Blog

  • Namukunze nkimubona! Uko Davis D yatwaye umuk… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise 'My Dreams' yakoranye na Melissa, amaze iminsi agaragaza amafoto y'inkumi bahuje urugwiro, ariko itagaragara neza mu maso, akavuga ko yageze ku ntego ye nyuma y'igihe kinini amushakisha.

    Bamwe mu batanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga ze, bagaragaza ko ari 'umwami w'abagore koko'! Kuko yabanje kwandika ababwira ko hari umukobwa yabonye agahita amukunda, kandi yifuza gukora ibishoboka byose akamugeraho.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko hashize igihe abonye uyu mukobwa ari kumwe n'umukunzi we aramukunda, ndetse yumva yakora uko ashoboye bakamenyana byisumbuyeho.

    Avuga ko kuva ubwo yatangiye urugendo rwo kumushakisha yifashishije inshuti ze z'aho bari bari kuri Hotel, ndetse uwamufashije kumugeraho yaramuhembye.

    Ati 'Uyu mukobwa namubonye ubwo nari mparitse ahantu, ndamubona ariko ntabwo nabashije kugira amahirwe kuko nabonaga ahuze n'undi musore. Ariko ngerageza kumushakisha, ndabitangaza.'

    Davis D avuga ko akimara guhura n'uyu mukobwa, yasanze 'ari umufana wanjye ukomeye cyane'. Ati 'Ngayo ng'uko ni uko twahuye. Kandi mbona arankunze, nk'uko nanjye namukunze, nk'uko nanjye nabishyize hanze, aranambwira ati 'narabibonye n'uko nakwandikiye ariko ntiwigeze ubibona kuri Instagram, ni uko ng'uko twabonanye.'

    Uyu muhanzi avuga ko mu busanzwe akunda umukobwa bitewe n'uburyo amubonye, biri mu mpamvu za mbere zatumye yumva agomba gushakisha uyu mukobwa. Akomeza ati 'Nabonye ari umukobwa mwiza. Nicyo kintu cyonyine. Nta kindi cyatumye numva namushakisha.'

    Davis D avuga ko yananiwe kwihanganira ubwiza bw'uyu mukobwa, bituma yumva yakora igishoboka cyose kugirango amugeraho. Ati 'Ubwiza bwe bwarananiye kubwihanganira, sinabeshya n'abanyarwanda.'

    Asobanura ako atitaye ku kuba uyu mukobwa yari afite umusore bakundana, icyo yakoze yateye intambwe avugisha uyu mukobwa yisanga bakundanye.

    Ati 'Iby'umukunzi we bari bari kumwe, uburyo yamuretse, iyo n'inkuru itarendabaga nk'uko nabivugaga ntitaye ku wo bari kumwe.'

    'Niba uri umuntu ufite inkuru z'urwibutso kuri uyu mukobwa ubwo yari kumugumana, ubwo niba ataramugumanye, birashoboka ko ari bwo bari bagitangira gukundana. Kuri urwo ruhande, ntacyo nabona mbivugaho.'

    Davis D mu bihe bitandukanye yavuzwe mu nkuru zitandukanye n'abakobwa, rimwe akabyemera ubundi akabihakana. Kuri iyi nshuro, yumvikanisha ko yamaze gutera intambwe idasubira inyuma, yinjira mu rukundo n'umukobwa yitezeho byinshi.

    Mu 2023, uyu musore yakoze ibitaramo byageze mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi agaragaza ko no muri uyu mwaka wa 2024 ashaka gutaramira no mu bindi bihugu, no gukora indirimbo ziri ku rwego Mpuzamahanga.



    Davis D yatangaje ko  ko uyu mukobwa yamukunze akimubona


    Davis D avuga ko atitaye ku kuba uyu mukobwa yari asanzwe afite umukunzi



    Davis D yavuze ko umunsi wa mbere abona uyu mukobwa yamukunze byimazeyo, akora uko ashoboye amugeraho


    Davis D yavuze ko yakunze uyu mukobwa bya nyabyo, kandi yamugize inshuti y'igihe kirekire


    Uyu mukobwa yabwiye Davis D ko yari asanzwe ari umufana we ukomeye



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY DREAMS' YA DAVIS D

    “>   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140939/namukunze-nkimubona-uko-davis-d-yatwaye-umukunzi-wabandi-140939.html

  • Bianca wagarutse mu itangazamakuru yakomoje ku muturirwa arimo kubaka (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe asa n’uvuye mu itangazamakuru, Uwamwezi Mugire Daphine uzwi nka Bianca Baby yagarutse mu itangazamakuru aho agiye gukorera Isibo Radio.

    Uyu munyamakuru akaba yaherukaga kuri radio 2019, yahavuye ajya ku Isibo TV akaba na yo yari yarahavuye.

    Aje kuri iyi radio nshya n’ubundi ya Isibo TV ariko we akaba yabwiye ISIMBI ko azajya akora kuri Radio gusa, televiziyo atazisubiraho kubera undi mushinga afite.

    Ati “Kugaruka mu itangazamakuru nshatse gukora ni kuri Radio. Impamvu kuri Radio gusa ni uko televiziyo ari channel yanjye nshaka gukora.”

    “Nzajya nkora guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa yine.”

    Iki kiganiro agihuriramo na Halifa Ntakirutimana (Mc Buryohe), Uwamwezi Mugire Bianca na DJ Tricky basusurutsa abakurikiye iyi radio ivugira kuri 98.7

    Agaruka ku muturirwa arimo kubaka muri Kigali, yagize ati “biraho vuba tuzayitaha, aho igeze irashimishije. Ntabwo nakubwira ngo ni ejo ariko ni vuba.”

    Bianca Baby yagarutse mu itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bianca-wagarutse-mu-itangazamakuru-yakomoje-ku-muturirwa-arimo-kubaka-video

  • Ni kenshi natswe ruswa ngo mpamagarwe mu Mavubi, ababinkoreye nibavamo nzawugarukamo – Mirafa Nizeyimana #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Mirafa wamaze kwerura ko yasezeye umupira w’amaguru, yavuze ko hari byinshi yahuye na byo birimo kwakwa amafaranga ngo ahamagarwe mu ikipe y’igihugu.

    Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI nyuma y’uko amaze kwemeza ko yasezeye umupira w’amaguru burundu, ni nyuma y’umwaka urenga asa n’ubundi w’uwabihagaritse.

    Yavuze ko azashaka umwanya uhagije atari aka kanya abe yavuga kuri ruswa n’amarozi bivugwa mu mupira w’amaguru, ngo yifuje gusoza neza.

    Ati 'Ku kijyanye na ruswa n’uburozi numva ari nk’inkuru ndende nazashaka umwanya, nifuje ko nasoza neza ntashyize umuntu n’umwe mu majwi, numvaga nshaka gusoza neza wenda ibindi byazaza nyuma, icya mbere numvaga ko namenyesha abakunzi banjye ko nasezeye ntabwo nashakaga kujya muri buri kimwe cyambayeho.'

    Yakomeme ariko avuga ko ubusanzwe amarozi atatuma areka umupira ariko na none ngo ni ibibikurikira aho umuntu yakugirira nabi.

    Ati 'Ku kijyanye na ruswa ho ni ikintu numva ntashobora kwirekura nonaha ngo mvuge ngo ni runaka ariko byarabaye nabo aho bari barabizi bazigaye. Ikintu cyambabaje bigatuma mbireka ku bijyanye n’ibyo by’amarozi, mu by’ukuri amarozi ntacyo yantwara ngo naretse umupira kubera amarozi ahubwo ni ibivugwa umuntu akakugirira nabi.'

    Nizeyimana Mirafa kandi yavuze ko ubu atakwemeza ko azaguma mu mupira kuko abatumye ahagarika gukina bakiwurimo n’ubundi ntacyo yageraho, gusa ngo nibawuvamo azawugarukamo.

    Ati 'Ubu nonaha sinaguhamiriza ko nzaguma mu mupira w’amaguru kuko ababinkoreye baracyafite ijambo n’ubundi n’ibyo nakora ntacyo byamara kuko n’ubundi bazamenya ko hari icyo nakoze cyangwa navuze, byanga bikunda ntacyo bazamfasha, nzategereza umunsi bazavaho n’umupira w’amaguru ndahamya ko uzagenda neza.'

    Uyu musore urimo wiga ibijyanye no kuba umujyanama w’abakinnyi, ahamya ko ibyo arimo kwiga bizafasha mu kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Ati 'Ubushobozi ndacyabufite ndatekereza imbaraga nakoreshaga mu mupira w’amaguru nshobora kuzikoresha mu guteza imbere umupira w’u Rwanda nabyo byakunda kuko mfite ubunararibonye, natojwe n’abatoza beza, nakinanye n’abakinnyi beza, nakinnye ahantu heza n’aho ndimo kwiga ni heza mbikomeje hari icyo byazafasha ikipe zo mu Rwanda n’ikipe y’igihugu muri rusange.'

    Yagiriye inama abakinnyi bato kwihangana n’ibahura n’ibibaca intege ahubwo bakore cyane kandi birinde gutekereza cyane ikipe y’igihugu kubera ko akenshi uhamagarwa bitewe n’ibyo uzaha umutoza kuko na we yagiye yakwa ruswa kenshi ngo ahamagarwe.

    Ati 'Kuri njye nagira inama abakiri bato ko nibahura n’ibyo nahuye nabyo bazakomere nk’uko nakomeye, nabimazemo imyaka 10 kandi nkomeye ndi ku rwego rwiza, ndi umukinnyi mwiza, ntibazatekereze ikipe Amavubi kuko ni kimwe mu bintu byamfashije, nagiye nakwa ruswa igihe kinini urabizi sinigeze ngira ayo mahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu ku bw’impamvu atari ubuswa, nari mfite ubushobozi. Benshi twahataniraga umwanya, twahuriraga muri shampiyona nari hejuru ya bo kandi barabanzaga mu ikipe y’igihugu, bamwe muri bo narabicazaga.'

    'Ni yo mpamvu ikipe y’igihugu idatera imbere bitewe n’ibintu bibamo sinatinya kubivuga kuko ejo byazaba kuri murumuna wanjye ariko icy’ingenzi ni uko twareka akagambane ngo umwana wo kwa runaka tubireke, tuzamure umupira w’amaguru, tureke ngo ngo ni umwana wa runaka yanyemereye ibi nzamuha ibi, tureke uzi umupira awukine tureke ngo turahamagara runaka ukina muri Zambia misiyo tuzayigabana.'

    Nizeyimana Mirafa avuga ko kuba atinyutse akagira bimwe avuga hari benshi banyuze mu birenze ibyo yanyuzemo ndetse azi ko umunsi umwe na bo bazatobora bakavuga.

    Yasabye kandi abakinnyi bagenzi be gukina batekereza ko ari ejo cyangwa ejobundi umupira bazawuvamo kandi ubuzima butazahita buhagarara, bityo rero ko ari bo kumenya icyo gukora.

    Gusa uyu mukinnyi yavuze ko ahantu hose yanyuze bitagenze nabi hari n’aho byagenze neza akaba ashimira ubuyobozi bw’amakipe bagiye babana neza.

    Nizeyimana Mirafa yavuze byinshi yahuriye na byo muri ruhago

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-kenshi-natswe-ruswa-ngo-mpamagarwe-mu-mavubi-ababinkoreye-nibavamo-nzawugarukamo-mirafa-nizeyimana

  • Yinjije Miliyari 250 Frw! MTN Rwanda yamurits… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024, MTN Rwanda yashyize ahagaragara umusaruro w'umwaka ushize, yishimira ibyagezweho birimo kunguka abakiliya benshi, kubagenera serivisi nziza zigezweho, n'ibindi byinshi.

    Mu mwaka ushize, MTN Rwanda yinjije Miliyari 250 Frw, havuyemo ibyo basohoye ndetse n’imisoro hasigara Miliyari 12 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe gucunga imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yatangaje ko umwaka w'imari basoje wa 2023 wari umwaka w'umusaruro, aho ugereranije n'umwaka wawubanjirije wa 2022 ku byo binjiza hiyongereyeho 11%.

    Ni mu gihe aho bungukiye cyane mu mwaka ushize ari ku ruhande rwa interineti kuko hiyongereyeho 21% biturutse ku kuba iki kigo cyarabonye uburenganzira kuri 4G muri uwo mwaka. Si ibyo gusa kandi, kuko n'abafatabuguzi ba MTN biyongereye ku kigero cya 14%.

    Mu mwaka ushize kandi, umubare w'abatunze telefone  zigezweho 'Smartphones' wariyongereye cyane ugera kuri 27%, binyuze muri gahunda ya 'Connect Rwanda' ndetse n'indi ya 'Macye Macye' zigamije gufasha abaturarwanda gutunga telefone zigezweho kandi ku giciro gito.

    Ahandi hantu amafaranga yiyongereye cyane ni kuri Mobile Money, aho yiyongereye ku kigero cya 30% bitewe n'uko umwaka warangiye ikoreshwa n'abangana na 4,900,000 ndetse ubu bakaba bamaze kurenga Miliyoni eshanu.

    Nubwo bimeze bityo ariko, kuzamuka kw'agaciro k'idolari byagiye bihindagurika cyane mu mwaka ushize byabangamiye ibikorwa byinshi by'ubucuruzi na MTN irimo, bituma inyungu iba nto ugereranije n'iyari yagezweho mu 2022.

    Ubwo umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagarukaga ku ngaruka iki kibazo cyabagizeho yagize ati: “Imwe mu mbogamizi yatugoye cyane ni uguta agaciro kw’ifaranga, aho abagombaga kuza kugura serivisi zacu batabishoboraga kuko bagombaga kugura ibiryo, Lisansi n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi kandi ku giciro cyo hejuru.”

    Mu 2023, umubare w'abagura pake zo guhamagara za MTN waragabanutse cyane bitewe ahanini no kuba Airtel yagabanije ibiciro kuri pake zabo. Ibi, byatumye MTN nayo itangira kugenda igabanya, bituma isubira inyuma mu bijyanye no guhamagara.

    Mu byatwaye amafaranga menshi harimo kwita ku minara itanga amarezo ya MTN mu gihugu hose, kuko haraho byababye ngombwa ko hitabazwa abanyamahanga bafite ikoranabuhanga rihambaye kandi bangomba kwishyurwa muri ya madolari yahinduraga ibiciro umunsi ku wundi. 

    Umuyobozi ushinzwe imari yagize ati: “Ibi byatumye ibyo twasohoye byiyongera kubera ikibazo cy’amadolari.”

    Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubucuruzi rishinzwe serivisi za MTN zihabwa ibigo bitandukanye, Didas Ndoli yatangaje ko nk’uko babitangiye mu mwaka ushize, bagiye kurushaho kwita ku bigo bito mu rwego rwo kubafasha kurushaho kuzamura ibikorwa byabo, babafasha kugera ku ikoranabuhanga rigezweho.

    Mu yindi migambi MTN ifite muri uyu mwaka, harimo kongera iminara ya 5G, ku buryo bateganya kongera 20 kuri 86 yari isanzweho mu rwego rwo kwihutisha ikoranabuhanga mu banyarwanda, ari nako hakorwa ibishoboka byose ngo he kugira umunyarwanda usigara inyuma mu ikoranabuhanga rigezweho.


    MTN Rwanda yamuritse umusaruro w’ibyagezweho mu 2023 n’imigambi y’umwaka mushya wa 2024

     Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yasobanuye ko nubwo bahuye n’imbogamizi y’ihindagurika ry’agaciro k’idolari, ikigo cyakomeje gukura no gutera imbere mu mwaka ushize




    Yavuze ko bishimira ibyagezweho ndetse bateganyiriza ibyiza byinshi abakiliya babo mu mwaka mushya


    Umuyobozi ushinzwe gucunga imari muri MTN Rwanda yatangaje ko mu mwaka ushize iki kigo cyungutse inyungu nke ugereranije n’umwaka wabanje bitewe n’ihindagurika ry’agaciro k’idolari cyagaragaye cyane muri uwo mwaka


    Mobile Money Rwanda iri mu bisata byungutse cyane mu mwaka ushize


    Umuyobozi mukuru wa Mobole Money yavuze ko hari byinshi bahishiye abanyarwanda byiza kuruta ibyo babonye mu mwaka ushize



    Umuyobozi uhagarariye ishami ry’ubucuruzi rishinzwe serivisi za MTN zihabwa ibigo yatangaje ko bagiye kurushaho gushyira imbaraga cyane mu bigo bito/ bigitangira




    MTN Rwanda yishimiye ibyagezweho mu mwaka ushize, yizeza abanyarwanda kurushaho kubagezaho serivisi bakeneye muri uyu mwaka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140933/yinjije-miliyari-250-frw-mtn-rwanda-yamuritse-umusaruro-wa-2023-itangaza-ingamba-zumwaka-m-140933.html

  • Abandi nta byangombwa bafite? Kuki Coach Gael… – #rwanda #RwOT

    Ariko hari inshuro imwe yijyanye muri kiriya gihugu gituwe na Roho Miliyoni 331.9. Icyo gihe hari tariki 3-4 Gashyantare 2024, ubwo yaririmbaga akanatanga ikiganiro muri 'Rwanda Day' yabereye mu Mujyi wa Washington yahuje Abanyarwanda babarizwa mu Mijyi itandukanye.

    Coach Gael ari kumwe na Bruce Melodie bahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho uyu muhanzi ategerejwe gutaramana na Shaggy mu kiganiro 'Good Morning America' gitambuka kuri ABC News.

    Bisa n’aho Bruce Melodie ariwe muhanzi wa mbere wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ugiye kugaragara muri iki kiganiro gisanzwe gikurikirwa n’umubare munini w’Abanyamerika no mu bindi bihugu.

    Burna Boy wo muri Nigeria ari muhanzi batanze ikiganiro kuri ABC News. Kuri Coach Gael ni ‘amahirwe adasanzwe’ kuri Bruce Melodie kugirango ‘akomeze amenyekana na hariya’.

    Yavuze ko uru rugendo rwa kabiri muri Amerika, Bruce Melodie yarugezeho biturutse ku gitaramo cya mbere we na Shagggy bakoreye muri kiriya gihugu mu Ukuboza 2024 binyuze muri gahunda ya ‘Jingle Ball’.

    Avuga ko ibiganiro bagiranye n’itangazamakuru muri kiriya gihe, yaba kuri Televiziyo no kuri Radio ariho ABC News yahereye itumira Shaggy na Bruce Melodie.

    Coach Gael avuga ko bakiriye ubutumire bw’iki gitangazamakuru hagati y’Ukuboza 2023 na Mutarama 2024. Ati “Cya gihe twari turiyo. Kuva cya gihe twari muri Amerika iki kiganiro cyari gifite abatumirwa benshi, ku buryo badupanga batubwiye ko tugomba tujyayo muri Werurwe ariko ubutumire twabubonye muri kiriya gihe.”

    Iki kiganiro cya ABC (American Broadcasting Company) cyatangiye gutambuka kuva tariki 3 Ugushyingo 1975.  Gikorwa n'abanyamakuru barimo Robin Roberts, George Stephanopoulos, Michael Strahan, Amy Robach, Lara Spencer na Ginger Zee.

    Mu kiganiro yagiranye na shene ya 1:55 AM, Coach Gael yavuze ko kujyana na Bruce Melodie buri gihe muri Amerika bituruka ku kuba ariwe ufite uko ajyana nawe mu bo bakorana babarizwa muri Label barimo na Mike ukora mu Ikigo cy'Igihugu Gishizwe Ubuzima, RBC.

    Ati “Ninjye ufite uko njyana muri Amerika. Ubundi mu by’ukuri, nsigaye mfite akazi kenshi, sinkibashaka kujyana nawe. N’ejo bundi ajya muri Kenya ntabwo twajyanye yajyanye na Kenny Mugarura [Murumuna we].”

    Gael yasobanuye ko kujyana na Bruce Melodie muri Amerika bituruka ku kuba ariwe ufite ibyangombwa bimwemerera kujya muri kiriya gihugu. Avuga ko ibitaramo uyu muhanzi azakorera mu Burayi n’izindi gahunda afitiyeho azaherekezwa na Kenny Mugarura ukuriye ibikorwa by’abahanzi muri 1: 55 Am.

    Akomeza ati “Ubu ngubu muri Amerika ninjye twajyana, kuko ninjye ubasha kugenda muri Amerika nkagaruka, murabizi ko ‘Visa’ ya Amerika igorana.”

    Gael yavuze ko indirimbo ‘When she’s around’ Bruce Melodie yakoranye na Shaggy yakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashingiye ku mubare w’abantu bagiye bamuha ibitekerezo n’abandi.

    Avuga ko bashingiye ku musaruro iyi ndirimbo yatanze, bari gutekereza uko Shaggy ari kumwe na Bruce Melodie bakorera ibitaramo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Ibirasurazuba (EAC).

    Ariko kandi Bruce Melodie ari gutekereza uko yanakorera ibitaramo mu Ntara zitandukanye bigasorezwa muri Kigali. Ati “Bruce Melodie ari gutekereza ko azakora igitaramo agatumira abantu bose bakoranye nawe, aritegura ikintu kimeze nk’iserukiramuco, urumva rero Shaggy ashobora kuzaba umwe muri abo ngabo.”

    Yavuze ko muri uyu mwaka bafite ibikorwa byinshi, birimo ibitaramo bazakora muri Gicurasi 2024, bikazasorezwa muri BK Arena.


    Coach Gael yatangaje ko guherekeza Bruce Melodie muri Amerika bituruka ku kuba ariwe ufite ibyangombwa bimwemerera kujya muri kiriya gihugu mu bo bakorana muri 1:55 AM


    Gael yavuze ko Bruce Melodie ari gutegura ibitaramo bizasiga Shaggy yongeye gutaramira i Kigali, nyuma yo kuhasiga urwibutso mu 2008


    Bruce Melodie na Shaggy bategerejwe mu kiganiro cya ABC News, Televiziyo ikomeye muri Amerika 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO COACH GAEL YAHURIYEMO NA SHAGGY

    “>  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140899/abandi-nta-byangombwa-bafite-kuki-coach-gael-ariwe-uherekeza-bruce-melodie-muri-amerika-140899.html

  • Kamonyi-Cooproriz: Amananiza mu kwishyura abahinzi no guhatirwa kuva muri banki ya BK #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahinzi b'Umuceri mu kibaya cya Mukunguri babarizwa muri Koperative Cooproriz Abahuzabikorwa, by'umwihariko abafite Konti muri Banki ya BK barashinja ubuyobozi bwabo kutabishyura umusaruro bagemuye bakababeshya ko Konti zabo muri iyi Banki zasinziriye. Hari n'ababwiye intyoza.com ko basabwe kuva muri BK bakajya muri Banki bagereranya na Microfinance iri ku Mugina babwirwa ko ariyo ibabereye.

    Bamwe muri aba bahinzi baganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com bavuga ko bejeje umuceri ndetse bakawugemura mu mpera z'umwaka ushize wa 2023, ariko hakaba harishyuwe bamwe abandi bakaba bahora babwirwa impamvu bita ko ari iza nyirarureshwa batazi imvano yazo n'ikigenderewe.

    Benshi mu batarishyuwe ni abafite amakonti muri Banki ya BK, bavuga ko ubuyobozi bwa Koperative bwababwiye ko Konti zabo zasinziriye, ko bagomba kuzikangura kugira ngo bishyurwe cyangwa se bakazivamo bakajya muri Banki bavuga ko ibegereye kandi ibabereye.

    Bamwe muri aba bahinzi, bavuga ko ibyo bakorerwa ari impamvu zisa n'izishaka kubakura muri BK rwihishwa kubera inyungu za bamwe mu bayobozi bashaka ku bajyana muri iyo Banki babona ko hari bamwe babifitemo inyungu.

    Aba bahinzi bagemuye umuceri wabo, bavuga ko muri uko gusabwa gukangura Konti hari abagiye muri BK basanga nta bibazo bafite nyamara babura amafaranga yabo, babwirwa ko nta mafaranga yabo yahageze ngo asubire yo, abandi nabo babikoze uko babisabwe bakaba batazi impamvu batishyuwe amafaranga y'umusaruro wabo.

    UBUYOBOZI BWA KOPERATIVE NTABWO BWEMERANYWA N'ABAHIZI

    Perezida wa Koperative y'abahinzi b'Umuceri ba Mukunguri, John Ndahemuka ku murongo wa terefone yabwiye umunyamakuru ko ibivugwa n'aba bahinzi atari ukuri, ko ntawe batishyuye mu bagemuye umuceri, ariko yongeraho, 'keretse'…

    Ati' Ni bande se tutishyuye? Baratubeshyera ntawe tutishyuye rwose. Twarabishyuye, keretse abantu bafunguje Konti muri BK noneho amakonti yabo basanga arasinziriye, twabagiriye inama tukibandikira yuko bagomba kujya kuyakanguza, ababikoze rero barabikoze amafaranga yabo aragenda ariko abandi yagarutse ku kigo'.

    Akomeza agira ati' Ni icyo kibazo twagize ariko kitaduturutseho twebwe!. Ni kuri BK cyane cyane rwose nta handi!'. Akomeza avuga ko ku bavuga ko basabwa kuva muri Banki ya BK bakajya mu yo babwiwe atari byo. Ati ' Oya! Ntawe duhatira gufunguza Konti rwose. Umunyamuryango araza agafunguza Konti iyo ashaka yose, ntawe duhatira gufunguza Konti'.

    Uyu muyobozi, mu kumvikanisha ikibazo gihari agaragaza ko abavuga ibi ari abafite Konti muri BK. Ati' Uzagenzure urebe neza uzasanga abo bantu ari abo kuri BK ariko!'. Ashimangira ko we nka Perezida yasinyiye amafaranga y'abasaga mirongo( nta mubare yavuze) yari yagarutse ngo asubire yo bishyirwe, ko rero ikibazo kiri kuri aba ba BK.

    Aba bahinzi b'Umuceri, bikoma ubuyobozi ku kudashaka kwita ku kibazo cyabo bitwaje impamvu ya Banki ya BK kandi nyamara bo ngo ubukene bubageze habi, bahura n'ibibazo bakabura ububikemura kandi bitakagombye kuko bahinze bakeza, bakagemura umusaruro ndetse bakabarirwa ayo kwishyurwa ariko nti bikorwe.

    Abahinzi bafite ikibazo cyo kutishyurwa amafaranga y'umusaruro wabo, bamwe ni abo mu karere ka Kamonyi mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga bahinga muri iki gishanga, abandi ni abo mu Karere ka Ruhango mu Mirenge ikora kuri iki gishanga bahafite imirima bahinga. Bose barasaba kwishyurwa nta mananiza kuko bahinze bakeza, bakagemura umusaruro ndetse bakabarirwa.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/19/kamonyi-cooproriz-amananiza-mu-kwishyura-abahinzi-no-guhatirwa-kuva-muri-banki-ya-bk/

  • Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga yahagaritse gukina umupira w’amaguru ku myaka 28 yonyine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga, Nizeyimana Mirafa, wakinnye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, yahagaritse gukina umupira w'amaguru.

    Nizeyimana Mirafa wakiniye amakipe nka Rayon Sports, APR FC, Police FC, Zanaco FC n'andi makipe yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w'amaguru, ku myaka 28.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wumunyarwanda-ukina-hagati-mu-kibuga-yahagaritse-gukina-umupira-wamaguru-ku-myaka-28-yonyine/

  • Mu Rwanda abantu bashyingirwa bamara igihe gito bakaka gatanya ngo bagabane imitungo, bashobora kutazongera kugabana imitungo ngo baringanize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yatangiye kwiga ku mushinga w'itegeko riha umucamanza uburenganzira bwo kutagabanya imitungo abaka gatanya ngo baringanize.

    Umushinga w'iri tegeko uvuga ko abantu bashakanye bakaba bataramara imyaka 5 babana, bashobora guhitamo uburyo bwo kugabana, ku buryo umwe adashaka kugabana imitungo ngo aringanize na mugenzi we , bizajya byemerwa. Ndetse iri tegeko riha uburenganzira abashakanye mu guhitamo uburyo bo ubwabo bagabana imutungo.

    Iri tegeko ryatangiye kwigwaho nyuma yuko hagaragaye ingo nyinshi zibana nyuma yigihe gito cyane zikaka gatanya kandi kenshi bikagaragara ko hakurikiwe imitungo kubera impaka zivuka mu igabana.

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-abantu-bashyingirwa-bamara-igihe-gito-bakaka-gatanya-ngo-bagabane-imitungo-bashobora-kutazongera-kugabana-imitungo-ngo-baringanize/

  • Ni iki cyihishe inyuma y’urugendo rwa Element… – #rwanda #RwOT

    Abenshi mwamumenye nka Element ariko amazina ye ni Mugisha Robinson Fred. Yamenyekanye muri 2020 ubwo yakoraga indirimbo “Henzap’ ya Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, ndetse aza kuba ikirango cy’umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo.

    Uyu musore wakoze nyinshi zigakundwa, yaje gutungurana ashyira hanze indirimbo yise ‘Kashe’ yaje gukundwa cyane bikagaragariza benshi ko uyu musore ari umuririmbyi mwiza.

    Uyu muhanzi wakomeje kujya afasha abandi mu kubaririmbira kugeza akoze indirimbo ‘Fou de toi’ yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana kugeza n’ubu ikiri mu mitwe ya benshi.

    Kuri ubu uyu musore yerekeje muri Kenya. Element wari uri mu Rwanda mu gihe Bruce Melodie babana muri 1 55 AM yerekeje i Nairobi kugirango akomeze ibitaramo bye bizenguruka Afurikq y’Iburasirazuba. Ni ibitaramo yabanjirije mu Rwanda no mu gihugu cya Uganda byose yakoze umwaka ushize.

    Usibye ibitaramo azakora muri iki gihugu, azanamenyekanisha ibihangano bye muri iki gihugu.

    Nk’uko 1:55 AM irimo kubigenza, uyu musore yafotowe ndetse aganiriza umuyoboro wabo wa YouTube uherutse gushingwa.

    Element yerekeje muri Kenya gukorerayo ibitaramo

    Element yaganirije 1:55 AM Media mu gihe iyi Sosiyete ikomeje gutera umugongo itangazamakuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140929/ni-iki-cyihishe-inyuma-yurugendo-rwa-element-i-nairobi-140929.html

  • Leta y’u Rwanda yemeje ko abantu bagiye kujya bashyingirwa ku myaka 18 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu myaka yashize mu Rwanda itegeko nshinga ryavugaga ko umukobwa cyangwa umusore yemerewe gushyingirwa ari uko agejeje imyaka 21 y'amavuko.

    Gusa kuri ubu Umushinga w'Itegeko rigenga abantu n'umuryango uteganya ko nubwo imyaka yo gushyingirwa ari 21, umuntu ufite imyaka 18 ashobora kuzajya yemererwa gushyingirwa abiherewe uburenganzira n'umwanditsi w'irangamimerere ku rwego rw'akarere mu gihe hari impamvu zumvikana.

    Ubusanzwe Leta yemereraga abantu bafite imyaka 18 kuba bakora imibonano mpuzabitsina gusa ariko ntibashyingiranywe. Gusa kuri ubu umuntu ufite imyaka 18 akaba afite impamvu ifatika ituma ashaka gushyingirwa, azajya abihererwa uburenganzira ku rwego rwa karere gusa bikorwe mu ibanga.

    Source : https://yegob.rw/leta-yu-rwanda-yemeje-ko-abantu-bagiye-kujya-bashyingirwa-ku-myaka-18/