Blog

  • Real Madrid izesurana na Manchester City! Uko… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu guhera Saa Saba nibwo i Nyon muri Switzerland ku biro bikuru by’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi (UEFA) habaye tombora y’uko amakipe azahura mu mikino ya 1/4 cya UEFA Champions League nyuma yuko hasojwe imikino 1/8.

    Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yasezereye FC Porto muri 1/8, yatomboye Bayern Munich yo mu Budage yasezereye Lazio muri 1/8.

    Atletico Madrid yo muri Espagne yasezereye Inter Milan muri 1/8, yatomboye Borussia Dortmund yo mu Budage yasezereye PSV Eindhoven muri 1/8.

    Manchester City yo mu Bwongereza yasezereye FC Copenhagen, yatombowe na Real Madrid yo muri Espagne yasezereye RB Leipzig muri 1/8.

    Ni mu gihe Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yazereye Real Sociedad muri 1/8, yatomboye FC Barcelona yo muri Espagne yasezereye Napoli muri 1/8.

    Bijyanye n’amakipe yakatishije itike ya 1/4,  byari byitezwe ko babaho gutomborana kw’amakipe y’ibigugu.

    Gutomborana gukomeye cyane kwabayeho umuntu yavuga ni ikipe Real Madrid itozwa na Carlo Ancelotti ytomboye Manchester City itozwa na Pep Guardiola.

    Aya makipe yaherukaga guhura muri Champions League iheruka muri 1/2 aho Manchester City yasezereye Real Madrid bikarangira ari nayo inegukanye Champions League.

    Iyi tombora kandi niyo izagena uko amakipe azahura muri 1/2 cya UEFA Champions League aho ikipe izaba hagati ya Real Madrid na Manchester City izacakirana n’izava hagati ya Arsenal na FC Bayern Munich naho izava hagati ya Borussia Dortmund na Atletico Madrid ikazacakirana nizava hagati ya Paris Saint-Germain na FC Barcelona.

    Biteganyijwe ko imikino ibanza ya 1/4 izakinwa  taliki 9 na taliki 10 mu gihe iyo kwishyura yo izakinwa taliki ya 16 na 17 mu kwezi gutaha kwa Mata.

    Ikipe ifite igikombe giheruka cya Champions League ni Manchester City ikaba yaragitwaye itsinze Inter Milan igitego 1-0.

    Uko amakipe azacakirana muri 1/4 cya UEFA Champions League 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140808/real-madrid-izesurana-na-manchester-city-uko-tombora-ya-14-muri-champions-league-yagenze-140808.html

  • Ibyamamarekazi 10 byamenyekanye kubera filime… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu byamamarekazi bazamuwe n’izi filime z’urukozasoni (Porn) si uko bari basanzwe bazikina bya kinyamwuga, ahubwo wasangaga bari basanzwe bari mu myidagaduro gusa bakiri hasi batazwi. Aho aya mashusho yabo bakora imibonano mpuzabitsina agiriye hanze bigatuma bahita bamenyekana cyane akanabinjiriza agatubutse.

    Aba barimo abahanzikazi,abanyamideli, abakinnyi ba filime bari basanzwe batazwi ibi benshi bita ”Underground’ cyangwa ‘bataragafata’ mu mvugo z’ubu. Kuba abarimo Kim Kardashian, Paris Hilton, Pamela Anderson baramamaye cyane babikesha aya mashusho bakoze y’urukozasoni.

    Dore ibyamamarekazi 10 byamenyekanye babikesha filime z’urukozasoni:

    1. Jennifer Lopez

    Mbere umuhanzikazi Jennifer Lopez ataraba icyamamarekazi mpuzamahanga, yigeze guca ibintu ubwo amashusho ye y’urukozasoni yajyaga hanze. Mu 1997 nibwo hasohotse amashusho y’iminota 28 ya Jennifer Lopez n’umugabo we wa mbere witwa Ojani Noa. Iki gihe byatumye Lopez ahita azamuka byihuse cyane nubwo benshi babimunenze ntibyamubujije kwamamara vuba vuba.

    2. Paris Hilton

    Umunyamideli Paris Hilton akaba n’umuvanzi w’umuziki (DJ), yamamaye kuva mu 2004 ubwo yasohoraga filime y’urukozasoni yise ‘One Night in Paris’ amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina n’umunyamideli Rick Salomon wari umukunzi we icyo gihe. Kuva iyi filime yasohoka Paris Hilton yahise aba icyamamare mpuzamahanga.

    3. Kim Kardashian

    Kuba umuryango wa Kim Kardashian waramamaye cyane babikesha filime y’urukozasoni yasohoye mu 2007. Iyi filime yayikinanye n’umuhanzi Ray J wari umukunzi we icyo gihe. Iyi niyo yatumye amenyekana imukingurira imiryango i Hollywood. Ni nayo kandi yatumye ikinyamakuru ‘Playboy’ kizwiho gucuruza amashusho n’amafoto y’urukozasoni, kimwishyura Miliyoni 5 kugirango gicuruze amafoto y’ubwambure bwe. 

    4. Katie Price

    Umunyamidelikazi Katie Price yabaye icyamamare mu 1999 ubwo hasohokaga amashusho y’urukozasoni yakoranye na DJ Dane Bowers bahoze bakundana. Iki gihe Katie Price yabaye uwa mbere ku rutonde rw’abakobwa bavuzwe cyane mu 1999 muri Amerika. Iyi filime kandi niyo yatumye ahita ashyirwa mu kiganiro ‘Celebrity Big Brother’ cyatumye arushaho kwamamara.

    5. Pamela Anderson

    Umwe mu banyamideli bafatwa nk’ab’ibihe byose, Pamela Anderson, nawe ari mu bamenyekanye abikesha filime y’urukozasoni. Mu 1995 yasohoye amashusho y’urukozasoni yakinanye n’umuhanzi Tommy Lee wamamaye mu itsinda rya ‘Motley Cue’. Aya mashusho bayafashe ubwo bari mu kwezi kwa buki. Iyi couple yahoze itigisa imyidagaduro muri Amerika, iherutswe gukinnywaho filime y’uruhererekane yitwa ‘Pam&Tommy’ yerekana uburyo bahuye, bakundanye n’uburyo iyi filime y’urukosazoni yabahinduriye ubuzima.

    6. Kendra Wilkinson

    Umunyamideli Kendra Wilkinson, yamamaye ubwo yacuruzaga amafoto y’ubwambure bwe mu kinyamakuru cya ‘Playboy’, gusa mu 2007 yaje guca ibintu ubwo hasohokaga amashusho y’urukazosoni ye ndetse anayinjirizamo Miliyoni 8 z’amadolari.

    7. Carrie Prejean

    Umunyamideli uzwi cyane mu marushanwa y’ubwiza, Carrie Prejean, wanabaye nyampinga wa Amerika mu 2009 (Miss USA), ntabwo yabashije kumarana iri kamba igihe, dore ko nyuma yamezi 6 gusa abaye nyampinga hasohotse amashusho ye y’urukozasoni bituma ahita yamburwa ikamba. Byatumye ahita yamamara cyane ndetse kugeza ubu azwi nka ‘Nyampinga wambuwe ikamba kubera filime y’urukozasoni’.

    8. Mindy Kelly

    Umukinnyi wa filime, Mindy Kelly, wamamaye muri filime nka ‘Age of Extinction’, The Dark Knight Rises’ n’izindi, nawe yaje guca ibintu mu 2012 ubwo hasohokaga filime ye y’urukozasoni yakoranye n’uwahoze ari umukunzi we.

    9. Joanie Laurer

    Umugore w’ibigango witwa Joanie Laurer wamamaye nka ‘Chyna’ kubera gukina imikino yo kumvana imbaraga ya ‘Catch’. Mu 2004 Chyna yamamaye kurushaho kubera filime y’urukozasoni yakinanye na Sean Waltman nawe usanzwe ukina Catch.

    10. Leighton Meester

    Icyamamarekazi muri Sinema, Leighton Meester, wakunzwe cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ‘The Gossip Girl’. Mu 2009 Leighton yahindutse ikiganiro mu binyamakuru bitandukaye nyuma y’uko  hasohotse amashusho ye y’urukazasoni yanatumye arushaho kumenyekana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140810/ibyamamarekazi-10-byamenyekanye-kubera-filime-zurukozasoni-amafoto-140810.html

  • Real Madrid izahura na Manchester City, Arsenal izahure na Bayern Munichen – Uko Tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yagenze #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024 nibwo ku cyicaro cy'impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru ku mugabane w'i Burayi, Nyon mu Busuwisi habereye Tombola y'uko amakipe azahura muri 1/4 cya UEFA Champions League.

    Iyi tombola ya 1/4 yasize amakipe azahura muri ubu buryo:

    Arsenal vs Bayern Munich

    Atletico Madrid vs Dortmund FC

    Real Madrid vs Man City

    PSG vs Barcelona FC

    Inzira igaragaza uko azahura ku makipe azaba yageze muri 1/2 cy'Irangiza:

    Arsenal or Bayern vs Real Madrid or Man City

    Atletico or Dortmund vs PSG or Barcelona

    Imikino ibanza ya 1/4 izakinwa tariki ya 9 ndetse n'iya 10 z'ukwezi kwa Mata? Naho iyo kwishyura yo izakina tariki ya 16 na 17 Man 2024.

    Biteganyijwe ko ku mukino ibanza ya 1/2 cya UEFA Champions League izakinwa tariki ya 30 ndetse n'iya 1 Gicurasi 2024, iyo kwishyura izakinwa ku itariki ya 7 na 8 Gicurasi 2024.

    Biteganyijwe ko umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzakina tariki ya 1 Kamena 2024, ni umukino uzakinirwa kuri Sitade ya Wembley yo mu gihugu cy'u Bwongereza.

    The post Real Madrid izahura na Manchester City, Arsenal izahure na Bayern Munichen — Uko Tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yagenze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/real-madrid-izahura-na-manchester-city-arsenal-izahure-na-bayern-munichen-uko-tombola-ya-1-4-cya-uefa-champions-league-yagenze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=real-madrid-izahura-na-manchester-city-arsenal-izahure-na-bayern-munichen-uko-tombola-ya-1-4-cya-uefa-champions-league-yagenze

  • Tombola ya 1/4 cya Champions League, PSG izacakirana Barcelona, Man City na Real zongera guhura #rwanda #RwOT

    Tombola ya 1/4 cya Champions League yasize amakipe amenye uko azahura aho Manchester City igomba gucakirana na Real Madrid.

    Ni tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya15 Werurwe 2024.

    Ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne ya tomboye Borussia Dortmund yo mu Budage. Izakomeza hano muri 1/2 ikazahura n’izarokoka hagati ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ndetse na FC Barcelona yo muri Espagne.

    Arsenal yo mu Bwongereza ikaba yatomboye Bayern Munich yo mu Budage, izakomeza ikazahura n’izatsinda hagati ya Manchester City yo mu Bwongereza ibitse iki gikombe na Real Madrid yo muri Espagne. Umwaka ushize Real Madrid ikaba yari yasezerewe na Manchester City muri 1/2.

    Imikino ya 1/4 ikaba iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Mata ni mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 1 Kamena 2024.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tombola-ya-1-4-cya-champions-league-psg-izacakirana-barcelona-man-city-na-real-zongera-guhura

  • Uganda: Abanyeshuri 1000 buri mwaka bava mu i… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyabyanditse, ubu bushashatsi bwagiye hanze ku wa Kabiri w’iki Cyumweru bukaba bwarakozwe na Prof Nyangwe.

    Ubwo muri iyi Kaminuza ya Makerere bari mu birori byo gutanga ibihembo ku banyeshuri 12 bitwaye neza cyane biga mu ishami ry’Ubukungu muri uyu mwaka wa 2024, Prof Nyangwe usanzwe ari umuyobozi muri iyi Kaminuza, yavuze ko yakoze ubushakashatsi ku mpamvu ituma hari abanyeshuri bava mu ishuri kubera kutishyura amafaranga y’ishuri.

    Yakomeje avuga ko muri ubwo bushakashatsi bwe yasanze impamvu bava mu ishuri kubera kutishyura atari ukubera ko baba bayabuze ahubwo abo banyeshuri baba barahawe amafaranga n’ababyeyi babo ubundi bakayajyana gukina imikino y’amahirwe izwi nka ‘Betting’ bakayarya ibyo kwiga bakabivamo gutyo.

    Prof Nyangwe kandi yavuze ko hari n’abanyeshuri babona bigenze gutyo ntibabibwire ababyeyi ubundi ku munsi wo gutanga impamyabumenyi bakajyana bagategereza ko abana babo babahamagara bagaheba.

    Mu kwezi kwa 05 k’umwaka ushize wa 2023, hari umunyeshuri witwa Augustine Ssekajugo wigaga muri Makerere University yahawe amafaranga y’ishuri ayajyana muri ‘Betting’ bararya ahita aburirwa irengero gusa nyuma Polisi iza kumubona.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140790/uganda-abanyeshuri-1000-buri-mwaka-bava-mu-ishuri-kubera-betting-140790.html

  • Chriss Eazy yabataramiye! MTN na MINICT bahur… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) ku bufatanye na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, bishimiye gushyira ahagaragara 'Connect Rwanda 2.0,' igamije kongera imbaraga mu kuzamura umubare wa telefoni zigezweho mu Rwanda.

    Ibi, byakozwe mu rwego rwo gushyigikira politiki ya Leta y'u Rwanda yashyizweho n'inama y'abaminisitiri mu Ukwakira 2023, igamije ko 80% batunga telefoni zabo zigezweho, 90% by’ingo zose zikaba zifite izi telefoni, naho 80% bakaba bashobora gukoresha interineti.

    Ni muri urwo rwego MTN Rwanda yamuritse IKOSORA+, telefoni igezweho, ihendutse kandi ifite 4G muri iyi gahunda nziza ya Connect Rwanda 2.0, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe.

    Abitabiriye iki gikorwa barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Prudence n’umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda, Chantal Kagame, bataramiwe n’umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, Chriss Eazy ukunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘Jugumila,’ ‘Bana,’ ‘Inana,’ n’izindi.

    Gahunda ya 'Connect Rwanda 2.0,’ ije ikurikira iyayibanjirije ya 'Connect Rwanda 1.0,' yashyizwe mu bikorwa mu 2019 igasiga abarenga 26,599 babonye telefoni zigezweho mu gihugu hose.

    Intego ya Connect Rwanda 2.0 igamije kongera telefoni zigezweho, gufasha abanyarwanda kuzitunga, no gukuraho icyuho mu ikoranabuhanga.

    Ubwo hatangizwaga iki gikorwa, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimiye MTN Rwanda ku bwa telefoni zigezweho kandi zihendutse yazaniye abanyarwanda no gukomeza gahunda nziza ya Connect Rwanda 2.0. Yongeyeho ko iki gikorwa gihura neza n'intego yo kutagira usigara inyuma mu ikoranabuhanga.

    Ni mu gihe umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Mapula Modibe, yatangaje ko batewe ishema no kumurika telefoni igezweho ijyamo interineti ya 4G kandi ihendutse yitwa IKOSORA+ muri gahunda ishyigikiwe na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ya Connect Rwanda 2.0.

    Yagize ati: 'Kumurika iyi telefoni bishimangira imyizerere yacu y'uko buri wese akwiye inyungu z'ubuzima bugezweho kandi ntahure n'imbogamizi yo kubura uko akoresha 4G mu buryo bumuhendukiye.

    Binyuze muri iyi gahunda, dufite intego yo kongerera imbaraga no guteza imbere ubuzima bw'abanyarwanda bose hifashishijwe telefoni izabafasha gutumanaho, kwiga, no gukora ubucuruzi mu buryo butashobokaga mbere, byose ku giciro cyiza.'

    Bodibe yongeyeho ati: 'Uyu mwaka, muri MTN, twiyemeje kugeza ibisubizo byiza by'ikoranabuhanga ku bakiliya bacu, twiyemeza gukemura byinshi. Hamwe n'ibigezweho, IKOSORA + ituma abakiliya bacu bashobora gukoresha interineti ku muvuduko uri hejuru, ikabafasha gukoresha 4G mu buryo bworoshye maze ikoranabuhanga rikarushaho kwegera abakiliya bacu.'

    Ibyiza by'iyi telefoni igezweho ya IKOSORA+ ni byiza cyane, kuko ifite ubushobozi bwo kubika umuriro igihe kirekire, ifite ububiko bugari bwa 32GB na RAM ya 2G, camera nziza zifotora neza (iy'imbere n'iy'inyuma) n'ibindi.

    Ubu ku 20,000Frw yawe wakibonera telefoni nziza igezweho ya  IKOSORA+  kuri service center na connect shop zose mu gihugu. Ukiyigura, uhita uhabwa agahimbazamusyi ka 1GB buri munsi mu gihe cy'ukwezi kose, iminota 100 yo guhamagara, na SMS 30 byose mu minsi 30 ku mafaranga igihumbi gusa.


    MTN Rwanda ifatanije na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yamuritse telefoni igezweho muri gahunda igamije kuzamura umubare w’abatunze ‘Smartphones’ mu Rwanda


    Minisiteri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire yishimiwe ibyagezweho na MTN Rwanda

    Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yavuze ko batewe ishema no kugeza ibyiza ku banyarwanda

    Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda, Kagame Chantal yari ahari

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Prudence Rubingiza yishimiye iyi ntambwe ikomeye



    Umuhanzi Chrissy Eazy niwe wasusurukije abitabiriye


    I Kirehe aba mbere bacyuye telefoni zigezweho


    Ni igikorwa kigamije kutagira umunyarwanda usigara inyuma mu ikoranabuhanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140780/chriss-easy-yabataramiye-mtn-na-minict-bahurije-imbaraga-mu-kuzamura-umubare-wabatunze-tel-140780.html

  • Indyarya yahuye n’indyamirizi cyangwa ‘Gutsim… – #rwanda #RwOT

    Ibyo gucana inyuma ubu kubishakira ibimenyetso bisaba ya minsi 40 y’umujura uretse ko hari n’abayikuba kabiri bitewe na mayeri bakoresheje kandi ubuzima bugakomeza nkaho ntacyabaye.

    Mbere wasangaga abagabo aribo bakunze guca inyuma abagore babo gusa kuri ubu usigaye usanga n’abagore basigaye babaca inyuma ndetse igitangaje ni uko bakoresha amayeri nk’ay’abagabo bakoresha kugirango babihishe. Ni ukuvuga ngo babigiyeho.

    Urebye hanze aha, abashakanye babanye neza mu munezero, bizerana, badacana inyuma ni bake cyane ugereranije n’ingo zihoramo intonganya kubera ibi bibazo by’ubuhehesi.

    Hari abagabo bashimwa n’abagore babo kuko babakunda cyane ntibabace inyuma, mu gihe abagabo nabo bashimagiza abagore babo babita ba mutima w’urugo kuko babaziho kwitonda no kutajya mu bandi bagabo nyamara gusa siko kuri. Usanga ahubwo hari abacana inyuma mu ibanga aho mugenzi we adashobora no kubikeka ku buryo no kumufatira mu cyuho byamusaba igihe kinini.

    Uzumva hari abakoresha imvugo zubu ngo ”Gutsimba byubahwe!”, aha icyo baba bashaka kumvikanisha ni uko abashakanye cyangwa se abakundanye bakora amafuti arimo no gucana inyuma, bakayakora mu buryo bw’ibanga rikomeye ku buryo batabifatirwamo ndetse bakabikora n’igihe kinini nyamara abo bashakanye babafata nk’inyangamugayo.

    Kuba abashakanye basigaye barashyize ibyo gucana inyuma mu isura nshya, babikesha amayeri bakoresha atuma batabifatirwamo. Hari ingero zihari z’amayeri bakoresha:

    * Ku bagabo bafite ingo babaswe n’ingeso y’ubuhehesi ituma baca inyuma abagore babo dore amwe mu mayeri bakoresha:

    -Ubu ntamugabo uca inyuma umugore we ngo apfe kujya kubikorera muri ‘Hoteli’ cyangwa ‘Lodge’, ahubwo ubu usigaye usanga babikorera ahandi. 

    -Iyo umugabo yabonye inkumi atereta ikamwemera, usanga akora ibishoboka byose ngo bajye baryamana mu ibanga ntawe ubimenye cyane cyane umugore. Aha usanga ahitamo kumushakira inzu nziza akayimwishyurira buri kwezi maze nawe akajya aza kuyimusangamo uko abyifuza nta nkomyi.

    -Hari abagabo bahitamo gufata umukobwa baryamana bakamuha akazi aho bakorera (aha ababikora n’ibabandi bafite kompanyi runaka bayobora), maze bakabona uburyo bwiza bazajya bibeta ndetse n’umugore yabakeka cyangwa undi muntu bakamubwirako baba bari mu kazi.

    -Ikindi kintu kidasanzwe ni uko umugabo afata umusore  w’inshuti ye akamukodeshereza inzu  nziza ,agashyiramo buri kimwe cyose  ku buryo  umukobwa aza  nk’uje gusura wa musore ariko mu by’ukuri  ari uwa wa mugabo ku buryo n’ababona  yinjiye muri iyi nzu  batabitindaho.

    Ngo  hari  igihe iyi nzu ishobora gukodeshwa n’abagabo barenze umwe , bose bakajya bazana abakobwa mu bihe bitandukanye  bitwikiriye  isura y’ubucuti na wa musore uyibamo.

    Uwaduhaye ubuhamya,yavuze ko  uyu musore ukodesherezwa inzu ahanini usanga ari uwa hafi ku buryo  niyo umugore yumvise ko  barikumwe yumva ko atekanye.

    Ngo ni ibintu bikorwa n’impande zombi kuko hari n’abagore usanga bakodeshereza abakobwa amazu mesa , bazajya bizaniramo abasore ku buryo nta wagira icyo akeka ahubwo byitirirwa urungano.

    Kuri iyi ngingo no n’iyo bagiye kurya ubuzima bikorwa bitwikiriye umutaka w’ubucuti ku buryo umuntu ubabonye  atagira ikindi akeka kuko usanga  barikumwe n’urungano.

    -Hari kandi n’abagabo badatinya gufata aba bakobwa bakabereka abagore babo bavuga bati: ‘Uyu mwana namuhaye akazi ndikumufasha’ ku buryo umugore yumva ntakibazo kirimo ndetse ntanabakeke nyamara ko iyo bageze hirya bikorera ibyabo.

    *Ku bagore nabo basigaye barize amayeri bayakuye ku bagabo babo:

    -Urebye mu bagore bafite ingeso yo guca inyuma abagabo babo, usanga nabo amayeri bakoresha asa nk’aya bagabo.

    -Umugore wifitiye umusore bakorana ayo mabi, akenshi uzasanga nawe yaramushakiye inzu nziza yo kubamo ayimwishyurira, amumenyera buri kimwe cyose, ku buryo n’uwabakeka ahita avuga ko uwo musore ari uwo mu muryango afasha.

    -Uzasanga aba bagore bahora mu ngendo z’akazi zidashira, aho afata nk’iminsi ibiri cyangwa itatu atari mu rugo yasize abwiye umugabo ko agiye mu rugendo rw’akazi, nyamara yifatiye wa musore amujyanye ahantu runaka nko ‘ku mazi’ bakaba barya ubuzima. Ibi kandi babikora kuko babibonye ku bagabo kuko nibo bakunze gukoresha aya mayeri.

    -Hari kandi abagore baca inyuma abagabo babo bishakira ifaranga. Aha uzasanga baryamana n’abagabo bakize cyane ku buryo babaha ku mafaranga ndetse aya mafaranga akayatahana akayatungisha urugo yewe akayahaho n’umugabo we utaba uzi aho yaturutse.

    -Bamwe mu bagore bitwaza akazi bagaca inyuma abagabo babo, aho ashobora kuryamana n’umukuriye mu kazi akurikiye ‘Promotion’, cyangwa se akaryamana n’uwamwemereye akazi keza gahemba menshi. Si ibanga ko bamwe mu bagore n’abakobwa bafite akazi keza babikesha iyi myitwarire.

    Iyo rero abantu bavuze ngo ”Indyarya yahuye n’indyamirizi ‘ baba bashatse kuvuga ko abashakanye cyangwa abakundana buri umwe afite amayeri akoresha ntafatirwe mu cyuho cyo gucana inyuma. Ni ukuvuga ngo bacana inyuma bose kandi ntihagire ubifatiramo undi, ku buryo n’ubifatiwemo ntangaruka nyinshi bimugiraho kuko na mugenzi we ubimufatiyemo nawe nibyo akora!

    Ibi ariko ntibigarukira ku bashakanye kuko no mu bakundana batarabana cyane cyane urubyiruko nabo bafite amayeri menshi bakoresha bacana inyuma. Usanga abasore batereta abakobwa benshi icyarimwe (gutendeka) ku buryo iyo ari imbere y’uwo akunda atapfa kumubwira ibyo kuryamana kuko aba yabikoze mu bandi.

    -Ibi kandi n’abakobwa barabikora aho usanga afite abasore batandukanye bamutereta ku buryo ibyo gucana inyuma babiciye amazi ndetse basigaye babifata nk’ibisanzwe.

    -Byumwihariko bamwe mu bakobwa basigaye baca inyuma abakunzi babo bakiryamanira n’ababandi bita inshuti magara bahibye utuzina nka ‘Besto’, ‘Rutwe’, ‘My Bro’n’andi menshi babahamagara ku buryo umukunzi adashobora gukeka ko umuntu yita ‘Rutwe’ ariwe baryamana cyangwa ko umuntu afata nk’umuvandimwe we ariwe baryamana bihishe.

    -Ibi kandi n’abasore barabikora kuko usanga nabo bafite inshuti magara z’abakobwa biganye, bakuranye cyangwa bakorana usanga baryamana mu ibanga rikomeye nyamara yagera imbere y’umukobwa bakundana ati :Çherie uyu mukobwa ni umwana twakuranye mufata nka Sister wanjye’.

    Amayeri akoreshwa hagati y’abashakanye n’abakundana bacana inyuma ni menshi cyane ndetse uko bwije n’uko bukeye haduka n’andi mayeri, niyo mpamvu usanga benshi bavuga ko ntarukundo rw’ukuri rukibaho cyangwa urugo rwubakiye ku kwizerana n’urukundo, aribyo bahuza no kuvuga ngo ‘Indyarya yahuye n’indyamirizi’ cyangwa ngo ‘Gutsimba byubahwe’ kuko bose babanye babeshyana. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140791/indyarya-yahuye-nindyamirizi-cyangwa-gutsimba-byubahwe-ibitavugwa-ku-gucana-inyuma-mu-isur-140791.html

  • Byagenze gute ngo Diplomat akorane indirimbo… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umunyamakuru Ismael Mwanafunzi uri mu bakunzwe cyane, si kenshi wamwumva mu bindi bikorwa uretse kuri Radio, aho asanzwe akora, ni umuntu ukunda ubuzima bw’ubwiru cyane ko abenshi batanamuzi neza ku buryo umusabye amafoto ye arenze abiri, byagorana kuyaboma.

    Kuri ubu Ismael Mwanafunzi aherutse kumvikana mu ndirimbo ‘Icyuki Gikaze’ ya Diplomat na LI John.


    Diplomat mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda, yavuze ko nubwo iyi ndirimbo yabayeho, aba bombi batari baziranye usibye kuba umwe yari azi mugenzi we ariko bataravugana, ndetse bataranabona.


    Diplomat yagize ati “Ariya magambo narabanje ndayandika, ariko nkumva ntago nzayavuga neza, ntekereza umuntu wayavuga neza akaryoha, numva ni Mwanafunzi “.


    Diplomat avuga ko nubwo yatekereje Mwanafunzi atari yizeye ko azabyemera kuko batari baziranye.

    Diplomat yagize ati “Ismael Mwanafunzi ntago twari tuziranye, naramuhamagaye ndamwibwira, nsanga aranzi. Namubwiye ko nshaka ko anshyirira ijwi mu ndirimbo, arabyemera, dupanga umunsi, tuzabikora. Ni umuntu mwiza ku rwego byamusabye kwigomwa umwanya we”.


    Ijwi rya Mwanafunzi riri muri iyi ndirimbo, rimeze neza nk’uko ajya akora ibiganiro kuri Radio bicukumvuye bizwi nk’ibyegeranyo, aba agaruka ku buhanuzi bw’abanyamerika gakondo ba kera.

    Diplomat yahamagaye Ismael Mwanafunzi bataziranye

    Ismael Mwanafunzi ntabwo yagoranye na Diplomat 

    Reba ikiganiro twagiranye na Diplomat

    “>

    “>Reba Icyuki Gikaze ya Diplomat na LI John

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140792/byagenze-bite-ngo-diplomat-akorane-indirimbo-na-ismael-mwanafunzi-bataziranye-video-140792.html

  • Abakinnyi ba AS Kigali baburiwe irengero kube… – #rwanda #RwOT

    Ahagana ku isaha ya Saa 08:00 am ni bwo abatoza b’ikipe ya AS Kigali bageze ku kibuga cya Kigali Pele Stadium aho wari umunsi wo gusubukura imyitozo itegura imikino 6 ya shampiyona isigaye.

    Abatoza batangiye gutegura imyitozo nk’ibisanzwe gusa baje gutegereza abakinnyi habura n’umwe uhinguka. Ubwo AS yasozaga umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, umutoza Guy Bukasa, yahaye abakinnyi akaruhuko, aho bagombaga kugaruka mu myitozo kuri uyu wa Gatanu.

    Abakinnyi bagiye mu karuhuko babwiye umutoza ko batazagaruka mu myitozo badahawe amafaranga y’ibirarane by’amezi 3 bamaze badahembwa. Abakinnyi ba AS Kigali baheruka guhembwa mu Ugushyingo umwaka ushize.

    Abakinnyi ba AS Kigali bari bayisanzwemo umwaka w’imikino utaratangira, bo barishyuza iyi kipe amezi 4 kuko ukwezi kwa Nyakanga umwaka ushize bataguhembwe.

    Abakinnyi bose ba AS Kigali bavuze ko batazigera bagaruka mu myitozo badahembwe amafaranga yose kuko niyo bahabwa ukwezi kumwe cyangwa abiri batabyemera.

    Abakinnyi ba AS Kigali bavuga ko bahawe amafaranga make shampiyona yenda kurangira byazarangira bambuwe, ariyo mpamvu bagomba guhabwa amafaranga yose



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140794/abakinnyi-ba-as-kigali-baburiwe-irengero-kubera-ibirarane-140794.html

  • Mu bakinnyi b’abanyamahanga APR FC ifite ikwiye gusigarana bangahe? (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umwaka wa mbere APR FC ivuye kuri gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa isubiye ku banyamahanga, ntabwo byagenze neza nk’uko babyifuzaga.

    Ni ikipe yari imaze imyaka irenga 10 ikinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, yaje guhindura politiki nyuma yo kubona ko ku ruhando mpuzamahanga batitwara neza.

    Uyu mwaka w’imikino wa 2023-24 mbere yo gutangira yaguze abakinnyi b’abanyamahanga ngo irebe ko yakwitwara neza mu mikino Nyafurika, gusa ntibyakunze kuko bahise basezererwa ndetse no mu gikombe cy’Amahoro yavuyemo ubu isigaye kuri Shampiyona gusa inafite amahirwe yo kukegukana.

    Uyu mwaka ntabwo aba bakinnyi baguzwe batanze umusaruro bari bitezweho, yego ntiwari witeze ko bahita bajya mu matsinda ariko na none ntawari witeze ko byibuze batanagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

    APR FC ku ikubitiro yari yaguze abakinnyi 8 b’abanyamahanga, abanya-Cameroun, Salomon Banga Bindjeme na Apam Assongue Bemol, Abarundi Nshimirimana Ismaïl Pitchou na Ndukumana Danny, rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Victor Mboama, Umugande Taddeo Lwanga, Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ndetse n’umunyezamu ukomoka muri Congo Brazaville, Pavelh Ndzila.

    Igice kibanza cya shampiyona kirangiye APR FC yatandukanye na myugariro ukomoka muri Cameroun, Salomon Banga Bindjeme wagiye kubera kubura umwanya wo gukina, abisikana na Sanda Soulei na we ukomoka muri Cameroun winjiye muri APR FC.

    Amakuru avuga ko abakinnyi benshi APR FC yasinyishije yabasinyishije imyaka 2.

    Urebye izina ku izina, ntabwo APR FC yasinyishije abakinnyi babi bigendanye n’izina bafite, gusa umusaruro wa bo ntabwo wanyuze benshi mu bakunzi b’iyi kipe.

    Bivugwa ko nyuma y’uko umwaka w’imikino urangiye hazabaho kugira abakinnyi baganira na bo bakaba babasesa amasezerano kuko bagomba kwinjizamo bandi kandi bari ku rwego ruruta urwo bafite.

    Iyo ugiye kureba umusaruro abakinnyi bafite muri APR FC, abakinnyi babiri umunyezamu Pavelh Ndzila ndetse rutahizamu Victor Mbaoma uri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi ni bo ba mbere bafite amahirwe yo kuba kuguma muri iyi kipe kuko umusaruro wa bo ubavugira.

    Undi ni umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub uretse kuba arimo yitwara neza ariko na none ni umukinnyi mukuru wafasha no kuyobora bagenzi be. Aba bakiyongera k’umugande Taddeo Lwanga nubwo umusaruro we utari mwiza cyane ariko na none kugeza ubu ku mwanya we nta wundi APR FC ihafiteho, ku buryo igishoboka ari ukuzana undi bagahanganira umwanya.

    Ku isonga abakinnyi APR FC yakabaye iheraho irekura bayoboye n’Umurundi Ndikumana Danny waje azakina nk’umunyarwanda ariko abura ibyangombwa abura n’umwanya.

    Sanda Soulei na we utarahawe umwanya uhagije wo gukina, birashoboka ko uyu mwaka urangiye ikipe yamurekura kuko atari ku rwego rwa APR FC.

    Apam Assongue Bemol ukomoka muri Cameroun, ni umwe mu bakinnyi bari bitezwe muri APR FC gutanga umusaruro, gusa ntabwo yigeze atanga umusaruro yari yitezweho ku buryo kumurekura na we bishoboka.

    Nshimirimana Ismaïl Pitchou na we amakuru avuga ko atishimye muri APR FC yifuza kuba yayivamo, ni mu gihe kandi na we umusaruro yari yitezweho ntabwo ari wo yatanze, ntabwo Pitchou wo muri Kiyovu ari we wo muri APR FC.

    Amakuru avuga ko Pitchou atishimye

    Rutahizamu Victor Mbaoma ntabwo umusaruro we ushidikanywaho

    Pavelh Ndzila yagaragaje urwego rwiza muri APR FC

    Kugeza ubu muri APR FC nta musimbura wa Taddeo Lwanga urimo

    Ndikumana Danny yaje azakina nk’umunyarwanda ariko abura ibyangombwa

    Sanda Soulei afite amahirwe menshi yo gusohoka muri APR FC

    Shiboub ni umwe mu bakinnyi barimo gufasha APR FC

    Apam ntabwo aremeza abakunzi ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-bakinnyi-b-abanyamahanga-apr-fc-ifite-ikwiye-gusigarana-bangahe-amafoto