Kuva Tariki ya 11 Werurwe muri Hilton hotel hari hateraniye amahugurwa yahuguraga abayobozi b'amakipe yahano mu Rwanda ayo mu cyiciro cyambere n'icyakabira kubijyanye n'ikoranabuhanga ryo kwandikisha abakinnyi, kwerekana ko bafite ibyangobwa byuzuye birimo ibibuga, ubwishingizi bw'abakozi bayo ni bindi.
ni amahugurwa yararimo gutangwa n'inzobere za CAF mu bijyanye na Club Licensing arizo Nakagwa Shirah ukomoka muri Uganda ndetse na mugenzi we Kazoora Emmanuel nawe ukomoka muri Uganda.
izi nzobere zigishije abayobozi b'amakipe gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kuborohereza uburyo babikoragamo kuko byabatinzaga Kandi bikabatwara n'umwanya munini hakiyongera ho FERWAFA nayo byayisabaga kohereza abagenzuzi ngo barebe niba ikipe yujuje ibisabwa ikoranabuhanga rero rije gucyemura no korohereza abayobozi b'amakipe ndetse n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Ibi byose ni intumbero ya CAF ifite intego zo kuzamura ireme n'urwego rw'amarushanwa y'abanyamuryango bayo no kugirango bijye biyorohera gukora igenzura ryimbitse kuko uzajya iba ifite buri kipe mu sisiteye ya Club Licensing.
Bimwe mu bintu ikipe uzajya iba yujuje kugirango yemererwe gukina amarushanwa ya CAF harimo Kwishyura imisoro, kuba ntamwenda ibereyemo FERWAFA , CAF na FIFA, kwishyura ibisabwa byose ku mukinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino utangiye birimo, Amafaranga wa muguze, imishahara , ubwishingizi bw'abakozi ndetse hakiyongeraho kuba warerekanye aho uzajya ukorera imyitozo naho uzajya wakirira imikino yawe ndetse hakiyongeraho no kuba ufite ikipe z'abato 2 iyaba bari minsi y'imyaka 14 ndetse Niya bari minsi y'imyaka 20.
Abitabiriye aya mahugurwa bemeza ko aje gucyemura ibibazo byinshi cyane cyane ibyo kwitana bamwana ku gukerereza gahunda zo kuzuza ibisabwa Nkuko Umuyobozi wa FERWAFA ushinzwe komisiyo y'amarushanwa
Turatsinze Amani Evariste abivuga.
ndetse hari nabemeje ko nubwo bari basanzwe babikora ariko batabinozaga neza bityo bagiye bagiye kureba ibyo baburaga kugirango buzuze ibindi biburaho aho twavuga Umunyamabanga wa Rayon sports Patrick Namenye wavuze ko aya mahugurwa yabafashije kumenya uburyo bushya CAF na FERWAFA bagiye kujya bakoresha mu kuzuza ibisabwa ngo bemererwe kwitabira amarushanwa Kandi ko ari uburyo butandukanye nubwo bakoreshaga kuva 2019 buzabafasha kuzuza ibisabwa neza.
Akomeza Kandi avuga ko mubisabwa ibyinshi bari babifite kuko nubwo bitandukanye ko ntacyigoranye cyirimo
kuko haribyo abanyamuryango ba FERWAFA basanzwe bafite birimo
abakozi bahoraho b'amakipe, ibibuga ndetse n'ibiro byama kipe ibi rero yemeza ko bizabafasha kunoza ubu buryo bushya batangira gukurikiza kuri uyu wa 31 Werurwe 2024.
Aya mahugurwa yasojwe ku minsi wejo hashize tariki ya 12 Werurwe 2024.
Amafoto yabitabiriye amahugurwaÂ


























 















Christus Regnat iri muri korali zikomeye muri Kiliziya Gatolika
Iyi korali iherutse kwizihiza imyaka 17 ishize ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo
Christus Regnat igiye kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika kizabera muri BK Arena
Yaherukaga gutaramira abanyarwanda muri Kanama ya 2023
Ku itariki 31 Werurwe 2024 Christus Regnat izafasha abanyarwanda kwizihiza Pasika mu gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration’ kizabera muri BK Arena



Abahawe aya mahugurwa y'iminsi ibiri, ni abahagarariye amakipe yose 16 yo mu cyiciro cya mbere ndetse na 10 yo mu cyiciro cya kabiri ashobora kuvamo abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere umwaka utaha w'imikino.
Bigishije abayobozi b'amakipe yo mu Rwanda gukoresha ubu buryo bwa 'CAF Club Licensing' ikorerwa kuri interineti bidasabye ko hakorwa ingendo ndetse n'abagenzuzi bari basanzwe bagera kuri buri kipe.
Hari ukuba yarishyuye imisoro yose, yarishyuriye abakozi bayo ubwiteganyirize, kuba yarishyuye abakinnyi amafaranga yose yabaguzwe, kwishyura ibibuga ku babikodesha, kuba kandi nta mwenda ibereyemoFERWAFA, CAF na FIFA n'ibindi byose igomba kwishyura.
Ibi byose amakipe ategekwa kuba yarangije kubikora tariki 31 Werurwe, buri mwaka kugira ngo izemererwe gukina umwaka ukurikiraho. Ndetse n'ibizakurikizwa umwaka utaha w'imikino bikaba bisabwa gukorwa muri uku kwezi kwa Werurwe 2024.
Ibi byose bikaba bigomba kuba byujujwe tariki 15 Nyakanga 2024.
Namenye yavuze kandi ko ibisabwa byinshi bari basanzwe babifite ari nabyo baheraho bashyira muri iri koranabuhanga.
Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani Evariste, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi ko agiye gukuraho urujijo ku kwitana ba mwana ku makipe cyane cyane ay'icyiciro cya kabiri.
Yakomeje agira ati 'Ibi bigeye guca urujijo rwari hagati y'amakipe cyane cyane ay'Icyiciro Cya Kabiri aho amwe muri yo yagiye atunga agatoki FERWAFA ko ubutumwa iyoherereza buba bwanditse nabi bikaba impamvu y'urw'itwazo rwo kutubahiriza igihe cyateganyijwe ngo ibisabwa bubebyatanzwe.'
Uburyo bwa 'CAF Club Licensing Online Platform', CLOP, bwatangijwe n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF muri Nyakanga 2022 busimbuye ubwari busanzwe bwatangiye gukoreshwa mu 2019.
