Blog

  • Yarahohotewe yibaruka ku myaka 14! Ibitangaje… – #rwanda #RwOT

    Oprah Gail Winfrey [Oprah] w'imyaka 70 yavukiye muri Leta ya Mississippi, iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1954, akaba abarirwa mu baherwe bakomeye ku Isi kuko afite umutungo wa Miliyari 2,8$.

    Yamamaye mu kiganiro yatangije mu 1983, cya mu gitondo cyacaga kuri televiziyo ya WLS, kubera gukundwa n'abantu benshi cyahinduriwe izina mu 1986, cyitwa 'The Oprah Winfrey Show'. Cyatumye arushaho kumenyekana kuko akenshi yatumiragamo abantu bakomeye.

    Kuri ubu, yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda nyuma yo kubyemererwa n'umugabo we Stedman Graham ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 70 y'amavuko muri Mutarama uyu mwaka.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na  Jimmy Kimmel, ubwo yabazwaga impano umugabo we yamugeneye kuri uwo munsi, nawe agasubiza ko yamwemereye kumutembereza mu Rwanda no gusura ingagi.

    Winfrey yavukiye mu cyaro cya Mississippi, akura arerwa na nyina gusa nawe wari ukiri muto cyane babaho mu bukene bukabije. Yavuze ko mu bwana bwe ndetse no mu bwangavu bwe yajyaga asambanywa nyuma bikaza kumuviramo no gusama inda itateganijwe ku myaka 14 y'amavuko. 

    Ku bw'amahirwe macye, n'umwana w'umuhungu yabyaye yaje kuvuka imburagihe ahita yitaba Imana akivuka.

    Ubuzima butangiye kumucanga, Oprah yahise asanga uwo yita se wari umwogoshi, Vernon Winfrey, ahita agira n'amahirwe yo kubona akazi kuri Radio WVOL acyiga mu mashuri yisumbuye. Ku myaka 19, nibwo Oprah yinjiye mu itangazamakuru byeruye kuko yatangiye kuvuga amakuru, nyuma atangira gukora ibiganiro, aza no gushinga igitangazamakuru cye.

    Mu 1971, ubwo yari afite imyaka 17, Winfrey yatsinze irushanwa ya Miss Black Tennessee. Nyuma y'umwaka, nabwo yitabiriye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Black America atsindwa na Joyce Warner ukomoka muri Florida.

    Mu 1973, afite imyaka 19, yabaye umuntu wa mbere muto wavugaga amakuru kuri WLAC-TV ya Nashville (ubu yabaye WTVF-TV); icyo gihe yari akiri muri kaminuza, aza no kuba umugore wa mbere w'umwirabura wari ugaragaye muri izo nshingano.

    Nubwo uyu mugore nta Oscar n'imwe aregukana, yatoranijwe inshuro ebyiri mu bahatanira ibi bihembo. Mu 1986, nibwo Oprah yatoranijwe mu bihembo bya Oscar byatangwaga ku nshuro ya 58, mu cyiciro cya 'Best Supporting Actress.' Nyuma y'imyaka 30 ubwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 87 mu 2015, yongeye gutoranwa mu cyiciro cya 'Best Picture' ariko birangira atacyegukanye.

    Ariko, abategura ibi bihembo bigeze kumutekerezaho bamugenera igihembo cyiswe 'Honorary Oscar,' bakimuha mu 2011 nko kumushimira ku bw'ibikorwa bye by'ubugiraneza.

    Mu 1986, nibwo Winfrey yashinze Harpo Productions, Inc yaje guhinduka Harpo, Inc, igitangazamakuru cy'imyidagaduro akibera umuyobozi mukuru. Iki gitangazamakuru cyaje kwaguka kirenga kuba televiziyo kiraguka cyane.

    Mu 2008, yashyigikiye Perezida Barack Obbama atsinda amatora y'umukuru w'igihugu ku majwi arenga miliyoni. Ibi, yaje no kubimuhera umudari w'ishimwe mu 2013.

    Mu biganiro byinshi yakoraga yereka abantu ko bashoboye, Obbama yakundaga kwifashisha Oprah Winfrey nk'urugero rwiza rw'umuntu wakuriye mu bukene n'ihohoterwa ariko akaza kuvamo umuntu ukomeye uyoboye isi y'imyidagaduro.

    Usibye ubwamamare yakuye mu itangazamakuru, uyu mugore yamenyekanye muri filime zitandukanye yagiye agaragaramo zirimo 'A Wrinkle in Time,' 'The Color Purple,' 'The Butler,' n'izindi nyinshi.

    Oprah watangiye kwiga gusoma mbere y'uko yuzuza imyaka 3 y'amavuko, afata igitabo cyitwa 'To Kill a Mockingbird' cya  Harper Lee nk'igitabo cy'ibihe byose kuri we. Yasomye igitabo cya mbere ubwo yabanaga ana nyina muri Milwaukee. Usibye gusoma ibitabo, ni n'umwanditse wabyo kuko yanditse ibitabo bitanu byakunzwe cyane yagiye afatanya n'abandi banditse b'abahanga.

    Ku byerekeranye n'ubuzima bw'urukundo, Oprah yagiye mu rukundo bwa mbere n'umusore biganaga witwaga Anthony Otey, nuko baza gutandukana ku munsi wa Saint-Valentin nyuma y'igihe gito bakundana ndetse baremeranije no kubana.

    Nyuma yo gutandukana na Otey mu yisumbuye, Oprah yahuriye na William “Bubba” Taylor muri kaminuza ya Tennessee State University, gusa nawe baza gutandukana, ahita akundana na  John Tesh nawe batandukana nta gihe giciyeho.

    Mu 1980, uyu mugore w'icyamamare yaje gukundana n'umunyamakuru Roger Ebert batandukana ubwo yahuraga na Stedman Graham. Aba bombo barakundanye kuva mu 1986, baza no gushyingiranwa mu 1992. 

    Nyuma y'uko atakaje umwana we yari yibarutse ku myaka 14, Oprah ko byamuviriyemo igikomere cyo kutongera gushaka abana ukundi, ndetse ashimangira ko iyo aza kubabyara atari kubabera umubyeyi mwiza.

    Oprah, yagiye agaragara mu bikorwa byinshi by'ubugiraneza ndetse akanabihemberwa, harimo kurihira abana amafaranga y'ishuri, kwita ku bantu n'ibindi. Ibi, byatumye mu 2004 aza mu birabura 50 ba mbere muri Amerika bagira ubuntu.


    Oprah Winfrey uri mu bavuga rikijyana ku Isi agiye kuza mu Rwanda

    Ni umwe mu baherwe bavunikiye ubutunzi buhambaye bafite uyu munsi   


    We n’umugabo we Stedman bafashe icyemezo cyo kutabyara nyuma y’igikomere yanyuzemo ubwo yapfushaga umwana we yibarutse ku myaka 14

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140847/yarahohotewe-yibaruka-ku-myaka-14-ibitangaje-kuri-oprah-winfrey-witegura-kuza-mu-rwanda-140847.html

  • Mu mvugo ikakaye Bruce Melodie yasubije The Ben wamusabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yasubije The Ben uheruka kumusaba imbabazi kubera indirimbo bari gukorana ntikorwe, amwibutsa ko atakazanye imikino mu kazi.

    Ibi byose byamenyekanye nyuma y’uko Madebeats ahishuye ko The Ben na Bruce Melodie muri 2017 bashatse gukorana indirimbo bikarangira itabayeho.

    Madebeats yavuze ko Bruce Melodie yababajwe cyane n’uko ubwo bari muri Studio barimo bakora iyi ndirimbo, The Ben na Zizou Alpacino bari mu ruganiriro rwa studio bakina Playstation, ibintu yafashe nk’agasuzuguro ahita yigendera.

    Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru The Ben yavuze ko atiyiziho gusuzugura bityo ko niba hari ibyo yijeje Bruce Melodie bitabayeho amusabye imbabazi.

    Ati 'Niba naramuhamagaye nkigira mu byanjye ambabarire [….] Njye siniyiziho gusuzugura. Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho gufata igihe gihagije. Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye yaratinze. Ntabwo nshobora gusuzugura umuntu.'

    'Iyo abahanzi bakorana uba ushaka ko hari icyo muhuriraho. Mu gushaka guhuriza hagati habaho imbogamizi. Icyabaye si agasuzuguro. Bruce Melodie niba yarababaye musabye imbabazi.'

    Mu butumwa bwa Bruce Melodie yatambukije binyuze ku mbuga za 1:55 AM irerebera inyungu ze, yasubije The Ben ko atagatewe ishema no kujya mu mikino mu gihe hari akazi kamutegereje.

    Ati 'Rimwe na rimwe hari igihe mvuga ibintu byabaye abantu bakagira ngo ndabeshya, biriya bintu yavuze ntabwo yabeshye 70%, The Ben yantumyeho abantu be, rimwe na rimwe nawe aranyivugishiriza, buriya rero sinjya mbiha agaciro cyane cyane nk’umuntu mukuru, ntabwo muruta ariko sintekereza ko imikino burya iza mbere y’imirimo.'

    'Njye sinaterwa ishema no kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi. Abyumve neza burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya ntanahembwa kandi burya gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n’ukuntu awukoresha, ndakwemera mukuru wanjye ndanakubaha ariko jya ukora uve mu mikino.'

    Bruce Melodie yasubije The Ben

    The Ben aheruka gusaba imbabazi Bruce Melodie

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mvugo-ikakaye-bruce-melodie-yasubije-the-ben-wamusabye-imbabazi

  • Bruce Melodie yongeye gushimangira ko The Ben… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka itanu ishyira Itandatu ishize, ni bwo Bruce Melodie yifatiye ku gahanga The Ben ndetse na mugenzi we The Ben avuga ko nubwo ari abahanzi bakuru ariko ni abanebwe mu mikorere yabo y’umuziki.

    Ibi yabigarutseho abitewe nuko The Ben yari yamuhamagaye ngo bakorane indirimbo, ariko yagera muri Studio kwa Madebeats agasanga (The Ben) ari kwikinira Playstation hamwe na Zizou Al Pacino. Bruce Melodie byaramubabaje cyane kugeza ubwo ahise avuga ko ari abanebwe. 

    Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, The Ben nawe yarabyiyemereye avuga ko icyo gihe Bruce Melodie yasanze hari umukino (batangiye) kandi bagombaga kubanza bagasoza bityo akaba ariyo mpamvu indirimbo itakozwe.

    Kuri uyu munsi ubwo Bruce Melodie yiteguraga kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kubigarukaho, avuga ko umuntu w’umugabo adakwiriye kubanza imikino mbere y’akazi, ahubwo icya mbere ni akazi ibindi bikaza nyuma.

    Melodie yagize ati” Ntabwo The Ben murusha imyaka (ntabwo muruta), ariko ntabwo ntekereza ko burya imikino iza mbere y’imirimo. Rero nonaha nubwo ntigeze mvuga ko The Ben ari umunebwe, ariko si umunyamwete, njyewe noneho ntabwo naterwa ishema ryo kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi. 

    Ni nayo mpamvu nagira ngo mutemo neza mugire inama anabyumve neza burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya nta nubwo anahembwa kandi gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n’uburyo yawukoresheje”.

    Bruce Melodie yatangaje ibi ubwo yari arimo kwitegura kujya muri Amerika ku butumire bwa Radiyo na Televiziyo “ABC News” mu kiganiro cya mu gitondo kitwa ‘Good Morning Amerika’, aho azaba arimo kumenyekanisha indirimbo yakoranye na Shaggy “When She’s Around (Funga Macho)”.

    Bruce Melodie yagiriye inama The Ben yo kutajya abanza imikino mbere y’akazi

    The Ben aherutse gutangaza ko impamvu indirimbo itakozwe ari uko yarimo yikinira imikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140836/bruce-melodie-yongeye-gushimangira-ko-the-ben-ari-umunebwe-ku-bwo-kurutisha-akazi-imikino-140836.html

  • Papa Cyangwe, Knowless na Nice Ndatabaye mu b… – #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru, cyaranzwe no gukora cyane ku ruhande rw'abahanzi nyarwanda, kuko bashyize hanze indirimbo nyinshi kandi zengetse cyane. 

    Imikorere iri hejuru abahanzi nyarwanda batangiranye uyu mwaka ndetse n'ukwezi kwa Werurwe by'umwihariko, iratanga icyizere kiri hejuru y'uko uyu mwaka uzaba udasanzwe mu ruganda rw'umuziki haba mu Rwanda ndetse no mu ruhando rw'amahanga.

    Mu ndirimbo zitandukanye zagiye hanze muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 muri zo zagufasha kuryoherwa n'impera z'icyumweru:

    1. Uzitabe – Butera Knowless

    “>

    2. You and I – Jowest

    “>

    3. Nta bya Gang – Papa Cyangwe ft Bushali

    “>

    4. Away – Utah Nice ft Mistaek

    “>

    5. Amenipitia – Bosco Nshuti

    “>

    6. Tugumane – Nice Ndatabaye ft Ben & Chance

    “>

    7. Amashimwe – Chancelier, Zawadi Mwiza ft Trezor Zebedayo

    “>

    8. Like Me – Jaja ft Logan Joe

    “>

    9. U Rwanda – Angelica

    “>

    10. Ishori Nessa

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140839/papa-cyangwe-knowless-na-nice-ndatabaye-mu-baguteguriye-indirimbo-za-weekend-video-140839.html

  • Injira mu Isi y’imyidagaduro uri kumwe na Por… – #rwanda #RwOT

    Izi Poromosiyo zizatangira gutangwa guhera taliki ya 18 Werurwe kugeza 30 Mata 2024 kugira ngo abakiriya ba StarTimes bazagire ibiruhuko bidagadurana n’abo mu miryango yabo.

    Ku bakiriya basanzwe, uzajya ugura abonemausanganywey’ukwezi muri ibi bihe bya Poromosiyo ubundi ubone iyisumbuyeho, iguha uburyo bwo kubona ibintu byinshi bihebuje.

    Ntabwo ari ibi gusa kubera koabasanzwe bagura Bouquet ya Unique cyangwa iya Superbazajya babona iminsi 3 y’ubuntu ituma bakomeza kwishimira shene nyinshi zitandukanye.

    Kuri ubu Star Times ibafitite byinshi byiza muri siporo birimo Primus National League iboneka gusa kuri Magic Sports kongeraho indi mikino yose ya Bundesliga, AFC Champions League, na Roshni Saudi League, aho utabura umukino n’umwe.

    Izindi shene nshya zishimishije nazo ziri hafi zirimo ST Toon izashyirwa ahagaragara taliki ya 18 Werurwe 2024. ST Toon ni shene ya Cartoon izajya yibanda ku bafite hagati y’imyaka 6-17, ikazajya igaragaraho porogaramu za Cartoon zo mu Bushinwa, Mpuzamahanga ndetse no muri Afurika.

    Iyi shene izajya iba iri mu rurimi rw’Icyongereza, Igifaransa, n’Igishinwa, ikazarebwa cyane n’abakiri bato.

    Ku bakunda amakuru, ntimucikwe na BFM TV kuri shene ya 311ku bakoresha antenne y'udushamina shene ya 684 ku bakoresha antenne y'igisahani, itanga amakuru umunota ku munota kugira ngoukomeze kumenya ibigezweho.

    Hari kandi filime zigezweho z’iri gushimisha bose zirimo “Roop” iri muri Kinyarwanda buri munsi 17h00 kuri GanzaTV, “My Forever Sunshine” saa 21h30 kuri ST Novela E Plus, na “La Fille Du General” Saa 22:00 kuri Novela F, ukongeraho filime zishimishije zirangira ziri kuri ‘Movies Plus’ na AMC Movies’.

    Shene za StarTimes z’abana bato zigira icyo zitanga kuri buri wese zirimo Toonami, JimJam, Boing, Boomerang, na shene ya Cartoon itanga amasaha yo kwidagadura kubana bato.

    Kandi ntiwibagirwe, App ya StarTimes ON ituma ibyishimo byawe bidashira. Uyu munsi jya muri Google Play cyangwa muri App Store uyishake, ubundi utangire kwishimira ibyo StarTimes itanga aho waba uri hose.

    Muri iyi Pasika, koresha neza ibiruhuko byawe hamwe na StarTimes, ukomeza kugira uburambe mu kureba ibintu byiza ndetse unafungura isi y’ibyishimo. StarTimes ibifurije Pasika nziza!.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140824/injira-mu-isi-yimyidagaduro-uri-kumwe-na-poromosiyo-za-startimes-mu-bihe-bya-pasika-140824.html

  • Umutoza w’Ikipe y’Igihugu yaciye amarenga ko Kwizera Olivier akwiye kwibagirwa Amavubi #rwanda #RwOT

    Umudage utoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma ahamagara umunyezamu Kwizera Olivier kuko ntacyo arusha abo afite.

    Ni mu kiganiro n’itangamakuru agaruka ku Ikipe y’Igihugu yahamagaye yitegura imikino 2 ya gicuti, Madagascar tariki ya 18 Werurwe na Botswana tariki ya 25 Werurwe imikino yose izabera muri Madagascar.

    Uyu mutoza kuva yaza ntabwo arahamagara umunyezamu Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia, ni mu gihe mu myaka ibiri itambutse ari we wari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu.

    Abajijwe niba amuzi cyangwa ajya amukurikirana n’impamvu atamuhamagara, yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona yatuma amuhamagara kuko anyuzwe n’abo afite.

    Ati 'Niba uri umutoza w’ikipe y’igihugu ni yo wabona umwanya ntabwo wakurikirana Isi yose. Ku myanya imwe n’imwe niba wishimye kuki wajya guta umwanya ushaka ibindi bisubizo? 100% nishimiye Fiacre [Ntwari], dufite undi munyezamu waje ubushize, Maxime [Wenssens] uvuye mu Bubiligi werekanye urwego rwiza, buri gihe mpora mvuga ko undi yakagombye kuba akina mu Rwanda, ubu rero dufite abandi babiri bakina muri shampiyona yanyu nk’amahitamo ya 3.'

    Yakomeje avuga ko kuba yahamagara Kwizera ataje kubanza mu izamu ari ugukurura ihangana ridakenewe ku mwanya no kuba byateza ibibazo mu ikipe y’igihugu.

    Ati 'Ni gute rero nakuramo umwe muri aba banyezamu nkazanamo undi ntizeye neza ko azaba nimero ya mbere? Noneho nkashyiraho kurwanira umwanya k’umunyezamu wa 2, namubonye gusa kuri televiziyo, navuga ko ari igihe na none cyo gutekereza niba byaba ari byo kurema ibibazo mu ikipe cyangwa uyu ni umwanya twakishimiye tukagumisha ibintu uko bimeze, dufite indi myanya dukwiye kurwana na yo ariko mu izamu ni ho u Rwanda ubu rumeze neza muri aka kanya.'

    Kwizera Olivier akaba aheruka mu ikipe y’igihugu muri 2022, umukino wa nyuma aheruka gukina ni uwo u Rwanda rwatsinzwe na Senegal 1-0 mu gushaka Itike y’Igikombe cy’Afurika, kuva icyo gihe ntabwo yongeye kwitabazwa.

    Kwizera Olivier amaze igihe adahamagarwa mu Mavubi

    Frank Spittler yavuze ko adakeneye Kwizera Olivier

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-ikipe-y-igihugu-yaciye-amarenga-kwizera-olivier-akwiye-kwibagirwa-amavubi

  • Muhire Kevin yavuze ku byo gutandukana na Rayon Sports amasezerano atarangiye #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko atazi aho inkuru zaturutse zivuga ko ashobora gutandukana na Rayon Sports mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira.

    Mu minsi ishize ni bwo haje amakuru ko kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ashobora gutandukana n’iyi kipe, ni nyuma y’uko byavugwaga ko yabonye ikipe imwifuza hanze y’u Rwanda.

    Uyu mukinnyi ubu uri mu ikipe y’igihugu, yavuze ko na we atazi aho ayo makuru yaturutse kubera ko agifite amasezerano ya Rayon Sports, gusa ngo shampiyona nirangira ni bwo byose bizamenyekana.

    Ati “Nanjye sinzi aho byaturutse, narindi mu mwiherero mbona abantu benshi barampamagara bambaza ibyo kugenda, ntabyo nari nzi ariko tuzabimenya nyuma ya shampiyona, gusa nk’uko baba bavuga ibintu byinshi bitandukanye, ukuri kumenyekana iyo shampiyona irangiye.”

    Gusa nubwo avuga ibi, amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko Muhire Kevin yabonye ikipe yo muri Ethiopia imwifuza inatanga amafaranga menshi ariko yanga gutererana Rayon Sports kuko yari imaze gutakaza abakinnyi benshi.

    Rayon Sports yatakaje abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Musa Esenu, Joackiam Ojera na Luvumbu waje kugenda nyuma, abo bose bakaba bari abakinnyi babanza mu kibuga.

    Muhire Kevin yavuze ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-yavuze-ku-byo-gutandukana-na-rayon-sports-amasezerano-atarangiye

  • AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Werurwe 2024 kuri Stade ya Muhanga niho habereye umukino wa nyuma wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore usanzwe wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka.

    Ni umunsi wari wateguwemo ko uberamo ibikorwa bitandukanye birimo n'iby'umupira w'Amaguru, aho Ikipe ya AS Kigali yakinnye n'Inyemera WFC.

    Ni umukino warangiye ikipe y'abanyamujyi itsinze Inyemera ibarizwa mu karere ka Gicumbi ibitego bitatu ku busa bityo ihita yegukana igikombe.

    Ni ibitego byatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette ubwo hari ku munota wa Kane gusa w'umukino.

    Muri uyu mukino wari witabiriwe cyane n'ubuyobozi butandukanye bwo mu Karerendetse n'abaturage bari baje kugukirirana uyu mukino, igice cya mbere cyawo cyarangiye AS Kigali WFC iyoboye b'igitego kimwe ku busa.

    Uyu mukino wakinwaga mu gice kimwe gihwanye n'iminota 35, AS Kigali yakomeje kubyitwaramo neza kugeza ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 55, As Kigali yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyomungeri Peace Olga.

    Nyuma y'iminota ine gusa hatsinzwe igitego cya kabiri, habonetse n'ikindi gitego cya Gatatu cyatwinzwe na Iradukunda, bityo umukino urangira ari 3-0 AS Kigali ihita yegukana igikombe gutyo.

    Usibye uyu mukino wakinwe kandi, muri ibi birori abatishoboye bahawe inka, abafite ubumuga bahabwa amagare bakoresha, abandi bahabwa ibitenge ndetse na matola.

    The post AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-wfc-yatsinze-inyemera-wfc-ibitego-3-0-yegukana-igikombe-cyo-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wumugore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-wfc-yatsinze-inyemera-wfc-ibitego-3-0-yegukana-igikombe-cyo-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wumugore

  • APR BBC ikomeje kwitwara neza, Patriots BBC ikora mu jisho REG BBC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona ya Basketball yari yakomeje mu ijoro ryakeye, APR BBC yatsinze K Titans ni mu gihe umukino wari utegerejwe na benshi, Patriots BBC yitwaye neza imbere ya REG BBC.

    Hakinwaga umunsi wa 15 w’igice kibanza cya shampiyona ya Basketball mu bagabo aho habaye imikino 2 yose yabereye muri LDK.

    Habanje umukino wo APR BBC yatsinzemo K Titans amanota 92-71. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye nabi itsindwa agace ka mbere amanota 20-13.

    Yagarutse mu gace ka kabiri imeze nk’intare yakomeretse, ibifashijwemo n’abakinnyi nka Adonis Filer na Ntore Habimana igatsinda 37-13 bajya kuruhuka APR iri imbere n’amanota 50-33.

    Agace ka gatatu amakipe yombi yanganyije amanota 23-23 ni mu gihe agace ka nyuma APR BBC yagatsinze 19-15.

    Adonis Filer wa APR ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze 37 akurikirwa na Mbaki Jordan wa K Titans watsinze 25.

    APR BBC yatsinze K Titans

    Hahise hakurikiyeho umukino karundura wari utegerejwe n’abantu benshi muri LDK, wo REG BBC yatsinzwemo na Patariots BBC amanota 73-67.

    Patriots BBC ibifashijwemo n’abakinnyi ba yo nka Kamilindi Olivier, Hagumintwari Steven ndetse na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne batsinze agace ka mbere ku manota 22-15.

    Ibifashijwemo n’abarimo Mukengerwa Benjamin wari umeze neza, REG BBC yatsinze agace ka kabiri ku manota 19-16. Bagiye kuruhuka Patriots iri imbere n’amanota 38-34.

    Ibintu byakomereye mu gace ka gatatu aho abakinnyi nka William Kiah bongeye kugora REG birangira bagatsinze 21-14. Patriots BBC ntiyorohewe n’agace ka nyuma kuko REG yayishyize ku gitutu gikomeye maze amanota 7 bari bashyizemo mu gace ka 3 bakuramo 5 kuko karangiye ari 19-14.

    William Kiah wa Patriots BBC wakinnye iminota yose uko 40 ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 20.

    REG BBC ntiyahiriwe n’umukino wa Patriots BBC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-bbc-ikomeje-kwitwara-neza-patriots-bbc-ikora-mu-jisho-reg-bbc-amafoto

  • Bruce Melodie ayoboye abahanzi bagiye bakoman… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe kitari kinini cyane umuziki nyarwanda umaze, wagiye urangwa n'abahanzi batajya imbizi yewe n'abafana babo ugasanga bigoranye kuba bakumvikana.

    Kuri ubu bisa nk’ibyagiye bigabanuka ugereranije, ukaba wabishingira ku kuba ibikorwa bihuza abahanzi byarabaye bicye, ariko mu myaka yo hambere wasangaga ahanini PGGSS iri mu bikurura ihangana.

    Harimo kandi no kuba warasangaga abantu bakorera mu matsinda mu buryo bumwe n'ubundi, yaba afite izina cyangwa ugasanga ari inshuti ya runaka, itaba inshuti y’undi.

    Muri iki gihe ubona ko abahanzi basa n’abadashaka kwivanga cyane mu bintu byo guhangana byashyushyaga imyidagaduro nubwo ku rundi ruhande hari nubwo byayidindizaga.

    Gusa ntabwo kabura, birumvikana mu bantu bakora ibintu bimwe, ntabwo abantu bahuriza ku bintu aho usanga nko mu bihembo bitangwa hari abagaragaza ko hakoreshejwe amarangamutima n'ibindi.

    Ku rundi ruhande ariko hashize igihe ubutatu bw'abahanzi Meddy, The Ben na Bruce Melodie buri mu buzamura igisa n'umuriro mu bakunzi b'umuziki nyarwanda, bamwe bakemeza ko runaka arusha undi.

    Ni ibintu ariko Meddy asa n’uwabaye abivuyemo muri iyi minsi cyane ko atagikora umuziki w'isi nk’uko bamwe bawita [Secular], umuriro ukaba ukomeje kwaka hagati ya The Ben na Bruce Melodie.

    Umwe muri bo agaragaza ko ari we mukozi undi akaba ari umunebwe, ibintu Bruce Melodie yumvikanye agarukaho kenshi, agaragaza mu buryo bweruye ko The Ben atafungura udushumi tw'inkweto ze.

    Mu bihe binyuranye uyu muhanzi yagiye yumvikana ko yakubita mugenzi we agakoni ku nda. Ariko nubwo aba ari bo bagezweho mu kuvugwa, hari izindi nkuru zagiye zibaho, ugasanga abafana banateranira amabuye mu birori kubera ihangana ryabaga riri hejuru.

    Tugiye kubagezaho zimwe mu nkuru z’ishondana zagiye zifata intera yo hejuru mu mateka y'umuziki nyarwanda:

    1.Riderman na Jay Polly

    Biragoye kuba wavuga umuziki nyarwanda n'uburyo abantu bagiye bawuhanganiramo ngo usige inkuru z'urudaca zaranze Riderman na Jay Polly.

    Aba baraperi bari mu batangiye umuziki mu bihe byo hambere aho Jay Polly yatunganije indirimbo ya mbere muri 2004, undi na we muri 2006.

    Mu myaka ya 2008 bitewe no kuba buri umwe yari afite uko yihariye, batangiye guhangana bikomeye bigaturuka no kuba Riderman yarafatwaga nk’ugambanira injyana ya Hip Hop kuko kenshi yabaga agendana n'abaririmbyi batarebanaga neza n'abaraperi.

    Mu bihe bitandukanye aba bombi bahuriye muri PGGSS ntabwo byabaga byoroshye kuko abafana bumvaga umwe ari we uri imbere undi akaza inyuma.

    Guhangana kwabo kwanageraga mu mirongo bandika [barasana] umwe yihiga ubutwari undi akamwereka ko ibyo yivuga nta kintu bivuze.

    Umuntu yavuga ko byashyizweho aho akadomo ubwo Jay Polly yitabaga Imana, Riderman akanakora indirimbo yo kumuha icyubahiro avuga ko umuziki uhombye umusirikare w'ingenzi.

    2.Neg G The General na Riderman

    Biragoye kuba waba uri umuntu wagiye wifuza kumenya uko umuziki nyarwanda wazamutse, ngo be utazi itsinda ry’agatangaza ryabayeho rya UTP Soldiers.

    Ni itsinda ryari rigizwe n'abasore bane ryashinzwe muri 2005, ariko riza gutandukana bizamura umwuka mubi mu buryo bwumvikanaga mu bihangano by'abari inkingi za mwamba z’itsinda.

    Kenshi mu biganiro Neg G The General yagiye akora yumvikanaga avuga ko Riderman atamurusha ibikorwa n'ibigwi mbega agaragaza ko ari we wamugize uwo ari we.

    3.Bruce Melodie na Christopher Muneza

    Mu bihe binyuranye hagiye humvikana ihangana hagati ya Bruce Melodie na Christopher cyane ko mu bihe babaga bahuriye mu bitaramo binyuranye nka PGGSS, wasangaga n'abafana babo batajya imbizi.

    Mu minsi micye ishize, Bruce Melodie yumvikanye yemera ko yigeze kubaho agirira ishyari mugenzi we Christopher biturutse ku kuba yari afite abamufasha bafatika ari bo Kina Music, mu gihe we yirwarizaga.

    Byiyongeraho kandi indirimbo yakoze igakundwa cyane yitwa “Habona”, gusa byaje kurangira bahuje bavuga ko nta guhangana kugihari hagati yabo kuko biba byiza kuba mu kibuga kirimo abakinnyi benshi aho kwifuza kuba umwe.

    4.P Fla a Bull Dogg

    Biragoye ko abantu bashobora kubana mu itsinda igihe cyose ndetse kenshi iyo batandukanye biba bigoye gusanga hari icyiza umwe yavuga ku wundi.

    Ibi ntabwo bivuze ko amatsinda ari mabi. Itsinda rya Tuff Gangz naryo ryahaye ibyishimo bikomeye abakunzi b'umuziki ndetse benshi baba biteze ko igihe kizagera bakongera kubabona ku rubyiniro ari bane kuko Jay Polly we yatabarutse.

    Mu myaka yaza 2015 Bull Dogg na P Fla barahanganye bikomeye, ibitutsi bivuza ubuhuha mu ndirimbo zinyuranye bashyiraga hanze. Hari amakuru avuga ko bigeze guhurira mu nzu itunganyirizwamo umuziki bararwana ikofe ku rindi.

    Ni ibintu byaje koroha, bongera kugaragara bari kumwe ubona nta kibazo bafitanye ndetse banavuga ko bafite umuzingo bakoranye nka Tuff Gangz uzaba unariho indirimbo bakoranye na Jay Polly.

    Ku ruhande rwa P Fla mu bihe binyuranye yagiye yumvikanisha ko guhangana ari kimwe mu bigize imyidagaduro. Mu kiganiro kimwe yigeze kumvikana agaruka ku byo Bruce Melodie yari yavuze ashinja ubunebwe The Ben na Meddy.

    Icyo gihe yavuze ko byari kuba byiza iyo aba bagabo bagira icyo babivugaho ko ubundi ari ko byubatse kandi binazamura. 

    5.Ama G The Black na Bruce Melodie

    Uvuze ubucuti n'abahanzi bagiye bahurira mu ndirimbo nyinshi ntabwo wakwirengagiza ubuzima bugoye Ama G yahuriyemo na Bruce Melodie ariko nyamara igihe cyarageze bagira ibibazo bikomeye.

    Ibi byatumye kenshi Ama G mu biganiro yakoraga yarasaga n’uwerekana ko mugenzi we atazirikana, mbega ko ari indyarya, nta nshuti imurimo, yerekana ko yamwirengagije.

    Hanavuzwe inkuru z’uko Bruce Melodie yaba yarashatse gutwara umugore w'uyu muraperi, ariko impande zombi ntabwo zigeze zemeza aya makuru.

    Kugeza ubu ariko basa n’abongeye guhuza umwuka aho Ama G ashobora guhamagara Bruce Melodie mu kiganiro bakibukiranya inkuru z’ibyo banyuranye. Bashobora kuba bariyunze!.

    Ikindi ni ko Ama G akunzwe kumvikana asingiza ibikorwa bya Bruce Melodie “Munyakazi” umaze kuba inganzamarumbo mu muziki nyarwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140813/bruce-melodie-ayoboye-abahanzi-bagiye-bakomanya-imitwe-na-bagenzi-babo-140813.html