Blog

  • Rayon Sports: N’aho misike irarwana, Muhire Kevin ayibera imfura #rwanda #RwOT

    Nubwo Rayon Sports isigaye ihanze amaso ku gikombe cy’Amahoro, shampiyona ikaba yarakuyeyo amaso, ni ikipe yahuye n’ibibazo byayigizeho ingaruka no kuba ikiri mu gikombe cy’Amahoro, uwavuga ko byatewe n’inzira yanyuzemo ntiyaba abeshye.

    Rayon Sports mbere y’umwaka w’imikino wa wa 2023-24, yiyubatse nk’andi makipe yose, nubwo harimo abakinnyi yaguze bayihombeye ariko harimo n’abakinnyi bakomeye bagaragaje itandukaniro.

    Kugura Abarundi Aruna Moussa Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel bahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, kongerera amasezerano Luvumbu, kuzana Umugande Simon Tamale wagaragaje ko ari umunyezamu mwiza nubwo yari yatangiye byanga, kongeraho Abanyarwanda nka Serumogo Ali, Kalisa Rashid, Muhire Kevin na Nsabimana Aimable, byatumye bamwe bibagirwa abakinnyi baje bagahombera ikipe nka Mugadam, Charles Baale watangiye gukina ari uko Esenu, Youssef agiye n’abandi.

    Mu by’ukuri ntabwo Rayon Sports yari ifite ikipe mbi, ari na yo mpavu yatumye isoza igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 3 n’amanota 27 irushanwa amanota 6 na APR FC yari iya mbere n’amanota 33.

    Muri iyi mikino ibanza ya shampiyona Rayon Sports kandi yahuye n’ikibazo cyo gutakaza umutoza hakiri kare, Yamen Zelfani wari umaze imikino 4 ya shampiyona ariko kubera umusaruro bahitamo gutandukana ikipe isigarana na Wade wayitoje kugeza imikino ibanza ya shampiyona irangiye.

    Mu mikino yo kwishyura ni bwo byatangiye kwanga biba bibi, imiseke itangira kurwana

    Ikipe ya Rayon Sports kuva muri Mutarama 2024 yatangira imikino yo kwishyura ni bwo yatangiye gutsindwa aho kugeza ku munsi wa 24 amanota 6 yari arimo ubu hamaze kugeramo 13.

    Rayon Sports yari yashimye umusaruro w’umutoza Mohamed Wade yahisemo kumuha amasezerano y’umutoza mukuru aho yatsinzwe umukino umukino wa Gasogi United ahita ahagarikwa hazanwa Umufaransa Julien Mette.

    Uyu mutoza wagaragaje ko ari umuhanga, we na Rayon Sports bahuye n’ikibazo gikomeye cyanatumye bagenda batakaza imikino imwe n’imwe aho mu mikino 9 yo kwishyura bafitemo amanota 15/27.

    Muri iyi mikino ni bwo yahuye n’abakinnyi bivumbuye kandi ngenderwaho duhereye nko k’Umugande Joackiam Ojera wakinaga imbere asatira anyuze ku mpande.

    Mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira yabwiye Rayon Sports ko igomba kumurekura akishyura miliyoni 5 rw, Rayon imubwira ko bidashoboka.

    Aha ni ho yababwiye ko azaza ariko ntacyo azabafasha kuko banze kumurekura. Yagarutse muri Rayon Sports ariko ntiyahatinze kuko Rayon Sports yaje kubitekerezaho isanga ashobora kubahombera birangira bamugurushije mu Misiri, aho bivugwa ko yatanzweho ibihumbi 20 by’Amadorali ku mezi 6 yari asigaje.

    Rayon Sports kandi yaje gutakaza kapiteni wa yo Rwatubyaye Abdul werekeje muri FC Shkupi muri Macedonia, ntiwakwibagirwa Umukongomani, Luvumbu Heritier wirukanywe kubera kuvanga politiki na Siporo.

    Aba bakiyongera kuri Aruna Moussa Madjaliwa wari umaze igihe kinini adakina kubera imvune n’ubu akaba ataratangira gukina aho akora imyitozo ku ruhande.

    Ntabwo ibyo byarangiye aho kuko na Musa Esenu wari usoje amasezerano ye, wanabatsindiye ibitego byinshi Rayon Sports mu gice kibanza ntabwo byakunze ko imwongerera amasezerano kuko batumvikanye.

    Yageragaje gusimbuza aba bakinnyi cyane cyane mu gice cy’ubusatirizi bazanye umunya-Senegal Paul Gomis ndetse n’umunya-Guinea, Alseny Camara ariko na bo bikaba bitarakunda Camara we yarirukanywe ndetse na Charles Baale bikaba bitaraza neza.

    Uku gutakaza aba bakinnyi b’inkingi za mwamba, ni kimwe mu byatumye Rayon Sports igenda isitara bya hato na hato ndetse ubu ikaba yaravuye ku gikombe cya shampiyona, ndetse hari n’abatumva uburyo yageze muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro.

    Muhire Kevin yayibereye imfura

    Muhire Kevin wari warsinye amasezerano agomba kurangizanya n’imikino ibanza, ubwo abakinnyi bari mu nkundura yo gutandukana na Rayon Sports, na we yabonye ikipe imwifuza.

    Kevin Muhire ubwo igenda rya Ojera na Rwatubyaye ryari rishyushye, ni bwo na we yabonye ikipe yo muri Ethiopia imuha amafaranga menshi ndetse inamuha umushahara uruta uwa Rayon Sports.

    Uyu mukinnyi usa n’ufite umubano wihariye na Rayon Sports, cyane ko aheruka gutangaza ko amasezerano asinya muri iyi kipe nta yindi yayamuha, yatekereje kabiri asanga ntaho ikipe baba bayisize.

    Yavuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Spiorts we ababwira ko ntaho azajya nubwo bamuha amafaranga menshi, kuko yizeye ko azagumya gukina ndetse akanazamura urwego n’ubundi shampiyona nirangira iyi kipe izagaruka kumushaka cyangwa abe yanabona indi.

    Muhire Kevin na we iyo abishaka aba yaragiye ariko yabereye iyi kipe umwizerwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-n-aho-misike-irarwana-muhire-kevin-ayibera-imfura

  • Ibyo amaze iminsi akorera muri Kenya yabigaragaje i Nyarugenge! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yagaragaje urwego rudasanzwe mu myitozo y’ikipe y’igihugu – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu, Gitego Arthur umaze iminsi yitwara neza mu iki ye nshya ya AFC Leopards yo muri Kenya, yagaragaje urwego ushimishije mu myitozo y'ikipe y'igihugu Amavubi iri mu myiteguro y'imukino ibiri ya gicuti azakina na Botswana na Madagascar.

    Gitego Arthur amaze igihe gito agiye muri Kenya, ariko akigerayo yitwaye neza ku buryo yahise ahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi none ubu yatangiye gutsinda ibitego umunyezamu Ntwari Fiacre mu myitozo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-amaze-iminsi-akorera-muri-kenya-yabigaragaje-i-nyarugenge-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-yagaragaje-urwego-rudasanzwe-mu-myitozo-yikipe-yigihugu-amafoto/

  • Ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga kizajya gikorwa gite? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga kizajya gikorwa gite?

    Ibizamini bizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ntibyahindutse kuko abakora ibyo gutwara ipikipiki n'ubundi bazajya bakora ikizamini cyo kunyura mu munani, guhunga inzitizi, kunyura mu kayira gafunganye no guhagarara bitunguranye.

    Abakora ibizamini byo gutwara imodoka na bo bazajya bakora icyo aho batangirira ikizamini, guhagarara ku buhaname, guhunga inzitizi, aho banyura bazenguruka, guparika ku ruhande, guparika basubira inyuma, aho bahindurira amavitesi, guhagarara bitunguranye n'aho basoreza ikizamini.

    Source : https://yegob.rw/ikizamini-cyo-gutwara-ibinyabiziga-hifashishijwe-ikoranabuhanga-kizajya-gikorwa-gite/

  • Imbamutima za Bosco Nshuti waguye ivugabutumw… – #rwanda #RwOT

    Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo zirimo Yanyuzeho, Umutima, Uwambitswe, Umusaraba, Nzamuzura, Ni muri Yesu Kristo, Ntacyadutandukanya n'izindi, yakoze mu nganzo atambutsa ubutumwa mu ndirimbo yashyizwe mu rurimi rw'igiswahili.

    Ahagana ku gicamunsi cyo kuwa 13 Werurwe 2024, Bosco Nshuti yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Amenipitia' ishimira Yesu Kristo wakijije umwana w'umuntu akamwishyurira umwenda wose yarafite.

    Iyi ndirimbo benshi bazi mu rurimi rw'ikinyarwanda ku izina rya 'Yanyuzeho' niyo yahinduwe mu rurimi rw'igiswahili. 

    Ubutumwa bukubiyemo bugaruka ku murimo ukomeye Yesu yakoze acungura umwana w'umuntu akabambwa ku musaraba w'inyokomuntu ikurweho icyaha.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu muramyi yatangaje ko yatangiye gukoresha izindi ndimi mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa benshi barimo n’abanyamahanga bagasobanukirwa ibitangaza by'Imana no kugira neza kwayo.

    Nshuti Bosco umuramyi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR yagize ati 'Natangiye gukora ibihangano mu zindi ndimi mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa n'abatumva ikinyarwanda babwirizwe'.

    Ni nyuma y’uko akubutse i Burayi mu bitaramo yari yaratumiwemo byari bigamije kwamamaza ijambo ry'Imana ndetse bishingiye ku ivugabutumwa no kugarura benshi ku Mana.

    Uyu muramyi uri mu bakunzwe mu bahanzi baririmba indirimbo zisingiza Imana yavuze ko azajya akora indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye nk'igiswahili yaba indirimbo nshya cyangwa izisanzwe zigasubirwamo zishyirwa mu zindi ndimi.


    Asabira umugisha abantu bose bakurikira ibihangano bye kandi akabasabira gufashwa nabyo bagabakora ibishimwa n'Imana. 

    BANA NA NSHUTI BOSCO MU NDIRIMBO YISE “AMENIPITIA” ISHIMIRA YESU WACUNGUYE ABANYABYAHA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140744/imbamutima-za-bosco-nshuti-waguye-ivugabutumwa-yifashishije-indimi-zamahanga-video-140744.html

  • Ntibyigeze bibangamira ibya Kigali: Israel Mb… – #rwanda #RwOT

    Hari abatangiye kugira ubwoba ko ibitaramo bya Israel Mbonyi byo hanze y’u Rwanda bizaba byinshi ku buryo bishoboka ko muri iyi myaka cyane cyane 2024 ikazarangira adataramiye abakunzi be mu Rwanda.

    Urebye amakuru yashyize hanze kugeza ubu, usanga yibanda ku bitaramo byo hanze nk’icyo azakorera muri Bubiligi ahitwa Birmingham Palace hamwe na bibiri azakorera muri Uganda harimo icyo kuwa 23 Kanama 2024 ahitwa Millenial Grounds Lugogo n’icyo azakora kuwa 25 Kanama 2024 kuri Mbororo University Inn Grounds.

    Ibi bitaramo byatumye bamwe batangira kunuganuga ko ashobora kuba nta gitaramo azakorera mu Rwanda muri uyu mwaka nyamara ibi bisa nk’ibidahura neza n’ukuri ugendeye nko ku myaka 2 ishize.

    Gusa uko yari mu myaka 2 bitandukanye cyane n’uko ari none kuko yamaze kubona isoko rindi atari asanganwe ririmo iry'abatuye muri Kenya na Tanzania binyuze mu gukora ibihangano byo mu rurimi rw'igiswahili.

    Bamwe babona ko ubwo yamaze gutangaza gutaramira mu Burayi na Uganda ashobora no kongeraho ibihugu bikoresha igiswahili, ibintu bishoboka mu gukura k’umuhanzi.

    Mu gihe tugitegereje igisubizo cye kuri iyi ngingo, tugiye kubereka bimwe mu bitaramo mpuzamahanga aheruka gukora mu myaka ibiri ishize cyane kuva ingamba z'icyorezo cya COVID 19 zakoroshywa, bikaba bitarigeze bibangamira na gato ko ataramira abamukunda mu Rwanda.

    Uyu musore wiyeguriye umuziki wo kuramya Imana, yashatse gukorera uruhererekane rw'ibitaramo mu Burundi muri 2021 aho yagombaga gutaramira mu byiciro bitatu bitandukanye ariko birangira bidakunze.

    Gusa ntiyacitse intege kuko yakomeje gukora ibihangano bimeze neza ari na ko ategura gahunda y'igitaramo yakoreye muri Israel hari muri Mata 2022.

    Muri Kamena 2022 yataramiye muri Zimbabwe, muri Nzeri 2022 ahita atangira uruhererekane rw'ibitaramo yakoreye mu mijyi itandukanye ya Canada.

    Uyu mwaka yawusozanije ibitaramo bikomeye yakoreye mu Burundi, yinjirana muri 2023 uruhererekane rw'ibitaramo yakoreye muri Australia mu bice bitandukanye by'iki gihugu hari muri Gashyantare.

    Israel Mbonyi yakomeje gushyira imbaraga mu gukora ibihangano byihariye anateguza gahunda yo gutaramira abanyarwanda mu bihe bitandukanye ariko by'umwihariko mu gitaramo cye ngarukamwaka cya “Icyambu Live Concert”.

    Israel Mbonyi ari mu bahanzi bamaze kwigwizaho abakunzi batagira ingano kugera aho BK Arena isigaye iba ntoya ku baba bifuza kwitabira ibitaramo bye. Byitezwe ko ashobora no kuzaba uwa mbere uciye agahigo ko kuzuza Stade Amahoro izaba yakira abasaga ibihumbi 45.

    Amaze kwegukana ibihembo bitandukanye birimo Kiss Summer Awards, The Choice Awards, Isango na Muzika Awards, Groove Award, Rwanda Gospel Stars Live, byose akaba yarabyegukanye mu myaka itandukanye ndetse hari n’ibyo yakuye hanze y’u Rwanda.

    Ni we muhanzi wa kabiri nyuma ya Ngabo Medard Jobert [Meddy] mu bafite umusaruro mwiza n'ababakurikira benshi kuri YouTube, akaza kandi no mu b'imbere bafite umusaruro mwiza ku mbuga zose zicurizwaho umuziki.

    Mbonyi amaze kuba umuhanzi mugari mu Karere ku buryo aho ataramira hose aba afite abafana bo mu bihugu binyuranye yewe hari n’abatega bakaza mu Rwanda Muri 2021 yifuje gutaramira mu Burundi gusa ntibyakunda nk’uko yabyifuzaga ariko ibi bitaramo byaje gusubukurwa Mu bihugu amaze gutaramiramo harimo Israel igihugu cy’urufatiro mu buzima bwa gikritsoNtagisiba kwegukana ibihembo bitewe n’ibihangano binyuranye akora ndetse byitezwe ko n’ibihembo mpuzamahanga bizarushaho kwiyongera Israel Mbonyi ari mu bahanzi bacye bashobora kuzuza BK Arena ijya inagora abanyamahanga bafite izina rikomeye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140751/ntibyigeze-bibangamira-ibya-kigali-israel-mbonyi-mu-bitaramo-mpuzamahanga-mu-myaka-2-ishiz-140751.html

  • Mu Rwanda huzuye Ikigo kizajya gikorerwamo ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga! Dore uko bizajya bikorwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda huzuye Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga. Kigizwe n'inyubako, ibibuga bikorerwamo ibizamini ndetse n'ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora ibizamini.

    Ibizamini bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo ikizamini cy'uruhushya rw'agateganyo, icyo gutwara ipikipiki, icyo gutwara imodoka gikorerwa mu kibuga n'icyo gutwara imodoka mu muhanda.

    Iki kigo nigitangira gukora, ugiye gukora ikizamini azajya yiyandikisha ku rubuga rwa Irembo, ahitemo umunsi, itariki n'isaha azakoreraho.

    Ikoranabuhanga rizakoreshwamo rizajya rinafasha mu gusuzuma ugiye gukora ikizamini ingingo z'umubiri zirimo amaso n'amatwi.

    Ikibuga kizajya gikorerwamo ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ikoranabuhanga

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-huzuye-ikigo-kizajya-gikorerwamo-ibizamini-byo-gutwara-ibinyabiziga-hakoreshejwe-ikoranabuhanga-dore-uko-bizajya-bikorwa/

  • Rayon Sports yashyikirije RIB bamwe mu bafana bayo n'abakozi bacuruje amatike ku mukino wayihuje na APR FC ngo bakurikiranwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mukino wahuje Rayon Sports na APR FC, hagaragaye amanyanga menshi ku kibuga Pelé Stadium, bituma Murera ijyana kuri RIB, bamwe mu bafana bayo 3 ndetse na bamwe mu bakozi ba kompani yari ishinzwe kugurisha amatike.

    Radio1 dukesha iyi nkuru ko abo bose bajyanwe kuri RIB kubera gucyekwaho uburiganya mu kwiba amafaranga binyuze mu kugurisha amatike.

    Amakuru ava muri Rayon Sports avuga ko RIB iri gukurikirana iby'icyo kibaza aho Murera avuga ko Kompanyi yacuruje amatike ku mukino wabo batsinzwemo na APR FC ibitego 2-0, ishobora kuba yarabibye amafaranga menshi.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yashyikirije-rib-bamwe-mu-bafana-bayo-nabakozi-bacuruje-amatike-ku-mukino-wayihuje-na-apr-fc-ngo-bakurikiranwe/

  • Icyizere mu bahanzi nyuma y’uko muri Manifest… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, ni bwo habaye Inama y’Umuryango FPR-Inkotanyi yitabiriwe n'abarenga 2000 yabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Iyi nama yasize Perezida Kagame atowe ku majwi 99.1%, yemezwa nk'Umukandia wa RPF mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

    Mu ijambo rye, Kagame yashimye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, ariko abasaba gutangira gutekereza ku muntu uzamusimbura, cyane cyane abari hagati y'imyaka 30 na 50.

    Muri iyi nama hanamuritswe ibyo RPF izibandaho muri Manifesto y'imyaka itanu. Kuri Paji ya 30, mu gace ka Gatatu ku ngingo igaruka ku 'iterambere rya Siporo n'Umuco' bavuga ko 'Hazubakwa kandi hanavugururwe ibikorwaremezo bya Siporo n'imyidagaduro bitandukanye' kandi 'Hazakomeza kubakwa Ingaga z'abahanzi zihamye kandi zikora neza.'

    Muri Manifesto iheruka y'imyaka itanu (Ni ukuvuga hagati ya 2017-2024), kuri Paji ya 70 RPF-Inkotanyi bavugagamo ko 'Hazashyirwaho uburyo bunoze butuma siporo kuri bose, imikino n'imyidagaduro biba umuco n'umwuga mu Banyarwanda.'

    Bavuga ko 'Hazavugururwa uburyo bukoreshwa mu guteza imbere siporo, imikino n'imyidagaduro mu mashuri.'

    Kandi ko 'Hazongerwa imbaraga mu kwigisha ubuzima bw'imyororokere, hagamijwe guca inda zitateganyijwe n'indwara zandura mu rubyiruko, Abanyarwanda bakangurirwe gahunda yo kuboneza urubyaro.'

    Muri Manda ya Gatatu ya Perezida Kagame, hubatswe ibikorwaremezo bifasha guteza imbere Siporo n’imyidagaduro nka BK Arena yakira ibitaramo by’abahanzi n’imikino inyuranye, Sitade ziringaniye zubatswe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, hari sitade zavuguruwe izindi zishyirwamo ubwatsi, Sitade Mpuzamahanga ya Cricket yarubatswe n’ibindi.

    Itegeko rigena Imitunganyirize ya siporo, imikino n'imyidagaduro mu Rwanda ryasohotse ku wa 18 Kanama 2017 risobanura ko Siporo igamije kubungabunga ubuzima bw’abantu, kurushanwa, kongera ubukungu, kugira uruhare mu guteza imbere indangagaciro ziranga umuco n'imibereho y'abantu, ubusabane, kubahana no guhuza imbaga

    Imikino igamije kuruhura, kurushanwa hagendewe ku mategeko ayigenga naho imyidagaduro igamije kuruhura, kubungabunga ubuzima, kwiyungura ubumenyi binyuze mu mikino, mu bikorwa ndangamuco cyangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Umutwe wa 2 w'iri tegeko ugena imikorere n'Imitunganyirize by'Izi nzego Ingingo ya 6,7,8,9 by'iri tegeko zirasobanura inshingano za buri rwego rw'imitunganyirize ya siporo imikino n'imyidagaduro.

    Ingingo ya 11 y'iri tegeko iteganya ko siporo yigishwa mu mashuri kuva mu y'Inshuke kugera mu yisumbuye. Ingingo ya 13 y'iri tegeko igena ko Minisiteri ishyigikira ibikorwa byo gutegura amakipe y'Igihugu mu kwitabira no kwakira amarushanwa.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, aherutse gusaba abahanzi gukora umwuga wabo bisunze ubuhanga na Siyansi.

    Yavuze ko kudakorera hamwe no kudakorera mu mucyo byatuma nta ntego igerwaho. Dr. Utumatwishima yasabye abahanzi gukorera mu Ingaga (Federation) kuko ari bwo Leta izabona uko ibafasha.

    Ubwo yari mu nama yahurije hamwe abahanzi yabereye kuri Lemigo Hotel yagize ati '…Tunasabe abahanzi bose nk’uko bisabwe bakorera muri za ‘Federation’… Uratangira kujya unyandikira umbwira ko unkeneye kubera ko ufite igitaramo utegura nkubwire ngo baza Inama y’Igihugu y’Abahanzi (Rwanda Art Council) iguterereho na ‘Stamp’ menye ko ufite ahantu uhereyeho.”

    Uyu muyobozi yagaragaje ko kwibumbira hamwe kw’abahanzi muri ‘Federation’ bizorohereza inzego za Leta kubashyigikira ndetse nawe bimufashe kubona ibyangombwa n’ibindi nkenerwa kugeza akoze igitaramo cye bwite, cyangwa se igihe atumiwe hanze y'Igihugu.

    Ni umunezero ku bari mu ruganda rw'ubuhanzi

    Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi (Art Council), Marie France Niragire yabwiye InyaRwanda ko ari umunezero ku bahanzi, kuba umuryango RPF-Inkotanyi warashyize muri gahunda yayo y'imyaka itanu guteza imbere Ingaga z'abahanzi n'ibikorwaremezo.

    Yavuze ati 'Ni umunezero cyane! Kuba natwe abahanzi twatekerejweho ndetse by’akarusho bikajya mu gatabo gakubiyemo imigambi y'umuryango FPR-Inkotanyi 2024-2029.'

    Marie France yavuze ko kuba RPF yari yemeje guteza imbere Ingaga z'abahanzi, bitanga umukoro kuri buri muhanzi kugira ngo buri wese atange umusanzu we mu kuzubaka.

    Asobanura ko guteza imbere Ingaga z'abahanzi bijyana n'izamuka ry'urwego rw'imari rwabo, kandi bagatungwa n'ibihangano bakora.

    Ati 'Icyo nabwira abahanzi bagenzi banjye ni ukwitegura kugira ngo dutange umusanzu wacu mu kubaka Ingaga zacu zihamye kandi zikora neza kugira ngo twiteze imbere mu buryo bw'imari, akazi n'ibihangano dutanga n'umusanzu mu kubaka Igihugu.'

    Ingaga (Federation) ziba zigizwe n'amahuriro (Union) atandukanye. Urugero, urugaga rw'abahanzi rugizwe n'amahuriro umunani y'abanyamiziki.

    Kujya mu rugaga cyangwa kuba umunyamuryango warwo bisaba kuba uri umunyamuryango w'ihuriro kuko amahuriro nibo banyamuryango b'ingaga. Umuhanzi aba umunyamuryango w'urugaga binyuze mu ihuriro abarizwamo.

    Umuhanzi Intore Tuyisenge usanzwe ari n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi (Rwanda Music Federation), yabwiye InyaRwanda ko kuba mu igenamigambi rya RPF harashyizwemo kubaka Ingaga z'abahanzi bitanga icyizere cy'ejo hazaza h'ubuhanzi.

    Ati 'Kuba mu igenamigambi ry'imyaka itanu rya RPF-Inkotanyi hagarutswe ku bahanzi by'umwihariko kubaka Ingaga z'ubuhanzi zihamye, biraduha icyizere cy'ahazaza heza h'ubuhanzi n'abahanzi by'umwihariko.'

    Yakomeje avuga ko bitanga icyizere cy'uko imibereho y'abahanzi izarushaho kuba myiza mu myaka itanu iri imbere. Ati 'Bigaragaza ko imibereho y'umuhanzi n'abafite ibyo bakora mu nganda z'ubuhanzi izaba myiza cyane kandi bikarema n'icyizere ku bashoramari bifuza gushora imari mu buhanzi.'

    Tuyisenge yagaragaje ko hari byinshi byakozwe ariko ibyo RPF 'Izakora muri iyi myaka iri imbere ni agahebuzo ukurikije ibikubiye muri iyi Manifesto ya RPF'. Yungamo ati 'Bityo abahanzi turasabwa kuba maso kugira ngo hatagira amahirwe aducika kandi twahawe urubuga.'

    'Nk'uko bigaragara muri iyi Manifesto hazakomeza kubakwa Ingaga z'abahanzi bityo abahanzi twese turasabwa gukomeza kwihuriza hamwe no gukorera mu Ngaga binyuze mu mahuriro kugira ngo tubyaze umusaruro aya mahirwe cyane ko kujya muri ayo mahuriro icyo bisaba ari ukuba uri umuhanzi ukajya mu ihuriro bitewe n'ubuhanzi ukora.'

    Uyu muyobozi yagaragaje ko kuba mu rugaga binyuze mu mahuriro bifasha abahanzi guhuza imbaraga mu kwishakamo ibisubizo, guhuza ijwi kandi bikoroshya gukora ubuvugizi kuhakwiye gushyirwa imbaraga.


    Nyiramaso yerekwa bicye ibindi akirebera!

    Tuyisenge yavuze ko kuba RPF-Inkotanyi yiyemeje guteza imbere Ingaga, ubuhanzi n'ibikorwaremezo bigaragaza ko abahanzi batari ba Sigohobe.

    Yavuze ko ibi bikwiye gutuma ababyeyi bashyigikira impano z'abana babo mu ngeri zinyuranye z'ubuhanzi.

    Ati 'Kuba umuryango uyoboye Igihugu muri iyi myaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye uha agaciro ubuhanzi kuri uru rwego kugirango abahanzi gufatwa nka Sagihobe bisigare ari amateka, bikwiye kubera urugero ababyeyi bagashyigikira abana babonamo impano y'ubuhanzi aho kubona ko bagiye kuba ibirara kuko kuri ubu ubuhanzi bukozwe neza 'kinyamwuga' bubeshaho neza ubukora kandi bukanatanga akazi ku bandi bugahinduka igisubizo mu guhanga umurimo.'

    Akomeza ati 'Uhereye ku byakozwe mu guteza imbere ubuhanzi muri iyi myaka ndetse n'icyerekezo Igihugu gifite ku buhanzi, gushyigikira umwana no gushora imari mu buhanzi ni ukwiteganyiriza ahazaza.'

    Mu 2015, ni bwo inzego za Leta zagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abahanzi kugira ngo bagire uruvugiro. Kandi, ibyo bakora bibungukire, bigirire n'akamaro igihugu cyose.

    Mu itorero 'Indatabigwi' ni bwo havutse iki gitekerezo cyo guhuriza hamwe abahanzi. Kuva icyo gihe hashyirwaho ingaga z'abahanzi eshanu.

    Inama y'Igihugu y'Abahanzi (RAC) yubakiye ku cyerekezo cyo guhuza no guteza imbere ubuhanzi bushingiye ku muco. Gufasha kandi inzego z'ubuhanzi kwiyubaka no kuzikorera ubuvugizi.

    Kubaka ubuhanzi buvoma mu muco, kongerera ubumenyi abahanzi no kubigisha uko babyaza umusaruro ibikorwa byabo, kubaka ubuhanzi butunga nyirabwo, gushaka imikoranire y'inzego z'abahanzi n'izindi nzego zo mu Karere cyangwa ahandi. Imibare igaragaza ko hafi 10% by'umusaruro mbumbe w'igihugu biva mu buhanzi.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingaga zirindwi z'abahanzi zirimo: Urugaga rwa muzika, urwa Sinema, urw'abanditsi, urw'ubwiza n'imideli, urw'ikinamico, Imbyino n'Ubusizi, urw'ubugeni n'urw'amatorero y'imbyino za Kinyarwanda.

    Perezida Kagame yemejwe ku majwi 99% nk’umukandida wa FPR muri matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024
    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yasabye abahanzi kwibumbira mu Ingaga kugirango Leta ibone uko ibashyigikira 

    Niragire Marie France yatangaje ko bishimishije kuba muri Manifesto ya FPR-Inkotanyi harashyizwemo guteza imbere Ingaga z’abahanzi
     

    Tuyisenge Intore yashimye umuryango FPR ku bwo gukomeza guteza imbere ubuhanzi, akangurira ababyeyi gushyigikira impano z’abana babo

    Abahanzi barindwi basubiyemo indirimbo ‘Ndandambara’ baherutse guhura na Perezida Kagame na Madamu Jeannette

    Perezida Kagame asuhuza umuhanzi Muyango Jean Marie wamamaye mu ndirimbo ‘Karame Uwangabiye’
    Perezida Kagame asuhuza umuhanzi Nsabimana Leonard wamamaye mu ndirimbo ‘Ndandambara’

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Jules Sentore aramukanya na Perezida Kagame
    Umuhanzikazi Alyn Sano asuhuza Perezida Kagame nyuma y’Inama ya FPR-Inkotanyi

    Muri Manifesto ya FPR- Inkotanyi y’imyaka itanu iri imbere harimo guteza imbere Ingaga z’abahanzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140727/icyizere-mu-bahanzi-nyuma-yuko-muri-manifesto-ya-fpr-hashyizwemo-guteza-imbere-ingaga-zabo-140727.html

  • APR yihanije Tigers, Kepler itanga isomo kuri UR Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC yaraye itsinze itsinze Tigers BBC amanota 106-70 ni mu gihe mu bagore, Kepler yatanze isomo rya Basketball kuri UR Kigali Women BBC iyitsinda amanota 98-46.

    Ni imikino y’igice kibanza cya shampiyona aho mu bagabo barimo bakina umunsi wa 14, mu bagore bakaba ari umunsi 10, yombi yabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024 muri Gymnase ya LDK.

    Habanje umukino w’abagore wa Kepler na UR Kigali, saa 18h00′, byarangiye Kepler itsinze amanota 98-46.

    Iyi kipe yayoboye uduce twose, 20-11, 26-9, 22-10 na 30-16. Uwimpuhwe Henriette wa Kepler ni we watsinze amanota menshi, 32 ni mu gihe Niyigena Bonheur wa UR Kigali ari we wakinnye iminota myinshi, 40 (yakinnye umukino wose).

    Hakurikiyeho umukino wa APR BBC imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwisubiza igikombe cya shampiyona, yakinaga na Tigers BBC ndetse inayitsinda imibare 3 (3 chiffres)’ 106-76.

    Muri rusange Jovon Adonis Filer wa APR BBC ni we wakinnye iminota myinshi aho yakinnye iminota 32 n’amasegonda 52 atsindamo amanota 22 anganya Irutingabo Fistion wa Tigers na we watsinze 22 mu minota 28 n’amasegonda 53 yakinnye (ni bo batsinze amanota menshi).

    Indi mikino yaba mu bagabo n’abagore ikaba ikomeza mu mpera z’iki cyumweru.

    UR Kigali yatsinzwe na Kepler

    APR BBC yihanije Tigers BBC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yihanije-tigers-kepler-itanga-isomo-kuri-ur-kigali-amafoto