Blog

  • Rwanda Premier League yaciye amarenga ko shampiyona ishobora kwitirirwa undi muterankunga #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League, yaciye amarenga ko umwaka utaha ishobora kutazakomenya n’umuterankunga witirirwaga shampiyona, aho yitwaga ‘Primus National League’.

    Ibi byavuzwe ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi 2 ajyanye na Club Licensing ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024.

    Umukozi wa Rwanda Premier League, Harindintwari Jonathan yamenyesheje abayobozi b’amakipe harimo gushaka uko iyi shampiyona yabona abaterankunga benshi kandi batanga amafaranga menshi.

    Aha ni ho yavuze ko hari abo bamaze gusinyana ndetse n’abandi bari mu biganiro barimo n’ushobora kuzitirirwa shampiyona umwaka utaha.

    Ati “hari abo twamaze gusinyana n’abandi turi mu biganiro harimo n’uzitirirwa shampiyona umwaka utaha.”

    Yakomeje kandi avuga ko harimo no kurebwa uburyo n’icyiciro cya kabiri na cyo cyabarizwa muri League.

    Ati “ikindi ni uko turimo kubera uburyo n’icyiciro cya kabiri cyazamo. Hakaba Premier League ndetse n’icyiciro cya kabiri cya League 1, ndatekereza inteko rusange ya FERWAFA niba bazabifataho umwanzuro.”

    Muri 2021 ni bwo Bralirwa binyuze muri Primus yasinyanye amasezerano na FERWAFA yo kwitirirwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere, akaba amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Rwanda-Premier-League-yaciye-amarenga-ko-shampiyona-ishobora-kwitirirwa-undi-muterankunga

  • Ibyo wamenya kuri Play Stations, umukino watu… – #rwanda #RwOT

    Muri 2017 ubwo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yagarukaga mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri irindwi abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hageragejwe ko hakorwa indirimbo hagati ye na mugenzi we Bruce Melodie.

    Ubwo iyi ndirimbo yageragezwaga, ntiyabashije kubaho kuko ubwo yagiye gukorwa, umuhanzi Bruce Melodie yasanze The Ben arimo gukina umukino wa ‘Play Station’ na Zizou Alpacino. Bruce Melodie yahise ajya muri studio na Made Beats ariko barinda bataha The Ben atabasanzeyo.

    Nonese ‘Play Station’ ni iki?

    Play Station ni umukino ukinirwa kuri telefoni cyangwa se kuri mudasobwa, aho umuntu aba ashobora guhitamo umukino yifuza bitewe n’uwo akunda, harimo umupira, gutwara imodoka, moto, igare, indege n’ibindi. Hari abakunda kandi gukina imikino yo kurwana n’ibindi bitewe n’ibyo wisangamo.

    Iyi mikino, iguhitishamo niba ushaka gukina ku giti cyawe, ukina na mudasobwa cyangwa se ukina na mugenzi wawe mushobora guhangana muri kumwe cyangwa se mutari kumwe imbona nkubone.

    Iyi mikino yatangirijwe mu Buyapani muri 1994 n’uruganda rwa Sony Interactive Entertainment, mu 1995 igera muri Amerika y’Amajyaruguru, i Burayi no muri Australia, iza gusakara nyuma igera hose ica uduhigo two kugurisha cyane kuruta iyindi ikinirwa ku ikoranabuhanga.

    Urukundo rudasanzwe The Ben akunda umukino wa ‘Ply Station’ rwatumye indirimbo ye na Bruce Melodie iburizwamo

    Bruce Melodie avuga ko yamutegereje amaso agahera mu kirere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140700/ibyo-wamenya-kuri-play-stations-umukino-watumye-the-ben-adakorana-indirimbo-na-bruce-melod-140700.html

  • Ni nde uzashyira iherezo ku nzigo ya The Ben… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera za 2017 umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’abahanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ndetse na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.

    Iki kibazo cyari gito iki gihe, abantu ntibamenye ko cyari kigiye kuba imbarutso y’inzika yari kumara imyaka irindwi ndetse ishobora no kurenga.


    Ni ikibazo cyatewe n’uko Bruce Melodie yagiye gukorana indirimbo na The Ben hanyuma yamugeraho kuri studio akamusangana na Zizou Alpacino ndetse na Made Beats.

    Icyo gihe Bruce Melodie yasanze The Ben arimo gukina umukino umenyerewe kuri telefone  na televiziyo n’ahandi uzwi nka ‘Play Station’. Aba bombi barakomeje bakina uyu mikino, Bruce Melodie nawe yagiye muri studio we na Made Beats bakora indirimbo basoje Bruce Melodie arataha,ategereza ko bazamubwira uko bumvishe iyo ndirimbo araheba.

    Bruce Melodie yabibitsemo inzika ariko aza kugerageza indi ndirimbo na The Ben, indirimbo yari yakozwe na Element, icyakora iyo nayo yabaye nk’iyambere kuko hatamenyekanye irengero ryayo.

    Ibi byatumye Bruce Melodie atangira kwibasira umuhanzi The Ben ku buryo muri 2020 aribwo yumvikanye mu majwi avuga ko ‘,The Ben na Meddy’ ari abanebwe, hakaba hari amakuru avuga ko ubu bwari ubutumwa bugenewe The Ben ariko akabigira rusange kugirango hatagira ikibazo kibaho.

    Kera kabaye mu 2023 nibwo yahishuye ko yigeze guhamagarwa The Ben ngo bakorane umushinga ariko ntibikunde, ibintu we afata nk’agasuzuguro. Umuhanzi The Ben aherutse kwemerera itangazamakuru ko yari arimo gukina ‘Play Station’ koko, asaba imbabazi Bruce Melodie avuga ko atari azi ko yababajwe n’icyo gikorwa.

    Icyo benshi bibajije kuri iki kibazo ni ese koko, umuhanzi w’umunyamwuga yari akwiriye kudakora indirimbo na mugenzi we kubera gukina ‘Play Station?.

    Bamwe mu bakurikirana imyidagaduro Nyarwanda mu buryo bwa hafi, babwiye InyaRwanda ko biriya The Ben yakoze bidakwiye kuko ntawe umenya ejo hazaza.


    Umunyamakuru wa Inyarwanda, Abitije Seraphin yagize ati “Iki kibazo kirakomeye ndetse cyane nuko abantu batarimo kubyumva, ariko tekereza kudakorana indirimbo na Bruce Melodie kubera gukina Play Station. Hariya The Ben yazanye ubutesi bwinshi mu kazi ka Bruce Melodie”.

    Undi waganiriye Inyarwanda ariko utifuje ko dutangaza amazina ye, yagize ati “Biriya ni amakosa, twajyaga dutekereza ko Bruce Melodie akunda kwitendeka ku izina rya The Ben ariko byagaragaye ko afite impamvu, buriya ntabwo ikibazo ari ‘Play Station’ kuko wibuke ko bagerageje gukorana ubugira kabiri kandi byose bikicwa na The Ben, urumva ko nawe ari wowe byakubabaza, kariya ni agasuzuguro.


    Icyakora hariya kugirango ikibazo cyabo kirangire, ni uko The Ben yakwiyambura kumva ko ari umuhanzi mukuru, agatera iya mbere agasaba imbabazi Bruce Melodie, atari ibi byo kuri murandasi kuko urabona ko ziriya mbabazi yasabye ari iza baringa.

    Azahamagare Bruce Melodie bicare baganire, amusabe imbabazi nibinaba ngombwa bakorane indirimbo ariko yo gusohoka, atari iyo muri studio yo kubeshyanya naho ubundi ntago Bruce Melodie bizigera bimuvamo kuko yarasuzuguwe kandi yari umuhanzi munini nawe, wibuke ko 2017 yari amaze gutwara Gumaguma, muri 2020 bwo ni ibindi bindi kuko yari mu bihe bye byiza”.

    Inyarwanda yagerageje kuvugisha Zizou Alpacino wari kumwe na The Ben ku munsi wo gukina Play Station, ngo twumve icyo abitekerezaho ndetse atubwire koko niba aba bombi bishoboka ko bakwiyunga ariko ntitwabasha kumufatisha.


    Icyakora icyo benshi bahurijeho ni uko Bruce Melodie yababajwe akwiriye gusabwa imbabazi cyane zitari baringa cyane ko nawe ari umuhanzi mukuru.

    The Ben benshi bemeza ko akwiye gusaba imbabazi Bruce Melodie ndetse byaba byiza bagakorana indirimbo

    Bruce Melodie benshi bemeza ko yababajwe n’ukuri kuko ngo yasuzuguwe

    Zizou Alpacino usanzwe ubanye neza na Bruce Melodie na The Ben niwe ushobora kunga aba bombi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140714/ni-nde-uzashyira-iherezo-ku-nzigo-ya-the-ben-na-bruce-melodie-yashibutse-kuri-play-station-140714.html

  • Champions league: Arsenal FC na FC Barcelona muri 1/4 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imikino ya Champions league yakomezaga kuri uyu wa 2 ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza yari yakiriye ikipe ya FC Porto yo muri Portugal naho ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Esipanye yari yakiriye ikipe ya Napoli yo mu gihugu cy'u Butaliyani.

    Umukino wa Arsenal wasabaga ko ikipe ya Arsenal FC itsinda ibitego 2 kuri 0 cyangwa igatsinda ishyizemo ikinyuranyo cya 2 kuko Umukino ubanza yari yawutakaje itsinzwe igitego 1 kuri 0.

    ibi byaje no kuyitiza imbaraga igatangira yataka kugeza ku munota wa 40 aho Leandro Trossard yaje gutsindira ikipe ya Arsenal FC igitego 1 kuri 0 aracyo cyarangije umukino bigatuma berekeza muri penaliti zaje kurangira Arsenal FC ibonye itike yo kujya muri 1/4 kuko yatsinze penaliti 4 kuri 2.

    Ikipe ya FC Barcelona yari gukinwa na Napoli wari umukino ikipe imwe murizo yasabwaga Gutsinda kugirango ikomeze muri 1/4 kuko mu mukino ubanza ikipe zombi zari zanganyije igitego 1 kuri 1.

    ikipe ya FC Barcelona yaje kubigeraho ibifashijwemo n'abahungu bato barimo
    Fermin Lopez , Joao Cancelo ndetse na  Lewandowski mu gihe ikipe ya Napoli yatsindiwe igitego cyimpozamarira na RRahmani igiteranyo gihita cyiba ibitego 4 kuri 2. maze na FC Barcelona yisanga muri 1/4.

     

    Source : https://yegob.rw/champions-league-arsenal-fc-na-fc-barcelona-muri-1-4/

  • Abakinnyi ba Dynamo yanze kwambara Visit Rwan… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kabiri nibwo abayobora BAL bashyize hanze itangazo rivuga ko ikipe ya Dynamo itagikomeje mu marushanwa yo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2024.

    Ni nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza y’irushanwa arimo kwambara imyenda iriho umuterankunga mukuru w’irushanwa ariwe Visit Rwanda.

    Iyi kipe yagombaga guhura n’ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola ku mukino wa 2 , gusa yahise iterwa mpaga.

    Abakinnyi b’iyi kipe ya Dynamo BBC bo ku giti cyabo bashakaga kwambara Visit Rwanda ubundi bagakomeza gukina ariko ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball i Burundi (FEBABU) ribabuza kutarenga ku mategeko igihugu cyabahaye agendanye n'imyambarire.

    Nyuma yo gukurwa mu irushanwa abakinnyi b’iyi kipe bingize Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ngo abafashe gusubira mu mikino ya BAL.

    Bagize bati “Nyakubahwa Nyiricyubahiro w'igihugu cyacu dukunda, twebwe abakinnyi ba Dynamo BBC yahagaririye Uburundi mu mikino ya African Basketball League ihuza amakipe 12 ya mbere muri Afurika mu mukino wa Basketball, twabuze amahirwe yo kubamo. Turashaka kubashimira bivuye ku mutima ku bufasha mudasiba kuduha n'ukuntu muhora mudushyigikira mu mikino cyane cyane mu iterambere rya Basketball.

    Muri iki gihe tukaba twaratumiwe na BAL kugira ngo tuge kwerekana ubuhanga n'impano igihugu cyacu gifite, mubyeyi twanejejwe cyane n'ubutumwa mwaduhaye mudushimira ku ntsinzi ya mbere twabonye mu mukino wa mbere waduhuje n'ikipe yo muri Afurika y'Epfo.

    Kuri uyu munsi mu gitondo turangije gukora imyitozo nibwo twabonye ubutumwa bwa BAL butubuza gukina kubera kutubahiriza amabwiriza y’imyambaro iteganyijwe kwambarwa. 

    Nyiricyubahiro, kugeza ubu ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Burundi ryamaze gushinga icumu mu mushinga. Twifuza kudasigara inyuma muri wa mugambi wi'iterambere kugira ngo mu 2040 tuzabe turi ikipe ya mbere muri Afurika. 

    Turashaka kubasaba tubikuye ku mutima ko mwadufasha kugira ngo iyi mikino ya BAL tuyikomeze tunayitsinde maze ibendela ry'Uburundi rizamurwe mu mahanga kugira ngo tunasimbuke ibihano bigiye gufatirwa ikipe hamwe n'Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Burundi.

    Turabashimiye ku byiza byose muhora mukorera ibyiza imikino yacu ndetse n'igihugu cyacu murakoze cyane turabakunda”.

    Abakinnyi ba Dynamo BBC batakambiye Perezida w’u Burundi kugira ngo abafashe gusubira muri BAL

    Mu mukino wa mbere Dynamo BBC yakinnye yapfutse ahanditse ‘Visit Rwanda’ 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140713/abakinnyi-ba-dynamo-yanze-kwambara-visit-rwanda-igafatirwa-ibihano-batakambiye-perezida-wu-140713.html

  • U Rwanda ku isonga! Ibihugu 10 byo muri Afric… – #rwanda #RwOT

    N’ubwo hari ibihugu byamaze gukemura ikibazo cy’uburinganire aho usanga abagore bahabwa amahirwe angana nkaya bagabo mu mirimo yose irimo niya leta, gusa na none haracyari ibihugu bikiri inyuma mu guteza imbere igitsinagore.

    Raporo iherutse gukorwa yerekanye ko hakiri umubare mucye w’ibihugu biha amahirwe angana nk’ay’abagabo mu bakozi. Ikinyamakuru Business Insider Africa cyashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu 10 byo muri Africa bifite umubare munini w’abagore muri guverinoma ndetse bikaba binahuriye ku kuba byarashyize imbere iterambere ry’igitsinagore n’uburinganire.

    Uru rutonde rushingiye ku makuru yatanzwe na ‘Inter-Parliamentary Union’ (IPU). Ihuriro ry'Inteko Ishinga Amategeko ni urubuga rutanga amakuru yemewe ku nteko zishinga amategeko ku Isi, buri kwezi, batangaza urutonde rw'ijanisha ry'abagore mu nteko ishinga amategeko.

    Iri huriro rivuga ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Africa no  ku isi mu bijyanye n'uburinganire bw'abadepite, aho rufite abagore 61.3% mu nteko ishinga amategeko. Ibi bishyira u Rwanda imbere y’ibindi bihugu 186 ku Isi.

    Amakuru ari muri iyi mbonerahamwe yakusanyijwe na IPU ashingiye ku makuru yatanzwe n’inteko ishinga amategeko z’ibihugu byo muri Africa, zishyirwa mu byiciro hakurikijwe ijanisha ry'imyanya ifitwe n'abagore mu cyumba cy'inteko ishinga amategeko:

    Rank Country % of Women in Parliament Global rank
    1 Rwanda 61.3% 1st
    2 Senegal 46.1% 11th
    3 South Africa 45.8% 14th
    4 Namibia 44.2% 19th
    5 Mozambique 43.2% 20th
    6 Ethiopia 41.3% 25th
    7 Cabo Verde 38.9% 30th
    8 Angola 38.6% 32nd
    9 Burundi 38.2% 36th
    10 United Republic of Tanzania 37.4% 41st

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140694/u-rwanda-ku-isonga-ibihugu-10-byo-muri-africa-bifite-umubare-munini-wabagore-muri-guverino-140694.html

  • Bayobowe na Yaya Toure! Abakinnyi 15 beza mu… – #rwanda #RwOT

    Hari abajya bavuga ko gutera penariti ukayinjiza ari amahirwe ariko iyo urebye neza usanga hari abakinnyi bazi kuzitera neza kurusha abandi. 

    Mu ikipe biba bizwi ko iyo habonetse penariti hari abakinnyi baba bafite inshingano zo kuzitera bahiswemo n’umutoza bitewe n’ubuhanga budasanzwe baba baragaragaje mu kuzitera.

    Tugendeye ku mubare y’ikinyamakuru Opta tugiye kurebera hamwe abakinnyi bagaragaje ko badasnzwe mu gutera penariti mu mateka ya Premier League:

    15.Alexis Mac Allister

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine kuri ubu akaba akinira Liverpool amaze gutera penariti 10 akaba yarinjijemo 9. Yarase penariti imwe gusa agikina muri Brighton ku mukino bari bahuyemo na Wolverhampton Wanderers.

    14.Peter Beardsley

    Uyu mugabo w’imyaka 63 yakinnye mu makipe arimo Manchester United, Newcastle United na Manchester City akaba yaratsinze penariti 18 muri 20 yateye

    13.Erling Haaland

    Rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland kuva yagera muri Premier League amaze gutera penariti 11 akaba yaratsinzemo 10.

    12.Frank Leboeuf

    Umufaransa wakiniye Chelsea hagati yo mu 1996 na 2001,Frank Leboeuf yatsinze penariti 10 muri 11 yateye.

    11.Gary Speed

    Uyu mugabo kuri ubu usigaye ari umutoza yakinnye mu makipe yo mu Bwongereza arimo Leeds United, Everton na Newcastle United yatsinze penariti 10 muri 11 yateye.

    10.Dany Ings

    Uyu mukinnyi w’Umwongereza wanyuze mu makipe nka Liverpool, Aston villa na Southampton kuri ubu akaba akinira West Ham United nawe amaze kwinjiza penariti 10 muri penariti 11 yateye.

    9.Leighton Baines

    Leighton Baines ukomoka mu Bwongereza yabaye myugariro w’ibumoso mu ikipe ya Everton guhera muri 2007 kugeza muri 2020 akaba yarateye penariti 22 ubundi atsindamo 20.

    8.Ivan Toney

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Brentford,Ivan Toney amaze gutera penariti 12 akaba yaratsinzemo 11.

    7.Thierry Henry

    Umunyabigwi w’ikipe ya Arsenal ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa,Thierry Henry yateye penariti 25 yinjizamo 23 muri Premier League.

    6.Julian Dicks

    Julian Dicks yakiniye amakipe atandukanye muri Premier League arimo Liverpool,West Ham United ndetse na Birmingham City akaba yarateye penariti 16 yinjizamo 15.

    5.James Beattie

    Uyu mugabo w’imyaka 46 yakiniye amakipe atandukanye muri Premier League arimo Everton,Stoke City na Sheffield United akaba yarateye penariti 17 yinjizamo 16.

    4.Callum Wilson

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Newcastle United,Callum Wilson nawe ni umwe mu bakinnyi bazi gutera penariti kugeza ubu muri Premier League. Amaze gutera 17 akaba yarinjijemo 16.

    3.Danny Murphy

    Danny Murphy yakinaga mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira akaba yaranyuze mu makipe arimo Liverpool, Tottenham Hotspur na Fulham. Muri penariti 19 yateye mu mikino ya Premier League yinjijemo 18.

    2.Matthew Le Tissier

    Matthew Le Tissier ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza akaba yarakiniye amakipe atandukanye yo muri Premier League niwe uza ku mwanya wa 2 mu bakinnyi bibihe byose mu gutera penariti aho yateye 26 akinjizamo 25.

    1.Yaya Touré

    Yaya Touré wakinnye muri Manchester City guhera muri 2010 kugeza muri 2008 niwe uza ku mwanya wa mbere mu gutera penariti mu mateka ya Premier League kubera ko penariti 11 zose yateye yarazitsinze.

    Yaya Toure niwe mukinnyi wa mbere muri Premier League watsinze penariti zose yateye

    Alex Mac Allister ukinira Liverpool nawe ari mu bakinnyi bagaragaje ko bazi kutera penariti neza mu mateka ya Premier League 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140709/bayobowe-na-yaya-toure-abakinnyi-15-beza-mu-gutera-penariti-mu-mateka-ya-premier-league-140709.html

  • Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakina hanze y’u Rwanda batangiye gusanga bagenzi babo mu mwiherero – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi nka Gitego Arthur na Sibomana Patrick basanzwe bakina hanzu y'u Rwanda, bageze mu Rwanda aho basanze bagenzi babo mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri bakaba bifatanyije na bagenzi babo mu myitozo yabereye kuri sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo.

    Ni mu mwiteguro Amavubi yitegura gukina imikino ibiri ya gicuti na Botswana na Madagascar.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-yigihugu-amavubi-bakina-hanze-yu-rwanda-batangiye-gusanga-bagenzi-babo-mu-mwiherero-amafoto/

  • Champions League: Arsenal na FC Barcelona zag… – #rwanda #RwOT

    Ni imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri Saa yine z’ijoro. Arsenal yo mu Bwongereza yari yakiriye FC Porto yo muri Portugal kuri Emirates Stadium.

    Arsenal yari iri imbere y’abafana bayo kandi ibizi ko isabwa gutsinda yatangiye umukino iri hejuru cyane yatsa umuriro imbere y’izamu ishaka igitego hakiri kare nk’aho Ben White yashyize umupira ku mutwe gusa uragenda unyura hejuru y’izamu gato cyane.

    Ku munota wa 12 Bukayo Saka yazamukanye umupira acenga yinjira mu rubuga rw’amahina arekura ishoti ariko Diogo Costa aratabara arikuramo.

    FC Porto yacungiranga ku kwikurukanka imipira gusa nayo yaje kubona uburyo bwashoboraga guteza ibibazo ku ishoti riremeye ryarekuwe na Evanilson gusa rinyura impande y’izamu gato cyane.

    Ku munota wa 22 umunyezamu wa Arsenal, David Raya yakoze akazi gakomeye akuramo ishoti riremeye ryari rirekuwe na Evanilson.

    Kuwa 40 Leandro Trossard yaje gutsinda igitego ku mupira yahawe na Martin Odegaard bituma igice cya mbere kirangira Arsenal iyoboye n’igitego 1-0.

    Mu gice cya kabiri FC Porto niyo yaje itangira gukina neza inasatira binyuze ku barimo Galeno ariko ntibyatinda ikipe y’abarashi itangira kwatsa umuriro imbere y’izamu.

    Arsenal yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Martin Odegaard gusa umusifuzi avuga ko Kai Havertz yari yakoreye ikosa Pepe bituma acyanga.

    Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye ikipe y’abarashi ikiyoboye n’igitego 1-0 ariko hitabazwa iminota 30 y’inyongera kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza.

    Muri rusange amakipe yombi yari ari kunganya igitego 1-1 bitewe nuko mu mikino ubanza FC Porto yari yatsinze igitego 1-0.

    Iminota 30 nayo yarangiye rwabuze gica bituma hitabazwa penariti. Byarangiye ikipe ya Arsenal itsinze penariti 4-2 ihita ikomeza muri 1/4 cya UEFA Champions League 2023-2024.

    Undi mukino nawo wabaga ni uwo FC Barcelona yatsinzemo Napoli ibitego 3-1, ni ibitego byatsinzwe na Fermin Lopez ku munota wa 15, Joao Cancelo ku munota wa 17 ndetse na Lewandowski ku munota wa 83 mu gihe icya Napoli cyo cyatsinzwe na Rrahmani ku munota wa 30.

    Ubwo bivuze ko FC Barcelona yahise isezerera Napoli ku kinyuranyo cy’ibitego 4-2 kubera ko mu mukino abanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

    Abakinnyi ba Arsenal bishimira ko babonye itike ya 1/4 muri Champions League 

    David Raya yakuyemo penariti ya 4 ya FC Porto 

    FC Barcelona yasezereye Napoli ikomeza muri 1/4

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140712/champions-league-arsenal-na-fc-barcelona-zageze-muri-14-140712.html

  • Irerero rya Paris Saint-Germain mu Rwanda ryatsinze rinyagiye ibitego byinshi irerero rya Bayern Munich – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abana bo mu irerero rya Paris Saint-Germain mu Rwanda, mu mpera z'icyumweru gishize bakinnye imikino ya gishuti n'irerero rya Bayern maze mu batarengeje imyaka 13 maze PSG inyagira Bayern ibitego 6-2.

    Iyi mikino yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 ibera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Abana b'irerero rya Bayern Munich, bari bakoze urugendo bajya i Huye gusura irya PSG kuko ari ho ribarizwa, ni mu gihe irindi riba i Kigali kuri FERWAFA.

    Bayern Munich yo mu Budage niyo ifasha iri rerero, naho Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, nayo igafasha aba bayo. Abatarengeje imyaka 14 bo banganyike igitego 1-1.

    Source : https://yegob.rw/irerero-rya-paris-saint-germain-mu-rwanda-ryatsinze-rinyagiye-ibitego-byinshi-irerero-rya-bayern-munich/