Blog

  • Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy'Amanota 13 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 hakinwe imikino y'umunsi wa 24 wa shampiyona y'u Rwanda, mu mukino wari utegerejwe n'abantu benshi urangiye APR FC itsinze Rayon Sports 2-0.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu, ni umukino watangiye ku isaha ya Saa cyenda aho kuba ku isaha ya Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.

    Ikipe y'Ingabo z'igihugu ya APR FC yari yasuye, niyo yatangiye neza ubwo hari ku munota wa kane nibwo habonetse igitego. cyayo cya mbere.

    Hari kuri Coup Franc yari itewe neza na Ruboneka isanga myugariro Yunusu Nshimiyimana agaruye umupira mu rubuga rw'amahina, umunyezamu Ndiaye ntiyawugeraho Clement Niyigena awushyira mu nshundura biba kimwe ku busa.

    Iki gitego kimwe nicyo cyaherekeje amakipe yombi kugeza ubwo yombi yagiye kuruhuka Ri igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Niyigena Clément.

    Amakipe yombi avuye ku ruhuka mu gice cya Kabiri cy'Umukino, ikipe ya Rayon Sports yatangiye ihanahana neza ndetse igera naho ibona uburyo bwo kubona igitego binyuze kuri Charles Bbaale ariko umunyezamu wa APR FC atabara izamu.

    Bigeze ku munota wa 79 w'umukino nibwo ikipe ya APR FC yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan wari winjiye mu kibuga asimbuye.

    Gutsinda kwa APR FC kwatumye iyi kipe igeza amanota 58 aho kuri ubu iri ku mwanya wa mbere w'agateganyo ikaba ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 45.

    Usibye uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, dore uko indi mikino y'umunsi wa 24 yagenze:

    Amagaju FC 1-1 Bugesera FC

    AS Kigali 1-0 Musanze FC

    Etincelles FC 3-1 Mukura VS

    Etoile de l'Est 1-0 Kiyovu SC

    Muhazi United 1-0 Sunrise FC

    Imikino izakinwa kuri iki cyumweru:

    Police FC vs Gasogi United

    Marines FC vs Gorilla FC

    The post Amafoto — APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy'Amanota 13 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-apr-fc-yatsinze-rayon-sports-2-0-ishyiramo-ikinyuranyo-cyamanota-13/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-apr-fc-yatsinze-rayon-sports-2-0-ishyiramo-ikinyuranyo-cyamanota-13

  • APR FC yatsinze Rayon Sports iyirusha amanota 13, abafana bataha umukino utarangiye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 bya Niyigena Clement Clement na Niyibizi Ramadhan bahita bayirusha amanota 13 ku rutonde rwa shampiyona.

    Wari umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wo Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC kuri Kigali Pelé Stadium ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024.

    Amakipe yombi yagiye gukina APR FC ari yo iyoboye urutonde n’amanota 55, Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 45.

    Ku mikino 5 yaherukaga guhuza aya makipe, Rayon Sports yatsinzemo imikino 3, APR FC itsinda umwe banganya umwe.

    Hari hitezwe kureba niba Rayon Sports ihagarika APR FC yari itaratsindwa muri shampiyona uyu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Uyu mukino w’agapingane kuruta iyindi mu ‘Misozi Igihumbi’ (Thousands Hills Derby), kuri iyi nshuro wahuje abatoza babiri b’Abafaransa, Julien Mette wa Rayon Sports na Thierry Froger wa APR FC.

    Wari umukino wa 3 uhuza aya makipe Thierry Froger yari agiye gutoza aho ibiri iheruka umwe yawutsinzwe undi akawunganya. Ni wo mukino wa mbere kuri Julien Mette yari agiye gutoza uhuza aya makipe kuko yaje muri Rayon Sports muri Mutarama 2024.

    Ku munota wa kabiri w’umukino, APR FC yazamutse neza maze Ishimwe Christian ahinduye imbere y’izamu, umupira uba muremure.

    APR FC wabonaga iri mu mukino neza, ku munota wa 4 yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Niyigena Clement n’umutwe, ni ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Ruboneka Bosco ku ikosa ryari rikorewe Omborenga Fitina.

    Muri iyi minota wabonaga APR FC irimo kurusha Rayon Sports yarimo itakaza imipira bya hato na hato.

    Charles Baale ku munota wa 10 yagerageje ishoti ariko umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila arawufata.

    Ku makosa ya Kalisa Rashid, Mbaoma yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina atanze umupira mwiza ariko Kanamugire Roger arahagoboka awukuramo.

    Ku munota wa 33 Rayon Sports yabonye kufura yatewe na Kalisa Rashid ariko umupira uruhukira mu ntoki za Pavelh Ndzila.

    Omborenga Fitina ku munota wa 39 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Khadime Ndiaye ariko Bacca ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Iminota 5 y’igice cya kabiri, umupira wakinirwaga cyane mu rubuga rwa APR FC.

    Muhire Kevin ku munota wa 52 yagerageje ishoti rikomeye yatereye nko mu kibuga hagati ariko Pavelh Ndzila arawufata.

    Fitina Omborenga ku munota wa 55 yahinduye umupira ashaka Mbaoma ariko ugana mu ntoki z’umunyezamu, Khadime Ndiaye.

    Ku munota wa 63, amakipe yombi yakoze impinduka za mbere, ku ruhande rwa APR FC, Sharaf Eldin Shiboub na Niyomugabo Claude bavuyemo baha umwanya Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan. Rayon Sports na yo Bugingo Hakim yavuyemo aha umwanya Ganijuru Elie.

    Ku munota wa 66 ku makosa y’ubwugarizi n’umunyezamu ba Rayon Sports, Mbaoma yabonye umupira ariko ateye unyura hanze y’izamu.

    Pavelh Ndzila yarokoye APR FC ku munota wa 70, ni ku ishoti rikomeye Charles Baale yatereye mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu arawufata.

    APR FC yashakaga igitego cya kabiri yaje kukibona ku munota wa 79 cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira yari ahawe na Bacca.

    Nyuma y’iki gitego abafana ba Rayon Sports batangiye gusohoka muri Stade kuko babonaga kwishyura bidashoboka.

    Ku munota wa 82, Rayon Sports yakoze impinduka 2, Serumogo Ali na Tuyisenge Arsene bavamo hinjiramo Mucyo Junior Didier na Iraguha Hadji.

    Ku munota wa 86, Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma havamo Charles Baale hinjiramo Gomis. Umukino warangiye ari 2-0.

    Nyuma y’uyu mukino APR FC iyoboye urutonde n’amanota 58, irusha Rayon Sports ya kabiri 13 kuko ifite 45.

    Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Niyigena Clement

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-rayon-sports-iyirusha-amanota-13-abafana-bataha-umukino-utarangiye-amafoto

  • Kamonyi-Kibuza: Umwe yahise apfa, abandi 18 barimo na shoferi bakomerekera bikomeye mu mpanuka #rwanda #RwOT

    Ahagana ku I saa tanu n'iminota 40 zo kuri uyu wa 09 Werurwe 2024, mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu kibuza hafi y'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, habereye impanuka ikomeye yapfiriyemo umugenzi 1 bikiba, 18 barakomereka bikomeye barimo na shoferi, kigingi yaburiwe irengero.

    Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabwiye intyoza.com ko iyi mpanuka yabaye kandi ko ku ikubitiro umugenzi umwe yahise apfa abandi 18 bagakomereka bikomeye.

    SP Emmanuel Kayigi, avuga ko imvano y'iyi mpanuka nubwo iperereza rigikomeje ariko ngo shoferi yavuze ko yabuze feri y'yi modoka yo mu bwoko bwa Minibisi ifite ibiyiranga RAB 069D yavaga Kigali yerekeza Muhanga.

    SP Emmanuel, Agira kandi ati'Hapfuye umuntu umwe hakomereka abantu 18 bajyanywe CHUK'.

    Akomeza yibutsa abatwara ibinyabiziga ko igihe cyose mbere yo guhaguruka batwaye bakwiye kubanza gusuzuma mu bwitonzi ikinyabiziga batwaye, yaba feri ndetse n'ibindi byose mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyashobora guteza impanuka. Asaba kandi ko kubahiriza ibyapa, amategeko agenga umuhanda ndetse n'imiterere y'umuhanda bikwiye kandi ko ari ingenzi mu kwirinda impanuka.

    Guhaguruka ugiye mu rugendo, hakwiye kumvikana ko buri wese ashaka kugera amahoro aho agiye, bityo gahunda ya' GERAYO AMAHORO' ikubahirizwa kuri buri wese kuko iyo impanuka ije itarobanura.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko kugeza twandika iyi nkuru( ahagana I saa kumi), nyuma y'umugenzi umwe wapfiriye mu mpanuka ikiba hari undi wapfuye ajyanywe kwa muganga. Bivugwa kandi ko abagera muri batandatu bacitse amaguru( kumwe, abandi yombi).

    Ubwo iyi modoka yamanukaga mu Kibuza, yabanje kugonga imodoka imwe yari iyiri imbere, ikomeza ku yindi aribwo yagiye ikubita ku bisima, ibi biba biri ku muhanda akenshi ahari ikorosi baba barahashyize ngo bikumire ikinyabiziga cyayoba, bigafasha mu kukigarura. Bivugwa ko Shoferi abonye bikomeye yagerageje gusimbuka ngo yihungire ariko nti byamuhira kuko yahakomerekeye ndetse ajyanwa kwa muganga. Hari kandi Kigingi cyangwa se Komvuwayeri we bivugwa ko yayisimbutse igenda agahita akizwa n'amaguru kuko na n'ubu ataziwe irengero. Ikamyo yari inyuma yashoboraga nayo kugonga izari imbere, shoferi wayo yahise ayegeka mu mukingo.

    Hagize amakuru mashya aboneka kuri iyi mpanuka, turahari ku bwawe.

    Abarimo Meya, Dr Nahayo Sylvere bahise bahagera batabaye.
    Imodoka yashwanyaguritse bikomeye, agace ukwako akandi ukwako.

    Akenshi muri uyu muhanda wa Kamonyi, bimwe mu bice byo kwitondera bikunze kuberamo impanuka ni; Aha uva Kamonyi ku masuka umanuka Kibuza uzamuka Rugobagoba, hakaba ikorosi rya Musambira ahazwi nko mu ry'Abasomali, hakaba kandi munsi y'Akarere ugana Rwabashyashya, hakaba n'igice uva Nkoto umanuka Kagangayire werekeza Mugomero. Aha ni hamwe mu habi muri uyu muhanda.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/09/kamonyi-kibuza-umwe-yahise-apfa-abandi-18-barimo-na-shoferi-bakomerekera-bikomeye-mu-mpanuka/

  • Gitego Arthur yatangaje ko kubera ibitego yatangiye atsinda muri Kenya byatumye abakunzi b’ikipe ye batangiye kumusaba gukora ibirenze ibyo Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques bahakoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Gitego Arthur umaze ukwezi kumwe muri AFC Leopards ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya yahishuye ko imbaraga yatagiranye zatumye abenshi muri icyo gihugu batangira kumusaba ko yakora ibirenze ibyo Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques bahakoze.

    Tuyisenge Jacques ari mu bakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona ya Kenya ubwo yakiniraga Gor Mahia ndetse akanayitsindira ibitego byinshi byamugiraga n'umukinnyi watsinze byinshi mu mwaka.

    Ndetse kandi iyi kipe yanyuzemo na Kagere Meddie nawe wayitwayemo neza bituma ba rutahizamu b'u Rwanda bigarurira imitima y'Abanya-Kenya mu myaka yatambutse.

    Kubera ibyo aba bombi bakoze, byatumye abakunzi ba AFC Leopards bategereje kuri rutahizamu w'Amavubi, Gitego Arthur, dore ko ari mu Ikipe y'umukeba kuri Gor Mahia yakinagamo abandi Banyarwanda.

    Mu mikino ibiri ya mbere Gitego Arthur yakiriye AFC Leopards, yatsinze ibitego 4(umukino wa mbere yatsinze 3). Yagiye muri AFC Leopards avuye muri Marine FC.

    Source : https://yegob.rw/gitego-arthur-yatangaje-ko-kubera-ibitego-yatangiye-atsinda-muri-kenya-byatumye-abakunzi-bikipe-ye-batangiye-kumusaba-gukora-ibirenze-ibyo-kagere-meddie-na-tuyisenge-jacques-bahakoze/

  • Rusizi! Umugabo yariwe n’imvubu igeze ku myanya y’ibanga ntiyayirebera izuba -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Habimana Jalibu bahimba Daniel w'imyaka 41, utuye mu karere ka Rusizi, arembeye mu Bitaro bikuru bya Gihundwe nyuma yo kuribwa n'imvubu ikamwangiza ibice birimo n'ubugabo.

    Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Gihundwe buvuga ko bwihutiye kumwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kubera ko ari mu bihe bibi cyane by'ubuzima bwe.

    Abaturage bavuga ko izo mvubu zibangiriza imyaka uretse kubarya gusa nubwo bigenda gutyo abo baturage nta mvubu nimwe bemerewe kwica.

     

     

    Source : https://yegob.rw/rusizi-umugabo-yariwe-nimvubu-imuca-ubugabo-amafoto/

  • Kigali umugabo yarwanye n’undi mugabo mugenzi we bapfa indaya ahita azana gerenade biba bihunduye isura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali Mumurenge wa Jali Umuturage yakimbiranye Nuwo bacyeka ko ashinzwe umutekano mukagari ka Buhiza bapfaga indaya.

    Uwo mugabo yikojeje mu nzu maze mukugaruka yazanye Gerenade maze arayimutera kubwamahirwe ntawahatakarije ubuzima.

    Abaturage bahise bahurura maze basanga birangi gusa baribaza ni gute ushinzwe umutekano atunga Grenade mu rugo.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umugabo-yarwanye-nundi-mugabo-mugenzi-we-bapfa-indaya-ahita-azana-gerenade-biba-bihunduye-isura/

  • Umusizi Aloys yakoze mu nganzo yoherereza iba… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe Isi n’u Rwanda byizihiza umunsi w’abari n’abategarugori (Abagore) wabaye kuwa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, umuhanzi akaba n’umusizi Aloys Ntezimana kuri uyu munsi yashyize hanze igisigo yise ‘A letter to all men’.

    Iki gisigo yise ‘Ibaruwa ku bagabo bose’ yagishyize hanze nyuma yo kureba ubutwari n’ubwitange buranga abagore ariko abagabo bagasa n’abatabyitaho cyane afata umwanzuro wo kubahugura, abibutsa ko aribo bagire uruhare runini ku kubaho kwa muntu.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko umugore adasanzwe ariko atangazwa no kubona abagabo batabiha agaciro rimwe na rimwe dore ko hari n’ababakubita.

    Yagize ati “Ni ibaruwa nageneye abagabo ariko nashakaga kugira ngo tumenye agaciro k’abagore, nta muntu wagirira nabi umugore cyangwa se ngo amugirire neza atari umugabo”.

    Yakomeje agira ati “Kugira ngo wumve ko abagore ari abantu badasanzwe, ibaze bafashe umwanzuro wo kwanga kubyara! Isi yarimbuka. Rero birantungura kumva hari nk’abagabo bagikubita abagore babo cyangwa se babatoteza”.

    Aloys kandi yabwiye InyaRwanda ko usibye kuba ari umusizi ari n’umukinnyi wa filime. Asanzwe afite ibisigo ‘Black Sabbath, I Confess, Win pr loose’ n’ibindi.

    Aloys yashyize hanze igisigo gikebura abagabo batita ku bagore

    Aloys ubwo yari yahuye n’uwahoze ari umunyamabanga wa UN, Ban Ki Moon

    Reba igisigo ‘A Letter to all men’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140563/umusizi-aloys-yakoze-mu-nganzo-ahereza-ibaruwa-abagabo-ku-munsi-wabagore-video-140563.html

  • Humble Jizzo, Fifi Raya na Diplomat mu basoho… – #rwanda #RwOT

    Kimwe no mu yandi mezi yatambutse, abahanzi nyarwanda bakomeje gushimangira ko 2024 nta kujenjeka biyemeje guha abanyarwanda umuziki mwiza kandi ku gihe.

    Mu gihe hashize iminsi micye abantu binjiye mu kwezi kwa gatatu k'umwaka, InyaRwanda yaguteguriye indirimbo 10 z'intoranwa zagufasha gukomeza kuryoherwa n'intangiriro z'ukwezi, ari nako winjirana akanyamuneza mu mpera z'icyumweru.

    1. Ifi – Humble Jizzo


    2. Icyuki Gikaze – Diplomat ft Li John

    “>

    3. Nzagutegereza – France Mpundu

    “>

    4. Woman Of My Dreams – Andy Bumuntu

    “>

    5. Muhaguruke Yaje – Yvan Muziki

    “>

    6. Mon Bebe – Fifi Raya

    “>

    7. Stick On You – Amalon

    “>

    8. Magic – Nillan ft Kivumbi King

    “>

    9. Like Me – Jaja ft Logan Joe

    “>

    10. Faranswa – Juni Quickly ft Hollix

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140557/humble-jizzo-fifi-raya-na-diplomat-mu-basohoye-indirimbo-za-weekend-video-140557.html

  • 12:28' Ibiciro byo kwinjiye kuri uyu mukino

    Uyu mukino ni umwe mu mikino iba ihenze hano mu Rwanda, kuko uba usanga buri umwe ashaka kuwureba, Rayon Sports ubwo yashyiraya hanze ibiciro, itike ya make yari ibihumbi 5000, ariko ikazaba 7000 ku munsi w’umukino. Tike yindi yari ibihumbi 7000 ariko ikaba ibihumbi 10000 ku munsi w’umukino. Itike y’ibihumbi 20000 yagombaga kuba 30000 ku munsi w’umukino, ndetse n’itike y’ibihumbi 50000, aya mafaranga yose akaba ari mu manyarwanda.

    Kuri uyu wa Gatanu 70% by’amatike byari byamaze kugurwa 

    12:10' Abakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino ubanza:

    APR FC: Pavelh Ndzila Ombolenga Fitina, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou Taddeo Lwanga Mugisha Gilbert Kwitonda Alain Bacca Victor Mboama Ishimwe Christian na Ruboneka Jean Bosco

    Rayon Sports: Simon Tamale, Mitima Isaac Karisa Rachid, Luvumbu Nzinga, Aruna Moussa, Musa Esenu, Rwatubyaye Abdul, Bugingo Hakim, Muhire Kevin, Ojera Joachim, na Serumogo Ali.

    Ni umukino uri bubere kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, ugatangira ku isaha ya saa 15:00 PM. Uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira Saa 18:00 PM ariko FERWAFA iza kubihindura kubera impamvu y’amatara atanga urumuri rudahagije.

    Aya makipe agiye guhura akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona aho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55, Rayon Sports ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 45. Ni amanota 10 atandukanya aya makipe, bisa n’aho APR FC ireba igikombe mu biganza, cyereka Rayon Sports ikiyambuye.

    Rayon Sports igiye gukina ishaka kugabanya nibura amanota irushwa na APR FC akaba yaba 7, ubundi ikareba niba hari indi mikino nk’itatu APR FC yatakaza.

    Ikipe y’ingabo z’igihugu nayo, yinjiye muri uyu mukino ishaka guhagarika amateka mabi y’imikino 3 imaze idatsinda Rayon Sports, ndetse ikaba ishaka no kuyereka ko igomba gutwara igikombe ikubise umuhisi n’umugenzi.

    VIDEO ZIGARUKA KURI UYU MUKINO


    Kigali Pele Stadium, Ikibuga kigiye guca impaka kuri aya makipe yombi ndetse kikaba kimwe mu bibuga bimaze kwakira uyu mukino inshuro nyinshi cyo na Sitade Amahoro



    Kigali Pele Stadium igiye kwakira uyu mukino, yahoze yitwa Nyamirambo Regional Stadium ariko kuva tariki 15 Werurwe 2023 biza guhinduka ihabwa irindi zina mu buryo bwo guha icyubahiro umukinnyi w’ikirangirire Pele wakomokaga muri Brazil witanye Imana mu Ukuboza tariki 29 2022.

    Iki kibuga cyakira ibihumbi 22 by’abafana. Ntabwo iyi sitade yakira imikino y’umupira w’amaguru gusa, kuko ikunze no kuberamo ibindi bikorwa, birimo inama zitandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140570/live-rayon-sports-yakiriye-apr-fc-mu-mukino-usa-nurubanza-amafoto-video-140570.html