Blog

  • Umutoza wa Rayon Sport yivumbuye mu myitozo agera naho afata telefone arayimena -VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki 8 Werurwe 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sport yakoze imyitozo yanyuma yiteguta gucakirana n'ikipe ya APR FC, mu mukino wa shampiyona ugomba kubahuza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024.

    Gusa nubwo iyi kipe yakoze imyitozo yambere, hari amashusho yafashwe mu mwitozo agaragaza ko muri Rayon hagati y'umutoza na Equipe bitameze neza.

    Aya mashusho yagaragazaga umutoza mukuru wa Rayon Sport uturuka mu Bufaransa, yarakaye cyane ndetse ari kwivumbura, bitamenyerewe. Uyu mutoza wasaga nkuwarakaye cyane yageze naho afata telefone ye ayitera ishoti nkutera umupira.

    Gusa kugeza ubu ntamuntu uramenya icyaba cyarakaje uyu mutoza kugeza naho yimenera telefone, ndetse agashwana na Equipe bigeze aha. Reba videwo.

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sport-yivumbuye-mu-myitozo-agera-naho-afata-telefone-arayimena-videwo/

  • Abarundi banze gukina bambaye Visit Rwanda nane bagiye guhanwa by’intangarugero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abayobozi ba Politiki i Bujumbura bategetse ikipe ya Dynamo BBC ko itagomba kwambara imyenda iriho 'Visit Rwanda' mu mikino ya Basketball Nyafurika iri kubera muri Africa y'Epfo.

    Ishirahamwe rya Basketball ku Isi, 'FIBA' yababwiyeko nibatagaragara ku kibuga bambaye imyenda yabugenewe, barasezererwa muri Basketball imyaka 5 (Nta basketball ikinwa) haba ku ikipe y'igihugu cyangwa amakipe yo muri iki gihugu.

    Iyi kipe ya Dynamo BBC yo mu Burundi nayo yamaze kwandikira FIBA iyimenyesha ko itari bwambere Visit Rwanda.

    die

    Source : https://yegob.rw/abarundi-banze-gukina-bambaye-visit-rwanda-nane-bagiye-guhanwa-byintangarugero/

  • Ubukeba bugiye gukomereza mu bagore! APR WFC yamaze gusanga Rayon Sports WFC mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR y'Abagore yazamutse mu cyiciro cya mbere mu bagore, nyuma yo gutsinda ikipe ya Kayonza WFC 4-1, ku giteranyo ikaba iyisezereye ku bitego 6-2.

    APR WFC isanze Rayon Sports WFC mu cyiciro cya mbere, doreko yo yari imazemo umwaka umwe.

    Source : https://yegob.rw/ubukeba-bugiye-gukomereza-mu-bagore-apr-wfc-yamaze-gusanga-rayon-sports-wfc-mu-cyiciro-cya-mbere-muri-shampiyona-yumupira-wamaguru-mu-bagore/

  • Agiye kurekura ikamba! Miss Karolina Bielawsk… – #rwanda #RwOT

    Umunya- Pologne Miss Karolina Bielawska ari gusezeraho ikamba yari yambaye rya Miss World ribura amasaha macye ngo ryegukanwe na nyiraryo ugiye kuryambara mu gihe cy'umwaka wose.

    Nyuma y'ukwezi kose bari mu bikorwa bitegura ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, ubu noneho Isi yose ihanze amaso abakobwa batandukanye bahataniye ikamba, aho buri wese ari kwibaza umuntu ugomba kuba Nyampinga w'Isi agasimbura Miss Karolina umaranye ikamba imyaka ibiri yose.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Miss World ucyambaye ikamba, Karolina yiyibukije bimwe mu bihe by'ingenzi byaranze ingoma ye byiganjemo ibikorwa by'ubugiraneza yagiye akorera mu bihugu bitandukanye byo ku isi hose.

    Nyuma y'amashusho agaragaza bimwe muri ibi bihe yagize ati: 'Ubwiza bufite intego. Ibi bihe bito twagize, impinduka twakoze,n'umurage dusize nibyo mbona nk'agaciro kanini mu buyobozi bwanjye nka Miss World. Nzahora nishimira imitima yose twakozeho n'ibihe byiza twagiranye n'abantu bo hirya no hino ku isi. Aha nirwo niho hantu nari nararose.'

    Acyandika ubu butumwa, abenshi mu bamukurikira kuri Instagram bagiye mu gice cyahariwe ubutumwa bamushimira uko yitwaye n’ibyo yakoze mu gihe cye, abandi bamubwira ko batewe ishema nawe kuba asoje manda ye mu mahoro kandi bamubwira ko bazamukumbura cyane.

    Ubuyobozi bw'iri rushanwa kandi, bwashimiye Miss Karolina Bielawska, bamubwira ko batewe ishema nawe kuko yitanze bishoboka mu gihe cyose yamaze ari Nyampinga w'Isi, ibyo yakoze akabikorana urukundo, kwita ku bantu n'impuhwe nyinshi, aseka kandi ari nako atera umwete abamuri hafi yifashishije amagambo ye meza y'imbaraga.

    Babinyujije ku rubuga rwabo rwemewe rwa Miss World bagize bati: 'Turagukunda kandi tukwifurije ibyiza gusa mu buzima buri imbere. Uzahora iteka uri Miss World wa 70, warakoze Karolina!'

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki  16 Werurwe 2022, mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico, habereye umuhango wo kwimika Nyampinga w’Isi ikamba ryegukanwa na Karolina Bielawaski.

    Icyo gihe, iri kamba ryatangwaga ku nshuro ya 70, aho Tonni Ann Sighn wo muri Jamaica yari arimaranye imyaka ibiri nyuma yo gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

    Karolina Bielawska, ni umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, ukomoka muri Pologne. Yabonye izuba ku ya 11 Mata 1999, avukira mu mujyi wa  Łódź. Ni umukobwa wa Agnieszka Zakrzewska-Bielawska, umuyobozi w’ishami rishinzwe ihuzabikorwa n'imicungire ya kaminuza y'ikoranabuhanga ya Lodz, na Łukasz Bielawski wahoze ari perezida wa ŁKS Łódź.

    Ku ya 24 Ugushyingo 2019, Bielawska yari ahagarariye Łódź muri Miss Polonia 2019 maze yegukana iri kamba, bimuhesha no kuba umukandida wagombaga guhagararira Pologne muri Miss World 2020. Ku bw'amahirwe make, Miss World 2020 yaje guhagarikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

    Bielawska yegukana ikamba rya Miss World 2021, yimikiwe mu nzu mberabyombi ya Coca-Cola iherereye i San Juan, muri Porto Rico. Yahise yandika amateka yo kuba umunya-Pologne wa kabiri wegukanye Miss World nyuma ya Aneta Kręglicka wayeguknye mu 1989.

    Mu rugendo rwe nka Miss World yasuye ibihugu bitandukanye birimo Afurika y'Epfo, Botswana, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Ukraine, Phillipines, Singapore, Malaysia, Vietnam, Romania, Indonesia, Côte d’Ivoire,u Bwongereza, n'ahandi henshi.

    Biteganijwe ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, aribwo Karolina Bielawska ari buze kwambika ikamba rya Nyampinga w'Isi amaranye imyaka ibiri, uza kumusimbura mu birori bigiye kubera kuri Jio World Convention Centre mu mujyi wa Mumbai mu gihugu cy'u Buhinde.


    Miss Karolina Bielawska ubura amasaha macye ngo atange ikamba yagarutse ku bihe byiza yagize, abategura iri rushanwa bamushimira ubwitange n’ubugwaneza byamuranze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140576/agiye-kurekura-ikamba-miss-karolina-bielawska-yagarutse-ku-bihe-byiza-yagize-avugwa-imyato-140576.html

  • Bamwe bavuyemo ku munota wa nyuma! Ibisabwa… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ry'ubwiza riri kuba ku nshuro ya 71. Umukobwa uri butorwe arambikwa ikamba rya Miss World 2023, bitewe n'uko umwaka ushize iri rushanwa ritabaye bitewe n'impamvu zirimo icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi n'impamvu y'amatora mu Buhinde, bituma umukobwa uzatorwa azaba yambaye ikamba rya 2023.

    Iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa New Delhi mu Buhinde kuva ku wa 18 Gashyantare 2024. Karolina Bielawska wo muri Poland amaze iminsi mu myiteguro yo gutanga ikamba ku mukobwa uzamusimbura, mu muhango uzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya Jio World Convention Center.

    Imibare igaragaza ko iri rushanwa rihatanyemo abakobwa 112 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Ibirori byo gutanga ikamba birayoborwa na Karan Johar ndetse na Megan Young wegukanye ikamba rya Miss World 2013, aho bombi bahuza imbaraga mu guhuza abakobwa ndetse n'Akanama Nkemurampaka.

    Gahunda y'abari gutegura iri rushanwa barekana ko abahanzi bo mu Buhinde nka Shaan, Neha Kakkar ndetse na Tony Kakkar aribo bitezwe mu gususurutsa ibihumbi by'abantu bitabira itangwa ry'iri kamba ry'igiciro kinini ku Isi.

    Ku wa 13 Gashyantare 2023, Umuyobozi wa Miss World Organization, Julia Morley yatangaje ko iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu muri Gicurasi 2023, ariko ku wa 8 Kamena 2023, yatangaje ko bafashe icyemezo cyo kuryimurira mu Buhinde.

    Nta mpamvu yatanzwe yatumye iri rushanwa ritabera mu Mujyi wa Dubai, kugeza ubwo biyemeje kurikorera mu Buhinde ku nshuro ya kabiri; kuko u Buhinde bwaherukaga kuryakira mu 1996.   

    Ku wa 28 Nzeri 2023, ubuyobozi bwa Miss World bwatangaje ko iri rushanwa rizabera ahitwa Yashobhoomi mu Mujyi wa Delhi mu Buhinde ku wa 18 Ukuboza 2023, ariko nyuma batangaje ko risubitswe kubera impamvu y'amatora mu Buhinde.

    Abakobwa bamwe bari baramaze kwitegura. Ariko barategereje kugeza ubwo bigeze tariki 19 Mutarama 2024 bafungurirwa amarembo yo kwitabira kuva tariki 18 Gashyantare 2024.

    Umukobwa witwa Poelano Mothisi wabaye igisonga cya mbere cya Miss Lesotho 2021 niwe uhagarariye igihugu cye muri iri rushanwa; ni nyuma y'uko Refiloe Lefothane wabaye Miss Lesotho atabonetse bitewe n'amasomo ari gukurikirana hanze y'Igihugu.

    Ruan Yue yambuwe ikamba rya Miss China World 2022 kubera 'imyitwarire idahitswe', asimburwa na Ke Xu XIN ari nawe uhagarariye u Bushinwa muri Miss World. Ruan Ye yanashinjwe gukoresha impapuro mpimbano mu byangombwa bye by'ishuri.

    Hari ibihugu byari bimaze igihe bititabira; ibindi birimo n'u Rwanda byahagaritse amarushanwa y'ubwiza

    Miss World iri kuba ku nshuro ya 71 yagaragaje impinduka nyinshi kuko hari ibihugu byaherukagamo mu myaka myinshi ishize.

    Hitabiriye ibihugu birimo: Togo, Australia, Bangladesh, Croatia, Denmark, Ethiopia, Germany, Greece, Guatemala, Guyana, Kazakhstan, Lebanon, Lesotho, Liberia, Martinique, Montenegro, Morocco, Myanmar, New Zealand, Romania, Sierra Leone, South Sudan, Thailand, na Zimbabwe.

    Morocco yaherukaga muri iri rushanwa mu 1968; Liberia yaherukaga kohereza umukobwa mu 2017; Germany (U Budage), Lebanon, Lesotho, Martinique, ndetse na Zimbabwe baherukaga muri Miss World mu 2018. Ni mu gihe ibindi bihugu byitabiriye Miss World byaherukagamo mu 2019.

    Mutesi Jolly niwe mukobwa wa mbere wahagarariye u Rwanda muri Miss World mu 2016. Mu 2019, u Rwanda rwahagarariwe na Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, icyo gihe irushanwa rya Miss World ryabereye i Londres mu Bwongereza.

    Miss World iri mu marushanwa ane akomeye ku Isi, cyo kimwe na Miss Universe, irushanwa ry’ubwiza ritegurwa n’ikigo cy’Abanyamerika, Miss International na Miss Earth.

    Inyandiko iri ku rubuga rwa Miss World igaragaza ko ibihugu birimo: Albania, Armenia, Bahamas, Equatorial Guinea, Iceland, Luxembourg, u Rwanda ndetse na Saint Lucia bamaze gutangaza ko bahagaritse amarushanwa y'ubwiza mu bihugu by'abo.

    Umukobwa witwa Léa Sevenig wo muri Luxembourg, yabwiye abategura Miss World ko adashobora kwitabira bitewe n'uko mu gihugu cye bahagaritse amarushanwa y'ubwiza.

    Ibi ni nako byagenze kuri Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, utarashoboye kwitabira Miss World nyuma y'uko Miss Rwanda ihagaritswe kubera ibirego by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bavuzwe muri iri rushanwa.

    Ashley Carrington wo muri Barbados, Xaria Penn wo muri British Virgin Islands, ndetse na Phonevilai Luanglath wo muri Laos bikuye muri Miss World ku mpamvu batigeze basobanura.

    Imishinga y’abakobwa bahatanye irihariye

    Audrey Vanessa wo muri Indonesia yagaragaje ko ashaka guhuza n’intego y’iri rushanwa ‘y’ubwiza bufite intego’ maze akazakora umushinga ujyanye no guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina;

    Priyanka wo muri Nepal we arashaka gukora umushinga ushingiye ku guteza imbere abakobwa bo mu cyaro, Nursena wo muri Turkey yagaragaje ko ashaka gufasha abahuye n’ingaruka z’umutingito,

    Krystyna wo muri Czech Republic avuga ko ashaka guteza imbere uburezi kuri bose, Sofia Shamiia wo muri Ukraine yafashwe n’amarangamutima ubwo yavugaga ko ashaka kwita ku bana n’ababyeyi babo bari guhura n’ingaruka z’intambara imaze igihe iri guca ibintu muri Ukraine,

    Hannah wo muri Uganda yavuze ko ashaka gukora ubukangurambaga ku babyeyi akabasaba gushyigikira inzozi z’abana babo, ndetse azafasha abakobwa kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, Abrahams wo muri Trinidad and Tobago we yagaragaje ko ashaka gukora umushinga ku buzima bwo mu mutwe, aho azafasha benshi kubimenya byisumbuyeho…


    Bisaba iki ngo Igihugu kitabire Miss World?

    Inyandiko zinyuranye ziri kuri Internet zigaragaza ko kugira ngo umukobwa ahagararire Igihugu cye muri Miss World, bisaba ko kompanyi ifite uburenganzira bwo gutegura irushanwa ry'ubwiza mu gihugu abarizwamo itanga amafaranga 'License' buri mwaka, ashingiye ku gukomeza kuba umunyamuryango w'iri rushanwa.

    Bavuga ko hari amafaranga asabwa umukobwa kugira ngo yitabire Miss World. Ariko kandi arahindagurika bitewe n'impamvu z'aho irushanwa rizabera, Igihugu kizaryakira, ibizasabwa mu migendekere yaryo n'ibindi bitandukanye.

    Urubuga rwa Quora rwo ruvuga ko kompanyi zitegura amarushanwa y'ubwiza muri buri gihugu, hari amafaranga bishyura ajyanye no kwiyandikisha kugira ngo umukobwa azitabire Miss World, inyigisho azahabwa ari mu irushanwa, amafaranga y'urugendo azakora ava mu gihugu cye ajya aho Miss World izabera, ibijyanye n'imyambaro azakoresha, aho azacumbikirwa n'ibindi binyuranye.

    Bavuga ko umukobwa ariwe wimenya mu bijyanye n'imyambarire, ibijyanye n'ibirungo by'ubwiza (Make Up), amakanzu maremare yo kwambara, imyambaro igaragaza ibirango by'igihugu akomokamo, imyambaro yo kugaragaza impano ye.

    Ndetse banavuga ko mu bijyanye no kwiyitaho ku musatsi, imikufi n'izindi shene, impeta n'ibindi bimugaragaza nk'umukobwa w'igiciro kinini niwe wiyishyurira.

    Hari zimwe mu nyandiko zivuga ko hari ibihugu biterwa inkunga kugirango byitabire Miss World, ibindi bikiyishyurira.

    Lynda Collins wabaye umwarimu wa Kaminuza muri DeVry University hagati ya 2006 na 2012 yigeze kuvuga ko kwitabira amarushanwa mpuzamahanga y'ubwiza bisaba kwishyura ari hagati ya $50 to $500.

    Muri Miss World, Afurika ihagarariwe n'ibihugu 26 barimo: Nigeria — Ada Eme; Angola — Florinda Jose, Botswana — Lesogo Chombo, Cameroon — Julia Edima, Cote D'ivoire — Mylene Djihony, Ethiopia — Rgat Afewerki Ybrah, Ghana — Miriam Xorlasi, Guinea — Makia Bamba, Guinea Bissau — Mirla Freira Dabo;

    Kenya — Chantou Kwamboka, Lesotho — Poelano Mothisi, Liberia — Veralyn Vonleh, Morocco — Sonia Ait Mansour, Senegal — Fatou Lo, Sierra Leone — Daizy Abdulai, Somalia — Bahja Mohamoud, South Africa — Claude Mashego, Togo — Chimène MoladjaUganda — Hannah Tumukunde, Zimbabwe — Nokuntenda Marumbwa.


    Miss World iri kuba ku nshuro ya 71, mu gihe ibihugu byohereza abakobwa bisabwa kuba bifite 'License' bishyura buri mwaka ibemwerera kwitabira


    Abakobwa b'Abirabukazi bakomeje kuca uduhigo mu irushanwa rya Miss World


    Afurika ihagarariwe n'ibihugu 26 muri 59 bigize Umugabane wa Afurika byakabaye byitabira Miss World











    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140544/bamwe-bavuyemo-ku-munota-wa-nyuma-ibisabwa-igihugu-cyitabira-miss-world-140544.html

  • Abakobwa 40 baje imbere mu rugendo rwumwiher… – #rwanda #RwOT

    Binyuranye cyane n’uko byagendaga mu bihe bya cyera, ubu ibintu byarahindutse mu buryo bwo kumenya umukobwa uzahagarira abandi mu marushanwa y'ubwiza.

    Amanota yatangiye gutangwa guhera mu mwiherero maze agahuzwa n’atangwa ku munsi nyirizina hamenyekana umukobwa uhiga abandi ukwiye ikamba.

    Nyuma y'iminsi itari micye aba bakobwa bari bamaze mu mwiherero, ubu hamaze gushyirwa hanze abaje imbere hashingiwe ku bikorwa binyuranye bakoze.

    Muri abo hanagaragaramo abanyafurika batari bacye barimo na ba Nyampinga b'ibihugu by'ibituranyi nka Uganda, Tanzania na Kenya.

    Urutonde rwose rw’abasohotse muri 40 bahize abandi n'ibyiciro bagiye begukana.

    Miss Tanzania Halima Kopwe ari ku rutonde rw’abakobwa bitwaye neza mu byiciro binyuranye banyuzemo mu mwiherero

    Head-to-Head winners [Guhangana mu buryo bwo kubazanya mu matsinda]

    – Botswana - Lesego Chombo
    – Nigeria - Ada Eme
    – Zimbabwe - Nokutenda Marumbwa
    – England - Jessica Gagen
    – Lebanon - Yasmina Zaytoun

    Sport Challenge winner [Mu myitozo ngoramubiri cyangwa siporo]

    – Croatia - Lucija Begić

    Top Model winner [Mu bigenda n'imideli]

    – Martinique - Axelle René

    Talent Winner:

    – Tunisia - Imen Mehrzi

    Beauty With a Purpose continental winners [Ubwiza bufite Intego]

    – Nepal - Priyanka Rani Joshi
    – Ukraine - Sofiia Shamiia
    – Uganda - Hannah Tumukunde
    – Brazil - Leticia Frota 

    Miss Uganda Hannah Tumukunde Karema ari mu bakobwa bakomeje kugira igikundiro cyo hejuru ndetse ari mu begukanye agace ka ‘Beauty with Purpose’

    Multimedia winner [Ibijyanye n'itumanaho]

    – Vietnam - Huỳnh Nguyễn Mai Phương

    Buri mugabane kandi abagize akanama nkempurampaka bagiye barebamo abatwaye neza

    America

    – Belize - Elise-Gayonne Vernon
    – Canada - Jaime Vandenberg
    – Dominican Republic - María Victoria Bayo
    – Peru - Lucia Arellano
    – Puerto Rico - Elena Rivera
    – Trinidad & Tobago - Aché Abrahams

    Africa 

    – Cameroon - Julia Edima 
    – Kenya - Chantou Kwamboka 
    – Madagascar - Antsaly Rajoelina
    – Mauritius - Liza Gundowry
    – Somalia - Bahja Mohamoud
    – South Africa - Claude Mashego
    – South Sudan - Arek Abraham Albino
    – Tanzania - Halima Kopwe

    Europe

    – Belgium - Kedist Deltour

    – Czech Republic - Krystyna Pyszková
    – France - Clémence Botino
    – Gibraltar - Faith Torres
    – Italy - Rebecca Arnone
    – Spain - Paula Pérez
    – Wales - Darcey Corria 

    Asia & Oceania 

    – Australia - Kristen Wright
    – India - Sini Shetty
    – Indonesia - Audrey Vanessa
    – Malaysia - Wenanita Angang
    – New Zealand - Navjot Kaur
    – Türkiye - Nursena Say

    Miss World Kenya Chantou Kwamboka ari mu bakobwa 40 bitwaye neza mu byiciro binyuranye bamaze iminsi banyuramoHagiye kumenyekana umukobwa ukorera mu ngata Miss World 2022 Karolina wari umaranye ikamba imyaka igera kuri 2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140582/abakobwa-40-baje-imbere-mu-rugendo-rwumwiherero-uganisha-ku-ikamba-rya-miss-world-2024-140582.html

  • Krystyna Pyszková yegukanye ikamba rya Miss… – #rwanda #RwOT

    Mu muhango wabereye muri Mombai ku mugoroba kuri uyu wa 09 Werurwe 2024, Miss Krystyna ni we wegukanye ikamba ahize bagenzi be.Umwiherero wa Miss World 2024 watangiye mu mpera za Gashyantare 2024 aho abakobwa bagiye banyura mu marushanwa aganisha ku kumenya abazegukana amakamba.

    Mu byiciro byose bagiye banyuramo yaba icy'ubwiza bufite intego, siporo, imideli, kwerekana impano n'ibindi binyuranye abakobwa 26 bari bahagariye Afurika bitwaye neza.

    Ndetse ku rutonde rwa 40 bari bafitemo ubwiganze bwo hejuru bigeze kuri 12 hazamo Botswana, Mauritius na Uganda mu 8 hazamo Uganda na Botswana mu gihe muri 4 hajemo Botswana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140587/krystyna-pyszkova-yegukanye-ikamba-rya-miss-world-2024-140587.html

  • Impaka Rayon Sports yashakaga guca ni twe twaziciye – Niyibizi Ramadhan wakabije inzozi ze #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0, Niyibizi Ramadhan watsinze igitego kimwe yavuze ko yakabije inzozi ze amaranye iminsi.

    Hari mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024.

    Niyibizi Ramadhan watsinze igitego cya kabiri cyashimangiye intsinzi nyuma y’icya Niyigena Clement, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko wari umukino buri mukinnyi yari azi agaciro ka wo.

    Ati “Buri muntu wese yari azi agaciro k’uyu mukino, twari twiteguye ku buryo buhagije rero twagombaga gutsinda.”

    Yakomeje avuga ko kandi bari bafite igitutu, ntibashakaga ko imikino iba 5 badatsinda Rayon Sports.

    Ati “Igitutu cyo cyari gihari, hari hahsize imikino 3 badutsinda (uwa 4 baranganyije) rero twagombaga gukora ibishoboka kugira ngo batadutsinda umukino wa 4.”

    Kuva yagera muri APR FC yahoze yifuza kuba yatsinda igitego kuri uyu mukino w’agapingane mu rw’Imisozi Igihumbi, ku gitsinda akaba yakabije inzozi ze.

    Ati “Ni iby’agaciro kuko ni wo mukino wa mbere nifuzaga kuzatsindamo igitego. “

    Ni umukino Rayon Sports yakinnye imaze iminsi mu bukangura mbaga bise ‘Guca Impaka’ aho bashakaga kuzuza imikino 5 APR FC itabatsinze, Ramadhan yavuze ko APR FC ari yo yaciye impaka.

    Ati “Ni byo bari bamaze iminsi mu bukangurambaga bwo guca impaka ariko nk’uko mwabibonye impaka birangiye ari twe tuziciye.”

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC ikaba ikiyoboye urutonde n’amanota 58, Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 45.

    Yishimiye gutsinda igitego ku mukino uhuza APR FC na Rayon Sports

    Ngo byarangiye ari bo baciye impaka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impaka-rayon-sports-yashakaga-guca-ni-twe-twaziciye-niyibizi-ramadhan-wakabije-inzozi-ze

  • APR FC yiyunyuguje Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 bya Niyigena Clement Clement na Niyibizi Ramadhan bahita bayirusha amanota 13 ku rutonde rwa shampiyona.

    Wari umukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 wo Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC kuri Kigali Pelé Stadium ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024.

    Amakipe yombi yagiye gukina APR FC ari yo iyoboye urutonde n'amanota 55, Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 45.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yiyunyuguje-rayon-sports/