera aho babyara inda z’imburagihe, abana bagashaka bategejeje igihe.'

    Akomeza yumvikanisha ko uhirahiriye akabikora atyo amategeko amagonga ati: 'Ubundi igihugu cyacu cyashyizeho umurongo mwiza, igihugu cyacu kigendera ku mategeko ntabwo washyingira umwana utarageza imyaka 21 ngo bikugwe amahoro.'

    Yongeraho ati: 'Nuwamushatse ntibyamugwa amahoro, yewe nta nubwo yabikora binyuze mu mategeko, binyuzemo tekinike zakoreshwa zose amakuru atanzwe abantu bafatwa kandi bakabihanirwa.'

    Agaragaza ko gushyingira umukobwa utagejeje igihe byigeze kubaho ariko ubu ntibikibaho. Ati: 'Ibyo rero ni amateka yaranze Akarere kacu mbere bitewe n’aho abantu bari bararerewe, ubu rwose ubikoze arahanwa n'amategeko n'amakuru kuyabona biroroha.'

    Uyu mubyeyi kandi yagaragaje ko gahunda y'Umugoroba w'Ababyeyi ifasha muri byinshi aho ubu itagiharirwa abagore gusa n'abagabo baba bagomba kuyitabira.

    Yavuze kandi ko n’abantu bamaze kumva ku kigero cyo hejuru ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye kandi abagore bakomeje kuza imbere mu bikorwa by'iterambere muri rusange n'iry'ingo zabo binyuze mu kwikorera, kwisungana n'ibindi.

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA VISI MEYA MUREKATETE


    Visi Meya w’Akarere ka Nyagatare, Murekatete Juliet, yagaragaje ko amategeko agonga buri wese uhirahiriye gushaka cyangwa gushyingira umukobwa utagejeje igiheYavuze ko ubu hashyizweho gahunda zitandukanye zifasha abagore kwinjiza amafaranga n’izo ubwabo bishyiriyeho Yerekanye ko hari ibimaze gukorwa mu iterambere byorohereza abagenderera aka Karere nubwo hakiri n’ibindi abashoramari batandukanye bagiramo kuko amarembo akinguye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140531/nyagatare-visi-meya-murekatete-yikije-ku-gitutu-bivugwa-ko-gishyirwa-ku-bakobwa-bagashaka–140531.html

  • Harimo uwo azishyura miliyoni 12! Urukiko rwahamije Kazungu Denis ibyaha byose ashinjwa uko ari 10 maze rumukatira igihano kimukwiriye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwahamije Kazungu Denis ibyaha byose ashinjwa uko ari 10.

    Urukiko rwategetse ko Kazungu aha indishyi z'akababaro abantu bagizweho ingaruka n'ibyaha yakoze, miliyoni hafi 30 Frw. Harimo uwo azishyura miliyoni 12 Frw, uwa miliyoni 6 Frw, babiri ba miliyoni 5 Frw na babiri ba miliyoni 3 Frw.

    Ndetse kandi Urukiko rwategetse Kazungu guha nyir'inzu yakodeshaga, Shyirambere Augustin, indishyi ya miliyoni 1.330 Frw yo gusana ibyo yangije.

    Kazungu Dennis ibyaha yahamijwe birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.

    Source : https://yegob.rw/harimo-uwo-azishyura-miliyoni-12-urukiko-rwahamije-kazungu-denis-ibyaha-byose-ashinjwa-uko-ari-10-maze-rumukatira-igihano-kimukwiriye/

  • Ibyo ntibikwiriye! Perezida Kagame yaburiye a… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, mu birori byabereye muri BK Arena mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

    Ni ibirori byitabiriwe n’abantu barenga 7,000. Umukuru w’Igihugu yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ari ‘Umunsi ukomeye cyane’. Yavuze ko kuvuga umugore ahera mu Rwanda kuko ari byo byo kwitaho cyane.

    Ati 'Kuvuga umugore mpereye mu Rwanda niho bindeba cyane ariko uwashaka yakubakira n'aho akajya n'ahandi kuko uyu ni umunsi w'abagore, w'umugore ku Isi hose.”

    Umukuru w’Igihugu yibukije uruhare rw’umugore mu mateka y’Igihugu ariko cyane cyane mu kubaka Igihugu cyacyu aho ‘cyagize amateka atari meza akagisenya’.

    Ati 'Turahera iwacu, ndetse tugahera ku gushaka kwibuka, uruhare rw'umugore mu mateka y'igihugu ariko cyane cyane mu kubaka igihugu aho cyagize amateka atari meza, akagisenya ariko noneho mu kongera kucyubaka, umugore yagize uruhare runini cyane.'

    Yavuze ko umugore yagize uruhare runini mu kongera kubaka u Rwanda nyuma yo guhura n’amakuba y’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Akomeza agira ati “Umugore yagize uruhare mu iterambere ry’igihugu mu buryo bw’ubukungu, ariko icyabanje ni mu buryo bwo kubaka umuryango nyarwanda. Ni nayo mpamvu twashoboye kongera gushyira abanyarwanda hamwe, kongera kwiyubaka, uruhare runini rwagaragaye ku mugore w’umunyarwanda…”

    Perezida Kagame yavuze ko mu kubohora ‘iki gihugu’ n’umugore yagize uruhare kuko no ‘ku rugamba bari bahari’.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko umugore ari “umubyeyi urerana abana nari ngiye kuvuga ngo akarera n’abagabo”.

    Ati “Abagabo ubwo mutureba aha turirarira gusa ariko udafite umugore umufasha akamwubaka biba ingorane. Urumva rero niyo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo.”

    Yavuze ko umugore ari umuntu adasanzwe mu buzima kuko ‘abazwa ibyo mu rugo akabazwa n’ibyo hanze’.

    Perezida Kagame yavuze ko nta muntu utari ukwiye kumva neza impamvu umugore yahabwa ijambo n’uburenganzira. Ati “Ahatumvikana nihe se?.”

    Ahubwo igikwiriye kumvikana neza ni ukutitambika imbere ye ngo umubuze amahoro n’ibindi agenewe nk’ubureganzira nk’ubwa buri muntu wese.

    Yamaganiye kure ihohoterwa rikorerwa abagore, avuga ko nta muntu ukwiriye kubyihanganira, kandi ibi bigomba gutangirira ku mugore akabyumva.

    Yavuze ko hari abagore bashobora kwihanganira ihohoterwa ahanini bitewe n’amateka, ariko siko byagakwiye kugenda. Ati 'Ibintu by’ihohoterwa byo ni ugukabya. Ntabwo bikwiriye kuba na gato. Ntabwo bikwiriye na rimwe. Nta n’ubwo abantu bakwiriye kubyihanganira. Reka mbanze mpera no ku mugore ubwe, ntakwiye kubyihanganira.'

    Perezida Kagame yavuze ko nta mugabo wakabaye ukubita umugore we, kandi ko Leta yashyizeho amategeko ahana kandi abuza ihohotera ryo mu ngo.

    Ati “Iyo umugabo yarakaye, iyo yabuze ikindi akora, umujinya wose akawumarira ku mugore, ubwo se nta n’ubwo nzi ko icyo ari ikinyarwanda icyo ng’icyo. Si amajyambere, si Ikinyarwanda, ntabwo biri mu muco Nyarwanda, byavuye he? Bituruka he? Umugabo ukubita umugore, wagiye ugahimbira ku bandi bagabo bagukubita. Aho se harimo bugabo iki? Ibyo ntibikwiriye kuba na rimwe!

    Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ikibabaje ari uko abagabo benshi bakubita abagore batamenyekana ariko ‘ubundi baba bakwiriye kubibazwa n’amategeko’.

    Ati “…Amategeko akwiriye kubihanira, akwiriye kubibuza. Ariko noneho n’umuco ukwiriye kubibuza, ukwiriye kubihagarika…”

    Yavuze ko imiryango ibanye neza bitanga amahoro mu miryango no ku gihugu, bikarenga kuba bubakanye urugo, ahubwo bakubaka igihugu ‘buri wese iyo agize ituze’.

    Yavuze ko abona uruhare rw’umugore mu iterambere ry’Igihugu, kandi ni ibintu yanabonye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yahamagariye abagore kujya mu nzego z’ubuyobozi, kuko bakwiriye kubyumva, kandi buri wese akajyayo ‘nk’umuntu afite uburenganzira’.

    Ati 'Ahafatirwa ibyemezo byukaba igihugu cyangwa biyobora igihugu bigiteza imbere ntabwo waheza umugore. Abagore rero turabahamagarira kwitabira, mwumve kandi ko ari uburenganzira bwanyu mugire n'ubushake bwabyo.'

    ' Kujya mu nzego z'ubuyobozi ndetse ntujyeyo nk'umugore, ujyeyo nk'umuntu ubifitiye uburenganzira, nugerayo mu gukemura ibibazo igihugu gifite, uzibuka ko nk'umugore, abagore bafite ibyo babuzwa no kuba abagore, icyo gihe mu ngamba zifatwa mu nzego za leta wibuke ko icyo kigomba gukemuka.'

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu kubaka umutekano w’Igihugu nta mugore ukwiriye guhezwa. Yabwiye abagore kumva ko ntawe ukwiriye kubabuza uburenganzira bw’abo, kandi bakwiriye kubiharanira.

    Yababwiye ko iyo ‘umuntu ataguhaye uburenganzira’ uhagaruka ukabushakisha. Mu ijambo rye, kandi yibukije buri munyarwanda ko ntawe ukwiriye gutekereza ko azamuha uburenganzira, ahubwo akwiriye guhagaruka akabwiha.

    Perezida Kagame yavuze ko umutekano n’uburenganzira bw’u Rwanda ‘ntawe wo kubisaba’. Ati “Urabiduha ku neza cyangwa ku byo ntavuze.”

    Yanabwiye abagore kuzirikana uyu munsi nk’urugendo rw’aho bavuye, aho bagana ndetse n’aho bagana. Ariko kandi uyu munsi ukwiriye guhora batuma bisuzuma, bareba aho bavuye ndetse n’aho bageze.

    Yisunze indirimbo ‘Ndandambara’ yamamaye mu buryo bukomeye mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, Perezida Kagame yavuze ko ‘kuri uyu munsi utwibutse iyo nzira, ndandambara’.


    Perezida Kagame yavuze ko umugore ari inkingi y'umuryango n'Igihugu


    Perezida Kagame yavuze ko imbogamizi zirimo ihohoterwa, kwitambika imbere y'umugore kumubuza ibimugenewe cyangwa uburenganzira zigomba kuvanwaho

    Perezida Kagame yavuze ko abagore bafite imbaraga nyinshi mu rugendo rwo kubaka Igihugu










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140534/ibyo-ntibikwiriye-perezida-kagame-yaburiye-abagabo-bakubita-abagore-inkingi-yumuryango-140534.html

  • Perezida Kagame yahishuye ubusobanuro bwama… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku rwego rw'Igihugu, byabereye muri BK Arena, asubiza uwari umubajije icyo yifuriza abuzukuru be babiri b'abakobwa ndetse n'urungano rwabo muri rusanga, Perezida Kagame, yavuze ko buri zina rifite ubusobanuro.

    Yagize ati: ''Mu mazina nabise nabigize mbigendere kuko harimo Philosophy, uwa Mbere namwise Abe, biva mu kuba ari ko iyo bivuze ngo Abe, abe uwo ari we, abe uwo ashaka kuba, ni cyo gituma namuhaye iryo zina''.

    Umukuru w'igihugu yavuze ko umwuzukuru we wa Kabiri yamwise Agwize, ati: ''Uwa Kabiri umukurikira mwita Agwize, kugwiza bivuze uburumbuke, agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, Values byose abigwize. Ngo muri ayo mazina, icyo nifuza, icyo mbifuriza, icyo nifuriza abanyarwanda byose bibe birimo”.

    Umwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame, Anaya Abe Ndengeyingoma, yavutse kuwa 19 Nyakanga 2020 naho uwa Kabiri ari we Amalia Agwize Ndengeyingoma, yavutse tariki 19 Nyakanga 2022.

    Perezida Kagame ni inshuti magara y’abuzukuru be

    Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, bakoze ubukwe muri Nyakanga 2019. Umunsi nyir'izina w'amateka y'isezerano ryo gushyingirwa imbere y'Imana hagati y'aba bombi wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga mu birori byitabiriwe n'abantu bo mu miryango n'abandi batumirwa.

    Mu mpera z’Ukuboza 2018, ni bwo Ange yasabwe anakwa na Bertrand Ndengeyingoma, ndetse ibi birori byitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame.

    Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma n’abana babo (Abe na Agwize)

    Perezida Kagame n’umwuzukuru we wa Kabiri, Agwize


    Perezida Kagame n’umwuzukuru we mukuru, Abe

    Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiroro by’Umunsi w’Umugore, yaburiye abagabo bagikubita abagore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140536/perezida-kagame-yahishuye-ubusobanuro-bwamazina-yabuzukuru-be-140536.html

  • Urwibutso Perezida Kagame afite ku mubyeyi we – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, mu birori bikomeye byabereye muri BK Arena mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

    Umuryango w'Abimbuye (ONU) wavuze ko muri uyu mwaka wa 2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore hisunzwe insanganyamatsiko igira iti 'Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere'.

    Urubuga rwa International Women’s Day rwo rwahisemo insangamatsiko ivuga ngo 'Gukangurira kudaheeza'

    Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize yo kwibohora k’u Rwanda, aterwa ishema no kubona abagore bagira uruhare mu byemezo bifatwa mu nzego z’Igihugu, kubabona bakora ibikorwa binyuranye kandi ibyo bakora ‘birivugira, biranigaragaza’.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko igikenewe ari ukongera uruhare rw’abo no gushyira uburyo butuma nta nkomi yatuma badakomeza kuba abo baribo mu rugendo rwo kubaka Igihugu.

    Yavuze ko afatira urugero ku bagore ‘Bose’. Akomeza ati “Ni bose. Iyo mbona nyine ibyo bakora. Ariko ku buryo bw’umwihariko ngirango twese uko turi hano cyangwa n’ahandi ku Isi hose hari utavuka ku mugore? Hari ukubwira ngo yaturutse ahandi, ngo ntabwo yavutse ku mugore, ntawe. Uwambyaye rero nawe.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko kubera amateka mabi y’u Rwanda, nk’abandi bose yari yarabujijwe uburenganzira ku gihugu ari impunzi kuva afite imyaka ine y’amavuko.

    Perezida Kagame yavuze ko iyo nzira y’inzitane y’ubuhunzi yayibanyemo n’umubyeyi we. Kandi ko mu bihe bitandukanye yagiye abwira ibihugu by’amahanga ko azi neza uburyo kuba impunzi bibabaza bityo ko nta muntu n’umwe yakwifuriza kuba impunzi.

    Ati “Nabibayemo kurusha abandi. Ntawe ukwiriye kuba impunzi n’umunsi n’umwe. Ariko njye nabaye impunzi imyaka 24. Ntabwo ari ibyo nabwiwe.”

    Yavuze ko ashingiye ku bihe yanyuranyemo n’umubyeyi we by’ubuhanzi bituma ari we mugore w’icyitegererezo kuri we. Ati “Abo tuvukaho rero, ukuntu batunyujije muri ibyo bihe bikomeye tukageza kuri uyu munsi, niyo utabivuga buri munsi ariko mu mutwe urabyibuka.'

    'Wibuka uwaguhetse aguhingisha, agukiza, ibyo ari byo byose, uwo ng’uwo nyine haba harimo impamvu wibonamo umugore wese anyura buri ibyo cyangwa akora ibyo, cyangwa yakoze ibyo, aho byari bikenewe, reka mvuge uwo rero mvukaho, ariko mvuge abagore bose muri rusange.”

    Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ko Umugore ari Inkingi y’Umuryango n’Igihugu, bityo akwiye uburenganzira bungana n’ubw’abandi, kandi akwiye kurindwa ihohoterwa aho riva rikagera.

    Yavuze ko abona uruhare rw’umugore mu iterambere ry’Igihugu, kandi ni ibintu yanabonye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yahamagariye abagore kujya mu nzego z’ubuyobozi, kuko bakwiriye kubyumva, kandi buri wese akajyayo ‘nk’umuntu afite uburenganzira’.

    Ati 'Ahafatirwa ibyemezo byukaba igihugu cyangwa biyobora igihugu bigiteza imbere ntabwo waheza umugore. Abagore rero turabahamagarira kwitabira, mwumve kandi ko ari uburenganzira bwanyu mugire n'ubushake bwabyo.'

    'Kujya mu nzego z'ubuyobozi ndetse ntujyeyo nk'umugore, ujyeyo nk'umuntu ubifitiye uburenganzira, nugerayo mu gukemura ibibazo igihugu gifite, uzibuka ko nk'umugore, abagore bafite ibyo babuzwa no kuba abagore, icyo gihe mu ngamba zifatwa mu nzego za leta wibuke ko icyo kigomba gukemuka.'

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu kubaka umutekano w’Igihugu nta mugore ukwiriye guhezwa. Yabwiye abagore kumva ko ntawe ukwiriye kubabuza uburenganzira bw’abo, kandi bakwiriye kubiharanira.

    Yababwiye ko iyo ‘umuntu ataguhaye uburenganzira’ uhagaruka ukabushakisha. Mu ijambo rye, kandi yibukije buri munyarwanda ko ntawe ukwiriye gutekereza ko azamuha uburenganzira, ahubwo akwiriye guhagaruka akabwiha.

    Perezida Kagame yavuze ko umutekano n’uburenganzira bw’u Rwanda ‘ntawe wo kubisaba’. Ati “Urabiduha ku neza cyangwa ku byo ntavuze.”

    Yanabwiye abagore kuzirikana uyu munsi nk’urugendo rw’aho bavuye ndetse n’aho bagana. Ariko kandi uyu munsi ukwiriye guhora batuma bisuzuma, bareba aho bavuye ndetse n’aho bageze.

    Yisunze indirimbo ‘Ndandambara’ yamamaye mu buryo bukomeye mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, Perezida Kagame yavuze ko ‘kuri uyu munsi utwibutse iyo nzira, ndandambara’.  

    Perezida Kagame yavuze ko abagore bose ari icyitegererezo kuri we, ariko by'umwihariko Nyina umubyara

    Perezida Kagame yavuze ko Nyina umubyara, yamuhungishije amuhetse, amukiza byinshi, bityo nubwo atabivuga ahora muri we abizirikana













    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140538/urwibutso-perezida-kagame-afite-ku-mubyeyi-we-140538.html