Blog

  • Kuvuga amagambo menshi bigabanya ubushobozi b… – #rwanda #RwOT

    Kurangwa n’amagambo y’urudaca bikunze kugaragara kuri bamwe bagahinduka ikibazo kuri rubanda baba baganira mu ruhame, baba batanga ibitekerezo ku byanditswe cyangwa igihe bashaka kugaragaza imbamutima zabo, benshi bakabatahana mu mitwe.

    Abahanga bavuga ko kuvuga cyane bigabanya ibikorwa, n’intekerezo zari kwifashishwa umuntu agenzura ibyo akwiye n’ibyo adakwiye kuvuga. Ibi bigaragarira ku bahubuka mu mvugo bakomeretsa abandi kuko batahaye agahenge ubwonko ngo buhitemo igikwiye.

    Byatangajwe ko abantu bagira amagambo menshi bazitira ubushobozi bw’ubwonko bubayobora igihe bavuga,  bakajya bavuga ibibonetse byose birimo ibyiza bicye.

    Nti twakwirengagiza imvugo ivuga ko ibikorwa biruta amagambo  cyangwa ya yindi ivuga ko ibikorwa byivugira.

    Bivuze ko ushobora kuvugisha ibikorwa. Ibi nanone bishobora gukorwa mu buryo bwiza cyangwa bubi kuko ibikorwa bishobora kuba byiza cyangwa bibi.

    Uwavuze ko kuvuga bikwiye gukorwa mbere yo gutekereza ku bigiye gusohoka mu kanwa, yacaga amarenga aburira abantu kwita ku ngaruka ziterwa n’ibyo tuvuga.

    Bavuga ko kuvuga vuba vuba nta kuruhuka bituma umuntu akora amakosa menshi ndetse agatakaza ibyishimo bitangwa n’ibiganiro.

    Aba bantu barangwa no gukomeretsa abandi kenshi bakagenda batakaza ubumuntu ku buryo no mu ruhame badatinya kuvuga ibibi ku bandi babangiriza ibyishimo.

    Ubumuntu ntibugaragazwa no kuvuga ibibi ku bandi ahubwo ubumuntu ni ukubabazwa nabyo ukabiceceka kubwo kugira impuhwe zabo ukabahishira.

    Ikinyamakuru Healthline kivuga ko kwihutira kuvuga bitera kwibagirwa ingingo nyamukuru ivugwaho ukaba wavuga ibidakenewe. Bamwe bakunze kugira ibitekerezo bifatika igihe babinyujije mu nyandiko kuko kwandika bikorana n’intekerezo cyane.

    Bavuga ko kuvugana ubwitonzi byongerera ubwonko gukora neza umuntu akareba kure mu byo avuga, agasohora ijambo rikenewe.

    Ijambo ribi ryasohotse ntirigaruka ahubwo rigusiga icyasha rigatuma abantu bakugirira urwango, cyangwa bakagufata nk’umuntu utagira ibitekerezo byakubaka abandi.

    Abashakashatsi bavuze ku biranga aba bantu bagira amagambo menshi:

    .Kumva ko nta mpamvu yo guceceka

    . Kugorwa no kubika ibanga cyangwa andi magambo atagenewe imbwirwaruhame

    .guhakana ko bagira amagambo 

    .Kuba nyambere mu gutanga ibitekerezo no ku byo badasobanukiwe ndetse n’ibindi.

    Ingaruka igera kuri bamwe barangwa n’amagambo menshi zirimo kugira agahinda gakabije gaterwa no guhindurwa igicibwa mu bandi bahunga ibibavamo bibasharirira. Abashakashatsi bakomoka muri Kaminuza ya Michigan batangaje ko kuvuga vuba vuba cyangwa kurangwa n’amagambo menshi bitera umubyibuho ukabije ku bangavu n’ingimbi kuva ku myaka 13 kugeza ku myaka 16.

    Bamwe batekereza ko gusohora ibibarimo no kuvuga ubushobozi bifitemo bituma bakundwa bakubahwa mu bandi, nyamara kwivugira make ugakora cyane bituma uhugira mu bifite akamaro.

    Kuvuga amagambo menshi bituma ubwonko budakora akazi kabwo neza ngo bukuyobore kuko bwo bukora neza igihe umuntu atuje akaganira nabwo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140887/kuvuga-amagambo-menshi-bigabanya-ubushobozi-bwubwonko-140887.html

  • Nirere Shanel yatanze ibyishimo mu iserukiram… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cy'iri serukiramuco cyabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, cyahuje Ambasade y'u Rwanda muri Mozambique ndetse n'izindi Ambasade zitandukanye zikorera muri iki gihugu gituwe n'abaturage Miliyoni 32.08 ushingiye ku mibare ya Banki y'Isi yo mu 2021.

    Iki giraramo cyabereye ahitwa 'Centro Franco-Moçambicano' cyabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi rw'Igifaransa nk'uko byatangajwe na Ambasade y'u Rwanda muri Mozambique.

    Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) ugizwe n’ibihugu 88. U Rwanda rwawinjiyemo ugishingwa mu 1970. Kuri ubu umunyarwanda Louise Mushikiwabo ni we Munyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

    Imibare igaragaza ko ururimi rw’igifaransa magingo aya rukoreshwa n’abasaga Miliyoni 300 ku isi.

    Iki gitaramo cy'iri serukiramuco cyaranzwe no kugaragaza umuco w'ibihugu bitandukanye, kandi Nirere Shanel yagihuriyemo ku rubyiniro n'itorero ribyina Kinyarwanda 'Ikirezi', ndetse n'abahanzi barimo Wazimbo wo muri Mozambique na Mélanie Pérès wo mu Birwa bya Maurice.

    Muri Kamena 2019 ni bwo u Rwanda rwafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Mozambique, igihugu kibamo Abanyarwanda benshi. Mozambique yo yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda muri Mata 2022.

    Mozambique ibarizwamo Abanyarwanda benshi barimo abakora ubucuruzi, abanyeshuri bigaga 'Master's' mu bijyanye no gucukura no gutunganya ibikomoka kuri gaz na petroli n'abandi.

    Ku wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, nibwo Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yashyikirije Perezida w'igihugu cya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Amb. Col (Rdt) Donat Ndamage, yahawe izi nshingano tariki 14 Ukuboza 2023.

    U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano mwiza, unashingiye ku masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono, arimo ajyanye n'umutekano no kurwanya ibyihebe, ubuhinzi, ubuhahirane, mu Butabera n'ibindi.

    Ibihugu byombi byanasinye amasezerano akuraho 'Visa' ku bafite impapuro z'inzira (passports) z'ibihugu byombi. Ibi byakozwe mu rwego rwo koroshya urujya n'uruza rw'abantu.

    Ku wa 23 Gashyantare 2024, Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda yatangaje ko Perezida Filipe Nyusi yasuye Ingabo z'u Rwanda zikorera mu karere ka Ancuabe mu Majyepfo y'intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mozambique.

    Perezida Nyusi yashimiye ingabo z'u Rwanda n'ingabo za Mozambique ku 'kugarura amahoro muri ako karere no gukaza umurego mu guhagarika ibikorwa by'abakora iterabwoba bagana mu majyepfo' y'icyo gihugu.

    Nirere Shanel yaririmbye muri iri serukiramuco ryabereye muri Mozambique, nyuma y'uko atanze ikiganiro, ku wa 8 Werurwe 2024 cyari gishamikiye ku Nama ya “Forbes Leading Women Summit 2024” Africa cyabereye muri hoteli Emperor's Palace i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.

    Inama yahujwe n'umuhango wo gutanga ibihembo, aho Umunyarwandakazi Clare Akamanzi uyobora NBA Africa yahawe igihembo cya Africa Investment Catalyst na Forbes ashimirwa uruhare yagize mu ishoramari ku Mugabane wa Afurika.

    Ahageze imbere y’ibihumbi by’abantu bitabiriye iyi nama, Nirere Shanel yisunze urumi rw’Icyongereza yumvikanishije ihohoterwa yakorewe na Se.

    Yavuze ko atabasha kwibuka neza ‘inshuro Data yatumye ndara hanze'. Ni urugendo atekereza rwatangiye ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko cyangwa se munsi y’aho akiri umwangavu. Ati “Ntabwo mbasha kubikurura neza.”

    Umuhanzikazi Nirere Shanel yataramiye ku nshuro ye ya mbere muri Mozambique mu iserukiramuco ryari ribaye ku nshuro ya kane
    Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yatangaje ko iki gitaramo cyahuje abantu mu ngeri zinyuranye hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igifaransa
    Iki gitaramo cyahujwe no kugaragaza umwihariko w’amafunguro anyuranye ategurirwa muri iki gihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140892/nirere-shanel-yatanze-ibyishimo-mu-iserukiramuco-muri-mozambique-igihugu-u-rwanda-rufasha–140892.html

  • Harimo n’uwategewe indege! Abakinnyi 13 basezerewe mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Sibomana Patrick Papy usanzwe ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, ni umwe mu bakinnyi 13 umutoza w’Ikipe y’Igihugu Frank Spittler yasize atajyanye muri Madagascar.

    Uyu mutoza w’Umudage muri rusange yari yahamagaye abakinnyi 38 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti uwa Madagascar tariki ya 22 Werurwe na Botswana tariki ya 25 Werurwe 2024 imikino yose izabera muri Madagascar.

    Muri aba bakinnyi yahamagaye akaba yahisemo kuzifashisha abakinnyi 25 abandi 13 arabasezerera.

    Muri abo bakinnyi yahamagaye 14 bakina hanze y’u Rwanda, akaba muri bo yahisemo gusiga Sibomana Patrick Papy wa Gor Mahia muri Kenya.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo Amavubi yahagurutse mu Rwanda anyura Addis Ababa muri Ethiopia aho yahuriye n’abakinnyi nka Mutsinzi Ange Jimmy ukina muri Norway, Byiringiro Lague ukina muri Sweden na Mugisha Bonheur ukina muri Tunisia bakaba bahugurukanye muri Ethiopia berekeza muri Madagascar.

    Abandi bakinnyi nka Djihad Bizimana ukina muri Ukraine, Imanishimwe Emmanuel ukina muri Maroc, Nshuti Innocent ukina muri America, Sahabo Hakim na Maxime Wenssens bakina mu Bubiligi bazahurira na bagenzi ba bo muri Madagascar.

    Uretse Sibomana Patrick Papy wa Gor Mahia abandi bakinnyi umutoza yasize barimo umunyeza Hakizimana Adolphe na myugariro Akayezu Jean Bosco ba AS Kigali.

    Kanamugire Roger, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim ba Rayon Sports, Ruboneka Bosco, Niyomugabo Claude, Kwitonda Alain Bacca na Niyibizi Ramadhan ba APR FC.

    Mugenzi Bienvenue wa Police FC, Nsengiyumva Samuel na Iradukunda Simeon ba Gorilla FC.

    Kwitonda Alain Bacca wa APR FC yasezerewe

    Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC

    Niyibizi Ramadhan wa APR FC

    Umunyezamu Hakizimana Adolphe wa AS Kigali ari mu basigaye

    Iradkunda Simeon wa Gorilla FC

    Sibomana Patrick Papy wa Gor Mahia na Niyomugabo Claude wa APR FC na bo basezerewe

    Mugenzi Bienvenue wa Police FC

    Ruboneka Bosco na we kuri iyi nshuro ntiyahiriwe

    Bugingo Hakim wa Rayon Sports na we yeretswe umuryango

    Akayezu Jean Bosco wari uhamagawe bwa mbere na we yasigaye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Harimo-n-uwategewe-indege-Abakinnyi-13-basezerewe-mu-Mavubi-AMAFOTO

  • Djihad yatsinze igitego cy’ingenzi ku munota wa nyuma, kwa Sahabo baranyagira, Kwizera Olivier biranga – Uko Abanyarwanda bitwaye #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru zagendekeye neza bamwe mu banyarwanda bakina hanze ya rwo aho nk’igitego cya Djihad Bizimana cyafashije ikipe ye kwegukana amanota 3 igumya gukubana ishaka umwanya wa mbere.

    Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bahamagawe mu Mavubi, hari n’abamaze kuhagera, gusa hari abari bataraza, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Igitego kimwe rukumbi cya Bizimana Djihad ku munota wa 90, cyahesheje intsinzi ikipe ye ya Kryvbas FC mu cyiciro cya mbere muri Ukraine ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo batsindaga Kolos. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 43 inganya na Shakhtar Donetsk ya mbere.

    Mutsinzi Ange Jimmy – FK Jerv

    Mutsinzi Ange Jimmy yabanje mu kibuga ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu mukino wa gicuti ikipe ye ya FK Jerv mu cyiciro cya gatatu muri Norway yatsinzwemo na Bryne 4-3.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo ku wa Gatandatu yinjiye mu kibuga asimbura mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi ikipe ye ya Standard de Liège yanyagiyemo Eupen 4-0.

    Nyuma y’umunsi wa 30 iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 70.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye inganyijemo na Antwerp 1-1. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 70 nyuma y’umunsi wa 30.

    Byiringiro Lague – Sandvikens IF

    Ejo hashize ku Cyumweru, Sandvikens IF ya Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi , yatsinze na Sollentuna 4-3 mu mukino wa gicuti bitegura shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Byiringiro Lague yabanje mu kibuga. Yannick ntiyari muri 18.

    Kwizera Olivier – Al Kawkab

    Kwizera Olivier yahindukiye inshuro 4 zose mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ubwo ikipe ya Al Kawkab yatsindwaga ba Najran 4-1 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Al Kawkab ni iya 10 n’amanota 34, Neom ya mbere ifite 62.

    Meddie Kagere – Namungo FC

    Ntabwo Meddie Kagere yari muri 18 bakoreshejwe na Namungo FC ku wa Gatanu w’icyumweru gishize muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania batsinzwemo na Singida Fountain Gate 1-0. Ubu iyi kipe ni iya 9 n’amanota 23, Young Africans ya mbere ifite 52.

    Nshuti Innocent – One Knoxville

    Nshuti Innocent yabanje mu kibuga ejo hashize akina iminota 71 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Amerika ikipe ye ya One Knoxville yatsinzemo Charlotte Independence 2-1. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 3 Lexington ya mbere ifite 4.

    Haruna Niyonzima – Al Ta’awon

    Ntabwo ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 14 Werurwe 2024 byagendekeye neza Haruna Niyonzima na Al Ta’awon mu cyiciro cya mbere muri Libya aho batsinzwe na Al Nasr 1-0. Al Nasr ubu ni yo ya mbere n’amanota 34, Al Ta’awon ni iya 5 n’amanota 24.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende – FAR Rabat

    Ejo hashize ku Cyumweru, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yatsinzemo OC Safi 1-0 . Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 58 nyuma y’umunsi wa 24.

    Rwatubyaye Abdul – FC Shkupi

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 16 Werurwe 2024, Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye yanganyije ubusa ku busa na Voska Sport. Ubu iyi kipe ni iya 2 n’amanota 48. Struga ya mbere ifite 51.

    Rafael York – Gefle IF

    Rafael York yari yabanje mu kibuga mu mukino wa gicuti bitegura shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden ikipe ye ya Gefle IF yatsinzwemo na Östersunds 1-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Kwizera Olivier ntiyahiriwe n’impera z’icyumweru

    Djihad yatsinze igitego cy’ingenzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-yatsinze-igitego-cyo-ku-munota-wa-nyuma-kwa-sahabo-baranyagira-kwizera-olivier-biranga-uko-abanyarwanda-bitwaye

  • Kamonyi:'Operasiyo' ya Polisi itaye muri yombi abakekwaho bose kwica Niyonsenga Fabien aka' Njyamani' #rwanda #RwOT

    Mu gihe kitageze ku masaha 20, Hatangimana Fidèle na Dushimimana Emmanuel aka'NUSUROBO cg KANUSU' batawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi. Bombi, bafatiwe mu Murenge wa Runda aho bari bahungiye mu masaha atandukanye bahunga Rukoma bikekwa ko biciyemo umuntu. Uretse aba, umukobwa wacuruzaga akabari byavuzwe ko ariwe wabaye intandaro ya Nyakwigendera nawe yishyikirije Polisi na RIB i rukoma.

    Ku ikubitiro, mu masaha ya mugitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki ya 17 Werurwe 2024, hatawe muri yombi Dushiminana Emmanuel bakunze kwita 'NUSUROBO cg KANUSU', aho yabundabundaga yihisha mu kagari ka Kagina, Umurenge wa Runda.

    Nyuma y'amasaha make ku gicamunsi, Polisi ku bufatanye na RF, RIB, DASSO, Inzego z'ibanze hamwe n'Abaturage, bataye muri yombi Hatangimana Fidèle uzwi nka 'HATANGA' ari nawe uvugwaho gutera icyuma Nyakwigendera.

    Mu mayeri yakoreshejwe n'abamubonye(HATANGA), yisanze agejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda aho yari azanywe mu buryo gucika abari bamufashe byari kumugora. Yahise afungirwa i Runda, hategerejwe ko yoherezwa i Rukoma, aho bikekwa ko yakoreye icyaha kugira ngo Dosiye ye itunganywe.

    Mbere y'uko uyu ufatwa nk'uwishe Nyakwigendera afatwa, umunyamakuru wa intyoza.com yabashije kubona Nomero za Terefone za Iradukunda Joseline ufatwa nka Nyirabayazana w'iyicwa rya Niyonsenga Fabien aka 'NJYAMANI', baravugana ndetse amujyira inama yo kwihutira kwishyikiriza Polisi na RIB, ibyo nawe yavuze ko yarimo atekereza kuko yashakaga gutanga amakuru ariko akabanza kuzitirwa n'ubwoba.

    Iradukunda Joseline, yabwiye umunyamakuru ko aba bakekwa kwica Niyonsenga Fabien baje bamusanga mu kabari ke aho yapimaga Urwagwa. Avuga ko baje basa n'abaruhaze kuko bari banafite icupa ryarwo mu ntoki, baza begera Nyakwigendera( akiri muzima), bitangira abona atazi ibyo barimo, baterana imitwe.

    Ati' Bari baje aho nari ndi gukorera, harimo uwo wapfuye ari kunyweramo inzoga( urwagwa). Baba baraje mbona baramufashe. Babanje kumera nk'abantu bari gukina, ntabwo bari bameze nk'abashaka kurwana. Uwo Manudi(Emmanuel) ni we waje arabanza aramufata kuko yari yasangiye n'uwo wundi. Ntabwo bari banywereye iwanjye kuko bo bari baje bahaze'.

    Yakomeje avuga ko uwo Dushimimana Emmanuel akimufata, mugenzi we Hatangimana Fidèle uzwi nka' HATANGA' yahise aza nawe amera nk'umufata amuhobera'ariko bishoboka ko hari ibyo yamubwiye', nibwo uyu Nyakwigendera yahise amukubita umutwe undi nawe amutera uwundi, bahita bafatana hanyuma Manudi ahita afata akaguru k'uwo Njyamani, bose bahita batangira kurwana abantu barabakiza ariko bahita basohoka bajya hanze ari naho bamutereye icyuma mu gatuza ahegereye ku mutima.

    Iradukunda Joseline, avuga ko ibyo bikiba yahise asohora abari mu kabari bose, ahamagara Gitifu aramubura, ahamagara Mudugudu aramubura ahita akinga ajya kwa Mudugudu ku mushaka amubwira ibibaye baragarukana ari nabwo' NJYAMANI ' wari hasi yahururijwe ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima, ahakurwa ajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma ari naho yaguye.

    Niyonsenga Fabien aka 'NJYAMANI', yakuwe aho yaterewe icyuma, atwawe cyangwa se ahetswe n'abamutabaye, bamujyana mu ngobyi ya Kinyarwanda bamugeza ku kigo nderabuzima cya Rukoma aho atatinze kuko yahise yoherezwa ku bitaro( biregeranye).

    Ku makuru y'abaturage bavugaga ko Iradukunda Joseline yaba ariwe wabaye intandaro ya Nyakwigendera, ubwe yagize ati' Ibyo ng'ibyo rwose baba bambeshyera. Kuhanywera ko bahanyweraga ariko ntabwo twagiranaga imishyikirano cyane, bose ntawe twagiranaga imishyikirano'.

    Kanda hano usome inkuru yabanje;Kamonyi-Rukoma: Yapfiriye kwa muganga nyuma yo guterwa icyuma azizwa umukobwa ucuruza akabari

    Iradukunda Joseline, ahamya ko gufunga akabari bitari uguhunga ibibaye, ahubwo byari mu mpamvu zo kujya gushaka abayobozi kuko yabahamagaye kuri terefone akababura. Avuga kandi ko gutinda kujya kuri Polisi na RIB byari impamvu y'ubwoba yabanje kugira ariko kandi ko yatekerezaga ko Mudugudu yagiye guhuruza yatanze amakuru akenewe.

    Munyaneza Théogène 

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/17/kamonyioperasiyo-ya-polisi-itaye-muri-yombi-abakekwaho-bose-kwica-niyonsenga-fabien-aka-njyamani/

  • Sude: Teta Diana na Jules Sentore bongeye gu… – #rwanda #RwOT

    Aba bombi bataramiye Abanyarwanda n'abandi mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Stockholm muri Suède cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024. Cyabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

    Iki gitaramo kandi bagihuriyemo n'umuhanzikazi w'icyamamare muri Suede, Caroline Af Ugglas wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Hora mama ihorere none'. Buri mwaka ategura ibitaramo, aho inyungu ivuye igera kuri bamwe mu bana yahisemo yahurije hamwe babarizwa i Kigali.

    Nyuma y'iki gitaramo, Ambasaderi w'u Rwanda muri Suede yanditse ku rukuta rwa X agira ati 'Minisitere y'Ububanyi n'Amahanga ya Sweden, abafatanyabikorwa n'abahanzi Teta Diana na Jules Sentore n'icyamamare Caroline Af Ugglas bifatanyije n'abanyarwanda baba muri Sweden n'inshuti zabo basaga 400 kwishimira iyimakazwa ry'ihame ry'uburinganire muri Sweden no mu Rwanda.'

    Teta Diana yabwiye InyaRwanda, ko yakozwe ku mutima no kongera gutaramira abavukarwanda. Ati “Abanyarwanda ni beza, basa neza inyuma no ku mutima kandi iyo bahuye bigahebuza.”

    Yungamo ati “Nishimye cyane, abantu bitabiriye cyane, ‘salle’ yari yuzuye. Abanyarwanda baba hanze batewe ishema cyane n’aho bakomoka!” Imibare igaragaza ko iki gitaramo kitabiriwe n’abantu barenga 400.

    We na Jules Sentore babanjirijwe ku rubyiniro n’amatorero atandukanye, mu rwego ‘rwo gutoza umuco abato’. Teta avuga ko guhurira ku rubyiniro na Jules Sentore bifite igisobanuro kinini kuri we.

    Baherukaga guhurira ku rubyiniro, mu gitaramo uyu muhanzikazi yakoze mu 2022, agikoreye kuri Institut Français.

    Akomeza ati” Nishimiye cyane kwongera guhurira n’umuvandimwe wanjye Jules Sentore, nk’ibisanzwe twatanze ibyishimo kandi byinshi.

    Teta Diana yataramiye mu mu buryo bwa 'Live' mu gihe cy'isaha n'iminota 10'.  Ndetse, yafatanyije na Jules Sentore kuririmba indirimbo bakoranye bise 'Umpe akanya' yakunzwe na benshi mu bihe bitandukanye.

    Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Agahinge' iri kuri Extended Play (EP) ye yise 'Umugwegwe'. Ati 'Performance' yayo yagenze neza cyane kandi irimo ubutumwa bureba twese abari mu Rwanda no mu mahanga.'

    'Nyamuneka mukunde umuco, muwutoze abato munawukundishe abandi. “Ni ngombwa ko abana b’abanyarwanda bakurira mu mahanga bumva neza aho bavuka.'

    Asanga igikorwa nk’iki gihuriza hamwe Abanyarwanda gikwiye gushyirwamo imbaraga. Kuko ari imwe mu nzira nziza yo gutoza abakiri bato umuco Nyarwanda. Ati “Muri make ndishimye cyane. Ni igikorwa cyiza gikwiye no gukomeza kandi kikaguka. Dufatanyije twese twabishobora.”

    Ku rubyiniro, Teta Diana yari kumwe n’ikipe ye imucurangira. Kandi avuga ko bishimiye rwose kubona urugwiro ruba muri community y’abanyarwanda.”

    Uyu muhanzikazi yavuze ko umusaruro w’igitaramo ari ukugaragaza ‘ibituranga bishingiye ku muco’. Ati “Ni ngombwa ko abana b’abanyarwanda bakurira mu mahanga bumva neza aho bavuka, bagatozwa imbyino n’ururimi gakondo bakarukurana.”

    Akomeza ati “Mboneraho gushimira Ambasade y'u Rwanda muri Suede, muri ndetse na 'Association' ihakorera izwi nka RWAS, barakora byiza cyane mu gusigasira umuco no kuwutoza.'

    “Kandi uko dukomeza gukorana twese ndetse n’abatuye mu bindi bihugu bya Scandinavia, ibi bintu tubikomeje byakwagura imbibi bikanashinga imizi. Ku giti cyanjye rwose nishimye kandi urugwiro ruba mu banyarwanda ubanza nta handi ruba.' Jules Sentore yisunze indirimbo ze zinyuranye yongeye gutaramira Abanyarwanda batuye muri Suede

    Umuhanzikazi Teta Diana yatangaje ko iki gitaramo cyari icy’akataraboneka ashingiye ku bwitabire ndetse n’uko cyagenze

     

    Abanyarwandakazi babarizwa muri Suede bigaragaje mu mideli inyuranye yahanzwe

     

    Ambasaderi Diane Gashumba [Uri iburyo] yagaragaje ko bishimiye uko iki gitaramo gishingiye ku muco cyagenze

      

    Itorero ribyinna Kinyarwanda ryasusurukije abantu muri iki gitaramo cyahujwe no kwishimira ubufatanye bw’u Rwanda na Suede 



    Teta Diana yagaragajwe urugwiro muri iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo

     

    Umuhanzikazi Carolyne uri mu bakomeye muri Suede yataramiye abanyarwanda mrui iki gitaramo


     

    Hatanzwe ibiganiro byagarutse ku ihame ry’uburinganire 


    Abarenga 400 bitabiriye iki gitaramo cyaririmbyemo Jules Sentore na Teta Diana




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140882/suede-teta-diana-na-jules-sentore-bongeye-guhurira-ku-rubyiniro-mu-gitaramo-cyihariye-amaf-140882.html

  • FA Cup: Manchester United yakatishije itike y… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru Saa Kumi n’imwe n’iminota 30 ubera ku kibuga cya Manchester United,Old Trafford.

    Umukino watangiye Manchester United iri hejuru maze ku munota wa 2 gusa Aaron Wan Bissaka abona uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ariko abapfusha ubusa.

    Ikipe y’amashitani atukura yakomeje kuyobora umukino ariko na Liverpool ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu nkaho Mohammed Salah yahinduye umupira ariko uragenda unyura impande y’izamu gato cyane.

    Ku munota wa 8 gusa Manchester United yabonye igitego gitsinzwe na Scott Mc Tominay nyuma y’uko Alejandro Garnacho yari arekuye ishoti ariko Kelleher agerageje kurikuramo umupira wanga kuva imbere y’izamu.

    Nyuma yo gutsindwa ibintu byakomeje kuba bibi kuri Liverpool kubera ko kugera imbere y’izamu rya Manchester United ngo ibe yabona igitego cyo kwishyura byakomeje kugorana.

    Ku munota wa 38 Liverpool yabonye igitego gitsinzwe na Wataru Endo ariko umusifuzi asifura ko Mohammed Salah amuhaye umupira yari yaraririye.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Liverpool yakoze ibintu bidasanzwe itsinda ibitego 2 bitsinzwe na Alex Mac Allister ku mupira yarahawe na Darwin Nunez ndetse na Mohammed Salah ku ishoti rikomeye ryari rirekuwe na Darwin Nunez ariko Andre Onana arikuramo rihita rimusanga aho yarahagaze.

    Mu gice cya Kabiri Manchester United yaje ishaka uko yakwishyura gusa ikarushwa mu kibuga hagati bigatuma n’ubundi Liverpool iyirusha.

    Ku munota wa 58 Liverpool yabonye kufura yariteretse ahantu heza ku ikosa Bruno Fernandes yarakoreye ariko Alex Mac Allister ayiteye inyura hejuru y’izamu gato cyane.

    Ku munota wa 85 Manchester United yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Antony wari winjiye mu kibuga asimbuye.

    Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 bituma hitabazwa iminota 30 y’inyongera kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza muri 1/2.

    Ku munota wa 105 Harvey Elliott wa Liverpool yatsinze igitego cya 3 ariko ku wa  112 Marcus Rashford ahita akishyura ahawe umupira na Scott Mc Tominay.

    Umukino ubura amasegonda make ngo urangire, Manchester United yabonye igitego cya 4 gitsinzwe na Amad Diallo ku mupira yarahawe na Alejandro Garnacho bihita binarangira ariyo ikomeje muri 1/2 cya FA Cup itsinze ibitego 4-3.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140881/fa-cup-manchester-united-yakatishije-itike-ya-12-itsinze-liverpool-mu-mvura-yibitego-140881.html

  • Nyuma yo gusaba, Budandi Nice yasezeranye mu… – #rwanda #RwOT

    Aba bombi bahamije isezerano ry’abo ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Bamaze igihe kinini bari mu munyenga w’urukundo. Ndetse, Ku wa Kane tariki 8 Werurwe 2024, Budandi Nice yasabe anakwa umukunzi we mu muhango witabiriwe n’abantu banyuranye, byabereye ‘Nature Kigali’ i Nyarutarama.

    Budandi Nice n’umukunzi we bazakora ubukwe, tariki 30 Werurwe 2024 nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire.

    Nkusi Arthur niwe “Parrain”

    Aba bombi ni inshuti z’igihe kirekire. Umubano wabo wakomeye cyane nyuma y’uko bahuje imbaraga bashinga Kompani ya ‘Arthur Nation’.

    Binyuze muri iyi Kompanyi bazanye i Kigali ibyamamare mu ngeri zinyuranye z’umuziki, Cinema, urwenya n’ibindi.

    Nibo bagize uruhare mu gutumira itsinda rya Cassava i Kigali. Buri mwaka bakora ibitaramo by’urwenya bya ‘Seka Live’. Abakunzi b’abyo babitegereje muri Gicurasi 2024, kuko buri mwaka ari bwo bitangira.

    Ni ibitaramo byatumye abanyarwenya bafatwaga nk’inzozi bataramira i Kigali. Abarimo Anne Kansiime, Partrick Salvador, Eric Omondi, Dr Hillary Okello n’abandi bataramiye i Kigali.

    Byatumye impano z’abarimo Fally Merci, Rusine Patrick, Muhinde n’abandi zikomera ku buryo zihanzwe amaso muri iki gihe.

    Budandi Nice yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Laurette Mbaguta uwabatesi
      

    Budandi yahuje imbaraga na Nkusi Arthur bashinga kompanyi bise ‘Arthur Nation’ itegura ibitaramo birimo na Seka Live

    Nkusi Arthur yashimiye mugenzi we Budandi ku bw’intambwe ikomeye yateye mu buzima bwe
    Budandi yahisemo Nkusi Arthur ‘Parrain’ we kubera ubushuti bw’igihe kirekire bubatse 

    Nkusi Arthur ari kumwe n’umugore we Fiona Ntarindwa ukorera CNBC

    Uhereye ibumoso: Nkusi Arthur, Budandi Nice, Laurette Uwabatesi ndetse na Fiona Muthoni
     

    Laurette Mbaguta uwabatesi witegura kurushinga n’umukunzi we Budandi Nice

    Aba bombi bahamije isezerano ry’abo ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024 mu Murenge wa Nyarugenge
    Budandi na Laurette baritegura gukora ubukwe tariki 30 Werurwe 2024 


    Ku wa 8 Werurwe 2024, Budandi Nice yasabye anakwa umukunzi we Laurette

    Imiryango ku mpande zombi yashyigikiye intambwe bateye 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140880/nyuma-yo-gusaba-budandi-nice-yasezeranye-mu-mategeko-numukunzi-we-nkusi-arthur-amubera-par-140880.html

  • Junior Giti yaba yakurikije Chriss Eazy – #rwanda #RwOT

    Abakurikirana Junior Giti kuva mu mwaka ushize wa 2023, bakunze kumubonana n’umusore witwa Freddy Chiboo usanzwe ari umuhanzi. Akenshi aho ubonye ikipe ya Giti Business Group, Junior Giti na Chriss Eazy, uhabona n’uyu musore witwa Freddy Chiboo. Hari amakuru ko baba bamaze igihe bagerageza gukorana.

    Muri 2023 ubwo Junior Giti yari yagiye mu kiganiro Sunday Choice cya ISIBO TV, yajyanye n’uyu musore, abajijwe uwo ariwe avuga ko ari umuhanzi mwiza wo kwitega nubwo atigeze yerura. Ubwo yabazwaga niba yaba agiye kumukurikiza Chriss Eazy, ntiyemeye cyangwa ngo ahakane.

    Kuri uyu wa 17 Werurwe 2023 babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bashyize hanze amashusho bombi bafatanyije ibizwi nka ‘Collaboration’ bigezweho muri iyo minsi.

    Ni amashusho y’indirimbo iri hafi kujya hanze y’uyu Freddy Chiboo yise ‘Abatwin’.

    Umuhanzi Chriss Eazy ni umwe mu babaye aba mbere mu kwamamaza iyi ndirimbo, ibintu byazamuye ibitekerezo hibazwa niba uyu musore yarasinye muri Giti Business Group isanzwe ibarizwamo Chriss Eazy.

    Umunyamakuru wa InyaRwanda yagerageje kuvugisha aba bombi ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’iyi mikoranire.


    Ubwo twahamagaraga Junior Giti ku murongo wa telefone ntibyakunze ko tumufatisha, icyakora tuganira na Freddy Chiboo.


    Mu kiganiro uyu musore yagiranye na InyaRwanda yahakanye amakuru avuga ko yamaze gusinya muri Giti Business Group avuga ko ari inshuti ze za hafi.

    Freddy Chiboo yagize ati “Oya ntabwo nasinye muri Giti Business Group ahubwo yaba Junior Giti na Chriss Eazy bose ni inshuti zanjye za hafi. Abantu benshi bakunze kubivuga ko nasinye muri iyi nzu ariko siko bimeze rwose, ni abantu banjye ariko ibyo gusinya byo nanjye mbyumva ku mihanda”.

    Freddy Chiboo abajijwe niba ibiganiro byarigeze kubaho, yariye indimi, ibintu bica amarenga ko ibiganiro byaba byarabayeho cyangwa se n’ubu bikaba bigikomeje.

    Yagize ati “Ibyo kuba ibiganiro byarabayeho cyangwa bitarabayeho byo ntabwoo ndibubivugeho kuko bibaye twazabitangaza, gusa icyo navuga ni uko turi inshuti kandi bamfasha igishoboka”.


    Amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko aba bombi bamaze igihe baganira ku mikoranire ariko bakagorwa n’uko Junior Giti yifuza kubanza kugeza kure Chriss Eazy akaba atekereza ko abafatanyije ari babiri byatuma imbaraga zigabanuka.

    Freddy Chiboo yahakanye amakuru amujyana muri Giti Business Group ya Junior Giti

    Freddy Chiboo ari mu bahanzi batanga icyizere muri muzika Nyarwanda 

    Freddy Chiboo akunze kuba ari kumwe na Chriss Eazy ubarizwa muri Giti Business Group

    Chriss Eazy na Freddy Chiboo baba bari kumwe agatoki ku kandi 

    Junior Giti ashobora kuzasinyisha Chiboo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140877/junior-giti-yaba-yakurikije-chriss-eazy-140877.html

  • Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n'abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka 'Car Free Day' #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024 nibwo Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n'abatuye umujyi wa Kigali muri siporo ngaruka kwezi, izwi nka 'Car Free Day'.

    Iyi Siporo rusange imaze kumenyerwa n'abatari bake aho ikorwa ku cyumweru ikaba isanzwe ikorerwa mu bice bitandukanye by'uyu mujyi.

    Muri iyi Siporo ya none kandi yitabiriwe n'abandi banyacyubahiro batandukanye  barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Miniteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

    Ubwo iyi Siporo rusange izwi nka Car Free Day yatangizwaga muri Gicurasi 2016, byavuzwe ko igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda no gukora siporo kuko bitanga ubuzima bwiza.

    Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko n'izindi ntara zigenda zitabira gukora iki gikorwa.

    The post Amafoto — Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n'abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka 'Car Free Day' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bifatanyije-nabatuye-umujyi-wa-kigali-gukora-siporo-rusange-izwi-nka-car-free-day/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bifatanyije-nabatuye-umujyi-wa-kigali-gukora-siporo-rusange-izwi-nka-car-free-day