Blog

  • Uko intambara yo muri RDC izarangira mu mboni… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR Green Party), Hon. Dr Frank Habineza, yavuze ko intambara iri kubera muri DRC, igomba gukemurwa n’ibiganiro hagati ya Leta ya Congo na M23 n’u Rwanda, ariko anavuga ko hakenewe urwego rwagira uruhare mu gushaka umuti urambye wo kurangiza iyo ntambara.

    Dr. Frank Habineza yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutora Abakandida Depite bazahagararira iri shyaka mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Yagize ati: “Twebwe nk’Ishyaka ryacu, dufite amahame tugenderaho kandi tugendera mu mahame arimo n’iryitwa ‘Non Violence’ cyangwa guharanira ubworoherane mu gukemkura ibibazo biciye mu nzira y’amahoro cyangwa ibiganiro. Icyo ni cyo dushyize imbere. Dukoresheje ihame Ishyaka ryacu rigenderaho n’ubundi, ibibazo by’u Rwanda na Congo byakemuka biciye mu biganiro”.

    Yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko bajya muri Angola na Nairobi ariko bikanarangira nta musaruro bitanze, akifuza ko hajyaho urundi rwego yise ‘Implemention Mechanism’ rugomba guhatira Abayobozi b’Ibihugu byombi gushyira mu bikorwa ibyo basinye. Muri macye yemej ko Green Party ishyigikiye inzira y’ibiganiro.

    Kuri gahunda yo guha Abarwanashyaka umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’iterambere bizavanwamo ibizagenderwaho n’Ishyaka, babajije ibibazo bitandukanye mu; Uburezi, Ubuzima, Imibereho myiza, Ubuhinzi, Kwita ku bidukikije n’ibindi. 

    Dr Frank Habineza yanayoboye amatora y’Abarwanashyaka b’ishyaka DGPR mu Ntara y’Amajyaruguru aho batoye abakandida bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024.

    Dr Frank Habineza yahaye umwanya abarwanashyaka ba DGPR Green Party batanga ibitekerezo

    Mu Karere ka Musanze hatowe Abakandida Depite 2 ari bo; Joseph Dusabimana watowe ku majwi 10 na Athanasie Mukeshimana watowe ku majwi 17. Mu Karere ka Burera, hatowe; Ingabire Julienne watowe ku majwi 7 na Filbert Tuyisenge watowe ku majwi 11.

    Mu Karere ka Gakenke hatsinze; Twagirimana Ferdinand watowe ku majwi 19 na Mukaneza Marie Louise watowe ku majwi 18. Mu Karere ka Rulindo hatowe Hategekimana Gilbert watowe ku majwi 16 na Marie Joseline Iraguha watowe ku majwi 17. Mu Karere ka Gicumbi, hatowe Mukabihezande Justine mu majwi 20 na Rukundo Fidel 12.

    Dr. Frank Habineza yashimiye by’umwihariko Abarwanyashaka bitabiriye amatora bavuye mu bice bitandukanye, avuga ko ishyaka ryateye imbere agereranyije ishyaka rya Green Party ry’ubu n’irya kera. Yavuze ko hari bamwe bafunzwe, gusa ashimira ko kugeza ubu bamwe mu ba Green Party bicarana na H.E Paul Kagame muri Kigali Convention Center n’ahandi.

    Dr. Frank Habineza yakebuye Abarwanashyaka ba Green Party abasaba kutajya bemera guhohoterwa cyangwa ngo birengagize inshingano zabo mu iterambere ry’Igihugu.

    Abarwanashyaka ba  DGPR Green Party mu Ntara y’Amajyaruguru batoye abakandida bazabahagararira mu matora y’Abadepite

    Dr Frank Habineza yitabiriye amatora y’abazahagararira DGPR Green Party ari kumwe na Murenzi Jean de Dieu uhagaririye Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu mu Ishyaka rya Green Party. Ni mu gihe Mukeshimana Athanasie ahagarariye abagore ku rwego rw’Igihugu muri Green Party, naho na Hon. Dr Frank Habineza akaba ari Umuyobozi Mukuru wa Green Party.

    Abarwanashyaka ba DGPR Green Party batoye abakandida bazabahagararira mu matora yo kuwa 15 Nyakanga 2024

    Dr. Habineza yagaragaje umuti urambye w’ikibazo cy’intambara imaze igihe mri DRC

    Dr Frank Habineza yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru yabarijwemo ibijyanye n’intambara yo muri RDC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140828/uko-intambara-yo-muri-rdc-izarangira-mu-mboni-za-depite-dr-frank-habineza-140828.html

  • Hazaca uwambaye! Tombora ya 1/4 muri Champions league isize amakipe amanye uko azesurana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imikino ya Champions League iherutse kuba yasize hamenyekanye amakipe azakina 1/4 kirangiza kiri rushanwa.

    Mu makipe yasigayemo harimo Real Madrid, Man City, Fc Barcelona, Dortmund, Arsenal, Paris St Germain, Atletico Madrid, na Bayern Munich.

    Aya makipe kuri ubu yamaze gutomborana uburyo azesurana muri 1/4, ndetse abahanga mu byaruhago bavuga ko iyi  quater final izaba iri mu zaryoshye  kurusha izindi muri Champions League. Dore uko amakipe azahura.
    1. Arsenal vs Bayern Munich.
    2. Real Madrid vs Man City.
    3. Fc Barcelona vs PSG.
    4. Dortmund vs Atletico Madrid.

    Source : https://yegob.rw/hazaca-uwambaye-tombora-ya-1-4-muri-champions-league-isize-amakipe-amanye-uko-azesurana/

  • Liverpool izajya mu Butaliyani! Uko tombora y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo i Nyon muri Switzerland ku biro bikuru by’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi (UEFA) habaye tombora yuko amakipe azahura mu mikino ya 1/4 cya UEFA Champions League.

    Nyuma ya UEFA Champions League hahise hakurikiraho iya UEFA Europa League nyuma yuko ku munsi wejo hasojwe imikino ya 1/8.  Liverpool yo mu Bwongereza yasezereye Sparta Prague muri 1/8 yatomboye Atalanta yo mu Butaliyani yasezereye Sporting CP muri 1/8.

    Benfica yo muri Portugal yasezereye Rangers muri 1/8 yatomboye Marseille yo mu Bufaransa yasezereye Villarreal muri 1/8.

    AC Milan yo mu Butaliyani yasezereye Slavia Plague muri 1/8 yatomboye AS Roma nayo yo mu Butaliyani yasezereye Brighton muri 1/8.

    Bayern Leverkusen yo mu Budage yasezereye Qarabag FK muri 1/8 yatomboye West Ham United yo mu Bwongereza yasezereye Freiburg muri 1/8.

    Umukino umuntu yavuga ko uzaba ukomeye cyane muri 1/8 kurusha indi ni uwa AC Milan izahura na AS Roma nubwo ari amakipe yo mu gihugu kimwe.

    Iyi tombora niyo izagena uko amakipe azahura muri 1/2 cya UEFA Europa League aho izava hagati ya Liverpool na Atalanta izacakirana nizava hagati ya Benfica na Marseille mu gihe izaba hagati ya AC Milan na AS Roma izacakirana n’izava hagati ya Bayern Leverkusen na West Ham United.

    Biteganyijwe ko imikino ibanza ya 1/4 izakinwa taliki 11 naho iyo kwishyura ikazakinwa taliki 18 z’ukwezi gutaha kwa Mata.

    Ikipe ifite igikombe giheruka cya UEFA Europa League ni Sevilla yo muri Espagne ikaba yari yatsinze AS Roma ku mukino wa nyuma kuri penariti 4-1 gusa ntabwo uyu mwaka yitwaye neza ngo ikomeze.

    Uko amakipe azacakirana muri 1/4 cya UEFA Europa League 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140811/liverpool-izajya-mu-butaliyani-uko-tombora-ya-14-muri-uefa-europa-league-yagenze-140811.html

  • Muhadjiri imbogamizi yatumye Haruna Niyonzima adahamagarwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko Hakizimana Muhadjiri ari imwe mu mpamvu yatumye mukuru we, Haruna Niyonzima adahamagarwa.

    Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 38 azifishisha mu mikino 2 ya gicuti uwa Botswana tariki ya 25 Werurwe na Madagascar tariki ya 18 Werurwe, imikino yose izabera muri Madagascar.

    Mbere y’uko amuhamagara hari haje amakuru ko Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu yagarutse nyuma y’igihe adahamagarwa.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, umutoza Frank Spittler yavuze ko atigeze avugana na Haruna ariko ko impamvu yatumye atamuhamagara ari uko akina ku mwanya umwe na murumuna we, Hakizimana Muhadjiri.

    Ati “oya ntabwo nigeze mvugana na we (Haruna). Navuganye n’abo dufatanyije. Nyuma yo kureba ibihe bitandukanye kandi n’umuvandimwe we (Muhadjiri) bakina ku mwanya we, ufite umwana ufite impano uvuye mu Bubiligi, Hakim (Sahabo), ufite umukinnyi mwiza nka Kevin (Muhire) wagize umukino mwiza kuri Afurika y’Epfo wumva neza ibyo umubwira, nyuma y’inama nagiranye n’abo dukorana, ninjye wafashe uyu mwanzuro.”

    Haruna Niyonzima aheruka mu ikipe y’igihugu muri Nzeri 2022 ubwo ikipe y’igihugu ya CHAN yashakaga itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) Amavubi yasezerewemo na Ethiopia.

    Guhamagarwa kwa Muhadjiri ni yo mpamvu Haruna atahamagawe

    Frank Spittler yavuze impamvu atahamagaye Haruna Niyonzima

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhadjiri-imbogamizi-yatumye-haruna-niyonzima-adahamagarwa-mu-mavubi

  • Madederi yifatiye ku gahanga abashegeye abaga… – #rwanda #RwOT

    Madederi wamamaye muri Papa Sava yagarutse kuri bamwe mu gitsinagore badakura amaboko mu mufuka ngo bakore bagategereza abagabo b'abakire, kandi bafite ubushobozi bwo kwishakira ubutunzi bwabo bakibeshaho.

    Ati 'Bisa no kuvuga ngo ndashaka umugabo w'umukire! Kuki wowe utaba umukire ku giti cyawe? Kuki utashaka utaba umugore w'umukire aho kuba umugore w'umugabo w'umukire? Kuki utaharanira icyo?'.

    Yakomeje ati 'Umugisha uri ahantu hose wagusanga ahantu hose uri. Injira muri filime ubifite mu mutwe nk'inzozi zawe kandi ubikunda, ufite intego ukore cyane'.

    Mu kiganiro na Rose Tv Show, Madederi amenyesha ko kwishakira amafaranga ku giti cyawe biruta kwiruka ku y’abandi bakagusuzugura.

    Ati 'Ntekereza ko ari byo byaba bifite ingufu cyane kurusha gutekereza amafaranga undi muntu yavunikiye, rimwe na rimwe ntuhabwe uburenganzira kuri ubwo bukire'.

    Madederi yababajwe n'aba bantu abagira inama yubaka. Ati 'Ikiza ni ugukora ugasenga Imana ikaguha uwo yaguteguriye, ubundi nawe ugakora ushaka kuba umugore w'umukire aho kwifuza kuba umugore w'umugabo w'umukire'.

    Madederi wakunzwe muri filime zirimo Papa Sava, The Bishop's Family, Indoto Series, Ejo si kera n’izindi, yavuze ko yifuza kuba umwe mu bantu bigejeje ku nzozi zabo byaba ngombwa nawe agafasha abandi aho kwaka ubufasha.

    Ati “Twese Imana yaduhaye ubwenge, twese tukavukana amaguru n’amaboko, twese tukavukana umutwe n’ubwonko, ibyo umugabo yageraho nawe wabigeraho. Ugomba kubaho uzi ko ibibazo byawe bikureba. Iyo uzi icyo ushaka ntufata icyo ubonye”.

    Madederi yanavuze ko ari mu rukundo n’umusore gusa ntiyamuvugaho byinshi. Icyakora yatangaje ko bigoye ko abantu bamubona kuko urukundo ruri hagati yabo gusa batabishyira hanze.


    Madederi yahishuye ko ari mu rukundo


    Yasabye abakobwa gukura amaboko mu mifuka


    Madederi ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane


    Madederi yatanze impanuro ku bakobwa bashegeye aba-Diaspora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140820/madederi-yifatiye-ku-gahanga-abashegeye-abagabo-bo-mu-mahanga-140820.html

  • Jude Bellingham na Bukayo Saka mu bakinnyi 10… – #rwanda #RwOT

    Luka Modric na Karim Benzema ni bamwe mu bakinnyi bakoze amateka yo kwivanga mu kiragano cya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

    Messi na Ronaldo, bamaze imyaka ikinyacumi ari bo bafatwa nk’abakinnyi beza isi ifite. Mu kiragano cyabo, uretse Karim Benzema na Luka Modric, nta wundi mukinnyi wigeze bivangamo ngo atware Ballon D’or uretse abo babiri.

    Kugeza ubu, Lionel Messi na Ronaldo, ntabwo bakibarizwa ku Mugabane w’u Burayi ngo bazongere begukane Ballon D’or. Ubu Ronaldo akinira Al-Nassir yo muri Ababia Saoudite, naho Lionel Messi we akinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

    Abakinnyi bagiye bahabwa amahirwe go gukomera muri iyi myaka 15 itambutse, babuze aho bamenera ngo begukane Ballon d’Or, kubera ko yari imyaka ya CR7 na Messi.

    Nyuma yuko ikiragano cya Messi na Ronaldo kirangiye, abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuzavugisha isi mu  mupira w’amaguru ni aba bakurikira.

    10. Evan Ferguson (Brighton) 

    Umunya Ireland y’Amajyaruguru Evan Ferguson ukinira Brighton and Hove Alibions, akomeje kubica bigacika muri Brighton ikina icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

    Evan Ferguson w’imyaka 19 y’amavuko, akomeje guhabwa icyizere ko azaba umukinnyi udasanzwe kubera uburyo ari kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino. 

    Ku myaka 19 y’amavuko, Evan Ferguson yatangiye kugereranywa na Alan Shearer cyangwa Harry Kane. Mu mikino 25 amaze gukinira Brighton muri uyu mwaka w’imikino, yayitsindiye ibitego 10.

     9. Warren Zaïre-Emery (PSG)

    Warren Zaïre-Emery w’imyaka 17 y’amavuko ni imwe mu mpano ziri gutitiza isi, ukurikije uburyo budasanzwe ari kwigaragazamo. Zaïre-Emery, kugeza ubu ari kubica bigacika muri Paris Saint-Germain. 

    Warren Zaïre-Emery, ku myaka 17 gusa amaze gukina imikino irenga 50 muri Paris Saint-Germain, ndetse yagize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. 

    Warren Zaïre-Emery ukina mu kibuga hagati, aherutse mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’umupira w’amaguru, ndetse anasura n’ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda. 

    8. Joško Gvardiol (Manchester City)

    Umunya Croatia, Josko Givardiol nawe ni umukinnyi ukiri muto, utanga icyizere cy’uko azaba myugariro w’agatangaza ku isi. Ibi Josko Givardiol yabigaragarije mu ikipe y’igihugu ya Croatia, muri Manchester city na RB Leipzig. 

    Muri ayo makipe atandukanye, Josko Givardiol Akundirwa ubuhanga yihariye bwo kugarira imipira yo mu kirere, Josko kandi nubwo ari myugariro ajya atsinda ibitego ibyiza. 

    7. Florian Wirtz (Bayer Leverkusen)

    Folarian Wirtz akomeje kuba inkingi ya mwamba mu bakinnyi bari gufasha Bayer Leverkusen kuba iyoboye Shampiyoyona y’u Budage kugeza ubu.

    Folarian Wirtz w’imyaka 20 y’amavuko, akina mu kibuga hagati, ariko asatira izamu. Uyu mukinnyi benshi batangiye kumukundira uburyo acengamo, ndetse n’uburyo atanga imipira kwabagenzi be bakinana. 

    Folarian Wirtz yakabaye yarazamuye urwego kurenza uko ahagaze ubu, gusa yigeze gukomwa mu nkokora n’imvune yagize mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

    6. Eduardo Camavinga (Real Madrid)

    Umufaransa Edurdo Camavinga, ni umwe mu bakinnyi bari gutanga icyizere cyo kuzaba beza cyane ukurikije uko yitwara muri Real Madrid. Nubwo akunze guhindurirwa imyanya yo gukina kubera imvune za bagenzi be muri Real Madrid, akina mu kibuga hagati.

    Kuba abasha gukina imyanya myinshi kandi neza, ni kimwe mu bikomeje kuzamurira Camavinga amanota yo kuba azaba umukinnyi udasanzwe, kandi ubasha gukina imyanya itandukanye. Kugeza ubu Camavinga yamaze gutwara UEFA Champions League hamwe na shampiyona Ya Espagne ari kumwe na Real Madrid.

    5. Jamal Musiala (Bayern Munich)

    Jamal Musiala ni umukinnyi udasanzwe ku myaka 20 y’amavuko. Niwe wakiniye Bayern Munich akiri muto kuko yabigezeho afite  imyaka 17 y’amavuko. Jamal Musiala ubica bigacika muri Bayern Munich, amaze gufasha ikipe ye gutwara Shampiyona yo mu Budage inshuro enye.

    4. Gavi (Barcelona)

    Gavi ni umukinnyi wazamukiye muri La Massia, ishuri ryigisha umupira w’amaguru muri FC Barcelona.

    Uyu mukinnyi ukunze kugereranywa na Andreas Inesta kubera ubuhanga agira mu kibuga hagati, akomeje kuzongwa n’imvune, zituma adafasha Barcelona uko bikwiye. Gusa, Gavi utanga icyizere ko azaba umukinnyi udasanzwe, amaze gutwara ibihembo bitandukanye by’umukinnyi muto mwiza birimo Golden Boy na Kopa Trophy.

    3. Bukayo Saka (Arsenal) 

    Bukayo Saka w’imyaka 22 y’amavuko, akomeje kubica bigacika muri Arsenal. Uyu mukinnyi bamwe baramukunda cyane, ndetse bavuga ko iyo aba yaratwaye ibikombe bitandukanye, yakabaye ari umwe mu bakinnyi batwaye ibihembo bikomeye bya FIFA.

    Bukayo Saka unakinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, akomeje kuba intwaro ya Mikel Arteta ari kwifashisha kugira ngo arebe ko yatwara shampiyona ya English Premier League. Saka ubuhanga bwe bugaragarira mu buryo atindanamo umupira, uburyo acengamo, ndetse n’ubwenge bwo gutsinda ibitego.

     2. Pedri (Barcelona)

    Pedri nawe ni umukinnyi udasanzwe ukinira FC Barcelona. Afite amateka asa n’aya Gavi bakinana i Barcelona.

    Muri 2021, Pedri yegukanye igihembo cya Golden Boy na Kopa Trophy gihabwa umukinnyi muto witwaye Neza. Pedri ukina mu kibuga hagati muri Barcelona, aca amarenga yo kuzaba umukinnyi w’igitangaza mu bakina mu kibuga hagati.

    Uko Gavi na Pedri bakinana muri FC Barcelona, bagereranywa n’uko Xavi Hernandez yakinanaga na Andreas Inesta. 

    1. Jude Bellingham (Real Madrid)

    Umwongereza ukina mu kibuga hagati muri Real Madrid, akomeje guca amarenga y’uko azaba mwiza kurusha abandi ku isi. Jude Bellingham yageze muri Real Madrid avuye muri Brussia Dortmund mu Budage.

    Jude Bellingham w’imyaka 20 y’amavuko, ahabwa amahirwe ko ari we ushobora kwegukana Ballon d’Or mbere y’aba bakinnyi bavuzwe haruguru, kubera ko ari kwitwara neza mu ikipe ikomeye, kandi ikipe akinira ikaba ihabwa amahirwe yo kwegukana UEFA Champions League.

    Jude Bellingham ukina mu kibuga hagati, inshuro nyinshi afasha Real Madrid gutsinda ibitego, kabone nubwo byaba byabuze. Uyu mukinnyi kandi akinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140777/jude-bellingham-na-bukayo-saka-mu-bakinnyi-10-bato-bari-gutanga-icyizere-140777.html

  • Twatangiye batemera ko twishyuza! Uruhisho ku… – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu bitaramo byashyushyaga Umujyi! Kuko buri mwaka Abakristu babaga biteguye gutaramana n'abahanzi mpuzamahanga babaga batumiwe, hayikongeraho n'abahanzi bo mu Rwanda bahuriraga ku rubyiniro imbere y'ibihumbi by'abantu.

    Ibi bitaramo byasize amateka azahora yibukwa. Nko muri 2018, umunyamuziki Sinach wo muri Nigeria yataramiye muri Parikingi ya Petit Sitade i Remera, atanga ibyishimo ku mubare mununi w'abantu bari bahateraniye, imvura iri ku bitugu byabo.

    Ku wa 5 Mata 2015, Patient Bizimana ni bwo yatangije ku mugaragaro uruhererekane rw'ibi bitaramo, icyo gihe igitaramo cya mbere cyabereye muri Kigali Serena Hotel muri uriya mwaka, icyo gihe yari yatumiye abahanzi bo mu Rwanda barimo; Simon Kabera, Aime Uwimana, Diana Kamugisha, itsinda rya The Sisters ndetse na Shining Stars.

    Kenshi yakunze gusobanura ko ‘Easter Celebration Concert’ ari ihishurirwa yagize ryo gukora igitaramo kuri buri Pasika. Cyaje gikorera mu ngata icyo yari asanzwe akora buri mwaka cyitwa ‘Poetic Evening of Praise and Worship’ aho icya nyuma yagikoze mu 2014.

    Tariki 21 Mata 2019 yakoreye igitaramo nk'iki i Gikondo kuri Expo Ground aho yari ari kumwe na Redemption Voice na Alka Mbumba wo muri Congo Kinshasa wamamaye mu ndirimbo 'Fanda Nayo'.

    Patient Bizimana amaze imyaka irenga 15 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.

    Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka 'Iyo neza' yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse mu 2022 yataramiye mu Burayi.

    Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw'umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y'igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church.

    Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987 akurira mu Rwanda. Bivuze ko yujuje imyaka 36.

    Yize amashuri abanza kuri Umubano Primary School iwabo mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw'u Rwanda, akomereza ayisumbuye muri Saint Fidele. Yiga icungamari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

    Arazwi cyane mu ndirimbo zirenga 50 zirimo nka 'Iyo neza', 'Amagambo yanjye', 'Menye neza' n'izindi.


    Birashoboka ko azasubukura ibi bitaramo bya Pasika yateguraga?

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Patient Bizimana usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko azakomeza gutegura ibi bitaramo kuko yari yarafashe ikiruhuko.

    Ati 'Easter Celebration cyangwa se igitaramo cyizihiza Pasika sinavuga ko ntazongera kugitegura ahubwo ni 'Break' (Akaruhuko) nabaye mfashe ijyanye n'izindi nshingano zitanyemerera kubifatanya kuko ni igitaramo cyatwaraga imbaraga nyinshi mu buryo butandukanye.'

    Ni ibitaramo avuga ko byamuhuje n'abantu benshi, kandi bimwereka ko umuziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite ejo hazaza heza.

    Hejuru y'ibi kandi, yabonye ko Abanyarwanda bashyigikira abahanzi babo. Ati 'Ishusho byampaye ni uko Abanyarwanda muri rusange bashyigikira abahanzi kandi hari bagenzi banjye b'abahanzi ba 'Gospel' byafunguye amaso babona ko bishoboka.'

    Akomeza agira ati 'Kuko tubitangira harimo inzitizi nyinshi ku bijyanye n'abantu batumvaga impamvu twishyuza amafaranga ku muryango. Abaterankunga (Sponsors) nabo babaga batari bumva neza gutera inkunga igitaramo cya 'Gospel' ariko ubu bikaba byoroshye, bitakigoye.'

    Uyu muhanzi avuga ko muri iyi myaka byari bigoye kubona abaterankunga b'igitaramo cye bitandukanye no muri iyi myaka, aho usanga hari igitaramo cyatewe inkunga n'abantu benshi.

    Avuga ko yagiye akorana na bamwe mu bihe bitandukanye, ariko ashimira cyane Sosiyete ya MTN Rwanda yamubaye hafi mu rugendo rwe rw'umuziki kugeza n'ubu.

    Patient asobanura ko yakoraga ibi bitaramo agamije guhesha Imana icyubahiro ndetse, ahamya ko byahesheje ikuzo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

    Yumvikanisha ko gutegura ibi bitaramo byari mu murongo wo kumvira ijwi ry'Imana, kuko iyo bitagenda uko yari kubihagarika nyuma y'uko mu 2016 yibwe amafaranga y'u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 Frw yari yavuye mu matike ya bamwe mu binyije muri iki gitaramo cyabereye kuri Expo Ground i Gikondo tariki 27 Werurwe 2016.

    Ati 'Byansabye kureba kure no kumvira Imana. Nagiye mpura n'imbogamizi nyinshi zari gutuma ibi bitaramo mbihagarika ariko numviye umukiza. N'iyo mpamvu rero mfite n'icyizere cy'uko bidatinze cyangwa se mu gihe runaka nshobora kongera gutegura ibi bitaramo bya Pasika.'

    Mu bahanzi bakomeye Patient Bizimana yazanye mu Rwanda harimo: Solly Mahlangu wo muri Afurika y'Epfo, Marion Shako wo muri Kenya, Sinach wo muri Nigeria ndetse na Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Kuva mu 2019, kugeza n'ubu ntarasubukura ibi bitaramo

    Patient Bizimana yumvikanisha ko kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umuryango we, icyorezo cya Covid-19 n'ibindi biri mu mpamvu atabashije gukomeza gutegura ibi bitaramo yizera neza ko byatanze umusaruro ukomeye kuri 'Gospel' y'u Rwanda.

    N'ubwo bimeze gutya, hari bamwe mu bantu bamaze kugaragaza ko biteguye kujya bakora ibitaramo nk'ibi kuri buri Pasika buri mwaka.

    Muri uyu mwaka nibwo abantu bashyize imbaraga mu gutegura ibitaramo bifasha abantu kwizihiza Pasika, bitandukanye n'indi myaka yabanje.

    Ibihumbi by'Abantu biteze igitaramo 'Ewangelia Easter Celebration' cyatumiwemo James & Daniella, Alarm Ministries, Jehovah Jireh Choir, Shalom Choir na Christus Regnat n'abandi banyuranye.

    Iki gitaramo kizaba tariki 31 Werurwe 2024 cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza Pasika. Kizabera i Kigali mu nyubako ya BK Arena guhera saa munani z'amanywa.

    Amafaranga azishyurwa n'abazitabira iki gitaramo azifashishwa mu gushyigikira Bibiliya nk'igitabo Abaksito benshi bifashisha.

    Umwe mu bagize itsinda riri gutegura iki gitaramo, Nicodeme Nzahoyankuye, aherutse kubwira InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika. Kandi ni igitaramo bateganya ko kizajya kiba buri mwaka.

    Yagize ati “Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

    Hari inkoranyamagambo yasobanuye ko Pasika ari 'Umunsi Mukuru w'ingenzi Abakristo bizihiza, bibuka izuka rya Yesu Kristo'

    Ku itariki nk'iriya kandi hazaba igitaramo cy'umuhanzikazi Uwitonze Clementine [Tonzi] azakora mu rwego rwo kumurika Album ye ya Cyenda yise 'Respect' no kwizihiza Pasika, kizabera ahitwa 'Crown Conference Hall' i Nyarutarama.

    Album ye n'indirimbo 15 zirimo 'Respect' yayitiriye, 'Nshobozwa' yakoranye na Gerald, 'Merci', 'Warabikoze', 'Umbeshejeho', 'Uwirata', 'Nimeonja', 'Ndashima' na Muyango Jean Marie, 'Niyo', 'Unyitaho' na Joshua, 'Ubwami', 'Ndakwizera', 'Nahisemo', 'Kora' ndetse na 'Wageze'.

    Mu kuyimurika yatumiye itsinda rya The Sisters yabanyemo n'abahanzi barimo Tonzi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi na Phanny Wibabara; yanatumiye kandi Lilian Kabaganza na DJ Spin. Aba bombi baherukaga gutaramana mu gitaramo 'Gospel Flava Concert' cyo mu 2015.

    Patient Bizimana ubwo yateguraga igitaramo cye cya mbere muri Mata 2015 yatumiye benshi mu bahanzi bo mu Rwanda 

    Ubwo umunyamuziki Sinach wo muri Nigeria yataramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere

    Patient Bizimana yatangaje ko ari gutekereza kuzasubukura ibi bitaramo bya Pasika 

    Patient avuga ko yatangiye gutegura ibi bitaramo benshi mu bafana batabyumva, kuko bitari byoroshye kubabwira kwishyura ibitaramo bya ‘Gospel’

    Mu 2017, Patient Bizimana yatumiye muri ‘Easter Celebration’ abarimo Apollinaire wamamaye mu Burundi
     

    Patient avuga ko gutumira Sinach i Kigali ari kimwe mu bitaramo yishimira yagezeho

    Patient yatangaje ko bitari byoroshye kubona abaterankunga mu bitaramo bya Pasika ategura







    Bizimana yavuze ko mu 2016 yari yacitse intege nyuma yo kwibwa arenga Miliyoni 10 Frw






    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDAJE’ YA PATIENT BIZIMANA NA NELSON MUCYO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IKIME’ YA PATIENT BIZIMANA NA NELSON

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140819/twatangiye-batemera-ko-twishyuza-uruhisho-ku-bitaramo-bya-pasika-patient-bizimana-yatangij-140819.html

  • Turashaka kubereka ko gutsinda Afurika y’Epfo… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe, nibwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu bahamagawe batangiye imyitozo, bitegora imikino ya gicuti iri muri uku kwezi, aho bazakina n’ikipe y’igihugu ya Botswana na Madagascar mu gihugu cya Madagascar.

    Kuri uyu wa gatanu nibwo hari hateganyijwe ikiganiro n’itangazamakuru aho bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu bagombaga gukanira buri kimwe kuri iyi kipe ndetse ndetse n’ubuzima bw’imyiteguro y’imikino ya gicuti aho igeze.

    Muhire Kevin usanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports, yavuze ko biteguye kwereka abanyarwanda ko ibihe byiza baherukamo bitari impanuka. Yagize Ati” ikizere kirahari nk’uko byagenze dukina na Zimbabwe na Afurika y’Epfo, turashaka gukomeza umujyo twarimo abantu batazagirango byaratugwiririye. Nta gitutu tuzahura nacyo kuko tugomba kwerekana ko dushoboye muri iyi mikino ya gicuti, kandi twizeye ko intsinzi izaboneka uko byagenda kose.”

    Hakizimana Muhadjri wahamagawe bwa mbere mu Mavubi, yavuzeko yiteguye kwereka umutoza buri kimwe. Yagize Ati” umutoza twaganiriye byinshi wenda ntabwo umuntu yabivugira hano, ndibaza ko ibyo ashaka ndimo kugerageza kubikora mu myitozo. Muri gahunda ze ni ubwa mbere ndimo kuzamo, ni ukumwemeza ko ibyo ashaka nanjye mbishoboye.”

    Amavubi azakina umukino wa mbere wa gicuti na Madagascar tariki 22 Werurwe hanyuma bakine na Botswana umukino wa kabiri uzaba ari uwa nyuma tariki 25 Werurwe ubundi bahite bagaruka mu mu Rwanda.'

    U Rwanda ni urwa mbere mu itsinda C mu guhatanira itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho bafite amanota 4 barusha Afurika iri ku mwanya wa  n’amanota 3.

    KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO CYOSE CY’UMUTOZA W’AMAVUBI 

    KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO CYOSE CYA RUBANGUKA UTEHERUKAGA MU MAVUBI


    Muhire Kevin yemeje ko imikino ya gicuti bagiye gukina, bagomba kwerekana ko gutsinda bitabagwiririye 

    Muhadjiri yisanze mu ikipe y’igihugu bwa mbere ku ngoma y’umutoza Franka 

    Nsengiyumva yisanze mu Mavubi makuru bwa mbere 

    Gitego uhagaze neza muri Kenya, yongeye guhamagarwa 

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuzeko Harina afite abakinnyi benshi bakina ku mwanya we nta kibazo kuba adahari 

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI 

    AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda 

    VIDEO: Eric Munyantore – InyaRwanda 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140826/turashaka-kubereka-ko-gutsinda-afurika-yepfo-atari-impanuka-abakinnyi-bamavubi-bivuze-imya-140826.html

  • Hakizimana Muhadjiri yakomoje ku kiganiro yagiranye n’umutoza w’ikipe y’igihugu mbere y’uko amuhamagara #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muhadjiri yemeje ko mbere y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler amuhamagara baganiriye amubwira ibyo amwifuzamo.

    Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Police FC, ntabwo yifashishijwe n’umutoza Frank Spittler mu mikino ye ibiri ya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 yakinnyemo na Zimbabwe bakanganya ndetse n’uwo yatsinze Afurika y’Epfo 2-0.

    Muhadjiri akaba yarahamagawe mu Mavubi yitegura imikino 2 ya gicuti, uwa Madagascar tariki ya 18 Werurwe na Botswana tariki ya 25 Werurwe, imikino yose izabera muri Madagascar.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Frank Spittler yavuze ko impamvu yahamagaye uyu mukinnyi ari uko uyu mukinnyi baganiriye akamubwira ibyo yifuza.

    Hakizimama Muhadjiri akaba yavuze ko koko mbere yo guhamagarwa baganiriye akamubwira ibyo amwifuzamo.

    Ati “Twaraganiriye, twaganiriye byinshi ntabwo umuntu yabivugira hano ariko ibyo ashaka ndakeka ndimo kugerageza kubikora hano, ni ukugerageza kubera ko ni ubwa mbere muri gahunda ze urumva ni bwo ndimo kuzamo, ni ukumwemeza ibyo ashaka nanjye njye muri iyo sisiteme.”

    Akomoza kuri bimwe yamusabye, yagize ati “umuntu wese icyo agusaba ni ugukora ugashyira hamwe na bagenzi ba we, akenshi hano abenshi ndabaruta, kubera ntabwo nkunda kuvuga aba anagusaba ko wavugana n’abandi cyane, nibaza ko ni byo birimo kuko akenshi hari igihe umuntu akubona utuje cyane na byo bikaba ikibazo, nibaza ko ari ibintu umuntu aba agomba gukosora.”

    Si ibi gusa kuko Hakizimana Muhadjiri yakomeje avuga ko uyu mutoza yanavuganye na Mashami Vincent umutoza we muri Police FC amubwira ibyo yafasha uyu mukinnyi gukosora.

    Frank Spittler yavuze ko yaganiriye na Muhadjiri mbere yo kumuhamagara

    Muhadjiri yavuze ko arimo gukora ku byo umutoza amwifuzaho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hakizimana-muhadjiri-yakomeje-ku-kiganiro-yagiranye-n-umutoza-w-ikipe-y-igihugu-mbere-y-uko-amuhamagara

  • Yageze mu Nzove, atera umupira induru ziravuga! Rayon Sports WFC yaguze rutahizamu ku mugabane w’i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, ku kibuga cy'imyitozo cya Nzove Rayon Sports WFC ikiniraho, hagaragaye rutahizamu mushya w'umuzungu wakoze imyitozo.

    Uyu mukobwa witwa Herena, akomoka ku mugabane w'i Burayi mu Budage, akaba atarashyira umukono ku masezerano mu ikipe ya Rayon Sports kuko atarabona ibyangombwa bimwemerera gukina mu Rwanda.

    Rayon Sports WFC niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagore, aho ikurikiwe na AS Kigali WFC irusha amanota 4.

    Source : https://yegob.rw/yageze-mu-nzove-atera-umupira-induru-ziravuga-rayon-sports-wfc-yaguze-rutahizamu-ku-mugabane-wi-burayi/