Blog

  • Ingabo zose za America zirukanywe igitaraganya ku butaka bwa Niger #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Leta ya Niamey kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko Niger isheshe amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare yari ifitanye na America kandi ibi 'bihita byubahirizwa aka kanya'. Yasomye itangazo kuri televiziyo y'igihugu hashize umunsi umwe gusa itsinda rikomeye ry'intumwa za Amerika rivuye muri Niger.

    Iryo tsinda ryaje mu ruzinduko rw'iminsi itatu rigamije kuvugurura imikoranire n'agatsiko k'abasirikare kakoze 'coup d'état' ubu kari gukorana bya hafi n'Uburusiya. Iryo tangazo rivuga ko Leta yafashe umwanzuro wo 'gusesa aka kanya' amasezerano ajyanye n'ingabo za Amerika n'abakozi b'abasivile ba minisiteri y'ingabo za Amerika bari muri Niger.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'ingabo za Amerika Matthew Miller yavuze ko Washington yamenye iby'iryo tangazo, kandi ryaje nyuma 'y'ibiganiro bibwizanya ukuri…ku mpungenge zacu' ku 'cyerekezo' cy'ako gatsiko kayoboye Niger.

    Abasirikare ba Amerika bagiye muri Niger mu butumwa bwo gufasha kurwanya imitwe y'abahezanguni yiyitirira Islam mu bihugu byo mu karere ka Sahel, cyane cyane Mali.

    Ingabo za Amerika zageze muri Niger kuva mu 2013 gufasha iz'Ubufaransa zahageze mu mwaka wari wabanje zije kurwanya iyo mitwe muri Mali.

    Amerika isanzwe ifite abasirikare bagera ku 1,000 muri Niger ku kigo cy'indege za drones kiri mu butayu cyubatswe ku gaciro ka miliyoni 100$, nk'uko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru AFP.

    Ingendo zijya muri Niger kuri Amerika zabaye nke kuva muri Nyakanga(7) 2023 ubwo agatsiko ka gisirikare kafataga ubutegetsi ku nguru, kandi Washington yagabanyije inkunga yageneraga Niamey.

    Umwaka ushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Antony Blinken ukuriye ububanyi n'amahanga bwa Amerika yakoze urugendo muri Niger ngo agerageze guha imbaraga Perezida Mohamed Bazoum, wafashaga ibihugu by'iburengerazuba kurwanya imitwe y'abahezanguni yiyitirira Islam.

    Hashize amezi macye nyuma y'urugendo rwe, agatsiko k'abasirikare bakuriwe na General Tchiani kahise gahirika Bazoum ndetse kamufungira iwe mu rugo.

    Aka gatsiko k'abasirikare kahise gafata umurongo ukarishye wo kwitandukanya n'Ubufaransa bwahoze bukoroniza Niger, bituma ingabo z'Ubufaransa ziva muri iki gihugu zari zimazemo imyaka igera ku 10.

    Mu gihe cyashize Niger yakoranaga bya hafi na Amerika. Ariko kuba abafashe ubutegetsi ubu bakorana bya hafi n'Uburusiya, Moscow igakorana kandi bya hafi n'abasirikare bafashe ubutegetsi mu bihugu bituranyi bya Mali na Burkina Faso, byatumye ibihugu by'iburengerazuba bitakaza ijambo hano.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/17/ingabo-zose-za-america-zirukanywe-igitaraganya-ku-butaka-bwa-niger/

  • Kamonyi-Rukoma: Yapfiriye kwa muganga nyuma yo guterwa icyuma azizwa umukobwa ucuruza akabari #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa tatu z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024 mu Mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, uwitwa Niyonsenga Fabien w'imyaka 26 y'amavuko, yatewe icyuma na Hatangimana Fidèle w'imyaka 24, afatanije na Dushimimana Emmanuel bahimba'Kanusu' w'imyaka 19 y'amavuko. Uwatewe icyuma yajyanywe kwa muganga biranga biba iby'ubusa, agwa yo.

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com avuga ko imvano yo guterwa icyuma ari umukobwa witwa Iradukunda Joseline nyiri akabari banyweragamo, baramutonganira, bituma Niyonsenga Fabien asohorwa ku ngufu na Dushiminana Emmanuel aka'KANUSU', aramuterura amukubita hasi aribwo Hatangimana Fidèle yafataga icyuma bivugwa ko yagendanaga, akimutera mu gituza mu nsi y'iberi ahari umutima.

    Uyu mukobwa nyirabayazana, akibona ibibaye yahise asohora abari mu kabari ashyiraho ingufuri akizwa n'amaguru, na n'ubu twandika iyi nkuru aracyashakishwa kimwe na Hatangimana Fidèle. Ni mu gihe amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko ku bufatanye bw'inzego za Polisi, DASSO, Inkeragutabara( RF) hamwe n'inzego z'ibanze, uyu Dushiminana Emmanuel aka'KANUSU' muri iki gitondo yafatiwe mu kagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, aho yahise ashyikirizwa Polisi.

    Ubwo Niyonsenga Fabien yaterwaga icyuma, mu gihe yari agitaka atabaza yajyanywe kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Rukoma, babonye batabasha ku muvura bahita bamwohereza ku bitaro bya Remera Rukoma binafatanye n'iki kigo nderabuzima ngo yitabweho ariko biranga, agwa yo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge waRukoma, Innocent Mandera yahamirije intyoza.com iby'uru rugomo rwaje kuvamo urupfu. Avuga ko ababigizemo uruhare bose bagishakishwa ku gira ngo bashyikirizwe RIB.

    Gitifu Mandera, yibutsa buri wese by'umwihariko abaturage ba Rukoma ko kwihanira bitemewe, ko atari byo. Asaba ko n'iyo haba hari impamvu ituma umwe cyangwa babiri bagirana ikibazo, ntawe ukwiye kujya mu mwanya wo kwihanira. Avuga ko kenshi bitangira ari intonganya bikarangira bivuyemo urugomo rukomeretsa kugera no kuvutsanya ubuzima. Yibutsa buri wese ugiranye ikibazo na mugenzi we kwegera inzego z'ubuyobozi zikabafasha gushaka igisubizo.

    Nyakwigendera, Niyonsenga Fabien akomoka mu karere ka Ngororero. Bivugwa ko yari umucumbitsi wishabikira, ndetse ngo akaba yari afite umugore babanaga bitemewe n'amategeko aho bari bamaranye amezi agera muri atanu.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/17/kamonyi-rukoma-yapfiriye-kwa-muganga-nyuma-yo-guterwa-icyuma-azizwa-umukobwa-ucuruza-akabari/

  • Ni nde uhomba ? Bruce Melodie mu mayeri yo gu… – #rwanda #RwOT

    Niba ukurikirana imyidagaduro nyarwanda, ntabwo kuvuga ko Bruce Melodie ariwe muhanzi ugarukwaho cyane mu itangazamakuru byakugora. Bruce Melodie yagaragaje ko afite ubushobozi bwo kumara umwaka ari imbere mu binyamakuru.Ibi ubanza aribyo byamuteye gutera umugongo itangazamakuru muri rusange ahubwo agashinga irye.

    Kuri ubu umuhanzi Bruce Melodie abifashijwemo na 1:55 Am abarizwamo batangiye gushyira mu bikorwa byo kutavugisha itangazamakuru Nyarwanda ahubwo bashinga umuyoboro wa YouTube aho bazajya bibaza bakisubiza.

    Ibi byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2024 ubwo Bruce Melodie yahagarukaga mu Rwanda yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho kugirango aganirize itangazamakuru nk’uko byari bisanzwe ahubwo agakora ikiganiro kigashyirwa ku muyoboro wiswe 1:55 Am media.


    Ibi benshi batekereje ko nta kibazo kirimo wenda ko Bruce Melodie arakomeza nk’uko bisanzwe akazavugisha itangazamakuru ariko siko biri kuko uyu muhanzi yifuza ko bimukundiye atazongera gutangariza amakuru ye ahandi usibye mu bitaramo ndetse naho byamukundira akazajya akwepa itangazamakuru.


    Bruce Melodie ajya guhamya ibi, yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati “Ibishya byose n’amakuru yanjye yose, azajya aba ari aha honyine ‘1:55 Am media’”.


    Umunyamakuru wa InyaRwanda yagerageje kumenya koko niba Bruce Melodie atazongera kuganiriza itangazamakuru muri rusange.


    Umwe mu bantu babarizwa muri 1:55 AM utifuje ko dutangaza amazina ye yagize ati”Urumva Bruce Melodie aba afite amakuru menshi, rero abakire batekereje ko babibyaza umusaruro, azajya avugira kuri iriya shene yonyine  nawe barabimubwiye”.


    Yavuze ko kandi no mu bitaramo azajya ashaka uko akwepa.

    Ati”Ahantu honyine Bruce Melodie azongera kuvugira ni nko mu bitaramo kandi nabwo bikunze yajya ahunga kabisa. Coach Gael ashaka kubaka ibintu bya 1:55 AM ku buryo nta serivisi azajya apfa gusaba ahandi. Amakuru yose ni ukuzajya muyasanga kuri iriya channel, babonye Bruce Melodie agira amakuru menshi, bashaka kuyabyaza umusaruro”.


    Uyu yadutangarije ko atari na Bruce Melodie wenyine ahubwo n’abandi bahanzi bo muri 1:55 AM igihe bafite inkuru nini bazajya bazishyira kuri iriya shene.

    Ati “Erega si Bruce Melodie gusa kuko hari na Element, Ross Kana na Kenny Sol. Aba nabo igihe bazajya baba  bafite inkuru nini ni hano zizajya zicishwa “.

    Bruce Melodie werekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasize avuze ko The Ben atari umunyamwete, ibi akaba yarabitangarije kuri 1:55 AM Media

    Uyu niwo muyoboro wa 1:55 AM Bruce Melodie azajya avugiraho ibyo yifuza gutangaza

    Bruce Melodie ntagishaka kuvugisha itangazamakuru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140866/ni-nde-uhomba-bruce-melodie-mu-mayeri-yo-gutera-umugongo-itangazamakuru-140866.html

  • Rayon Sports yatangaje urutonde rw’abantu bagize uruhare mu bujura bw’amatike ku mukino iyi kipe yakiriyemo APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje urutonde rw'abantu bagize uruhare mu bujura bw'amatike ku mukino iyi kipe yakiriyemo APR FC.

    Yatangaje ko aba bantu batawe muri yombi ariko bakarekurwa n'umukozi wa RIB station ya Rwezamenyo.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatangaje-urutonde-rwabantu-bagize-uruhare-mu-bujura-bwamatike-ku-mukino-iyi-kipe-yakiriyemo-apr-fc/

  • Byamuteye agahinda no kwiyanga: Bitanu yavuze… – #rwanda #RwOT

    Niba wararebye filimi nka “Gashoka”, “Umutima w'Urugo” ndetse ukanakurikirana “Umutima w'Umusirikare”, nta kabuza izina Bitanu urarizi kuko iyo atatunganije yayikinnyemo.

    Uyu musore ukiri muto ariko w'indoto ngari, avuga ko inararibonye yamaze kugira mu kibuga cya sinema by'umwihariko gukorana na Rocky Kimomo afatiraho ikitegererezo, yamuhaye igitecyerezo cyo gukora filime ye.

    Icyakora ntabwo byaje kugenda neza kuko mu nkuru abarana agahinda avuga ko King Platinumz yamunyanganyije umushinga we ku bw'ishyari akawusiba kandi nta handi yari afite amashusho y’ibyo yari yafashe.

    Ati: 'Nakinnye muri filime ya Rocky kimomo yitwa “Umujinya w'Umusirikare”, ari nayo yabaye intandaro yo guhita nkora iyanjye kugira ngo ihanganire ku isoko n’iya Rocky nafatiraho ikitegererezo.'

    Avuga ko bitagenze uko yabiteguye ati: 'Rero umwaka ushize natangiye umushinga wa filime yitwa “Agatwiko”, filime igaruka ku bibi by'ibiyobyabwenge, igaragaza ubuzima bwa gereza.'

    Agace ka gereza akaba yarakongeyemo ku gitekerezo yahawe na mukuru we ufungiwe i Mageragere wamubwiye ko bakunda kureba filime nyarwanda cyangwa zisobanuye.

    Iyi filime yari ikinnye mu cyongereza ari ko hari gahunda ko Rocky Kimomo azayisobanura, gusa nyuma yo gufata amashusho yayishyiriye uwagomba kuyatunganya waje kumutenguha nk’uko abivuga.

    Ati: 'Twafashe amashusho arangiye nyashyira uyatunganya witwa King Platinumz. Sibyaje kugenda neza kuko nkimara kuyimuha nkanamwishyura, yambajije niba nta yandi mashusho nsigaranye mubwira ko ntazo.'

    Yongeraho ati: 'Ariko njyewe sinamenye icyo abimbarije, nyuma rero yaje gusiba filime yanjye arambeshya ngo yarayibuze kandi hari amakuru nari naramenye bakimara kuyibona.'

    Igice cya mbere cy’iyo filime cyari cyakinnyemo abarimo Soloba na Shitani, byatwaye Bitanu agera kuri Miliyoni 2 Frw, ariko yarayibuze bimutera igikomere gikomeye. 

    King Platinumz ushinjwa gusiba amashusho ya filime ya Bitanu yashowemo Miliyoni 2 Frw, ntibyadukundiye kumuvugisha ariko tuzakomeza kumushaka kugira ngo agire icyo bivugaho.

    Agatwiko, filime ya Bitanu yayibuze mu buryo bw’amaherere byamuteye agahinda gakomeyeAri mu basore bamaze gushinga imizi mu gutunganya filime, abarizwa muri The Focus Media EntertainmentYakoranye na benshi mu byamamare mu mishinga inyuranye ya filime Bamwe mu bakinnyi bari bakinnye mu ‘Agatwiko’ itarabashije kujya hanze kuko yasibwe na King Platinumz nk’uko Bitanu abivuga ngo kubera ishyariAgeze kure atunganya indi filime yitegura gushyira hanze mu bihe bya vuba nayo iri ku kigero cyo hejuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140852/byamuteye-agahinda-no-kwiyanga-bitanu-yavuze-kuri-filime-yakoze-igasibwa-ku-bwishyari-140852.html

  • Se yaramwihakanye, akora akazi k’ubuyede! Ing… – #rwanda #RwOT

    Ingero ni nyinshi z’abagore bakuye amaboko mu mufuka! Umukuru w’Igihugu aherutse kuvuga ko uruhare rw’Umugore rugaragara mu guteza imbere Igihugu, kandi bagize uruhare ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Ubwo yari mu muhango wo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ku wa 8 Werurwe 2024, Perezida Kagame yagaragaje ko nta terambera rishoboka igihe umugore atabigizemo uruhare.

    Bamwe mu bagore batanze ubuhamya, bagaragaje ko banyuze muri byinshi byari kubaca intege, ariko hamwe n’amahirwe Igihugu gitanga, kwitinyuka n’ibindi byabaye imvano yo guteza imbere imiryango y’abo.

    Ibi ni na ko byagenze kuri Ingabire Anitha, umugore wavukiye mu Karere ka Rutsiro mu Burengerazuba bw’u Rwanda wavukiye mu muryango ukennye ariko abasha kwigobotora ibyo benshi batatekerezaga.

    Nk’umwana w’umukobwa yari afite inzozi zo kuvamo umuntu ukomeye, ariko kuvuka agasanga Se yaratereranye Nyina byagiye bikoma mu nkokora iterambere rye.

    Uyu mugore wavukiye ku Kivumu, yize muri G.S.O. Butare (Groupe scolaire officiel de Butare), nyuma abona amahirwe yo kwiga Kaminuza mu Bihugu cy’u Bushinwa mu bijyanye n’ubwubatsi.


    Byagenze gute kugira ngo yisange mu buzima bugoye?

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Ingabire Anitha yumvikanishije ko yakuriye mu muryango ‘utifashije’, ariko muri we yumvaga ko azavamo umuntu ukomeye.

    Ati “Nkiri muto nari mfite inzozi nyinshi. Abana bafite ukuntu bagira ibintu byinshi mu mutwe ariko nanjye numvaga nshaka kuzaba umuntu ukomeye nkumva nshaka kuzahesha agaciro Mama wanjye. Nkumva ngomba kwiga, nkumva nzavamo cyane cyane umunyamibare, nkumva nzubaka amazu, cyangwa se nka Enjenyeri.”


    Yakuze Se amwihakana

    Ingabire Anitha yavuze ko yakuriye mu cyaro cya kure, kandi ntiyari azi Se n’ubwo yajyaga abyumva iwabo babivuga. Yavuze ati 'Numva ko Papa yanyanze nkiri mu nda ya Mama.”

    Akomeza ati 'Gusa ngeze ku myaka 13 nashatse kumenya Papa. Ntabwo byari byoroshye, kumva ko ngo umuntu yarakwihakanye, ngiye kumureba nabwo anyihakana amaso ku maso, mpita mbona ko koko wa muntu ntabwo ankeneye. Ntabwo byari byoroshye kwakira ibyo bintu no kubiboba amaso ku maso”

    Anitha yibuka ko igihe kimwe yahuriye na Se ku muhanda, agiye kumusuhuza aramwitaza, kuva ubwo abona ko ‘amazi atakiri yayandi’. Yavuze ko akiri muto yagiye abaza Nyina icyatumye Se amwihakana, ntagire byinshi amubwira.

    Ariko ngo abaturanyi bakundaga kubivugaho mu buryo bumeze nk’imigani ntiyumve neza icyo babaga bashaka kuvuga.

    Ingabire yavuze ko igihe cyageze Nyina amubwiza ukuri, amubwira. Yamubwiye ko Se yavukiye mu muryango ukize ‘bitandukanye kure n’umuryango Mama yavukiyemo’.

    Ati “Urwego kwa Papa bariho rwari rurenze urwo kwa Mama, bari abakire, bafite imodoka, ariko kwa Mama byari ikibazo, kuko yajyaga ku kazi akoresheje igare.”

    Akomeza ati ‘Papa yabwiye Mama ko badashobora kubana kubera ko ari umukene. Ntabwo dushobora kubana namwe kubera ko muri abakene, twe dufite imodoka mwe mufite igare… Ngira ngo Mama yigeze ambwira ko yamuhitishijemo amubwira ngo kugirango umbere umugore ni uko wajya kuba umukozi iwacu. Mama ajya abimbwira ukumva afite agahinda kenshi.”

    Ingabire yavuze ko n’ubwo yanyuze muri ibyo byose, yabaye umukobwa ufite intego, inzira ishoboka kuri we iba gukurikirana amasomo ye neza.

    Yasoje amashuri Abanza atari mu ba mbere, byanatumye akora ikizamini cya Leta nta cyizere cyinshi afite.


    Yageze i Kigali bwa mbere abonye amahirwe yo kwiga abifashijwe na ‘Fawe Rwanda’ 

    Ingabire yavuze ko bitewe no gutsinda amasomo ya Siyansi, yabonye amahirwe yo kwiga muri G.S.O. Butare (Groupe scolaire officiel de Butare), kuko yari mu bakobwa bari babonye amanota meza mu masomo.

    Ingabire avuga ko yoherejwe kwiga muri ririya shuri, atangira gutekereza uko azabona itike yerekezayo, kuko na tike ya 6000Frw yo kujya kuri Fawe Rwanda yari yayigujije.

    Ingabire avuga ko yabwiye Nyina guhamagara Se akabafasha, ariko ‘yanze kutwitaba ndetse n’iyo yabonaga yumvaga ko ari twe tumuhamagaye, yahitaga akupa.’

    Avuga ko bongeye kwiyambaza inshuti, ibaguriza amafaranga yo kujya kwiga i Butare.

    Ingabire ashima ‘Fawe Rwanda’ yamufashije mu rugendo rwe rw’amasomo. Ati “Ndabashimira. Nibo bafunguye imigisha yanjye. Bambereye ababyeyi.”

    Yavuze ko yisanze muri Groupe Officielle, ariwe wa mwana w’umukene, ku buryo mu minsi ya mbere ‘nari mfite ubwoba n’ubwo nari mfite amanota meza’.

    Ati “Nta bikoresho twabaga dufite. Nta tike. Batubwiye ko bazajya baturihira, baduha itike yo kuducyura ndetse na tike yo gutaha. Ni uko imigisha yanjye yarangiye.”

    Uyu mugore avuga ko kuva icyo gihe, yatangiye guhabwa itike, amasabune yo koga, amavuta yo kwisiga n’ibindi nkenerwa”.

    Ingabire yize ‘Imibare n’Ubugenge’. Muri Groupe Officielle, yasanze bigisha n’ururimi rw’Igishinwa afatirane amahirwe yari abonye.

    Avuga ko igihe kimwe ubwo yari atashye mu kiruhuko, yumvise ko hari abantu baje gukora imihanda, kandi ko bashaka abantu bavuga igishinwa.


    Yabaye Umuyede

    Uyu mugore avuga ko ashingiye ku buzima iwabo bari babayemo, yatekereje uko yatangiye kujya akora akazi k’ubuyede agashaka amafaranga azifashisha ku ishuri.

    Akazi katangiraga saa kumi n’ebyiri z’igitondo, byatumaga ava iwabo saa cyenda z’ijoro, akagera ku kazi mu rucyerera aho byamusabaga kugenda amasaha atatu.

    Ingabire avuga ko bitewe n’uko yavugaga neza Igishinwa, yabashaga kumvikana n’abakoresha, rimwe agahembwa 1000Frw, ahandi agatanga 500Frw ku muntu wamurangiye akazi.

    Ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, habaye amarushanwa yahuje abanyeshuri bigaga ururumi rw’Igishinwa.

    Bahatanye n’ibigo bicye mu Gihugu. Yatsinze Ku rwego rw’ikigo cye, kugeza ubwo ahatanye n’abanyeshuri bari baturutse muri Kaminuza ya KIST.

    Ingabire yatsinze ku rwego rw’Igihugu, bituma abona amahirwe yo guserukira u Rwanda yitabira amarushanwa nk’aya mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa.

    Ati 'Nahise mbona Visa. Twagombaga kumarayo icyumweru. Nahahuriye n’abanyeshuri bo mu Bihugu 60, ni njye wari uhagarariye u Rwanda. Twarahatanye, ni ubwa mbere nari ngiye hanze.”

    Ingabire ntiyabashije gutsinda neza ririya rushanwa, agaruka mu Rwanda. Yakomoje amasomo ye, ageze mu mwaka wa Gatandatu bitewe n’uko yari amaze kumenya neza ururumi rw’Igishinwa, yabonye ‘Scholaraship’ yo kujya kwiga mu Bushinwa icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza n’icyiciro cya Gatatu.

    Ati “Urumva ayo mahirwe! Naravuze nti reka njye kwiga ubwubatsi. Mama yarambwiye ngo hitamo ibyo ushaka kwiga. Nahisemo kwiga mu Bushinwa, amashuri ndayasoza. Nahuye n’abantu benshi kugeza n’ubu.”

    Yagarutse mu Rwanda, akora mu mishinga itandukanye, irimo ubworozi, ndetse akora mu ruganda rwa Safintara.

    Mama yashoboraga gukuramo inda yanjye- Ubu yujuje inzu ya Miliyoni 600 Frw

    Ingabire avuga ko Nyina yaranzwe n’ubutwari budasanzwe, kuko byashobokaga ko ‘yari gukuramo inda yanjye ariko ntiyabikoze’. Avuga ko ibi byatumaga buri gihe akora uko ashoboye kugirango ‘nzamuheshe ishema’.

    Ingabire avuga ati ‘Nagombaga gukora igishoboka cyose kugirango Mama ntazicuze.”

    Yavuze ko yakuze ari umwana ukunda akazi cyane. Ashingiye aha, asaba abakobwa bagenzi gukoresha amahirwe yose babona mu buzima bw’abo, kandi ntibasuzugure akazi kose babona.

    Ingabire asobanura ko kubaka inzu ya Miliyoni 600 Frw, byaturutse ku cyemezo yakuranye cyo gushaka guhesha ishema Mama.

    Ati 'Urumva Data yanze Mama kubera ko yari umukene. Nagombaga gukora uko nshoboye kugirango nzereke Data ko ubukene atari akarande, ko wa mwana yanze yakuze, yiteje imbere yageze ku buzima atamwifurizaga. Rero kubaka inzu nk’iyi biri no mu murongo wo gutinyura abandi bagore bagenzi banjye, kubabwira ko ntacyakubuza gutera imbere igihe cyose wakuye amaboko mu mufuko.”

    Akomeza ati “Iyi nzu ni umujinya mwiza natewe. Nakuze ndeba agahinda ka Mama, nkamubwira nti Mama Umunsi umwe nanjye nzakwereka ko bizashoboka.”

    Yasohowe na Se mu nzu i Musanze:

    Ingabire avuga ko yagiye agerageza guhura na Se mu bihe bitandukanye ariko bikanga. Yibuka ko igihe kimwe yigeze kujya gusura Se Musanze, ariko umugore yari yarashatse akamusohora mu nzu.

    Avuga ko atari afite aho kurara muri iryo joro, bituma arara ku muhanda. Avuga ko muri iryo joro ariho yaboneye ko Se atamushaka.

    Se ni umwe mu bakomeye, kuko ari Umuyobozi wa rumwe mu rwego mu Karere ka Rutsiro, kandi afite imitungo y’igiciro kinni mu Mujyi wa Kigali.

     

    Ingabire Anitha yatangaje ko yanyuze mu buzima bukomeye nyuma y'uko avutse agasanga Se yaramwihakanye

    Ingabire yavuze ko kwiga kwe byagizwemo uruhare na 'Fawe Rwanda' yamwishyuriye amashuri kandi ikamufasha kujya kwiga mu Bushinwa
    Ingabire avuga ko yakuze agamije guhesha Nyina, biri mu mpamvu zatumye yubaka inzu ya Miliyoni 600 Frw

    Ingabire yavuze ko Se yamwihakanye, kandi yagiye agerageza kumwegera ariko bikanga kugeza n'ubu
    Ingabire yabwiye abana b'abakobwa kudacibwa intege n'ubuzima banyuramo, ahubwo bagaharanira kugera ku nzozi zabo 


    Yujuje inzu ya Miliyoni 600 Frw ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140848/se-yaramwihakanye-akora-akazi-kubuyede-ingabire-anitha-umugore-witinyutse-ugeze-ku-nzu-ya–140848.html

  • Abanyempano batandatu batsindiye guhagararira… – #rwanda #RwOT

    Ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024 ku Isonga Center (Ikigo gitanga Amakuru, Ubumenyi, Amahugurwa n'Ubujyanama bunyuranye ku Iterambere ry'urubyiruko) giherereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

    Ni ubwa mbere iri rushanwa ryubakiye ku ivugabutumwa rya Gikirisitu rigeze muri aka karere. Ryahatanyemo abanyempano 20 barimo abasore n'abakobwa ndetse n'umugabo umwe w'imyaka 40 y'amavuko wubatse, kuko afite abana babiri.

    Buri umwe yabanje guhatana ku giti cye. Icyiciro cya Mbere cyasize hakomeje abanyempano 13: Divine Muhawenimana [Nimero 1]; Uwase Noella [Nimero 5], Nishimwe Parfaite [Nimero 6], Igirimbabazi Eric [Nimero 7], Iturize Alliance [Nimero 12], Muhire Christian [Nimero 14] ndetse Ombeni Claude [Nimero 18].

    Iri rushanwa 'Rwanda Gospel Stars Live' ryubakiye ku ntego yo kugaragaza impano yawe ikakubyarira inyungu ejo hazaza (Manifest your talent for a better Future.).

    Kugirango haboneke abanyempano bahagarariye Akarere ka Musanze, byasabye ko babiri bahatana mu cyiswe 'Battle', birangira Akanama Nkemurampaka gatangaje ko batandatu aribo batsinze.

    Batandatu batsinze ni: Divine Muhawenimana [Nimero 1]; Nishimwe Parfaite [Nimero 6], Igirimbabazi Eric [Nimero 7], Muhire Christian [Nimero 14], Ombeni Claude [Nimero 18] ndetse na Serge Ngoga [Nimero 9].

    Nishimwe Parfait [Nimero 6] uri mu batsinze, yabwiye InyaRwanda ko atari yiteze gukomeza ashingiye ku kuntu Akanama Nkemurampaka kagiye kamubaza ibibazo no kuba muri we yari yifitemo ubwoba.

    Ati 'Ntabwo nari mbyiteze! Kuko byari bikomeye, umuntu yajyaga kuririmba afite ubwoba wumva atitira ariko kubera Imana byakunze. Ntabwo nari niyizeye kubera ko ari ubwa mbere nakora amarushanwa, ariko nyine ndishimye cyane.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yamenye iri rushanwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, kandi yari mu kazi ke ka buri munsi. Ati 'Ni uko byagenze mba ndatsinze.'

    Parfait yavuze ko 'zari inzozi zanjye gukora umuziki'. Ariko kandi yagiye akomwa mu nkokora n'ubushozi, aho asengera ndetse n'ababyeyi bamusabaga kubanza gusoza amasomo ye mu mashuri yisumbuye.

    Yavuze ko agiye gukora imyiteguro ihagije ku buryo azabasha kubona mu bazahatanira i Kigali. Ati 'Nditeguye mu buryo bwose. Hari utuntu bagiye bankosora, rero iki gihe kigiye gucamo ni ukwitegura cyane ku buryo nzatsinda.'

    Serge Ngoga [Nimero 9] uri mu batsinze yabwiye InyaRwanda, intsinzi yaje ashaka ayitahanye. Avuga ko zari inzozi ze ashaka aho kumera kugirango yinjire mu muziki.

    Ati 'Zari inzozi zanjye kuzashaka ahantu ko kumenera. Rimwe na rimwe hari igihe tugira imbogamizi z'ubushobozi, aho duturuka, ariko iyo umuntu abonye amahirwe aba agomba kuyabyaza umusaruro.'

    Abagize Akanama Nkemurampaka babiri bari bahamuhaye 'Yes' ebyiri undi umwe amuha 'NO'. Uyu musore yavuze ko yahise atakaza icyizere, ariko yongera kwishakamo imbaraga ubwo bari bageze mu cyiciro cya nyuma abasha gutsinda. 

    Iri rushanwa ryaherukaga kubera mu karere ka Rusizi, aho hatoranyijwe abanyempano barindwi (7), ku wa 3 Werurwe 2024. Rizakomereza mu Karere ka Rubavu, ku wa 30 Werurwe 2024. 

    AMAFOTO Y'ABANYEMPANO BATANDATU BAKOMEJE I MUSANZE

     

    Divine Muhawenimana [Nimero 1] 

    Nishimwe Parfaite [Nimero 6]

    Igirimbabazi Eric [Nimero 7] 

    Muhire Christian [Nimero 14] 

    Ombeni Claude [Nimero 18] 

    Serge Ngoga [Nimero 9] 


    Umunyamakuru wa Energy FM, Grace Munezero wari mu bagize Akanama Nkemurampaka 


    Umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live, Nzizera Aimable yavuze ko ashingiye ku mubare w’abitabira iri rushanwa hari impano nyinshi zo gushyigikira

    Ifoto igaragaza abanyempano batandatu batsinze i Musanze muri Rwanda Gospel Stars Live 

    Batandatu batsinze bafashe ifoto bari kumwe n'abagize Akanama Nkemurampaka

    Ibyo wamenya ku bari bagize Akanama Nkemurampaka ka 'Rwanda Gospel Stars Live'

    Nelson Mucyo- Ni umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka. Uyu mugabo yabaye umunyamakuru w’igihe kirekire kuri Magic Fm, ndetse yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Patient Bizimana usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe.

    Uyu mugabo usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Ndaje’, asanzwe ari n’umutoza w’imiririmbire, umwanditsi w’imishinga, kandi yagiye yifashishwa mu marushanwa atandukanye. Muri iki gihe niwe ukuriye aka kanama Nkemurampaka.

    Nelson Mucyo yavuze ko bahisemo abahatanye bashingiye ku mpano ya buri umwe, uko yitwaye imbere y’Akanama Nkemurampaka kuri ‘Stage’ n’udushya yahanze, ndetse n’uburyo buri umwe yagiye asubiza. 

    Ati “Twitaye cyane ku kureba uko buri wese asubiza, kandi twabwiye buri wese kutagira ubwoba. Twari twaje gushaka impano muri buri wese. Twarebye uzi kuririmba kurusha abandi, uko yitwa ku rubyiniro n’ibindi.”

    Kugaragaza impano byari bifite iminota 40%, uko umuntu yitwaye ku rubyiniro byari bifite amanota 30% n’aho uburyo yisobanura imbere y’Akanama Nkemurampaka byari bifite amanota 30%.

    Buri muririmbyi yari yemerewe kuririmba ari wenyine, kwifashisha umucuranzi wa Gitari cyangwa se Piano, kandi agahabwa umwanya wagenwe yisobanura.

    Kamarade Holly, asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo akaba n’umutoza w’indirimbo. Asanzwe ari Producer wagize uruhare mu gukora indirimbo zinyuranye z’abahanzi.

    Muri iki gihe ari no mu mwuga w’itangazamakuru, aho akora kuri Radio Umucyo. Uyu mugabo niwe wagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’indirimbo nyinshi ziri kuri Album ‘Respect’ ya Uwitonze Clementine [Tonzi].

    Grace Munezero asanzwe ari umunyamakuru wa Energy Radio, kandi akora cyane mu biganiro bigaruka ku ivugabutumwa. Yashyizwe muri aka Kanama bitewe n’uko aho irushanwa rigeze, bahitamo umwe mu bantu uba usanzwe azwi mu rwego rwo gutinyura abahatana.

     

    Uko abanyempano bitwaye imbere y'Akanama Nkemurampaka

    1.Muhawenima Divine: Yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye- Uyu mukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, yaririmbye ‘indirimbo yihimbiye. Yabonye ‘Yes’ eshatu.

    2. Munyaneza Antoine: Abarizwa mu Karere ka Gicumbi. Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, afite abana babiri, kandi avuga ko kuva mu 2019 ari bwo yatangiye gucuranga gitari. Yavuze ko mu bana be harimo abagerageza gucuranga gitari. Yaririmbye indirimbo “Gitare wa Twese” ya Orchestre Nyampinga.

    Camarade uri mu Kanama Nkemurampaka yamuhaye ‘No’ amugira inama yo gushyira imbaraga mu kwiga umuziki. Grace Munezero we yamuhaye ‘Yes’ ni mu gihe Nelson Mucyo yamubwiye ko ‘ijwi rye riri hasi cyane’ amuha ‘No’.

      

    3.Iriho Yves Didier: Uyu musore wo mu Karere ka Musanze yaririmbye indirimbo yise ‘Holy Water’ y’umunyamuziki JP Cooper imaze imyaka ibiri isohotse. Nelson Mucyo yamuhaye ‘No’, Grace Munezero amuha ‘Yes’, ni mu gihe Camarade yamuhaye ‘No’.

    4.Uwingabire Jean Claude: Uyu musore yavuze ko yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi. Yaririmbye indirimbo yiyandikiye yise ‘Yesu Ashimwe’. Asanzwe aririmba muri korali ‘Inshuti ya yesu’.  Yahawe NO eshatu.

    5.Praise and Worship Team: Ni itsinda rigizwe n’abakobwa babiri. Umwe yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye. Bavugaga ko batsinze muri Rwanda Gospel Stars Live batangira urugendo rwo gukora umuziki. 

    Nelson Mucyo yabagiriye inama yo gusenya iri tsinda, buri umwe agakora umuziki ku giti cye ashingiye ku kuntu baririmbye. Akanama Nkemurampaka kahisemo ko Noella Uwase ariwe uhatana mugenzi we Divine arasezererwa. Yahawe ‘YES’ eshatu

    6.Nishimwe Parfaite: Uyu mukobwa yavuze ko muri uyu mwaka ari bwo asoje amashuri yisumbuye, kandi agejeje imyaka 21 y’amavuko. Yavuze ko aramutse atsinze muri Rwanda Gospel Stars Live ‘nakora indirimbo nkakomeza gutanga ubutumwa bwiza’. Yaririmbye indirimbo yise ‘Ubahwa’ ya Emeline Penzi ubarizwa muri Rocky Entertainment.  Yahawe ‘YES’ eshatu.

    7.Igirimbabazi Eric: Yavugaga ko atwaye Rwanda Gospel Stars Live yakwinjira mu muziki. Uyu musore umaze imyaka ibiri asoje amasomo, yavuze ko asanzwe ari n’umuririmbyi aho asengera muri ADEPR. Yaririmbye indirimbo ye yise ‘Umutima’ acurangiwe Piano. Yahawe ‘YES’.

    8.Ngoga Serge: Uyu musore ukomoka mu Karere ka Musanze, yavuze ko akunda umuziki cyane, kandi agira inzozi z’uko azagera kure. Yavuze ko asengera muri ADEPR. Yaririmbye indirimbo ‘Biramvura’ ya Serge Iyamuremye usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yahawe ‘YES’ ebyiri na ‘NO’ imwe.

    9.Niyonzima Blaise: Yavuze ko asanzwe ari umuhinzi mu buzima busanzwe, kandi aramutse atsinze muri iri rushanwa, yayajyana mu buhinzi kuko ari ibintu akunda. Yaririmbye mu buryo bwateye benshi guseka, ahabwa ‘NO’ eshatu. 

    10.Niyonshuti Divin. Uyu musore abarizwa mu Murenge wa Muhoza muri Musanze. Yavuze ko yasanzwe ari Umukirisitu muri Kiliziya Gatolika, kandi akunda gusenga cyane. Yahawe ‘Yes’ ebyiri na ‘NO’ imwe.

    11.Alliance Iturizwe: Uyu musore wari wambaye Nimero 12, yavuze ko asanzwe ari umuririmbyi muri ADEPR akaba n’umutekinisiye mu rusengero. Yahawe ‘YES’ eshatu.

    12.Uwimbabazi Umuregwa: Yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, kandi afite imyaka 20 y’amavuko. Uyu mukobwa yavuze ko asengera muri New Life, muri iki gihe yiga mu Ishami ry’Indimi. Yavuze ko ashaka gukora Gospel ivanze na Gakondo nk’uko ‘Josh Ishimwe abikora’.  Yahawe ‘Yes’ ebyiri, Nelson Mucyo amuha ‘No’ kubera ko ‘ijwi ryawe ridahuza neza n’iyo njyana’.

    13.Muhire Christian: Asanzwe ari umuhanzi ndetse akoresha izina izina rya ‘M-Chris’. Ni we muraperi wa mbere wahatanye muri iri rushanwa, aho yavuze ko yahimbye injyana ya Drill ivanzemo na Hip Hop. Yahawe ‘YES’ eshatu nyuma y’uko yemeje Akana Nkemurampaka.

    14.Niyogusubiza Jean de Dieu: Yavuze ko asoje amashuri yisumbuye. Yaririmbye indirimbo yasekeje abari mu cyumba cyabereyemo amarushanwa, arongera asaba umwanya wo kuririmba indi ndirimbo iri mu njyana ya Hip Hop. Ati “Yesu ni Power.

    Agutanga kuzinduka, adahari wananuka, Allelluah Amen, ikuzimu bashye. Si intambara y’umubiri….” [Abantu basetse barihirika]. Yahawe ‘Yes’ ebyiri na ‘NO’ imwe.

    15.Hategekimana Emmanuel: Yavuze ko ataruka iwabo wa Dr Nsabi wamamaye muri Cinema y’u Rwanda. Avuga asanzwe ari umuririmbyi ndetse yigisha ibijyanye n’amajwi muri Eglise des Amis. Yavuze ko asanzwe ari umuhanzi mu njyana ya Hip Hop.

    16.Ombedi Claude:  Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko avuga ko asanzwe atuje muri we, kandi ntabwo afite ‘kuko iyo tuvugira Imana ajya abasha kutuvugira’. Asanzwe ari umukristu muri Itorero ADEPR. Yahawe ‘YES’ eshatu.

    17. Adjabu John Constance: Yabajijwe igisobanuro cy’izina ‘Adjabu’ avuga ko bivuze ko Imana iriho. Uyu musore abarizwa mu Gashangiro mu Karere ka Musanze.

    Agejeje imyaka 20 y’amavuko, aho yiga mu Ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ubumenyamuntu. Yaririmbye indirimbo ‘Imana yo mu misozi’ ya Alarm Ministries. Yahawe ‘YES’ ebyiri na ‘NO’ imwe.

    18. Ishimwe Aline: Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yaririmbye indirimbo ‘Imela’ ya Nathaniel Bassey na Enitan Adaba ayishyira mu Kinyarwanda n’Icyongereza. Uyu mukobwa yavuze ko asanzwe aririmba muri Anglican Church. Yahawe ‘NO’ eshatu

    19. Amani Fabrice: Uyu musore yavuze ko asengera muri Des Amis, kandi ko akiri ku ntebe y’ishuri. Yaririmbye indirimbo ye yahimbye. Avuga ko atsinze muri iri rushanwa, yaharanira kwagura impano ye.

    20. Rukundo Gentil: Yavuze ko ari uwo mu Kizungu mu Karere ka Musanze. Uyu musore yavuze ko asengera muri Freedom Church hafi ya Restoration Church. Yaririmbye indirimbo ye ‘Ikiganiro’ yasohoye mu 2018 igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    AMAFOTO YEREKANA ABAHATANYE MURI IRI RUSHANWA RYA RWANDA GOSPEL STARS LIVE:

    Iriho Yves Didier wo mu Karere ka Musanze yaririmbye indirimbo yamamaye yitwa ‘Water’

    Uhereye ibumoso: Nelson Mucyo ukuriye Akanama Nkemurampaka, Munezero Grace ukorera Energy Radio ndetse na Producer Camarade watunganyije Album ‘Respect’ ya Tonzi



    Mbere yo guhatana muri Rwanda Gospel Stars Live babanje kujya mu matsinda baraganira


    Bamwe mu bahatanye berekanaga ko bafite icyizere cyo gukomeza muri iri rushanwa

    Kabarungi Jesca, uri mu bagira uruhare mu kwandika abanyempano muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’

    Karasira Stevene ushinzwe Itumanaho muri Rwanda Gospel Stars Live niwe wayoboye amajonjora y’iri rushanwa


    Mbere yo kujya guhatana buri wese yabanje kugaragaza imyorondoro ye- Hahatanye abanyempano 20

    Muhawenima Divine wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye

    Abagize Akanama Nkemurampaka bagiye batanga amanota, ariko kandi bakagira inama abari bahatanye muri iri rushanwa

    Uyu mugabo yahatanye muri iri rushanwa yicurangira Gitari yatangiye kugerageza mu 2015

    Munyaneza wo mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko asanzwe afite abana bashaka gukurikiza inzira ye mu muziki


    Nishimwe Parfaite [Nimero 6] w’imyaka 21 y’amavuko, yavuze ko afite inzozi zo kwinjira mu muziki

    Itsinda rya Praise and Worship- Noella [Uri iburyo] niwe Akanama Nkemurampaka kemereye gukomeza, Divine arasezererwa


    Igirimbabazi Eric [Nimero 7]


    Niyonshuti Divin [Nimero 11]


    Iturize Alliance [Nimero 12]

    Uwimbabazi Umuregwa [Nimero 20]




    Niyogisubizo Jean de Dieu [Nimero 16]

    Niyonzima Blaise [Nimero 10]

    Ngoga Serge yavuze ko akunda umuziki kandi afite intego yo kuzagera ku nzozi ze

    AMAFOTO: Rwanda Gospel Stars Live

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140849/abanyempano-batandatu-batsindiye-guhagararira-amajyaruguru-muri-rwanda-gospel-stars-live-a-140849.html

  • Gasogi United yagaruye rutahizamu wayigiriyemo ibihe byiza #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Tchad wahoze akinira Gasogi United, Djibrine Hassan yagarutse muri iyi kipe kuyifasha mu mikino isigaye ya shampiyona.

    Djibrine akaba yaherukaga muri Gasogi United mu mwaka w’imikino wa 2021-22 aho yasoje ku mwanya wa 3 muri ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi, ni nyuma ya Shabani Hussein Tchabalala watsinze 14, Nwosu Samuel watsinze 12, we yatsinze 11.

    Yaje gutandukana na yo muri Kanama 2022 ubwo yerekezaga muri Mauritania akaba na ho yaraje kuhava ubu ni umukinnyi wigenga nta kipe yari afite, yaje ari “Free Agent”.

    Gasogi United ikaba yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa shampiyona w’umunsi wa 25 ifitanye na Etoile del’Est ndetse n’imikino ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro ifitanye na Police FC.

    Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino neza, nyuma yo gutakaza Maxwell Djoumekou na Theodore Malpango, yongeyemo imbaraga izana Djibrine Hassan.

    Djibrine Hassan yagarutse muri Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yagaruye-rutahizamu-wayigiriyemo-ibihe-byiza

  • 'Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk'Abanyamahanga mu gihugu cyabo'. – Thabo Mbeki. #rwanda #RwOT

    Thabo Mbeki wabaye Perezida w'Afrika y'Epfo kuva mu mwaka w'1999 kugeza muw'2008, yiyongereye ku banenga bikomeye kuba igihugu cye cyarohereje ingabo muri Kongo, kuko byongerera ubukana intambara isanzwe ica ibintu mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Perezida Mbeki nawe asanga ibibazo bya Kongo bireba mbere na mbere Abakongimani ubwabo, bakaba ari nabo mbere na mbere bagomba kubishakira ibisubizo, binyuze mu nzira y'ibiganiro.

    Ibi Thabo Mbeki yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki 13 Werurwe 2024, mu kiganiro cyari kigenewe abanyeshuri, abarimu, n'abize muri Kaminuza y'Afrika y'Epfo, abashakashatsi, sosiyete sivile muri icyo gihugu, n'abanyapolitiki banyuranye.

    Uyu musaza w'inararibonye muri politiki mpuzamahanga, yavuze ko yasesenguye neza inkomoko y'ubushyamirane muri Kongo, agasanga igihe cyose Abakongomani bavuga ikinyarwanda bazaba bagifatwa nk'abanyamahanga mu gihugu cyabo, byanze bikunze ubwo bushyamirane buzakomeza, kuko nta kabuza abo Bakongomani bahohoterwa batazahwema gushaka uko bakwirwanaho.

    Thabo Mbeki yanibukije ko ikibazo cy'Abakongomani bavuga ikinyarwanda ari kimwe mu byagiweho impaka mu mishyikirano impande zitavuga rumwe muri Kongo zasinye tariki 02 Mata 2003, i Sun City muri Afrika y'Epfo, akababazwa n'uko ibikubiye muri iyo mishyikirano byabaye amasigaracyicaro.

    Thabo Mbeki yanagarutse ku bicanyi bo muri FDLR bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo guhungira mu burasirazuba bwa Kongo, aho bagiye gukomereza ubugome bakorera by'umwihariko Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi. Ati:'Iyo FDLR iri mu kwaha kwa Leta ya Kongo, ndetse ihora igambiriye guhirika ubutegetsi mu Rwanda, nayo yagombye kurandurwa burundu, kuko ari imungu y'amahoro n'umutekano mu karere'.

    Mu gusoza ikiganiro cye, Thabo Mbeki yatangaje ko azaza i Kigali mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko asanga kwibuka ari uburyo bukomeye bwo gukumira ko Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

    The post 'Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk'Abanyamahanga mu gihugu cyabo'. — Thabo Mbeki. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nta-mahoro-ashoboka-muri-kongo-igihe-cyose-hari-abakongomani-bagifatwa-nkabanyamahanga-mu-gihugu-cyabo-thabo-mbeki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-mahoro-ashoboka-muri-kongo-igihe-cyose-hari-abakongomani-bagifatwa-nkabanyamahanga-mu-gihugu-cyabo-thabo-mbeki

  • Bruce Melodie wanenze The Ben kwirengagiza ak… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha macye ashize ni bwo Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko bigaragara ku mbuga zitandukanye za 1:55AM ndetse yanavuze ko ari zo azajya anyuzaho amakuru ashyushye y'ibirebana n'umuziki we.

    Yanakomoje ku kuba atazongera gutanga ibiganiro mu bindi bitangazamakuru. Yahishuye ko yuzuye ishimwe kuba agiye kuba mu banyafurika bacye babashije kugaragara mu kiganiro cya ABC News cya Good Morning America.

    Kuri iyi ngingo aganira na Joby Joshua watangiye gukorana na 1:55AM yagize ati: 'Turi abantu bacye cyane muri Afurika bakoze ibyo bintu ubwo uwo mubare nanjye mba nywongewemo kandi ni ishema ku gihugu no ku rubyiruko rugenzi rwanjye dukora akazi kamwe ndetse no ku bandi bantu babona ko ibintu bidakunda rimwe na rimwe bijya byemera.'

    Agaruka ku kuba Shaggy yiteguwe n’abanyarwanda mu Rwanda mu bihe bya vuba, yagize ati: 'Turi kumupangira kuza, gusa bisaba umwanya no kwitegura ibintu byose, gusa arahari yanabyemeye imbere y'abantu bose barabizi. Dushaka gukora uruhererekane rw'ibitaramo muri Afurika y'Iburasirazuba.'

    Muri iki kiganiro ni ho yagarutse ku buryo adashobora na rimwe guterwa ishema no kubwira abantu ko akazi kapfuye kuko yari ari mu mikino nk’uko The Ben aheruka kubikomozaho agaruka ku mpamvu indirimbo ye na Bruce Melodie itasohotse.

    Kuri iyi ngingo Bruce Melodie yavuze ko mu kuri ikintu yigiye kuri mukuru we mu muziki The Ben ari ukugotwa [Kwirengagiza inshingano] ati'Uzi ikintu se nigiye kuri mukuru wanjye, kugotwa, jya ugotwa, jya ukina imikino wibagirwe akazi, gusa sinigeze mbikurikiza.'

    Coach Gael wajyanye na Bruce Melodie, yavuze ko hari akazi kenshi bateganije nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gicurasi aho Bruce Melodie afite uruhererekane rw'ibitaramo binyuranye.

    Yakomoje ku bizabera mu Rwanda biteguye kuzatumiramo abahanzi bose bagiye bakorana indirimbo na Bruce Melodie, bikazabera mu bice bitandukanye bigasorezwa muri BK Arena.

    Hari kandi n’ibyo uyu muhanzi azakorera mu Karere k'Ibiyagabigari ndetse no mu Burayi.

    Melodie yerekeje muri Amerika aho afite gahunda zitandukanye zirimo izijyanye n’umuziki Ikiganiro cyatumiwemo Shaggy na Bruce Melodie kimaze imyaka igera kuri 50 kibayehoBruce Melodie yatangaje ko adashobora kuzigera na rimwe abwira abantu ko akazi kapfuye kubera imikino nk’uko byakozwe na The Ben. Yavuze ko yifuza kuzasiga ibigwi nk’ibya Rugamba Cyprien

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140841/bruce-melodie-wanenze-the-ben-kwirengagiza-akazi-yateguje-ibitaramo-bikomeye-mu-karere-ni–140841.html