Blog

  • Clapton Kibonke n’umugore we bibarutse umwana wa 3 #rwanda #RwOT

    Mugisha Emmanuel wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Clapton Kibonke, we n’umugore we Ntambara Jacky bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa 3.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Clapton Kibonke yagaragaje ko bibarutse umwana w’umuhungu.

    Clapton akaba yashimiye Imana yabahaye umwana w’umuhungu. Ati “Imana yaduhaye umugisha w’umwana w’agatangaza w’umuhungu.”

    Uyu mwana w’umuhungu yahise avuga ko yitwa Mugisha Nolan, abaye umwana wa 3 bibarutse nyuma y’imfura ya bo y’umukobwa Mugisha Nella Oriane babyaye muri 2018 ndetse n’ubuheta bwa bo Mugisha Neva Orson.

    Tariki ya 18 Ukwakira 2018 ni bwo Kibonke yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ntambara Jacky bari bamaze imyaka 3 n’igice bakundana.

    Bari basanzwe bafite abana babiri

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/clapton-kibonke-n-umugore-we-bibarutse-umwana-wa-3

  • Umukinnyi wakiniraga Dynamo BBC yo mu Burundi iherutse gusezererwa muri BAL kuko yanze kwambara umwambaro wa ‘Visit Rwanda’, yamaze gusezera iyi kipe, ategerejwe i Nyarugenge  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Israel Otobo wakiniraga ikipe ya Dynamo BBC yo mu Burundi iherutse gusezererwa muri BAL kubera kwanga kwambara umwambaro wa 'Visit Rwanda', wamaze gusezera iyi kipe.

    Hari amakuru avugwa ko uyu mukinnyi ategerejwe i Kigali mu Rwanda gusinyira APR BBC.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wakiniraga-dynamo-bbc-yo-mu-burundi-iherutse-gusezererwa-muri-bal-kuko-yanze-kwambara-umwambaro-wa-visit-rwanda-yamaze-gusezera-iyi-kipe-ategerejwe-i-nyarugenge/

  • Uko Urban Boyz bitanye ba mwana nyuma yo kub… – #rwanda #RwOT

    Itsinda rya Urban Boyz ryatangiye gukorera mu karere ka Huye ahahoze igicumbi cy’imyidagaduro nyuma bakaguka bakamenyekana igihugu cyose.Baje kwiyemeza kwagura umuziki wabo mu bihugu by’amahanga byumwihariko mu gihugu cya Nigeria kimaze igihe kitari gito kiyoboye mu muziki.

    Mu mwaka wa 2014, Itsinda rya Urban Boyz ryari rigizwe na Humble Jizzo, Nizzo ndetse na Safi, berekeje mu gihugu cya Nigeria bafite gahunda yo gukorana na Wizkid, P Square cyangwa Tiwa Savage, bataboneka bagakorana n’umuhanzi Iyanya kuko yari umwe mu bagezweho muri ibyo bihe.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Humble Jizzo  yavuze ko Urban Boyz bafashe rutemikirere berekeza mu gihugu cya Nigeria bajyanwe na Wizkid ku mwanya wa mbere mu bo bifuzaga kuba bakorana indirimbo ariko bageze mu gihugu cya Nigeria babanza kugwa mu gihirahiro nyuma y’uko uwo babazaga wese aho bakura Wizkid bose babarebaga bakabihorera.

    Ngo nyuma yo kubaza umuhisi n’umugenzi bakabura uwabaha igisubizo cy’ibyo bifuzaga, baje kubwirwa ko n’abandi banyamuziki bo muri Nigeria ko babona Wizkid by’impanuka kubwo ibyo rero bitari gushoboka ko Urban Boyz bari guhura na Wizkid kereka babaye bafite ikindi bishingikirije. Nyuma yo kugenda gutyo, bahinduye imigambi bari bafite berekeza muri Mavin Record.

    Nk’uko umuhanzi wa kabiri bifuzaga yari Tiwa Savage, icyo gihe akaba yararebererwaga inyungu na Don Jazzy nyiri Mavin Record, bafashe gahunda yo kujya kumureba ngo bamusabe ko yabaha Tiwa Savage bagakorana indirimbo ariko imihanda ikomeza kubanyererana mu buryo batari biteze.

    Ubwo bageraga aho Mavin ikorera, batunguwe no kubona bakiriwe n'abasore b'ibigango hanyuma bose batangira kugira ubwoba no kwitana ba mwana ku kibagenza. Icyo gihe byahereye kuri Nizzo wahise atangira gutaka ko arwaye mu nda hanyuma Safi nawe aratanguranwa avuga ko bitashoboka kuvugana n'abo basore ba Don Jazzy kubera uburyo bavugamo icyongereza.

    Nyuma bombi basanze nta bundi buryo bwo kubona ibyo bifuzaga cyane ko amashuri atatu bivugwa ko abanyabutare bavukana yari yamaze gupfa ubusa naho Humble Jizzo wari umaze igihe asoje Kaminuza agerageza kubatera akanyabugabo ngo baganire n'abo barinzi babahuze na Sebuja wabo nawe abahe umuhanzikazi Tiwa savage.

    Nyuma yo kuganira n'abarinzi ba Don Jazzy, babwiwe ko bidashoboka ko bahura na Don Jazz kuko yari mu Bwongereza kandi nta wundi muntu wari kubaha uburenganzira bwo gukorana na Tiwa Savage bifuzaga keretse gutegereza ubifitiye ububasha.

    Nyuma yo kuburira kwa Wizkid na Don Jazzy ndetse na P Square bakaba batari mu gihugu, Urban Boyz  barongeye bazinga utwabo bajya gushaka umuhanzi Iyanya wari usigaye mu bo bari bateganyije kwegera kugira ngo bakorane indirimbo mu rwego rwo kugeza umuziki wabo ku ruhando mpuzamahanga.

    Nyuma yo kwerekeza kuri Iyanya, babanje kunnyuzurwa n'uburyo abahanzi bo muri Nigeria bitwaraga nk'abakire ndetse bafite ubwamamare buhambaye kuko bahuye na Iyanya agaragiwe n'ibizungerezi by'abakobwa mu gihe bo bari bifashe batazi iyo bijya n'iyo biva.

    Nyuma yo kunyura muri izo ngorane zose, Urban Boyz yacyuye umusaruro w'ibyo bifuzaga bakora indirimbo 'Tayali' yaje kubabera icyanzu cyo kumenyekana mu mahanga nubwo batakomeje gukorana nk'itsinda ngo bashimangire ubushongore n'ubukaka bwabo.

    Mu mwaka wa 2017 nibwo Safi Madiba yamenyesheje bagenzi be ko bidakunze ko bakomezanya ariko Humble Jizzo na Nizzo batangiranye iri tsinda bararikomeza nubwo nyuma haje kubaho gahunda zitandukanye ntibakomeza nk'uko bisanzwe.

    Ku wa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali, iri tsinda ry'abanyamuziki rya Urban Boyz rizongera risusurutse abafana babo mu gitaramo 'Baba Xperience' ubwo Platin azaba yizihiza imyaka 14 amaze mu muziki.


    Mu rugendo bakoreye mu gihugu cya Nigeria bashaka umuhanzi bakorana indirimbo, basize inkuru


    Nyuma y’ibyo banyuranyemo, bakoze indirimbo “Tayali” n’umuhanzi Iyanya

    Reba indirimbo “Tayali” ya Urban Boyz  na Iyanya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140921/uko-urban-boyz-bitanye-ba-mwana-nyuma-yo-kubona-abarinzi-ba-don-jazz-140921.html

  • EXCLUSIVE: Nwosu Samuel wakiniye Etoile de L’… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere ku murongo wa Telephone, nibwo InyaRwanda yaganiriye n’uyu musore Samuel uri kubarizwa mu gihugu cya Nigeria ari naho avuka. Nwosu Samuel ukina asatari izamu, avuga ko yatewe ishavu n’uburyo ikipe ya Etoile de L’Est yamufashe kandi yarifuzaga kuyiha buri kimwe yari afite.

    Nwosu avuga ko n’ubu impamvu ikipe ya Etoile de L’Est iri kurwana no kuguma mu cyiciro cya mbere ari imiyoborere mibi iba muri iyi kipe kandi ku bantu bamwe. Yagize Ati “Ikipe ya Etoile de L’Est ifite abantu batifuza ko itera imbere. Umuyobozi w’iyi kipe ndetse n’umubitsi wayo ni abantu babi wumve ngo ni abantu babi. Ubuyobizi bukuru bw’akarere bukora buri kimwe, ariko aba bantu ntabwo batuma hari aho igera kuko birebera ibyabo gusa.”

    Tariki 18 Ukwakira, nibwo ikipe ya Etoile de L’Est yasinyishije Nwosu Samuel amasezerano y’umwaka umwaka, ndetse yiyemeza gufasha iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Nwosu Samuel avuga ko yababajwe n’uburyo Muhizi uyobora Etoile de L’Est yamushinjije kugurisha imikino, kandi yari mu bakinnyi bafite ibitego byinshi. Ati”Nakiniye ikipe ya Etoile de L’Est nyikunze kandi numva ngomba kuyiha buri kimwe nk’uko nayo yari yanshimye. Nabaye umukinnyi wa kabiri ufite ibitego byinshi muri shampiyona ndikumwe na Etoile de L’Est. Muhizi Vedaste uyobora ikipe yaraje arambwira ngo ninjye umanuye ikipe kuko ngo nagurishije imikino ndetse nkanasaba ikipe tugiye guhura ko yampa amafanga nkitsindishwa. Byarambabaje cyane nibaza ukuntu umuntu atsinda ibitego byinshi mu ikipe akarenga akajya gusaba amafaranga ngo yitsindishe. Muhizi yagiye mu makipe atandukanye avuga ko ndi umukinnyi mubi nta shobotse. Ibi byatumye amakipe yanshakaga yose andeka ndetse umwaka w’imikino ukuriyeho ngaruka muri Etoile.' 

    Nwosu Samuel umwaka we wa mbere 2021-22, muri Etoile de L'Est, yayitsindiye ibitego 16 ndetse aba umukinnyi wa kabiri wari ufute ibitego byinshi nyuma ya Shabani Hassain

    Samuel yakomeje agaruka ku buryo yagize imvune ikipe ikamutererana. Yagize Ati” ubwo nari mu mezi ya nyuma muri Etoile de L’Est, Gicumbi FC yabahaye miliyoni 2 ngo bagure amasezerano nari mfitemo ubundi njye kuyifasha kuyizamura, ariko ubuyobizi bw’ikipe burabyanga kandi nta ngingo ivuga ko ntemerewe kuva muri iyi kipe mu gihe hari iyakemera kugura amasezerano nari mfite.

    Ubwo natangiraga umwaka wa kabiri nagize ikibazo cy’imvune shampiyona igezemo hagati, nsabye kuba navuzwa, barabyanga. Perezida wa Etoile de L’Est ndetse n’umubitsi wayo Ange Malanie nibo kibazo Etoile de L’Est ifite. Mbikubwiye nk’umuntu wahabaye imyaka ibiri. Nababwiye ko ntivuje nshobora kutazongera gukinaumupira w'amaguru ukundi, bambwira ko ibyo nta kibazo ko ikipe iri kwitwara neza nta kibazo bafite ntarimo kandi kuvuzwa byari mu masezerano. Muri rusange ikipe ya Etoile de L’Est ni ikipe nziza ifite abafana beza ndetse ikagira n’imiyoborere myiza yo mu karere ndetse ndanabashimira cyane.”

    Nwosu avuga ko Muhizi uyobora Etoile imiyoborere ur itapfa gutima ikipe iguma mu cyiciro cya mbere 

    Nwosu Samuel yageze mu Rwanda mu 2018 atinda kubona ikipe, mu 20219 nibwo yerekeje muri Mukura, ayitsindira ibitego 7 mu mikino 16 ya shampiyona anatanga imipir 5 ivamo ibitego. Nyuma yaje kuva muri Mukura yerekeza muri Rutsiro FC ayikinira imikino 5, atsindamo ibitego 2 atanga imipira 2 ivamo ibitego.

    Etoile iri ku mwanya wa nyuma iramutse isubiye mu cyiciro cya kabiri, imanutse mu cyiciro cya kabiri inshuro 2 mu myaka 3 iheruka


    Nwosu akigera muri Mukura yahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino y’igikombe cy’Agaciro cya 2019

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140925/exclusive-nwosu-samuel-wakiniye-etoile-de-lest-ashengurwa-nagahinda-yatewe-niyi-kipe-yemez-140925.html

  • Mirafa uhamya ko yatengushye ababyeyi be, amarozi ku isonga ry’ibyatumye asezera ruhago imburagihe #rwanda #RwOT

    Bwa mbere Nizereyimana Mirafa wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze ya rwo, yavuze ko amarozi ndetse no gusabwa kugira abo aha kuri duke yakoreye mu mupira ari bimwe byatumye asezera umupira imburagihe.

    Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati ubu akaba afite imyaka 28, kuva mu mpera za 2022 nta kipe afite kuva ubwo yatandukanaga na Kabwe Warriors yo muri Zambia.

    Kuva icyo igihe umupira yakigendeye kure aho yahise ajya mu bindi bitandukanye n’umupira w’amaguru, ubu asigaye yibera i Burayi.

    Mu kiganiro yagiranye na B&B FM, Mirafa yavuze ko yanyuze muri byinshi cyane byatumye asezera umupira, ndetse akaba ashengurwa no kuba awusoje atageze ku byo ababyeyi be bamusabye.

    Ati 'Ntabwo ari ibintu biba byoroshye, gusa byantwaye igihe, byantwaye igihe no kubitekerezaho. Hari ibintu byinshi mba nibuka nanyuzemo mu rugendo rwanjye rwa ruhago, nkareba ibyo nari nariyemeje gukora nkaba nsoje umupira w’amaguru ntabigezeho, ni ikintu gikomeye ku muntu w’umugabo ufite ahazaza kandi wifuza kugera kuri byinshi, hakaba hari ibyo ababyeyi bansabye bikaba bitagenze nk’uko babinsabye gusa bazumva impamvu.'

    Yakomeje avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje cyane ari ukuba yaragendaga akeneyeho abantu ubufasha aho kumufasha ahubwo ugasanga intego ni ukurya na duke akura mu mupira.

    Ati 'Impavu inteye gusezera nk’iri muto nk’uko abantu bakomeje kubivuga, ni ikibazo gikomeye, ni ibijyanye n’ubufasha mu mupira w’amaguru hamwe ukenera umuntu ko agufasha bitewe n’ibyo umukeneyeho, aho kugira ngo agufashe na we akakwereka kugira ngo agufashe hari icyo umugomba, icyo gito urimo gukura mu mupira mukigabane, ni ikintu cyambabaje.'

    Ikindi yavuze akaba ari amarozi ari mu mupira w’amaguru muri rusange, yabonaga ko atabishobora ahitamo guhagarika gukina kuko ngo gukina si ko kazi konyine yanatungwa n’ibyo yize.

    Ati 'Nkareba ibijyanye n’amarozi biba mu mupira w’amaguru bigatuma mvuga ngo uzi n’ibindi reka mbihagarike kuko kubaho neza ntabwo ari ugukina umupira gusa kuko ndacyari umunyeshuri nize amashanyarazi kandi nzi ko hari icyo bizamfasha ariko nsoje urugendo rwanjye rwa ruhago, gusa sinifuzaga kubirangiza ariko ku bantu babizi urwego nari ngezeho ukenera ubufasha, uba ukeneye abantu batari indyarya, badakeneye kurya kuri duke urimo kubona ahubwo ukenye abantu b’intungane biri mu bintu bitumye nsezera ruhago nkiri muto.'

    Nizeyimana Mirafa yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Etincelles, Police FC, APR FC, Rayon Sports zo mu Rwanda, Zanaco FC na Kabwe Warriors zo muri Zambia.

    Aheruka muri Kabwe Warriors

    Yakiniye Zanaco FC muri Zambia

    Police FC ni imwe mu makipe yagiriyemo ibihe byiza

    Nizeyimana Mirafa yanyuze muri APR FC nubwo atahiriwe

    Yanakiniye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mirafa-uhamya-ko-yatengushye-ababyeyi-be-amarozi-ku-isonga-ry-ibyatumye-asezera-ruhago-imburagihe

  • 11 beza b’ibihe byose kuri Ronaldo, yanavuze ku mpaka z’umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Brazil wabiciye muri ruhago, Ronaldo Luiz Nazario, ku giti cye abona Lionel Messi ari we mukinnyi mwiza Isi yagize muri ruhago.

    Impaka z’umukinnyi uhiga abandi ku Isi mu mupira w’amaguru hagati y’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ndetse n’Umunya-Argentine, Lionel Messi.

    Ronaldo mu kiganiro aheruka kugirana na Daily Mail, ntabwo yari kubacika batamubajije kuri izi mpaka, nta kuzuyaza avuga ko kuri we ari Lionel Messi.

    Ronaldo Nazario kandi uzahora yibukwa mu bakinnyi beza isi yagize, yanatoranyije ikipe y’abakinnyi 11 beza b’ibihe byose kuri we.

    Uyu rutahizamu wakiniye amakipe nka Real Madrid na FC Barcelona zo muri Spain, Inter Milan yo mu Butaliyani watsinze ibitego 298 ndetse n’ibitego 62 mu ikipe y’Igihugu, iyi kipe ye yagaragayemo Critsiano Ronaldo na Lionel Messi.

    Iyi kipe kandi igaragaramo amazina menshi y’abakinnyi bazwi biganjemo abakina basatira izamu.

    11 beza kuri Ronaldo

    Umunyezamu: Gianluigi Buffon (Italy)

    Ba Myugariro: Paolo Maldini (Italy), Fabio Canavaro (Italy), Cafu (Brazil) na Roberto Carlos (razil)

    Abakina Hagati}: Zinedine Zidane (France), Diego Maradona (Argentine) na Pele (Brazil)

    Ba Rutahizamu: Lionel Messi (Argentine), Cristiano Ronaldo (Portugal) na Ronaldo Luiz Nazario (Brazil)

    Ronaldo yagaragaje 11 beza b’ibihe byose kuri we

    Ronaldo yavuze ko abona Messi ari mukinnyi mwiza w’ibihe byose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-beza-b-ibihe-byose-kuri-ronaldo-yanavuze-ku-mpaka-z-umukinnyi-mwiza-hagati-ya-messi-na-cristiano

  • Jado Sinza yakoze igitaramo gikomeye ‘Redempt… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibitaramo bibiri amaze gukorera muri Dove Hotel, umuramyi Jado Sinza yateye intambwe ikomeye akorera igitaramo muri Camp Kigali cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye by’umwihariko abamenyekanye mu kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda harimo Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi n’abandi.

    Ni igitaramo Jado Sinza yakoze nyuma y’iminsi myinshi acyitegura ndetse anafatiramo amwe mu mashusho y’indirimbo ze ateganya gusohora mu minsi ya vuba aha. Muri iki gitaramo, Jado Sinza yagaragaje album ye yise “Inkuru y’agakiza” ndetse Umushumba Mukuru w’itorero rya ADEPR, Rev Isaie Nayizeye, ayiha umugisha.

    True Promises nibo binjije abantu mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana baririmba zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane byumwihariko aha mu Rwanda harimo Ni umukiza, Umwami ni mwiza pe ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.

    Nk’uko byari biteganyijwe, Bosco Nshuti yataramiye abitabiriye iki gitaramo ndetse anahishura ko mbere y’uko Jado Sinza yinjira mu mwuga wo kuririmba ariwe wamugiriye inama yo kuririmba icyo gihe akaba yari umucuranzi w’ingoma ariko ubwo Bosco Nshuti yateraga indirimbo akumva uburyo Jado Sinza ayiririmbye, yahise amugira inama yo kureka gucuranga ingoma akerekeza mu kuririmba.

    Nyuma yo kuririmba ndetse agafata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze harimo n’iyo yakoranye na Zoravo, Umuramyi Jado Sinza yabererekeye Zoravo hanyuma ashyira mu bikorwa iryo yavugiye muri Dove Hotel ko aje yiteguye kwandikira amateka mu Rwanda.

    Zoravo akigera ku rubyiniro, abantu benshi bahise begera imbere hanyuma batangira kubyinana n’uyu muhanzi wagaragaje imbaraga zidasanzwe ndetse ahita ahindura isura y’igitaramo n’ubwo cyari kigeze mu masaha akuze ariko byabaye byiza kuko abantu batahanye umugisha nk’uko Zoravo yari yarabitangaje.

    Igitaramo “Redemption Live Concert” cy’umuramyi Jado Sinza cyagenze neza

    Jado Sinza na Zoravo bahuriye mu gitaramo cy’amateka muri Camp Kigali


    Jado Sinza yafatiyemo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze


    Bosco Nshuti wagiriye inama Jado Sinza yo kuririmba, yaje kumufasha mu gitaramo “Redemption Live Concer”


    Zoravo ukomoka mu gihugu cya Tanzania yatanze icyigwa ku bahanzi bo mu Rwanda


    Zoravo yagaragaje imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro


    Zoravo yeretswe urukundo ruhambaye


    Umushumba wa ADEPR Rwanda yasabiye umugisha Jado Sinza

    Ibyamamare bitandukanye byitabiriye igitaramo “Redemption Live Concert”

    Rev Isaie Ndayizeye yahaye umugisha album ya Jado Sinza

    Ubwitabire bwari ku rwego rushimishije

    Aline Gahongayire na Tonzi bitabiriye iki gitaramo cya Jado Sinza

    Reba amashusho y’uko igitaramo “Redemption Live Concert” cyagenze.

    “>

    “>

    AMAFOTO+VIDEO: Freddy Rwigema

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140897/jado-sinza-yasohoje-isezerano-naho-zoravo-asiga-umukoro-amafoto-video-140897.html

  • Inkumi zihariye zikomeje gutigisa imyidagadur… – #rwanda #RwOT

    Imyidagaduro ni igikorwa cyagutse kiva ku muziki, imideli, kubyina bikagera no mu bindi bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi bitewe n'impamvu runaka  cyane mu gihe ari ibintu bituma babasha kwishima.

    Kuri uyu munsi aho umwaka ugeze wa 2024 hari abakobwa bakomeje kuza imbere mu bari gukora ibintu bigarukwaho n'abatari bake cyangwa bigira ingaruka nziza muri rusange mu rugand rw'ubuhanzi.

    Tukaba twabegeranirije abagezweho muri aya mezi y'intangiriro z'uyu mwaka.

    Umukundwa Cadette

    Muri iyi minsi yaba mu bitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa bitandukanye, mu mashusho y'indirimbo ndetse no muri ba rwiyemezamirimo bato mu bishingiye ku mideli, izina Cadette riri hejuru.

    Si aho gusa kuko ari no mu bakobwa bamaze kugira ibikorwa bifatika ku rubuga rwa YouTube aho agenda anyuza ibintu bitandukanye byiganjemo ibyerekeranye n'ubuzima bwe.

    Uyu mukobwa kandi akaba atari muto muri iki gisata kuko yatangiye kwamamara muri 2019 ubwo yitabiraga irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda.

    Ibi byamuciriye inzira zo kwinjira neza mu kibuga cy'imyidagaduro binyuranye n'abandi, abasha kuyibyaza umusaruro arema ibintu bishobora kuba byamufasha mu gihe kirekire.

    Lynda Priya

    Winjiye kuri ubu ku buzima burebana na sinema ndetse no mu birebana n'itangazamakuru, ukanajya mu bakobwa bari kubyaza umusaruro urubuga rwa YouTube, ari mu baza imbere.

    Ubwamamare bw'uyu mukobwa bukaba bwaratangiye ubwo yitabiraga ubugira Kabiri irushanwa rya Miss Rwanda akanabasha kugenda yitwara neza kuko ari mu bakobwa babashije inshuro zose kugera mu mwiherero.

    Inkuru z'urukundo rw'uyu mwari na Zaba Missedcall nabyo bikaba biri mu byarushijeho gutumbagiza izina rye n'umwuga akora wo gukuna filimi.

    Judy

    Mu bakobwa bafite ubuhanzi bwihariye bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse imibare y'ababakurikira iba itumbagira ubutitsa, ari mu b'imbere kubera ubuhanga agira mu byo agenda asangiza abamukurikira ku mbuga zitandukanye.

    Akaza kandi mu b'imbere bari kwitabazwa mu kwamamaza kompanyi zitandukanye, ibihangano by'abahanzi ndetse aheruka no kugaragara mu ndirimbo ya Shemi na Juno Kizigenza aho nk’uko byatangajwe yishyuwe ari hagati y'ibihumbi 400Frw na 700Frw.

    Ari kandi mu bakinnyi ba filimi bishimirwa akanagira ibiganiro agenda yakiramo abantu banyuranye ku ngingo zitandukanye.

    DJ CrushMu bakobwa basoje 2023 bakaninjirana amavuta muri 2024, DJ Crush ari muri abo aho yinjiye mu mwuga wo kuvanga umuziki abantu bakishimira ari benshi uko abikora.

    Byanakurikiwe no gutangira kugirirwa icyizere mu birori n'ibitaramo bitandukanye aho atangaza ko yishimira uko bakuru be bakora akazi agaruka kuri DJ Sonia na DJ Ira ko aribo afatiraho urugero.

    Saddie Vybez

    Umwaka wa 2022 ni wo wasize u Rwanda rwungutse impano nshya mu gisata cyo kubyina, uwo akaba ari Saddie wasoreje amashuri mu Bushinwa mu ishami rya 'Mechanical Engineering'.

    Kuva icyo gihe yatangiye kujya yitabazwa mu birori n'ibitaramo bitandukanye ndetse byumwihariko ibikomeye byose yagiye abibyinamo ndetse anatangira gufasha bagenzi be.

    Bimwe mu bitaramo amaze kugaragaramo harimo Move Afrika aho ari mu bafashishije Kendrick Lamar ku rubyiniro.

    France Mpundu

    Yatangiye kwamamara mu bihe by'amarushanwa 'I'm The Future' rimwe mu irushanwa ryanyuzemo abanyempano bakomeye mu muziki akaba yaregukanye iya 2018.

    Kuva icyo, gihe yinjiye mu mubare w'abahanzikazi bahanzwe amaso, ahita anagirana amasezerano na Future Record.

    Mu ndirimbo uyu mukobwa amaze gushyira hanze harimo Darlin yakoranye na Yvan Buravan ndetse aheruka gushyira hanze iyitwa 'Nzagutegereza'.

    Imikoranire ya Juno Kizigenza na France Mpundu basigaye bakunda kuba bari kumwe ahantu hatandukanye ikaba yarazamuye izina ry'uyu mukobwa.

    Divine Uwa

    Biragoye muri iyi minsi kuba wavuga abakobwa bari kubica mu myidagaduro kandi bagezweho muri 2024 ngo wirengagize Divine Uwa.

    Uyu mukobwa yagize umwuga ibirebana no kubyina kimwe no kuyobora ababyinnyi yaba ku rubyiniro ndetse no mu ndirimbo.

    Niba wararembeye iyitwa Confirm ya Danny Nanone anagaragaramo ari mu bayoboye imbyino zidasanzwe ziyigaragaramo.

    Muri iyi minsi kandi akaba arimo yitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza, anafite abana ari gufasha mu birebana n'umwuga wo kubyina.

    Shema Sugar

    Ari mu bakobwa bamaze kugwiza ibigwi mu banyamideli bifashishwa mu ndirimbo aho nyinshi mu z'abahanzi bakomeye mu Rwanda zigezweho azigaragaramo.

    Shema wiga muri Kaminuza mu ishami ry’Itangazamakuru akaba agaragara mu ndirimbo z'abarimo Davis D mu yitwa Truth or Dare kimwe no mu Igitangaza ya Juno Kizigenza, Kenny Sol na Bruce Melodie.

    Kuva yakwinjira mu kibuga cy'imyidagaduro mu ruhande rw'abakobwa bagaragara mu ndirimbo, akomeje kugenda yigwizaho igikundiro aho ari na we wegukanye Best Video Vixen muri Video Vixen Awards 2023.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140902/inkumi-zihariye-zikomeje-gutigisa-imyidagaduro-nyarwanda-ya-2024-amafoto-140902.html

  • Shampiyona ya Handball iratangira mu mpera z’iki cyumweru #rwanda #RwOT

    Nk’uko byemejwe mu nama y’Inyeko Rusange ya Handball yabaye tariki ya 9 Werurwe 2024, shampiyona ya Handball mu bagabo izatangira mu mpera z’iki cyumweru.

    Hazaba hakinwa umunsi wa mbere ndetse n’uwa kabiri, ni imikino izaba ku wa Gatandatu ndetse no ku Cyumweru.

    Ni shampiyona izitabirwa n’amakipe 9; Gicumbi HT, Police HC, APR HC, ES Kigoma HC, ADEGI GITUGA HC, UR-Huye HC, UR-Rukara, Gorilla HC na Nyakabanda HC.

    Tariki ya 23 Werurwe i Kigoma saa 9h00′, ES Kigoma izakina na UR Rukara, saa 10h30′ UR Rukara ikine na Police HC, saa 12h00′ Police HC izakina na ES Kigoma.

    Muri ADEGI GITUZA, saa 9h00′ Adegi Gituza izakina na UR Huye, saa 10h30′ UR Huye ikine na APR HC mu gihe saa 12h00′ APR izakina na Adegi.

    Kimisagara, saa 9h00′ Gorillas HC izakina Gicumbi, saa 10h30′ Nyakabanda HC ikine na Gorillas HC ni mu gihe saa 12h00′ Gicumbi izakina na Nyakabanda.

    Bukeye bwa ho ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, i Kigoma guhera saa 9h00′ ES Kigoma izahura na UR Huye, saa 10h30′ UR Huye ikine na Nyakabanda ni mu gihe saa 12h00′ Nyakabanda izakina na ES Kigoma.

    Muri Adegi Gituza, saa 9h00′ Adeigi izakina na Gicumbi, saa 10h30′ Gicumbi izacakirana na Police ni mu gihe saa 12h00′ Police izakina na Adegi.

    Ku kibiga cya Kimisagara cya saa 9h00′ Gorillas na UR Rukara, saa 10h30′ UR Rukara izakina na APR ni mu gihe saa 12h00′ APR HC izakina na Gorillas.

    Shampiyona iratangira mu mpera z’iki cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-ya-handball-iratangira-mu-mpera-z-iki-cyumweru

  • Amavubi yahagurukanye abakinnyi 19 yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere, nibwo ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi yerekeje i Antananarivo aho igiye gukina imikino ibiri ya gicuti izahuriramo na Madagascar na Botswana.

    Iyii kipe y'Igihugu yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa Saba n'igice zo mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.

    Amavubi yahagurukanye abakinnyi 19 abandi bakaba bgomba gusanga ikipe muri Madagascar, yari imaze iminsi 10 ikorera imyitozo mu karere ka Bugesera ndetse n'umujyi wa Kigali.

    Mu ntangiro z'iyi myitozo, umutoza w'ikipe y'igihugu Frank Sprittler yari yahamagaye abakinnyi 38 barimo 14 bakina hanze.

    Abakinnyi 19 ni bo bahagurutse mu Rwanda, aho biteganyijwe ko abarimo Bizimana Djihad, Nshuti Innocent, Byiringiro Lague, Hakim Sahabo, Imanishimwe Emmanuel na Wenseens Maxime biteganyijwe ko bazahurira na bo i Antananarivo.

    Mu bakinnyi batahyanye n'Amavubi bagizwe na  Sibomana Patrick usanzwe ukinira Gor Mahia FC yo muri Kenya, Niyomugabo Claude na Ruboneka Bosco ba APR FC, Hakizimana Adolphe na Akayezu Jean Bosco ba AS Kigali, Mugenzi Bienvenu wa Police FC, Bugingo Hakim wa Rayon Sports na Iradukunda Siméon wa Gorilla FC.

    Hari kandi Niyibizi Ramadhan na Kwitonda Alain 'Bacca' bakinira APR FC, Kanamugire Roger na Nsabimana Aimable ba Rayon Sports ndetse na Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC.

    Biteganyijwe ko U Rwanda ruzakina imikino ibiri ya gicuri aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe izakina na Madagascar naho kuya 25 Werurwe 2024 izakine na Bostwana, nyuma y'iyo mikino ikaba izahita igaruka mu Rwanda.

    The post Amavubi yahagurukanye abakinnyi 19 yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yahagurukanye-abakinnyi-19-yerekeje-muri-madagascar-gukina-imikino-ibiri-ya-gicuti/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yahagurukanye-abakinnyi-19-yerekeje-muri-madagascar-gukina-imikino-ibiri-ya-gicuti