Blog

  • Abakinnyi 11 ba Liverpool babanje mu kibuga: Kelleher; Bradley, Quansah, Van Dijk, Gomez; Szoboszlai, Endo, Mac Allister; Elliott, Núñez na Díaz.

    Abakinnyi 11 ba Manchester City babanje mu kibuga:Ederson, Walker ,Stones, Akanji, Ake, Rodrigo, De Bruyne, Bernardo, Alvarez, Foden na Haaland.

    Uyu ni umukino ushobora gutanga igikombe kubera ko ikipe iratsindwa birasa nkaho iraba isigaye kubera ko Liverpool kuri ubu iri kumwanya wa 2 n’amanota 63 iramutse itsinzwe , Manchester City yahita iyinyuraho ikayirusha amanota 2 kongeraho Arsenal yicaye ku umwanya wa mbere n’amanota 64.

    Manchester City yo iramutse itsinzwe yahita irushwa amanota 4 na Liverpool ndetse na 2 kuri Arsenal. Ubwo bivuze ko aya makipe aramutse anganyije ikipe y’abarashi ariyo yabyungukiramo kubera ko yakomeza kwicara ku mwanya wa mbere inganya amanota na Liverpool ariko iyirusha ibitego izigamye.

    Ikipe ya Liverpool, mu mikino 20 yakinnye na Manchester City iri mu rugo kuri Anfield yatsinzwemo umukino umwe gusa muri 2021 Ibitego 4-1 kandi nabwo icyo gihe nta bafana bari bari muri sitade kubera icyorezo cya COVID-19.

    Muri rusange aya makipe amaze gukina imikino 50 , Liverpool ikaba yaratsinzemo 22, Manchester City itsindamo 13 banganya 15. Mu mikino 5 iheruka kubahuza bose batsinze 2 banganya 1.

    Jurgen Klopp na Pep Guardiola ni bamwe mu batoza beza bagezweho ariko biraba ari ubwa nyuma bagiye guhurira muri Premier League kubera ko umutoza wa Liverpool yamaze gutangaza ko azatandukana nayo uyu mwaka w’imikino nurangira ndetse akaba nta n’indi kipe azongera gutoza mu Bwongereza.

    Liverpool igiye gukina idafite abakinnyi bayo nka Alisson, Trent Alexander-Arnold, Diogo Jota, Joël Matip, Thiago Alcântara, Curtis Jones, Ryan Gravenberch na Stefan Bajcetic kubera ibibazo by’imvune mu gihe Manchester City yo idafite Jack Grealish, Jeremy Doku na Matheus Nunez gusa kubera imvune.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140614/live-liverpool-yakiriye-manchester-city-mu-mukino-ushobora-gutanga-igikombe-140614.html

  • Abanyamideli batatu bagiye kujya bahembwa bur… – #rwanda #RwOT

    Kwiyandikisha muri iki gikorwa kizajya kiba buri kwezi byatangiye, ndetse icyiciro cya mbere kizasoza kwiyandikisha tariki 15 Werurwe 2024, hakorwe ijonjora rizasiga hamenyekana batatu ba mbere batsinze.

    Hazajya hahembwa abanyamideli babatu buri kwezi barimo Umukobwa w'umunyamideli w'ukwezi (Best Female Model of the month), Umusore w'umunyamideli w'ukwezi (Best Male Model of the month) ndetse n'umunyamideli wishimiwe kurusha abandi (People's Choice Model of the Month).

    Umuyobozi wa SupraFamily, Nsengiyumva Alphonse yabwiye InyaRwanda ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo guhitamo no gutegura abanyamideli bazajya bahatana mu irushanwa ngaruka mwaka rya SupraModel Rwanda.

    Yavuze kandi ko babitekereje mu 'rwego rwa gahunda yacu twihaye yo guteza imbere uruganda rw'imideli mu Rwanda, guha urubuga abanyamideli ndetse n'abayimurika.'

    Akomeza ati 'Abatsinze muri ibyo birori nibo bazitabira mu irushanwa rimaze kubaka izina rya SupraModel Rwanda.'

    Nsengiyumva yavuze ko buri kwezi bazajya bahemba abanyamideli batatu, hanyuma nyuma y'amezi atanu bahurize hamwe 15 batsinze mu mezi atanu bahabwe amahirwe yo kwitabira SupraModel Rwanda.

    Icyiciro cya mbere kizitabira SupraModel Rwanda izaba mu Ugushyingo 2024. Mu bihembo abanyamideli bazahabwa buri kwezi harimo amafaranga atatangajwe ingano y'ayo, gukorerwa ubuvugizi ndetse no kwemererwa kwitabira SupraModel Rwanda.

    SupraFamily yatangaje ko buri kwezi igiye kujya ihemba abanyamideli batatu buri kwezi

    Mu 2023, abanyamideli batandukanye batsindiye ibihembo muri SupraModel Rwanda



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140602/abanyamideli-batatu-bagiye-kujya-bahembwa-buri-kwezi-140602.html

  • BAL 2024: Dyanamo BBC yo mu Burundi yatewe mp… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za BAL , rivuga ko umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Dynamo Basketball Club , waje nyuma y’uko iyi kipe yanze kubahiriza amabwiriza , agenga irushanwa , byumwihariko ibwiriza rijyana n’imyambaro amakipe agomba kwambara mu gihe cy’umukino.

    Amakuru avuga ko iyi kipe yanze kwambara imyenda iriho ibirango bya Visit Rwanda, kubera ibibazo bya politiki biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

    BAL imaze imyaka 4 ikorana na Visit Rwanda, ndetse bafitanye amasezerano azageza muri 2027, ndetse imikino ya nyuma  uyu mwaka nabwo izabera mu Rwanda, nubwo kuri iyi nshuro hazabaho guhinduranya hagati ya Kigali, Dakar, na Cairo. 

    Ikipe ya Dynamo yari ifite amahirwe yo kubona itike yo gukina imikino ya nyuma , kuko yari yatsinze umukino wa mbere  ikipe ya Cape Town Tigers amanota 86-73.

    Dynamo BBC yari yatangiye yambara imyenda iriho Visit Rwanda, ariko Leta irayishuka mu mukino wundi imyenda irayanga

    Ntabwo ari ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye ku makipe akomoka mu bihugu bifitanye ibibazo Politike n’u Rwanda, kuko ikipe ya TP Mazembe yo muri DR Congo, iheruka kwanga kugenda muri Rwandair nka sosiyete y’ubwikorezi, yari yaratsindiye isoko ryo gutwara amakipe yakinaga Super league ya Africa, ibi byabaye ikibazo ariko CAF yemerera Mazembe kugenda n’indege yayo bwite, ndetse nayo yemerwa kwambara imyambaro itariho Visit Rwanda.

    Amakipe yose yitabiriye imikino ya BAL, aba agomba kwambara imyenda iriho Visit Rwanda niko amasezerano avuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140607/bal-2024-dyanamo-bbc-yo-mu-burundi-yatewe-mpaga-kubera-kwanga-kwambara-visit-rwanda-140607.html

  • Amakuru aravuga ko Dani Alves yiyahuriye muri gereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imbugankoranyambaga nyinshi byumwihariko X yahoze ari 'Twitter' ziri muzatangaje urupfu rw'umunya-Brazil Daniel Alves ko yiyahuriye muri gereza afungiyemo yo muri Esipanye.

    Gusa umunyamategeko wa Daniel Alves avuga ko ibyo ari ibihuha byatangajwe n'umunyamakuru w'imikino usanzwe unzwiho ku menya amakuru yo muri Esipanye cyane witwa Marcelo Bechler.

    Kandi Bechler ukorera TNT Sports na Rádio Itatiaia utuye I Barcelona muri Esipanye anzwiho kumenya amaku mbere yuko ibindi bitangazamakuru biyamenya ngo binayatangaze.

    Marcelo Bechler umunyamakuru watangaje ibyo kwiyahura Kwa Daniel Alves.

    Niwe munyamakuru watangaje ko Neymar azava muri FC Barcelona akerekeza muri Paris Saint Germain Kandi byarabaye yatangaje ko Daniel Alves azajya gukina mu Bufaransa birangira agiyeyo.

    izi mpamvu Rero ziri muzituma amakuru batanze adapfa kwirengaginzwa nubwo kugeza ubu ntawurayatohoza neza ngo amenye ukuri.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-aravuga-ko-dani-alves-yiyahuriye-muri-gereza-%F0%9F%98%AD%F0%9F%98%AD%F0%9F%98%AD/

  • Ikipe y’i Burundi yatewe mpaga kubera kwanga kwambara Visit Rwanda #rwanda #RwOT

    BAL yafashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Dynamo BBC y’i Burundi kubera kwanga kwambara imyenda iriho Visit Rwanda nk’umuterankunga w’irushanwa.

    Iyi kipe ibarizwa mu itsinda rya Kalahari ririmo gukinira muri Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda, yanze gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro muri BAL 2024.

    Ejo hashize yari yatsinze Cape Town Tigers amanota 86-73, ikaba yarakinnye yahishe ijambo ‘Visit Rwanda’ riri ku myambaro amakipe yose azakinana kubera ko ari umuterankunga wa ryo.

    Nyuma y’iyi myitwarire, BAL yasohoye itangazo rivuga Dynamo yatewe mpaga ku mukino yari ifite uyu munsi na FUS Rabat yo muri Maroc.

    Iti “Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat ku Cyumweru saa Kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.'

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi, rikaba ryari ryandikiye BAL risaba ko ikipe ya bo yakina yambaye imyambaro itariho umuterankunga.

    Ibi byose bikaba bifitanye isano n’umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi aho u Burundi bwanafashe umwanzuro wo gufunga umupaka wa rwo uwuhuza n’u Rwanda.

    Visit Rwanda bari bayihishe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-i-burundi-yatewe-mpaga-kubera-kwanga-kwambara-visit-rwanda

  • Abahanzi barindwi basubiyemo indirimbo Ndand… – #rwanda #RwOT

    Iyi Nama y'Ishyaka FPR-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, yitabiriwe n'abarenga 2000 yabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Perezida Kagame yatowe ku majwi 99.1%. Mu ijambo rye, Umukuru w'igihugu yashimye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, ariko abasaba gutangira gutekereza ku muntu uzasimbura, cyane cyane abari hagati y'imyaka 30 na 50.

    Yagize ati “Umuzigo mwampaye kwikorera nawemeye nawikoreye. Ariko… ndashaka untura umuzigo nikoreye. Kandi abawuntura bari muri mwe.”

    Kagame yumvikanishije ko kwemera kongera kwiyamamaza bishamikiye ku 'Umwihariko w’igihugu cyacu, w’amateka yacu, ndetse n’isi tubamo na yo itoroshye, ni cyo gituma ndeba hirya nkabyemera.

    “Naho ubundi dukwiye kwishakamo n’abandi… tugakomeza urugendo uko bikwiye”, avuga ko hakenewe “ubwishingizi bw’ibyo twubaka”.

    Ati: “Nubwo nabyemeye — kandi ntabwo mfite aho nabihungira… sinshaka ngo nzabatungure… kandi ntimuzategereze uwo nzabaha, muzamwishakemo”. Mu matora aheruka yo mu 2017, Perezida Kagame yayatsinze ku majwi 98.8%.

    Imwe mu ifoto Village Urugwiro yashyize hanze, harimo igaragaza Perezida Kagame ari kumwe n'abahanzi barindwi barimo: Nsabimana Leonard (Nyiri indirimbo), Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie, Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse n'umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo indirimbo 'Ndandambara'.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Nsabimana Leonard wahimbye iyi ndirimbo, yavuze ko yafatanyije n'aba bahanzi kuyisubiramo bakayita 'Ndandambara Yandera Ubwoba' nyuma y'ibiganiro yagiranye n'ubuyobozi bw'umuryango FPR Inkotanyi kandi 'ni ibintu nishimiye'.

    Aba bahanzi bari bamaze icyumweru bavugurura iyi ndirimbo. Nsabimana ati 'Yego! Twayisubiyemo nyuma y'ibiganiro nagiranye n'ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi maze nshyigikira ubwo bumwe mfatanyije n'abo bahanzi bashyizemo amajwi y'abo, kandi narabyishimiye cyane, kuko byanadufashije gususurutsa abantu neza dukoresheje imbaraga za buri wese wumvikanye muri iyi ndirimbo.'

    Uyu musore yavuze ko kuva yahimba iyi ndirimbo akayiririmba mu matora yo mu 2017, yahinduye ubuzima bwe, kandi yishimira umusanzu w'ayo mu kumvikanisha ishyaka FPR-Inkotanyi.

    Akomeza ati 'Iyi ndirimbo ni byinshi yahinduye mu buzima bwanjye. Yampaye ubuzima, kuko izina 'Ndandambara' rituma mbona akazi mu buzima busanzwe bigatuma mbasha gutunga umuryango.'

    Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yatumye abasha kugira isambu, kandi ari kwitegura kubaka inzu ye yo kubamo. Ati 'Kandi ntabwo nzubaka inzu imwe, nzubaka ebyiri kuko mfite amasambu abiri nabonye bitewe n'iyi ndirimbo.'

    Hejuru y'ibi, Nsabimana avuga ko iyi ndirimbo yatume amenyana n'abayobozi Bakuru b'igihugu cyayu mu nzego zitandukanye' kandi 'impuza n'ibyamamare mu muziki Nyarwanda kuko nta muhanzi wa hano mu Rwanda tutarahura'.

    Yungamo ati 'Iyi ndirimbo ni byinshi yangejejeho harimo no guhindura imyumvire yanjye.'

    Indirimbo ingejeje kuri Perezida Kagame amaso ku maso:

    Ubwo yasozaga ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore byabereye muri BK Arena, ku wa 8 Werurwe 2024, Perezida Kagame yabwiye buri wese kuzirikana ubutumwa buri mu ndirimbo 'Ndandambara' maze abari muri Arena bahuza amajwi barayiririmba.

    Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yaruse izina rye, iracengera mu buryo bwihuse kuko igaruka cyane ku Mukuru w'Igihugu. Yavuze ko itariki ya 9 Werurwe 2024, izahora mu ntekerezo, kuko yabashije guhura na Perezida Kagame bitewe n'indirimbo ye.

    Ati 'Umwaka 2024 ntusanzwe! Noneho indirimbo 'Ndandambara' itumye mpura na Perezida Paul Kagame amaso ku maso, ndetse twanaganiriyeho gato.'

    Akomeza ati 'Ndashimira ubuyobozi bw'ishyaka FPR Inkotanyi kuba bwankoreye ikintu kidasanzwe maze bakampuza na Perezida Kagame amaso ku yandi, kandi nkanagerageza kuganira nawe ijambo 'Ndandambara' hanyuma tukanifotozanya.'

    Uyu musore asobanura ko guhuza imbaraga na bagenzi be bagasubiramo iyi ndirimbo byari mu rwego rwo 'gushimangira ubumwe'. Ati 'Gukorera hamwe birema imbaraga zidasanzwe nk'uko duhora tubitozwa na Perezida Kagame.' 

    Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo basubiyemo izajya hanze mu minsi iri imbere. Mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Pastor P ndetse na Bob Pro.

    Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n'abahanzi: Nsabimana Leonard (Nyiri indirimbo), Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie, Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse n'umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo indirimbo 'Ndandambara'.

    Inama y’ishyaka FPR-Inkotanyi yemeje Perezida Paul Kagame nk’umukandida waryo mu matora ya Perezida yo muri Nyakanga 2024 

    Perezida Kagame yasabye abanyamuryango gutekereza ku muntu uzamusimbura uri hagati y'imyaka 30 na 59 y'amavuko 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NDANDAMBARA' NSABIMANA YABANJE GUSOHORA

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140600/abahanzi-barindwi-basubiyemo-indirimbo-ndandambara-bahuye-na-perezida-kagame-140600.html

  • Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi hafi ya bose barakomereka umwe ahasiga ubuzima -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Gacurabwenge, hafi y'urwibutso kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 habereye impanuka y'imodoka zagonganye, umuntu umwe ahita apfa abandi 18 barakomereka bikomeye.

    Iyo mpanuka yatewe n'imodoka ya Minibus yavaga i Kigali ijya i Muhanga yabuze Feri igonga Coaster irakomeza igonga ivatiri na yo igonga imodoka ya pickup yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali.

    Ushinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko muri iyi mpanuka hagonganiyemo imodoka enye biturutse kuri iyo Minibus.

    Source : https://yegob.rw/habaye-impanuka-yimodoka-itwara-abagenzi-hafi-yabose-barakomereka-umwe-ahasiga-ubuzima-amafoto/

  • The Ben yavuye imuzi ikibazo cye na Bruce Mel… – #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hari hashize iminsi hacicikana amagambo ya Bruce Melodie avuga ko The Ben yamuhamagaje kugirango bakorane indirimbo ariko uwari umuhamagaje ntamusange muri studio ahubwo agakomeza agakina ‘Playstation’ hamwe na Zizou Alpacino.

    Kuri  uyu wa Gatandatu, ubwo The Ben yari yagiye mu karere ka Ruhango gusura no kuremera bamwe mu bana batishoboye ndetse no kongerera icyizere abasanzwe bafite ubushobozi biga muri Bright Future Academy, yaganiriye n”itangazamakuru atangaza byinshi.


    Mu bibazo yabajijwe n’itangazamakru, ibigaruka kuri Bruce Melodie byiganje.

    The Ben yabajijwe ku mushinga w’indirimbo Bruce Melodie avuga ko yanze ko bakorana kuko avuga ko bakoze indirimbo ntirangire ndetse ntanamenye irengero ryayo. Ibintu afata nk’agasuzuguro.


    The Ben yatangiye asaba imbabazi avuga ko agasuzuguro atari ibintu bimuranga ndetse ko niba ariko Bruce Melodie yabifashe abisabira imbabazi.

    Yagize ati “Ndasaba imbabazi niba hari aho naba naragaragaye nkaho nasuzuguye kuko ntabwo gusuzugura njya mbikora pe! Ahubwo nshobora kuba ari ikintu nakoze kikagaragara nabi ariko si ugusuzugura rwose”.

    The Ben yahamije ko akunda gukina ‘Play station’ anemeza ko yari arimo gukina uwo mukino koko.


    Ati “Play station yo ndayikunda rwose, wasanga yarasanze njyewe na Zizou twatangiye Shampiyona nshya kandi tugomba kuyisoza, rero nawe ashobora kuba ataragize kwigangana, ariko rwose ntago namusuzuguye ahubwo nawe ntiyagize uko kunyihanganira, ubwo ni uko yabifashe kandi siko byari biri”.

    The Ben abajijwe niba nyuma yo gusoza gukina yaba yarakurikiranye iby’iyi ndirimbo ngo amenye uko Bruce Melodie yaririmbye, yavuze ko byabaye ariko ibyari birimo ntabishime.


    Ati “Urumva abantu babiri iyo bagiye gukorana indirimbo, biba ari ugusangira ibitekerezo by’abantu batandukanye. Rero bisaba guhuza ku mpande zombi, iyo bidahuye murabireka.


    Nari namuhaye umwanya munini kugirango abanze akore ku ruhande rwe, nanjye nzashyiremo urwange.

    The Ben yavuze ko iyo ndirimbo atakunze uko yari imeze ariko avuga ko nta gikuba cyari gicitse kuko na Meddy na Diamond Platnumz bakoranye indirimbo ebyiri zose nta n’imwe bahurizaho, aho imwe yari yakunzwe na Diamond Platnumz ariko Meddy ntayikunde mu gihe iya kabiri, Meddy yayikunze naho Diamond ntayikunde.

    The Ben avuga ko ibyo gusanga akina ‘Play station’ kitari kuba ikibazo kuko na ‘Lose Control’ we na Meddy bayikoze barimo gukina uyu mukino bityo ko Bruce Melodie bibaye byaramubabaje, yamubabarira ko nta kibi yari agambiriye.

    Icyakora The Ben nubwo yavuze imwe, bivugwa ko hageragejwe ebyiri zose byanga.

    The Ben abajijwe niba kuri ubu hari amahirwe yo gukorana indirimbo, yavuze ko bishoboka cyane rwose.

    The Ben yasabye imbabazi Bruce Melodie uvuga ko yamusuzuguye, avuga ko yakabaye yaramwihanganiye

    Bruce Melodie wagerageje gukorana indirimbo na The Ben, avuga ko yasuzuguwe

    The Ben yavuze ko nta rirarenga ku buryo we na Bruce Melodie batakorana indirimbo bishibotse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140592/the-ben-yavuye-imuzi-ikibazo-cye-na-bruce-melodie-asaba-imbabazi-140592.html

  • Amashyi yakomwe arahagama! Rayon Sports yabon… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Rayon Sports yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona. Ni umukino APR FC yatsinze biyoroheye, nyuma yo gukubita Rayon Sports ibitego 2-0 byatsinzwe na Niyibizi Ramadhan na Niyigena Clement wafunguye amazamu.

    Uyu mukino wagiye kuba warabanjirijwe n’ihangana ry’abafana bamwe bavuga ko ikipe yabo ariyo ifite abafana benshi, indi nayo ikavuga ko ariyo iyoboye ku bafana.

    Umufana wese wari bujye ku kibuga yabyutse nk’ibisanzwe ategura uburyo ari bwinjiye ku kibuga. Umukino ubura nk’iminota 20 ngo utangire nibwo abafana ba Rayon Sports baguye mu kantu kubera imifanire iri ku rwego rwo hejuru yagaragajwe n’abafana ba APR FC.

    Abafana ba APR FC bari bahinduye imifanire

    Urebye uburyo umufana wa APR FC yari ameze ku kibuga bigaragara ko habayeho gutegura uyu mukino mu buryo budasanzwe. Hari hamaze iminsi hibazwa impamvu abafana ba APR FC batakiza ku kibuga, ariko baje berekana itandukaniro. Aba bafana bitwaje utuvuvuzela duto tudasaba umwuka mwinshi ngo tuvuge, muri aka karere tukaba dukunze gukoreshwa mu gihugu cya Tanzania. Ubwo amakipe yinjiraga mu kibuga, abafana ba APR FC batuvugirije rimwe ndetse mu bice byose bya sitade, ibintu byatesheje umutwe abafana ba Rayon Sports bagerageza gukoma amashyi biranga, baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports amajwi arabura, nabo ubwabo bahita babona ko umunsi utari bubahire niba batangiye gukubitirwa hanze y’ikibuga.

    Abafana ba Rayon Sports  baje biyizeye cyane

    Abafana ba Rayon Sports baje ku kibuga bumva ari ibisanzwe bari buvuze ingoma bagakoma amashyi nk’ibisanzwe bakifanira umupira ukarangira. 

    Buri mufana wese wa Rayon Sports akigera muri sitade yahise abona ko nta gikoresho na kimwe yitwaje kiribumurengere yaba ingoma kuko yayivuzaga ikaburizwamo imbere ya Vuvuzela.

    Abafana ba APR FC batangiye umukino bafite imbaraga nyinshi basa naho bafite icyo bizeye 

    Izi vuvuzela umuntu yavuga ko arizo zatanze itandukaniro mu mifanire 

    Umufana wa Rayon Sports yageze aho abona ko atari buhave, aricara aratuza

    Buri kipe yari ifite abafana bahagije, ikibazo cyabaye imifanire

    APR FC yari yakoze no kubabyeyi mu buryo bwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore 

    Abafana ba Rayon Sports bitabiriye pe ahubwo basanze bitwaje ibikoresho byo gufana bitaribyo

    Ku munota wa 3 gusa, Niyigena Clement wakiniye Rayon Sports, yari amaze kuyibarisha nabi 

    Rujugiro asezera ku bafana ba Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140594/amashyi-yakomwe-arahagama-rayon-sports-yabonye-ko-itari-buhave-rugikubita-amafoto-140594.html

  • Umuzamu w’ikipe ya APR FC Pavelh Ndzila akomeje gukomerwa amashyi kubera ibintu yakoze -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'ishuraniro Aho APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 bya Niyigena Clement Clement na Niyibizi Ramadhan.

    Wari umukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 wo Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC kuri Kigali Pelé Stadium.

    Amakipe yombi yagiye gukina APR FC ari yo iyoboye urutonde n'amanota 55, Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 45.

    Muri uyu mukino umuzamu w'ikipe ya APR FC Pavelh Ndzila yakoze akazi gakomeye cyane kuko yakuyemo imipira myinshi yari kuba yavuyemo ibitego bikaba bikomeje gutuma benshi bamukomera amashyi.

    Source : https://yegob.rw/umuzamu-wikipe-ya-apr-fc-pavelh-ndzila-akomeje-gukomerwa-amashyi-kubera-ibintu-yakoze-amafoto/