Blog

  • MU MAFOTO 30: Ihere amaso imyambaro y’ibyamam… – #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko hatangwa ibihembo bya ‘Oscars 2024’, habanje kuba igikorwa cy’abasitari batandukanye bitabiriye ibi birori ngaruka mwaka, aho banyuraga ku itapi itukura bifotoza banerekana imyambaro baserutsemo.

    Kuva ku bakinnyi ba filime batwaye ibihembo, abanyamuziki n’abanyamideli batambutse ku itapi itukura, buri wese yabaga afite umwihariko  ku myambarire. Hari kandi udushya twaranze iki gikorwa harimo nko kuba umukinnyi wa filime Liza Koshy waguye hasi.

    Liza Koshy uzwi nko muri filime nka ‘Players’, Work It’ n’izindi, yaguye hasi imbere ya camera ibihumbi zamufotoraga binatambuka kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC. Icyakoze yahise yitera akanyabugabo arahaguruka akomeza kwifotoza.

    Abarimo Lupita Nyong’o, Ariana Grande, Da’Vine Joy, Zendaya, Emma Stone bari mubashyizwe mu bambaye neza, mu gihe umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Vannessa Hudgens yatunguranye akerekana ko atwite ku itapi itukuru.

    Mu mafoto akurikira irebere imyambarire idasanzwe ibyamamare byaserutsemo:

    Umukinnyi wa filime Liza Koshy yaguye hasi ku itapi itukura

    Umuhanzikazi Ariana Grande

    Umukinnyi wa filime Emma Stone

    Umukinnyi wa filime Danielle Brooks

    Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Zendaya

    Umukinnyi wa filime Lupita Nyong’o

    Umuhanzi John Legend n’umugore we Chrissy Teigen

    Umukinnyi wa filime Carey Mulligan

    Umukinnyi wa filime unazandika Issa Rae

    Umukinnyi wa filime Sandra Huller

    Umukinnyi wa filime Cillian Murphy

    Umukinnyi wa filime Laverne Cox

    Umukinnyi wa filime Rita Moreno

    Umukinnyi wa filime Colman Domingo

    Umukinnyi wa filime Ryan Gosling

    Umukinnyi wa filime Da’Vine Joy 

    Umukinnyi wa filime Jennifer Lawrence

    Umukinnyi wa filime Riz Ahmed

    Umuhanzikazi Billie Eillish

    Umukinnyi wa filime Vanessa Hudgens yerekanye ko yenda kwibaruka imfura

    Umuhanzikazi Becky G

    Icyamamare muri ‘Catch’ na sinema, The Rock

    Umukinnyi wa filime Xochitl Gomez

    Umukinnyi wa filime Ncuti Gatwa ukomoka mu Rwanda

    Umukinnyi wa filime Regina King

    Umukinnyi wa filime Cynthia Erivo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140641/mu-mafoto-30-ihere-amaso-imyambaro-yibyamamare-byaserukanye-mu-birori-bya-oscars-2024-140641.html

  • Bari baberewe! Abasore b’Amavubi basesekaye mu mwiherero (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bakina imbere mu gihugu, bageze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi mu rwego rwo kwitegura imikino 2 ya gicuti bazakina muri uku kwezi.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 8 Werurwe 2024 ni bwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 38 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti uwa Madagascar tariki ya 18 Werurwe na Botswana tariki ya 25 Werurwe 2024, imikino yose ikaba izabera muri Madagascar.

    Muri 38 bahamagawe, harimo 24 bakina mu Rwanda akaba ari bo bazindukiye mu mwiherero ugiye kubera i Nyamata kuri La Palisse Hotel.

    Abakinnyi bakaba bazindukiye ku biro bikuru by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, aho bafatiye imodoka iberekeza mu mwiherero, biteganyijwe ko imyitozo itangira ku gicamunsi cy’uyu munsi.

    Buri mukinnyi wahamagawe akaba yaserutse aberewe mu mwambaro we kuko batari bagahawe imyenda y’ikipe y’igihugu.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/baberewe-abasore-b-amavubi-basesekaye-mu-mwiherero-amafoto

  • Umunya-Nigeria wakiniye amakipe arimo Rayon Sports, yambitse impeta ya finçailles umukunzi we ufana Gikundiro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Nigeria ukina mu kibuga hagati muri AS Kigali wanakiniye Rayon Sports, Osaluwe Rafael yambitse impeta y’urukundo umukunyarwandakazi, Hoza Lily Chris.

    Ni umuhango wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024 ubera mu Mujyi wa Kigali kuri Great Hotel.

    Osaluwe wari wateguye neza, yashinze ivi hasi maze asaba Hoza Liy Chris ko yazamubera umugore undi nta kuzayaza yahise abyemera amuhereza ikiganza amwambika impeta.

    Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Osaluwe yagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo yambikaga umukunzi we impeta y’urukundo.

    Amakuru avuga ko aba bombi bamaze igihe bakundana kuva Osaluwe yava muri Bugesera FC mu mpeshyi ya 2022 agiye gukinira Rayon Sports aho yamazemo umwaka umwe muri 2 yayisiye ihita imutiza muri AS Kigali kubera ko atabonaga umwanya wo gukina kubera imvune.

    Byari ibyishimo kuri Osaluwe na Hoza

    Yakiniye Rayon Sports

    Ubu akinira AS Kigali

    Hoza Lily Chris umukunzi wa Osaluwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunya-nigeria-wakiniye-amakipe-arimo-rayon-sports-yambitse-impeta-ya-fincailles-umukunzi-we-ufana-gikundiro-amafoto

  • Aline Gahongayire, Kalimpinya Queen na Sherrie Silver bahataniye ibihembo #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver, umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire ndetse na Kalimpinya Queen uzwi cyane mu isiganwa ry’imodoka bair mu bahataniye ibihembo bya ‘Women in Leadership Awards 2024’.

    Ni ibihembo bizatangwa tariki ya 14 na 15 Werurrwe 2024, bikazatangirwa muri Kigali Convention Center.

    Ibi bihembo bishamikiye ku Nama ya “Women in Leadership Summit&Awards 2024”, ni ubwa mbere bizaba bigiye gutangirwa mu Rwanda. Akazaba ari mu rwegp rwo kwizihiza Umunsi w’Abagore aho insanganyamatsiko ari “Gukangurira Kudaheza.”

    Abahatanye bakaba bari mu byiciro 16. Mu cyiciro cy’ikoranabuhanga (Technology) abahataniye ibihembo ni Cynthia Umutoniwabo, Kwizera Micheline na Gloria Ingabire. Mu cyiciro cy’ubukungu (Finance) harimo: Lilian Budandi; Dianah Mukundwa na Anita Umuhire.

    Icyiciro cy’abakoze ibikorwa byahinduye ubuzima bw’abandi (Social Impact), harimo Sherrie Silver, Aline Gahongayire, Josephine Murphy ndetse na Jocelyne Alexandre.

    Queen Kalimpinya wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku modoka we ahatanye mu cyiciro cya siporo aho ahanganye na Cathia Uwamahoro uzwi mu mukino wa Cricket aho afite aho yananditswe mu gitabo cya ‘Guiness de Record’ nyuma yo kumara amasaha 26 agarura udupira muri 2017, ndetse na Pamela Girambabazi usanzwe ari umuyobozi wa Federasiyo y’Umukino wo Koa mu Rwanda.

    Uwibambe Jocelyne, Aude Kaze ndetse na Aline Berabose bo bahataniye igikombe mu cyiciro cy’ubuzima (Health and Wellness).

    Mu cyiciro cy’umugore w’umushabitsi (Entrepreneur) hahatanyemo Sharon Akanyana, Girabawe Gloria ndetse na Euphorine Mugeni.

    Mu cyiciro cy’uburezi (Education) harimo Nathalie Munyampenda uyobora Kaminuza ya Kepler, Hakizimana Lydie ndetse na Rosine Duquesne Kamagaju.

    Dia Nibagwire washinze L’Espace, Jemima Kakizi ndetse n’umukinnyi wa filime wabigize umwuga, Malaika Uwamahoro bari mu cyiciro cy’ubuhanzi n’umuco (Art and Culture).

    Icyiciro cy’umugore wagize uruhare mu guteza imbere uburinganire (Advocate for Gender Equality) harimo Marie Ange Raissa Umamungu; Amina Umuhoza ndetse na Germaine Umuraza.

    Icyiciro cy’umugore wagaragaje uruhare mu kurengera ibidukikije (Conservation and Sustainability) harimo Grace Ineza Umuhoza, Anitha Umutoniwase ndetse na Francine Munyaneza.

    Icyiciro cy’umugore wagaragaje umuhate mu guteza imbere ubuhinzi (Agriculture), hahatanyemo Iradukunda Yvonne Emmanuella, Sakina Usengimana ndetse na Dr Marie Solange Uwineza.

    Icyiciro cy’umugore wagize uruhare mu guteza imbere Siyansi yaba mu bushakashatsi n’ibindi (Science Innovation), harimo Umunyarwandakazi w’inzobere mu kuvura no kubaga ubwonko, Dr Claire Karekezi, Nadège Nziza ndetse na Dr Edwige Kampire.

    Icyiciro cy’umugore wagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo (Hospitality and Tourism) harimo Sonia Iraguha, Mutoni Peace ndetse na Aisha Kirenga.

    Icyiciro cy’umugore mu guharanira ihame ry’uburinganire (Advocate for Equality) harimo Marie Ange Raissa Umamungu, Amina Umuhoza ndetse na Germaine Umuraza.

    Icyiciro cy’umugore uri mu Itumanaho n’itangazamakuru (Media and Communication) harimo Sandrine Isheja wa Kiss Fm, Fiona Muthoni wa CNBC, ndetse na Evelyne Umurerwa ndetse w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

    Umuryango w’Abimbuye (ONU) uvuga ko muri uyu mwaka wa 2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore hisunzwe insanganyamatsiko igira iti 'Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere'.

    Sherrie Silver

    Cathia Uwamahoro

    Kalimpinya Queen

    Aline Gahongayire

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/aline-gahongayire-kalimpinya-queen-na-sherrie-silver-bahataniye-ibihembo

  • Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango. #rwanda #RwOT

    Mu bihugu byinshi, birimo n'ibyiyita intangarugero muri Demokarasi, iyo hasigaye nk' umwaka wose ngo habe amatora, cyane cyane ay'umukuru w'igihugu, usanga imitima ihagaze, ndetse bamwe baramaze kubika impamba izabafasha guhunga. Nta kindi baba batinya, baba bafite impungenge ko amatora azarangwa n'imvururu, amaraso akameneka. Kandi ni nako bikunze kugenda, kenshi abaturage ntibumvikana k'uwatowe, maze bakegura intwaro.

    Mu Rwanda rero siko bimeze. Mu gihe hasigaye amezi 4 gusa ngo habe amatora rusange, ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko n'aya Perezida wa Repubulika, abaturage barumva ahubwo uwo munsi w'ubukwe ubatindiye. Ku Banyarwanda benshi, si itariki y'amatora, ahubwo ni umunsi w'ibirori byo kuvugurura igihango bafitanye na Paul Kagame, bahaye icyivugo cy'INTORE IZIRUSHA INTAMBWE.

    Icyari gihangayikishije kwari ukwibaza niba umugabo w'ibigwi, Paul Kagame, azemera gukomeza inshingano. Ubu imitima iri mu gitereko, nyuma y'aho tariki 09 Werurwe 2024, yemereye guhamya isezerano ryo gukomeza kuyobora Abanyarwanga mu rugendo rwo kubaka uRwanda rutubereye twese.

    Si amatora nk'ayo twumva ahandi. Bimwe byo gusimburana ku ntebe by'umuhango, ibi bamwe bitiranya na demokarasi, kabone n'iyo rubanda rwaba ruzi neza ko rutoye udashoboye.

    Si bimwe byo gutora ubwoko, idini cyangwa akarere, hagatsinda bitewe n'ubwinshi bw'abayobye. Aba ntibatinda kubona ko bibeshye, ko batoye izuru cyangwa inkomoko, aho gutora ibitekerezo byubaka.

    Nyuma y'amacakubiri yanavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda twahinduye imyumvire, ubu amahitamo yacu arasobanutse. Tuyoborwa n' utugaragarije ko inyungu zacu zisumba kure ize bwite.

    Duhitamo urajwe ishinga no kunga Abanyarwanda, uwahisemo gukorera mu mucyo, uwashyize imbere umutekano wacu, uwaduhaye agaciro, uw'imvugo yabaye ingiro. Uwo rero ni Paul Kagame, wadushubije ijabo n'ijambo!

    Ngiyo impamvu ntabyita amatora, kuko hatoranya abagorwa n'amahitamo.Twe si uko, uwaduhaye byose turamusanganywe. Kuki twagerageza abandi, ejo ugasanga baranaturumbiye, kandi dufite uwatweretse ko mu miyoborere adashakisha?

    Tariki 15 Nyakanga rero si umunsi w'impaka. Ni umunsi ahubwo wa ya mpakanizi igira iti ' Kagame Paul wambereye akabando'.

    Tuzavugurura igihango, Paul Kagame, akomeze ahangamura ibidukoma mu nkokora. Natwe tuzashimangira isezerano, ko tutazamutetereza mu kubaka u Rwanda rutera ishema abaruhekeye, rugatera ishyari abaruhekenyera amenyo.

    The post Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tariki-15-nyakanga-2024-umunsi-wo-kuvugurura-igihango/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tariki-15-nyakanga-2024-umunsi-wo-kuvugurura-igihango

  • Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy'icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0 #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru Tariki ya 10 Werurwe 2024, nibwo  Umunya-Argentine Marco Trungelliti yegukanye icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Umufaransa Clément Tabur 6-4, 6-2.

    Iri rushanwa rya Tennis ryari rimaze ibyumweru bibiri rikinirwa mu Rwanda, by'umwihariko icyumweru cya kabiri cy'iri rushanwa kikaba cyasorejwe muri IPRC Ecology Tennis Court.

    Ubwo imikino yati muri 1/2, Marco Teungelliti yari yasezereye Umunya-Pologne Kamil Majchrzak wari wamutsinze nyuma yo guhurira ku mukino wa nyuma mu cyumweru cya mbere cy'iri rushanwa.

    Iri rushanwa ryaberaga i Kigali kuva tariki ya 26 Gashyantare 2024 ryari ryitabiriwe n'ibihangange muri uyu mukino ku rwego rw'Isi bayobowe n'Umurusiya, Ivan Ghalov wasezerewe hakiri kare.

    Mu cyumweru cya mbere cy'iri rushanwa kandi, ikirangirire muri uyu mukino ndetse akaba n'umuhanzi Yannick Noah yari yitabiriye iyi mikino nk'umushyitsi w'Imena.

    Hasozwa icyumweru cya mbere, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madamu bari bitabiriye isozwa ry'iryo rushanwa ryegukanywe na Kamil Majchrzak.

    Mubakina ari babiri ibizwi nka Double, iri rushanwa regukanywe na Thomas Fancutt & Hunter Reese begukanye Icyumweru cya Kabiri cya ATP Challenger 50 Tour nyuma yo gutsinda Dev Prajwal & David Pichler amaseti 2-0 (6-1 7-5).

    Umukinnyi wegukanye umwanya wa mbere muri Rwanda Challenger yegukana umudali wa Zahabu, igikombe ndetse n'ibihumbi bitanu na Magana atandaru mirongo itandatu by'Amadorali y'Amerika nk'igihembo nyamukuru.

    The post Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy'icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunya-argentine-marco-trungelliti-yegukanye-igikombe-cyicyumweru-cya-kabiri-cya-rwanda-challenger-atsinze-clement-tabour-amaseti-2-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunya-argentine-marco-trungelliti-yegukanye-igikombe-cyicyumweru-cya-kabiri-cya-rwanda-challenger-atsinze-clement-tabour-amaseti-2-0

  • Dynamo BBC yo mu Burundi yanze kwabara ‘Visit Rwanda’ bituma ikurwa mu irushanwa none indege ya RwandaAir niyo yagiye kubacyura iwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Dynamo BBC yanze kwabara ibirango by'umuterankunga wa BAL ariwe 'Visit Rwanda' byatumye ikurwa mu irushanwa rya BAL yaberaga muri Africa y'Epfo.

    Abakinnyi b'iyi kipe bahise batega indege ya RwandaAir ibanza kubanyuza i Kigali, ibakomezanya mu Burundi.

    Source : https://yegob.rw/dynamo-bbc-yo-mu-burundi-yanze-kwabara-visit-rwanda-bituma-ikurwa-mu-irushanwa-none-indege-ya-rwandaair-niyo-yagiye-kubacyura-iwabo/

  • Uko Ben Kayiranga yahuje imbaraga nabanyeshu… – #rwanda #RwOT

    Umunyamuziki Ben Kayiranga wagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko ari umusaruro w'uburyo mu mashuri yo mu Bufaransa, abanyeshuri batangiye kwigishwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagajeje kuri Jenoside.

    Ati 'Muri 'Programme' y'amasomo hano mu Bufaransa batangiye kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu kandi abato batangiye kumenya u Rwanda binyuze mu binyamakuru na gahunda ya Visit Rwanda yakanguriye benshi kumenya u Rwanda.'

    Uyu mugabo umaze igihe abarizwa mu Bufaransa, yavuze ko mu 2022 ubwo yari mu Rwanda ari bwo yagize igitekerezo cyo gutangira imikoranire hagati y'ishuri Lycée Blaise Pascal ryo mu Bufaransa ndetse na Nyamata Blue Lakes International School ryo mu Mujyi wa Nyamata mu Rwanda.

    Yavuze ko byaturutse ku myaka 29 ishize akorana na ririya shuri mu gihe cy'imyaka 32, aho akora nk'umutekinisiye.

    Kayiranga yavuze ko aba banyeshuri bo mu Bufaransa bafitanye  imishinga n'abanyeshuri b'i Nyamata irimo no kuzakorana indi ndirimbo igaruka ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bafite n'ibindi bikorwa bazajya bahuriramo.

    Uyu mugabo wanditse inyikirizo y'iyi ndirimbo (Chorus) yagize ati 'Aha nkora kuri Lycée Blaise Pascal y'Umujyi witwa Orsay hari ibikorwa byinshi abanyeshuri n’abarimu bitabira cyane cyane mu kurinda ikirere n’ibidukikije.'

    'Twaje guhuza imbaraga n'ishuri Nyamata Blue Lakes International School muri 2022 dutangira gukorana iminshinga. Abanyeshuri ba hano n'abo mu Rwanda batangira guhererekanya ibitekerezo.'

    Kayiranga yavuze ko iyi ndirimbo ikozwe mu gihe u Rwanda n'u Bufaransa byamaze kwandika Paji nshya mu mubano w'ibihugu byombi.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Freedom' avuga ko bamwe mu bana batangiye gusaba kuzasura u Rwanda. Iri tsinda rizaza mu Rwanda rigizwe n'abantu 23 barimo abana 18 n'abaherekeza batanu.

    Ubwo yari mu Rwanda muri Mata 2021, Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko yemera ko igihugu cye cyagizemo uruhare rwa Politiki muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, avuga ko abarokotse Jenoside ari bo “baduha impano y’imbabazi”.

    Uyu Mukuru w'Igihugu yavuze ko 'Jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw’undi”.

    Ati “Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya Jenoside, habaho kubana nayo, uko bishoboka.”

    Macron yavuze ko nyuma y’imyaka 27 [Icyo gihe] uyu munsi nje “kwemera uruhare rwacu”, no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y’ibyabaye.

    Ati”Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y’igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda. Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira”.


    Abanyeshuri bo ku kigo cya Lycée Blaise Pascal muri Orsay basohoye amashusho y'indirimbo bise 'Bibe Ihame' mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Aba banyeshuri bo mu Bufaransa basanzwe bafitanye imikoranire n'abanyeshuri bo muri Nyamata Blue Lakes International School



     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIBE IHAME' Y'ABANYESHURI BO MU BUFARANSA NA BEN KAYIRANGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140628/uko-ben-kayiranga-yahuje-imbaraga-nabanyeshuri-bo-mu-bufaransa-mu-ndirimbo-yo-kwibuka30-vi-140628.html

  • Urutonde rwabegukanye ibihembo bya Oscars 2… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashije nibwo ibirori byitangwa ry'ibihembo bya 'Oscars 2024' byari bitegerejwe n'abenshi byatanzwe maze ibyamamare muri Sinema birahembwa mu gihe hari abatashye amara masa bahabwaga amahirwe yo kubyegukana.

    Ibihembo bya 'Oscars' bifatwa nk’ibya mbere bikomeye muri Sinema, byatanzwe ku nshuro ya 96 kuva byatangira gutangwa na The Academy ibitegura. Kuri iyi nshuro ababonye ibi bihembo biganjemo abakinnyi ba filime basanzwe bazwi cyane nka Cillian Murphy, Emma Stone, Da'Vine Joy n'abandi.

    Abarimo Cillian Murphy, Emma Stone, Robert Downey Jr, Da’Vine Joy bari mu begukanye ibihembo bya ‘Oscars 2024’

    Filime zatwaye ibihembo ziganjemo izakunzwe cyane mu 2023 byumwihariko nka 'Oppenheimer' yatwaye ibihembo 7, Barbie, The Holdvers, Poor Things, American Fiction n'izindi.

    Filime nka Oppenheimer, The Holdovers, Poor Things, Barbie ziri mu zatwaye ibihembo bya Oscars 2024

    Dore urutonde rw'abegukanye ibihembo bya 'Oscars 2024' byatangiwe i Hollywood mu nzu y'imyidagaduro ya Dolby Theatre:

    Best Picture

    American Fiction (Ben LeClair, Nikos Karamigios, Cord Jefferson and Jermaine Johnson, Producers)

    Anatomy of a Fall (Marie-Ange Luciani and David Thion, Producers)

    Barbie (David Heyman, Margot Robbie, Tom Ackerley and Robbie Brenner, Producers)

    The Holdovers (Mark Johnson, Producer)

    Killers of the Flower Moon (Dan Friedkin, Bradley Thomas, Martin Scorsese and Daniel Lupi, Producers)

    Maestro (Bradley Cooper, Steven Spielberg, Fred Berner, Amy Durning and Kristie Macosko Krieger, Producers)

    Oppenheimer (Emma Thomas, Charles Roven and Christopher Nolan, Producers) (WINNER)

    Past Lives (David Hinojosa, Christine Vachon and Pamela Koffler, Producers)

    Poor Things (Ed Guiney, Andrew Lowe, Yorgos Lanthimos and Emma Stone, Producers)

    The Zone of Interest (James Wilson, Producer)

    Best Directing

    Justine Triet (Anatomy of a Fall)

    Martin Scorsese (Killers of the Flower Moon)

    Christopher Nolan (Oppenheimer) (WINNER)

    Yorgos Lanthimos (Poor Things)

    Jonathan Glazer (The Zone of Interest)

    Best Actor in a Leading Role

    Bradley Cooper (Maestro)

    Colman Domingo (Rustin)

    Paul Giamatti (The Holdovers)

    Cillian Murphy (Oppenheimer) (WINNER)

    Jeffrey Wright (American Fiction)

    Best Actress in a Leading Role

    Annette Bening (Nyad)

    Lily Gladstone (Killers of the Flower Moon)

    Sandra Hüller (Anatomy of a Fall)

    Carey Mulligan (Maestro)

    Emma Stone (Poor Things) (WINNER)

    Best Actor in a Supporting Role

    Sterling K. Brown (American Fiction)

    Robert De Niro (Killers of the Flower Moon)

    Robert Downey Jr. (Oppenheimer) (WINNER)

    Ryan Gosling (Barbie)

    Mark Ruffalo (Poor Things)

    Best Actress in a Supporting Role

    Emily Blunt (Oppenheimer)

    Danielle Brooks (The Color Purple)

    America Ferrera (Barbie)

    Jodie Foster (Nyad)

    Da'Vine Joy Randolph (The Holdovers) (WINNER)

    Best Writing (Adapted Screenplay)

    American Fiction (Written for the screen by Cord Jefferson) (WINNER)

    Barbie (Written by Greta Gerwig & Noah Baumbach)

    Oppenheimer (Written for the screen by Christopher Nolan)

    Poor Things (Screenplay by Tony McNamara)

    The Zone of Interest (Written by Jonathan Glazer)

    Best Writing (Original Screenplay)

    Anatomy of a Fall (Screenplay by Justine Triet and Arthur Harari) (WINNER)

    The Holdovers (Written by David Hemingson)

    Maestro (Written by Bradley Cooper & Josh Singer)

    May December (Screenplay by Samy Burch; Story by Samy Burch & Alex Mechanik)

    Past Lives (Written by Celine Song)

    Best Animated Feature

    The Boy and the Heron (Hayao Miyazaki and Toshio Suzuki) (WINNER)

    Elemental (Peter Sohn and Denise Ream)

    Nimona (Nick Bruno, Troy Quane, Karen Ryan and Julie Zackary)

    Robot Dreams (Pablo Berger, Ibon Cormenzana, Ignasi Estapé and Sandra Tapia Díaz)

    Spider-Man: Across the Spider-Verse (Kemp Powers, Justin K. Thompson, Phil Lord, Christopher Miller and Amy Pascal)

    Best Documentary Feature Film

    Bobi Wine: The People's President (Moses Bwayo, Christopher Sharp and John Battsek)

    The Eternal Memory (Maite Alberdi)

    Four Daughters (Kaouther Ben Hania and Nadim Cheikhrouha)

    To Kill a Tiger (Nisha Pahuja, Cornelia Principe and David Oppenheim)

    20 Days in Mariupol (Mstyslav Chernov, Michelle Mizner and Raney Aronson-Rath) (WINNER)

    Best International Feature Film

    Io Capitano (Italy)

    Perfect Days (Japan)

    Society of the Snow (Spain)

    The Teacher's Lounge (Germany)

    The Zone of Interest (United Kingdom) (WINNER)

    Best Cinematography

    El Conde (Edward Lachman)

    Killers of the Flower Moon (Rodrigo Prieto)

    Maestro (Matthew Libatique)

    Oppenheimer (Hoyte van Hoytema) (WINNER)

    Poor Things (Robbie Ryan)

    Best Costume Design

    Barbie (Jacqueline Durran)

    Killers of the Flower Moon (Jacqueline West)

    Napoleon (Janty Yates and Dave Crossman)

    Oppenheimer (Ellen Mirojnick)

    Poor Things (Holly Waddington) (WINNER)

    Best Original Song

    'The Fire Inside' from Flamin' Hot (Music and Lyric by Diane Warren)

    'I'm Just Ken' from Barbie (Music and Lyric by Mark Ronson and Andrew Wyatt)

    'It Never Went Away' from American Symphony (Music and Lyric by Jon Batiste and Dan Wilson)

    'Wahzhazhe (A Song for My People)' from Killers of the Flower Moon (Music and Lyric by Scott George)

    'What Was I Made For?' from Barbie (Music and Lyric by Billie Eilish and Finneas O'Connell) (WINNER)

    Best Original Score

    American Fiction (Laura Karpman)

    Indiana Jones and the Dial of Destiny (John Williams)

    Killers of the Flower Moon (Robbie Robertson)

    Oppenheimer (Ludwig Göransson) (WINNER)

    Poor Things (Jerskin Fendrix)

    Best Production Design

    Barbie (Production Design: Sarah Greenwood; Set Decoration: Katie Spencer)

    Killers of the Flower Moon (Production Design: Jack Fisk; Set Decoration: Adam Willis)

    Napoleon (Production Design: Arthur Max; Set Decoration: Elli Griff)

    Oppenheimer (Production Design: Ruth De Jong; Set Decoration: Claire Kaufman)

    Poor Things (Production Design: James Price and Shona Heath; Set Decoration: Zsuzsa Mihalek) (WINNER)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140629/urutonde-rwabegukanye-ibihembo-bya-oscars-2024-140629.html

  • Igisubizo cy’umunyezamu Pavelh Ndzila abajijwe niba APR FC yaramaze kwegukana igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila yavuze ko bataratwara igikombe cya shampiyona kugeza umunsi bazabona amanota abemerera kugitwara.

    Ni mu gihe iyi kipe benshi bamaze kuyiha igikombe bitewe n’amanota 13 irusha Rayon Sports iyikurikiye.

    Ni amanota yashyizemo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, nyuma yo kwitsindira Rayon Sports 2-0.

    Mu gihe hasigaye imikino 6 gusa ngo shampiyona irangire, Pavelh Ndzila yavuze ko batarizera kwegukana iki gikombe.

    Ati “uyu ni umupira w’amaguru, ntabwo turacyegukana, ntabwo turacyegukana rwose. Hasigaye imikino 6 turasabwa guhozaho no kuba tuwiteguye neza mu mutwe kugira ngo twegukane igikombe.”

    APR FC ikaba isabwa gutsinda imikino 2 muri 6 isigaranye kugira ngo ihite yegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24.

    Ubu iyoboye urutonde n’amanota 58, Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 45.

    Pavelh Ndzila wakoze akazi gakomeye ku mukino wa Rayon Sports, yavuze ko bataregukana igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cy-umunyezamu-pavelh-ndzila-abajijwe-niba-apr-fc-yaramaze-kwegukana-igikombe-cya-shampiyona