Blog

  • Ni inshuti yanjye kandi ntabwo tuzareka ubucuti bwacu kubera ayo magambo yanyu – Nyambo avuga ku rukundo rwe na Titi Brown #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime Nyarwanda umaze kubaka izina, Nyambo Jesca yahakanye amakuru y’uko akundana n’umubyinnyi Titi Brown, ahamya ko ari inshuti magara kandi badateze kuzareka ubucuti bwa bo kubera amagambo y’abantu birirwa bavuga.

    Muri Gashyantare 2024, ni bwo inkuru zatangiye gusakara ko Nyambo na Titi Brown bari mu munyenga w’urukundo, ni nyuma y’amashusho n’amafoto yagiye hanze bagiranye ibihe byiza kandi asohoka ku munsi w’abakundanye.
    Nyuma Titi Brown yahakanye aya makuru avuga ko ari inshuti gusa kandi nta kindi kibyihishe inyuma, yashyizemo akantu ko gusetsa avuga ko Nyambo atamwemera.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Nyambo Jesca yavuze ko ukuri guhari ari uko we na Titi Brown batari mu rukundo.

    Ati 'Abantu barimo kuvuga ngo njye ndi mu rukundo na Titi Brown, nabonye byaravuzwe, byaravuzwe birongera biravugwa, murashaka kumenya ngo ndi umukunzi wa Titi Brown? Ni icyo mushaka kumenya? None se ko atari byo.'

    Agaruka ku hantu akeka ko ibyo byose byaba byaraturutse, yavuze ko akeka amashusho yagiye hanze ku munsi w’abakundanye ari kumwe na Titi Brown, amashusho avuga ko ashobora kuba atarafashwe kuri uwo munsi.

    Ati 'Ubanza njye mbereye gushyingirwa abahungu, ntabwo mbizi nanjye. Ariko ubanza impamvu babivuze hari amashusho twafashe ku munsi w’abakundana ndi kumwe na Titi, ariko hari ukuntu amashusho ashobora gufatwa nk’uyu munsi akazajya hanze ejo mutitabye ku bya St Valentin, hari nk’amashusho mfite ya kera ndi kumwe n’abandi bantu dukorana, akazajya hanze undi munsi abantu bagakeka ko ari ay’ako kanya.'

    Abajijwe niba Titi Brown ari inshuti ye cyangwa ari umukunzi we, yagize ati 'ni inshuti yanjye Titi, ni inshuti yanjye cyane, ni n’umwana mwiza. Ni inshuti yanjye kandi ntabwo tuzareka ubucuti bwacu kubera ayo magambo mwirirwa muvuga, mu munshyingira, tuzaba inshuti ahubwo ubwo bucuti bwacu tububyaze umusaruro.'

    Tariki ya 14 Gashyantare 2024 ni bwo bwa mbere baciye amarenga y’urukundo rwa bo aho hagiye amashusho hanze basohokanye ku munsi w’abakundana, bagiriye ibihe byiza mu bwato.

    Titi Brown akaba yarafunguwe mu Kwakira 2023, ni nyuma y’imyaka 2 afunzwe aho yari akurkiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamutera inda, gusa yaje kugirwa umwere kuri ibi byaha.

    Nyambo Jesca ni umwe mu bakobwa bamaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda aho azwi cyane muri filime y’uruhererekane ya ‘Umuturanyi’ inyura kuri Zacu TV ndetse no kuri YouTube.

    Nyambo yavuze ko atari mu rukundo na Titi Brown

    Gusa ngo ni inshuti ye magara

    Intandaro ni amafoto ya bo yagiye hanze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ni-inshuti-yanjye-kandi-ntabwo-tuzareka-ubucuti-bwacu-kubera-ayo-magambo-yanyu-nyambo-avuga-ku-rukundo-rwe-na-titi-brown

  • Julien Mette ashobora guhindura sisiteme, 11 ba Rayon Sports ashobora kubanzamo ku mukino wa APR FC #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make Rayon Sports igacakirana na APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pele Stadium saa 15h00.

    Ni umukino Rayon Sports iri bukine ibura bamwe mu bakinnyi ba yo nka Rudasingwa Prince utaratangira imyitozo kubera uburwayi, Aruna Moussa Madjaliwa ntabwo ameze neza ku buryo yahita atangira gukina nyuma y’imvune yagize, ni mu gihe Youssef Rharb afite amakarita 3.

    Rayon Sports ni yo yakira uyu mukino aho iri ku mwanya wa 2 n’amanota 45 irushwa amanota 10 na APR FC ya mbere iri bube ibura abakinnyi babiri gusa.
    Umutoza wa Rayon Sports ashobora kuza guhindura sisiteme yakinaga aho ashobora kuza gukina 3-5-2 ni mu gihe yari amenyereye gukina 4-4-2.

    Aha bivuze ko abakinnyi babiri bakina ku ruhande bugarira (Bugingo Hakim na Serumogo Ali) bafatwa nk’abakinnyi bo hagati.

    Abakinnyi 11 ashobora kubanza mu kibuga

    Umunyezamu: Khadime Ndiaye

    Ba Myugariro: Mitima Isaac, Nsabimana Aimable na Mugisha Francois Master

    Abakina Hagati: Serumogo Ali, Bigingo Hakim, Kalisa Rashid, Kanamugire Roger na Muhire Kevin

    Ba Rutahizamu: Tuyisenge Arsene na Charles Baale

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Julien-Mette-ashobora-guhindura-sisiteme-11-ba-Rayon-Sports-ashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-APR-FC

  • APR yihanije Orion, Patriots yitwara neza imbere ya Espoir #rwanda #RwOT

    Shampiyona ya Basketball icyiciro cya mbere mu bagabo yari yakomeje hakinwa imikino ibanza umunsi wa 12, APR BBC ikaba yaje gutsinda itababariye Orion imibare 3 (trois chiffres) ni mu gihe na Patriots yitwaraga neza imbere ya Espoir BBC.

    Ni imikino yombi yaraye ibereye muri LDK, habanje uwa APR BBC na Orion BBC. Agace ka mbere APR ibifashijwemo n’abasore nka Ntore Habimana na Nshobozwa bagatwaye ku manota 23-10.

    Mu gace ka kabiri abasore ba Orion nka Atkinson David bagoye APR byatumye basoza aka gace banganya 19-19. APR FC ikinyuranyo gikomeye yagishyizemo mu gace ka 3 aho yatsinze amanota 34-19 ni mu gihe aka nyuma kabaye 19-19. Umukino APR yawegukanye ku manota 105-67.

    Atkinson David Tanner wa Orion ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (29) ni mu gihe Nshobozwa wa APR yatsinze 21.

    Hakurikiyeho umukino wo Patriots yatsinzemo Espoirs BBC amanota 69-47. Agace ka mbere yagatsinze 14-06, aka kabiri 24-11. aka gatatu 17-16 ni mu gihe aka nyuma banganyije 14-14. Fortunate Mwanawabene ukinira Espoir BBC ni we watsinze amanota menshi, 13.

    APR BBC yitwaye neza imbere ya Orion

    Patriots BBC yatsinze Espoir BBC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yihanije-orion-patriots-yitwara-neza-imbere-ya-espoir

  • Lamin yamal akuye FC Barcelona aho umwami yakuye busyete – YEGOB #rwanda #RwOT

    kuri uyu wa 5 tariki ya 8 Werurwe 2024 Ikipe ya FC Barcelona yari yakiriye Mallorca kuri stade ya Sportify Camp nou.

    ni umukino Ikipe ya FC Barcelona yari yahinduye bamwe mu Bakinnyi bayo basanzwe iha amahirwe abana bato bayo barimo umwana muto ukina nka Myugariro w'imyaka 17 witwa Pau Cubarsí ndetse na Marc Guiu w'imyaka 18 ukina nk'umwataka.

    Ikipe ya FC Barcelona yaje kubona penality ku munota wa 24′ kw'ikosa ryari rikorewe Raphinha maze İlkay Gündoğan arayihusha umuzamu wa Mallorca Predrag Rajković ayikuramo maze Igice cyambere kurangira gityo.

    mu gice cya Kabiri Ikipe ya FC Barcelona yaje kubona Igitego ku munota wa 73 ku mupira Robert Lewandowski yahaye Lamine Yamal maze ahita atsinda Igitego arinacyo cyagaragaye mu mucyino rukumbi.

    ubu Ikipe ya FC Barcelona yahise iba 2 ifite amanota 61 irarushwa na Real Madrid yambere amanota 5 , mu gihe Mallorca byari biri gukina ari iya 15 n'amanota 27.

    Amafoto Lamin Yamal na bagenzi be bishimira igitego

     

    Source : https://yegob.rw/lamin-yamal-akuye-fc-barcelona-aho-umwami-yakuye-busyete/

  • Amafoto : I Riyadh Igipfusi cyavuzaga ubuhuha hagati ya Joshua na Ngannou . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Anthony Joshua umenyerewe mu mikino njya rugamba cyane cyane gutera ibipfusi biremereye ukomoka muri Nigeria akaba afite ubwenegihugu bw'Ubwongereza yaraye atsinze Francis Ngannou umunya_Cameroon ufite ubwenegihugu bw'Ubufaransa.

    ni mu mukino waberaga i Riyadh mu murwa mukuru wa Saudi Arabia (Arabie Saoudite).

    Mu gice cya mbere, Joshua yashyize hasi Ngannou ndetse yongera kumushyira hasi mu ntangiriro y'igice cya kabiri.

    Joshua yaje kurekura ingumi iremereye Ngannou maze arakumbagurika umukino uhita urangira 'knockout'.

    Iyi ntsinzi ya Joshua, waciye agahigo k'isi inshuro ebyiri, ibaye iya kane abonye mu mezi 11 ashize, ndetse itumye intego ye yo kwisubiza agahigo k'isi gakomeze.

    Bubaye ubwa kabiri Ngannou atsinzwe mu mikino ibiri y'iteramakofe.

    Amafoto ya Ngannou na Joshua 

     

    Source : https://yegob.rw/amafoto-i-riyadh-igipfusi-cyavuzaga-ubuhuha-hagati-ya-joshua-na-ngannou/

  • Umugabo yatemye mugenzi we nyuma yo kumusanga iwe ari kumusambanyiriza umugore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Burera mu murenge wa Rugengabari, haravugwa inkuru y'umugabo wakomerekeje mugenzi we akoresheje umuhoro, bikavugwa ko yamusanze iwe amusambanyiriza umugore.

    Kwizera Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mucaca, wari mu batabaye, avuga ko ibyo bibazo byabayeho, ariko ko mu makuru afite ngo byaba byaratewe n'amakimbirane yo muri uwo muryango.

    Ati 'Icyo tuzi kuri urwo rugo, ni amakimbirane umugore asanzwe afitanye n'umugabo we ashingiye ku kuba bacana inyuma. Ubwo rero muri iryo joro uwo mugabo afatira mugenzi we iwe mu rugo amusambanyiriza umugore, nta bimenyetso dufite by'uko bari bamaze gusambana ariko mu makuru ahwihwiswa, ni uko abo bafashwe basanzwe babana mu ibanga'.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yatemye-mugenzi-we-nyuma-yo-kumusanga-iwe-ari-kumusambanyiriza-umugore/

  • Mike Kayihura na Inganzo Ngari bahaye ibyishi… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa 08 Werurwe 2024 n’ibwo mu kigo cy’amashuri y’incuke ndetse n’ayisumbuye cya Green Hills Academy kiri mu birangaje ibindi mu gutanga uburezi bufite ireme mu Rwanda habereye igitaramo kiswe “Rwanda Festival Nyirarumaga”.

    Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye kuva ku babyeyi barerera muri iki kigo kugeza ku bana babo basanzwe biga muri iki kigo.

    Usibye aba babyeyi bafite abana biga muri iki kigo kandi, cyitabiriwe n’abandi bantu bo mu ngeri zitandukanye zirimo abayobozi n’abandi baje bakuruwe n’Itorero Inganzo Ngari cyangwa se umuhanzi Mike Kayihura.

    Usibye abo kandi, iki gitaramo kitabiriwe n’abahanzi Gakondo barimo Muyango, Cyusa Ibrahim n’abandi.

    Umuhanzi Muyango yitabiriye iki gitaramo

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Prudence Rubingisa yitabiriye iki gitaramo 

    Dr. Murangirwa Thierry, umuvugizi wa RIB nawe yitabiriye iki gitaramo ndetse ni umwe mu babyeyi bafite abana biga kuri Green Hills Academy

    Ni igitaramo ngaruka mwaka cyahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore hafatiwe urugero kuri Nyirarumaga, umubyeyi w’Ubusizi.

    Cyatangiye  ku isaha saa moya z’umugoroba kubera habaye imbogamizi y’imvura yaguye igakerereza abacyitabiriye. Cyatangijwe no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu ‘Rwanda Nziza’.

    Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo, igitaramo nyirizina cyahise gitangira, abana b’incuke biga muri Green Hills Academy bururia urubyiniro babyina imbyino Gakondo biratinda.

    Aba bana b’incuke, bavuye ku rubyiniro basimburwa na bakuru babo biga mu yisumbuye ariko nabo bo kuri iki kigo.

    Bakomeje guhererekana urubyiniro mu mbyino ziryohewe amaso ari nako bafashwa na bamwe bo mu Inganzo Ngari babakubitiraga ingomba ndetse bakanabikiriza cyane ko ababyinnyi bo muri iri torero ari nabo batoza muri iki kigo.

    Aba banyeshuri barimo abo mu cyiciro cy’incuke, abanza n’ayisumbuye, baherekanye urubyiniro n’abarimu bo muri iki kigo b’abagore cyane ko uyu munsi wari umunsi mpuzamahanga w’abagore.

    Ku isaha ya sas mbi n’iminota 35 n’ibwo itorero Inganzo Ngari nyirizina ryuriye urubyiniro ubundi ricinya akadiho biratinda.

    Inganzo Ngari zurira urubyiniro, habanje abari n’abategarugori bambaye imyenda y’imyeru, bagenda bahindura imyenda ari nako abari ku rubyiniro bamwe bavagaho, hakaza abandi cyane ko iri tsinda ribarizwamo abanyamuryango benshi.

    Ku isaha ya saa tatu z’ijoro n’ibwo basaza babo nabo bageze ku rubyiniro barivuga, baca imigara ari nako ikirenge kidakora hasi.

    Nyuma gato abagiz Inganzo Ngari bahuriye ku rubyiniro, bashimira Serge Nahimana, umutoza Inganzo Ngari.

    Uyu mutoza wa Inganzo Ngari ndetse akaba n’umutoza w’abanyeshuri bo muri Green Hills Academy yashimiwe n’iki kigo, ahabwa ishimwe ryanditseho riti “Intore y’indashyikirwa, umutoza w’abakuru n’abato’.

    Serge yahawe iki gihembo, Inganzo Ngari riva ku rubyiniro, risiga umuhanzi Cyuza Ibrahim watunguranye kuri uru rubyiniro.

    Serge Nahimana yahawe igihembo cy’ishimwe

    Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zitandukanye ‘Muhoza’ n’izindi.

    Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na Mike Kayihura wakiranwe urukundo rudasanzwe. Uyu musore wasanze abantu bakuru bose bamaze gutaha, yaririmbishije urubyiniro rwamukundiye rukajyana nawe ijambo ku ijambo rya buri ndirimbo.

    Indirimbo zagaragarijwe urukundo cyane zirimo Jatibu, Anytime, Sabrina yakoranye na Kivumbi King n’izindi. Mike Kayihura ubwo yageraga ku indirimbo “Tuuza” byabaye ibindi bindi, urubyiniro rujya ibicu.

    Iyi ndirimbo yagaragarijwe umwihariko kuko Mike Kayihura atigeze ayiririmba ahubwo ari abafana bayiririmbiye.

    Mike Kayihura yatanze ibyishimo bisendereye

    Mike Kayihura afite indirimbo zikunzwe cyane by’umwihariko ‘Tuuza”

    Cyusa Ibrahim yatunguranye agaragara ku rubyiniro

    Abanyeshuri bo muri Green Hills mu byiciro bitandukanye bataramiye imbere y’ababyeyi babo

    Inganzo Ngari bataramye biratinda

    Ababyeyi bari baje kureba abana babo

    Reba amafoto yose, uko igitaramo cyagenze

    AMAFOTO: Ngabo Serge-  InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140556/mike-kayihura-na-inganzo-ngari-bahaye-ibyishimo-abakuru-nabato-cyusa-ibrahim-aratungurana–140556.html

  • Dj Brianne bwa mbere mu mateka ahawe ururabo biramurenga (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Gateka Brianne Esther wamamaye mu kuvangavanga imiziki nka Dj Brianne, ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore wabaye ejo hashize, yahawe ururabo maze avuga ko ari bwo bwa mbere kuva yakwitwa we yaruhabwa.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dj-brianne-bwa-mbere-mu-mateka-ahawe-ururabo-biramurenga-video

  • Troy Nyoni yihakanye igihugu akomokamo avuga ko atazi uko gisa naho giherereye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore muto w'imyaka 16 Troy Nyoni yatangiye kugarukwaho n'ibitangazamakuru bitandukanye ubwo yagaragaraga mu mukino wa FA cup ikipe ya Liverpool FC ikina na
    Southampton yinjiye ku munota wa 77 asimbuye Harvey Elliott maze akina mu mwanya wa Mohamed Salah

    Nyuma yaho amakuru yaje kumenyekana ko avuka ku babyeyi bakomoka muri Afurika mu gihugu cya Zimbabwe.

    gusa nyuma uyu musore aganirinzwa yavuze ko atazi igihugu cya Zimbabwe ndetse atazi naho giherereye kuko we ngo ari umwongereza.

    ati' Nkomoka mu Bwongereza zinzi nuko muri Zimbabwe hasa ntago nari najyayo ntanisano dufitanye na Zimbabwe'.

    Source : https://yegob.rw/troy-nyoni-yihakanye-igihugu-akomokamo-avuga-ko-atazi-uko-gisa-naho-giherereye/

  • Abakinnyi 8 bose ba Rayon Sports bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi icyarimwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 8 ba Rayon sports bahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi iri kwitegura imikino ya gishuti na Madagascar ndetse Botswana.

    Aba bakinnyi ni aba bakurikira: Muhire Kevin, Iraguha Hadji, Aimable, Kanamugire, Mitima, Arsène, Bugingo, Prince Rudasingwa.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-8-bose-ba-rayon-sports-bahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-icyarimwe/