Blog

  • Arsenal irasabwa kwitonda naho kwa Barcelona… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri ndetse no kuwa Gatatu harakinwa imikino ya nyuma yo kwishyura ya 1/8 muri UEFA Champions League 2023-2024.

    Mu mikino iri bube uyu munsi, Saa yine z’ijoro ikipe ya Arsenal iraba yakiriye FC Porto yo muri Portugal kuri Emirates Stadium. Umukino ubanza ikipe ya FC Porto yatsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 94 gitsinzwe na Galeno.

    Ubwo bivuze ko nibura Arsenal igomba gutsinda ibitego 2-0 kugira ngo yizere gukomeza mu mikino ya 1/4. Mu bakinnyi iraza kuba idafite bavunitse ni Gabriel Martinelli byemejwe ku munsi w’ejo, Jurrien Timber ndetse na Takehiro Tomiyasu.

    Undi mukino uraza kuba ukomeye nawo uraba uri gukinwa Saa yine z’ijoro ni uwo ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne iraba yakiriyemo Napoli yo mu Butaliyani kuri Estadio Olimpico Lluis Companys.

    Umukino ubanza wari wabereye mu Butaliyani kuri Diego Armando Maradona wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. 

    Igitego cya FC Barcelona cyatsinzwe na Roberto Lewandowski ku munota 60 naho Napoli iza yishyura ku munota wa 75 ku gitego cya Victor Osimhen.

    Ubwo bivuze ko kugira ngo haboneke ikipe ikomeza muri 1/4 birasaba ko itsinda igitego 1-0 kuzamura. Abakinnyi FC Barcelona itaba ifite kubera imvune harimo Alejandro Balde, Ferran Torres, Frankie De Jong, Gavi, Marcos Alonso, Pedri na Raphinha mu gihe Napoli yo nta n’umwe.

    Kuwa Gatatu nabwo imikino izakomeza, Saa yine z’ijoro umuriro uzaba waka kuri Civitas Metropolitano aho ikipe ya Atletico Madrid izaba yakiriye Inter Milan.

    Umukino ubanza warangiye Inter Milan yo mu Butaliyani yari iri mu rugo intsinze igitego 1-0 cya Arnautovic ku munota wa 70. Ubwo bivuze ko Atletico Madrid izaba iri imbere y’abafana bayo kugira ngo ikomeze igomba gutsinda nibura ibitego 2-0.

    Undi mukino nawo uzaba uri kuba, Borussia Dortmund yo mu Budage izaba yakiriye PSV Eindhoven yo mu Buhorandi kuri Signal Iduna Park.

    Umukino ubanza wabereye mu Buhorandi warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, PSV Eindhoven yatsindiwe na Luuk De Jong ku munota wa 56 kuri penariti mu gihe Borussia Dortmund yo ari Donyell Malen ku munota wa 24.

    Borussia Dortmund ihabwa amahirwe menshi yo gukomeza muri 1/4 irasabwa nibura gutsinda igitego 1-0.

    Amakipe yamaze gukatisha itike ya 1/4 muri UEFA Champions League 2023-2024 kugeza ubu ni Real Madrid, Paris Saint-Germain, FC Bayern Munich ndetse na Manchester City.

    FC Barcelona irasabwa gutsinda Napoli kugira ngo ikomeze muri 1/4

    Arsenal irasabwa gutsinda Porto FC kugira ngo ikomeze muri 1/4

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140674/arsenal-irasabwa-kwitonda-naho-kwa-barcelona-umuriro-uraba-waka-champions-league-yagarutse-140674.html

  • Cyangwa Haringingo Francis arashaka kugira Bu… – #rwanda #RwOT

    Mu 2018, ni bwo Haringingo Francis yahesheje Mukura Victory Sports igikombe cya 5 cy’Amahoro, kikaba icya mbere yari yegukanye. Icyo gihe ikipe ya Mukura Victory Sports yari itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma penariti 3-1, nyuma yaho umukino wari warangiye ari ubusa ku busa.

    Icyo gihe mu mikino ya 1/2, Mukura yari yasezereye APR FC, umwe mu mukino Haringingo Francis yakinnye agakanga abantu.  Ntabwo amahoro yari yose mu mikino ya shampiyona, kuko Mukura Victory n’ubwo yari mu munyenga w’uko iri kwitwara mu gikombe cy’Amahoro ariko muri shampiyona byari bikomeye kuko isaha n’isaha ikipe yari kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Mukura yagumye mu cyiciro cya mbere iri ku mwanya wa 13 n’amanota 31 irusha Gicumbi yamanutse amanota 4 gusa. 

    2018 ya Mukura irashaka kuba impanga ya 2024 ya Bugesera FC

    Ndahamya ko yaba umuyobozi wa Bugesera FC, abakinnyi bayo ndetse n’abakunzi bayo, buri wese yakwishimira kubona umusaruro nk’uwo Mukura yagize ubwo Haringingo Francis yari afite iyi kipe. Bugesera FC ubu iri muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, izakinamo na Rayon Sports. Bugesera FC yageze muri 1/2, imaze gutsinda Mukura igitego 1/2 mu mukino wo kwishyura wabereye i Huye.

    Haringingo ntabwo bihagaze neza muri Bugesera FC n’ubwo akiri mu bikombe 2 

    Bugesera FC kuri ubu yatangiye gutekereza ko yakwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse na Haringingo Francis kuri we abona ko bishoboka kuko atari ibintu yaba akoze bwa mbere.

    Gusa ku rundi ruhande, ikipe ya Bugesera FC irasumbirijwe muri shampiyona, kuko ubu tuvugana iri ku mwanya wa 14 n’amanota 23 inganya na Gorilla FC iri ku mwanya wa 15 mu gihe habura imikino 6 ngo shampiyona irangire.

    Yego gutwara igikombe ni byiza ariko se kumanuka mu cyiciro cya kabiri?

    Nta mutoza wanga igikombe, ndetse na n’ikipe yanga kumanika igikombe by’umwihariko kimwe mu bikombe biba bikomeye mu gihugu nk’igikombe cy’Amahoro. N’ubwo tuvuga ko Bugesera FC ifite amahirwe ku gikombe cy’Amahoro kuko iri mu makipe ane agisigayemo, ariko ifite urubanza rukomeye na Rayon Sports nayo idafite aho isigaye.

    Mu 2018 Haringingo yahesheje igikombe cy’Amahoro ikipe ya Mukura, ariko igarukira ku rugi rw’icyiciro cya kabiri muri shampiyona 

    Bugesera FC irasabwa imbaraga nyinshi ngo yegukane igikombe cy’Amahoro, ariko bikanayisaba imbaraga z’umurengera kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere.

    Imikino Bugesera FC isigaye gukina muri shampiyona

    Shampiyona nigaruka, Bugesera FC izakira Etincelles FC ibarusha amanota 2 kandi nayo ikaba ikirwana no kutamanuka. Nyuma yaho izakurikizaho Marine FC nayo itarizera kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Nyuma yaho ni bwo izakira Rayon Sports itagifite icyo irwanira muri shampiyona. Izakurikizaho gusura Police FC, yakire Muhazi United, ku munsi wa nyuma isure Etoile de L’Est kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma. Nibura muri iyi mikino Bugesera FC irasabwamo amanota 10 kuri 18 izakiniraho.

    Haringingo Francis yakinnye gute imikino 6 ya nyuma mu 2018?

    Haringingo Francis yakinnye imikino 6 mu buryo bubi cyane kuko yari ahanganye no mu gikombe cy’Amahoro. Aho bitandukanye, ni uko ku munsi wa 24 wa shampiyona mu 2018, Haringingo yari ku mwanya wa 8 n’amanota 28 bivuze ko ubu ari imbere ho amanota 5.

    Bugesera FC ishobora kwisanga mu cyiciro cya kabiri mu gihe itakora impinduka zihuse mu mikino 6 isigaye 

    Mukura yatsinzwe na Espoir FC, inganya na Sunrise FC na Marine FC, itsindwa na AS Kigali na Kiyovu Sports irangije inganya na Bugesera FC. Ku manota 18 Haringingo Francis yakiniye, yasaruye amanota 3 bivuze ko ari ko bigenze muri Bugesera FC, umwaka utaha iyi kipe yajya ikina saa 12:00 Am.

    Hakorwa iki?

    N’ibihe biba bigoye kuko imikino iba yaragiye ndetse amakipe menshi ataramenya aho bigana, ariyo mpamvu ubu aho Bugesera FC iri bigoye kuhabonera igisubizo uretse kuba yatsinda gusa.

    Nibura Bugesera FC irasabwa gutsinda imikino 2 ya shampiyona ifite imbere byanarimba ibintu by’igikombe cy’Amahoro ikaba ibishyize ku ruhande. Bugesera FC ishatse yakorohereza inzira ikipe ya Rayon Sports, ubundi Rayon Sports nayo ikazayiha amanota 3 ya shampiyona kandi yayifasha.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140663/cyangwa-haringingo-francis-arashaka-kugira-bugesera-fc-nka-mukura-ya-2018-140663.html

  • Dynamo yiteguye kwambara Visit Rwanda yaba yiyemeje guhangana na Federasiyo ya bo itabikozwa? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amasaha make ikipe ya Dynamo BBC yandikiye BAL iyimenyesha ko yiteguye gukomeza amarushanwa kandi ikambara imyambaro iriho umuterankunga ari we Visit Rwanda, Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi (FEBABU) ryayimenyesheje ko bidashoboka.

    Iyi kipe irimo kubarizwa muri Afurika y’Epfo aho itsinda Kalahari ririmo gukinira mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda.

    Iyi kipe umukino wa mbere batsinzemo Cape Town Tigers 86-73, bakaba barakinanye imyambaro bahishe ikirango cya Visit Rwanda nk’umuterankunga w’irushanwa.

    Ibi kandi byahise bikurikirwa n’ibaruwa ya FEBABU bandikiye BAL basaba ko bareka iyi kipe igakinana imyambaro itariho umuterankunga.

    BAL ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe, yahise isohora itangazo ko iyi kipe ya Dynamo kubera kwanga gukirikiza amabwiriza agenga amarushanwa n’imyambaro, yatewe mpaga yari ifite uwo munsi.

    Iti “Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat ku Cyumweru saa Kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.'

    Ejo Dynamo BBC yari yandikiye BAL iyimenyesha ko yiteguye gukomeza irushanwa kandi ikubahiriza amabwiriza yose arigenga harimo no kwambara umuterankunga.

    Ibi ariko FEBABU ntibikozwa kubera ko yahise iboherereza ubutumwa isaba iyi kipe kudakora iryo kosa ko ahubwo bakinisha imyambaro ya bo basanzwe bakinisha.

    Ibi byose bikaba bifitanye isano n’umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi aho u Burundi bwanafashe umwanzuro wo gufunga umupaka wa rwo uwuhuza n’u Rwanda.

    Ubutumwa bohererejwe

    Dynamo yemeye gukomeza irushanwa FEBABU ibabuza kwambara Visit Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/dynamo-yiteguye-kwambara-visit-rwanda-yaba-yiyemeje-guhangana-na-federasiyo-ya-bo-itabikozwa

  • Rubavu: Umwana wagiye kwiga ahetse murumuna w… – #rwanda #RwOT

    Uwo mwana wiga mu mwaka wa kabiri mu mashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa  rwa Rambo mu Murenge wa Nyamyumba, benshi bakomeje kumushimira gukunda ishuri nyuma yo kujya kwiga ahetse umuvandimwe we yari yasigiwe n’umubyeyi  wari wafashe umwanzuro wo kumusibya  kujya kwiga.

    Uwo mwana yatunguye benshi ubwo yageraga ku ishuri ahetse murumuna we yasigiwe n'ababyeyi banga ko ajya ku ishuri.  Ubuyobozi bukaba bwahisemo guhemba uyu mwana nk'umunyeshuri w'ukwezi, wanze gusiba agahitamo kwiga ajyanye na murumuna we. 

    Nubwo umubyeyi we yari yashatse ko atajya ku ishuri, uyu mwana we yigiriye inama yo kujya kwiga ahetse murumuna we kugira ngo adasiba  amasomo y'uwo munsi.

    Amakuru avuga ko uwo mwana, amasaha yo kwiga yabonye yegereje yuhagira umwana, amutegurira igikoma, aramuheka, aharanira kujya ku ishuri akiga amuhetse aho kugira ngo asibe ishuri. 

    Ubuyobozi bw’ishuri bwasabye umukozi ushinzwe isuku kwita ku mwana muto, umunyeshuri ajya mu ishuri akurikira amasomo.

    Ubwo yahabwaga igihembo cy’umunyeshuri w’Ukwezi, ubuyobozi bwagize buti: 'Ishyaka, Ubutwari, birashoboka, mu byiciro byose!'

    Uyu mwana yagiye kwiga ahetse murumuna we mu gihe hari abana bava mu ishuri kubera ababyeyi kwiga bagasibya abana ishuri ku buryo hari abarivamo bakajya mu buzererezi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140672/rubavu-umwana-wagiye-kwiga-ahetse-murumuna-we-kugira-ngo-adasiba-ishuri-yahembwe-140672.html

  • Byinshi ku muhanzikazi Anne-Marie uvugwaho ku… – #rwanda #RwOT

    Anne Marie ni izina ryumvikanye kenshi mu matwi ya benshi, by’umwihariko abakunzi ba muzika. Uyu muhanzikazi, yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyamabaga zerekana indirimbo zikunzwe cyane mu Bwongereza mu myaka yatambutse, aho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Ciao Adios' na '2002'.

    Ubusanzwe uyu muhanzi w’icyamamare mu Bwongereza, yatangiye kumenyekana cyane  ubwo yakinaga mu ikipe ya karate yitwa West End akiri muto.  

    Ni mu gihe mu 2013 aribwo yatangije umwuga we wenyine, asohora kaseti ye bwite yitwaga ‘Demo,’ kandi agaragara mu ndirimbo nka ‘Magnetic Man’ na ‘Rudimental.’  

    Indirimbo ye ya mbere iri no mu zamwubakiye izina akamenyekana ku rwego mpuzamahanga yitwa 'Do It Right' yayishyize hanze mu 2015, imenywa na buri wese ukurikirana umuziki mu Bwongereza ndetse n’ahandi ku isi.

    Anne-Marie uri mu byamamare bikunze kugira ubuzima bwabo bw’urukundo ubwiru bukomeye, ntiharamenyekana niba kugeza ubu yaba afite umukunzi.  

    Mu 2018 ubwo yaganira n’ikinyamakuru Line of Best Fit ku byerekeye igitsina cye, yaragize ati: “Sinigeze nkunda abagabo gusa. Ntabwo nigeze nkunda abagore gusa. Sinigeze numva ko ari ngombwa kubwira umuntu uwo ariwe wese ko mfite ibitsina bibiri.”

    Aya magambo yatangajwe n’uyu muhanzikazi, ni kimwe mu bishingirwaho bamwe bemeza ko yaba ari umwe mu bantu bashobora kuba baravukanye ibitsina bibiri, nk’uko ubushakashatsi buvuga ko hari igihe nabyo bibaho. 

    Mu gihe gishize hagaragaye amafoto ari kumwe na Ed Sheeran bishimanye, ariko nyuma yayo ntihagira igitangazwa cyangwa ngo hemezwe ko hari icyaba kijya mbere hagati yabo, cyaba kiganisha ku mubano wihariye.

    Kuri ubu, Ed Sheeran yashakanye na Cherry Seaborn mu 2018, babyarana abakobwa babiri, Lyra Antarctica na Jupiter Seaborn Sheeran, byemezwa neza ko nta mubano udasanzwe afitanye na Anne Marie. 

    Bivugwa ko Anne-Marie afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni £5.4 nyuma y’ishoramari ry'umutungo bwite. Kuva mu 2020, yagiye agaragara kenshi ku rutonde rw'ingaragu zikize cyane ku isi.

    Mu 2018, Anne-Marie yashyize ahagaragara album ye ya mbere yise 'speak your Mind ' yagaragayeho indirimbo zamenyekanye cyane nka ‘Alarm’, ‘Ciao Adios’ ‘Heavy’, ‘Friends’, ‘2002,’ ‘Perfect to Me’ n’izindi. 

    Mu mpera z’uwo mwaka, yabaye umuhanzi wa mbere wagurishije cyane ibihangano bye mu Bwongereza. 

    Yaririmbye kandi afatanya n’abandi bahanzi kwandika izindi ndirimbo nyinshi nka Birthday, Rockabye, Don’t Leave Me Alone,  To Be Young, I’m lonely and Don’t Play, akorana n’abarimo Clean Bandit, Marshmello, David Guetta, Lauv, Rudimental, Doja Cat na KSI.

    Muri Werurwe 2020, Anne-Marie yabaye ambasaderi w'Ishyirahamwe ryita ku buzima bwo mu mutwe Mind. 

    Anne Marie ufite imyaka 33 y’amavuko, yabonye izuba ku wa 7 Mata 1991, avukira mu gace ka Tilbury muri Essex mu Bwongereza. Kugeza ubu, ni ingaragu ikunda abasore n’abakobwa nubwo adakunda kubitangariza benshi, nk’uko yabitangarije ikinyamakuru kfanhub.com.

    Reba amwe mu mafoto ya Anne-Marie Rose Nicholson uvugwaho kugira ibitsina bibiri:

    Mu minsi yashize byigeze guhwihwiswa ko yaba afitanye umubano udasanzwe na Ed Sheeran

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140637/byinshi-ku-muhanzikazi-anne-marie-uvugwaho-kugira-ibitsina-bibiri-amafoto-140637.html

  • Dukeneye impinduka! Uwamahoro Malaika yakoze… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki 11 Werurwe, hizihizwa umunsi wahariwe kuzirikana umuryango wa Commonwealth uhuriwemo n'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza.

    Kuri uyu munsi usobanuye byinshi kuri uyu muryango, umunyarwandakazi wiyeguriye umwuga w'Ubusizi n'Ubuhanzi, Uwamahoro Malaika yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yakoraga mu nganzo agashyira hanze indirimbo yahimbiye Commonwealth yise 'We The People.'

    Muri iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo akomeye, hari aho agira ati: 'Dukeneye impinduka ibintu ntibishobora kuguma uko byahoze, turasaba ingamba nshya, turasaba impinduka, turasaba kumvwa.

    Turi abaturge ba Commonwealth, turi abantu bizera, dukeneye ubumuntu no guhagarara hamwe nk'umuryango kuko turi abavandimwe. Twebwe abaturage ba Commonwealth twizera Demokarasi n'amahoro, kandi nta na kimwe gishobora kudutandukanya.'

    Malaika Uwamahoro wahoze witwa Angel Uwamahoro wabonye izuba mu 1990, ni umukinnyi wa filime wavukiye mu Rwanda, akaba umusizi, umuhanzi, n'impirimbanyi y'ubutabera. Kuri ubu, Malaika atuye i Portland, Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bitewe n'ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Malaika yahunganye na nyina bahungira muri Uganda aho babaye imyaka igera kuri irindwi, hanyuma ajya muri Amerika amarayo igihe gito aza kugaruka mu Rwanda mu 2001. Yabonye impamyabumenyi y'ibijyanye n'amakinamico yakuye muri kaminuza ya Fordham, mu mujyi wa New York.

    Malaika, yamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y'Umuryango w'Afurika y'Ubumwe n'ahandi.

    Uyu mugore asanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye wakinnye muri filime zirimo nka ‘Notre Dame du Nil’, ‘Loveless Generation’ yayobowe na Thomas Petkovzki, ‘Shake Hand with the devil’ n’izindi.

    Usibye iyi ndirimbo y'umunsi wahariwe Commonwealth yashyize yanze, Malaika asanzwe afite izindi zirimo 'Black Skin,' 'Stickin’ 2 U,' igisigo yise 'How Many Times' n'ibindi.

    Kimwe n'ahandi ku isi, u Rwanda narwo rwizihije uyu munsi, aho abayobozi mu nzego zitandukanye n'abahagarariye ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, bahuriye muri Pariki y'Ibidukikije ya Nyandungu, ahatangiwe ubutumwa bugaruka ku guharanira ahazaza hahuriweho muri uyu muryango.

    Uyu munsi nyirizina wahariwe umuryango wa Commonwealth, ni itangiriro ry'ibikorwa by'uruhererekane bigiye kumara icyumweru bikorwa ku isi hose, birimo kwizera, inteko z'abaturage, ibiganirompaka, umuhango wo kuzamura ibendera, ibikorwa by'umuco n'ibindi.

    Uyu mwaka, Misa yo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa Commonwealth uri kwizihizwa ku nshuro ya 75, bigiye kubera ku rusengero rw'Abangilikani rwa Westminster Abbey ruherereye mu mujyi wa Westminster, i Londres mu Bwongereza. Iyi Misa, yatangiye gukorwa kuva mu 1972, mu rwego rwo kwishimira abantu n'imico itandukanye y'ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth.

    Kugeza ubu umuryango wa Commonwealth, uhuriwemo n'ibihugu 54 bituwe n'abaturage bangana na miliyari 2.4, hafi kimwe cya gatatu cy'abatuye isi. Ibihugu bigize Commonwealth biri ku mugabane wa Afurika, Aziya, Uburayi na Pasifika. Ibi bihugu byose uko ari 54 biratandukanye cyane kuko bimwe ni binini cyane ibindi nibyo bito ku isi, mu gihe harimo ibikize ndetse n'ibikennye cyane.  


    Umuhanzi akaba n’umusizikazi yashyize hanze indirimbo irata amashimwe umuryango wa Commonwealth

    Reba hano indirimbo Uwamahoro Malaika yahimbiye umuryango wa Commonwealth


      

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140665/dukeneye-impinduka-uwamahoro-malaika-yakoze-mu-nganzo-ku-munsi-wahariwe-commonwealth-video-140665.html

  • Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baraye hasi kuri sima mu kibuga cy’indege cya Accra muri Ghana – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baraye hasi kuri sima mu kibuga cy'indege cya Accra muri Ghana.

    Aba bakinnyi bitabiriye imikino ya 'All African Games' iri kubera muri Ghana, baraye ku kibuga cy'indege cya Accra nyuma yo kubara aho bacumbika.

     

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-yigihugu-ya-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-congo-baraye-hasi-kuri-sima-mu-kibuga-cyindege-cya-accra-muri-ghana-amafoto/

  • Ikipe yo muri Ukraine ikinamo Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yongeye kwitwara neza iguma ku mwanya mwiza ku rutonde – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine, ikinamo Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Bizimana Djihad ku wa Gatandatu yatsinze Obolon-Broval igitego 1-0.

    Djihad yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n'umukino. Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona.

    Iyi kipe ikazasubira mu kibuga ikina na Kolos kuwa Gatandatu muri shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yo-muri-ukraine-ikinamo-kapiteni-wikipe-yigihugu-amavubi-yongeye-kwitwara-neza-iguma-ku-mwanya-mwiza-ku-rutonde/

  • Umwana wiga mu mwaka wa kabari w’amashuri abanza ‘P2’ kubera urukundo akunda ishuri, yagiye kwiga ahetse umwana mu mugongo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri witwa Uwiringiyimana Ibrahim, wiga mu mwaka wa kabari w'amashuri abanza kuri GS Rambo Nyamyumba yatunguranye ajya ku ishuri ahetse umwana.

    Yanze gusiba ishuri k'uko umubyeyi we yamusigiye murumuna we, maze isaha yo kwiga igeze Ibrahim, yuhagiye umwana, amutegurira igikoma, aramuheka, nuko amujyana kwishuri ngo yige amuhetse aho kugirango arisibe.

    Source : https://yegob.rw/umwana-wiga-mu-mwaka-wa-kabari-wamashuri-abanza-p2-kubera-urukundo-akunda-ishuri-yagiye-kwiga-ahetse-umwana-mu-mugongo/

  • Ibitera indwara ya Hoarding Disorder yo kwi… – #rwanda #RwOT

    Umuco wo kubika ibintu by’ingenzi ndetse hakarindwa umutekano wabyo uri mu biranga umuntu muzima ndetse utekereza kure. Gusa kubika ibidafite akamaro byo biterwa n’uburwayi.

    Ibi bikunze kugaragara ku bantu bashaje, aho usanga akusanya ibintu byose byakoreshejwe kera akabibika mu nzu kandi ntacyo bizamara, bigatwara umwanya w’ubusa.

    Abakuze biganjemo abakecuru usanga begeranya utuntu dushaje nk’amasafuriya, ibikoresho byamenetse cyangwa byashaje mu bundi buryo, impapuro n’ibitabo abana bigiyemo kera,n’ibindi  bigaragara ko byangiritse bitagikeneye gukoreshwa.

    Ibi byo birasanzwe ku bantu bageze mu zabukuru, kuko byanatangajwe ko abantu bakura bongera n'umuhangayiko mu buzima bwabo.

     'Hoarding Disorder' ni indwara yo kwangirika intekerezo itera umuntu kwifuza kubika ibintu bidafite icyo bizakoreshwa, bikarundwa mu nzu, ndetse ugeregeje kubikoraho cyangwa kubijugunya hakavuka intonganya.

    Cleverland itangaza ko, uwarwaye iyi ndwara yumva yifuza kubika ibintu, kandi ntihabeho kugenzura umumaro w'ibyo bibikwa n'ibyo bizamara, bigafata umwanya w'ubusa.

    Iyi ndwara iteza akajagari mu muntu ndetse naho atuye. Bitewe n'ubuzima arimo ashobora kwangirika no mu bundi buryo cyangwa akangiza ibindi bintu bifite akamaro. 

    Nk'urugero kubika ibintu byinshi mu nzu biteza umwuka mubi cyane cyane nk'ibyo biba bishaje byarataye agaciro.

    Ubusanzwe umuntu utuye ahantu hateguye neza bituma yishima akanatekereza neza, ariko bigahabana n'umuntu utuye mu kajagari k'ibintu, noneho bitanafite akamaro.

    Ibyishimo by'aba bantu biragenda bikabashiramo bagasigara batekereza kubyo bagomba kubika kandi ntacyo bizabamarira.

    Uwarwaye iyi ndwara ahorana intonganya n'abandi, kuko biragoye ko umuntu muzima yabika ibintu bipfuye atazakenera bitazanabyazwa  umusaruro.

    Iyi ndwara ikunze gufata abarengeje imyaka 60 ndetse n'abakiri bato bahuye n'ibibazo by'indwara zifata imitekerereze zirimo agahinda gakabije 'Depression' n'izindi.

    Ibimenyetso bigaragaza ko umuntu yarwaye iyi ndwara birimo kuba umuntu yumva ashaka kubika ibintu byose, gutekereza ko nta kintu cyo guta gihari, n'ibidafite akamaro ko bizakoreshwa, guhangayikira  ibikoresho azakenera mu bihe bizaza, kuba munzu irunze mo ibintu bidafututse, guhangana n'abajugunya ibyo yabitse bitagikenewe n'ibindi.

    Bitangazwa ko kandi abana bari hagati y'imyaka 15 na 19 nabo bashobora kurwara iyi ndwara bitewe n'impamvu zitaramenyekana. Gusa bikunze kugaragara ko bishingira ku buzima bubi banyuzemo nko kubaho mu bukene bukabije, bagira ibintu bakajya babyigwizaho bumva n'ibidakenewe byabikwa kuko batinya kubaho nka mbere ntavyo bafite.


    Umuganga niwe ushobora kuganiriza aba bantu bafite iki kibazo. Gusa ku bakuze bo, ibi bijyana n'imyaka ntabwo bashobora kuvurwa ngo bakire, kuko ugerageje kubaha inama bavuga ko basuzugurwa kuko bashatse cyangwa bakavuga ko abakiri bato basesagura.


    Aba bantu bashaka kubika ibintu n’ibitagira umumaro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140652/ibitera-indwara-ya-hoarding-disorder-yo-kwigwizaho-ibitagira-umumaro-140652.html