Blog

  • Naba nkoze ibara – Platini P ku byo kuzatambukana n’umugore we bafatanye agatoki ku kandi kuri ‘red capet’ #rwanda #RwOT

    Nemeye Platini yavuze ko kuva yitwa we ataratambukana n’umukobwa ku itapi itukura (tapis rouge), abikoze ubu yaba akoze agashya.

    Ni kiganiro yashyize ku muyoboro we wa YouTube cyagarukaga kuri “Baba Xperience”, aho yarimo aganira na Phhil Peter.

    Yabajijwe niba iki gitaramo cye kizitabirwa n’umugore we, avuga ko ataratambukana n’umukobwa ku itapi itukura rero akaba yumva atabikora ubu.

    Ati “uziko nta mukobwa turanyurana ku itapi itukura, sha naba nkoza ibara ndamutse mbikoze ubu.”

    Gusa yakomeje avuga ko batarigera baganira niba yazaza muri iki gitaramo cye kizaba mu mpera z’uku kwezi.

    Uyu muhanzi akaba yasabwe gushyira umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye n’umugore we, yavuze ko n’amategeko atabisobanura.

    Ati “Sha nakubwira ko ibyo bintu amategeko atabisobanura kugeza ubu, ni umugore wanjye.”

    Iki gitaramo kikaba kizaba tariki ya 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw mu myanya isanzwe, 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 200 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

    Azahuriramo n’abahanzi batandukanye barimo Riderman, Nel Ngabo, Big Fizzo w’i Burundi n’abandi batandukanye.

    Platini yavuze bigoye kuzatambukana n’umugore we kuri ‘tapis rouge’

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/naba-nkoze-ibara-platini-p-ku-byo-kuzatambukana-n-umugore-we-agatoki-ku-kandi-kuri-red-capet

  • FERWAFA yirinze ibyabaye 2017, Rayon Sports ntibyumva #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugira impungenge z’amatara ya Kigali Pele Stadium, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryafashe umwanzuro wo kwimura amasaha y’umukino w’abakeba uzahuza APR FC na Rayon Sports.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24. Ni umukino wari utaganyijwe saa 18h00′ kuri Kigali Pele Stadium.

    FERWAFA ikaba yamaze gufata umwanzuro wo gushyira uyu mukino saa 15h00′ kubera ko batizeye amatara ya Kigali Pele Stadium.

    Iri shyirahamwe rivuga ko Umujyi wa Kigali warimenyesheje ko Generator icanira iki kibuga idakora neza ku buryo ikora ku kigero cya 20%.

    Ibi kandi bakabishingira no kuba mu mikino imaze iminsi ihabera amatara yabaga atagaragara neza bityo bakirinda ko hari ikibazo cyaba kuri uyu mukino uba witezwe n’abantu.

    Benshi barimo na Rayon Sports batunguwe n’iki cyemezo kuko batumva ukuntu ikibuga cyakiniweho na APR FC na Etoile del’Est ku wa Kabiri w’iki cyumweru amatara ahise aba ikibazo.

    Umunyamabanga wa Rayon Sports yagize ati “FERWAFA yatumunyesheke ko umukino wimuriwe amasaha kubera amatara. Ariko niba ntibeshye hari umukino wari wahabereye ku wa Kabiri?”

    FERWAFA yirinze ibyabaye 2017?

    Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports ni umukino uba witezwe n’abantu b’ingeri zose, yaba abaje ku kibuga cyangwa se n’abataje bawukurikira kuri televiziyo cyangwa Radio.

    Ni yo mpamvu mu kuwitegura harebwa buri kantu gashobora kuba kateza impaka kuri uyu mukino ugatuma utagenda neza.

    Nyuma y’uko abantu batandukanye barimo n’abakinnyi bagiye bivovotera aya matara bavuga ko atagaragara neza, FERWAFA yahisemo umukino kuwuzana kare ngo hato hatazabaho impanuka noneho akazima hakaboneka urwitwazo.

    Ibi bisa no kwirinda ibyabaye muri 2017 tariki ya 23 Nzeri aho aya makipe yari yacakiraniye i Rubavu kuri Stade Umuganda mu mukino wa Super Cup.

    Byaje kuba ngombwa ko umukino usubikwa ugeze ku munota wa 63 nyuma y’uko amatara yo muri Stade Umuganda yari yazimye, kwaka bikanga. Rayon Sports yari ifite 2-0. Byabaye ngombwa ko iminota yari isigaye ikinirwa kuri Kigali Pele Stadium (icyo gihe yari ikiri Stade Regional) ku wa Gatatu, tariki ya 27 Nzeri 2017. Nta mpinduka zabaye umukino warangiye ari 2-0 Rayon Sports yegukana igikombe.

    Ntabwo i Rubavu byagenze neza

    Iminota yasigaye yaje gukinirwa i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/FERWAFA-yirinze-ibyabaye-2017-Rayon-Sports-ntibyumva

  • Shabalala na Shaiboub bayoboye abakinnyi bahatanira igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi kwa Gashyantare muri Shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ubufatanye bwa Rwanda Premier League ndetse n'umuterankunga wayo Gorilla Games, bamaze gutangaza urutonde rw'abagomba guhembwa mu kwezi kwa Gashyantare 2024.

    Ni ibihembo ngarukakwezi bihabwa abakinnyi baba bitwaye neza muri uko kwezi, bigatangwa mu byiciro bine bitandukanye.

    Abahembwa ni ikiciro cy'abakinnyi bitwaye neza muri uko kwezi bari guhembamo, umunyezamu wakijije izamu rye ibizwi nka Save, umukinnyi watsinze igitego cyiza ndetse n'umutoza mwiza w'ukwezi.
    Biteganyijwe ko igikorwa cyo guhemba abitwaye neza kizaba tariki ya 20 Werurwe 2024, kikazaba imbonankubone ku ISIBO TV guhera ku isaha ya saa Mbiri z'umugoroba.

    Abakinnyi bahatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi ni:

    1. Eldin Shaiboub Ali (APR‬ FC)
    2. Destin Malanda (Amagaju‬)
    3. ‪Samuel Pimpong (Mukura ‬VS)
    4. ‪Shaban Hussein (AS Kigali)

    Abakinnyi bahatanira igihembo cy'umukinnyi watsinze igitego cyiza cy'ukwezi ni:

    1. ‪Niyibizi Ramadhan wa APRFC bahura na Mukura VS‬
    2. ‪Ani Elijay wa Bugesera FC bakina na Gasogi United‬
    3. ‪Destin Malanda w'Amagaju bakina na Gasogi United‬
    4. ‪Shaiboub Ali wa APR FC bakina na Sunrise FC

    ‪Abatoza bahatanira igihembo cy'Umutoza mwiza w'ukwezi ni:

    1. Guy Bukasa wa AS Kigali‬
    2. Thierry Froger was APR FC ‬
    3. Habimana Sosthene wa Musanze FC
    4. Jullien Mette wa Rayon Sports ‬

    Abakinnyi bahatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza wakijije izamu (Save) w'ukwezi ni:

    1. ‪Pavel Nzila wa APR FC ubwo bakinaga na Bugesera FC‬
    2. ‪Habineza Francois ubwo bakinaga na Rayon Sports‬
    3. Nzeyurwanda Dhihad wa Kiyovu SC ubwo bakinaga na Gasogi United ‬
    4. Muhawenayo Gad wa Musanze FC ubwo bakinaga na Rayon Sports‬

    The post Shabalala na Shaiboub bayoboye abakinnyi bahatanira igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi kwa Gashyantare muri Shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shabalala-na-shaiboub-bayoboye-abakinnyi-bahatanira-igihembo-cyumukinnyi-wukwezi-kwa-gashyantare-muri-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shabalala-na-shaiboub-bayoboye-abakinnyi-bahatanira-igihembo-cyumukinnyi-wukwezi-kwa-gashyantare-muri-shampiyona-yu-rwanda

  • Umupasiteri w’icyamamare yogoshwe umusatsi n… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Pastor Michael yateruraga icyigisho kivuga ku kwiyegurira Imana  no kwera imbuto zikwiriye abizera Yesu by'ukuri, yicaye ku ntebe maze hinjira umwogoshi atangira kumwogosha umusatsi wo ku mutwe n'ubwanwa ari na ko akomeza kwigisha abayoboke be.

    Yakomeje kwigisha nk’aho ntakiri kuba, yitsa ku bagira ubwoba bwo gusanga Imana kubera ibyaha ababwira amagambo akomeye. Ati 'Wowe ufite ubwoba n'amarira uterwa n'ibyaha wakoze bigatuma uhunga Imana, bicike uze irakwakirana imbabazi, kuko ntawe wayisanze ngo imutererane”.

    Yanakomoje ku myumvire iranga uwamaze guhinduka umwizera irimo gusuzugura ibicantege n'ibigeragezo biterwa na sekibi satani. Yanavuze ko nta kintu na kimwe wageraho Imana itabyemeye.

    Ati 'Iyo Imana ivuze oya ntawayivuguruza. Imana yumva abana bayo bayitakira amanywa n'ijoro ikabaha ibyo bakeneye ndetse nta mwana w'umuntu wagutwara umugisha Imana yakugeneye”.

    Pastor Todd wari wambaye ipantaro yijimye hamwe n’ishati yijimye yo mu bwoko bwa polo, yagaragaye ku rubyiniro yigisha ijambo ry'Imana bamwogosha umusatsi.

    Mu mwaka wa 2022 uyu mu pastier yasabye imbabazi ku rukuta rwe rwa X rukurikirwa n'abarenga Miliyoni ku bwo kugaragara mu rusengero  ahanagura mu maso h'umuvandimwe we akarangaza abizera.

    Yasabye imbabazi agira ati 'Ntabwo nari ngambiriye kurangaza abantu mu gihe cyo gutambutsa ijambo ry'Imana havugwa agakiza ka Yesu Kristo. Ndasaba imbabazi ku bwo gukoresha urwo rugero rwabangamiye abantu'.

    Muri ubwo butumwa bwo gusaba imbabazi bwanyujijwe ku rubuga rwa X, Todd yakoresheje umurongo wa Bibiliya uri mu gitabo cya Mariko 8:23 ndetse nyuma asabira umugisha abamukurikira.


    Umupasiteri bamwogosheye mu rusengero arimo kubwiriza

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO PASTOR MACHAEL YOGOSHWA ARIMO KWIGISHA IJAMBO RY’IMANA



    Source: The Christian Post

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140460/umupasiteri-wicyamamare-yogoshwe-umusatsi-nubwana-ubwo-yigishaga-mu-rusengero-video-140460.html

  • Uko umukinnyi wa APR FC yisanze yabaye Produc… – #rwanda #RwOT

    Murwanashyaka Christopher umaze kumenyekana nka Tell Dhem, ni umwee mu bahagaze neza muri uyu mwuga ndetse ugaragaza ibimenyetso ko ari umwe mu beza muri iki kiragano.

    Tell Dhem yakoze indirimbo zirimo iza Bwiza, Mico The Best, Danny Vumbi, Afrique n'abandi zirimo gukundwa.

    Uyu musore mu kiganiro na InyaRwanda,  yavuze ko mbere yo kwinjira muri muzika  mu buryo bwo gutunganya amajwi y'indirimbo, yabanje gukina umupira w'amaguru akinira ikipe ya APR FC mu bato bayo 'Intare FC'.

    Tell Dhem yavuze ko yaretse gukina umupira muri 2020 ubwo hateraga icyorezo cya Covid 19 yazengereje Isi.

    Tell Dhem yagize ati ”Njyewe nari umukinnyi w'umupira w'amaguru mu ikipe y'Intare za APR FC, ubwo Corona Virusi yateraga mu 2020, byabaye ngombwa ko abakinnyi bose b'umupira w'amaguru bataha kuko ibikorwa bya siporo byari byahagaze. Nanjye kimwe n'abandi bakinnyi, naratashye, nisubirira mu rugo dutegereza aho bigana'.

    Tell Dhem yavuze ko kubyibuha byatumye adasubira mu kibuga ahubwo ayoboka umuziki.

    Yagize ati 'Ubwo twari mu rugo, natangiye kwiga ibintu byo gucura beats, nabyigiraga kuri YouTube nkomeza kubyiga umunsi ku munsi, byarangiye ntangiye kubimenya, bikubitiraho ko nari ndimo no kubyibuha cyane ku buryo ntari kongera kubasha gukina umupira.

    Urumva kubera kurya ntakora imyitozo, byarangiye mbyibushye cyane ku buryo ntari kongera kubasha umupira. Nafashe umwanzuro wo kwikorera imiziki kuko nari ntangiye gufatisha'.

    Tell Dhem avuga ko abahanzi banini yakoreye indirimbo bwa mbere ari 'Mico The Best na Afrique'.

    Yagize ati 'Urumva natangiye ukora imiziki, mpera ku bahanzi bato, nza gukorera Afrique indirimbo yitwa 'Banyica' yaje kuba imbarutso yo kumpuza na Mico The Best mukorera 'Imashini' irakundwa n'abandi bagenda baza umunsi ku munsi.

    Producer Tell Dhem niwe wakoze indirimbo nka 'Imashini, Inanasi' za Mico The Best, 'It's ok, Mutima, na Niko Tamu' za Bwiza, 'Banyica, Tap & Go' za Afrique n'izindi.

    Tell Dhem yavuze ko yari umukinnyi wa APR FC akaza kwisanga yinjiye mu muziki 
    Tell Dhem abarizwa muri ‘The Missed Call’ ya Zaba Missed Call

    Reba ikiganiro Tell Dhem yagiranye na Inyarwanda 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140264/uko-umukinnyi-wa-apr-fc-yisanze-yabaye-producer-tell-dhem-video-140264.html

  • FERWAFA yirinze ibyaye 2017, Rayon Sports ntibyumva #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugira impungenge z’amatara ya Kigali Pele Stadium, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryafashe umwanzuro wo kwimura amasaha y’umukino w’abakeba uzahuza APR FC na Rayon Sports.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24. Ni umukino wari utaganyijwe saa 18h00′ kuri Kigali Pele Stadium.

    FERWAFA ikaba yamaze gufata umwanzuro wo gushyira uyu mukino saa 15h00′ kubera ko batizeye amatara ya Kigali Pele Stadium.

    Iri shyirahamwe rivuga ko Umujyi wa Kigali warimenyesheje ko Generator icanira iki kibuga idakora neza ku buryo ikora ku kigero cya 20%.

    Ibi kandi bakabishingira no kuba mu mikino imaze iminsi ihabera amatara yabaga atagaragara neza bityo bakirinda ko hari ikibazo cyaba kuri uyu mukino uba witezwe n’abantu.

    Benshi barimo na Rayon Sports batunguwe n’iki cyemezo kuko batumva ukuntu ikibuga cyakiniweho na APR FC na Etoile del’Est ku wa Kabiri w’iki cyumweru amatara ahise aba ikibazo.

    Umunyamabanga wa Rayon Sports yagize ati “FERWAFA yatumunyesheke ko umukino wimuriwe amasaha kubera amatara. Ariko niba ntibeshye hari umukino wari wahabereye ku wa Kabiri?”

    FERWAFA yirinze ibyabaye 2017?

    Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports ni umukino uba witezwe n’abantu b’ingeri zose, yaba abaje ku kibuga cyangwa se n’abataje bawukurikira kuri televiziyo cyangwa Radio.

    Ni yo mpamvu mu kuwitegura harebwa buri kantu gashobora kuba kateza impaka kuri uyu mukino ugatuma utagenda neza.

    Nyuma y’uko abantu batandukanye barimo n’abakinnyi bagiye bivovotera aya matara bavuga ko atagaragara neza, FERWAFA yahisemo umukino kuwuzana kare ngo hato hatazabaho impanuka noneho akazima hakaboneka urwitwazo.

    Ibi bisa no kwirinda ibyabaye muri 2017 tariki ya 23 Nzeri aho aya makipe yari yacakiraniye i Rubavu kuri Stade Umuganda mu mukino wa Super Cup.

    Byaje kuba ngombwa ko umukino usubikwa ugeze ku munota wa 63 nyuma y’uko amatara yo muri Stade Umuganda yari yazimye, kwaka bikanga. Rayon Sports yari ifite 2-0. Byabaye ngombwa ko iminota yari isigaye ikinirwa kuri Kigali Pele Stadium (icyo gihe yari ikiri Stade Regional) ku wa Gatatu, tariki ya 27 Nzeri 2017. Nta mpinduka zabaye umukino warangiye ari 2-0 Rayon Sports yegukana igikombe.

    Ntabwo i Rubavu byagenze neza

    Iminota yasigaye yaje gukinirwa i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yirinze-ibyaye-2017-rayon-sports-ntibyumva

  • Wagira ngo ni Wembley Stadium yo mu Bwongereza! Amashusho ya Stade Amahoro isa nkigeze ku musozo akomeje guca igikuba ku mbuga nkoranyambaga – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka stade Amahoro isa nkigeze ku musozo kuko ibyibanze byose byamaze kujyamo.

    Amashusho yagiye hanze agaragaza aho imirimo yo kuvugurura iyi stade izajya yakira abantu ibihumbi 45, yatumye ayigaragaza iteye nka Wembley Stadium yo mu Bwongereza.

    VIDEWO:

     

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-ni-wembley-stadium-yo-mu-bwongereza-amashusho-ya-stade-amahoro-isa-nkigeze-ku-musozo-akomeje-guca-igikuba-ku-mbuga-nkoranyambaga-videwo/

  • UCL: Real Madrid yananiwe gutsinda Leipzig, Manchester City ihana Copenhagen  – YEGOB #rwanda #RwOT

    UCL: Real Madrid yananiwe gutsinda Leipzig, Manchester City ihana Copenhagen.

    Mu ijoro rya cyeye imikino ya 1/8 muri Uefa Champions League yakomezaga ikipe ya Real Madrid yari yakiriye ikipe ya RB Leipzig umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 byatumye Real ikatisha itike yo kwerekeza muri 1/4 kubera ko umukino ubanza yari yatsinze igitego 1-0 ikaba yakomeje kugiteranyo cy'ibitego 2-1.

    Manchester City yatsindaga Copenhagen ibitego 3-1 byatumye abasore b'umutoza Pep Guardiola bakatisha itike ya 1/4 kugiteranyo cy'ibitego 6-2.

    Real Madrid na Manchester City zisanze Bayern Munich na Paris Saint Germain muri 1/4 cy'imikino y'igikombe cya Uefa Champions League mu gihe hategerejwe andi makipe 4 agomba gusanga izi muri 1/4.

     

    Source : https://yegob.rw/ucl-real-madrid-yananiwe-gutsinda-leipzig-manchester-city-ihana-copenhagen/

  • Nakubwira ko amategeko atabisobanura-Igisubiz… – #rwanda #RwOT

    Platini P ari mu bahanzi bamaze imyaka itari mike ijya kugera mu binyacumi 2.


    Ndetse kuri ubu bamwe bamwita Baba bivuze kongera gutangira nyuma y'ibikomeye binasobanuye inararibonye mu muziki.


    Uyu muhanzi akaba agiye kumara imyaka 4 akora wenyine nyuma y'imyaka 10 yari amaze muri Dream Boyz.

    Kuri ubu akaba yitegura gukora igitaramo kizaririmbamo abahanzi batandukanye amatike arimo ay'ibihumbi 5Frw, 10Frw na Table y'ibihumbi 200Frw.

    Ubwo yaganiraga na DJ Phil Peter mu kiganiro cya mbere Baba Xperience.

    Uyu munyamakuru yamubajije ku cyo yakora atandukanye n'umugore niba yashaka undi,asubiza agira ati'Ako kanya birashoboka cyane.'

    Abajijwe ku mugore we niba azitabira igitaramo cye yagize ati'Uziko nta mukobwa turacana ku itapi y'umutuku, naba nkoze ibara mbikoze ubu.'


    Niba baratandukanye uyu mugabo yirinze kugira icyo abivugaho, agaragaza ko ubwo ari ubuzima bwite ati'Umugore aba ari uw'umuntu ntabwo ari uw'itsinda.'

    Gusa bagana kumusozo w'ikiganiro nubwo yabanje ikintu cy'amategeko yavuze ko ari umugore we ati' Nakubwira ko kugeza ubu amategeko atabisobonura, oya ni umugore wanjye.'

    Yagaragaje kandi ko bigoye iby'urukundo ati'Mu bintu by'urukundo ntakintu nabonyemo gisekeje.'

    Platini P yakomoje ku kuba urukundo atari ikintu cyo kwisukirwa, agaragaza ko akiri kumwe n’umugore nubwo yabanje kwisunga ijambo ry’amategekoPlatini P yagaragaje ko byaba ari agashya kuba yaserukana n’umugore we ku itapi y’umutuku 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140461/nakubwira-ko-amategeko-atabisobanura-igisubizo-cya-platini-p-ku-gutandukana-numugore-we-140461.html

  • Amanota 10 APR FC irusha Rayon Sports arabazw… – #rwanda #RwOT

    Shampiyona ya 2023-24, ni shampiyona ishobora kuzagira umusozo umeze nk’uwa filime yarebwe kuko buri gihe uba uzi uko izarangira. Ni shampiyona idateye amatsiko nk’imyaka ibiri iheruka,kereka mu gihe Rayon Sports yakora amateka, ndetse ikipe ya APR FC nayo ikananirwa gutsinda imikino ishigaje.

    Ubundi shampiyona yose ku Isi yinjiye mu mikino 10 ya nyuma, usanga iba ihanzwe amaso ku makipe ashobora kwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse n’amakipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka rero isa naho yafunguye uburyohe, nyuma y’uko hasigaye imikino 7 gusa ariko APR FC ikaba irusha amanota 10 ikipe ya Rayon Sports ya kabiri, ibintu bitari bikunze kubaho mu Rwanda.

    Imyaka yabanje byari bimeze gute?

    Duhereye mu 2016 ubwo amakipe yabaga 30, ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Rayon Sports yari ifite amanota 52, inganya na APR FC, ariko APR FC yegukana igikombe n’amanota 67 kuri 61 ya Rayon Sports.

    Ikipe ya Musanze FC yayoboye shampiyona kugera ku munsi wa 12, ndetse abantu batangira kwibaza niba igikombe kizambuka Mukungwa, ariko ubu siko bimeze 

    Mu 2017, ku munsi wa 23 wa Shampiyona Rayon Sports yari ifite amanota 58 APR FC ifite 47, Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona ifite amanota 73 kuri 61 ya Police FC. Uyu mwaka w’imikino niwo mwaka waherukaga aho ikipe igera ku munsi wa 23 irusha iya kabiri amanota agera ku 10, kandi bigaragara ko ayo manota atavuyemo.

    Mu 2018, ku munsi wa 23, AS Kigali yari ku mwanya wa mbere n’amanota 48 mu gihe APR FC yari ifite amanota 45, APR FC ikaba yaregukanye igikombe ifite amanota 66 kuri 61 ya AS Kigali.

    2019, ku munsi wa 23 wa Shampiyona APR FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota 54,Rayon Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 51, Rayon Sports itwara igikombe ifite amanota 72, APR FC ifite 65 ku mwanya wa kabiri.

    Mu 2020, shampiyona yakinwe imikino 23 kubera COVID-19, APR FC iyegukana ifite amanota 57 kuri 50 ya Rayon Sports. 2021, shampiyona yakinwe mu matsinda APR FC iyegukana inganya na AS Kigali amanota 19 ariko iyirusha ibitego.

    Mu 2018, AS Kigali yasigariyeho Rayon Sports ariko yari ihasize umugongo 

    Mu 2022 ku munsi wa 23 wa Shampiyona, APR FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota 51 irusha inota 1 Kiyovu Sports, APR FC itwara igikombe ifite amanota 66 irusha inota rimwe Kiyovu Sports. Mu 2023, ku munsi wa 23 wa Shampiyona APR FC yari ifite amanota 49 ari iya mbere Kiyovu Sports ari iya kabiri n’amanota 47, APR FC itwara igikombe inganya amanota na Kiyovu Sports ariko iyirusha ibitego.

    None uyu mwaka amanota 10 APR FC irusha Rayon Sports, arabazwa nde?

    Mbere na mbere aya manota arabanza abazwe Rayon Sports yatinze gutangira shampiyona. Rayon Sports yagiye imbere ya APR FC ku rutonde rwa shampiyona inshuro imwe gu ku munsi wa mbere wa shampiyona. Ku munsi wa 8 APR FC yari yarayiciyeho ndetse imaze kuyisiga amanota 5.

    Kiyovu Sports yamaze imyaka 2 ibuza APR FC gucira ngo agwe, igatwara igikombe ku munsi wa nyuma, ariko twavuga ko yasigariye Rayon Sports neza 

    Imikino ibanza ya shampiyona, yarangiye, APR FC imaze gusiga Rayon Sports amanota 6, mu gihe ku munsi wa 18 wa shampiyona, APR FC yari imaze kuyisigamo amanota 9. Umuntu yavuga ko Rayon Sports nk’ikipe rukumbi ibasha gutwara igikombe cya shampiyona APR FC, ariyo ya mbere yabazwa uburyo APR FC yayisize amanota 10.

    Ikipe ya Police FC nayo yakwitaba urukiko mu buryo bwo gushakisha impamvu ikipe ya mbere iri kurusha iya kabiri amanota 10

    Reka twemere ko Police FC yatangiye umwaka w’imikino nabi kuko imikino ine ya mbere yari ku mwanya wa 10 n’amanota 4. Gusa iyi kipe yaje gukora ibisa n’ibitangaza, itsinda imikino ubutitsa, hanyuma imikino ibanza ya shampiyona irangira iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 31 irushanwa inota 1 na APR FC.

    Umuntu yavuga ko Rayon Sports yakererewe kubona umutoza w’amahitamo mazima, ari naho igikombe cyagendeye 

    Buri wese yumvaga ko Police FC igiye guhangana na APR FC bidasanzwe ndetse Mashami Vincent akaba yahesha iyo kipe igikombe cya mbere cya shampiyona ndetse iyi kipe igura Peter Agblevor wo kubafasha kubigeraho, ariko igisekeje ni uko ubu tuvugana Police FC irushwa amanota 22 n4ikipe ya APR FC, bivuze ko kuva imikino yo kwishyura Police FC imaze gukora amanota 2 mu mikino 8.

    Buri kipe yose ikina shampiyona yakwitaba urukiko ikavuga impamvu itabashije gutsinda APR FC

    Urebye nko mu myaka ibiri itambutse, dufashe nka 2021-22, APR FC yatsinzwe imikino 4 muri shampiyona aho yageze ku munsi wa 23 imaze gutsindwa imikino 2. Mu 2022-23, APR FC yatsinzwe imikino 3 ibiri muri yo ikaba yarageze ku munsi wa 24 yarayitsinzwe.Uyu mwaka rero amakipe navuga ko yize nabi APR FC, habura ikipe n’imwe yayikora mu jisho aho tugeze aha.

    Uko mbibona

    Ubusanzwe Rayon Sports niyo kipe ifite ubushobozi bwo gutwara APR FC igikombe cya shampiyona, muri iyi myaka Rayon Sports bigaragara ko ititeguye ndetse idafite umugongo wo guhatana.

    Mu gihe Rayon Sports yabaga itameze neza, habaga hari ikipe iza kuyisigariraho twavuga nka 2018 ubwo AS Kigali yahanganaga na APR ndetse na 2021, Kiyovu Sports 2022 na 2023, ariko izi kipe mukaba mubizi ko iyi shampiyona yatangiye ziri aharindimuka.

    Hari hakenewe rero ikipe ikomeza gusigarira kuri Rayon Sports n’ubundi yagaragazaga ko ititeguye, ariho twabonye ko Police FC yagombaga kubikora ariko ikaza gutenguha abantu, ariyo mpamvu Rayon Sports yafashe akabando iza guhanyanyaza aribyo irimo ubu. Navuga ko ku bwanjye Police FC ariyo kipe ya mbere igomba kuvuga uko byagenze. 

    Police FC ntabwo yabaniye abakunzi ba ruhago y’u Rwanda, kuko yavuye muri shampiyona aho yari ikenewe 

    Rayon Sports imeze nk’umubyeyi watumye umwana kuvoma, yagera mu nzira akagaruka akabwira umubyeyi ngo niyigireyo 

    APR FC kuva iyi shampiyona yatangira ntabwo irataza amanota 3 icyarimwe, gusa imaze kunganya inshuro 7

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140459/amanota-10-apr-fc-irusha-rayon-sports-arabazwa-nde-140459.html