Blog

  • Banki ya Kigali na Banki yIshoramari yu Bur… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, mu muhango wo gusinya amasezerano wabereye muri Kigali Serena Hotel witabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, Visi Perezida wa Banki y'Ishoramari y'Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) Thomas Östros, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra ndetse n' Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Herbet Asiimwe.

    Iyi gahunda/Ikigega yatangajwe bwa mbere ku wa 2 Ukuboza 2023, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ahaberaga Inama y'Umuryango w'Abibumbye yigaga ku mihindagurikire y'ikirere (COP28).

    Iyi gahunda igamije guhangana n'ihindagurika ry'ikirere, guteza imbere imishinga mito, inganda n'ubucuruzi no gushyigikira ubuhinzi burambye.

    Ni gahunda izita cyane ku guteza imbere abagore no kubashyigikira mu bikorwa by'ubuhinzi no kubona serivisi z'imari. Niyo nkunga nini iyi Banki y'Ishoramari yo mu Burayi itanze mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko aya mafaranga bahawe bazayashora mu buhinzi n'ubworozi, kandi azagera kuri Cooperative, Kompanyi, ibigo by'ubucuruzi n'abantu ku giti cy'abo bakora ubuhinzi muri rusange.

    Dr.Karusisi yavuze ko bazatera inkunga abakora ubuhinzi bwita ku byo Abanyarwanda bakenera cyane. Kandi ko mu kwitegura kwakira iyi nkunga, bashyizeho ishami rishinzwe kwita ku mishinga y'ubuhinzi 'ku buryo bamaze kuvugana n'abakiriya bacu'.

    Uyu muyobozi ati 'Bamaze kubabwira (Abakiriya) ko hari ubufasha buri mu nzira. Ubu ngubu tuzongera tubegere tubabwire ukuntu basaba iyi nguzanyo y'igihe kirekire izatuma bateza imbere ubuhinzi n'ubworozi bw'abo…'

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Dr Diane Karusisi yavuze ko mu bihe bitandukanye ubuhinzi bwagiwe buhabwa inguzanyo nke cyane ugereranyije n'ibindi bice by'ishoramari, bitewe n'uko 'abantu bakora mu Banki ntabwo bazi ubuhinzi n'ubworozi'.

    Avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo batangiye urugendo rwo kwihugura. Akomeza ati 'Twatangiye urugendo rwo kwihugura mu buhinzi no mu bworozi.  Natwe dusigaye dutanga akazi 'kuri' ba Agronome […] Ubu ngubu kuko twamaze gushyiraho ubwo buryo, tugira n'ubumenyi, tugira n'abantu babizi, ubu ngubu igisigaye noneho ni ugushora amafaranga…'

    Karusisi yavuze ko aya mafaranga bazayakoresha icyo bayaherewe kuko 'natwe ni inguzanyo twafashe tuzishyura'. Ati '…Ntabwo twakwishyura inguzanyo, kandi natwe tutabona abatwishyura inguzanyo. Nibyo bizaduha imbaraga yo gutanga amafaranga mu buhinzi nibyo twiteze.'

    Uyu muyobozi yagaragaje ko mu myaka ishize, Banki ya Kigali yagiye igera ku ntego zayo bigizwemo uruhare n'abagore kandi muri gahunda z'abo za buri munsi, bafie intego yo kubateza imbere ndetse bashyizeho uburyo buteza imbere abagore bakora ubucuruzi. 

    Ati 'Turabona y'uko ibyo twakoze bigenda bitanga umusaruro, kandi abagore muri 'Business' bagenda biyongera'.

    Visi Perezida wa Banki y'Ishoramari y'Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) Thomas Östros, yavuze ko ubufatanye bw'abo na Banki ya Kigali bumaze igihe kinini, kuko bamaze imyaka 25 bakorana. Ati 'Ntabwo wavuga ko ari ubufatanye bushya, ahubwo iyi n'indi ntambwe duteye.'

    Avuga ko bishimira kugirana amasezerano na Banki ya Kigali y'ubufatanye bwa Miliyoni 100 z'Amayero mu rwego rw'ubufatanye mpuzamahanga. Ati 'Ndatekereza ko ibyo turi gukora ahantu ari ib'ingenzi cyane. Guteza imbere urwego rw'ubuhinzi, ubucuruzi bucuriritse, biri muri rwego rwo kwihaza mu biribwa.'

    Thomas Östros yavuze ko amafaranga ari munsi ya 5% y'inguzanyo za Banki ajya mu buhinzi. Avuga ko mu 2023 bateye inkunga Umugabane wa Afurika angana na Miliyari 1.1 z'Amadorali yari agamije guteza imbere abikorera.

    Asanga gutera inkunga ubucuruzi buto, abahanzi n'abandi biri mu rwego rwo kurema imirimo mishya mu bihugu birimo n'u Rwanda bikiri mu nzira y'iterambere. Yavuze ko uretse gutera inkunga, banagira uruhare mu gutanga amahugurwa no gukurikirana ibikorwa kugirango inkunga ikoreshwe neza.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Herbet Asiimwe yavuze Banki y'Ishoramari y'Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) isanzwe ifitanye ubufatanye 'bwiza' na Leta y'u Rwanda, kuko bamaze gutera inkunga ibikorwa binyuranye mu buzima cyane cyane mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

    Yavuze ko iyi Banki yafashije u Rwanda 'cyane cyane mu gihe cya Covid-19'. Ati 'Tumaze kubona amafaranga yabo ajya mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose. Twakoranye mu bindi bijyanye n'ibikorwaremezo, amazi n'imyanda mu Mujyi wa Kigali. Ni byinshi bamaze gushyiramo amafaranga, ariko icyo ntakwibagirwa ni uriya mushinga ujyanye no kubungabunda ibidukikije ku birunga.'

    Buri wese uzafata inguzanyo azishyura mu gihe kirekire ku nyungu iri hagati ya 16 na 17%. Byitezweho ko izakuraho inzitizi zakomaga mu nkokora abahinzi, abashora imari mu buhinzi n'amakoperative y'ubuhinzi ku kugera ku mari shingiro.


    Visi Perezida wa Banki y'Ishoramari y'Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) Thomas Östros, yavuze ko ubufatanye bwabo na Banki ya Kigali bumaze igihe kinini, kuko bamaze imyaka 25 bakorana

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko aya mafaranga bahawe bazayashora mu buhinzi n'ubworozi, kandi bazateza imbere abagore 
     Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Herbet Asiimwe, yavuze ko Banki y'Ishoramari y'Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) isanzwe ifitanye ubufatanye 'bwiza' na Leta y'u Rwanda 

    Banki y'Ishoramari y'Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) na Banki ya Kigali batangije ikigega bashyizemo Miliyoni 100 z'Amayero [Angana na 140,190.22 Frw]

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yagaragaje ko bishimiye ubufatanye bwa Banki y'Ishoramari y'u Burayi na Banki ya Kigali 

    Iyi gahunda yashyizwemo Miliyari 140 Frw izafasha u Rwanda muri gahunda y'ubuhinzi buhangana n'imihindagurikire y'ikirere

    Banki y'Ishoramari y'Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB), ni ikigo cy'imari kirambye mu bikorwa byo gutera inkunga no kuguriza, kikaba cyarashinzwe n'ibihugu binyamuryango 

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140771/banki-ya-kigali-na-banki-yishoramari-yu-burayi-batangije-ikigega-cya-miliyari-140-frw-azif-140771.html

  • Ibikorwa by’Indashyikirwa bya Jordan Foundation byayihesheje inkunga ya miliyoni 79 n’U Buyapani #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe kitari gito Umuryango Jordan Foundation ukora ibikorwa by’indashyikirwa bifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona, Igihugu cy’u Buyapani kibinyujije muri Ambasade yacyo mu Rwanda, cyabashyikirije inkunga ya 61.712$ (arenga miliyoni 79 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) yo gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona kubona uburezi bugezweho.

    Jordan Foundation yashinzwe na Bahati Vanessa, uyu akaba ari umubyeyi w’abana batanu, uwa kane muri aba witwa Hakiza Guy Jordan akaba yaravukanye ikibazo cyo kutabona, amuvuza mu bitaro bitandukanye mu Rwanda bigera n’aho amujyana mu Bubiligi ariko nabwo biranga, abaganga batangira kumwigisha uburyo yazita ku mwana we muri ubu buzima butoroshye, akamufasha kuzagira ahazaza heza.

    Bahati Vanessa yaje kugira igitekerezo cyo gukora igikorwa cy’urukundo, ashinga umuryango udaharanira inyungu yitiriye umwana we, awita “Jordan Foundation”.

    Ubusanzwe Jordan Foundation yareraga abana bo mu mashuri y’inshuke, bakura bagiye kujya mu yisumbuye, bakajyanwa mu bigo byita ku bana bafite ubumuga biri i Kibeho n’i Rwamagana kuko uyu muryango utari ufite ayo mashuri abanza.

    Ibikorwa by’indashyikirwa bya Jordan Foundation byakomeje gukora benshi ku mutima, ninabyo byatumye uyu muryango uhabwa inkunga n’igihugu cy’u Buyapani ngo bushyigikire by’umwihariko uburezi bw’abafite ubumuga.

    Kuri iyi nshuro iyi nkunga y’u Buyapani, izafasha Jordan Foundation kubaka ibyumba bitandatu by’amashuri abanza ndetse n’inzu zo kuraramo ku bakobwa n’abahungu.

    Ibi bizatuma abarangiza mu mashuri y’inshuke muri Jordan Foundation bazajya bahita bakomereza mu abanza kuri iki kigo, aho koherezwa muri biriya bigo bindi.

    Amabasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima yavuze ko iyi nkunga bayitanze binyuze mu Kigega gifasha imishinga igamije guhindura imibereho y’abaturage (GGP/Kusanone), akerekana ko kugeza uyu munsi kimaze gufasha imishinga igera ku 100 mu Rwanda.

    Ati 'Buri wese agomba kubona uburezi bungana n’ubw’undi ntawe uhejwe. Icyakora abafite ubumuga cyane cyane abo mu miryango ikennye ntibabubona uko bikwiriye nubwo Guverinoma y’u Rwanda ikora uko ishoboye mu guhangana n’iki kibazo.'

    Yavuze ko bijyanye n’indangagaciro zabo zo guhindura imibereho myiza y’abaturage, bizera ko uburezi budaheza bugomba kwimakazwa hose ndetse bukagera no ku bafite ubumuga bose, akavuga ko mu iri shuri rizaba rifunguye rizaba igisubizo ku bana benshi bafite ubumuga.

    Umuhuzabikorwa wa Jordan Foundation, Isimbi Michelle yavuze ko kugeza ubu bafite abana bagera kuri 400 bategereje ko aya mashuri yuzura hanyuma bagatangira guhabwa uburezi.

    Yavuze ko ubusanzwe iyo bagiye kwakira abana babanza kubitaho, abarwaye bakavuzwa, abafite ihungabana bakitabwaho by’umwihariko, abana bamara kujya ku murongo bagatangira guhabwa amasomo yo mu ishuri.

    Ati 'Bijyanye n’imyumvire ikiri mu bantu ko umwana uvutse afite ubumuga afatwa nk’ikibazo hari abo dusanga barahungabanye bigasaba ko tubanza kubitaho. Kubera ko abana dufata ari abo mu miryango ikennye cyane hari n’ubwo dusanga bafite ibibazo by’imirire mibi, tukabondora bagarura ubuyanja tugatangira kubaha amasomo asanzwe.'

    Uyu muyobozi yavuze ko iyi nkunga igiye kubafasha gukurikirana abana kuva bagitangira amashuri y’inshuke kugeza basoje amashuri abanza, akavuga ko uko abafatanyabikorwa bazajya baboneka ari na ko bazongera amashuri kuko 'uyu munsi dufite ubutaka bugera kuri hegitari.'

    Jordan Foundation iyo yakiriye umwana, imufasha kubona ibintu byose akeneye kugira ngo yige neza, bikava ku mwana bikagera no ku muryango we, aho iki kigo cy’ubugiraneza gifasha abo muri iyo miryango baturukamo kubona nk’ibyo kurya, mituweli n’ibindi nkenerwa by’ibanze.

    Jordan Foundation ifitanye imikoranire n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso, ku buryo umwana uje ahita ajyanwayo gukurikiranwa, hakaba n’ubwo umwana agize amahirwe akavurwa agakira akongera kureba, akitabwaho ubundi agasubizwa mu muryango we.

    Kugeza ubu abana barenga 175 bamaze kunyura muri Jordan Foundation ikorera mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, aho abagera kuri 30 ari bo bari kwitabwaho mu mashuri y’inshuke, intego ikaba kubongera uko ubushobozi bugenda buboneka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Ibikorwa-by-Indashyikirwa-bya-Jordan-Foundation-byayihesheje-inkunga-ya-miliyoni-79-n-U-Buyapani

  • Nyuma yo kwanga kwambara Vist Rwanda, Dynamo BBC yo mu Burundi yanze kugenda muri RwandaAir – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibibazo byinshi byabaye ku ikipe ya DYNAMO BBC yo mu Burundi byo gukurwa mu irushanwa rya BAL bari bitabiriye mu gihugu cya Afurika y'Epfo kuko banze kwambara imyenda iriho ibirango by'umuterankunga wa BAL ariwe Visit Rwanda, bamaze kumenyeshwa ko batemerewe guca mu gihugu cy'u Rwanda bataha iwabo mu Burundi.

    Bitegekanijwe ko ku isaha ya Saa munani baraba bageze ku kibuga cyindege cyitiriwe Melchior Ndadaye cy'i Bujumbura.

    Byari biteganyijwe ko batwarwa na RwandaAir ikabanza kubanyuza i Kigali, gusa babyanze maze bahitamo guca mu gihugu cya Kenya batwawe n'indege ya KenyaAirways.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwanga-kwambara-vist-rwanda-dynamo-bbc-yo-mu-burundi-yanze-kugenda-muri-rwandaair/

  • Nyamukandagiramukibuga noneho ntawayikira muri Africa! Thierry Froger isaha n’isaha ashobora gusimburwa muri APR FC n’umutoza uri gutoza ikipe igeze muri 1/4 cya Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza ukomoka mu Bufaransa, witwa Julien Chévalier utoza ikipe ya ASEC Mimosas yo muri Côte d'Ivoire, ashobora kuza muri APR FC.

    Biravugwa ko APR FC igiye gusezerera Thierry Froger, agasimburwa na Julien Chévalier kuko ariwe umenyereye imikino Nyafurika.

    Julien Chevalier afite igikombe giheruka cya shampiyona ya Côte d'Ivoire, anagejeje ASEC muri ¼ cya CAF Champions League uyu mwaka.

    Source : https://yegob.rw/nyamukandagiramukibuga-noneho-ntawayikira-muri-africa-thierry-froger-isaha-nisaha-ashobora-gusimburwa-muri-apr-fc-numutoza-uri-gutoza-ikipe-igeze-muri-1-4-cya-champions-league/

  • Ikamyo yavaga muri Tanzania yageze mu Rwanda maze ikora impanuka iteye ubwoba inagonga moto yiri iriho abantu babiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kirehe habereye impanuka ikomeye y'ikamyo yari ivuye muri Tanzania yagonze moto yari iriho abantu babiri umwe ahasiga ubuzima.

    Uwahitanwe n'iyi mpanuka yari ashinzwe Uburezi mu Murenge wa Mushikiri. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n'uko iyi kamyo yari ifite umuvuduko ukabije.

    Source : https://yegob.rw/ikamyo-yavaga-muri-tanzania-yageze-mu-rwanda-maze-ikora-impanuka-iteye-ubwoba-inagonga-moto-yiri-iriho-abantu-babiri/

  • Polisi yahageze abaturage bamaze guhembuka! Imodoka yari ivuye mu Nzove ku ruganda rwa Skol gutwara Inzoga, yakoze impanuka zimeneka mu muhanda, umumotari wari utwaye moto akaba yarahitanywe nazo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi yahageze abaturage bamaze guhembuka! Imodoka yari ivuye mu Nzove ku ruganda rwa Skol gutwara Inzoga, yakoze impanuka zimeneka mu muhanda, umumotari wari utwaye moto akaba yarahitanywe nazo. 

    Mu masaha ya Saa Sita z'amanywa yo kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Imodoka y'uruganda rwa Skol yari itwaye Inzoga yakoze impanuka mu muhanda wo ku giti cy'Inyoni zirameneka, umumotari wari utwaye moto akaba yarahitanywe nazo.

    Police ishami ryo mu muhanda, yahageze abaturage bamaze guhembuka kuko abenshi bari bamaze gusinda.

    Ntamuntu wahitanwe n'iyi mpanuka, gusa uyu mumotari wagwiriwe n'inzoga, yakometetse byorojeje.

    Source : https://yegob.rw/polisi-yahageze-abaturage-bamaze-guhembuka-imodoka-yari-ivuye-mu-nzove-ku-ruganda-rwa-skol-gutwara-inzoga-yakoze-impanuka-zimeneka-mu-muhanda-umumotari-wari-utwaye-moto-akaba-yarahitanywe-nazo/

  • Etincelles FC abafana baheruka gutabaza Perezida Kagame, perezida wa yo yeguye #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yeguye ku mwanya wo kuyobora iyi kipe kubera kubura umwanya uhagije wo gukora inshingano yatorewe.

    Ni mu ibaruwa isezera yandikiye Komite Nyobozi ya Etincelles FC bafatanyaga kuyobora iyi kipe.

    Ati “Mbandikiye ngira ngo mbagezeho ubwegure bwanjye ku nshingano natorewe zo kuba perezida wa Etincelles FC. Mu by’ukuri nyuma yo kubona ko nta mwanya uhagije wo gukurikirana imirimo natorewe gukora mu ikipe ya Etincelles FC kubera akazi kanjye ka buri munsi kabaye kenshi, mbandikiye ngira ngo mbasabe mwakire ubwegure bwanjye.”

    Yeguye nyuma y’uko iyi kipe ifite ikibazo cy’amikoro aho na tariki ya 3 Werurwe mu mukino wahuje Etincelles na APR FC i Kigali ikabatsinda 1-0, abafana b’iyi kipe bazanye ibyapa batabaza Perezida Kagame ko iyi kipe igiye kumanuka kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kayifite mu biganza barebera.

    Gusa ubuyobozi bwa Etincelles FC nyuma bwaje kwandika buvuga ko bwitandukanyije n’aba bafana ibyo bakoze butabyemera.

    Enock Ndagijimana yeguye nyuma y’uko yari yatorewe kuyobora iyi kipe muri Mutarama 2022, asize Etincelles ku mwanya wa 13 n’amanota 25, irarusha Etoile del’Est ya nyuma amanota 6.

    Ndagijimana Enock yeguye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Etincelles-FC-abafana-baheruka-gutabaza-Perezida-Kagame-perezida-wa-yo-yeguye

  • Fatakumavuta, DC Clement na Pundit, abanyamak… – #rwanda #RwOT

    Uko ari batatu Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta], Niyigaba Clement [DC Clement] ndetse na Mbarubukeye Etienne [Pundit Peace Maker] batangajwe mu banyamakuru batangiranye na Radio Isibo FM ivugira ku murongo wa 98.7 FM.

    Bazajya bahurira mu kiganiro bise 'Isibo Radar' kizajya gitambuka kuri iriya Radio, ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, ndetse no ku Cyumweru kugeza mu masaha akuze.

    Bombi bakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, yaba ibyifashisha amajwi n'amashusho. Ariko abakoresha umuyoboro wa Youtube babazi cyane, ahanini bitewe n'ubusesenguzi bagiye bakora ku ngingo zinyuranye  n'uburyo batangije uruhererekane rw'ibiganiro bise 'Operations'.

    Hari igihe ku mbuga nkoranyambaga byavuzwe ko Fatakumavuta yitabye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kubera inkuru yari yatangaje ku mukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli, Isimbi Alliah wamenyekanye nka Alliah Cool.

    DC Clement nawe hari ikiganiro aherutse gukora yavuzemo ko hari inkuru yakoze, hanyuma umwe mu bantu yavuzeho ntiyabyishimira ajya kumurega, ariko byarangiye amutsinze ashingiye ku kuba ibyo yavuze yari abifitiye ibimenyetso.'


    Isibo Radar, ikiganiro kizaca impaka muri 'Showbiz'?

    Peacemaker 'Pundit' wandikira ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko iki kiganiro bagitekerejeho mu rwego rwo kwiyegereza urubyiruko nk'umubare munini w'abatuye u Rwanda, ariko kandi ntibaheje n'abakuze mu myaka kuko bashaka kujyana n'abo mu rugendo rwo kumenya amakuru.

    Yavuze ko ari ikiganiro bahaye amasaha atatu, kandi bazajya bagikora ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa Mbili z'Ijoro, ndetse bazajya bongera guhurira kuri 'Micro' ku Cyumweru guhera saa tatu z'ijoro kugeza saa Sita z'ijoro.

    'Pundit' avuga ko iki kiganiro kizajya kirangwa n'umuziki (gucuranga indirimbo z'abahanzi), ibigezweho mu myigadaduro (Total Report Live) ndetse bazajya baba bafite n'ingingo basesengura ya buri munsi (Topic of the Days-Analysis).

    Ati 'Muri rusange 'Isibo Radar' ni ikiganiro gihurije hamwe ingeri zinyuranye z'amakuru, yaba agaruka ku byamamare, ubuzima bw'abo, amakuru agira icyo amarira abantu, imibereho y'ibyamamare n'ibindi binyuranye.'

    99% by'ibizaba bigize iki kiganiro ni ubusesenguzi. Bazajya bitsa ku muziki, Filime, bongereho no gukora inkuru bakubiye mu cyiswe 'Operation'.

    Kizajya gitambuka kuri Radio Isibo FM ivugira kuri 98.7 Fm, abantu bashobora no kuzajya bakireba imbona nkubone ku rubuga rwa Youtube 'Isibo Tv' ndetse no kuri Application ya Itv.

    Peacemaker ati 'Abantu bitege kumva ubusesenguzi butabogama bukoresheje imibare n'ibimenyetso. Bitege kwerekana uko ubuhanzi bukwiriye gukorwa mu ngeri zose zirimo: Ubuhanzi, kumurika imideli, ubusizi, sinema n'ubwanditsi. Usanga benshi bita cyane ku bahanzi kandi sibo gusa bakwiriye umwanya.'


    Ntibagamije guhuza- Bazikiranura mu kiganiro?

    Peacemaker yavuze ko abantu badakwiye gufata iki kiganiro n'icy'ubwiyunge hagati y'abo, ahubwo ibyo bazajya baganiraho n'ibyo bizatanga umusaruro.

    Ati 'Ntabwo tugamije guhuza. Ibyo dusesengura nibyo bizatanga umusaruro. Mu kiganiro nibiba ngombwa tuzatongana ariko ntibisobanura ko tuzaba tugamije urwango.'

    Akomeza ati 'Ikigamijwe ni ugukora ubusesenguzi butanga umurongo ku ngingo runaka. Amakuru y'ibihuha nta mwanya azahabwa. Ubusanzwe ntiduhamagariwe kumvikana, dusabwa gukora ibikenewe ku isoko ry'imyidagaduro.'

    Yunganiwe na mugenzi we DC Clement, wabwiye InyaRwanda ko nubwo bazwi nk'abanyamakuru b'abataripfana ku muyoboro wa Youtube, ariko mu kiganiro 'Isibo Radar' bazakomeza gukora bubahirije amahame y'itangazamakuru.

    Ati 'Cyane! Kuko hari amahame y'itangazamakuru anagenga ibitangazamakuru bitandukanye na Youtube, ukuri gufite ibimenyetso ko ntagutinya ku kuvuga, ariko nanone nta kurengera kurimo.'

    Clement yavuze ko ibi biri mu mpamvu zatumye ikiganiro cyabo bacyita 'Isibo Radar' mu rwego rwo gusobanura ko ibyo bazakora bizagera bigera mu byo abantu bahishwe.

    Ati 'Isibo Radar ni izina abantu batamenyereye, uhereye ku ikipe tuzakorana twese dukora inkuru zidasanzwe abantu bakunze kwibaza uko tuba twazibonye, byumwihariko njye hakiyongeraho ko mba ngomba kubwira abantu ibyo amatwi yabo atigeze yumva.'

    Akomeza ati 'Radar rero ni indebakure, ikifashishwa mu kumenya amakuru ari aho amaso cyangwa amatwi y'umuntu atageze! Ibyo rero nibyo tuzajya duha abantu. Ni ukubarebera cyangwa kubumvira aho bazajya badukurikira batagera.'


    Bazahuze bate ko Clement yakunze kugaragaza ko atemera ibyo Fatakumavuta atangaza?

    DC Clement yabwiye InyaRwanda, ko muri Kamena 2023, ari bwo yashyize umukono ku masezerano yo gukorera Isibo FM. Yavuze ko kuva kiriya gihe, yagiranye ibiganiro na bagenzi be Peacemaker 'Pundit' ndetse na 'Fatakumavuta'.

    Yavuze ko kuba abantu bakunze kubona ahanganye na Fatakumavuta mu biganiro byo kuri Youtube, abigereranya n'abafana ba APR FC na Rayon Sports.

    Ati 'Nubwo hari ababona ko hanze kuri za Youtube dukoreraho tuba duhanganye ariko navuga ko ari nka kwakundi umukinnyi wo muri APR FC aba ahanganye n'uwo muri Rayon Sports ariko bose bagera mu ikipe y'Igihugu Amavubi bose bagashyira hamwe. Bizanyorohera kandi abadukurikiza bazaryoherwa cyane!'

    Fatakumavuta yakoreye ibitangazamakuru birimo Fash Fm, ndetse yagiye yifashishwa cyane mu biganiro bitandukanye byatambukaga ku muyoboro wa 3D TV.

    Uyu mugabo usigaye ari Umuvugizi w'ikipe ya Gorilla, yabwiye InyaRwanda ko yagarutse mu itangazamakuru rya Radio afite intego yo kugaragaza ko ariwe musesenguzi wa mbere mu bijyanye n'imyidagaduro.

    Fatakumavuta yari amaze igihe kinini atumvikana mu itangazamakuru ryo kuri Radio. Yavuze ko kugaruka kwe kuzumvikana cyane mu biganiro by'ubusesenguzi azajya akora. Ati 'Abantu bitege indi ntera mu busesenguzi bw'amakuru ajyanye n'imyidagaduro.'

    Kuri we, imyaka 2 ishize atumvikana mu itangazamakuru ryo kuri Radio, yishimira ko yagize uruhare mu guhindura itangazamakuru rikorerwa ku muyoboro wa Youtube.

    Ati 'Imyaka ibiri ntari kuri Radio nakoze impinduramatwara ku rubuga rwa Youtube binyuze mu biganiro nahaye inyito ya 'Operations' byatambukaga ku muyoboro wa 3D TV.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140752/fatakumavuta-dc-clement-na-pundit-abanyamakuru-babataripfana-bahurijwe-mu-kiganiro-isibo-r-140752.html

  • Theo Bosebabireba yakomoje ku gukora igitaram… – #rwanda #RwOT

    Nusubiza amaso inyuma urasanga mu myaka umaze uzi Theo Bosebabireba nta gitaramo cye bwite na kimwe urumva. Ni ko bimeze ntabwo wibeshye. Icyakora niwe nimero ya mbere mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kuririmba mu bitaramo byinshi, bikamugira uwa mbere mu baramyi bafite abafana benshi mu turere twose tw’igihugu.

    Mu gihe kandi abahanzi banyuranye bashyira hanze Album nshya ubutitsa aho kuri ubu muri Gospel ufite nyinshi ari Tonzi witegura kumurika album ya 9 [kuwa 31 Werurwe 2024 muri Crown Conference Hall i Nyarutarama], Bosebabireba we yibitse kuri Album imwe y’indirimbo 100. Ni indirimbo z’indobanure kuko hari izindi nyinshi cyane zitari kuri album.

    Theo Bosebabireba ni umuhanzi wihariye ukora umuziki mu buryo bwe, ari na byo wavuga ko bimutandukanya n’abandi baramyi bagenzi be. Ubudasa bwe bumwongerera igikundiro dore ko bumuha umwanya uhagije wo guha ibyishimo abakunzi b’indirimbo ze binyuze mu bitaramo n’ibiterane atumirwamo hirya n hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

    Nyuma ya Gaby Kamanzi, Theo Bosebabireba aza ku mwanya wa kabiri mu baramyi nyarwanda bamaze gutaramira mu bihugu byinshi byo muri Afrika. Ibihugu amaze kwamamazamo izina rya Yesu mu ndirimbo harimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Mozambique n’ahandi. Yigeze gutumirwa mu Bwongereza, ariko birasubikwa.

    Umwaka wa 2024 ashobora kuwandikamo amateka avuguruye kuko yihamiriza ko “nzakoramo ibintu bidasanzwe byinshi ariko ntashaka kuvuga nonaha”. Ntiyasobanuye neza ako gaseke gapfundikye ahishiye abakunzi be, ariko yavuze ko mu mishinga ahugiyeho harimo n’indirimbo zidasanzwe bizaba atari izo kuramya Imana, ariko nanone atari Secular.

    Aganira na inyaRwanda, yagize ati “Mfite indirimbo eshatu nshaka gusohora kandi ari indirimbo z’ubuzima busanzwe ku buryo kuzivugaho nabivuga nasisohoye zihari kandi nzazisohorera icyarimwe, ariko zizaba zisa nk’aho atari Gospel ariko nanone atari Secular, indirimbo uririmbye nk’Amahoro, ukaririmba nk’Umutekano,..”.

    Theo Bosebabireba ufite album imwe gusa igizwe n’indirimbo ijana, hari amakuru ko ashobora gukora n’igitaramo muri uyu mwaka wa 2024. Bibaye, cyaba ari cyo cya mbere mu mateka akoze ku giti cye kuko ibyo yagiye aririmbamo byose ari ibyo yatumiwemo. 

    Ati “Ntabwo ndabibonera umurongo wo kuba hari icyo nabivugaho ariko biri mu byifuzo byanjye by’imbere ndetse ni ibintu nsengera nawe uzamfashe, n’abandi bantu bankunda”.

    A Light to the Nations Ministry yamubyaye muri Batisimu!!

    Hashize imyaka irenga 3 Theo Bosebabireba aririmba mu biterane by’umuryango wa Gikristo witwa A Light to the Nations (aLn) washinzwe na Ev. Dan Morey. Bamufashije kwisanga mu bakristo no kongera kubanezeza nyuma y’imyaka nk’ibiri yamaze yaratenzwe na ADEPR, ariko nyuma y’uko ahawe imbabazi, aLn imufasha kubwiriza abantu ibihumbi n’ibihumbi mu gihe gito. 

    Mu 2023, yataramiye i Nyagatare ahitabiriye abarenga ibihumbi 120 mu gihe cy’iminsi itatu. Si aho gusa ahubwo no muri Bugesera, yahacanye umucyo mu giterane cy’amateka dore ko ari cyo cya mbere kinini cyabereye muri aka Karere. Hose aba ari kumwe n’impanga ye muri Kristo Yesu ari we Rose Muhando mu biterane bigaburwamo ijambo ry’Imana na Dana Morey.

    Kuri ategerejwe i Ngoma kuwa 13-17 Werurwe 2024. Avuga ko anyuzwe cyane no kogeza izina rya Yesu mu Karere kegeranye n’isambu ye. Ati “Ngoma isobanuye byinshi kuko ni Intara mvukamo i Burasirazuba, ni akarere kegeranye n’ako mvukamo ka Kayonza, noneho aho bigabanira, bigabana ku buryo bikora no ku isambu y’iwacu cyangwa isambu mfite mu cyaro”. 

    Yungamo ati “Urugabano rwa Ngoma na Kayonza rugabanira mu butaka bwacu, icyo nacyo ni ikintu cyumvikana urumva ko ari ahantu nagiye kenshi gashoboka. Kera tugikora imirimo y’ingufu, najyaga mva muri Kayonza nkajya muri Ngoma guhinga imisiri;

    Gukora ibiraka byo guhoma amazu, nagiyeyo kenshi, nagiye gucungayo ingorobani, naremye isoko ry’aho bita i Kibungo, nacurujeyo inkweto, najyaga njyayo no kurebayo filime kera za ba Rambo na Shwazinega nkatega nkajyayo ari ho tuzibona honyine”.

    Uwiringiyimana Theogene [Theo Bosebabireba] akunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka “Icyifuzo”, “Ingoma”, “Ibigeragezo si karande”, “Uwo ni nde”, “Kubita utababarira”, “Inkuru ibaye impamo”, “Baramaze”, “Bazaruhira ubusa”, “Umunyabwenge”, “Baraye amajoro y’ubusa”, “Ntawe bitabera”, “Umuriro urotsa”, “Hagati y’umutwaro n’umutwe” n’izindi.

    Biva ku karago byinshi tubona nk’umusaruro wa Bosebabireba mu muziki

    Theo Bosebabireba ashobora gukora igitaramo muri uyu mwaka

    Theo Bosebabireba akora udukoryo mu biterane atumirwamo

    REBA INDIRIMBO “BARAMAZE” YA THEO BOSEBABIREBA

    UKO BIBA BIMEZE IYO THEO BOSEBABIREBA ARI IMBERE Y’ABAKUNZI BE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140760/theo-bosebabireba-yakomoje-ku-gukora-igitaramo-cye-cya-mbere-nindirimbo-zitari-iza-gospel-140760.html

  • Etincelles FC abafana baheruka gutabaza Perezia Kagame, perezida wa yo yeguye #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yeguye ku mwanya wo kuyobora iyi kipe kubera kubura umwanya uhagije wo gukora inshingano yatorewe.

    Ni mu ibaruwa isezera yandikiye Komite Nyobozi ya Etincelles FC bafatanyaga kuyobora iyi kipe.

    Ati “Mbandikiye ngira ngo mbagezeho ubwegure bwanjye ku nshingano natorewe zo kuba perezida wa Etincelles FC. Mu by’ukuri nyuma yo kubona ko nta mwanya uhagije wo gukurikirana imirimo natorewe gukora mu ikipe ya Etincelles FC kubera akazi kanjye ka buri munsi kabaye kenshi, mbandikiye ngira ngo mbasabe mwakire ubwegure bwanjye.”

    Yeguye nyuma y’uko iyi kipe ifite ikibazo cy’amikoro aho na tariki ya 3 Werurwe mu mukino wahuje Etincelles na APR FC i Kigali ikabatsinda 1-0, abafana b’iyi kipe bazanye ibyapa batabaza Perezida Kagame ko iyi kipe igiye kumanuka kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kayifite mu biganza barebera.

    Gusa ubuyobozi bwa Etincelles FC nyuma bwaje kwandika buvuga ko bwitandukanyije n’aba bafana ibyo bakoze butabyemera.

    Enock Ndagijimana yeguye nyuma y’uko yari yatorewe kuyobora iyi kipe muri Mutarama 2022, asize Etincelles ku mwanya wa 13 n’amanota 25, irarusha Etoile del’Est ya nyuma amanota 6.

    Ndagijimana Enock yeguye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Etincelles-FC-abafana-baheruka-gutabaza-Perezia-Kagame-perezida-wa-yo-yeguye