Blog

  • Ni we mboni yubucuruzi bwumuryango! Menya D… – #rwanda #RwOT

    Imyaka yari ibaye ibiri hanugwanugwa ko umukobwa wa Museveni yamaze gutandukana n'umugabo, gusa hakabura gihamya kugeza ubwo uyu mukobwa wa Perezida Museveni yabyemeje.

    Tugiye kugaruka uko ibi byatangiye na bimwe mu byo wamenya kuri uyu mukobwa w'urufatiro mu bushabitsi bw'umuryango wa Perezida Museveni.

    Diana Museveni Kyarema, umukobwa wa Perezida Yoweri Museveni na Janet Mueseveni, yiyeguriye cyane ibijyanye n'ubucuruzi ariko anagira uruhare mu birebana na politike.

    Yabonye izuba kuwa 08 Mata 1976. Ni we uyobora ibikorwa by'ishoramari by'umuryango wa Museveni. Hirya y’ibyo agira uruhare mu bikorwa by'ubuzima bwo mutwe, uburenganiza bw'abari n'abategarugori kimwe n'ibirebana no kurengera ibidukikije.

    Abona ibijyanye n'uburezi nk'inkingi mwubatsi y'iterambere rirambye ndetse yagiye agira uruhare mu mishinga ikomeye yo guteza imbere uburezi bw'urubyiruko n'abana.

    Mu bihe bitandukanye yagiye yerekana ko bidakwiye ko abafite ubumuga bahezwa, bikaba byaratumye imbaraga zirushaho gushyirwamo ari nyinshi muri Uganda mu gufasha abafite iki kibazo.

    Abona kandi inkingi ikomeye y'iterambere ry'isi harimo ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ndetse yagiye akora ubungurambaga bukomeye kuri iyi ngingo. Umutima wa Diana uba ku bijyanye no kurengera ibidukikije nk'izingiro ryo gukomeza kubaho ku isi.

    Muri 2022 hazamutse inkuru z'uko yaba yaratandukanye n'umugabo we, Geoffrey Kamuntu umunyemari na we ukomeye. Bidatinze yatangaje ko abantu batagakwiye kubyinjiramo ko ari ibintu birebana n'umuryango we, gusa yahise asaba ko izina rya Kamuntu ryakurwa mu yo yari afite.

    Mu mpera z'icyumweru gishize kuwa 09 Werurwe 2024 nibwo yeruye avuga ko yamaze gutandukana n'umugabo we bari bamaranye imyaka 18.

    Kyarema yavuze ko yari yaririnze guhita avuga kuri ibi bintu ku bw'umutekano w'abana be at: i'Nagerageje gukomeza kugira ibanga amakuru y'uko natandukanye n'umugabo kubera abana banjye, ariko numvise ko mfite kubishyiraho umucyo.'

    Avuga ko atari ibihe byoroshye gutandukana n'umuntu mwari mwariyemeje kubana akaramata cyane iyo hari abana mufitanye. Yasabye abantu gukomeza gusengera umuryango we mu bihe bikomeye uri kunyuranamo no kubaha ubuzima bwabo bwite.

    Kyarema ni bucura bwa Perezida Museveni. Yari yarashaze muri kuwa 24 Nyakanga 2004 bakaba bafitanye abana batatu barimo abahungu babiri n'umukobwa umwe.

    Diana na Kamuntu bahuriye kwa Natasha Karugire – undi mukobwa wa Perezida Museveni. Diana yavuze ko yahise akururwa n'igihagararo n'ubukaka bw'uyu mugabo.

    Abana ba Diana na Kamuntu bafite imyaka 16, 14 na 12. Diana avuga ko kurera atari ibintu byoroshye ariko bikaba binatera umunezero.Kyarema yiyeguriye ibijyanye n’ubucuruzi ndetse ni we zingiro ry’ubucuruzi bw’umuryango wa Perezida MuseveniYatangaje ko yari yarahisemo kutagira icyo avuga ku bibazo amaze iminsi anyuramo bya gatanya kubera abana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140660/ni-we-mboni-yubucuruzi-bwumuryango-menya-diana-bucura-bwa-perezida-museveni-watandukanye-n-140660.html

  • RWANDA: Irerero rya PSG ryanyagiye irya Bayern Munich #rwanda #RwOT

    Abana bo mu irerero rya PSG mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize bakinnye imikino ya giuti na bagenzi ba bo bo muri Bayern maze mu batarengeje imyaka 13 babanyagira 6-2.

    Ni imikino yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 9 Werurwe 2024 ibera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, bakinnye mu byiciro by’abatarengeje imyaka 13 na 15.

    Bivuze ko aba bana biga umupira mu irerero ryashinzwe ku bufatanye na Bayern Munich yo mu Budage, bari bakoze urugendo bajya i Huye gusura irya PSG kuko ari ho ribarizwa, ni mu gihe irindi riba i Kigali kuri FERWAFA.

    Habanje umukino w’abatarengeje imyaka 13, aba PSG bari biganjemo abegukanye igikombe cy’Isi cya 2023 mu batarengeje imyaka 11, gihuza amarerero ya PSG aturutse hirya no hino ku Isi.

    Ni mu gihe irya Bayern ari intoranywa zatoranyijwe mu turere twose tw’igihugu. Uyu mukino ukaba wararangiye irerero rya PSG ritsinze irya Bayern ibitego 6-2.

    Hakurikiyeho umukino w’abatarengeje imyaka 15, uyu ukaba wararangiye nta kipe ibashije gutsinda indi kuko banganyije kimwe kuri kimwe.

    Abana bo muri PSG

    Aba Bayern

    Basohoka mu rwambariro

    Barimo basuhuzanya

    Nyuma baje guhabwa ubutumwa n’abayobozi bari bahari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwanda-irerero-rya-psg-ryanyagiye-irya-bayern-munich

  • Abubatse amateka yihangana rya Dream Boys na… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo gifite byinshi gisobanuye mu rugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga, nyuma y'imyaka ine ishize atandukanye na mugenzi we Mujyanama Claude [TMC] babanaga mu itsinda rya Dream Boys ryubatse amateka n'ibigwi mu muziki.

    Kuva Platini yatandukanye na TMC yakomeje ibikorwa bye by'umuziki, ndetse yashyize hanze indirimbo ze zakunzwe nka 'Attention', 'Veronika' n'izindi.

    Ni mu gihe TMC yakomereje amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye na 'Data Science' ndetse inshuro imwe yahuriye na mugenzi we mu gitaramo cyabereye muri Amerika.

    Humble Jizzo uri mu bagize itsinda rya Urban Boys aherutse gutangira urugendo rwo gushyira hanze ibihangano ari wenyine. Ni icyemezo avuga ko yaganiriyeho na mugenzi we Nizzo ahanini bitewe n'uko batakiri hamwe, kuko umwe abarizwa mu Rwanda undi ari muri Kenya.

    Humble yabwiye InyaRwanda, ko iyi mikorere ya buri umwe itazakoma mu nkokora iterambere ry'itsinda, kuko rimwe na rimwe bazajya bahura bakorane indirimbo.

    Yavuze ati 'Ni icyemezo naganiriye na Nizzo. Buri umwe igihe abonye ubushobozi azajya akora indirimbo, ariko kandi dufite imishinga tuzajya duhuriramo nk'itsinda rya Urban Boys. Ni urugendo twifuza ko buri wese agiramo uruhare.'

    Ibi biri mu mpamvu zatumye, uyu muhanzi mu minsi ishize ashyira hanze amashusho y'indirimbo yise 'Fifi' igaruka ku rukundo rw'umusore n'umukobwa.

    Uyu muhanzi avuga ko kuba batumiwe mu gitaramo cya Platini kizaba tariki 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali, biri mu rwego rwo kongera kwiyibutsa ibihe banyuzemo nk'itsinda.

    Humble yibutsa ko mu gihe cy'abo na Dream Boys, bahanganye mu buryo bukomeye, ku buryo buri umwe yahoraga akora icyatuma arenga kuri mugenzi we.

    Asobanura ko kongera guhurira ku rubyiniro bisasiye ku kugaragaza ko amateka bubatse mu muziki adateze gusibangana.

    Avuga ati 'Urumva Dream Boys twabayeho duhanganye twese tuyoboye. Rero byari bigoye ko twahurira ku rubyiniro. N'ubwo uyu munsi amatsinda atakiri kumwe ariko n'ubundi amateka abayubatse bagiye guhurira ku rubyiniro.'

    Platini [Baba] asobanura ko gutumira Urban Boyz muri iki gitaramo bimeze nko kongera guhurira ku rugamba. Yavuze ati 'Bavandimwe twarwananye nyinshi, nishimiye kubana namwe mu gitaramo 'Baba Experience'. Gusa mwibuka ko tariki 30 ari urundi rugamba.'

     

    Platini yavuze ko kongera guhurira ku rubyiniro na Urban Boys ari 'urugamba mu rundi'


    Humble Jizzo yavuze ko abubatse amateka y'ihangana hagati y'amatsinda yombi bakomeje ibikorwa by'umuziki


    Platini aritegura gukora igitaramo cye bwite kizaba ku wa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali


    Umuhanzi Nizzo aherutse gutangiza urugendo rwo gukora ibiganiro yisunze urubuga rwa Podcast

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FIFI' YAHUMBLE JIZZO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140647/abubatse-amateka-yihangana-rya-dream-boys-na-urban-boys-bagiye-guhurira-ku-rubyiniro-140647.html

  • Umunyamakuru Mwanafunzi yibarutse imfura #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wo ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, Ismael Mwanafunzi n’umugore we Mahoro Claudine bibarutse imfura ya bo y’umuhungu.

    Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024 Ismael Mwanafunzi uzwi cyane mu gukora Ibyegeranyo, we na Mahoro Claudine bibarutse imfura.

    Bibarutse nyuma y’uko barushinze ku wa 1 Nyakanga 2023 aho ubukwe bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye mu busitani bw’Inzu Ndangamurage.

    Ismael Mwanafunzi yakoreye ibitangazamakuru birimo Isango Star, Radio Rwanda ni mu gihe Mahoro Claudine nubwo yavuye mu itangazamakuru ariko yakoreye Isango Star na Radio TV10.

    Mahoro Claudine na Mwanafunzi bibarutse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-mwanafunzi-yibarutse-imfura

  • Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w'icyo gihugu, João Lourenço. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w'icyo gihugu, João Lourenço.

    Nta byinshi byatangajwe kuri urwo ruzinduko rw'umunsi umwe, gusa abasesenguzi barahamya ko ikibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, ndetse n'umwuka mubi hagati y'icyo gihugu n'u Rwanda biri mu byo Perezida Kagame na Perezida Lourenço bagomba kuganiraho.

    Perezida wa Angola ni Umuhuza mu kurangiza ubushyamirane hagati ya Kongo n'u Rwanda.

    URwanda rwo rushyigikiye ko cyaba ikibazo cy'intambara ya Kongo, waba n'umwuka mubi hagati yarwo na Kongo, bikwiye kurangizwa n'inzira y'ibiganiro.

    The post Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w'icyo gihugu, João Lourenço. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-repubulika-paul-kagame-yageze-muri-angola-aho-yakiriwe-na-mugenzi-we-wicyo-gihugu-joao-lourenco/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-repubulika-paul-kagame-yageze-muri-angola-aho-yakiriwe-na-mugenzi-we-wicyo-gihugu-joao-lourenco

  • FERWAFA yavuze ku bujuirire bwa myugariro wa Police FC yahannye yihanukiriye #rwanda #RwOT

    FERWAFA yemeje ko yakiriye ubujurire bwa myugariro wa Police FC, Ndizeye Samuel wahagaritswe amezi 6.

    Tariki ya 9 Gashyantare ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryasohoye itangazo rivuga ko ryahagaritse uyu mukinnyi kubera gusagarira umusifuzi.

    Iryo tangazo ryagiraga riti “Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Sunrise FC na Police FC, aho bwana Ndizeye Samuel yasagariye umusifuzi nk’uko na we yabyiyemereye;”

    “Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire, yamaze guhanisha Bwana Ndizeye Samuel guhagarikwa amezi 6 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ituze mu bikorwa by’umupira w’amaguru.”

    Nk’uko yari yamenyeshejwe mu ibaruwa ko yemerewe kujurira, Samuel yahise ajurira akaba agitegereje umwanzuro ku bujurire bwe.

    Umuvugizi wa FERWAFA wungirije, Jules Karangwa yavuze ko ubujurire bw’uyu mukinnyi bwakiriwe ariko Komisiyo ibishinzwe ari yo y’Ubujurire itarafata icyemezo.

    Ati “Umukinnyi yararajuriye, yajuririye muri Komisiyo y’Ubujurire, ni ho biri, ntabwo irafata umwanzuro igihe Komisiyo y’Ubujurire izafatira umwanzuro tuzabibamenyesha nk’uko dusanzwe tubibamenyesha.”

    Ubundi byagenze bite?

    Byabaye tariki ya 14 Mutarama mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona aho Sunrise FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 kuri Golgotha Stadium.

    Umutoni Aline ni we wari umusifuzi wo hagati, Ishimwe Didier wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro na Nsabimana Patrick (ari na we wakubiswe) wari uwa kabiri w’igitambaro. Umusifuzi wa kane yari Murindangabo Moïse, mu gihe Komiseri yari Kagabo Issa.

    Police FC ntabwo yishimiye imisifurire aho ivuga ko yanangiwe igitego. Nyuma y’umukino Ndizeye Samuel yaragiye aho abasifuzi bari bahagaze mu kibuga hagati bategereje gusuhuza abakinnyi, Samuel yacunze aba basifuzi maze akubita umutwe Nsabimana Patrick.

    Umusifuzi yahise amuhunga ariko aramukurikira ariko hitambika abashinzwe umutekano ku kibuga, na we yakubiswe umutwe na Samuel ava amaraso mu mazuru.

    Nyuma y’iyi mirwano, umusifuzi Umutoni Aline yahamagaye uyu myugariro amwereka ikarita y’umutuku.

    Mu gihe Police FC yavaga kuri Stade ya Nyagatare itaha i Kigali, Ndizeye Samuel yagaragaye akurwa mu modoka y’Ikipe ashyirwa mu ya Polisi y’Igihugu Ishami rya Nyagatare ariko ntiyamaramo akanya kuko habayeho ibiganiro hagati y’Ubuyobozi bw’iri Shami rya Nyagatare, Umunyamabanga w’Ikipe CIP Umutoni Claudette ndetse na Perezida wayo, Bruce Munyambo, asubizwa mu modoka ya bagenzi be.

    Bivugwa ko Ndizeye Samuel yatanze ibihumbi 70 abiha ushinzwe umutekano yakubise ngo ajye kwivuza ni mu gihe umusifuzi we bivugwa yamuhaye ibihumbi 200.

    Samuel ategereje icyemezo cya Komisiyo y’Ubujurire

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yavuze-ku-bujuirire-bwa-myugariro-wa-police-fc-yahannye-yihanukiriye

  • Yaje aje gukina none ahakuye umugore! Umunya-Nigeria waje gukinira As Kigali yambitse impeta Umunyarwandakazi amusaba kumubera umufasha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni gacye cyane bikunze kubaho ko abanyamahanga baza gukina mu Rwanda bakahakura abafasha. Gusa kuri iyi nshuro umukinnyi ukomoka muri Nigeria ukinira As Kigali, yabonye ubwiza bw'Abanyarwandakazi n'urukundo rwabo, yiyemeza kuzasubira iwabo ajyanye n'umufasha.

    Uwo ntawundi ni Umunya- Nigeria , Rafael Osaluwe ukinira ikipe ya AS Kigali wambitse impeta umunyarwandakazi Umuhoza Liliane amusaba kumubera umugore.

    Ntakuzuyaza Liliane washimye urukundo yahawe na Rafaeli, yamwemereye kumubera umugore. Reba videwo.

    Source : https://yegob.rw/yaje-aje-gukina-none-azacyura-numugore-umunya-nigeria-waje-gukinira-as-kigali-yambitse-impeta-umunyarwandakazi-amusaba-kumubera-umufasha/

  • Abambere bamaze gusesekara i Nyamata! Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi batangiye kujya mu mwiherero – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu Amavubi, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya gishuti u Rwanda ruzahuriramo na Botswana na Madagascar.

    Umwiherero watangiwe n'Abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ukazajya ubera i Nyamata mu Bugesera.

    Source : https://yegob.rw/abambere-bamaze-gusesekara-i-nyamata-abakinnyi-bikipe-yigihugu-amavubi-batangiye-kujya-mu-mwiherero-amafoto/

  • Murera yabuze amanota yinjiza agatubutse! Hamenyekanye akayabo k’amamiliyoni Rayon Sports yayinjije ku mukino yakiriyemo APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC, warangiye Gikundiro ibuze amanota 3 ariko yinjiza amamiliyoni kuko ariyo yari yakiriye uyu mukino wahuje imbaga.

    Warangiye Rayon itsinzwe na APR FC ibitego 2-0, gusa iyi kipe yaje gutahana amafaranga menshi dore ko imibare iva kuri stade igaragaza ko yinjije miliyoni zisaga 57 Frw.

    Nyuma yo kwishyura abashinzwe kugurisha amatike ndetse no gutanga amafaranga y'ikibuga, Rayon Sports yasigaranye miliyoni 43 Frw.

    Source : https://yegob.rw/murera-yabuze-amanota-yinjiza-agatubutse-hamenyekanye-akayabo-kamamiliyoni-rayon-sports-yayinjije-ku-mukino-yakiriyemo-apr-fc/

  • Sherrie Silver, Gahongayire na Kalimpinya mu… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bishamikiye ku Nama ya “Women in Leadership Summit&Awards 2024” bizatangwa ku wa 14 na 15 Werurwe 2024 mu muhango uzabera muri Kigali Convention Center. Kandi ni ubwa mbere bigiye gutangirwa i Kigali, mu rwego rwo kwizihiza uruhare rw’umugore mu rugendo rw’iterambere rw’Igihugu.

    Abahatanye bashyizwe mu byiciro 16. Mu cyiciro cy’ikoranabuhanga (Technology) abahataniye ibihembo ni Cynthia Umutoniwabo, Kwizera Micheline na Gloria Ingabire. Mu cyiciro cy’ubukungu (Finance) harimo: Lilian Budandi; Dianah Mukundwa na Anita Umuhire.

    Icyiciro cy’abakoze ibikorwa bihindura ubuzima bw’abandi (Social Impact), harimo Sherrie Silver, Aline Gahongayire, Josephine Murphy ndetse na Jocelyne Alexandre.

    Uwibambe Jocelyne, Aude Kaze ndetse na Aline Berabose bo bahatanye igikombe mu cyiciro cy’ubuzima (Health and Wellness).

    Mu cyiciro cy’umugore w’umushabitsi (Entrepreneur) hahatanyemo Sharon Akanyana, Girabawe Gloria ndetse na Euphorine Mugeni.

    Queen Kalimpinya wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Cathia Uwamahoro uzwi mu mukino wa Cricket ndetse na Pamela Girambabazi nibo bahataniye igikombe mu cyiciro cya Siporo (Sports).

    Mu cyiciro cy’uburezi (Education) harimo Nathalie Munyampenda uyobora Kaminuza ya Kepler, Hakizimana Lydie ndetse na Rosine Duquesne Kamagaju.

    Dia Nibagwire washinze L’Espace, Jemima Kakizi ndetse n’umukinnyi wa filime wabigize umwuga, Malaika Uwamahoro bari mu cyiciro cy’ubuhanzi n’umuco (Art and Culture).

    Icyiciro cy’umugore wagize uruhare mu guteza imbere uburinganire (Advocate for Gender Equality) harimo Marie Ange Raissa Umamungu; Amina Umuhoza ndetse na Germaine Umuraza.

    Icyiciro cy’umugore wagaragaje uruhare mu kurengera ibidukikije (Conservation and Sustainability) harimo Grace Ineza Umuhoza, Anitha Umutoniwase ndetse na Francine Munyaneza.

    Icyiciro cy’umugore wagaragaje umuhate mu guteza imbere ubuhinzi (Agriculture), hahatanyemo Iradukunda Yvonne Emmanuella, Sakina Usengimana ndetse na Dr Marie Solange Uwineza.

    Icyiciro cy’umugore wagize uruhare mu guteza imbere Siyansi yaba mu bushakashatsi n’ibindi (Science Innovation), harimo Umunyarwandakazi w’inzobere mu kuvura no kubaga ubwonko, Dr Claire Karekezi, Nadège Nziza ndetse na Dr Edwige Kampire.

    Icyiciro cy’umugore wagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo (Hospitality and Tourism) harimo Sonia Iraguha, Mutoni Peace ndetse na Aisha Kirenga.

    Icyiciro cy’umugore mu guharanira ihame ry’uburinganire (Advocate for Equality) harimo Marie Ange Raissa Umamungu, Amina Umuhoza ndetse na Germaine Umuraza.

    Icyiciro cy’umugore uri mu Itumanaho n’itangazamakuru (Media and Communication) harimo Sandrine Isheja wa Kiss Fm, Fiona Muthoni wa CNBC, ndetse na Evelyne Umurerwa ndetse w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

    Ibi bihembo bigiye gutangwa mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore. Umuryango w'Abimbuye (ONU) uvuga ko muri uyu mwaka wa 2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore hisunzwe insanganyamatsiko igira iti 'Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere'.

    Urubuga rwa International Women’s Day rwo rwahisemo insangamatsiko ivuga ngo 'Gukangurira kudaheza.' 

    Kalimpinya Queen wabanjirije abandi bakobwa mu Rwanda kwinjira mu mukino wo gusiganwa kw'imodoka ahataniye igikombe mu cyiciro cya Sports

    Umuhanzikazi umaze imyaka irenga 18 mu muziki, Aline Gahongayire ahataniye igihembo cya 'Social Impact' muri ibi bihembo bigiye gutangirwa i Kigali

    Umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver washinze Sherrie Silver Foundation ahataniye igikombe muri 'Social Impact'

    Umukinnyi wa filime, Malaika Uwamahoro ahataniye igikombe mu cyiciro cy'ubuhanzi n'umuco

    Claire Karekezi, umuhanga mu kuvura ubwonko bw’umuntu ahataniye igikombe muri 'Science Innovation'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140639/sherrie-silver-gahongayire-na-kalimpinya-mu-bahataniye-ibihembo-women-in-leadership-award-140639.html