Blog

  • Djihad utegerejwe mu Mavubi, Umujyi abarizwamo wabayemo iturika ry’igisasu #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kryvyi Rih ubarizwamo ikipe ya Kryvbas FC muri Ukraine ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana watewemo igisasu cyahitanye abantu 5.

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2024, aho igisasu cyasenye zimwe mu nyubako nini Mujyi wa Kryvyi Rih bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.

    Icyo gihe iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo yavuze ko ari igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’Uburusiya. Uburusiya na Ukraine bakaba hamaze igihe mu ntambara.

    Djahad Bizimana akaba yabwiye ISIMBI ko bameze neza nta muntu n’umwe wo mu ikipe wagizweho ingaruka n’iri turika ry’iki gisasu.

    Imyitozo y’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe mu ikipe ya Kryvbas FC, yatangijwe n’umwanya wo kwibuka abasizie ubuzima muri iri turika ryabaye ku wa Kabiri.

    Djihad Bizimana akaba ari mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti ya Madagascar tariki ya 18 Werurwe, Botswana tariki ya 25 Werurwe imikino yose izabera muri Madagascar.

    Imyitozo y’ejo yatangijwe n’umwanya wo kwibuka abaguye muri iri turika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-utegerejwe-mu-mavubi-umujyi-abarizwamo-wabayemo-iturika-ry-igisasu

  • Abakinnyi ba AS Kigali bigumuye, abatoza bageze ku kibuga barambiwe barataha (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba AS Kigali bigumuye Banga gukora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi 4 bishyuza iyi kipe.

    Nyuma y’akaruhuko bari bahawe basoje umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, AS Kigali yagombaga gusubukura imyitozo uyu munsi.

    Gusa nubwo abatoza baje bakababura, abakinnyi bari baciye amarenga ko batari busubukure imyitozo aho ejo kapiteni wa bo, Bishira Latif yanditse mu rubuga rwa WhatsApp rw’abakinnyi bahuriramo ati “nta mushahara, nta myitozo.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024, abatoza bazindukiye ku myitozo nk’ibisanzwe, bategura imyitozo, batera amakona ariko babura umukinnyi n’umwe.

    Bakaba bategereje kugeza aho barambiwe na bo bafata icyemezo cyo kwitahira.

    Kugeza ubu amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko aba bakinnyi mu gihe bitakwishyurwa batiteguye gusubukura imyitozo. Barishyuza imishahara y’amezi 4 ni mu gihe ariko hari n’abishyuza amezi 5.

    Abatoza bategereje babuze abakinnyi baritahira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-as-kigali-bigumuye-abatoza-bageze-ku-kibuga-barambiwe-barataha-amafoto

  • Diplomat yageneye ubutumwa bwihariye The Ben… – #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana intambara y’amagambo hagati ya The Ben na Bruce Melodie aho aba bombi bapfa kuba baragiye gukorana indirimbo ariko The Ben akaba yari arimo gukina umukino wa ‘Play station’ na Zizou Alpacino bikarangira Bruce Melodie arambiwe akigendera ndetse bakagerageza n’iya kabiri ariko nayo ntigere ku iherezo.

    Umuraperi Nuur Fassasi wamamaye nka Diplomat uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Icyuki gikaze” yakoranye na Li John, ni umwe mu bahanzi babashije gukorana n’aba bahanzi bombi Bruce Melodie na The Ben, ku buryo afite uko azi buri umwe.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Diplomat yatangaje ko aba bombi bagiye bakunda indirimbo yakoranye nabo yaba ‘Bruce Melodie’ bakoranye ‘Umwe Bavuze’ nubwo nta mashusho bigeze bafata ndetse na The Ben bakoranye ‘Karibu Sana’.

    Amashusho y’indirimbo “Karibu sana” bayafatiye mu gihugu cya Uganda kubera ko icyo gihe The Ben atabarizwaga mu Rwanda, ahubwo byasabye Diplomat kumusanga mu gihugu cya Uganda aho yari yagiye gutaramira.

    Diplomat abajijwe ku wakunga aba bombi bamaze igihe mu ntambara y’amagambo, yavuze ko ari bo ubwabo bakwiyunga ariko yirinda kwinjira muri iki kibazo cyane. Yagize ati: “Ni abantu bakuru bose, nta muntu wo kubunga ahubwo ni bo ubwabo bo kwiyunga, gusa sinshaka kugira byinshi mbavugaho kuko bose ni abagabo”.

    Ibi yabibajijwe nyuma yo gukomoza ku kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoranye indirimbo na The Ben, Bruce Melodie ndetse na Meddy.

    Diplomat abona The Ben na Bruce Melodie ari bo ubwabo bakwiriye kwiyunga

    The Ben na Bruce Melodie bakomeje kurebana ay’ingwe

    Reba ikiganiro cyose Diplomat yagiranye na InyaRwanda Tv

    REBA INDIRIMBO NSHYA “ICYUKI GIKAZE” YA DIPLOMAT FT LI JOHN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140770/diplomat-yageneye-ubutumwa-bwihariye-the-ben-na-bruce-melodie-140770.html

  • Rayon Sports yatanze ikirego muri RIB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) irega sosiyete yatsindiye isoko ryo kugurisha amatike kuri Stade ku mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya Urid Technology Ltd na bamwe mu bakozi ba yo kubera abantu binjiriye ku matike atari aya nya yo ku mukino wa APR FC.

    Ikirego cya Rayon Sports gishingiye ku kuba ku mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona batsinzwemo na APR FC 2-0, hari abantu binjiye muri Kigali Pelé Stadium yakiriye uyu mukino binjirira ku matike ya baringa (fake tickets).

    Uboyobazi bwa Rayon Sports bukaba buvuga ko bafashe abakozi 11 ba Urid babigizemo uruhare bashyikirizwa RIB ya Rwezamenyo ngo bakurikiranwe baryozwe ibyo bakoze ariko bakaba batunguwe no kuba hari abarekuwe.

    Muri iyi baruwa y’ikirego yashyizweho umukono na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele iragira iti “mu mukino wa shampiyona wahuje ikipe ya Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 kuri Stade ya Kigali Pelé i Nyamirambo, hari abafana binjiriye ku matike ya baringa (fake tickets) babifashijwemo n’abakozi b’ikigo cyahawe isoko ryo gucuruza amatike ku bibuga muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League) cya Urid Technology Ltd.”

    Bakomeje bavuga ko abafashwe ari 11 bashyikirizwa RIB ngo bakurikiranwe.

    “Abagize uruhare muri iki gikorwa uko ari 11 barafashwe bagezwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu rwego rwo kubakurikirana bagahanwa hagamije guca uyu muco mubi wo kwinjira muri Stade hagurishijwe amatike ya baringa, ibintu bibangamira iterambere ry’amakipe ndetse na Siporo muri rusange. Tukaba dusaba ko abagize uruhare bose muri icyo gikorwa bakurikiranwa ndetse na Urid Technology Ltd, kubera ko abakozi ba yo babigizemo uruhare. “

    Gusa na none bavuze ko batunguwe no kuba hari abatashye. Bati “Dukurikije ko abagize uruhare bose muri iki gikorwa bagombaga guhanwa kuko ibyo bakoze bibangamiye iterambere ry’amakipe y’umupira w’amaguru, none bamwe bakaba bararekuwe kandi baragize uruhare rugaragara muri iki gikorwa, tubandikiye iyi nyandiko dutanga ikirego mu rwego rwo gukurikirana abagize uruhare muri iki gikorwa bose ndetse n’ikigo cyahawe amasezerano yo kugurisha amatike ku masitade kikaryozwa uruhare abakozi ba cyo bagize muri iki gikorwa.”

    Iki kirego kikaba cyaherekejwe n’amazina y’abantu bari bafunzwe bakaza kurekurwa n’umukozi wa RIB aho muri 11, bagaragaje ko 8 barekuwe.

    Kuri uyu mukino, amakuru avuga ko Rayon Sports yacuruje amatike afite agaciro k’arenga miliyoni 50, ikaba yarasigaranye 43 imaze gukuramo ibyakoreshejwe byose.

    Ni wo mukino witabirwa n’abantu benshi

    Ngo hari abafana binjiriye ku matike ya baringa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatanze-ikirego-muri-rib

  • RIP Alexis : Muri ijoro ryahise umukozi wa REG yapfiriye ku ipoto y’amashanyarazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, akagari ka Rusovu, kuri iyi tariki ya 14 Werurwe 2024, humvikanye inkuru y'akababaro, y'urupfu rw'umukozi wa REG wapfuye ari mukazi.

    Ahagana mu masaha ya Saa moya z'umugoroba zishyira Saa mbiri nibwo Kanakuze Alexis yari ari ku ipoto ari gukora ibyapfuye, umuriro waje kumukubita, umukubitana imbaraga nyinshi ahita ahasiga ubuzima.

    Gusa ibi nubwo bayabaye Saa moya byageze Saa yine  ataramanurwa kuri iryo poto, kuko hari hategerejwe ubugenzacyaha (RIB) ndetse n'abandi bakozi ba REG.

    Source : https://yegob.rw/rip-alexis-muri-ijoro-ryahise-umukozi-wa-reg-yapfiriye-ku-ipoto-yamashanyarazi/

  • RDF yanenzwe igisa n'ivangura mu gisirikare igihe abagabo n'Abagore(b'Abasirikare) bakora Ubukwe #rwanda #RwOT

    Ubwo Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Juvenal Marizamunda yari imbere y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda agaragaza umushinga w'itegeko rishya rizagenga Ingabo z'Igihugu, umwe mu badepite yanenze ivangura rigaragara mu ngabo z'Igihugu aho igihe cyo gukora ubukwe Abasirikare b'Igitsina Gabo bambarirwa bya Gisirikare na bagenzi babo ariko byagera ku b'Igitsina Gore ukagira ngo ni Abasivire. Minisitiri w'Ingabo nawe yagaragaje ko bimutunguye, atari abizi ariko yemera ko bigiye gukosorwa.

    Umwe mu ntumwa za Rubanda ubwo yabazaga Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, yavuze ko ari nk'ubuvugizi ku bakobwa cyangwa se Igitsina Gore kiri mu Ngabo z'Igihugu. Ahamya ko bitumvikana, bidasobanutse mu ngabo z'u Rwanda kubona ab'Igitsina Gabo iyo bakoze ubukwe bambarirwa na begenzi babo ariko byagera ku b'Igitsina Gore bikaba nk'aho ari abasivile nyamara bose bahujwe n'umwuga umwe w'Igisirikare.

    Abaza iki kibazo, yagiseguriye ku ijambo ry'Umukuru w'Igihugu aherutse kuvugira mu munsi mpuzamahanga w'Umugore. Depite yagize ati' Nyakubahwa Speaker(Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko) ejobundi Umukuru w'Igihugu yatwibukije ku munsi w'Abagore ko uburenganzira bw'Umugore, ntabwo ari ukubumuha ahubwo arabusanganwe, 'So', nta mpamvu yo ku bubangamira'.

    Yakomeje ati' Mu Gisirikare bakora byinshi byubahiriza Gender ariko hari ikintu kimwe batari banoza cyangwa Nyakubahwa Minisiteri aratubwira Ingamba bagifiteho!,. Ko iyo ubuna Umusore w'Umusirikare n'Umukobwa w'Umusirikare b'Aba Ofisiye, uw'Umuhungu akorerwa Ubukwe, agakorerwa mu buryo bwa Gisirikare akishima bikamunezeza ariko umukobwa we w'Umusirikare w'umu Ofisiye ngo ntabwo bagenzi be bamwambarira ngo kuko yambaye 'AGATIMBA'!'.

    Akomeza ati' Ibyo ng'ibyo rwose ntabwo bikwiye!, kuko niba ari umusirikare cyangwa ari Umupolisi, reka tuvuge Abasirikare! Akaba ari Umukobwa w'Umu Ofisiye nawe akaba abikunze akeneye gukorerwa ibyo birori nk'ibyo basaza babo bakorerwa. Abakobwa bagenzi be ni bamwambarire bya Gisirikare nubwo yakwambara agatimba, ababona abakobwa aribo bambaye Gisirikare bizaba byumvikana ko Umugeni ariwe Musirikare, ariwe mu Ofisiye'.

    Yagize kandi ati' Ariko niba agiye ku rugamba, akajya ku training ( imyitozo), agakorana na musaza we, bagahabwa umushahara ungana, bagahabwa akazi kangana, bakagirirwa icyizere kingana ariko byagera kujya kurongorwa no kurongora hakazamo 'IVANGURA'!. Ibyo bintu ntabwo bikwiye rwose nubwo murimo ku biseka. Wa mukobwa aravuga ati kumbe Njye, hari uburenganzira ndafite? Nyakubahwa Minisitiri rwose icyo kintu mugitekerezeho kandi gituma n'abakobwa bato bamwe na bamwe bakunda Igisirikare binabashimisha'.

    Iyi Ntumwa ya rubanda, ihamya ko iyo abantu babibona( abatashye ubukwe) babona biryoshye kandi ko ari uburenganzira bw'uwo ukwiye kubikorerwa. Asaba ko urwitwazo n'izindi mpamvu bikwiye gukurwaho, bityo abakobwa b'Abasirikare bashakanye n'abasivile mu gihe cy'ubukwe bagakorerwa nk'ibikorerwa basaza babo, uretse ababa batabishaka.

    Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Juvenal Marizamunda mu gusubiza iyi ntumwa ya rubanda, yagaragaje ko nawe atunguwe, atari azi ko ibyo bikorerwa bamwe(Gabo) abandi(Gore) nti babikorerwe ngo kuko ari igitsina Gore. Ati' Nanjye ntabwo nari mbizi, mbajije Koloneri hano arambwira ngo ntabwo bajya babambarira, ubwo ndaza kubaza impamvu ariko ndumva nta mpamvu n'imwe ya bibuza! Nabo baba barabikoreye, njye ahubwo nari nzi ko aricyo gituma abantu baza mu Gisirikare…., ariko bibaye na ngombwa yenda tuvuga ko bambarira abambaye, nawe Agatimba yaba akaretse cyangwa tugashaka indi Folumire dukoresha, ntabwo tuzabura igisubizo ariko tuzashaka uburyo bajya bajya babambarira nabo'.

    Photo internet. Umusirikare w'Igitsina Gabo warongoye, usanga we n'umugeni bambarirwa mu mpuzankano ya Gisirikare yagenewe ibirori, bakamukorera ibirori bidakorerwa uw'igitsina Gore.

    Mu bukwe bwa Gisirikare yemwe na Polisi, bimenyerewe( byari nk'ihame) ko igitsina Gabo aribo gusa bambarirwa na bagenzi babo impuzankano ya Gisirikare igihe cy'Ubukwe, bagakorerwa ibidasanzwe. Umukobwa w'Umusirikare usanga ubukwe bwe wagira ngo ni ubwa Gisivile, ibyo abatari bake batahwemye kunenga bagaragaza ko bisa n'ivangura rikorerwa igitsina Gore muri uyu mwuga. Hitezwe kurebwa niba koko ubwo bivugiwe mu Nteko Ishinga Amategeko, bivuzwe n'Intumwa ya rubanda biza guhabwa umurongo, ubukwe bw'Umusirikare w'Igitsina Gore bugahabwa agaciro nk'ubw'Igitsina Gabo.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/15/rdf-yanenzwe-igisa-nivangura-mu-gisirikare-igihe-abagabo-nabagorebabasirikare-bakora-ubukwe/

  • Mugiraneza Jean baptiste ‘Migi’ yashatse kwiba igikombe Rayon Sports yatwaye itsinze APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugiraneza Jean baptiste 'Migi' yatangaje ko yashatse kwiba igikombe cyatwawe na Rayon Sports ku mukino wa nyuma wa Super Cup wabaye tariki 12 Kanama 2023, ubwo Murera yanyagiraga APR FC ibitego 3-0.

    Uwo mukino, igikombe cyatwawe na Rayon cyazanwe na Migi, wari witeze ko cyiratwarwa na APR FC yari yemeye kucyimutura nyuma yo gusezera ruhago.

    Mu kiganiro na Flash Fm, Migi yagize ati: 'Navuga ko byarangiye nabi, aho nari nicaye igitego cya Mbere cyagiyemo mbona y'uko bishoboka ko APR ishobora kwishyura, icya Kabiri cyijyamo n'icya Gatatu cyijyamo, Leonida(s) sinkubeshye aho nari nicaye, ni uko wenda haba hari umutekano mu mutima naravuze ngo mfite ubushobozi nagiterura nkiruka […] nagifata nkabaca mu myanya y'irihumye nkacyirukankana.'

    Source : https://yegob.rw/mugiraneza-jean-baptiste-migi-yashatse-kwiba-igikombe-rayon-sports-yatwaye-itsinze-apr-fc/

  • Abakinnyi ba Dynamo BBC bamaze gusesekara i Bujumbura – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe ya Dynamo BBC yo mu Burundi nyuma yo kwanga kwambara Vist Rwanda bagasezererwa mu irushanwa rya BAL bari bitabiriye mu gihugu cya Afurika y'Epfo, bageze iwabo mu Burundi.

    Ku isaha ya Saa munani z'amanywa yo kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, nibwo bageze mu Burundi batwawe n'indege ya KenyaAirways, nyuma yo kwanga gutwarwa na RwandaAir.

    Abakinnyi ba Dynamo bahagurutse I Johannesburg muri Africa y'Epfo mu ijoro saa 01h15 na Kenya Airways yanyuze Nairobi-Bujumbura

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-dynamo-bbc-bamaze-gusesekara-i-bujumbura-amafoto/

  • Mu ndirimbo nshya, Senderi Hit yakanguriye ur… – #rwanda #RwOT

    Senderi azwi cyane mu ndirimbo zitsa ku butumwa bw'uburere mboneragihugu nka 'Twaribohoye', 'Nzabivuga', 'Tuzarinda Igihugu', 'Iyo twicaranye' n'izindi zakomeje izina rye. Uyu muhanzi azwi no mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk'iyitwa 'Twigirire icyizere', 'Intimba y'Intore', 'Nyarubuye iwacu hari heza', 'Amateka yacu' n'izindi.

    Izina rye ryanakomeye ubwo yashyiraga hanze indirimbo z'amakipe ahora ahanganye, afite indirimbo ivuga kuri APR FC akagira n'indirimbo ivuga kuri Rayon Sports kandi ni ibihangano yakoze atabyishyuriwe 'kuko akunda izi kipe zombi'.

    Mu myaka ishize ari mu muziki, uyu muhanzi avuga ko yabaye imvano yo gukomeza gukora ibihangano byiza atitaye kuri benshi bagiye bamuca intege.

    Ikirenze kuri ibyo, asobanura ko 'ndi ishuri ryo kudacika intege'. Ndetse, yagiye abyumvikanisha no mu ndirimbo z'urukundo yashyize hanze nka 'Nta Cash', 'Jealous', 'Convention' yakoranye na Bruce Melodie, 'Umuvuduko' yakoranye na Jay Polly, 'Bugacya' yakoranye na Theo Bosebabireba n'izindi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya 'Muze Turwubake' nk'impano yageneye urubyiruko arushishariza gukomeza kubaka u Rwanda no kurinda ibimaze kugerwaho n'Igihugu mu myaka 30 ishize.

    Ati 'Imibare igaragaza ko urubyiruko aribo benshi batuye u Rwanda, byumvikanisha ko Igihugu ubu kiri mu biganza byanyu rubyiruko. Binasobanuye ko bari ku ruhembe rwo kurinda, gusigasira, no gukomeza kubibungabunga bakabimeza.'

    Akomeza ati 'Igihugu cyabohowe n'abari urubyiruko, bisobanuye ko imbaraga z'urubyiruko zikenewe no muri iki gihe mu rugendo rwo kuganisha aheza Igihugu cyacu. Iyi ndirimbo rero ni ukubibutsa, ko bagomba kuba imbere y'aho u Rwanda rugana.'

    Uyu muhanzi anavuga ko iyi ndirimbo yayikubiyemo ubutumwa bukangurira Abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, kandi abwira urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bakitabira umurimo.

    Ubu izina rishya ni Nyiri Umufana

    Senderi yavuze ko imyaka 25 ishize yubatse amateka n'ibigwi bikomeye mu muziki, ko igihe kigeze kugirango ku mazina akoresha yumvikanishe ko yigwijeho abafana.

    Avuga ko hejuru yo kuba yitwa Senderi Hit yongeye nyiri umufana 'Senderi Hit Nyiri Umufana''

    Yavuze ko yahisemo iri zina ashingiye ku bitaramo amaze kwitabira, ibimenyetso simusiga birimo aho yagiye ataramira, ibikorwa yitabiriye n'ibindi byagiye bisiga ivumbi ritumuka.

    Ati 'Mbifitiye ibimenyetso! Si amagambo. Ibyo nakoreye mu Ntara abaturage barabizi, urugero rwa hafi n'ibitaramo bya Tour du Rwanda 2024 nageze henshi hashoboka, abafana baremeye, ibitaramo bya Airtel Connect ya Kabiri aho nataramiye imbere y'abaturage bahawe Telefoni na Perezida Kagame kugirango bakoreshe ikoranabuhanga, rero ibimenyetso si iby'ubusa.'

    Senderi yavuze ko mu gihe kiri imbere azashyira hanze indi ndirimbo azatura ababyeyi batwite kugirango abazavuka bazakurane n'ubutumwa yaririmbyemo.


    Senderi Hit yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Muze Turwubake' ikangurira urubyiruko kurinda ibimaze kugerwaho


    Senderi Nyiri Umufana yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ashingiye ku rugendo rw'imyaka 30 ishize

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SENDERI HIT YISE 'MUZETURWUBAKE'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140778/mu-ndirimbo-nshya-senderi-hit-yakanguriye-urubyiruko-kurinda-ibimaze-kugerwaho-no-kubyonge-140778.html

  • Angelica yashyize hanze indirimbo nshya irata… – #rwanda #RwOT

    Mu 2021, Umuhanzikazi Niyigena Angelique ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere by’umwihariko ikoze mu njyana gakondo cyane ko ariyo yakuze akunze ndetse akayikomeza nyuma yuko asanze ashobora kuyibyaza umusaruro ikagirira abantu benshi akamaro.

    Kuva mu mwaka wa 2021, ntabwo Angelica yigeze acika intege mu gukora umuziki by’umwihariko uri mu njyana gakondo n’ubwo abantu benshi cyane bakunze gushamadukira ibigezweho bakirengagiza umuco wabo cyangwa bakawugenera umwanya muto cyane.

    Kuri ubu, Niyigena Angelique ukataje mu bikorwa by’umuziki yamaze gushyira hanze indirimbo yise “U Rwanda” akaba yayikoze mu rwego rwo kugaragaza aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe abatutsi ndetse hakangirika n’ibikorwa remezo byinshi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Angelica yagize ati “indirimbo “U Rwanda” muri macye, ivuga ku byiza by’u rwanda aho u rwanda rugeze rwiyubaka, iterambere , amahoro n’ibindi byiza byose dukesha ubuyobozi bwiza.”

    Akomeza agira ati “Yashibutse cyane ku myaka 30 ishize, aho u rwanda ruri none nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo ya Genocide yakorewe abatutsi, aho rugeze ubu n’amahanga akaba atangara.”

    N’ubwo Angelica atari ashikamye mu muziki mu myaka itambutse, yatangaje ko kuri ubu aribwo agiye gukora cyane dore ko mu myaka yatambutse yagiye ahura na bimwe mu bibazo birimo amikoro asabwa kugira ngo indirimbo isohoke haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

    Angelique yashyize hanze indirimbo nshya yise “u Rwanda”


    Angelica yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2021

    Reba amashusho y’indirimbo “U Rwanda” y’umuahnzikazi Angelica

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140759/angelica-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-irata-ibyiza-byu-rwanda-video-140759.html