Blog

  • Ingoma n’amajwi byanze gusohoka, ‘Vuvuzela’ urushinge rw’ingusho ku mashyi n’umurindi w’aba-Rayon (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino APR FC yaraye itsinzemo Rayon Sports 2-0, abafana b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bagaragaje ko banabonye umuti w’umurindi w’aba-Rayon wakangaga benshi.

    Mbere y’umukino ubwoba bwari bwinshi no ku bakinnyi ba APR FC bibaza ukuntu bazakina uyu mukino wa mbere w’agapingane mu rw’Imisozi 1000 nta bafana bahari cyane ko bari bamaze igihe bigaragara ko bataza kubashyigikira.

    Si bo gusa kuko n’abakunzi b’umupira w’amaguru bari bafite aya matsiko niba koko abakunzi ba APR FC bari buyitererane kuri uyu mukino, bakibaza uko abakinnyi babyitwaramo imbere y’umukeba uzwiho kugira abafana bafite umurindi ukomeye cyane uhungabanya abo bahanganye.

    Umunsi w’umukino warageze ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00′.

    Abafana bo bari babukereye ku mpande zombi, baje ari benshi cyane yaba ari ku ruhande rwa APR FC ndetse n’urwa Rayon Sports.

    Abafana ba Rayon Sports bagerageje ibishoboka byose ariko aba APR FC basanga babigiye imitwe

    Kimwe mu byo abakunzi ba Rayon Sports bazwiho, ni ugufana guhera ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.

    Aba baba bavuza ingoma, baririmba indirimbo z’ikipe ya bo ndetse n’izo gusebya mukeba, amashyi ya bo ari wo mwihariko wa bo ni kimwe mubihungabanya uwo bahanganye.

    Gusa abari kuri Stade ejo mu ntangiriro barabibonaga ko batari buze koroherwa uyu munsi bitewe na morale abakunzi ba APR FC bari bafite.

    Wabonaga aho bari hose bafite utuvuvuzela duto, benshi mbere y’uko umukino utangira babonaga ari ibisanzwe, gusa muri izo vuvuzela ni ho ibanga rya bo ryari rizingiye.

    Nk’ibisanzwe umukino ugiye gutangira abakunzi ba Rayon Sports bafite umuco wo gukoma amashyi y’aba-Rayon, kuri iyi nshuro babaye bakijya kuyakoma vuvuzela z’abakunzi ba APR FC zirungikanya ziyaburizamo, ntiyumvikana.

    Aha byahise bigaragara ko bitari buze koroha kuko uburyo izo vuvuzela zumvikanaga byari biteye ubwoba.

    Uko umukino wagendaga wigira imbere abakunzi ba Rayon Sports bageragezaga no kuririmba ngo batere imbaraga abakinnyi ba bo ariko amajwi ntarenge umutaru, ingoma zarabiswe ariko kumvikana biba ingora bahizi kubera izi vuvuzela zavugijwe iminota 90 yose nta kuruhuka.

    Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0 bya Niyigena Clement na Niyibizi Ramadhan.

    Abafana ba Rayon Sports bari benshi

    APR FC abafana ba yo bari babukereye

    Izi vuvuzela zakoze ibara muri stade

    Rayon Sports babuze ibisubizo

    Umurishyo w’ingoma ntiwumvikanaga

    Agahinda kari kose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ingoma-n-amajwi-byanze-gusohoka-vuvuzela-urushinge-rw-ingusho-ku-mashyi-n-umurindi-w-aba-rayon-amafoto

  • Yujuje imyaka 10 mu muziki! Injira mu buzima… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 10 Werurwe 2024, Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo “Nina Siri” imaze kurebwa na Miliyoni 39 kuri Youtube, yujuje ikinyacumi kuva yatangira umuziki mu buryo bw'umwuga. Tugiye kwitsa ku mateka ye.

    Israel Mbonyicyambu wamamaye nka Israel Mbonyi ni umuhanzi w'umunyarwanda umaze kugwiza ibigwi mu bijyanye no kwandika indirimbo zihariye ndetse n'uruhare rukomeye amaze kugira mu iterambere ry'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Mbonyi yavukiye mu muryango w'abakristo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari kuwa 20 Gicurasi 1992. Yatangiye kwiyumvamo urukundo rw'umuziki mu bwana bwe.

    Uyu musore nubwo ubuzima bwe yabwerekeje mu muziki ariko afite impamyabumenyi mu birebana na Pharmacy yakuye mu Buhinde.

    Ubwo yagaraniraga na RTV mu 2022 yavuze ko yenda gusoza icyiciro cya Gatatu mu birebana na Public Health kandi ko ari cyo kintu abona yakora abaye adakora umuziki. Aherutse gutangaza ko afite gahunda yo gukomeza amashuri kugera ku rwego rw PhD.

    Israel amaze kwigwizaho igikundiro yaba mu Rwanda no hanze yarwo mu bihugu nka Tanzania na Kenya

    Israel yatangiye kwiga umuziki akiri muto aho yigishwaga n'umwarimu we mu bice bya Musanze. Mu banyeshuri bagera muri 30 bari batangiranye, ni we wabashije gusoza amasomo yo kwiga gitari.

    Kuwa 10 Werurwe 2014 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yanitiriye Album yashyize hanze muri uwo mwaka. Ibi bisobanuye ko kuri uyu wa 10 Werurwe 2024 yujuje imyaka 10 amaze mu muziki.

    Iyi Album ya mbere yise “Number One” yariho indirimbo zagize igikundiro cyo hejuru nka Yankuyeho Urubanza, Ku Migezi, Nzibyo Nibwira, Ku Musaraba, Ndanyuzwe, Hari Impamu na Agasambi.

    Mu mwaka wa 2023 Mbonyi yatangiye kwagura uburyo bw'imikorere atangira kuririmba mu giswahili. Ni ibintu byamuhiriye guhera kuri Nina Siri yabaye agatangaza kuva yayishyira hanze kuwa 26 Kamena 2023.

    Ibitaramo bye biritabirwa byo ku rwego rwo hejuru ku buryo hari nubwo abantu bahagera bagataha babuze aho bajya

    Iyi ndirimbo yinjije Israel Mbonyi mu ruhando rw'abaririmbyi bakoresha igiswahili bihagazeho muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse atangira kugwiza igikundiro mu bihugu bitandukanye nka Tanzania na Kenya.

    Mu kiganiro uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya Kalonzo Musyoka aheruka kugirana na TV47, yumvikanye avuga ko yumvaga Israel Mbonyi ari umunya-Tanzania kubera igikundiro indirimbo ze zimaze kugwiza muri iki gihugu.

    Kalonzo ati: 'Nahoze ndeba uyu musore muto Israel Mbonyi, ni umunyarwanda ariko aririmba nk'umunya-Tanzania. Afite inganzo ihambaye ubwo yaririmbaga Nina Siri.'

    Nyuma ya Nina Siri kandi Israel Mbonyi yakomeje gushyira hanze izindi ziri mu Giswahili nka Nitaamini, Sikiliza n'izindi. Yigeze gutangaza ko bitari cyera azashyira hanze Album iri mu rurimi rw'Icyongereza.

    Israel Mbonyi amaze kuba ikimenyabose kubera igitaramo ngarukamwaka akora cyitwa Icyambu Live Concert kibera muri BK Arena.

    Inshuro amaze kugikora, abantu barakubise buzura iyi nyubako. Byitezwe ashobora kuzaba umuhanzi wa mbere nyarwanda wujuje Amahoro Stadium izaba yakira abagera ku bihumbi 60.

    Israel Mbonyi amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye yaba muri Afurika no hanze yayo

    Kuva yatangira umuziki, amaze kwegukana ibihembo bitandukanye birimo Groove Awards Rwanda yibitseho mu mwaka wa 2017, mu mwaka wa 2023 kandi ari mu bahataniye African Entertainment Awards USA.

    Amaze kwegukana kandi ibihembo binyuranye bindi nka The Choice Awards, Kiss Summer Awards, Isango na Muzika Awards.

    Mbonyi amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania, Burundi, Israel, Canada ndetse mu mpeshyi afite igitaramo muri Belgium aho azaba ataramiye ku nshuro ya Kabiri. Azahava yerekeza muri Uganda.

    Nk'umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu bintu ashyira imbere harimo isengesho no gusoma Bibiliya.

    Imyaka 10 agiye kuyuzuza amaze gufata imitima y’abafana n’abari hanze y’imipaka y’uRwanda

    Higeze gucicikana ifoto uyu musore ari kumwe n'umukobwa w'ikizungerezi kugeza ubu benshi bemeza ko ari umukunzi we nubwo nta kintu we ku giti cye yigeze abivugaho.

    Nubwo bigoye kumenya imitungo y'ibyamamare mu Rwanda, ariko uyu mugabo ari mu bahanzi bivugwa ko bafite ubutunzi bwo hejuru. Ikinyamakuru cya Gikristo kitwa Paradise giherutse kumushyira ku mwanya mbere mu baramyi bakize cyane mu Rwanda.

    Abafana baturutse muri Kenya baje mu gitaramo cya Israel Mbonyi byitezwe ko mu kinyacumi cya Kabiri agiyemo azaca agahigo akuzuza Amahoro Stadium Israel Mbonyi akora indirimbo zikora ku mitima y’abantu mu byiciro bitandukanye aha yasuhuzanyaga na Perezida Kagame

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZA ISRAEL MBONYI SIKILIZA AHERUKA GUSHYIRA HANZE

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140518/yujuje-imyaka-10-mu-muziki-iki-injira-mu-buzima-bwumuramyi-israel-mbonyi-140518.html

  • Abarundi bari banze gukina bambaye Visit Rwanda, byarangiye bavuye ku izima biranabahira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi, FEBABU, ryari ryasabye ishyirahamwe ry'uyu mukino ku rwego rw'Isi kwemerera Dynamo BBC kwambara imyambaro itariho ikirango cya 'Visit Rwanda' ubwo iraba yitabira imikino ya BAL (Basketball Africa League).

    Aba bakinnyi byaje kurangira bemeye gukina gusa bamwe bashyizeho ibintu bihisha ibirango bya 'Visit Rwanda' birangira iyi Dynamo itsinze Cape Town Tigers amaseti 86-73.

    Source : https://yegob.rw/abarundi-bari-banze-gukina-bambaye-visit-rwanda-byarangiye-bavuye-ku-izima-biranabahira/

  • Umukobwa wo muri Tchèque yegukanye ikamba rya Miss World #rwanda #RwOT

    Krystyna Pyszková ukomoka muri Repubulika ya Tchèque yegukanye ikamba rya Miss World ryatanzwe ku nshuro ya 71 mu birori byabereye mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde, mu ijoro ryo ku wa 9 Werurwe 2024

    Uyu mukobwa w'imyaka 24 usanzwe ari umunyamideli yegukanye iri kamba ahigitse abakobwa baturutse mu bihugu 115 bitarimo u Rwanda rutitabiriye iri rushanwa muri uyu mwaka.

    Hannah Karema Tumukunde Miss Uganda 2023 ukomoka ku mubyeyi w'Umunyarwandakazi yaje mu bakobwa umunani ba mbere batoranyijwemo bane bagera mu cyiciro cya nyuma (final) bavuyemo uwegukana ikamba.

    Yasmina Zaytoun wo muri Liban niwe wabaye Igisonga cya Mbere yungirije Krystyna Pyszková usimbuye umunya-Pologne, Karolina Biewleska wegukanye ikamba rya Miss World ryatangwaga ku nshuro ya 70.

    Abakobwa bane bageze mu cyiciro cya nyuma barimo Miss Lesego Chombo wo muri Botswana, Miss Aché Abrahams wo muri Trinidad and Tobago, Yasmin Azaytoun wo muri Liban na Krystyna Pyszková wo muri Repubulika ya Tchèque.

    Uyu mwaka u Rwanda ntirwitabiriye iri rushanwa ruherukamo mu 2022, ubwo rwari ruhagarariwe na Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021, ariko ntabwo yigeze ahirwa kuko atabashije kwinjira muri 40 ba mbere

    Source : https://kasukumedia.com/umukobwa-wo-muri-tcheque-yegukanye-ikamba-rya-miss-world/

  • Umwuka mubi uteranya bruce Melody Na The Ben uvahe? #rwanda #RwOT

    Aba bagabo uko ari babiri hamaze igihe kinini hagaragaa umwuka utari mwiza hagati yabo umeze nko guhangana ubwabo cg guhanganishwa n'abafana babo, aho abafana ba buri ruhande ruba rusa naho rwifuza ko uwo bafana ariwe ukwiriye kwitwa ko ariwe mwami wa muzika mu rwanda.

    Iyi nambara rero ikunze kugarara isa naho itizwa umurindi n'itangazamakuru rya hao mu rwanda aho bakunze kugereanya aba bahanzi bombi bagirambo bamenye ni uwuhe muhanzi ufite ibikorwa bihambaye ukwiriye kwitwa mukuru undi nawe akitwa umwana

    Aha ngaha rero iyo bigeze kuri bruce melody bihita bifata indi sura kuko uyu muhanzi akunze kugira urwenya rwinshi mu itangazamakuru, rero iyo bamubajije uko we abyumva hagati ye ya the ben ukwiriye kubaha mugenzi we, bruce melody ntago ajya aca kuruhande ahita agaragaza ko the ben arakana gato kuri we ko ahubwo kwiriye kuzaza akicara akiga

    Source : https://kasukumedia.com/umwuka-mubi-uteranya-bruce-melody-na-the-ben-uvahe/

  • Rayon Sports WFC yahojeje amarira aba-Rayon batewe no gutsindwa na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa 19 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore, ikipe ya Rayon Sports WFC yatsinze Kamonyi WFC ibitego 8-2.

    Rayon Sports WFC yatsinze uyu mukino mu gihe Rayon Sports y'abagabo yatsinzwe na APR FC ibitego 2-0.

    Mu yindi mikino:

    . Fatima 0-1 ES Mutunda WFC

    . Indahangarwa 1-1 Bugesera WFC

    . Freedom 2-3 Rambu

    . Indahangarwa 1-1 Bugesera WFC

    . Rayon Sports 8-2 Kamonyi WFC

    . Freedom 2-3 Rambura WFCra WFC

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-wfc-yahojeje-amarira-aba-rayon-batewe-no-gutsindwa-na-apr-fc/

  • “Ukurusha inyama agutwara imbwa” Umufana ukomeye wa APR FC, Rujugiro yishongoye ku bafana ba Sports nyuma y’umukino APR FC yeretse isomo rya ruhago Rayon Sports – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino wahuje Rayon Sports na APR FC, umufana ukomeye wa APR FC uzwi nka Rujugiro, yishongoye ku bafana ba Rayon Sports.

    Uyu mukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0. Rujugiro yavuze ko ikipe ya Rayon Sports iciriritse imbere ya APR FC.

    #RwandaClásico

    Rujugiro pic.twitter.com/MZPDc5c2wV

    — B&B FM-Umwezi (@bbfmumwezi) March 9, 2024

    Source : https://yegob.rw/ukurusha-inyama-agutwara-imbwa-umufana-ukomeye-wa-apr-fc-rujugiro-yishongoye-ku-bafana-ba-sports-nyuma-yumukino-apr-fc-yeretse-isomo-rya-ruhago-rayon-sports-videwo/

  • Agasuzuguro kashibutsemo inzika! Curura ku nz… – #rwanda #RwOT

    Abantu barabyibuka cyane rwose nk’ibyabaye ejo ndetse amwe mu mafoto n’amashusho agaragaza Bruce Melodie, uwari umukunzi wa The Ben ndetse amufata nka mukuru we yigiraho byinshi, ariko umunsi wabaye umwe ingimbi iba ibaye umugabo kugeza ubu imyaka ibaye ine agaragaza ko uwo yakundaga ubu bahanganye kandi rwose bimaze kujya mu mitwe ya benshi.

    Bruce Melodie nk’umuhanzi watangiye umuziki awusangamo bakuru be, hari aho amahitamo yamuganishaga ndetse hari n’abahanzi yakundaga. 

    Dushingiye ku by’amakuru ya hafi y’uyu musore avuga ndetse tukareba na bimwe mu bimenyetso byaba bibitswe na murandasi, Bruce Melodie yakundaga cyane inganzo ya The Ben n’ubwo n’ubu utavuga ko atakiyikunda ahubwo akaba yarafashe kwiyambura iyo sura bitewe no guhabwa serivisi mbi n’uyu yafatiragaho urugero.

    Muri 2017 by’umwihariko ubwo The Ben yataramaga mu gitaramo cya “East African Party’ abahanzi bari bamuherekeje bari barimo Bruce Melodie. Muri 2020 kandi nabwo ubwo uyu muhanzi yagarukaga mu Rwanda mu gitaramo cyo gutangira umwaka n’abakunzi ba muzika, n’ubundi cya ‘East African Party’ nabwo Bruce Melodie yari ari mu bahanzi bamufashije gutaramira abanyarwanda.

    Bruce Melodie ntiyahwemaga kugaragara ko ari umukunzi wa The Ben

    Bruce Melodie yacishagamo agafata agafoto k’urwibutso iyo yabaga yahuye na The Ben

    Icyakora kuva muri uyu mwaka byatangiye guhinduka. Ku ikubitiro si Bruce Melodie watangije iyo mpinduramatwara ahubwo abafana be bari batangiye kuba benshi ndetse ubwo yabaga ari mu bihe byiza, ni bwo The Ben na mugenzi we Meddy bafatwa nk’impanga mu muziki batangiye gusa n’abacika intege.

    Kuva muri 2020 abakunzi ba Bruce Melodie batangiye gufatirana izo ntege nke za The Ben na Meddy bari bayoboye, batangira kubona no kuvaga ko uyu muhanzi yaba yaramaze kugera ku rwego nk’urwabo. Aha niho hari hagiye gutuma uwari inshuti ahinduka umwanzi.

    Muri iki gihe umuhanzi The Ben yahamagaye Bruce Melodie nk’umuhanzi wari uhagaze neza icyo gihe kugira ngo bakorane indirimbo banarusheho guteza imbere umuziki Nyarwanda.

    Bruce Melodie yakiriye telefoni n’amashyushyu menshi ndetse yitabisha amagaru asanga The Ben muri Studio ari hamwe na Made Beats. Ubwo Bruce Melodie yageraga aho The Ben yari ari, yahasanze Made Beats ndetse na Zizou Alpacico.

    Bruce Melodie nk’uko aherutse kubitangaza, yasanze The Ben arimo gukina ‘Play station’ na Zizou Alpacino, ahita asanga Made Beats muri studio batangira gukora ku ndirimbo bategereje The Ben.

    Aba bombi bakoze indirimbo, Bruce Melodie ashyiramo igitero ariko bakoze kuri The Ben wari wamuhamahaye akomeza kwikinira wa mukino.

    Ibi byabaye ubugira kabiri, Bruce Melodie arataha hanyuma ategereza ko wenda hari umunsi The Ben azongera kumuhamagara akamubwira icyavuye muri wa mushinga yamuhamagarizaga.

    Ibi ku ruhande rwa Bruce Melodie yabifashe nk’agasuzuguro k’indengakamere. Amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko Bruce Melodie yahise asiba nimero ya telefoni y’uyu muhanzi, areka no kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi ndetse ahiga guhangana nawe bigiye kure.

    Umwe mu bantu ba hafi ya Bruce Melodie, yaduhishuriye ko ari ho havuye imvugo yo kwita ‘Abanebwe’ The Ben na Meddy.

    Muri 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amajwi ya Bruce Melodie avuga ko adakwiriye kugereranwa na The Ben na Meddy kuko ari abanebwe we akaba ari umukozi cyane.

    Aya majwi yarasakaye cyane, akwira hose, abafana be bamwe bavuga ko ari mu kuri mu gihe abakunzi ba The Ben na Meddy bo bamurakariye cyane, bakavuga ko ibyo yakoze ari ukurengera, ataragera ku rwego rwabo. Aha ihangana ryari ryamaze kwerurwa.

    Uwaganirije InyaRwanda yagize ati “Erega ariya majwi wumvishe Bruce Melodie yita Meddy na The Ben abanebwe, ntabwo yabivugiye ubusa. Bruce kuva Ben yamuhamagara ngo bakore indirimbo ntibayikore yarababaye ni nawe yashakaga kubwira ahubwo ni uko akenshi The Ben ajyana na Meddy mu bintu byinshi”.

    Iyi nzigo yarakuze kugera ubwo Bruce Melodie abifashijwemo na Made Beats, bakuye amata ku munwa The Ben muri 2022 ubwo yari yabonye umushoramo imari, Coach Gael, akaza kwisanga yahinduye uruhande arimo gukorana na Bruce Melodie no kugeza ubu.

    Nk’aho ibyo bidahagije, Bruce Melodie yahize gukubita agakoni ku nda The Ben, umunsi bahuriye mu gitaramo!

    Mu mwaka wa 2023 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amagambo ya Muyoboke Alex asaba ko aho kugira ngo hage hahoraho intambara y’amagambo hagati ya The Ben na Bruce Melodie, bakwiye gukora igitaramo cy’ihangana ‘Battle’ hanyuma hakagira uwemeza undi.

    Aya magambo yasamiwe hejuru na benshi ndetse na Bruce Melodie avuga ko icyo gitaramo kibaye, yamubakubitira agakoni kunda. Kugeza ubu ni gake Bruce Melodie yakora ikiganiro kikarangira hatajemo izina The Ben kandi mu buryo bwo guhangana cyangwa bwo kunnyegana.

    Umwaka ushize wa 2023 ni bwo The Ben yavuze kuri Bruce Melodie. The Ben yavuze ko abona hadakenewe ‘Battle’ ahubwo bakwiriye guhabwa igitaramo cyabo cyo kunga imbaraga aho kuzitatanya. Yanaboneyeho asaba Leta kubaha stade Amahoro akaba ari ho icyo gitaramo cyabera.

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2024 aba bahanzi bombi bahuriye muri Rwanda Day yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Washington DC. Bruce Melodie yavuze ko yahuye na The Ben bagahoberana biratinda.

    Uwavuga ko iyi ntambara y’amagambo yabo yagize umumaro ntiyaba abeshye kuko kugeza ubu urwego rwa Bruce Melodie rwarazamutse cyane ndetse benshi banemeza ko kugeza ubu ari we uyoboye umuziki nyarwanda n’ubwo ari ingingo iburanwaho kenshi.

    Iby’iyi ndirimbo yabaye imbarutso yo gushondana, yo irengero ryayo ni Made Beats warimenya kuko niwe wari wayitangiye, gusa amakuru avuga ko iyi ndirimbo yari yatangiwe yaje guhabwa Bruce Melodie akayikoramo iyindi ku giti cye.

    Bruce Melodie yabaga uwa mbere mu nkwifuriza The Ben isabukuru y’amavuko nziza, akamwita umwami

    Bruce Melodie yasuzuguwe na The Ben bituma amaramariza kutongera guhuza umubano

    The Ben yahamagaje Bruce Melodie ngo bakore indirimbo ahageze ntiyamwitaho

    Kugeza ubu Bruce Melodie na The Ben barebana ay’ingwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140532/agasuzuguro-kashibutsemo-inzika-curura-ku-nzigo-bruce-melodie-afite-kuri-the-ben-140532.html

  • 'Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa' Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bakwiye kugira umuco wo gutekereza ku byo bagiye gukora cyangwa kuvuga kuko ari byo byabafasha kuzuza inshingano zabo no kwirinda ibibazo bitandukanye.

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gutorerwa kuzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

    Yatowe ku majwi 99,1% mu matora yabereye mu Nama Nkuru ya FPR Inkotanyi yabereye ku Intare Conference Arena, aho yari yitabiriwe n'abarenga 2000.

    Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko ushingira ku mateka, urwego rugezeho rw'amajyambere ndetse n'umuco.

    Ati 'Ni umwihariko ushingira kuri byinshi abantu batakwirengagiza, iteka bahora bagomba kwibuka mu byo dukora ibyo ari byo byose. Ni nabyo bishingirwaho iyo turi nk'aha twaje mu rwego nk'uru rwa demokarasi nk'imwe mu nteko FPR Inkotanyi dufite.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko abayobozi batorwa na byo bifite umwihariko ndetse abantu batagomba kubyirengagiza.

    Ati 'Mu myifatire yacu, uko twifata muri bwa buryo bw'umwihariko dufite ariko tugira n'uko twifata bitewe n'uko hari aho duhurira n'abandi henshi ari muri Afurika, ari n'ahandi.'

    Perezida Kagame yavuze ko imyumvire y'Abanyarwanda, umwihariko wabo haba mu myifatire kandi bawugenderaho mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Ati 'Ibyo mu myifatire yacu turabyuzuza, byo tubigenderaho mu buryo bukwiye. Icyo nshaka kuvuga ni iki? Biriya byose navuze birimo n'umwihariko wacu, bizamo ikintu cyitwa ubuyobozi.'

    Yakomeje ati 'Ubuyobozi ntabwo buvuze Chairman, Visi Chairman […] cyangwa ntibuvuze Perezida n'abaminisitiri cyangwa n'abandi. Ntabwo aricyo buvuze gusa, ubuyobozi buvuze buri nzego kuva hasi, uko zikorana n'ukuntu zunganirana.'

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kuba bigira amasomo ku mibereho yabo ya buri munsi, kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo.

    Yavuze ko kwiga amasomo biri ukubiri, aho bamwe biga binyuze mu mashuri ariko hakaba no kwigira ku buzima cyangwa imibereho y'abantu babamo umunsi ku munsi ndetse n'ibyo banyuramo.

    Ati 'Aho ni ho hari amakosa abantu bakunze gukora, rimwe bakiga amashuri ariko ntibige bihereye kuko babayeho nk'abantu, ntibibaviremo inyigisho. Twese hari ibyo tugomba kuba twaranyuzemo, aho tugeze hatandukanye hakwiriye kuba haratwigishije byinshi biruta ndetse ibyo twaba twarize mu mashuri.'

    'Kandi ni ibintu biba byoroshye, iyo umuntu abivuga biba byoroshye ariko sinzi impamvu bigaruka bikagorana. Ndacyabona abantu muri twe, bavuga, bakora ibintu bagatekereza nyuma.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko usanga ikibazo kiba mu kuba abantu benshi bavuga cyangwa bagakora mbere yo gutekereza.

    Ati 'Ubundi uko ibintu bigenda mu buryo bworoshye, uratekereza noneho ugakora cyangwa ukavuga uko ushaka. Ariko byinshi mbona, abantu baravuga, barakora hanyuma ukabona bibutse ko bagomba gutekereza.'

    Yakomeje ati 'Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa cyangwa se ibintu bidutera ibibazo, cyangwa se turabigabanya nibura. Ariko buri munsi, buri munsi […] n'ibintu byoroshye.'

    Perezida Kagame yongeye kwibutsa akamaro ko gukorera hamwe, avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi cyangwa iguhugu muri rusange nta kintu cyageraho, abantu badakorana cyangwa ngo bakorere hamwe.

    The post 'Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa' Perezida Kagame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ntugakore-ntukavuge-utabanje-gutekereza-icyo-gihe-biduha-kwirinda-ibintu-bimwe-bitari-ngombwa-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ntugakore-ntukavuge-utabanje-gutekereza-icyo-gihe-biduha-kwirinda-ibintu-bimwe-bitari-ngombwa-perezida-kagame