Blog

  • Leta y’u Burundi yasogose Basketball yabo Dyn… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri rivuye mu buyobozi bwa  BAL, ryatangaje ko ikipe ya Dynamo itagikomeje mu marushanwa yo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2024, nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza y’irushanwa arimo kwambara imyenda iriho umuterankunga mukuru w’irushanwa ariwe Visit Rwanda.

    Iyi kipe yagombaga guhura n’ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola, gusa yahise iterwa mpaga kuko n’ubundi yari yavuze ko idashobora kwambara impuzankano ziriho ibirango bya Visit Rwanda.

    Ikibazo cya Dynamo Basketball na BAL kuri Visit Rwanda cyatangiye gute?

    Ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe, nibwo ikipe ya Dynamo BBC yatangiye imikino y’ijonjora rya Kalahari Conference aho yagombaga gukina n’ikipe ya Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo. Uyu mukino warangiye ikipe ya Dynamo BBC iwutsinze amanota 86 kuri 76. Muri uwo mukino ikipe ya Dynamo yakinnye yambaye imyenda itariho ibirango bya Visit Rwanda kuko bari babipfutse mu buryo butagaragara. Ibi byaje guteza ikibazo ndetse nyuma bukeye bwaho BAl ifata umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Dynamo BBC.

    Ubuyobizi bw’iyi kipe ndetse n’abakinnyi batangiye gutakambira igihugu cy’u Burundi ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ko babareka bagakina imikino ya BAL bambaye imyenda iriho Visit Rwanda ariko Leta y’u Burundi ibatera utwatsi.

    Mu ijoro ryatambutse, abakinnyi n’ubuyobozi bw’ikipe ya Dynamo BBC bakomeje gutakamba ndetse bigera no ku mukuru w’igihugu, ariko nabwo biba iby’ubusa bababwira ko nibaramuka bakinnyi umukino wo kuri uyu wa kabiri bambaye imyeka iriho Visit Rwanda bazabyirengera.

    Umukino wo ku wa 6 Dynamo yari yawukinnye yambaye imyenda yapfutse ahari Visit Rwanda 

    Umunsi w’umukino warinze ugera nta kirakorwa, ndetse BAL ibaza Dynamo BBC imyenda bari bukinane nabwo bababwira ko batakina bambaye imyenda iriho visit Rwanda, bahita baterwa mpaga ziba zibaye 2 ndetse ikipe ihita isezerwa mu irushanwa.

    Leta y’u Burundi yangiye ikipe ya Dynamo BBC yari ibahagarariye muri iyi mikino ya Basketball ikomeye muri Afurika, biturutse ku bibazo by’amakimbirane yishoyemo ndetse tariki 11 Mutarama bakaba barafashe iya mbere mu gufunga imipika ibahuza n’u Rwanda, ibintu bamwe mu baturage b’abarundi batishimiye

    Dynamo Basketball Club yari mu tsinda rimwe na Fus Rabat, Petro de Luanda, Cape town tigers

    Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Burundi rishobora guhagarikwa muri uyu mikino mu gihe cy’imyaka 5

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140698/leta-yu-burundi-yasogose-basketball-yabo-dynamo-bbc-isezererwa-muri-bal-2024-140698.html

  • Kwinangira k’u Burundi bitumye Dynamo BBC isezererwa burundu mu irushanwa #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Basketball Africa League (BAL) bwatangaje ko bwamaze gufata umwanzuro wo gutera mpaga ya kabiri Dynamo BBC y’i Burundi kubera kwanga gukurikiza amabwiriza agenga irushanwa rya BAL, ihita inasezererwa mu irushanwa.

    Ni mu itangazo ryashyizweho umukono na perezida wa BAL, Amadou Gallo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024.

    Iyi kipe yabarizwaga mu itsinda rya Kalahari ririmo gukinira muri Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda, irazira kwanga gukinana imyambaro iriho ‘Visit Rwanda’ nk’umuterankunga w’irushanwa.

    Tariki ya 9 Werurwe 2024 ni bwo yakinnye umukino wa mbere itsinda Cape Town Tigers 86-73, icyo gihe yakinanye imyambaro bapfutse ibirango bya Visit Rwanda.

    Ibi kandi byahise bikurikirwa n’ibaruwa ya FEBABU bandikiye BAL basaba ko bareka iyi kipe igakinana imyambaro itariho umuterankunga.

    BAL ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe, yahise isohora itangazo ko iyi kipe ya Dynamo kubera kwanga gukirikiza amabwiriza agenga amarushanwa n’imyambaro, yatewe mpaga yari ifite uwo munsi.

    Iti “Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat ku Cyumweru saa Kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.'

    Ejo Dynamo BBC yari yandikiye BAL iyimenyesha ko yiteguye gukomeza irushanwa kandi ikubahiriza amabwiriza yose arigenga harimo no kwambara umuterankunga ku mukino bafitanye na Petro Atletico de Luanda uyu munsi.
    Ibi ariko FEBABU ntibikozwa kubera ko yahise iboherereza ubutumwa isaba iyi kipe kudakora iryo kosa ko ahubwo bakinisha imyambaro ya bo basanzwe bakinisha.

    Ubuyobozi bwa BAL bukaba bwasohoye itangazo buvuga ko iyi kipe yatewe mpaga ya kabiri kubera kutubahiriza amabwiriza agenga irushanwa, ikaba yanahise isezererwa mu irushanwa nk’uko itegeko ribivuga ko mpaga 2 uhita usezererwa.

    Iti “Dynamo Basketball Club (Burundi), yananiwe gukurikiza amabwiriza ya Basketball Africa League ajyanye n’imyambaro, yatewe mpaga ku mukino w’uyu munsi yagombaga guhura na Petro de Luanda (Angola), ikurwa muri BAL 2024. Amategeko ya FIBA avuga ko mpaga 2 mu irushanwa rimwe, bihita bikura ikipe ako kanya mu irushanwa. Ni ibihe bitoroshye ku bakinnyi n’abafana. Imikino isigaye yo mu itsinda rya Kalahari izakomeza nk’uko yateganyijwe.”

    Ibi byose bikaba bifitanye isano n’umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi aho u Burundi bwanafashe umwanzuro wo gufunga umupaka wa rwo uwuhuza n’u Rwanda.

    Dynamo yasezerewe muri BAL

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwinangira-k-u-burundi-bitumye-dynamo-bbc-isezererwa-burundu-mu-irushanwa

  • Perezida Kagame'yemeye kongera kwicarana na Tshisekedi', hitegwe iki mu guhura kwabo? #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na mugenzi we wa DR Congo Félix Antoine Tshisekedi bazahura ku itariki n'ahantu bizagenwa n'umuhuza, kugira ngo bakemure ikibazo hagati y'ibihugu byombi, nk'uko byatangajwe na ministiri w'ububanyi n'amahanga wa Angola.

    Ni ibyavuye mu nama yahuje Perezida Kagame na Perezida João Lourenço wa Angola kuri uyu wa mbere i Luanda ngo baganire ku makimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Urugendo rwa Perezida Kagame muri Angola rwakurikiye urwo Tshisekedi yahagiriye mu byumweru bibiri bishize ku butumire bw'uyu muhuza Lourenço, aho Tshisekedi yemeye guhura na Perezida Paul Kagame.

    Ibiro bya perezida w'u Rwanda bivuga ko Kagame na Lourenço 'bemeranyije ku ntambwe z'ingenzi mu gukemura impamvu muzi z'intambara', ntibyemeje uko guhura na Tshisekedi kwavuzwe n'uruhande rwa Angola.

    Nyuma y'iyo nama y'i Luanda, minisitiri Téte António wa Angola yabwiye abanyamakuru ko 'byemeranyijwe ko Perezida Paul Kagame azahura na Félix Tshisekedi, ku itariki n'ahantu bizagenwa n'umuhuza'.

    Perezida João Lourenço ni umuhuza kuri iki kibazo wagenwe n'umuryango w'Ubumwe bwa Afurika. Amaze guhuza aba bategetsi bombi inshuro zitandukanye mu myaka ishize.

    Ni iki cyakwitegwa mu guhura kwa Tshisekedi na Kagame?

    Kuva iyi ntambara yakubura bushya mu mpera za 2021, Kagame na Tshisekedi bamaze guhura inshuro zirenze imwe ariko kugeza ubu, urebye uko ibintu bimeze mu burasirazuba bwa DR Congo, nta musaruro urava mu nama zabo.

    Ku nshuro ya mbere nyuma ya 2021, Tshisekedi na Kagame bahuriye i Nairobi muri Kamena(6) 2022 mu nama yari yatumiwe n'umuhuza Uhuru Kenyatta, aha bahahuriye n'abandi bategetsi bo mu karere ngo bige kuri aya makimbirane.

    Muri Nzeri (9) 2022 bahujwe na Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa i New York iruhande rw'inama rusange ya ONU bose bari bagiyemo. Izo nama, ndetse n'izindi zahuje intumwa zabo, zagiye zifata imyanzuro itandukanye ku gukemura aya makimbirane ariko kugeza ubu nta musaruro uba witezwe uraboneka, amahoro.

    Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, Kigali nayo igashinja Kinshasa gufatanya n'umutwe wa FDLR urwanya Leta y'u Rwanda. Inzobere za ONU zemeje ibi birego impande zombi ziregana, nubwo zo zibihakana.

    Tshisekedi ashimangira ko atazigera aganira na M23 kuko avuga ko ari u Rwanda ruyiri inyuma. Kigali nayo ntikozwa kuganira na FDLR ishinja ko yasize ikoze jenoside mu Rwanda.

    Mu gukemura ikibazo cya FDLR, ateruye ngo avuge ko ingabo z'u Rwanda ziri muri DR Congo, Kagame avuga ko 'u Rwanda ntawe ruzasaba uruhushya' mu kurinda umutekano warwo.

    Ku bigaragara nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ikibazo cya Kinshasa na Kigali gishingiye kuri iyi mitwe yitwaje intwaro ya FDLR na M23.

    Ibiganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi byatanga umusaruro bibaye mu mwuka wo kwizerana, bigaterwa kandi n'umwanzuro bombi bafata kucyo bakorera iyo mitwe yombi yitwaje intwaro.

    Ikiganiro cyabo ubu cyaba kimeze gute?

    Icyo kiganiro, cyaba gitandukanye n'ibindi byose bagize mbere. Nicyo gisubizo cyoroshye. Hagati ya Tshisekedi na Kagame ubu hari umwuka mubi kurusha ikindi gihe cyose mbere.

    Mu kwiyamamaza kwe mu Ukuboza (12) gushize, Tshisekedi yakoresheje amagambo akomeye kuri mugenzi we Kagame, arimo kumugereranya na Hitler, no kuvuga ko ashobora kurasa i Kigali.

    Hamwe Tshisekedi yagize ati: 'Maze kubona imikorere ye [Kagame] naramubwiye nti 'njyewe nawe birarangiye. Tuzongera kuvuganira gusa imbere y'Imana iducira urubanza''.

    Gusa amaze gutorwa yoroheje imvugo, avuga ko 'uko ibintu byifashe uyu munsi… ntibinyemerera gushyira mu bikorwa ibyo navuze'.

    Tshisekedi yashimye kandi imihate y'amahoro irimo gukorwa, avuga ko 'niteguye kuba mpagaritse ubushake bwanjye bw'intambara kuko nshaka guha amahirwe amahoro' kandi ko ibyo ari 'icyemezo cy'ubwenge kurusha kwishyira mu mwanya w'intambara'.

    Asa n'usubiza ku byo Tshisekedi yavuze yiyamamaza, Kagame yavuze ko atigeze asubiza 'ku bitutsi…kuko byo bitica, ariko hari icyo bazigishwa n'ibihe. Bazabona ko bakoze ikosa rikomeye'.

    Inama imbona nkubone yahuza Tshisekedi na Kagame ubu ishobora kubamo kwishishanya n'urwicyekwe kurusha izindi zose bahuriyemo mbere, kandi bibaye bityo ntiyakwitegwamo umusaruro munini w'ako kanya.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/12/perezida-kagameyemeye-kongera-kwicarana-na-tshisekedi-hitegwe-iki-mu-guhura-kwabo/

  • Urutonde rwa ‘Couples’ 10 z’ibyamamare zikize… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisanzwe buri mwaka Forbes Magazine igenda itangaza imitungo y’ibyamamare mu byiciro bitandukanye, harimo n’ikiciro cya ‘Couples’ 10 zitunze agatubutse ku Isi. Izi Couples ariko ntibivuze ko arizo zikize cyane ku Isi ahubwo nizo zikize mu gisata cy’imyidagaduro.

    Dore urutonde rwa ‘Couples’ 10 mu myidagaduro zikize ku Isi mu 2024:

    1. Jay Z na Beyonce

    Uru rutonde ruyobowe na Jay-Z n'umugore we Beyonce, babikesha akayabo k'Amadorali Miliyari 7.1 ($7.1 Billion)  binjije uko ari bombi. Umubare munini w'aya mafaranga, Beyonce n'umugabo we Jay-Z bayakuye mu muziki kurusha ibindi bikorwa bagiye basaruramo amafaranga. Aba bombi bamuritse Albums ndetse binjiza amafaranga atari make mu bitaramo bakoze bazenguruka ibihugu bitandukanye. Byongeye aba bombi banafite ibindi bikorwa by’ubucuruzi bibinjiriza agatubutse.

    2. Salma Hayek na Francois Pinault

    Icyamamarekazi muri Sinema, Salma Hayek ukomoka muri Mexico hamwe n’umugabo we w’Umufaransa w’umuherwe Francois Pinault nibo bari ku mwanya wa kabiri. Aba bombi barushinze mu 1995 bafite umutungo wa Miliyari 6 z’Amadolari. Aya bayinjije binyuze mu bikorwa bya Salma Hayek byo gukina filime, hamwe no muri kompanyi y’umugabo we yitwa Kering.

    3. Oprah Winfrey na Stedman Graham

    Umwe mu bagore bakomeye bamamaye kuri Televiziyo, mu kwandika ibitabo n’ishoramari, Oprah Winfrey, unasanzwe ari ku rutonde rw’abiraburakazi bakize ku Isi. We n’umugabo we Stedman Graham bamaranye imyaka irenga 30 bafite umutungo wa Miliyari 3.51 z’Amadolari.

    4.Rihanna na A$AP Rocky

    Icyamamarekazi mu muziki, Rihanna, usigaye yarayobotse ubucuruzi bwanamuhiriye, niwe muhanzikazi wa mbere ukize ku Isi na Miliyari 1.4 z’Amadolari, mu gihe umukunzi we Rocky bamaze kubyarana abana babiri afite umutungo wa Miliyoni 25 z’amadolari. Bombi umutungo wabo ungana na Miliyari 1.425 z’Amadolari ya Amerika.

    5. Jennifer Lopez na Ben Affleck

    Umuhanzikazi Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck uri mu bakinnyi ba filime bakomeye i Hollywood, nabo bari muri ‘Couples’ zikize ku Isi. Umutungo w’aba bombi ungana na Miliyoni 500 z’amadolari bombi bakuye mu bikorwa bya filime dore ko Jennifer Lopez amaze igihe mu gukina filime kurusha gusohora ibihangano bimwinjiriza.

    6.David na Victoria Beckham

    Victoria Beckham na David Beckham baje kuri  uyu mwanya. Aba bongereza b’ibyamamare binjije Miliyoni 450 z'Amadorali binyuze mu bikorwa byabo dore ko David acyinjiza agatubutse akura mu mupira w’amaguru, mu gihe umugore we Victoria abona amafaranga menshi binyuze mu nzu ye y’imideli.

    7. Will Smith na Jada Pinkett Smith

    Urugo rw’ibyamamare 2 muri sinema, Will na Jada Smith bari mu ngo zikunzwe kugarukwaho cyane mu itangazamakuru, nibo bari ku mwanya wa 7 n’umutungo wa Miliyoni 380 z’Amadolari ya Amerika. Bombi bakura agatubutse mu gukina filime ndetse na kompanyi yabo izitunganya yitwa ‘Westbrook Production Company’ nayo iri mu bituma binjiza amafaranga menshi.

    8. Ryan Reynolds na Blake Lively

    Abandi bashakanye basanzwe bakina filime ni Ryan Reynolds na Blake Lively, aba bombi bari mu bakunzwe muri Sinema ndetse banazwiho kuba bari mu bazikina bishyurwa amafaranga menshi. Bombi umutungo wabo urabarirwa muri Miliyoni 360 z’Amadolari.

    9. Justin Bieber na Hailey Baldwin

    Icyamamare mu muziki, Justin Bieber n’umugore Hailey Baldwin w’umunyamideli, uretse kuba bari mu ngo z’ibyamamare zivugwa cyane, bari no muzihagaze neza mu mutungo. Kuri ubu aba bombi bafite akayabo ka Miliyoni 320 z’Amadolari.

    10. Kourtney Kardashian Baker na Travis Baker

    Urugo ruza ku mwanya wa cumi (10) ni urwa Kourten Kardashian Baker usanzwe ari umunyamideli ubifatanya n’ubushabitsi hamwe n’umugabo we Travis Baker uzwi mu muziki wanamamaye mu itsinda rya ‘Blink-182’. Aba bombi baherutse no kwibaruka imfura yabo, bafite umutungo wa Miliyoni 95 z’Amadolari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140682/urutonde-rwa-couples-10-zibyamamare-zikize-ku-isi-mu-2024-amafoto-140682.html

  • Amajonjora ya Rwanda Gospel Stars Live agiye… – #rwanda #RwOT

    Ijonjora ryo muri Musanze rizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, ahitwa kuri Isonga Center guhera saa yine z'amanywa. Aya majonjora yubakiye ku gukangurira urubyiruko kugaragaza impano zabo mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro w'ejo hazaza (Manifest your Talent for a better Future).

    Umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live, Nzizera Aimable yabwiye InyaRwanda ko amajonjora ya mbere bakoreye i Rusizi tariki 27 Gashyantare 2024, yabasigiye ishusho y'uko hari impano nyinshi zo gushyigikirwa no gushorwamo ubushobozi.

    Yavuze ko ibi biri mu mpamvu zatumye Akanama Nkemurampaka gahitamo abanyempano barindwi bakomeza mu kindi cyiciro, aho guhitamo batatu nk'uko byari biteganyijwe.

    Yagize ati 'Ishusho twasigaranye ni uko ubona ko impano ari nyinshi kandi ubona ko hari ikibazo kuko ziba zihari ariko zitazwi. Kuko urumva twagiye dushaka guhitamo abantu batatu mu Karere ka Rusizi ariko birangira duhisemo abanyempano barindwi.'

    Akomeza ati 'Ishusho rero twasiganye ni uko impano ari nyinshi mu gihugu kandi zikeneye abantu bo kuzitaho kugirango buri wese azishyigikire no kugirango bazizamure n'abo bantu bazifite babashe kumenyekana.'

    Uwamahoro Jeannette [Nimero 31], Ntaganda Chandelier [Nimero 07], Mungwariho Jean Nepomuscene [Nimero 26], Ishimwe Rehema [Nimero 09], Hirwa Eric [Nimero 34], Uwimbabazi Clementine [Nimero 22] ndetse na Mugisha Cyiza [Nimero 32] nibo banyempano batangajwe batsinze i Rusizi, bategereje kuzahatana mu kindi cyiciro.

    Akanama Nkemurampaka kari kwifashishwa kuri iyi nshuro kagizwe na Karangwa Mike wagiye wifashishwa mu marushanwa anyuranye, Nelson Mucyo, umunyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye ndetse n'umunyamakuru ubimazemo igihe kinini, Ruth Kavutse Iracyadukunda.

    Ingengabihe y'aya majonjora yerekana ko nyuma yo guhitamo abanyempano mu Karere ka Musanze, tariki 30 Werurwe 2024 bazakomereza mu Karere ka Rubavu.

    Aya majonjora azakomeza tariki 20 Mata 2024, mu Karere ka Huye, tariki 4 Gicurasi 2024 amajonjora azabera Karere ka Rwamagana n’aho tariki 18 Gicurasi 2024 amajonjora azabera mu Mujyi wa Kigali.

    Mu Ntara n’Umujyi wa Kigali hazatoranywa abanyempano 18 bazahatana mu cyiciro cya ‘Pre-Selection’ kizasiga hamenyekanye abanyempano 10.

    Aba 10 bazahabwa amahugurwa, hanyuma bitegure guhatana mu cyiciro cya nyuma ari nabwo hazamenyekana batatu ba mbere.

    Hazifashishwa Akanama Nkemurampaka mu byiciro byose, kandi hazanitabazwa amatora yo kuri Internet no kuri SMS mu rwego rwo guhitamo umunyempano ubikwiye.

    Uzaba uwa mbere azahembwa Miliyoni 3 Frw na Kontaro yo gukorana na Rwanda Gospel Stars Live mu gihe cy’umwaka umwe. Uwa kabiri azahembwa Miliyoni 2 Frw naho uwa Gatatu azahembwa Miliyoni 1 Frw. Nyuma hazategurwa igitaramo gikomeye kizashyira akadomo kuri iri rushanwa.

    Ku wa 9 Nzeri 2023, nibwo abari batsindiye ibihembo mu 2022 babishyikirijwe, ni nyuma y'umwaka n'igice wari ushize babitegereje, ubuyobozi bubabwira ko bazabihabwa.

    Umuhanzi wa mbere mu batsindiye ibihembo ni Israel Mbonyi, yahawe ibahasha ya Miliyoni 7Frw, anahabwa igikombe n'icyemezo cy'ishimwe nk'uwegukanye 'Rwanda Gospel Stars Live' Season 1.

    Uwa kabiri yabaye Aline Gahongayire, ahembwa Miliyoni ebyiri z'Amafaranga y'u Rwanda (2,000,000Frw).

    Itsinda rya Gisubizo Ministries ryabaye irya Gatatu bahembwe Miliyoni 1 Frw n’aho Rata Jah NayChah wabaye uwa kane ahabwa ibihumbi 500Frw.

       

    Uwamahoro Jeannette [Nimero 31]

    Ntaganda Chandelier [Nimero 07]
    Mungwariho Jean Nepomuscene [Nimero 26]

    Ishimwe Rehema [Nimero 09]

    Hirwa Eric [Nimero 34]


    Uwimbabazi Clementine [Nimero 22]


    Mugisha Cyiza [Nimero 32]  


    Abanyempano barindwi batsinze mu Karere ka Musanze


    Abagize Akanama Nkemurampaka-Uhereye ibumoso- Nelson Mucyo, Ruth Kavutse ndetse na Mike Karangwa


    Rwanda Gospel Stars Live igiye gukomereza mu Karere ka Musanze

    REBA HANO UREBE AMASHUSHO Y'UMWE MU BANYEMPANO BITABIRIYE IRI RUSHANWA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140681/amajonjora-ya-rwanda-gospel-stars-live-agiye-gukomereza-i-musanze-140681.html

  • Hamenyekanye izina ry’umukobwa Diamond Platnumz yari agiye gushaka ubukwe bugapfa ku munota wa nyuma n’impamvu #rwanda #RwOT

    Mushiki wa Diamond Platnumz, Esma Khan yavuze ko uyu muhanzi yahagaritse ubukwe yari agiye gukora kubera ko yabonaga igihe kitaragera.

    Ni mu kiganiro Esma Khan yagiriye kuri Radio ya Wasafi Fm, aho yavuze ko hari igihe cyageze bazi ko agiye gukora ubukwe kuko bari bamuhatirije cyane.

    Ati “twavuganye na we byinshi, Imana yemera buri kimwe. Dushobora kumuhatiriza kurongora ariko igihe cy’Imana ntikiragera.”

    Yakomeje avuga ko buri kimwe cyari mu murongo ndetse n’inkwano zaratanzwe, Babona ko Diamond agiye gushaka uyu mukobwa witwa Sofia (niko Esma yavuze ko ryari ryo zina rye), gusa ubukwe bupfa hasigaye iminsi mike.

    Ati “twagerageje guhatiriza Diamond gushaka uyu mukobwa witwa Sofia, twanatanze inkwano. Diamond yari yamaze gutegura buri kimwe ariko habura iminsi mike abivamo.”

    Ngo yababwiye ko impamvu abivuyemo ari uko yabonaga igihe kitaragera. Ati “na mama yagerageje kumuhatiriza ariko aranga atubwira ko azakora ubukwe igihe nikigera.”

    Diamond w’imyaka 34 kuva yatandukana na Zari muri Gashyantare 2018 amaze gukundana n’abakobwa benshi barimo Tanasha, ubu Zuchu ni we bari mu rukundo muri iki gihe.

    Diamond Platnumz ngo yahagaritse ubukwe bubura iminsi mike

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Hamenyekanye-izina-ry-umukobwa-Diamond-Platnumz-yari-agiye-gushaka-ubukwe-bugapfa-ku-munota-wa-nyuma-n-impamvu

  • Al Nassr ya Cristiano Ronaldo na Sadio Mane yasezerewe muri Asia Champions League igayitse cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo, yasezerewe muri Asia Champions League aho yari igeze muri 1/4.

    Al Nassr yasezerewe n'ikipe ya Al Ain ku giteranyo cy'ibitego 4-4, hitabazwa penaliti, birangira Al Nassr itsinzwe kuri penaliti 3-1.

    Cristiano niwe watsinze igitego cya 4 cya Al Nassr mu minota y'inyongera ndetse aba ari nawe wenyine watsinze penaliti, abandi bakinnyi ba Al Nassr barazihusha.

    Al Ain yageze muri 1/2 itegereje izakomeza hagati ya Al Hilal na Al Ittihad zombi zo muri Saudi Arabia, mu mukino ubanza Ittihad ya Benzema yatsindiwe hanze 2-0.

    Source : https://yegob.rw/al-nassr-ya-cristiano-ronaldo-na-sadio-mane-yasezerewe-muri-asia-champions-league-igayitse-cyane/

  • Rwatubyaye Abdul wari myugariro muri Rayon Sports, yageze i Burayi inshundura ziramumwenyurira! Weekend ishize yongeye gutsindira ibitego ikipe ye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia ku mugabane w'i Burayi, ikinamo Rwatubyaye Abdul ku munsi wo ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024, yatsinze FK Rabotnički Skopje ibitego 3-2 muri shampiyona.

    Uyu myugariro w'Amavubi yabanje mu kibuga ndetse yanatsinze ibitego 2 wenyine ku munota wa 21 nuwa 84.

    FC Shkupi iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona ikazasubira mu kibuga ikina na Voska Sprt kuwa Gatandatu. Rwatubyaye Abdul yayigiyemo avuye muri Rayon Sports akaba amaze kuyitsindira ibitego 4.

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-wari-myugariro-muri-rayon-sports-yageze-i-burayi-inshundura-ziramumwenyurira-weekend-ishize-yongeye-gutsindira-ibitego-ikipe-ye/

  • Kiyovu Sports yahagaritse kapiteni wa yo Seif uri mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwahagaritse kapiteni wa yo Niyonzima Olivier Seif kugeza shampiyona irangiye kubera imyitwarire idahwitse akomeje kugaragaza.

    Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye Seif tariki ya 9 Werurwe 2024, yamumenyeshaje ko kubera imyitwairire idahwitse ahagaritswe imikino 6.

    Yagize ati “Dushingiye ku masezerano wagiranye na Kiyovu Sports ku wa 1 Kanama 2023 mu nshingano zikubiye muri ayo masezerano ku ngingo ya yo ya kane, dushingiye ku myitwarire idahwitse ikomeje kukugaragaraho muri Kiyovu Sports;”

    “Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports Association, nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyi myitwarire, turakumenyesha ko utemerewe gukina imikino 6 ikurikiranye ya Kiyovu Sports Club izakina uhereye tariki ya 10 Werurwe 2024.”

    Bivuze ko Niyonzima Olivier Seif atemerewe gukinira Kiyovu Sports kugeza shampiyona ya 2023-24 irangiye kuko ari yo mikino isigaye.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashinjwa kugumura bagenzi be bakanga gukora imyitozo igihe ikipe yiteguraga umukino w’umunsi wa 23 batsinzwemo na Etoile del’Est kubera bari bafitiwe ibirarane by’imishahara.

    Niyonzima Olivier Seif akaba ubu ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura imikino 2 ya gicuti na Madagascar na Botswana muri uku kwezi.

    Niyonzima Olivier Sief yahagaritswe muri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yahagaritse-kapiteni-wa-yo-seif-uri-mu-mavubi