Blog

  • Kicukiro: Umunyamakuru Ndahiro Valens Papi yakubiswe na DASSO kugeza akomeretse – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa BTN TV, Ndahiro Valens Papi, yakomerekejwe n'umukozi w' Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO), mu Karere ka Kicukiro.

    Uyu munyamakuru avuga ko yasagariwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, ubwo yari yagiye gutara inkuru mu Murenge wa Niboye.

    Ndahiro yagize ati 'Twari turi ahantu kicukiro ahantu bari gusenyera abaturage bavuga ko bubatse mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Ariko abaturage bakagaragaza ko hari ibaruwa y'umujyi igaragaza ko abo baturage bashobora kwisanira. Ariko umwe mu bahafite inzu, agaragaza ko yatswe miliyoni 3frw n'us'inzwe imyubakire ku Karere, umusaza uhari akavuga ko yasabwe ruswa ya 3000 frw na Dasso ku rwego rw'Umurenge, barayabima, bakavuga ko ariyo ntandaro yo kuvuga ko bitemewe, bikabaviramo gusenyerwa.'

    Yakomeza agira ati ' Baduhamagaye rero nk'itangazamakuru ngo tugaragaze akarengane ko gusenyerwa. '

    Uyu munyamakuru yakomeje agira ati 'natangiye akazi ko gutara inkuru maze DASSO nta kintu na kimwe yambajije, yahise atangira kuniga, yankubise ingumi ku munwa, ndakomereka ariko nta gikoresho cyamenetse.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko inzego ziri kubikurikirana.

    #RwOT Ndifuza kumenya Hari ibwiriza Cyangwa Itegeko ryahawe urwego rwa Dasso Ryo Gukubita itangazamakuru Cyangwa kurimenagurira ibikoresho ? Ribaye rihari mumbwire Cyangwa se hatangwe ubutabera aho Dasso Iduhohoteye mukarere @KicukiroDistr . pic.twitter.com/V9AV662TEA

    — NDAHIRO Valens Papy (@NdahiroPapy) March 12, 2024

     

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-umunyamakuru-ndahiro-valens-papi-yakubiswe-na-dasso-kugeza-akomeretse-videwo/

  • Access Bank Rwanda Plc yishimiye uruhare yagi… – #rwanda #RwOT

    Yashyikirijwe iki gikombe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, mu muhango wabereye ku kibuga Kigali Golf Resort & Villas i Nyarutarama, wahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, ubusanzwe wizihizwa buri tariki 8 Werurwe.

    Umuryango w'Abimbuye (ONU) wavuze ko muri uyu mwaka wa 2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore hisunzwe insanganyamatsiko igira iti 'Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere'.

    Urubuga rwa International Women’s Day rwo rwahisemo insangamatsiko ivuga ngo 'Gukangurira kudaheza'

    Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa 'International Women's Day Golf Tournament 2024' ryari rikinwe. Kuri iyi nshuro ryahujwe no gushishikariza abagore kwitabira uyu mukino wa Golf, kuko umubare w'abo ukiri muke ugereranyije n'abagabo.

    Umuyobozi wa Access Bank Rwanda PLC Ushinzwe Ubucuruzi buto n'Ikoranabuhanga, Prossie Kalisa yumvikanishije ko iyo uteje imbere abagore 'uba uteje imbere igihugu cyose'.

    Mu ijambo rye, yavuze ko muri Access Bank basanzwe bafite gahunda iteza imbere abagore izwi nka 'Women Initiative' binyuze mu kubashyigikira mu mishinga yabo ishamikiye ku bucuruzi, kubaha ubumenyi n'amahugurwa bibaherekeza mu mikorere yabo ya buri munsi.

    Muri rusange iyi gahunda ya 'Women initiative' igamije gufasha abari n'abategarugori gutinyuka kwizigama, kwihangira imirimo no kwaka inguzanyo ngo babashe gukomeza kwiteza imbere.

    Prossie Kalisa ati 'Tubashyigikira mu buryo bw'ishoramari n'ubundi… Icyo dukora, tureba abagore bakora ubucuruzi hanyuma tukabahugura, tukareba uko ubucuruzi bwabo bwatera imbere aho bakorera hose”.

    Access Bank Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda muri Mutarama 2009. Prossie Kalisa yavuze ko intego yabo irenze gushyigikira abantu mu rwego rw'imari. Avuga ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kurandura inzitizi zituma umugore atagera ku nzozi ze. Ati 'Tugire uruhare mu kurema Isi, aho umugore abaho yisanzuye.'

    Yabwiye abagore bari bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo bishamikiye kuri Golf, gukoresha imbaraga bifitemo, bakagaragaza ubushobozi bwabo kuko 'iyo mugize uruhare muba muteje imbere Isi'.

    Uyu muyobozi yabwiye abagore ati 'Access Bank iri kumwe namwe muri buri ntambwe yose mutera'. Yungamo ati 'Kuri buri mugore wese uri hano muri uyu mugoroba, turabashishikariza kugira uruhare mu mbaraga zishyirwa mu buringanire no guteza imbere abagore ku Isi yose…'

    Bishimira uko umwaka ushize ryagenze, kandi umubare w'abagore uryitabira ugenda wiyongera.

    Access Bank isanzwe ifasha abagore mu kwiteza imbere binyuze mu kubaha inguzanyo ku nyungu ishimishije, ubujyanama buhekereza ibikorwa byabo n'ibindi. Kandi bafite Ishami ry'abari n'abategarugori (women banking unit), rinakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha.

    Stella Matutina ni umwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa, ndetse yabashije kuza ku mwanya wa mbere mu cyiciro 'Ladies Gross Winner'. Ni ubwa kabiri uyu mukobwa wiga ibijyanye n'ikoranabuhanga muri IPRC, atsinze muri iri rushanwa

    Yavuze ko hari intambwe imaze guterwa, kuko umwaka ushize irushanwa rya Golf ryashoboraga kwitabirwa n'abagore nka 15, ariko muri iki gihe umubare ugeze nibura ku bagore 40 bashobora kwitabira gukina Golf.

    Uko ibihembo byatanzwe:

    Ankunda Andrew yahize abandi mu cyiciro cy'abagabo bateye agapira kure kurusha abandi (Longest Driver Men) naho Jenny Linda ahiga abandi mu cyiciro cy'umugore wateye kure agapira kurusha abandi (Longest Driver Ladies).

    John Bideri niwe mugabo wakinnye neza abasha kwegereza agapira hafi y'akadarapo (Nearest to the Pin-Men) n'aho Reeder Patti yabaye uwa mbere mu bakobwa wabashije kwegereza agapira hafi y'akadarapo (Nearest to the Pin-Ladies).

    Mu cyiciro cy'abagabo batangira gukina Golf ku manota ari hagati ya 19 na 28 (19-28) hahembwe babiri: Mulisa Jean Bosco wagize amanota 30 na Rugamba Issac wagize amanota 32.

    Mu cyiciro cy'abagabo cy'abagerageza gukina gihujwe n'icyiciro cy'abazi gukina (0-18), hahembwe babiri: Edward Okoth ufite amanota 72 na Muhamed Jagani ufite amanota 68.

    Mu cyiciro cy'abagore bagerageza, ndetse n'abazi gukina batangiriye ku manota (27-36) hahembwe Teta Mpyisi (34), Sage Nyauma (35), Uwanyirigira Gloriose (38) ndetse na Salange Uwingabe (41).

    Mu cyiciro cy'abagerageza (19-26) hahembwe Nshuti Mbabazi (29), Melissa Akanigi (30), Sheetal Philip (30) ndetse na Misari Cecilia (39).

    Mu cyiciro cy'abazi gukina (0-18) hahembwe bane: Mugeni Lynda (78), Alice Rwigema (78), Briggette Harrington (76) ndetse na Reeder Patti (71).

    Uwakinnye neza kurusha abandi bagabo (Men Gross Winner) yabaye Sezibera Gerard wagize amanota 69 na Stella Matutina wakinnye neza kurusha abandi bagore (Ladies Gross Winner) wagize amanota 82.

    Mu mukino wa Golf iyo bahemba ntabwo bahera ku cyiciro cya mbere, ahubwo bahera ku cyiciro cy'abameze nk'abatangira batazi gukina neza. 

    Umuyobozi wa Access Bank Rwanda PLC Ushinzwe Ubucuruzi buto n'Ikoranabuhanga, Prossie Kalisa (Uri iburyo) yakira igikombe ku bw'uruhare Access Bank yagize muri iri rushanwa

    Iri rushanwa ryasojwe ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, ku kibuga cya Kigali Golf Resort&Villas Nyarutarama, hatangwa ibihembo ku bagore n'abagabo bahize abandi
    Umuyobozi wa Access Bank Rwanda PLC Ushinzwe Ubucuruzi buto n'Ikoranabuhanga, Prossie Kalisa ubwo yari ku kibuga cya Golf i Nyarutarama
    Umuyobozi ukuriye abagore bakina Golf muri Kigali Golf Club (Uri iburyo), Jenny Linda Kalisa, yagaragaje ko bishimiye uruhare Access Bank yagize kugirango irushanwa rigende neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140693/access-bank-rwanda-plc-yishimiye-uruhare-yagize-mu-irushanwa-rya-golf-rishamikiye-ku-gutez-140693.html

  • Umutuzo w'Agatha Kanziga n'abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo? #rwanda #RwOT

    Impuruza zisaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwa ubutabera bahanwa, aho baba bari hose ku isi, zakomeje kwiyongera, nyamara ubushake buke bw'abanyapolitiki mu bihugu byinshi, bukomeza kubangamira ubutabera.

    By'umwihariko, ba ruharwa bakomeje kubona uBufaransa nk'igihugu cy'isezerano, ndetse bahamara imyaka myishi bibereye mu mutuzo, aho ukuboko k'ubutabera kutabashyikira.

    Uku niko abarimo Agatha Kanziga, Jenerali Aloys Ntiwiragabo, Col. Laurent Serubuga n'abandi bicanyi batabarika, bamaze imyaka 30 bageretse akaguru ku kandi, kuko bibwira ko nta cyaha kiri mu kwica Abatutsi. Aho mu Bufaransa kandi abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baraganje, hatitawe ku kuba icyo ari icyaha gihanwa n'amategeko y'icyo gihugu

    Ese uyu mudendezo waba ugeze ku musozo? Abatekereza ko ak'abajenosideri bari mu Bufaransa kaba kagiye gushoboka, barabihera ku ijambo Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y'uBufaransa, Jean-François Richard yavugiye i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2024, ubwo yatangazaga ko' habayeho koko gukererwa mu gushyikiriza abajenosideri inkiko, ko ariko bigomba gukosorwa bakaburanishwa byihuse'.

    Bwana Jean François Ricard yasobanuye ko urwego ayobora rufatanya n' Ubushinjacyaha bw'u Rwanda kwegeranya ibimenyetso, bityo mu gihe cya vuba, mu Bufaransa hakazatangira imanza nyinshi z'abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: Igihe kiradusiga, kandi uko dutinda gushyikiriza aba bantu ubutabera, ni nako ibimenyetso birushaho gusibangana. Dufite umukoro wo kuburanisha bariya bantu [bakekwaho ubunyamaswa bukabije]' .

    Kugeza ubu mu Bufaransa habarurwa imanza 7 gusa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi zaburanishijwe.

    Imiryango mpuzamahanga iharanira ubutabera, harimo n'irengera inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, isanga izo manza ari nkeya cyane, ugereranyije n' umubare w'abari mu Bufaransa bakwaho uruhare muri iyo Jenoside, ndetse n'imyaka ishize bakoze ibyaha. Aha bibutsa rya hame rivuga ko'ubutabera butinze butaba bukiri ubutabera bunoze'.

    Nk'umuryango wa Daphroza na Alain Gauthier utarahwemye gusaba ko abajenosideri bose bahanwa, uvuga ko bibabaje kuba abaregwa ibyaha biremereye nka jenoside bamara imyaka 30 bidegembya, bataburanishijwe ngo bahanwe cyangwa babe abere. Bati:' Muri iyo myaka yose hari ibimenyetso byatakaye. Hari abatangabuhamya bitabye Imana, ndetse n'abanyabyaha bapfuye bataryojwe ubugome bwabo'.

    Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwakomeje kunengwa ubushake buke mu guhana abo bajennosideri. Urugero ni uko na bake bashyikijwe inkiko byakozwe ku gitutu cy'abaharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, atari ubushake bw' ubushinjacyaha bw'uBufaransa, kuko bwatangiye gukora amadosiye bubyibwirije nyuma y'imyaka 25 yose, habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abasesenguzi basanga ari byiza ko ubutabera bwo mu Bufaransa bugiye kwikubita agashyi. Basanga ariko bukwiye gutera indi ntambwe, abakekwaho ibyaha bakoherezwa kuburanishirizwa aho babikoreye, nk'uko u Rwanda rubisaba, ndetse ibihugu binyuranye, birimo ibyo mu Burayi n'Amerika, bikaba byarubahirije iki cyifuzo.

    The post Umutuzo w'Agatha Kanziga n'abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umutuzo-wagatha-kanziga-nabandi-bajenosideri-bari-bufaransa-waba-usatira-iherezo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutuzo-wagatha-kanziga-nabandi-bajenosideri-bari-bufaransa-waba-usatira-iherezo

  • Ubugabo butisubiraho bubyara ububwa! Dynamo yo mu Burundi yari yakuwe mu irushanwa kubera kwanga kwambara Visit Rwanda yasubijwemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo hakwirakwiye inkuru ko ikipe ya Basketball, Dynamo BBC yari yaserukiye Uburundi mu mikino iri kubera muri Africa y'Epfo yatewe mpaga ndetse igahagarikwa mu irushanwa izira kwanga kwambara imyambaro iriho umuterankunga mukuru w'irushanwa ariwe Visit Rwanda.

    Kuri ubu amakuru ahari aravuga ko iyi kipe yasubijwe mu marushanwa nyuma yo kwemera kwambara imyambaro iriho umuterankunga mukuru Visit Rwanda.

    Amakuru kandi akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko ikipe yari ihagarariye Uburundi ikuwe mu irushanwa, Umukuru w'igihugu yagiranye ibiganiro n'ukuriye Dynamo ndetse n'abandi bayobozi muri federasiyo, bemeranya ko ikipe ya Dynamo igiye gukurikiza amategeko agenga irushanwa kugirango yemererwe gukina iri rushanwa.

    Kugeza ubu biravugwa ko iyi kipe yakomorewe ikaba izakomeza imikino  nubwo abashinzwe irushanwa batarabyemeza.

    Inkuru nziza ku Barundi n’abakunzi ba Dynamo, inyuma y’ibiganiro indongozi za dynamo bagiraniye n’indongozi z’igihugu bapfunditse ko Dynamo ibandanya amahiganwa ikurikije amategeko asabwa n’abateguye amahiganwa. mwakozwe mwese abagize ico mukora ngo Dynamo ibandanye muri aya… pic.twitter.com/IcFheyoAO2

    — 𝐖𝐢𝐥𝐬𝐨𝐧-𝐋𝐢𝐱𝐨𝐧 (@Wilson_lixon1) March 11, 2024

    Source : https://yegob.rw/ubugabo-butisubiraho-bubyara-ububwa-dynamo-yo-mu-burundi-yari-yakuwe-mu-irushanwa-kubera-kwanga-kwambara-visit-rwanda-yasubijwemo/

  • Niyonzima Olivier ‘Sefu’ ubwo yari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, yatunguwe no kubona ibaruwa imuhagarika imikino 6 yose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yahagaritse Kapiteni wayo Niyonzima Olivier 'Sefu' imikino 6 ya shampiyona isigaye, baramushinja kutubaha ibiri mu masezerano.

    Iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino ifite ibibazo by'amikoro bikomeye, imaze amezi hafi 5 itabasha guhemba abakozi bayo.

    Umukino uheruka bawukinnye nta myitozo bakoze, batsindwa na Etoile De L'Est.

    SEFU uhagarariye abakinnyi, si u bwa mbere muri uyu mwaka agiranye ikibazo na Komite Nyobozi, ahanini gituruka ku kwishyuza ibirarane iyi kipe iba ibafitiye.

    Ubu Kiyovu yafatiwe ibihano na FIFA byo kutagura abakinnyi kubera kwambura abari abakozi bayo mu bihe bitandukanye.

    SEFU ari mu myitozo mu ikipe y'igihugu ifite imikino 2 muri Madagascar, ari nawe mukinnyi wenyine wa Kiyovu wahamagawe mu ikipe y'igihugu iyo ariyo yose.

    Source : https://yegob.rw/niyonzima-olivier-sefu-ubwo-yari-mu-mwiherero-wikipe-yigihugu-amavubi-yatunguwe-no-kubona-ibaruwa-imuhagarika-imikino-6-yose/

  • Leta yakuyeho Nkunganire yatangwaga ku batega imodoka rusange mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yakuyeho Nkunganire yatangwaga ku batega imodoka rusange, bivuze ko igiciro umugenzi azajya yishyura ngo atege bisi kigiye kwiyongera.

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo byatangarijwe mu kiganiro abaminisitiri batandukanye bagiranye na Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

    Iyo nkunganire yakuweho kuko ibihe yari yashyiriweho by'icyorezo cya Covid-19 byarangiye, ku buryo ubukungu bw'abantu bwatangiye kuzamuka.

    Mu bindi byatumaga nkunganire idakurwaho, ni uko hari ibibazo byari byugarije ibijyanye no gutwara abantu n'ibintu birimo imodoka nke na serivisi zatangwaga nabi.

    Izi mpinduka zose zizatangira kubahirizwa guhera tariki 16 Werurwe 2024.

    Source : https://yegob.rw/leta-yakuyeho-nkunganire-yatangwaga-ku-batega-imodoka-rusange-mu-rwanda/

  • Ni ryari ukwiye guheba urukundo rwari rwaragu… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Home Relationship cyatangaje ibintu ukwiye kugenderaho ufata umwanzuro wo guhagarika gukunda umukunzi wawe ugatangira ubuzima bubi bwangu:

                 1.    Igihe mutacyishimirana nk'abakunzi

    Mu mubano w'abakundana habaho kwishimirana no kumva umwe yahora iruhande rw'undi, nyamara abamaze guhagana batangira guhunga ibiganiro bya hato na hato no kumva kumubona nta kintu bivuze ku buzima bwawe.

    Ibi bishobora kuba ku muntu umwe, akumva atagikunda umuntu ndetse kuba hafi ye bikamuhindukira ikibazo. Igihe wumva kuba hafi y'umukunzi bikubihiye utifuza ko akuba hafi, ukwiye guhagarika kumukunda kuko utababaye ubwawe wamubabaza.

    2. Kutamwizera

    Icyizere ni kimwe mu bikomeza urukundo ndetse kigatanga umutekano mu mubano hakaba ibyishimo. Iyo mwatangiye kubana nta kwizerana ni ikimenyetso ko mushobora no gutandukana.

    Impinduka zabaye ku mukunzi wawe zigatuma umutakariza icyizere wamuhaga ziba zikwiye gutekerezwaho byakomeza muri ubwo buryo ugahagarika urukundo kuko nta cyizere ntiwakubaka.

    Kwizera ni ishingiro ry’umubano uwo ariwo wose. Ntushobora kugira umubano mwiza nta cyizere gihagije. Bavuga ko ko kubaka icyizere bitinda ariko kugitakaza bikaba mu kanya gato. Niba wumva itakimwizera ndetse kugarura icyizere bigoye va muri urwo rukundo.

    3. Itumanaho rikennye

    Abakundana barangwa no kuganira mu buryo bwose buboroheye. Igihe cyose umwanya yaguhaga awukuburiye ugomba kureba kure ukibaza impamvu ibyihishe inyuma.

    Bitewe n’imiterere y’akazi cyangwa imibereho umuntu ashobora kubura umwanya, ariko amasaha 24 agize umunsi ntiwaburira umukunzi nibura akanya gato.

    Umusore cyangwa umukobwa ukuburira umwanya ntawo azakubonera mwarashyingiranwe.

    Ni byiza guhagarika uwo mubano n’umuntu muburana burundu.

    4. Kudahuza intego

    Niba intego z’ubuzima bwawe zidahuye n’iz’umukunzi wawe, ugomba kubuhagarika kuko nta cyerekezo mwazahuza.

     Rimwe na rimwe, ukundana n’umuntu kugirango umenye ndetse uhuze  intego zawe n’ize mugire icyerekezo kimwe, ariko biragoye ko abagiye mu nzira zitandukanye bahurira hamwe

    Kubana n’umuntu ufite intego zidahuye n'izawe ni ikosa rikomeye kuko vuba na bwangu, uwo mubano wanyu ntuzaramba. Icyizere gike ku muntu ukunda kizana intekerezo mbi mu muntu agatakaza ibyishimo akabaho ababaye.

    5. Kubura umutekano

    Mu gihe uri mu bucuti buryoshye, umererwa neza ndetse ukiyumva neza, bamwe bavuga ko banabaye beza no kuruhu. Niba wowe n'umukunzi wawe mubana mu gushidikanya kandi ukumva udafite umutekano uhagije nta mpamvu yo gukomeza guhatiriza.


    Urukundo ni ahantu umuntu agomba kwishimira akumva ari kure y'ibindi byose bimubabaza. Iyo ubabazwa narwo uba urutwa n'uri wenyine ariko afite umutekano.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140684/ni-ryari-ukwiriye-guheba-urukundo-rwari-rwaragusajije-140684.html

  • Ibyihariye kuri Alarm Ministries itegerejwe m… – #rwanda #RwOT

    Alarm Ministries iri mu matsinda yashinzwe bwa mbere mu Rwanda, dore ko ryashinzwe mu 1999. Yakoze kandi ishyira ahagaragara indirimbo nyinshi ziri ku mitima ya benshi nka 'Turakomeye', 'Songa Mbele', 'Hashimwe', 'Jehovah ushyizwe hejuru' n'izindi nyinshi.

    Mu Rwanda hari amatsinda atandukanye akunzwe mu muziki usingiza Imana aho twavugamo Healing Worship Team, Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry, USEI Ministries, n’andi, gusa iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari macye ya hano mu Rwanda ukongeraho kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi. 

    Ikindi ni uko abaririmbyi ba Alarm Ministries batanze umusanzu ukomeye mu yandi matsinda yaba mu kubagira inama no mu kubabera urugero rwiza mu miririmbire.

    Kugeza ubu, iri tsinda rigizwe n'abanyamuryango basaga 100 barimo abaririmbyi n'abandi bakora imirimo inyuranye mu murongo w'ivugabutumwa.

    Mu 2019, iri tsinda ryakoze igitaramo bise '20 Years Anniversary Celebration Live Concert' bizihiza imyaka 20 yari ishize babonye izuba. Cyabereye mu ihema rya Kigali Cultural and Exhibition Village [KCEV] hahoze hitwa Camp Kigali.

    Ku wa 2 Ukwakira 2022 nabwo Alarm Ministries bakoreye igitaramo bise ‘Alarm Sound Season 1’ muri Camp Kigali, mu rwego rwo guhimbaza Imana bataramana n’abakunzi babo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize y’icyorezo cya Covid-19 batabasha gutaramana nabo kubera ingamba zagiye zikazwa hagamijwe kwirinda.

    Mu mwaka ushize, umuramyi Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka 'Yezu wanjye' n'izindi zihimbaza Imana yagiye asubiramo,  yiyambaje iri tsinda mu gitaramo cye cy mbere yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa,' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ku wa 20 Kanama 2023.

    Alarm Ministries batumbagirijwe izina binanyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Songa Mbele, Hariho impamvu, Hejuru y’Amajuru, Nzakomeza Nkwizere, Hashimwe, Goligota, Hahiriwe Umuntu n’izindi zitandukanye.

    Iri tsinda, rigiye gutarama mu gitaramo cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” kizaba tariki 31 Werurwe 2024. Ni igitaramo bazahuriramo na James na Daniella, Chrisus Regnat, Ambassadors Choir, Shalom Choir ndetse na Jehovah Jireh Choir, aho bazahurira ku rubyiniro rwa BK Arena bagafatanya n’abakiristo kwizihiza umunsi wa Pasika.

    Si bwo bwa mbere Alarm Ministries yaba igiye gutaramana na Ambassadors of Christ Choir ndetse na Shalom Choir, kuko no mu 2018, aba baririmbyi bahuriye mu gitaramo cyari gifite imbaraga zidasanzwe cyiswe 'The Bible Is The Source Of Melody Concert,' cyateguwe ku bufatanye n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

    Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo kigiye kubera muri BK Arena biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n’abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

    Abifuza kugura amatike y’iki gitaramo cy’imboneka rimwe cyo kwizihiza Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’, bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW.

    Iki gitaramo cya Pasika cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert”, cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR).

    BSR imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura, akaba ari gahunda yafunguwe n’Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Cardinal Antoine Kambanda.


    Alarm Ministries itegerejwe mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika kizabera muri BK Arena


    Ni rimwe mu matsinda afatwa nk’umubyeyi w’ayandi ahimbaza Imana mu Rwanda


    Bafite amateka akomeye mu murimo w’ivugabutumwa bamaze imyaka isaga 24





    Bitezweho gufatanya n’andi matsinda n’amakoralimu gufasha abakristo kwegerana n’Imana kuri Pasika


    Ni igitaramo kizafasha abakristo kwizihiz Pasika barushaho kwegerana n’Imana

    Reba hano indirimbo ‘Ijambo rye Rirarema’ ya Alarm Ministries


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140689/ibyihariye-kuri-alarm-ministries-itegerejwe-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-pasika-muri-bk-arena-140689.html

  • FIFA yaciye AS Kigali asanga Miliyoni 20 kube… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2022-23, ni bwo ikipe ya AS Kigali yasinyishije Sali Boubacar ukomoka muri Cameroon. Uyu mukinnyi ntabwo yatindanye n’iyi kipe kuko bahise batandukana.

    Nyuma uyu musore yaje gutanga ikirego muri FIFA, ndetse kuri uyu wa Mbere, FIFA imenyesha AS Kigali ko yatsinzwe urubanza yarezwemo na Sali Aboubakar.

    FIFA yategetse AS Kigali kwishyura ibihumbi 8 by’amadorari kubera gutandukana n’umukinnyi binyuranyije n’amategeko, ndetse bashyiraho n’andi mafaranga y’andi mezi, yarimo hagati ku masezerano y’imyaka ibiri yari yasinye, byose bigera kuri Miliyoni 20 zirenga tuyashyize mu manyarwanda.

    AS Kigali ifite n’ikibazo cy’imishahara kuko ubu amezi agiye kuba 4 idahemba abakinnyi 


    AS Kigali yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura aya mafaranga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140695/fifa-yaciye-as-kigali-asanga-miliyoni-20-kubera-kwirukana-umukinnyi-mu-manyanga-140695.html