Blog

  • Umuramyi Appolinaire Nshuti uryohewe n’isabuk… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 04 Werurwe 2023 ni bwo Appolinaire Nshuti yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Jenny Umurerwa mu birori bashyigikiwemo n’ibyamamare nka Massamba Intore, Aline Gahongayire, Nelson Mucyo, Rev. Dr Antoine Rutayisire n’abandi. Appolinaire avuga ko Imana yamukoreye ubukwe bwiza ku rwego atabitekerezagaho.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Nshuti Appolinaire yavuze ko hari ibintu 3 yungukiye mu rushako, akaba yabiheraho ashishikariza urubyiruko kurushinga. Yavuze ko iyo uri wenyine utekereza wenyine, ariko iyo ushatse murafatanya ibyo wakoraga bikikuba. 

    Uyu muramyi ukunzwe mu ndirimbo zirimo “Ineza” yakoranye na Patient Bizimana kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeyeho ati “Iyo ushatse ugira umugisha wikubye kabiri. Iyo ushatse, byonyine ni icyubahiro kuri wowe n’umuryango n’igihugu”. 

    Ati: “Ibyo nishimira mu rushako, icya mbere ni iterambere kuva nshatse ibyo nakoraga byateye imbere ntabwo ngifata umwanzuro njyenyine, buriya umugore ni ikintu gikomeye hari ibyo nakoraga nzi ngo ni byiza aho nshakiye umugore wanjye yongeramo ubwenge bwe biba byiza kurushaho”. 

    Avuga ko umuryango we wagutse, bikaba byarongereye amashimwe muri we. Ati “Ikindi nari mfite umuryango mvukamo gusa n’inshuti, ubu mfite imiryango 2 hiyongereyemo n’uwa madamu, turushaho kwaguka. Ikindi nagira inama urubyiruko bareke imiryango yabo igire uruhare mu gushaka kwabo, iki kintu kirakomeye cyane”. 

    Mu mboni ze avuga ko “Impanvu ubona ingo zisenyuka nuko umusore ahura numukobwa gusa yamureba ikimero ngo mbonye umugore sinanze ubwiza pe n’umugorwe wanjye ni mwiza cyane arko famille yanjye yabigizemo uruhari. 

    Data hari ijambo yambwiye ati ‘mwana wanjye ujya mu ishamba utazi ugaca inkoni utazi, uzitonde m urushako’, kandi koko ababyeyi banjye bagize uruhare mu rushako rwanjye”. 

    Icyo isabukuru y’umwaka umwe ivuze mu rushako rwe! 

    Nshuti Appolinaire uri kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe mu rushako, avuga ko yasazwe n’ibyishimo kuko “ni wo mwaka wa mbere ushize ndi kumwe n’umugore, ni byiza cyane. 

    Ni umwaka wagize impinduka mu gukorera Imana, ni umwaka nahuye n’abantu benshi binyuze kuri madamu, ni umwaka igikundiro n’icyubahiro byikubye, urumva ni byinshi cyane gusa muri byose turashima Imana”.

    Nyuma yo gukora ubukwe, umugore we yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye, umugabo aguma mu Rwanda. Appolinaire yagize cyo abivugaho ati “Mvuze ko bitagoye kuba madamu tutaba turi kumwe naba mbeshye.” 

    Yavuze ibanga ribafasha kurwubaka rugakomera, ati “Ikidufasha gukomeza twishimye nta kindi ni communication cyane, turayubaha, no gusenga dushyiraho uburyo buhoraho bwo gusengana hagati yanjye nawe gusa biradufasha cyane”. 

    Appolinaire Nshuti yavuze ko “nk’abakristo, Yesu yavuze ko adusigiye Umwuka Wera nk’umufasha, rero n’ibi nabyo iyo mushyizeho amahame mugasaba Mwuka Wera kuza arabafasha. Ndi mu bagabo bishimye muri iki gihugu cy’u Rwanda”. 

    Uyu muramyi washinze umuryango w’ivugabutumwa yise Rejoice Room Ministry, yatumiye abantu bose mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri ishize atangje uy muryango. Ni ibirori byahujwe n’umuhango wo kumwimika nk’Umushumba w’uyu muryango.

    Ati “Mboneyeho no gutumira inshuti n’abavandimwe mu gikorwa kizaba 31/3/2024 cya Celebration y’imyaka 2 ishize Rejoice Room Ministry ikora umurimo w’ivugabutumwa mbereye Umuyobozi Mukuru, hakazabamo n’igikorwa cyo kwimikwa kwanjye nka Pastor wa Rejoice Room Ministry”.

    Appolinaire Nshuti na Jenny Umurerwa bari kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe w’urushako

    Aline Gahongayire na Massamba Intore bari mu baririmbye mu bukwe bwa Appolinaire Nshuti

    Appolinaire arashima Imana yamuhaye umugore mwiza, ufite umuco n’indangagaciro za Gikristo

    Jenny Umurerwa, urukundo rwa Appolinaire Nshuti ugiye kuba Pasiteri

    Nubwo baba mu bihugu bitandukanye, kubaha Imana bibashoboza kurwubaka rugakomera

    Mu minsi micye araba yitwa Pastor Appolinaire Nshuti nyuma yo gusukwaho amavuta

    Umwaka urashize kuva Appolinaire na Jenny bambikanye impeta y’urudashira

    REBA INDIRIMBO “INEZA” YA APPOLINAIRE NSHUTI FT PATIENT BIZIMANA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140704/umuramyi-appolinaire-nshuti-uryohewe-nisabukuru-yumwaka-umwe-mu-rushako-agiye-kuba-pasiter-140704.html

  • Umulisa Joselyne yagarutse mu Rwanda avuga uk… – #rwanda #RwOT

    Umulisa yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri taliki 12 Werurwe 2024 avuye muri America aho yari amaze icyumweru ku butimire bw'Umuryango wa International Tennis Club USA (USAIC).  

    Yari yaragiye gutanga ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uburyo Tennis yamufashije gukira ibikomere yari yaramusigiye. 

    Ibiganiro yatanze byaberaga muri sitade zaberagamo amarushanwa ya BNP Paribas Open 2024 ndetse n’igitangazamakuru cya Tennis Channel TV&Radio gikorera muri Amerika.

    Mu kiganiro yagiranye n'Abanyamakuru, Umulisa Joselyne, yavuze ko usibye kuba yaratanze ubuhamya yanahuye n'abasitari batandukanye bakomeye ku Isi mu mukino wa Tennnis kandi akaba yarabigiyeho ibintu byinshi bitandukanye azanasangiza Abanyarwanda.

    Umulisa Joselyne yanavuze uko umukino wa Tennis wamufashije gukira ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agira ati' Ni amateka nkunze kugarukaho cyane ari na byo nari nifuje gusangiza Isi muri rusange”.

    “Njyewe natangiye gukina Tennis atari uko nshaka gukorera amafaranga. Natangiye gukina Tennis kubera ibikomere nari narasigiwe na Jenoside. Bwari ubumuga kuri njyewe, nta cyizere nari mfite cy’uko nzabaho kandi nkabaho mfite ubuzima budafite ubumuga. Ariko nyuma yo kwinjira mu mukino wa Tennis nakize ubwo bumuga nari mfite hari harimo umugongo wambabazaga cyane ariko waje gukira.

    Ikindi nari mfite ihungabana muri njyewe, ntabwo nashoboraga kwakira ibintu byambayeho. Ntabwo nashoboraga kwakira ko nabuze ababyeyi n'abavandimwe, buri gihe nahoraga mu bwigunjye. 

    Nyuma yo kujya mu mukino wa Tennis rero byose byararangiye nk’uko Abanyarwanda musigaye mumbona mu isura nshya yuzuye ibyishimo n'umunezero”.

    Yanavuze ko yatekereje gushinga  umuryango ufasha abana mu kuzamura impano mu mukino wa Tennis kubera ko hari umwenda yumvaga afitiye igihugu bitewe nuko mu buzima bwe hari byinshi yafashijwe na Leta harimo no kwiga.

    Umuryango wa Umulisa Joselyne witwa Tennis Rwanda Children's Foundation ukaba ufasha abana barenga 150 bavuye mu miryango ikennye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140710/umulisa-joselyne-yagarutse-mu-rwanda-avuga-uko-tennis-yamukijije-ibikomere-bya-jenoside-ya-140710.html

  • Hosojwe amahugurwa ku bayobozi b’amakipe kuri Club Licensing, bemeza ko azaca amarangamutima muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Uyu munsi hasojwe amahugurwa ajyanye no gusaba no gusabira ibyangombwa amakipe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (Club Licensing Online Platform), abayitabiriye bemeza ko kimwe bizagabanya ari amarangamutima yajyaga agaragara muri FERWAFA mu gihe cyo kubisaba.

    Ni amahugurwa y’iminsi ibiri kuva ejo hashize ku wa Mbere tariki 11 Werurwe akaba yaosojwe uyu munsi tariki 12 Werurwe, yaberaga kuri Hilltop Hotel i Remera.

    Akaba yaritabiriwe n’abayobozi b’amakipe 16 y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’andi 10 ari imbere mu cyiciro cya kabiri. Uretse abayobozi, ni amahugurwa yitabiriwe n’abiganjemo abarimo abanyamabanga b’amakipe ndetse n’abashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’amakipe (Team Managers).

    Yateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Ubuyobozi bwa Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League Board) ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

    Aya mahugurwa akaba yaratanzwe n’impuguke za CAF ziturutse muri Uganda, Nakagwa Shirah na Kazoora Emmanuel.

    Umunyamabanga wa Etoile del’Est, Umulisa Eric yavuze ko ibyo bahuguwe nibabishyira mu bikorwa ari bo bizagirira akamaro.

    Ati “ni amahugurwa yaje gufasha amakipe, nidushyira mu ngiro ibyo twahuguwe twebwe amakipe nitwe bizagirira akamaro.”

    Ubusanzwe uburyo amakipe yajyaga asaba ibyangombwa, batwaraga impapuro kuri FERWAFA zigaragaza ko bujuje ibisabwa bemerewe kwitabira amarushanwa.

    Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye we yavuze ko icya mbere bizagabanya ari ibibazo byajyaga bitezwa n’izi mpapuro batwaraga kuri FERWAFA.

    Ati “Ni uburyo twari dusanzwe dukora ariko amakipe yajyanaga impapuro kuri Ferwafa, ugasanga rimwe na rimwe birateza ikibazo ariko ubu noneho ni uburyo bw’Ikoranabuhanga riri ku rwego rwa Afurika.'

    Yakomeje avuga ko kandi ibi bizazamura urwego rwo gukora kinyamwuga ku makipe no gukoresha umwanya neza.

    Ati 'Ibintu byose birimo impapuro, kugenda, kugaruka muri iki kinyejana tugezemo rwose nta bwo bigezweho. Ikoranabuhanga ryoroshya akazi. Biroroshya urwo rujya n’uruza rw’abantu bajyaga kuri federation bitwaje impapuro. Ikindi ni ukoroshya akazi. Ahari abajyaga bagongwa n’igihe ariko ntibizongera kubaho.'

    Namenye yemeje ko bizaca amarangamutima ya muntu, kuko hari amakipe yajyaga ajyana ibyangombwa yatinze bigasaba ko ababishinzwe babafasha kuko byabaga ari impapuro ariko ubu byose bizajya bikorerwa ku ikoranabuhanga, uwatinze sisiteme ikamufungiraho ubwo bizajya biba birangiye.

    Jules Karangwa, akaba umujyanama mu by’amategeko ndetse na tekinike muri FERWAFA, yavuze ko aya mabwiriza CAF yayashyizeho guhera muri 2012 ariko atakurikizwaga 100% ndetse ubu hakaba hiyongereyemo andi mashya ari na yo mpamvu bayateguye.

    Ati “Aya mahugurwa icyatumye ategurwa, ni uko umwaka wa 2022-2023 CAF yashyizeho andi mabwiriza mashya. Iyi gahunda ya Club Licensing yatangijwe na CAF mu 2012 ariko ntiyahita ishyirwa mu bikorwa ku muvuduko wari witezwe. Umwihariko bashyizemo ubu, ni uko noneho barenze ibyo amakipe agomba kuzuza ngo yitabire amarushanwa ya CAF, bashyiraho n’iby’ibanze ku rwego rw’Igihugu.'

    Yavuze ko ubu hari ibyangombwa amakipe yitabira amarushanwa Nyafurika yasabwaga bizajya basabwa n’amakipe akina amarushanwa y’imbere mu gihugu.

    Bimwe mu birebwaho batanga Club Licensing, harimo kureba niba ikipe ifite ibikorwa bya siporo birimo n’amakipe y’abato, ibikorwaremezo (ikibuga ikipe yakiriraho n’ibiro ikoreraho), ubuyobozi n’abakozi bafite amasezerano, Umunyamategeko n’Ushinzwe Umutungo.

    Ikindi bamenyeshejwe ni uko ubu bazajya banasabwa gutanga raporo y’ubuzima bw’abakinnyi uko bahagaze yatanzwe na muganga uzwi mbere gutangira shampiyona.

    Ikindi amakipe yajyaga atandukana n’umutoza mukuru ikipe ikamara hafi amezi 3 itozwa n’umutoza udafite ibyangombwa ntibizongera kubaho.

    Abanyamuryango ba FERWAFA bahuguwe

    Nakagwa Shirah, impuguke ya CAF yatanze amahugurwa

    Kazoora Emmanuel watanze na we amahugurwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hosojwe-amahugurwa-ku-bayobozi-b-amakipe-bemeza-ko-kimwe-azaca-ari-amarangamutima-muri-ferwafa

  • Imyumvire idahwitse y'Abategetsi b'i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club #rwanda #RwOT

    Kubera ishyari n'imyumvire igayitse, ikipe ya Dynamo Basketball Club y'i Burundi yanze kwambara 'Visit Rwanda' yirukanwa muri BAL

    Guhera tariki ya 9 Werurwe 2024, mu gihugu cya Afurika y'Epfo hatangiye amarushanwa ya Basketball ahuza amakipe aba yabonye itike yo gukina imikino y'amajonjora ya Basketball Africa League 2024.

    Ni irushanwa ryatangiye gukinwa n'amakipe 12 agabanyije mu matsinda 3, buri tsinda rikaba ririmo amakipe ane ane, muri ayo makipe agabanyijwe muri ayo matsinda harimo n'ikipe ya Dynamo Basketball Club yo mu gihugu cy'i Burundi.

    Iyi kipe yari mu itsinda rya mbere hamwe na Cape Town Tigers iri murugo muri Afurika y'Epfo, FUS Rabat yo muri Morocco na Petro de Luanda yo muri Angola.

    Basketball Africa League (BAL) ni irushanwa rigamije guteza imbere umukino w'intoki muri Afurika rikaba riterwa inkunga na Shampiyona y'Umukino wa Basketball yo muri Leta z'Unze ubumwe z'Amaerika (NBA).

    Usibye NBA nk'umuterankunga mukuru wa BAL, hari abandi baterankunga batanu batera inkunga iri rushanwa harimo ubukangurambaga bwo kumenyekanisha u Rwanda buzwi nka Visit Rwanda.

    Bitewe n'uko igihugu cy'i Burundi binyuze kuri Perezida wacyo, Evariste Ndayishimiye ubwo yatangaga ijambo risoza umwaka wa 2023 yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara.

    Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n'ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n'u Rwanda.

    Ibi byageze n'aho imipaka y'ibihugu byombi ifungwa bityo umubano uzamo agatotsi mu buryo bw'imigenderanire.

    Ntibyagumye muri Politiki gusa ahubwo byakomereje mu siporo cyane muri Basketball kuri iri rushanwa ririmo kubera muri Afurika y'Epfo.

    Ubwo iri rushanwa ryari ryatangiye, umukino wa mbere Dynamo BBC yawukinnye yambaye imyambaro iriho Visit Rwanda ariko yahishwe ku buryo utamenyako iriho.

    Mu mukino wa mbere Dynamo yo mu Burundi yatsinze Capetown Tigers yo muri Afrika y'Epfo amanota 86 kuri 73.

    Nyuma y'uwo mukino, ubuyobozi bw'igihugu cy'u Burundi bwanditse ko iyi kipe idashobora gukomeza iri rushanwa mu gihe cyose hariho ibirango bya Visit Rwanda.

    Nubwo batsinzw umukino ubanza, Ubuyobozi bwa BAL bwasabye ko iyi kipe idapfuka ibirango bya Visit Rwanda, aha banaciwe n'amande y'ibihumbi 50 by'Amadorali y'Amerika.

    Ntibanyuzwe n'ibyabaye, ahubwo iyi kipe yahisemo ko yaterwa mpanga ku mukino bagombaga gukina w'umunsi wa Kabiri w'irushanwa rya BAL, yatewe mpaga na Fuss Rabat BBC.

    Ntibanyuzwe n'ibyo ahubwo bongeye kwanga gukina umukino w'umunsi wa Gatatu w'iri rushanwa wagombaga gukinwa kuri uyu wa Kabiri, bityo ihita isezererwa kuko ikipe yatewe mpaga ebyiri ihita ikurwa mu marushanwa nk'uko bigenwa n'amategeko y'Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi, FIBA.

    'Kutumvikana kw'ubuyobozi bw'igihugu n'ikipe byatumye Dynamo BBC iterwa mpaga ebyri, intandaro yo gusezerwa'

    Perezida Ndayishimiye yabanje gushima iyi kipe kukuba yatsinze umukino ubanza, abakinnyi n'abayoboye ikipe baryoherwa n'ubutumwa yabageneye, ibi byabahumye amaso ku kwifatira ibyemezo muri iri rushanwa.

    BAL yabwiye iyi kipe itakongera gukina indi mikino batambaye imyenda yemewe mu irushanwa iriho Visit Rwanda nk'umwe mu baterankunga bayo, gusa ikipe yahise itinya ibihano yagombaga gufatirwa yemera gukina umukino ukurikiyeho.

    Ab'i Burundi bo bababwiye ko batakina uyu mukino mugihe cyose imyambaro yabo ikriho visit Rwanda nk'uko byagaragate mu imeri ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'uyu mukino mu Burundi bandikiye umuyobozi w'Ikipe.

    Ntibyatinze ku cyumweru banze gukina bahita baterwa mpanga ya mbere , ndetse ibi byakomeje kubaherekeza kugeza kuri uyu munsi ubwo banze gukina umukino wa Gatatu wabo.

    Ubuyobozi bwa FEBABU, bwakomeje gutsimbarara ku cyemezo cyo kudakina bambaye iyo myambaro bibaviramo gusezererwa, ni ibintu bamwe mu bakinnyi ba Dynamo batashimye habe namba.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, binyuze kuri Instagram ya Kinyon Williams ukinira Dynamo yagize ati 'Kubatubaza uko bimeze hano (Afurika y'Epfo), irushanwa rya BAL kuri twe ryasojwe'.

    Yunganiwe na Derrick Lewis, ati ' iki cyemezo (cyo kwanga gukomeza mu irushanwa) kirateza ibibazo ikiragano cy'Abakinnyi, ntabwo bazi ibyari bigiye kuba ntibazi n'ingaruka zizabaho'.

    'Ku bakiri bato muri hariya (i Burundi) ntimucike intege, mukomeze murwane urwo rugamba mwese, Imana irumva kandi irimo irabona agahinda kacu'.

    'Byasubiye irudubi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu'

    Nyuma y'ibi byose muri iki gitondo nibwo ubuyobozi bwa Dynamo bwandikiye BAL buvuga ko nk'ikipe babwiwe ko badakomeza irushanwa banbaye iyo myambaro.

    Banditse bavuga bagishije inama i Burundi, babwirwa ko badakomeza kwambara umwenda uriho ikirango cya Visit Rwanda, cyangwa bakagihisha; ibyo byose byakwanga bagakina bambaye imyenda yabo isanzwe.

    Bati bashingiye ku mwanzuro wafashwe n'ishyirahamwe ry'uyu mukino mu gihugu cy'i Burundi, bahise bafata umwanzuro wo kudakina umukino wa Gatatu bityo ukaba uwabiri baterewemo mpaga.

    Amategeko ya BAL yifashishije ay'impuzamashyirahamwe y'umukino wa Basketball avuga ko iyi ikipe iteww mpanga mu mikino ibiri, ikipe ihita ikurwa mu irushanwa.

    Ntibyatinze ahagana ku isaha ya Saa sita za hano mu Rwanda, BAL yahise isohora itangazo rivuga ko iyi kipe isezerewe muri BAL 2024.

    'Ni imyumvire iciriritse, Nta gihombo kirimo ku ku gusererwa kwa Dynamo BBC y'i Burundi kuri Visit Rwanda na BAL'

    Kuva mu iri rushanwa kwa Dynamo BBC birerekana ko imyumvire yabo iciriritse, kuko igihugu cy' U Rwanda gifite amasezerano n'ibigo bikomeye ndetse n'amakipe akomeye arimo nka Bayern, Arsenal na PSG.

    Aya masezerano yazamuye cyane Visit Rwanda kuko ni amakipe akomeye kandi yinjiriza igihugu Amadevize, ibi bigaragaza ko kuba Dynamo itambaye Visit Rwanda hari igihombo kirimo.

    Ahubwo ku rundi rwego bakoze kandi igikorwa kindi gikomeye kuko ubu izina rya Visit Rwanda yamamajwe cyane kurushaho uko yamamazwaga, ibi kandi binagaragariza Isi yose ko bahanwe bazira imyumvire idahwitse.

    Ibi usanga ari Politiki y'ubuhumyi kuko bariya bakinnyi babonye ikipe mu Rwanda, cyangwa imwe muri ziriya zambaye Visit Rwanda ntibyababuza kuyikinira batitaye ku myumvire ipfuye ya Perezida Ndayishimiye.

    Aha kuri iyo Politiki ipfuye wakwibaza icyatumye batareka kwitabira irushanwa s mbere hose, Ese ntibazi ko BAL AFRICA iyoborwa n'Umunyarwandakazi, Clare Akamanzi?

    Noneze Iyo batsindira itike yo gukina imikino ya nyuma ntibari kuzaza gukinira mu Rwanda ngo bititwa 'Visit Rwanda'?

    Nonese, Amaherezo bazabuza Abarundi kureba no gufana Arsenal, PSG na Bayern kuko zambara ndetse zikanamamaza Visit Rwanda?

    The post Imyumvire idahwitse y'Abategetsi b'i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imyumvire-idahwitse-yabategetsi-bi-burundi-niyo-ikuye-amata-ku-munwa-dynamo-basketball-club/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyumvire-idahwitse-yabategetsi-bi-burundi-niyo-ikuye-amata-ku-munwa-dynamo-basketball-club

  • Umujyi wa Kigali umaze gutangaza imihanda mishya irenga 10 igiye gushyirwamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyo wamenya kuri gahunda nshya yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali:

    . Ibigo 14 n'abantu ku giti cyabo 4 nibo batsindiye gutwara abantu;

    . Hari Bisi zisaga 500 zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali;

    . Umujyi wagabanyijwemo imihora (Corridors)7

    . Hashyizweho imihanda mishya.

    Source : https://yegob.rw/umujyi-wa-kigali-umaze-gutangaza-imihanda-mishya-irenga-10-igiye-gushyirwamo-imodoka-zitwara-abagenzi-mu-buryo-bwa-rusange/

  • KNC yiyemeje guhemba wa mwana wiga mu mwaka wa kabari w’amashuri abanza wanze gusiba ishuri agahitamo kugenda ahetse uruhinja  – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC yiyemeje guhemba wa mwana wiga mu mwaka wa kabari w'amashuri abanza wanze gusiba ishuri agahitamo kugenda ahetse uruhinja.

    Umwana witwa Uwiringiyimana Ibrahim, wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza 'P2' kuri GS Rambo iherereye mu karere ka Rubavu, yanze gusiba ishuri nk'uko umubyeyi we yabishatse, amusigira umwana.

    Isaha yo kwiga igeze Ibrahim yuhagiye umwana, amutegurira igikoma, aramuheka, nuko amujyana kwishuri ngo yige amuhetse aho kugirango arisibe.

    Uwiringiyimana Ibrahim wiga P2, yanze gusiba ishuri agenda aherutse umwana

    Ageze ku ishuri, ubuyobozi bw'ikigo bwatumijeho mama w'umwana maze araganirizwa gusa umwana yahembwe n'ikigo.

    Uwiringiyimana Ibrahim yahembwe nk'umunyeshuri w'ukwezi

    Ubwo yari mu kiganiro Rirarashe kuri Radio/TV1, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yashimye igikorwa uyu mwana yakoze maze yiyemeza kumugurira inkweto, imyenda ndetse n'amakaye bifite agaciro k'ibihumbi 50 Frw.

    Source : https://yegob.rw/knc-yiyemeje-guhemba-wa-mwana-wiga-mu-mwaka-wa-kabari-wamashuri-abanza-wanze-gusiba-ishuri-agahitamo-kugenda-ahetse-uruhinja/

  • Uwihoreye Ibrahim wari SG wa Musanze FC yasez… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024 ubwo abayisiramu bose ku Isi batangiraga igisibo cya Ramadan Kareem, ni bwo Ibrahim na Samia biyemeje kujya imbere y’Imana ngo bagitangire ari umugore n’umugabo. Ni umuhango wabereye mu Majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze FC ku Musigiti wa  Masdjid Nuur (Umusigiti mukuru wa Musanze).

    Uwihoreye Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko bari bamaze imyaka isaga 8 akundana na Samia, bakaba bumvaga igihe ari iki ngo bakomezanye urugendo rw’ubuzima. Tariki 28 Ukuboza 2023, ni bwo Uwihoreye Ibrahim yasezeye ku kazi ko kuba Umunyamabanga Mukuru wa Musanze FC nyuma yaho abonye mu ikipe bitameze neza. 

    Uwihoreye ari mu bafashije iyi kipe kugira umwaka mwiza dore ko Musanze FC yamaze imikino isaga 12 iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Tariki 13 Gashyantare uyu mwaka ni bwo Uwihoreye Ibrahim yari yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, aho yatangiranye akazi na Adel Abdelrahman waje guta akazi bidateye kabiri.



    Kuba bahuje imyemerere biri mu byatumye bombi biyemeza kubana akaramata 





    Samia yari yaramaze kuvuga ‘Yego’ icyari gisigaye ni ukubyereka Imana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140708/uwihoreye-ibrahim-wari-sg-wa-musanze-fc-yasezeranye-imbere-yimana-na-samia-amafoto-140708.html

  • Abakinnyi 62 bose baharitswe bakekwaho kubeshya imyaka mu byangombwa byabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon 'FECAFOOT' ryahagaritse abakinnyi 62 bakekwaho kubeshya imyaka mu byangombwa.

    Nathan Douala (uri hasi mu ifoto) ni umwe mu bahagaritswe, avuga ko afite imyaka 17 nyamara agaragara nk'ukuze.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-62-bose-baharitswe-bakekwaho-kubeshya-imyaka-mu-byangombwa-byabo/

  • Bimwe mu biciro bishya by'ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bajya mu ntara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bimwe mu biciro bishya by'ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bajya mu ntara:

    -Nyabugogo-Gakenke : 1280Frw

    -Nyabugogo-Musanze ni 2811 Frw

    -Nyabugogo-Kayonza ni 2310 Frw

    -Nyabugogo —Kiramuruzi ni 3070.

    -Nyabugogo — Nyagatare ni 4956 Frw

    — Nyabugogo —Kagitumba ni 5833 Frw

    -Nyabugogo-Muhanga ni 1506 Frw

    -Nyabugogo-Ruhango ni 2178 Frw

    -Nyabugogo-Nyanza ni 2705

    -Nyabugogo-Huye ni 3742 Frw.

    -Nyabugogo — Nyamasheke ni 6257 Frw

    -Nyabugogo-Kamembe ni 7602 Frw

    -Nyabugogo-Rubavu ni 4839 Frw.

    — Nyabugogo-Huye-Kamembe: 8,450 Frw

    — Nyabugogo-Rubavu: 4,839 Frw

    — Nyabugogo-Nyagatare: 4,956 Frw

    — Nyabugogo-Rusumo: 5,190 Frw.

    Bizatangira gukurikizwa tariki ya 16 Werurwe 2024.

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-biciro-bishya-byingendo-mu-modoka-zitwara-abagenzi-mu-buryo-bwa-rusange-bajya-mu-ntara/

  • Amazi ni VitalO! Menya byinshi ku mazi ahend… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 17 Gashyantare 2024 nibwo uruganda ruhiga ibindi mu kwenga no gucuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘Bralirwa Plc’ yamuritse amazi mashya ya Vitalo'O, mu birori byebereye muri Kozo Kigali Restaurant, bikitabirwa na n’abarimo Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane.

    Amazi yamuritswe icyo gihe, ari mu macupa abiri meza harimo irya santilitilo 50 rikozwe muri pulasitiki (ridasubizwa) ndetse n'irya santilitilo 30 ry'icyuma  ryo risubizwa ku ruganda.


    Amazi ya Vitalo'O ntabwo ahenze kuko iryo mu icupa rya santilitilo 30 rigura 500 Frw, mu gihe irya santilitilo 30 rigura 700 Frw. Usibye kuba ahendutse, afite icyanga cyasoborwa na buri wese wamaze gusobanukirwa n'ibanga ryayo.

    Abakora aya mazi bafite intero igira iti: 'Amazi ni ubuzima, amazi ni ingenzi kandi Amazi ni Vital'O.'

    Ubwo hamurikwaga aya mazi yizewe kandi ahendukiye buri wese, umuyobozi mukuru wa Bralirwa Plc, Etienne Saada, yatangaje ko bakora uko bashoboye kugirango abakiliya bayo bagerweho n'ibinyobwa bifite ubuziranenge.


    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko gushyira ku isoko amazi mashya ya Vital’O, ari ugukomeza guhaza ibyifuzo by’ababagana kugirango barusheho kunogerwa na serivisi bahabwa dore ko ibyifuzo byiyongera umunsi ku munsi.

    Aya mazi ya Vital’O agera ku isoko, yaje ahasanga andi ya ‘Vitalo'O yamenyekanye nka Eau Gazeuse imaze imyaka 50 ku isoko. Aya mazi ya Vital'o's akozwe mu buryo bw'umwemerere, akaba aza mu icupa ry'ikirahure rya Santilitiro (CL) 30 ndetse n'icupa rya pulasitike rya Santilitiro 50.


    Amazi ya Vital’O arizewe kandi arahendutse

    Aya mazi akoranye icyanga, komeje kwigarurira imitima y’abanyarwanda

    Niyo mazi meza agezweho ku isoko


    Amazi ni ubuzima amazi ni ingenzi amazi ni Vital’O   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140696/amazi-ni-vitalo-menya-byinshi-ku-mazi-ahendutse-kandi-yizewe-akomeje-kuryohera-abanyarwand-140696.html